Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 44 - IKIMENYETSO NYAKURI

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 15:29-39; Mariko 7:31-37; 8:1-21)

    “Ava mu gihugu cy’i Tiro anyura i Sidoni, agera ku nyanja y’i Galilaya anyuze hagati y’i Dekapoli.” Mariko 7: 31.UIB 275.1

    Aho mu gihugu cya Dekapoli ni ho abatewe na dayimoni b’i Gerigesa bari barakirijwe. Aha niho abantu, bari bababajwe no kurimbuka kw’umugana w’ingurube, basabye Yesu kugira ngo ave mu gihugu cyabo. Ariko bari barategeye amatwi intumwa ze zari zarasigaye aho, maze bibatera kwifuza kubona Yesu. Ubwo yagarukaga muri icyo gihugu, abantu benshi bateraniye aho ari, hanyuma bamuzanira umuntu wari igipfamatwi kandi wadedemangaga. Nk’uko byari bisanzwe mu mugenzo we, Yesu ntabwo yahise akiza uwo muntu akoresheje ijambo gusa. Yamuvanye aho mu bantu, maze aramwihererana, ashyira intoki ze mu matwi ye, akora ku rurimi rwe; arararama areba mu ijuru, maze asuhuza umutima ubwo yatekerezaga iby’amatwi yanze kumva ukuri, ndetse n’indimi zanze guhamya iby’Umucunguzi. Ubwo Yesu yavugaga ati, “Zibuka,” uwo muntu yongeye kuvuga, ndetse yirengagije amabwiriza yahawe yo kutagira uwo abibwira, ahubwo arushaho kubyamamaza hose.UIB 275.2

    Yesu yongera kujya ku musozi, maze abantu benshi baramukurikira, bazana abarwayi n’ibirema, babamurambika ku birenge. Arabakiza bose, maze abantu nubwo bari abapagani, bahimbaza Imana y’Isiraheli. Mu gihe cy’iminsi itatu bakomeza kugendana n’Umukiza, mu gihe cy’ijoro bakarara hanze, naho igihe cy’umunsi bakaza hafi ya Kristo kugira ngo bumve amagambo ye, kandi barebe ibikorwa bye. Ubwo iminsi itatu yari ishize ibyo kurya byabaye bike. Yesu ntiyashoboraga kubohereza ngo bagende bashonje, ahubwo yabwiye abigishwa be kubagaburira. Aha na none abigishwa be bongeye kugaragaza kutizera. Igihe bari i Betesida bari barabonye uburyo, biturutse ku mugisha wa Kristo, ububiko bwabo buto bwashoboye guhaza abantu benshi; nyamara hano ntibashoboye kuzana ibyo bari bafite byose, ngo bizere ko imbaraga ya Yesu iri bubashe kubitubura, maze bagaburire abo bantu benshi bari bashonje. Byongeye kandi, abo yagaburiye i Betesida bari Abayuda, naho bano bari Abanyamahanga b’abapagani. Imitekerereze ya Kiyuda yari ikibase imitima y’abigishwa maze basubiza Yesu bati: “Umuntu yabasha ate guhaza aba bantu imitsima, ko hano ari mu butayu hatagira abantu?” Ariko kubera kumvira ijambo rye bamuzaniye ibyo bari bafite,- imigati irindwi n’amafi abiri. Abantu bose barariye barahaga, hasigara ubuvungukira bwuzuye ibitebo birindwi. Abantu ibihumbi bine, tutabariyemo abagore n’abana, baragaburiwe hanyuma Yesu arabasezerera bagenda bafite imitima ishima kandi inezerewe.UIB 275.3

    Hanyuma Yesu yikira mu bwato n’abigishwa be, yambuka inyanja ajya i Magdala, mu majyepfo y’ikibaya cya Genazareti. Ku mupaka wa Tiro na Sidoni, Yesu yanejejwe no kwiringira yabonanye umugore w’Umusirofoyinike. Abapagani b’i Dekapoli bakiriye Yesu banezererwe. Ariko ubwo yari ageze na none i Galilaya, aho yari yaragaragarije imbaraga ze ku buryo bwihariye, aho yari yarakoreye ibikorwa bye by’impuhwe, ndetse aho yari yaratangiye inyigisho z’akataraboneka, abantu baho bamwakiranye ubwuzu buke no kutizera.UIB 275.4

    Itsinda ry’intumwa z’Abafarisayo ryateraniye hamwe n’abahagarariye abategetsi b’Abasadukayo, bagizwe n’abatambyi, abahakanyi mu by’idini ndetse n’abari ku isonga mu butegetsi bw’icyo gihe. Ayo matsinda abiri yari afite urwango rukomeye hagati yayo. Abasadukayo bavugiraga ubutegetsi bwariho kugira ngo bagumane imbaraga n’icyubahiro bari bafite. Abafarisayo bo, bifatanyaga n’abangaga ubutegetsi bw’Abaroma, kuko bifuzaga igihe kimwe kuzitandukanya n’ingoyi y’ingoma y’Abaroma. Nyamara Abafarisayo n’Abasadukayo icyo gihe bunze ubumwe kugira ngo barwanye Kristo. Ibisa birasabirana; n’ikibi aho kiri hose cyunga ubumwe n’ikindi kibi kugira ngo kirimbure icyiza.UIB 276.1

    Abafarisayo bazanye n’Abasadukayo basanga Kristo maze bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru. Muribuka ko mu gihe cya Yosuwa Abisiraheli barwanije Abanyakanani i Betihoroni, maze umuyobozi wabo ategeka izuba guhagarara kugeza babonye intsinzi; kandi mu mateka y’Abisiraheli ibitangaza byinshi byarakozwe. Igitangaza nk’iki ni cyo basabaga Yesu. Nyamara ibitangaza nk’ibi si byo Abayuda bari bakeneye. Ntabwo ibigaragara hanze byashoboraga kugira icyo bibamarira. Ntabwo bari bakeneye kubona iterambere mu byerekeye ubwenge bwa kimuntu, ahubwo bari bakeneye guhinduka bashya mu by’umwuka.UIB 276.2

    Yesu ati, “Mwa ndyadya mwe, mumenya kwitegereza ikirere” — bigaga ibyerekeye ikirere bakamenya ibigendanye n’ibihe, - “ariko ntimushobora kumenya ibimenyetso by’ibihe?” Amagambo ya Kristo, avuganywe imbaraga ya Mwuka Wera yabahamije ibyaha byabo, kandi icyo cyari ikimenyetso Imana yabahaye ku byerekeye agakiza kabo. Kandi ibimenyetso biturutse mu ijuru byaratanzwe kugira ngo bihamye umurimo wa Kristo. Indirimbo y’Abamarayika yumviswe n’abungeri, inyenyeri yayoboye abanyabwenge, inuma n’ijwi ryumvikaniye mu ijuru igihe Yesu yabatizwaga, byose byari ibyo kumuhamya.UIB 276.3

    “Yesu yasuhuje umutima maze aravuga ati, Ni kuki abantu b’iki gihe bashaka ikimenyetso? “Nta kimenyetso bazabona uretse icy’umuhanuzi Yona.” Nk’uko Yona yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urufi, niko Kristo na we yagombaga kumara iminsi itatu mu nda y’isi.” Nk’uko kwigisha kwa Yona kwabaye ikimenyetso ku batuye i Nineve, niko kwigisha kwa Kristo kwari ikimenyetso ku bantu b’icyo gihe. Ariko nimurebe uburyo bari batandukanye mu kwakira ijambo ry’Imana! Abantu ba wa murwa munini washayishije mu byaha bahinze umushyitsi ubwo bumvaga umuburo uturutse ku Mana. Abami n’ibikomangoma bicishije bugufi, abakomeye n’aboroheje batakambira Imana yo mu ijuru, maze irabumva ibagirira impuhwe. Yesu yaravuze ati, “Abantu b’i Nineve bazahagurukana n’abantu b’iki gihe ku munsi w’urubanza, kandi babatsindishe, kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano.” Matayo 12: 40, 41.UIB 276.4

    Buri gitanganza Kristo yakoraga cyari ikimenyetso cyerekana ubumana bwe. Yakoraga ibyari byaravuzwe kuri Mesiya; nyamara ku Bafarisayo ibikorwa bye by’impuhwe byari igisebo kuri bo. Abategetsi b’Abayuda ntabwo bitaga ku bababaye ngo babagirire impuhwe. Akenshi abo Yesu yakizaga babaga baratewe ibisare no kwikanyiza ndetse n’ikandamiza ry’abo bategetsi b’Abayuda. Bityo rero ibitangaza bye byababeraga ugucyaha gukomeye.UIB 276.5

    Icyatumye Abayuda banga ibikorwa by’Umukiza ni uko byagaragazaga imico ye y’ubumana. Agaciro gakomeye k’ibikorwa bya Yesu katerwaga n’uko byari ibyo guhesha ikiremwamuntu imigisha y’Imana. Igihamya gisumba ibindi kigaragaza ko Yesu yavuye ku Mana ni imibereho ye yerekanaga imico y’Imana. Yakoze imirimo ndetse avuga amagambo y’Imana. Imibereho nk’iyo ni cyo gitangaza kiruta ibindi.UIB 277.1

    Iyo ubutumwa bwiza buvuzwe mu gihe cyacu, hari benshi bavuga nk’Abayuda bati, Twereke ikimenyetso. Dukorere igitangaza. Yesu nta gitangaza yakoze ubwo Abafarisayo babimusabaga. Nta gitangaza yakoreye mu butayu ubwo Satani yamugeragezaga. Ntabwo aduha imbaraga kugira ngo dukore ibyo kwiyerekana ko turi intungane cyangwa ngo asubize ibibazo byacu bishingiye ku bwibone no kutizera. Nyamara ubutumwa bwiza ntibubura kwerekana ikimenyetso bukomora mu ijuru. Mbese ntibyaba igitangaza turamutse duciye ingoyi ya Satani? Kwanga umwanzi Satani ntabwo bisanzwe mu mutima w’umuntu; tubihabwa ku bw’ubuntu bw’Imana. Iyo uwari usanzwe ayoborwa n’imitekerereze iyobye kandi igoramye aciye ingoyi, akiyegurira guhamagara guturutse mu ijuru, igitangaza kiraboneka; kandi niko bimera iyo umuntu wabaswe n’imitekerereze yo guhaba asobanukiwe n’ukuri kuboneka mu byanditswe. Iyo umutima uhindutse, ukiyegurira urukundo rw’Imana kandi ugakurikiza amategeko yayo, amasezerano y’Imana aruzura, “Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.”. Ezekiel 36:26. Guhinduka kw’umutima, guhinduka kw’ingeso, ni igitangaza kigaragaza Umukiza uhoraho, ushaka gukiza imitima y’abantu. Imibereho ishinze imizi muri Kristo ni igitangaza gikomeye. Mu kwigisha ijambo ry’Imana, ikimenyetso gikwiriye kugaragara iteka ni imbaraga ya Mwuka Wera, ituma abumva ijambo bagirwa bashya mu mitima yabo. Iki ni igihamya gituruka ku Mana kigaragariza ab’isi umurimo yahaye Umwana wayo.UIB 277.2

    Abifuzaga ikimenyetso giturutse kuri Yesu bari barinangiye imitima kugeza aho batagishobora kubona ishusho y’Imana yari muri Yesu. Ntabwo bashoboraga kubona yuko umurimo we wahamanyaga n’ibyanditswe. Mu mugani w’umutunzi na Lazaro, Yesu yabwiye Abafarisayo ati, “Nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera n’aho umuntu yazuka.” Luka 16:31. Nta kimenyetso cyaba igiturutse mu ijuru cyangwa ku isi cyashoboraga kugira icyo kibamarira.UIB 277.3

    Yesu “asuhuza umutima”, maze ava mu gico cy’abakobanyi, yinjira mu bwato asanga abigishwa be. Bafite agahinda n’ituze barongera bambuka inyanja. Bamaze kwambuka inyanja, ntibasubira aho bari mbere, ahubwo bakomeza urugendo berekeza i Betesida, aho bari baragaburiye abantu ibihumbi bitanu. Bageze imbere, Yesu arababwira ati, “Mwirinde imisemburo y’Abafarisayo n’Abasadukayo.” Kari akamenyero ku Bayuda yuko ku gihe cya Pasika bavana imisemburo mu mazu yabo, kandi bari barigishijwe gufata umusemburo nk’icyaha. Ariko abigishwa ntibasobanukiwe n’ibyo Yesu yababwiye. Igihe bavaga i Magdala bihuta, bibagiwe gutwara imigati, basanze bafite umugati umwe gusa. Bitewe n’ibyo, batekereje yuko Yesu yababuzaga kugura imigati y’Abafarisayo n’Abasadukayo. Kwizera guke kwabo no kudahugukirwa mu by’umwuka byatumaga kenshi bibeshya ku magambo yababwiraga. Yesu yarabacyashye kubera ko batekereje ko Umukiza wabo wagaburiye abantu ibihumbi byinshi akoresheje umugati umwe n’amafi make yashoboraga kubabwira ibyerekeye ibyokurya bisanzwe. Abigishwa ba Yesu bari bafite ingorane zo kuba bakwanduzwa n’imitekerereze y’uburyarya y’Abafarisayo n’Abasadukayo, bikaba ndetse byabatera gufata ibikorwa bya Yesu nk’ibintu bisanzwe.UIB 277.4

    Abigishwa bibwiraga yuko Yesu yari akwiye kuba yaratanze ikimenyetso kiva mu ijuru. Bari bizeye badashidikanya ko yari abishoboye, kandi ko ikimenyetso cye cyari gutuma abanzi be bacisha make. Ntabwo bari basobanukiwe n’uburyarya bw’abo bashukanyi.UIB 278.1

    Hashize amezi make, “ubwo hari hateraniye abantu ibihumbi byinshi, kugeza n’aho bakandagirana,” Yesu yasubiye muri cya cyigisho. “Arababwira ati, mubanze mwirinde umusemburo w’Abafarisayo ari wo buryarya.” Luka 12:1UIB 278.2

    Iyo igitubura gishyizwe mu ifu gikora buhoro buhoro, kugeza aho gihinduye ifu ikuzuramo igitubura. Iyo uburyarya buhawe umwanya mu mutima, bukwira mu mico y’umuntu no mu mibereho ye. Urugero rufatika rw’uburyarya bw’Abafarisayo, Kristo yarwerekanye ubwo yabacyahaga mu gutanga abana babo ho ituro bitaga “Korubani”, bakirengagiza inshingano zabo z’umuryango babyitirira kugira ubuntu mu mirimo yo mu rusengero. Abafarisayo n’Abanditsi bashyiraga imbere imigenzo y’uburyarya. Bahishaga intego z’inyigisho zabo, bagakora uko bashoboye ngo bazinjize mu ntekerezo z’ababumvaga. Uwemeraga iyo migenzo yabo igoramye, byamuberaga nk’igitubura mu ifu, maze igakwira mu mico ye kandi ikayihindura. Izi nyigisho zigoramye nizo zabujije abantu gusobanukirwa n’inyigisho za Kristo.UIB 278.3

    Imikorere nk’iyi mu gihe cya none igaragarira mu bagerageza gusobanura amategeko y’Imana mu buryo ahamanya n’imigenzo yabo. Abantu nk’aba ntabwo bahakanya ijambo ry’Imana ku mugaragaro, ahubwo bashyira imbere inyigisho zihakana amahame agendana na ryo. Barisobanura mu buryo basenya imbaraga zaryo.UIB 278.4

    Uburyarya bw’Abafarisayo bwakomokaga ku kwishyira hejuru kwabo. Kwishakira icyubahiro ni byo byagengaga imbereho yabo. Ibi ni byo byabateraga kugoreka ibyanditswe, bigatuma badasobanukirwa n’umurimo wa Kristo. Iki cyaha cy’uburyarya cyendaga kwinjira mu bigishwa ba Kristo. Abiyitaga abigishwa ba Kristo ariko batararetse byose ngo babe intumwa ze z’ukuri, bakururwaga akenshi n’imitekerereze y’Abafarisayo. Bahoraga babunza imitima hagati yo kwizera no kutizera, kandi ntibashoboraga kugera ku isoko y’ubwenge yari muri Kristo. N’intumwa na zo, nubwo mu bigaragara bari barasize byose ku bwa Kristo, mu mitima yabo ntibari bararetse kwishakira ibyubahiro. Uyu mwuka ni wo wabateraga guharanira kumenya uzaba mukuru muri bo. Iki ni cyo cyatumaga bahabana na Kristo, ni cyo cyatumaga batirundurira mu murimo we wo kwitanga, ndetse bigatuma badasobanukirwa n’ibanga ryo gucungurwa kw’umuntu. Nkuko igitubura kimeze, nkuko gikwira mu ifu kugeza aho ibora, ni nako umwuka wo kwishyira hejuru iyo ugundiriwe, wangiza kandi ugasenya ubugingo bw’umuntu.UIB 278.5

    Nk’uko iki cyaha gishuka umutima w’umuntu cyari cyarakwiriye mu b’icyo gihe, ni nako cyiganje mu bakorera Kristo muri iki gihe. Ni kangahe umurimo dukorera Kristo, imibanire yacu n’abandi, bidindizwa n’irari ryihishe ryo kwishyira hejuru. Ni kangahe turangwa n’ibitekerezo byo kwihimbaza, ndetse no gushaka gushimwa n’abantu. Kwikunda, gushaka inzira yoroshye kurusha iyo Imana yatanze, nibyo bituma dusimbuza amategeko y’Imana imihango ndetse n’intekerezo z’abantu. Yesu abwira abigishwa be aya magambo y’impanuro, “Mumenye, mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’uw’Abasadukayo”.UIB 278.6

    Idini rya Kristo rigengwa n’ukuri. Ubwuzu bwo guharanira icyubahiro cy’Imana bukomoka kuri Mwuka Muziranenge; kandi umurimo wa Mwuka Muziranenge niwo ushyira mu mitima yacu ubwo bwuzu. Imbaraga z’Imana zonyine ni zo zishobora kutuvanamo uburyarya no kwikuza. Impinduka nk’iyi igaragaza umurimo wa Mwuka Muziranenge muri twe. Iyo kwizera kwacu kutuvanyemo inarijye no kwiyoberanya, kugatuma duharanira icyubahiro cy’Imana aho guharanira icyacu, ubwo nibwo twakwemera yuko turi mu kwizera nyakuri. “Data, ubahiriza izina ryawe” (Yohana 12:28), uru nirwo rwari urufunguzo mu mibereho ya Kristo, kandi nitumukurikira, nirwo ruzaba urufunguzo mu mibereho yacu. Adutegeka “kugenda uko yagendaga;” “kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye nawe kugenda nk’uko yagendaga.” 1 Yohana 2:6, 3.UIB 279.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents