Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 48 - UMUKURU NI NDE?

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 17:22-27; 18:1-20; Mariko 9:30-50; na Luka 9:46-48)

    Avuye i Kaperinawumu, Yesu ntabwo yasubiye ahantu yari asanzwe yigishiriza abantu, ahubwo yajyanye n’abigishwa be maze bashaka inzu yo kubamo igihe gito. Muri icyo gihe yamaze i Galilaya, Yesu yahisemo kwigisha abigishwa be aho gukorera abantu benshi bateraniraga aho.UIB 294.1

    Mu rugendo rwe i Galilaya, Yesu yongeye gutegurira imitima y’abigishwa be ibyendaga kumubaho. Yababwiye ko ari hafi kujya i Yerusalemu, agafatwa n’abantu bakamwica, hanyuma akazuka. Kandi yababwiye ko azagambanirwa mu maboko y’abanzi be. Abigishwa ntibasobanukiwe n’amagambo ye. Nubwo bari bafite agahinda k’ibyenda kuba, ntibabuze kugira amakimbirane mu mitima yabo. Bakomeje kujya impaka z’umukuru wabo uwo ariwe. Izi mpaka bashatse kuzihisha Yesu, bituma batagenda iruhande rwe nkuko byari bisanzwe, ahubwo bagenda inyuma ye bamwitaruye igihe binjiraga muri Kaperinaumu. Yesu yabonye ibyo bibwira mu mitima, maze ashaka kubigisha no kubagira inama. Ariko yarabanje ategereza igihe cy’umutuzo ubwo bashoboraga kumva amagambo ye.UIB 294.2

    Bakigera mu mujyi, umusoresha wakira imisoro y’Ingoro y’Imana aza aho Petero ari aramubaza ati: “Mbese Umwigisha wanyu ntatanga umusoro w’Ingoro y‘Imana?” Uwo musoro ntiwari uwa Leta, wari uw’idini kandi buri Muyuda wese yagombaga kuwutanga buri mwaka kugira ngo ufashe Ingoro y‘Imana. Kudatanga uwo musoro byafatwaga nko kudashyigikira Ingoro y’Imana — kandi abanditsi babifataga nk’icyaha gikomeye. Kubera ko Yesu yacyahaga abanditsi, ndetse ntiyemere n’amategeko yabo, babigiraga urwitwazo rwo kugira ngo bamubeshyere ko ashaka kwigarurira ubuyobozi bw’idini ndetse n’imihango yose yakorerwaga mu Rusengero. Icyo gihe abanzi be bari babonye icyuho cyo kumugerekaho amakosa. Bashatse byose kubinyuza ku musoresha w’Ingoro y‘Imana.UIB 294.3

    Petero yabonye ko ikibazo cy’umusoresha cyarimo umutego wo kwerekana ko Yesu atagandukira imirimo y’urusengero. Petero yifuzaga guharanira icyubahiro cya Shebuja, maze asubiza yihuse atabanje kugisha inama, yemeza ko Yesu yari akwiriye gutanga umusoro.UIB 294.4

    Ariko Petero yamenye gusa umugabane muto w’ibyo umusoresha yifuzaga kugeraho. Hari ibyiciro by’abantu bamwe bemererwaga kudatanga umusoro. Mu gihe cya Mose, ubwo Abalewi batoranywaga ngo bakore umurimo w’ubutambyi, ntabwo bahabwaga umurage hamwe n’abandi bantu. Imana yaravuze iti, “Abalewi nta mugabane cyangwa gakondo bagira muri bene wabo, Uwiteka niwe gakondo yabo.” Guteg. 10:9. No mu gihe cya Yesu, Abalewi n’abatambyi bafatwaga nk’abantu beguriwe umurimo w’Ingoro y‘Imana, ku buryo batasabwaga gutanga umusoro wo gufasha Ingoro y‘Imana. Abahanuzi na bo bemererwaga kudatanga uwo musoro. Ubwo basabaga Yesu umusoro, bashakaga kwirengagiza imvugo ye ko yari umuhanuzi ndetse n’umwigisha. Bashakaga kumufata nk’undi muntu wese usanzwe. Iyo yanga gutanga umusoro yari kuba agomeye ubuyobozi bw’Ingoro y’Imana kandi asuzuguye n’amategeko yayo. Kandi iyo yemera kuwutanga yari kuba abateye inkunga mu guhakana ko atari umuhanuzi.UIB 294.5

    Mu kanya kari gaherereye inyuma, Petero yari amaze guhamya ko Yesu ari Umwana w’Imana; ariko ubu bwo yacitswe n’amahirwe yo kugaragaza imico y’Umwami we. Ubwo yasubizaga umusoresha ko Yesu ashobora gutanga umusoro, yateraga ikirenge mu cy’abatambyi ndetse n’abanditsi mu guhakana uwo Yesu yari we.UIB 295.1

    Ubwo Petero yinjiraga mu nzu, ntabwo Yesu yagize icyo avuga ku byari bimaze kuba, ahubwo yaramubajije ati, “Utekereza ute, Simoni? Abami bo mu isi abo baka umusoro ni abahe? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?” Aramusubiza ati, “Ni rubanda”. Yesu aramubwira ati ‘Nuko rero abana bo bibereye mu mudendezo’. Iyo abaturage b’igihugu bakwa imisoro ngo ifashe umwami wabo, abana b’umwami bo ntibayitanga. Bityo rero Abisiraheli, bitwaga ubwoko bw’Imana, bagombaga gutanga umusoro ngo bafashe umurimo wayo ; ariko Yesu, Umwana w’Imana, ntiyagombaga kuwutanga. Niba Abatambyi n’Abalewi bataratangaga umusoro kubera gukora umurimo mu Rusengero, Yesu we yashoboraga kuwutanga ate, kandi urusengero ari inzu ya Se.UIB 295.2

    Iyo Yesu aza gutanga umusoro atabanje kugaragaza ko atari byo, yari kuba yemeye ibyo bavuga, ndetse yari kuba ahakanye ubumana bwe. Nubwo yemeye gukora ibyo bamusaba, yahakanye inyigisho bikomokaho. Uburyo yashatsemo umusoro wo kubaha byagaragaje neza imico ye y’ubumana. Byagaragaye ko ari umwe n ‘Imana, kandi ko atagomba gutanga umusoro nk’abandi bose.UIB 295.3

    Abwira Petero ati, “Jya ku kiyaga unagemo urushundura, ifi ufata bwa mbere uyasamure, urayisangamo igikoroto, gihwanye n’umusoro wanjye n’uwawe, maze ukizane ugitange ho umusoro wacu twembi.” (Matayo 17:27; Bibiliya Ijambo ry’Imana)UIB 295.4

    Nubwo yari yambaye ubumuntu butwikiriye ubumana bwe, muri iki gitangaza, yerekanye icyubahiro cye. Byagaragaye neza ako ari we wavuze abinyujije muri Dawidi ati, «Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye, n’inka z’ibirarashyamba zo ku misozi igihumbi. Nzi inyoni n’ibisiga byose byo ku misozi, inyamaswa zo mu ishyamba ni izanjye. Iyaba ngira inzara sinakubwira, kuko isi n’ibiyuzuye ari ibyanjye. » Zaburi 50 :10-12.UIB 295.5

    Nubwo Yesu yavuze yuko atagombaga gutanga imisoro, ntabwo yikururiye impaka z’Abayuda ku byerekeye icyo kibazo; kuko bari kumva amagambo ye nabi bigatuma bamugerekaho amakosa. Yakoze ikitari ngombwa ko akora, kugira ngo yirinde guteza impaka nyinshi. Iki cyaje kubera abigishwa be icyigisho gikomeye. Mu bihe byari imbere yabo hagombaga guhinduka byinshi byerekeranye n’imihango yabo mu Rusengero. Kristo yabigishije ko igihe bitari ngombwa batagomba kwikururira impaka bitewe no kunyuranya na gahunda zashyizweho. Mu gihe cyose bishobotse, bagombaga kwirinda guha uburyo abashakaga gusebya kwizera kwabo. Nubwo AbaKristo badakwiriye kugurisha ukuri uko kwaba kungana kose, bakwiriye kwirinda amakimbirane igihe cyose bishobotse.UIB 295.6

    Igihe Kristo n’abigishwa be bari mu nzu bonyine, ubwo Petero yari yagiye ku nyanja, Yesu yarababajije ati, « Icyo mwahoze mugira impaka tukiri mu nzira ni iki ? » Kubera yuko Yesu yari ahibereye kandi akababaza icyo kibazo, byatumye babifata mu buryo butandukanye n’uko babibonaga bakiri mu nzira. Bagize isoni maze bicira urubanza mu mitima yabo, bituma bose baceceka. Yesu yari yamaze kubabwira ko azapfa ku bwabo, bityo rero imigambi yabo y’inarijye yari ihabanye n’urukundo rutikanyiza rwa Kristo.UIB 295.7

    Igihe Yesu yababwiraga ko azicwa hanyuma akazuka, yifuzaga ko babiganiraho ndetse bagatekereza n’uburyo bazahura n’ibigeragezo mu kwizera kwabo. Iyo baza kuba biteguye kumva ibyo yashakaga kubagezaho, byari gutuma batagira umubabaro mwinshi no kwiheba. Amagambo ye yajyaga kubazanira ihumure mu gihe cyabo gikomeye cyo gucika intege. Nubwo yagerageje gusobanura mu magambo yumvikana ibyendaga kumubaho, igihe yababwiraga ko ari hafi kujya i Yerusalemu, byabateye kongera kwiringira ko ari hafi kwimikwa nk’umwami. Nicyo cyatumye muri icyo gihe bakomeza kwibaza abazafata imyanya yo hejuru muri ubwo bwami. Ubwo Petero yagarukaga avuye ku nyanja, abigishwa bandi bamubwiye ikibazo Yesu yababajije, ndetse umwe muri bo yaje kubaza Yesu ati, « Umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde? ”UIB 296.1

    Umukiza yiyegereje abigishwa be, maze arababwira ati, « Umuntu ushaka kuba uw’imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n’umugaragu wa bose. » Aya magambo ya Yesu yari yuzuye ubushishozi n’impanuro nyinshi ariko abigishwa ntibashoboye kuyasobanukirwa. Ibyo Yesu yashakaga kubagezaho, ntibashoboye kubimenya. Ntibasobanukiwe n’imiterere y’ubwami bwe, maze bituma bagira impaka nyinshi mu mitima yabo. Ariko impamvu nyayo yari mu mitima yabo mu buryo bwimbitse. Ubwo Kristo yasobanuraga ibyerekeye ubwami bwe, bishoboka ko byagabanije impaka bari bafite igihe gito, ariko ntibyavanyeho impamvu yari ibihatse byose. Ndetse n’igihe bari bamaze kumenya neza icyo yababwiye, byashobokaga ko bakongera kugira intonganya iyo haramuka havutse na none ikibazo cy’ukwiye gufata umwanya wo hejuru. Kandi ibyo byari kuzana intonganya mu itorero hanyuma y’urupfu rwa Kristo. Guharanira umwanya w’imbere, niwo mwuka wagengaga uwashoje intambara mu ijuru, kandi iki nicyo cyazanye Kristo ngo aze gupfira abari mu isi. Icyo gihe rero, Kristo yeretswe Lusiferi akiri mu ijuru, « ya nyenyeri yo mu ruturuturu », afite icyubahiro gisumba icy’abamarayika bose bazengurutse intebe y’Imana, kandi afitanye umubano mwiza n’Umwana w’Imana. Lusiferi yaribwiye ati, « Nzaba nk’Isumbabyose » (Yesaya 14 :12, 14) ; kandi kwikuza no kwishyira hejuru ni byo byazanye intambara mu ijuru, bituma abamarayika benshi bacibwa mu ijuru. Mu kuri, iyo Lusiferi aza gushaka koko kumera nk’Isumba Byose, ntiyari gutakaza umwanya yari afite mu ijuru; kubera yuko umwuka w’Imana utarangwa no kwikuza ndetse no kwishyira hejuru. Lusiferi yifuje intebe y’Imana, ariko ntiyigeze yifuza imico yayo. We yifuje umwanya usumba iyindi, kandi buri wese ugengwa n’umwuka nk’uyu na we azakora ibisa n’ibya Lusiferi. Bityo rero intonganya, kwicamo ibice n’umuvurungano ntibizabura. Ububasha n’ubutegetsi nicyo gihembo ku barusha abandi imbaraga. Ubwami bwa Satani ni ubwami bw’imbaraga ; buri muntu abona mugenzi we nk’igisitaza mu nzira ye y’amajyambere, ndetse amubona nk’ibuye akwiriye kuririraho kugira ngo agere ku mwanya wo hejuru.UIB 296.2

    Mu gihe Lusiferi we yaharaniye kureshya n’Imana, Kristo, Umwana w’Imana, « ntiyigeze aharanira ikuzo, ahubwo yajyanye akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y ‘umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa, ndetse urupfu rwo ku musaraba.” Fil. 2:7, 8. Umusaraba wari imbere ya Yesu; ariko abigishwa be bari buzuwe no kwikuza — ari nacyo kiranga ubwami bwa Satani — kandi byabateraga kudasabana n’Umwami wabo, ndetse ntibashobore gusobanukirwa ubwo yavuganaga na bo ibyo gucishwa bugufi ku bwabo.UIB 296.3

    Yesu yavuganye ituze ryinshi, avuga amagambo yuzuye impanuro, kandi agerageza gukosora ikibi. Yaberetse amahame agenga ubwami bw’ijuru, kandi abereka kuba mukuru icyo bisobanuye, mu busobanuro nyabwo bw’ijuru. Ababaswe n’ubwibone ndetse no kumaranira imyanya y’icyubahiro bari bihugiyeho, batekereza n’ingororano bazahabwa, aho kugira ngo batekereze uburyo bagarurira Imana impano yabahaye. Nta mwanya bashoboraga kubona mu ijuru, kuko bagaragaweho n’ingeso nk’iza Satani.UIB 297.1

    Mbere y’icyubahiro habanza kwicisha bugufi. Kugira ngo umuntu afate umwanya w’imbere mu bantu, ijuru rihitamo umukozi umeze nka Yohana Umubatiza, wemera gufata umwanya uciye bugufi imbere y’Imana. Umwigishwa wa Yesu wemera kumera nk’umwana muto ni we ushoboye kandi ukwiriye mu murimo w’Imana. Abamarayika bo mu ijuru bazakorana n’udaharanira kwikuza, ahubwo agashaka gukiza imitima. Umuntu wese wumva ko akeneye ubufasha buturuka mu ijuru azabusaba; kandi Mwuka Muziranenge azamuha kurabukwa Kristo bitume agira imbaraga n’ubuyanja mu mutima we. Kubera gusabana na Kristo, nawe azajya hose kugeza ubutumwa ku bapfira mu byaha byabo. Azerezwa umurimo we; ndetse azagera ku musaruro ushimishije, uwo benshi mu bafite amashuri ahanitse batageraho.UIB 297.2

    Ariko iyo abantu bishyize hejuru, bakibwira ko bakenewe kugira ngo umugambi wagutse w’Imana ushobore kugerwaho, icyo gihe Imana ibigiza iruhande. Icyo gihe bigaragarira abantu bose ko Imana itagizwe n’abantu. Umurimo ntushobora guhagarara kubera ko hari abawuvuyemo, ahubwo urakomeza ugatera imbere mu mbaraga nyinshi. Ntabwo gusobanurira abigishwa ibyerekeye imiterere y’ubwami bw’ijuru byari bihagije. Ahubwo icyari gikenewe cyane ni uguhinduka mu mitima yabo kugira ngo bashobore kugira imico ibereye ubwami bw’ijuru. Yesu yahamagaye umwana muto, amuhagaraika hagati yabo; aramukikira arababwira ati, “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.” Korohera abandi, kwiyibagirwa, no kugira urukundo rwiyegurira abandi biboneka ku mwana muto, ni ingeso ijuru riha agaciro. Ni imico ifite agaciro gahanitse.UIB 297.3

    Kandi Yesu yifuje kubwira abigishwa be yuko ubwami bw’ijuru butabamo guharanira ibyubahiro no kwishyira hejuru. Hafi y’ibirenge bya Yesu, ubusumbane bwose bugomba kwibagirana. Abakire n’abakene, abafite amashuri ahanitse n’abataragize amahirwe yo kwiga, bose bahurira hamwe, nta bitekerezo by’amoko cyangwa ubusumbane mu myanya bibarangwamo. Bose bahura nk’abaguzwe amaraso y’Umwana w’Imana, kandi bose bagengwa n’Umwe, ariwe wabacunguye.UIB 297.4

    Umutima ugendera mu kuri kandi wicisha bugufi, ni uw’agaciro kenshi imbere y’Imana. Imana ishyira kashe yayo ku bantu, idakurikije icyubahiro baba bafite, ubutunzi bwabo, cyangwa amashuri bize; ahubwo ikurikiza umushyikirano bafitanye na Kristo. Umwami w’icyubahiro yishimira imitima iboneye kandi yicisha bugufi. “Kandi wampaye ingabo inkingira ariyo gakiza kawe, ukuboko kwawe kw’iburyo kurandamira, ubugwaneza bwawe (buboneka mu ngeso z’umuntu) “bwanteye ikuzo.” Zaburi 18:35.UIB 297.5

    Yesu yaravuze ati, “Uwemera umwe mu bana bato nk’uyu mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandi unyemera si jye yemera gusa, ahubwo aba yemeye n’Uwantumye.” “Uwiteka aravuga ati, Ijuru ni intebe yanjye, isi nayo ni intebe y’ibirenge byanjye : . . . Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushyitsi n’ijambo ryanjye.” Yesaya 66:1, 2.UIB 298.1

    Amagambo ya Yesu yateye abigishwa be gushidikanya kuri bimwe mu bikorwa byabo. Ntawe Yesu yari yatunze urutoki, ariko byateye Yohana kwibaza niba icyo bari bakoze cyari gitunganye. Afite umutima nk’uw’umwana muto, yagejeje ikibazo cye imbere ya Yesu. Aramubwira ati, “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe, turamwirukana kuko adasanzwe adukurikira.”UIB 298.2

    Yakobo na Yohana batekereje ko kwirukana uwo muntu ari uguhesha icyubahiro Umwami wabo; ariko batangiye kubona ko ari ishyari bari bafite ku giti cyabo. Bemeye ikosa ryabo, maze bemera umuburo wa Kristo, “Ntimumubuze, kuko umuntu ukora igitangaza mu izina ryanjye atabasha kunsebya bitamuruhije.” Abagaragazaga ubucuti na Kristo, ntibagombaga kwirukanwa. Hari benshi bari baranyuzwe n’imico ya Kristo ndetse n’umurimo we, kandi bari batangiye kumwegurira imitima yabo mu kwizera. Abigishwa ntibashoboraga gusoma ibihishe mu mitima yabo, niyo mpamvu bagombaga kwigengesera ngo batabatera gucika intege. Igihe Kristo yajyaga kuba atakiri kumwe nabo, ubwo yari kuba amaze kubasigira umurimo we, bagombaga kugira umutima wo kutihugiraho, bagafatanya n’abandi, kandi bakagaragaza ubwuzu ku bantu bose nk’ubwo Yesu yagiraga.UIB 298.3

    Niba hari umuntu udahujije natwe mu bitekerezo no mu byifuzo byacu byose, ibyo ntibikwiriye kuduha urwitwazo rwo kumubuza gukora umurimo w’Imana. Kristo ni we Mwigisha uruta abandi; ntidukwiriye gucira abandi urubanza cyangwa ngo tubahate, ahubwo mu bwitonzi no kwicisha bugufi dukwiye kwicara ku birenge bya Yesu, tukamwigiraho. Umuntu wese Imana yahaye ubushake, ni igikoresho Kristo akoreramo ngo agaragaze urukundo rwe rw’impuhwe. Dukwiriye kwigengesera kugira ngo tudaca intege umwe mu batwaramucyo b’Imana, kugira ngo tudakingiriza urumuri yajyaga gukwiza mu isi.UIB 298.4

    Nta mukozi wa Kristo ukwiriye kugaragariza umutima w’ubukana ndetse w’ubukonje umwe mu bo Kristo ashaka kwireherezaho — nk’uko Yohana yabigenje ubwo yabuzaga umuntu gukora ibitangaza mu izina rya Yesu — kuko bishobora gutuma ateshuka inzira akajya ku ruhande rw’umwanzi, kandi agatakaza ubugingo bwe. Aho kugira ngo umuntu agushe umwe muri abo, Yesu yavuze ko, “Byaba byiza ko uwo ugusha abandi yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja.” Kandi Yesu yarongeye aravuga ati, “Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri gehinomu y’umuriro utazima ufite amaboko yombi. N’ikirenge cyawe, nikigucumuza ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, kuruta ko wajugunywa muri gehinomu ufite ibirenge byombi.” Mariko 9:43-45UIB 298.5

    Ni kuki hakoreshejwe iyi mvugo itanyuze ku ruhande, kandi mu buryo bwumvikana? Impamvu ni uko Yesu yaje gushaka no gukiza abazimiye. Bityo rero abigishwa be ntibagomba na rimwe kurangarana cyangwa guha agaciro gake abo Umwami w’ijuru yitangiye. Buri muntu yaguzwe igiciro cyinshi. Nimurebe uburyo byaba biteye agahinda kandi ari n’icyaha gikabije, kwigiza kure ya Kristo uwo yacunguye, maze urukundo, kwicisha bugufi n’umubabaro bya Kristo bikamuhindukira imfabusa.UIB 299.1

    “Isi izaboneshwa ishyano n’ibigusha abantu, kuko ibyo bigusha bitazabura kuza, ariko uwo muntu uzana ibigusha azabona ishyano.” Matayo 18:7. Isi izakoreshwa na Satani maze irwanye abakurikira Kristo, ndetse igerageze gukuraho kwizera kwabo; ariko azabona ishyano uwemeye izina rya Kristo, nyamara akitabira icyo gikorwa. Umukiza wacu aterwa agahinda cyane n’abo bavuga ko bamukorera, nyamara bakerekana imico itari iya Kristo; maze bikayobya benshi ndetse bigatuma bateshuka inzira y’ukuri.UIB 299.2

    Ingeso cyangwa imico yaganisha abantu mu cyaha, ndetse bikagayisha izina rya Kristo, bikwiye kwamaganwa ndetse bigakurwaho, nubwo byaba bisaba ikiguzi kiremereye. Icyagayisha Imana ntigishobora kugira uwo kiyobora kuri Kristo. Imigisha y’ijuru ntishobora kugera ku muntu wirengagiza amahame y’ukuri guhoraho. Icyaha kimwe cyimitswe mu mibereho y’umuntu cyangiza ingeso ze, kandi kikayobya n’abandi. Iyaba koko ikirenge cyangwa ukuboko byacibwaga, cyangwa ijisho rikanogorwamo kugira ngo turengere ubugingo bwacu buticwa n’icyaha, twajya twita cyane ku guhunga icyaha ngo turengere ubugingo bwacu.UIB 299.3

    Mu muhango w’igitambo, umunyu washyirwaga ku gitambo. Nk’uko umubavu woswa wagaragazaga yuko gukiranuka kwa Kristo ariko kwatumaga igitambo cyemerwa imbere y’Imana, n’umunyu ni cyo washushanyaga. Ubwo Yesu yavugaga ibyerekeye igitambo yaravuze ati, “Buri gitambo cyongerwamo umunyu.” “Mugire umunyu mu mibereho yanyu kandi mugire amahoro hagati yanyu.” Abemera kuba ibitambo bizima kandi byera bishimwa n’Imana (Rom. 12:1), bagomba kugira umunyu ukiza, ariwo gukiranuka kwa Kristo. Icyo gihe bahinduka “umunyu w’isi”, urinda abantu ikibi, nk’uko umunyu ubuza ibintu kwangirika (Mat. 5:13). Ariko umunyu nukayuka; niba abantu biyitirira gukorera Imana, badafite urukundo rwa Kristo, nta mbaraga y’icyiza ibarangwamo. Imibereho ya hano ku isi ntishobora kuzanira agakiza iyi si yacu. Yesu atubwira yuko imbaraga n’umuhati byacu mu kubaka ubwami bw’Imana, bishoboka gusa iyo twakiriye Mwuka w’Imana. Tugomba kwakira imbabazi atugirira ku buntu, kugira ngo dushobore kwereka abandi inzira y’agakiza. Ubwo ni bwo tutazarangwaho no kwikuza, amacakubiri, ndetse no kurwanira imyanya yo hejuru. Tuzagira urukundo rutihugiraho, ahubwo rushakira abandi ibyiza.UIB 299.4

    Umunyabyaha wihannye narebe “mu maso h’Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (Yohana 1:29); kandi namwitegereza azahinduka by’ukuri. Kugira ubwoba kwe guhindukamo umunezero, gushidikanya kwe kukavamo ibyiringiro. Umutima we ugasabwa no gushima Imana. Umutima w’ibuye ukoroha. Urukundo rugasaba mu mutima. Kristo akamubera umugezi w’amazi y’ubugingo buhoraho. Iyo twitegereje Yesu, uburyo yikoreye intimba n’umubabaro, ashakisha abazimiye, uburyo yanzwe, agatukwa, akagirwa urw’amenyo, akava mu mudugudu ajya mu wundi kugeza ubwo yarangije umurimo we; iyo tumwitegereje i Getsemani, abira ibyuya by’amaraso, ababarizwa ku musaraba kugeza gupfa, - iyo twitegereje ibi byose kandi tukabizirikana, ntidushobora kongera guheranwa n’inarijye ndetse no kwikuza. Ni dutumbira Kristo, tuzaterwa isoni no kwikuza kwacu, guhunikira ndetse no kutagira urukundo. Tuzemera kuba byose cyangwa kutagira icyo tubacyo, kugira ngo dukirize imitima Kristo. Tuzanezezwa no kwikorera umusaraba dukurikire Yesu, twihanganire ibigeragezo, gukozwa isoni, no kurenganywa baduhora izina rye ry’igiciro cyinshi.UIB 299.5

    “Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze.” Rom. 15:1. Umuntu wese wizera Kristo, naho kwizera kwe kwaba ari guke, intambwe ze zikaba zidakomeye nk’iz’umwana muto, ntabwo akwiye guhabwa agaciro kari hasi y’abandi. Icyo ari cyo cyose cyatuma tugira icyo turushije abandi, - byaba se amashuri n’uburere, ingeso nziza, uburere bwa GiKristo, uburambe mu idini, - tugomba kumenya ko dufitiye umwenda abo bandi batagize amahirwe nk’ayacu; maze dukoresheje uburyo bushobotse bwose, tukabagezaho ubutumwa bwiza. Niba dufite intege, dukwiye gukomeza amaboko y’abacitse intege. Abamarayika b’ijuru, bahora imbere y’Imana, banezezwa no gufasha abantu yaremye. Imitima ifite intege nke, yuzuyemo ingeso zigoramye, iyo niyo abamarayika bitaho kurusha iyindi. Abamarayika baduhora iruhande, kandi baboneka aho bakenewe cyane ku gihe gikwiriye. Abamarayika baba hafi y’abarwana intambara mu mitima yabo, ndetse bazengurutswe n’ibibaca intege bitandukanye. Bityo rero, umurimo nk’uwo w’ingenzi, abakurikira Kristo by’ukuri bagomba kuwugiramo uruhare.UIB 300.1

    Niba umwe muri abo bagifite intege nke ateshutse akagukorera ikosa, ni wowe ukwiriye kumusanga kugira ngo umufashe kugaruka mu nzira nziza. Ntuzategereze ko ari we ufata iya mbere kugira ngo aze mwiyunge. Yesu yaravuze ati, “Mbese mubitekereza mute? Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda n’icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere? Iyo ayibonye ayiterera ku bitugu yishimye, yagera mu rugo agahamagara incuti n’abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye’. Ndababwira ukuri yuko mu ijuru bishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye”.UIB 300.2

    “Mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo nawe adashukwa.” Gal. 6:1, kandi mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye”. Ntumukoze isoni ugaragaza amakosa ye imbere y’abandi, cyangwa ngo ukoze isoni izina rya Kristo ushyira ku karubanda icyaha cyakozwe n’uwiyitirira izina rye. Ariko akenshi ukuri gukwiye kubwirwa uwakoze icyaha, akerekwa amakosa ye, kugira ngo abone uko yikosora. Ariko ntukwiye kugira uwo ucira imanza cyangwa ngo umucireho iteka. Ndetse ntukwiye kugaragaza ko wowe uri intungane, ahubwo umuhati wawe wose ube uwo kumugarura mu nzira nziza. Mu gihe womora inguma z’umutima, ugomba kubikora wigengesereye ndetse ufite ubwitonzi bwinshi. Icyatuma ubigeraho nta kindi uretse urukundo rukomoka ku watwitangiye ku musaraba w’i Kaluvari. Ufite impuhwe zuje urukundo, ubikore nk’umuvandimwe we, kuko numukura mu nzira ye yayobeyemo, uzaba “ukijije ubugingo urupfu,” kandi “uzatwikira ibyaha bye byinshi.” (Yakobo 5:20).UIB 300.3

    Ariko hari igihe ibi bitagira icyo bitanga. Yesu yaravuze ati, “Ariko natakumvira, umuteze undi cyangwa babiri.” Ahari byashoboka ko babiri bagera ku cyananiye umwe. Kubera ko bo batazaba bari muri icyo kibazo, ahari bo byatuma bashobora kubona igisubizo gikwiye. Bizatuma bo batagira uruhande babogamiraho, maze inama yabo yakirwe neza n’uwakosheje.UIB 301.1

    Ariko nabo natabumvira, uzabigeze imbere y’abizera bose. Icyo gihe itorero, ari ryo rihagarariye Kristo, rizajye ku mavi rimusabire mu rukundo, kugira ngo agaruke mu nzira. Mwuka Muziranenge azakorera mu bagaragu be, maze yinginge uri mu cyaha ngo agaruke mu nzira. Intumwa Pawulo, ayobowe na Mwuka yaravuze ati, “Nicyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n’aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana.” 2 Kor. 5:20. Uwanze kumva inama agiriwe n’aba bose, azaba aciye umurunga umwunga na Kristo, kandi azaba yitandukanije n’itorero. Kandi Yesu yaravuze ati: “Azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.” Ariko ntakwiye gufatwa nk’utakigengwa n’impuhwe z’Imana. Ntakwiye gusuzugurwa cyangwa gukenwa na bagenzi be, ahubwo akwiye kugirirwa impuhwe, kandi agafatwa nk’intama imwe yazimiye,Yesu agishakisha ngo ayigarure mu mukumbi we.UIB 301.2

    Amabwiriza ya Yesu y’uburyo itorero rikwiye kugenza uwanze guhanwa, avuga ibisa n’ibyabwiwe Mose mu gihe cy’Abisiraheli: “Ntukangire mwene wanyu mu mutima wawe, ntukabure guhana mugenzi wawe kugira ngo utizanira icyaha ku bwe.” Abalewi 19: 17. Ibi bisobanura ko umuntu wirengagiza inshingano Kristo yamuhaye, akanga kugarura mu nzira uwaguye mu cyaha, nawe aba afatanije icyaha na we, bityo akizanira icyaha ku bwe. Kuko ibibi tudatangira, bituma tugira umugayo nk’aho ari twe twabikoze.UIB 301.3

    Ariko kandi uwakoze ikosa, ni we dukwiye kuribwira. Ntabwo dukwiriye kubigira ikiganiro hagati yacu cyangwa ngo tumunenge ku mugaragaro; ndetse no hanyuma yo kubigeza mu itorero, ntabwo dukwiriye gukomeza tubikwiza mu bandi. Iyo abatizera bamenye amakosa y’AbaKristo bibabera igisitaza; kandi natwe iyo dukomeje kwibanda ku makosa y’abandi bidutera ibikomere; kuko burya ikintu umuntu akomeje kwibandaho kiramuhindura. Igihe rero tugerageza gukosora amakosa ya mugenzi wacu, Mwuka w’Imana azatuyobora maze tumurinde kugirwa urw’amenyo na bagenzi be, ariko cyane cyane tumurinde guhabwa akato n’abatizera. Natwe tugwa mu byaha kenshi, kandi dukeneye impuhwe za Kristo no kubabarira kwe. Niyo mpamvu uburyo twifuza ko Imana yadufatamo, ariko dukwiriye gufata bagenzi bacu.UIB 301.4

    “Icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, kandi icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” Ukora umurimo w’intumwa zihagarariye ijuru, niyo mpamvu ibiva mu bikorwa byawe bizahoraho igihe cyose.UIB 301.5

    Ariko izi nshingano ziremereye ntabwo tuzikoreye twenyine. Iyo twumviye ijambo rye mu kwicisha bugufi, Kristo atuba hafi. Ntabwo Kristo aba gusa aho AbaKristo bateraniye mu rusengero, ahubwo aba aho AbaKristo , naho baba bake, bateranira mu izina rye. Kandi aravuga ati, “Ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.” UIB 301.6

    Yesu ubwo yavugaga ati, “Data uri mu ijuru”, yashakaga kubibutsa ko nubwo yihinduye umuntu kandi akabana na bo, agafatanya na bo mu bigeragezo, kandi akifatanya na bo mu birushya, yari Umwana w’Imana ushyikirana n’intebe y’ubwami yo mu ijuru ya Se. Aya yari amagambo meza abasubizamo intege! Abatuye ijuru bifatanya n’abantu mu murimo wo gukiza abazimiye. Kandi imbaraga zose z’ijuru zifatanya n’ubushobozi bw’abantu mu guhamagarira abantu gusanga Kristo.UIB 302.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents