Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 55 - UBWAMI BW’IMANA NTIBUZA KU MUGARAGARO

    (Iki gice gishingiye muri Luka 17:20-22).

    Bamwe mu Bafarisayo baje aho Yesu ari, baramubaza bati: “Ubwami bw’Imana buzaza ryari?” Hari hashize imyaka irenga itatu Yohana umubatiza atanze ubutumwa bwarangururaga nk’ijwi ry’impanda ryumvikana mu gihugu hose agira ati: “Ubwami bw’Imana buri hafi.” (Matayo 3:2). Nyamara kugeza icyo gihe, Abafarisayo bari batarashobora kubona ikimenyetso kibereka gushingwa k’ubwami bw’Imana. Abenshi mu banze Yohana Umubatiza, kandi bari bararwanyije Yesu kuri buri ntambwe bateraga, bagakwiza inkuru ko umugambi we utagezweho.UIB 342.1

    Yesu yarabasubije ati: “Ubwami bw’Imana ntibuza ku mugaragaro. Ntawe uzavuga ati: ‘Dore ngubu’, cyangwa ati ‘Dore nguburiya’, kuko ubwami bw’Imana buri muri mwe.” Ubwami bw’Imana butangirira mu mutima w’umuntu. Ntimushakire hirya cyangwa hino mwibwira ko ubutegetsi bwo mu isi ari bwo buzagaragaza gutangira k’ubwami bw’Imana.UIB 342.2

    Yesu yahindukiriye abigishwa be arababwira ati: “Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona.” Kubera ko umurimo wanjye utagendana n’ibyubahiro byo ku isi, ni yo mpamvu mufite ingorane zo kutabona ubwiza bw’umurimo naje gukora. Ntimushobora gusobanukirwa n’umugisha ukomeye mufite ubu wo kugira muri mwe [Kristo] we bugingo n’umucyo w’abantu, nubwo ubu yambaye ubumuntu. Hazabaho igihe ubwo muzasubiza amaso inyuma, mukifuza kubona imigisha mufite ubu yo kugendana ndetse no kuvugana n’Umwana w’Imana.UIB 342.3

    Kubera kwikanyiza no kubatwa n’iby’isi, abigishwa ba Yesu nabo ntibashoboraga gusobanukirwa n’icyubahiro mu by’umwuka yashakaga kubahishurira. Igihe Kristo yari amaze kuzamuka agiye mu ijuru kwa Se ndetse n’igihe Mwuka Muziranenge yari amaze gusukirwa abizera, ni ho abigishwa ba Yesu bashoboye gusobanukirwa neza n’imico ye ndetse n’icyari cyamuzanye. Bamaze kubatizwa umubatizo wa Mwuka, ni ho batangiye kumenya neza ko babanaga n’Umwami w’icyubahiro. Igihe bibukaga amagambo ya Kristo, intekerezo zabo zafungukiraga gusobanukirwa n’ubuhanuzi ndetse n’ibitangaza Yesu yari yarakoze. Ibitangaza byo mu mibereho ya Kristo byanyuze imbere y’amaso yabo, maze baba nk’abantu bakanguwe mu bitotsi. Bamenye neza ko “Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe, (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.” (Yohana 1:14). Kristo yari yaravuye ku Mana aza mu isi y’icyaha kugira ngo akize urubyaro rwa Adamu rwacumuye. Abigishwa bashoboye kubona ko atari abantu b’agaciro kenshi nk’uko batekerezaga mbere yo kumenya ibi. Noneho bashishikariye gusubira mu magambo n’ibikorwa bya Yesu. Ibyigisho bya Yesu batari barasobanukiwe neza mbere, noneho byababereye nk’ihishurwa rishya. Ibyanditswe byera byabahindukiye nk’igitabo gishya.UIB 342.4

    Mu gihe abigishwa bashakashakaga mu buhanuzi buhamya ibya Kristo, byatumye barushaho gusabana n’Imana kandi bamenya ko Kristo ari we wazamuwe mu ijuru ngo ajye kurangirizayo umurimo yari yaratangiriye ku isi. Basobanukiwe n’ukuri ko muri we haboneka ubwenge budashobora kumenywa n’umuntu wese, udafite ubufasha buturutse mu ijuru. Bityo rero, bari bakeneye ubufasha bwa Kristo, wa wundi abami, abahanuzi, n’abantu b’intungane bari baravuze mbere. No gutangara kwinshi, basomye kandi bongera gusubiramo ibyo abahanuzi banditse kuri Kristo byerekeye imico ye n’umurimo we. Mbega uburyo batari barasobanukiwe neza n’ibyanditswe n’abahanuzi! Mbega uburyo bari baratinze kwakira ukuri kw’ingenzi kwahamyaga ibya Kristo! Ubwo bamubonaga afite kwicisha bugufi, ari umuntu ugenda mu bandi, ntabwo bari barasobanukiwe n’amayobera yo kwihindura umuntu kwe, ndetse na kamere ye y’amaharakubiri. Amaso yabo yari ahumirije ku buryo atashoboraga kubona neza Ubumana bwari mu bumuntu. Ariko bamaze kumurikirwa na Mwuka Muziranenge, mbega uko bifuje cyane kuba bakongera kumubona ngo bikubite imbere ye. Mbega uburyo bifuje kuba bakongera kuza aho ari kugira ngo abasobanurire ibyanditswe batashoboraga kumva neza. Mbega uburyo bajyaga kumutegera amatwi bafite ubwitonzi! Kristo yari yarababwiye iki igihe yavugaga ati: “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.”? (Yohana 16:12). Mbega uburyo bifuzaga kubimenya byose! Bashavujwe n’uko kwizera kwabo kwari gufite intege nke, n’uko intekerezo zabo zari kure y’intego nyakuri, kandi n’uko batari barasobanukiwe ukuri.UIB 343.1

    Integuza yari yaroherejwe n’Imana kugira ngo itangaze kuza kwa Kristo, kandi ngo ikangurire ishyanga ry’Abayahudi ndetse n’isi yose kuzirikana umurimo wa Kristo, kugira ngo abantu bitegure kumwakira. Umuntu utangaje uwo Yohana yari yarababwiye, yari yarabanye nabo mu gihe cy’imyaka irenga mirongo itatu, ariko ntibigeze bamenya neza ko ari Uwatumwe n’Imana. Abigishwa ba Yesu batewe agahinda no kuba baremereye imitima yabo ikagira gushidikanya kwatumye badashobora gusobanukirwa. Umucyo w’iyi si yijimye wari wararasiye mu icuraburindi ryayo, ariko abigishwa ntibashoboye kubona aho imirasire yawo ituruka. Bibajije impamvu banyuze mu nzira yatumye biba ngombwa ko Kristo abacyaha. Akenshi basubiraga mu biganiro bagiranye na we, maze bakibaza bati: “Ni kuki twahugiye mu by’isi maze tukemerera ubuhakanyi bw’abatambyi n’abigisha kudushyira mu gihirahiro ku buryo tutigeze dusobanukirwa na hato ko uruta Mose yari muri twe, ndetse Umunyabwenge kuruta Salomo akaba yari umwigisha wacu? Mbega uburyo amatwi yacu yari ibihuri! Mbega uburyo gusobanukirwa kwacu kwari gufite intege nke!UIB 343.2

    Tomasi ntiyashoboraga kwemera kugeza ubwo ashyize intoki ze mu nkovu Yesu yatewe n’abasirikari b’Abanyaroma. Petero yari yaramwihakanye ubwo yari ageze mu gihe cyo gusuzugurwa no kwangwa. Ibi byose bibabaje bibukaga byagarutse imbere y’amaso yabo. Bari barabanye na we, ariko ntibari barigeze bamumenya cyangwa ngo bamwemere. Ariko mbega ukuntu noneho ibi byashegeshe imitima yabo ubwo basobanukirwaga no kutizera kwabo!UIB 343.3

    Ubwo abatambyi n’abategetsi bafatanyaga kurwanya abigishwa, bakabazana imbere y’inkiko ndetse bakabashyira mu nzu y’imbohe, intumwa za Kristo “zanezejwe n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora izina rye.” Ibyakozwe n’Intumwa 5:41. Barishimye kugira ngo bahamye imbere y’abantu n’abamarayika ko bamenye icyubahiro cya Kristo, kandi bahisemo kumukurikira bareka byose.UIB 343.4

    Nk’uko byari ukuri mu gihe cy’abigishwa, no mu minsi yacu niko bimeze ko nta muntu ushobora gusobanukirwa n’ikuzo rya Kristo, atamurikiwe na Mwuka w’Imana. Ukuri kw’Imana n’umurimo wayo ntibihabwa agaciro n’Abakristo b’urwiyerurutso kandi bakunda iby’isi. Abayoboke nyakuri b’Umwami wacu ntiwabasanga mu nzira z’imibereho yoroheje, icyubahiro cy’isi cyangwa kwishushanya n’ab’isi. Ahubwo bateye imbere, bakorera Umwami, bicishije bugufi, basuzugurwa, bari ku rugamba barwana “n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” (Abefeso 6:12). Muri iyi minsi nk’uko byari bimeze mu gihe cya Kristo, abayoboke nyakuri ba Kristo ntibumvwa neza, bakozwa isoni kandi bakarenganywa n’abatambyi hamwe n’Abafarisayo bo gihe cyabo.UIB 344.1

    Ubwami bw’Imana ntibuza ku mugaragaro. Ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana hamwe n’umwuka wo kwicisha bugufi ugendana na bwo, ntibishobora na hato kujyanirana n’umwuka ugenga ab’isi. Aya mahame yombi arahanganye. “Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka.” 1 Abakorinto 2:14.UIB 344.2

    Muri iyi minsi hari abantu benshi bo mu madini atandukanye, kandi nk’uko babyizera, ubu bariho bategura gushingwa k’ubwami bwa Kristo nk’aho ari ubutegetsi bwa hano ku isi kandi bw’igihe gito. Bashaka guhindura Umwami wacu umutegetsi w’ingoma za hano ku isi, uba mu ngoro ze n’inkambi za gisirikari, ufite ingoro z’inteko ishinga amategeko, ingoro z’ibwami n’aho baremera amasoko. Bibwira yuko ubutegetsi bwe bukwiye kuzashingira ku mategeko yashyizweho n’abantu. Bibwira yuko ubwo Kristo ubu atari hano ku isi agaragara, bo ubwabo bazajya mu cyimbo cye kugira ngo bashyire mu bikorwa amategeko y’ubwami bwe. Mu gihe cya Kristo, Abayahudi bifuzaga gushyiraho ubwami busa butyo. Abayahudi baba baremeye Yesu iyo aza kugaragaza ubushake bwo kwimika ubwami bwe ku isi, kugira ngo hakurikizwe ibyo bo bemeraga nk’amategeko y’Imana, bityo bagahinduka abashinzwe gukwirakwiza ubushake bwe ndetse bakaba n’abategetsi bagize ingoma ye. Nyamara Yesu we yaravuze ati: “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si.” (Yohana 18:36). Ntiyari kwemera kwima ingoma yo ku isi.UIB 344.3

    Ubutegetsi bwo mu gihe cya Yesu bwakoraga ibibi, bukarenganya; imiborogo itewe no kugirirwa nabi yarangwaga impande zose: gukandamiza, kurenganya n’ubugizi bwa nabi bukomeye. Nyamara Yesu ntiyigeze ashaka gukora impinduka mu mitegekere. Ntabwo yahanganye ku mugaragaro n’ibibi ubutegetsi bwakoraga, cyangwa se ngo avuge nabi abanzi b’ishyanga. Ntiyigeze yivanga mu buyobozi cyangwa mu butegetsi bw’icyo gihe. Uwari icyitegererezo cyacu yagendeye kure ubutegetsi bwo ku isi. Ibi ntibyatewe n’uko atari yitaye ku kaga abantu barimo, ahubwo ni uko igisubizo kitashoboraga gukomoka mu ngamba zifashwe n’abantu kandi mu buryo bw’ibigaragarira amaso. Kugira ngo igifite akamaro kigerweho, umuti ugomba kugera kuri buri muntu wese, kandi ugomba guhembura umutima.UIB 344.4

    Ntabwo ubwami bwa Kristo bushyirwaho n’imyanzuro y’inkiko cyangwa inama n’inteko z’abashyiraho amategeko; nta nubwo bushyirwaho no gushyigikirwa n’abakomeye b’isi, ahubwo bukomoka ku kwimika kamere ya Kristo mu mutima w’umuntu binyuze mu murimo wa Mwuka Muziranenge. “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.” (Yohana 1:12, 13). Aha niho hari imbaraga yonyine ishobora kuzahura inyokomuntu. Kandi igikwiriye umuntu kugira ngo uyu murimo ukorwe, ni ukwigisha no gukora iby’ijambo ry’Imana risaba.UIB 344.5

    Igihe intumwa Pawulo yatangiraga umurimo we i Korinto, umurwa wari utuwe cyane, ukungahaye, wasayishije mu byaha kandi wandujwe n’ingeso mbi bitavugwa za gipagani, yaravuze ati: “Kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe.” 1 Abakorinto 2:2. Nyuma yaho ubwo yandikiraga bamwe mu bari barandujwe n’ibyaha bikabije, yaravuze ati: “Ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.” “Mbashimira Imana yanjye iteka nishimira ubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu.” 1 Abakorinto 6:11; 1:4.UIB 345.1

    Muri iyi minsi, nk’uko byari bimeze mu gihe cya Yesu, ntabwo umurimo w’ubwami bw’Imana ukorwa n’abashishikazwa no kwimenyekanisha kandi kwishingikiriza ku bategetsi b’isi ndetse no ku mategeko yashyizweho n’abantu. Ahubwo uwo murimo uri mu maboko y’abo bose bagenda mu izina rya Kristo bamamaza ukuri mu by’umwuka ari ko kuzakora umurimo nk’uwo kwakoze kuri Pawulo bati: “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye.” (Abagalatiya 2:20). Bityo, nk’uko Pawulo yakoze, bazakora kubw’inyungu z’abantu. Pawulo yaravuze ati: “Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa n’aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana.” 2 Abakorinto 5:20.UIB 345.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents