Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 57 - USIGAJE IKINTU KIMWE

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 19:16-22; Mariko 10:17-22; Luka 18:18-23).

    “Ageze mu nzira umuntu aza aho ari yirukanka, aramupfukamira aramubaza ati, Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”UIB 350.1

    Umusore wabajije iki kibazo yari umutware. Yari afite ubutunzi bwinshi kandi yari mu mwanya w’icyubahiro. Yabonye urukundo Yesu yagaragarizaga abana bamuzaniraga; yabonye uburyo yabakiranaga impuhwe akabakikira, kandi umutima w’uwo musore wakanguwe n’urukundo rw’Umukiza. Yumvise yifuje kuba umwigishwa wa Kristo. Yari yaratwawe cyane ku buryo ubwo Kristo yari mu nzira agenda, yaje aho ari yirukanka, aramupfukamira, amubaza abikuye ku mutima ikibazo cyari gihangayikishije umutima we ari nacyo kibazo cy’ingenzi kuri buri muntu wese. Yaramubajije ati: “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”UIB 350.2

    Yesu yaramusubije ati: “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe: ni Imana.” Yesu yifuzaga kureba ko ibyo uwo mutware avuga abivuga akomeje ndetse no kumuvanamo imyumvire y’uburyo yabonaga ko Yesu ari mwiza. Mbese yaba yari azi ko uwo bavuganaga ari Umwana w’Imana? Mbese igitekerezo nyakuri cyari mu mutima we cyari ikihe?UIB 350.3

    Uyu mutware yumvaga afite ubutungane buhanitse. Ntabwo yatekerezaga rwose ko hari aho adatunganye, nyamara kandi yumvaga atanyuzwe na gato. Yumvaga hari icyo akeneye yari adafite. Mbese Yesu ntiyashoboraga kumuha umugisha nk’uko yawuhaga abana bato, maze agahaza ubukene bw’umutima we ?UIB 350.4

    Mu gusubiza iki kibazo Yesu yamubwiye ko gukurikiza amategeko y’Imana ari ngombwa kugira ngo abone ubugingo buhoraho; kandi Yesu yamusubiriye muri menshi mu mategeko agaragaza inshingano umuntu afite kuri bagenzi be. Igisubizo cy’uwo mutware cyari cyiza: “Ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye: None icyo nsigaje ni iki?”UIB 350.5

    Kristo yitegereje mu maso y’uwo musore, asa n’usoma ibyerekeye imibereho ye ndetse n’imico ye. Yaramukunze, maze yifuza kumuha amahoro, ubuntu ndetse n’umunezero byashoboraga guhindura imico ye. Yesu yaravuze ati: “Icyakora ushigaje kimwe, genda ugurishe ibyo utunze byose ibivuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.”UIB 350.6

    Kristo yakunze uwo musore. Yari azi neza ko ibyo avuga yari abikuye ku mutima ubwo yavugaga: “Ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.” Umucunguzi yifuje kumushyiramo umutima wamubashisha kubona ko akeneye kwitanga mu mutima we no kugira ubugwaneza bwa Gikristo. Kristo yifuzaga kubona muri uwo musore umutima wicisha bugufi kandi umenetse, umutima usobanukiwe n’urukundo rukomeye yagombaga gukunda Imana kandi uhisha ubukene bwawo mu butungane bwa Kristo.UIB 350.7

    Yesu yabonye ko uwo mutware arimo ubufasha yari akeneye igihe yari guhinduka ufatanya na Yesu mu murimo wo kugeza agakiza ku bantu. Iyo yemera kuyoborwa na Kristo, yajyaga kuba imbaraga y’ibyiza. Mu buryo bugaragara, uyu mutware yari guhagararira Kristo; kubera ko yari yujuje ibyangombwa byajyaga kumushoboza kuba imbaraga mvajuru ikorera mu bantu iyo aza kwifatanya n’Umukiza. Kristo yitegereje imico ye maze aramukunda. Urukundo rwa Kristo rwatangiye kubyutsa umutima w’uwo mutware kuko urukundo rubyara urundi. Yesu yifuzaga ko uwo mutware yaba umukozi ukorana nawe. Yifuzaga kumuhindura nka We, akaba indorerwamo yagombaga kugaragariramo imico y’Imana. Yesu yifuzaga gutunganya ingeso ze maze akazibonereza gukora umurimo w’Umwami. Iyo uwo mutware aza kuba yariguriye Kristo, aba yarakuriye mu kuba hafi ye. Mbega ukuntu ahazaza he hari kuzaba hatandukanye n’uko yari ameze, iyo aza kuba yarahisemo kwiyegurira Kristo!UIB 351.1

    Yesu yaramubwiye ati: “Icyakora ushigaje kimwe, genda ugurishe ibyo utunze byose ibivuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.” Kristo yasomaga ibiri mu mutima w’uwo mutware. Yaburaga ikintu kimwe nyamara icyo kintu ni cyo cyari ingenzi. Yari akeneye urukundo rw’Imana mu mutima we. Keretse gusa iyo ubu bukene bumarwa, naho ubundi bwashoboraga kumugeza ku rupfu ndetse kamere ye yose ikangirika. Kubera guha icyicaro irari rye, kwihugiraho byajyaga kwiyongera. Ariko kugira ngo ashobore kwakira urukundo rw’Imana, yagombaga kuzibukira gundaga kwihugiraho.UIB 351.2

    Kristo yashyize uwo mutware ku gipimo. Yamuhamagariye guhitamo hagati y’ubutunzi bw’ijuru no gukomera mu by’isi. Iyo yemera gukurikira Kristo, yari yemerewe guhabwa ubutunzi bw’ijuru. Ariko yagombaga kureka inarijye yose; yagombaga kureka ubushake bwe bukagengwa na Kristo. Ubutungane bw’Imana bwari bushyizwe imbere y’uwo mutware wari umusore. Yari afite amahirwe yo guhinduka umwana w’Imana, no kuba uraganwa ubutunzi bw’ijuru na Kristo. Nyamara yagombaga kwikorera umusaraba, maze agakurikira Umukiza mu nzira yo kwiyanga.UIB 351.3

    Mu kuri amagambo Kristo yabwiye uyu mutware yari iri rarika ngo: “Uyu munsi hitamo uwo uzakorera.” (Yosuwa 24:15). Yagombaga kwihitiramo. Yesu yifuzaga cyane ko yahinduka. Yari yamweretse ikizinga cyari mu mico ye, kandi igihe uwo musore yatekerezaga kuri icyo kibazo, mbega uburyo Yesu yamwitegereje abyitayeho! Iyo afata umwanzuro wo gukurikira Kristo, yagombaga kumvira Kristo muri byose. Yagombaga guhindukira akava mu byo yari agambiriye. Mbega ukuntu Umukiza yitegereje uwo musore, afite amatsiko n’ubwuzu bwinshi, yiringira ko ari bwemere irarika rya Mwuka w’Imana!UIB 351.4

    Imvugo n’amagambo Kristo yakoresheje byashoboraga gushyira uwo mutware aho yari kugera ku butungane bwa Gikristo. Amagambo ya Kristo yari amagambo y’ubwenge nubwo yasaga nk’aho akaze kandi atyaye. Kwemera ayo magambo no kuyumvira, ni byo byari ibyiringiro byonyine by’agakiza by’uwo mutware. Umwanya we w’icyubahiro n’ubutunzi bwe, byerekezaga imico ye mu nzira y’ibibi. Iyo yihambira kuri icyo cyubahiro n’ubutunzi, byashoboraga kwimura Imana mu mutima we. Kugira ibyo yima Imana, byaba bike cyangwa byinshi, byari ukugumana ibyari gutuma imbaraga ze no kuba ingirakamaro kwe bikendera; kuko iyo umuntu yihambiye ku butunzi bw’isi, nubwo butiringirwa kandi ntibugire agaciro, bumutwara umutima.UIB 351.5

    Uwo mutware yashoboraga gusobanukirwa neza n’icyo amagambo ya Kristo yari yerekejeho, maze agira agahinda. Iyo aza gusobanukirwa neza n’agaciro k’impano yari ahawe, yajyaga guhitamo atajuyaje maze na we akajya mu mubare w’abayoboke ba Kristo. Yari umwe mu bagize inama nkuru y’Abayahudi kandi Satani yamushukishaga ibyiza bishashagirana byo gihe kizaza. Uwo mutware yifuzaga ubutunzi bw’ijuru nyamara kandi yifuzaga n’inyungu z’igihe gito yari guheshwa n’ubutunzi bwe. Yababajwe n’ibyo yasabwaga; yifuzaga ubugingo buhoraho ariko ntiyashakaga gukora icyo bimusaba. Yabonaga ko ibyo asabwa ngo abone ubugingo buhoraho biremereye maze agenda afite agahinda kenshi; “kuko yari afite ubutunzi bwinshi.”UIB 352.1

    Ibyo yavugaga ko yitondera amategeko y’Imana yarabeshyaga. Yagaragaje ko Imana ye ari ubutunzi. Ntiyashoboraga kubahiriza amategeko y’Imana kandi iby’isi byari nyambere mu mibereho ye. Yakundaga impano Imana yamuhaye kurusha uwazimuhaye. Kristo yari yemereye uwo musore ngo bashyikirane. Yaramubwiye ati: “Nkurikira.” Nyamara yarutishije Umukiza ubutunzi bwe n’izina rye ry’icyamamare yari afite mu bantu. Kureka ubutunzi bwe bw’iby’isi yabonaga ngo yakire ubutunzi bw’ijuru atarebaga, byari ukwigerezaho. Yanze impano y’ubugingo buhoraho, arigendera, maze akomeza kuramya ubutunzi bw’isi.UIB 352.2

    Abantu ibihumbi byinshi mu kaga nk’ak’uyu mutware. Bagereranya Kristo n’ubutunzi bw’isi; kandi abenshi bahitamo iby’isi. Kimwe n’uwo musore, bahunga Umukiza maze bakibwira mu mitima yabo bati: “Sinshaka ko Kristo azanyobora.”UIB 352.3

    Uko Kristo yitwaye kuri uriya musore ni icyigisho kuri twe. Imana yaduhaye amabwiriza buri mugaragu w’Imana wese agomba gukurikiza. Ayo mabwiriza ni ukumvira amategeko y’Imana, bitari ukuyumvira nk’amategeko gusa, ahubwo ni ukumvira kwinjira mu mibereho yacu, kandi kukagaragarira mu mico y’umuntu. Imana yashyizeho urugero rw’imico ikwiriye abaragwa b’ubwami bwayo. Abazafatanya umurimo na Kristo gusa, abazavuga bati: “Mwami, jyewe ubwanjye ndi uwawe n’ibyo ntunze byose ni ibyawe,” abo bonyine nibo bazitwa abahungu n’abakobwa b’Imana.UIB 352.4

    Abantu bose bakwiye kwiyumvisha neza icyo kwifuza ijuru bisobanuye kandi bakibaza icyatuma umuntu atera ijuru umugongo bitewe n’ibyo asabwa. Tekereza icyo kubwira Yesu uti: “Oya” bisobanuye. Uriya mutware yaravuze ati: “Oya, sinshobora kuguha byose.” Mbese aho natwe tujya tuvuga amagambo nk’ayo? Umukiza yifuza gufatanya na twe umurimo Imana yaduhaye gukora, kandi yifuza gukoresha ubutunzi Imana yaduhaye kugira ngo umurimo wayo ku isi utere imbere. Iyi ni yo nzira rukumbi Imana ishobora kudukirizamo.UIB 352.5

    Uwo mutware yaragijwe ubutunzi kugira ngo agaragaze ko ari umugaragu w’indahemuka. Yagombaga gukoresha ubwo butunzi ngo bubere umugisha abakene. Niko bimeze no muri iki gihe, Imana iha abantu ubutunzi, ikabaha impano ikabafungurira n’amayira kugira ngo bayibere ibikoresho mu gufasha abakene n’abababaye. Umuntu ukoresha impano yahawe nk’uko Imana ibishaka, ahinduka ufatanyije n’Umukiza mu murimo. Azana benshi kuri Kristo kuko aba agaragaza imico ya Kristo.UIB 352.6

    Abantu bose bari mu myanya y’icyubahiro kandi bafite ubutunzi bwinshi nka wa musore w’umutware, gusiga byose ngo bakurikire Yesu bishobora kubabera ikintu gikomeye basabwa. Nyamara iri ni ryo tegeko rigenga imyitwarire y’abifuza kuba abigishwa ba Kristo. Ibikorwa bitarimo kumvira ntibishobora kwemerwa n’Imana. Kwitanga ni ipfundo ry’inyigisho za Kristo. Akenshi inyigisho nk’iyi itangwa mu mvugo isa no gukoresha igitsure kubera ko nta yindi nzira yakoreshwa mu gukiza umuntu uretse kumuca burundu ku bintu bishobora kumwangiza wese, aramutse abigundiriye.UIB 353.1

    Iyo abayoboke ba Kristo bagaruriye Uwiteka ibye, baba bazigama ubutunzi bazasubizwa igihe bazumva aya magambo ngo: “Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka; … injira mu munezero wa shobuja.” “Yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.” (Matayo 25:23; Abaheburayo 12:2). Ibyishimo byo abacunguwe, abantu bakijijwe by’iteka, ni yo ngororano y’abantu bose bagera ikirenge cyabo mu cya wa Wundi wavuze ati: “Nkurikira.”UIB 353.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents