Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 60 - ITEGEKO RY’UBWAMI BUSHYA

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 20:20-28; Mariko 10:32-45; Luka 18:31-34).

    Igihe cya Pasika cyari cyegereje, maze Yesu asubira i Yerusalemu. Umutima we wari wuzuye amahoro akomoka ku kunga ubumwe n’ubushake bwa Se, maze agendana ubwuzu yerekeje aho yagombaga kwitangaho igitambo. Ariko abigishwa be buzuwe n’amayobera, gushidikanya n’ubwoba. Umukiza yabagiye imbere; maze baratangara, bamukurikira bafite ubwoba.UIB 367.1

    Kristo yongera guhamagara abigishwa be cumi na babiri, maze ababwira yeruye kuruta mbere ibyerekeye uko azagambanirwa kandi akababazwa. Yaravuze ati: ‘Dore turazamuka tujye i Yerusalemu, kandi ibyanditswe n’abahanuzi byose bizasohora ku Mwana w’umuntu. Azagambanirwa mu bapagani, azashinyagurirwa, bazamukoza isoni bamucire amacandwe, kandi nibamara kumukubita imikoba bazamwica, maze ku munsi wa gatatu azazuka. Ariko ntibagira icyo bamenya muri ibyo, kuko ayo magambo bari bayahishwe, ntibamenya ibyo babwiwe.’ Mbese mbere y’aho ntibari baramamaje ahantu hose ko ‘Ubwami bw’ijuru buri hafi’? Mbese Kristo ubwe ntiyari yarasezeranye ko benshi bazicarana na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bw’Imana? Mbese ntiyari yarasezeraniye abasize ibyabo ku bwe ko bazongerwa ibirutaho incuro ijana muri ubu buzima kandi bakazahabwa umurage mu bwami bwe? UIB 367.2

    Mbese ntiyari yarahaye abigishwa be isezerano ryihariye ko bazahabwa imyanya y’icyubahiro mu bwami bwe, ko bazicara ku ntebe bagacira imanza imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli? Ndetse n’ubu yari amaze kubabwira ko ibyanditswe mu buhanuzi byose bimwerekeyeho bigomba gusohora. Mbese abahanuzi ntibari baravuze ibyerekeye ikuzo ry’ingoma ya Mesiya? Ufatiye kuri ibi bitekerezo, amagambo ya Yesu yerekeye kugambanirwa, kubabazwa ndetse no kwicwa yababereye urujijo n’icuraburindi. Bizeraga ko nubwo haba ingorane zimeze zite ubwami bwari bugiye kwimikwa.UIB 367.3

    Yohana mwene Zebedayo, yari umwe mu bigishwa babiri babanje gukurikira Yesu. We n’umuvandimwe we Yakobo bari babaye bamwe mu bagize itsinda rya mbere ry’abasize byose kubera umurimo wa Kristo. Bari barishimiye gusiga umuryango n’incuti kugira ngo babane na Yesu; bari baragendanye nawe, baganira na We; bari barabanye na We ahiherereye ndetse no mu ruhame rw’abantu. Yari yarabamaze ubwoba, abakura mu kaga, yoroshya imibabaro yabo, abamara intimba, kandi yari yarabigishanyije impuhwe no kwihangana kugeza ubwo imitima yabo yabaye nk’iyomatanye n’uwe, maze mu rukundo rwinshi bari bamufitiye bifuje cyane kuba hafi ya Kristo mu bwami bwe. Mu bihe byose byashobokaga, Yohana yicaraga iruhande rw’Umukiza, kandi na Yakobo na we yifuzaga guhora iruhande rwa Yesu.UIB 367.4

    Nyina wa Yohana na Yakobo, na we yari umuyoboke wa Kristo, kandi yari yaratanganye ubuntu ku mutungo we yunganira Yesu. Mu rukundo rwa kibyeyi n’imigambi myiza yari afitiye abahungu be, yifuje cyane ko babona umwanya w’icyubahiro uhebuje indi mu bwami bushya. Bityo yabumvishije ko bakwiye kubisaba.UIB 368.1

    Bari kumwe na nyina, abo bahungu baje aho Yesu ari, basaba ko yabaha icyo imitima yabo yifuzaga.UIB 368.2

    Yesu yarababajije ati: ‘Murashaka ko mbaha iki?’ Nyina wa Yakobo na Yohana yaramusubije ati: ‘Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.’ UIB 368.3

    Yesu yarabihanganiye ntiyacyaha ukwikunda baragagaje bashaka isumbwe kuri bagenzi babo. Yarebaga ibiri mu mitima yabo, amenya uko bamunambyeho. Urukundo rwabo ntirwari urukundo rusanzwe rwa kimuntu; nubwo rwari rwarandujwe n’isi binyuze muri abo bantu rwagaragariragamo, ahubwo rwakomokaga ku isoko y’urukundo rwe rukiza. Ntiyabacyashye, ahubwo yashatse kubahugura no kubatunganya. Yesu yarababajije ati: ‘Mwashobora kunywera ku gikombe nzanyweraho, cyangwa kubatizwa umubatizo nzabatizwa?’ Bibutse amagambo akomeye yababwiye yerekezaga ku gucibwa urubanza no kubabazwa kwe, ariko basubije bashize amanga bati: ‘Turabishobora.’ Basanze ko ari icyubahiro gikomeye kugaragaza ubudahemuha bwabo biyemeza gufatanya n’Umwami wabo mu byagombaga kumubaho byose.UIB 368.4

    Yesu yarababwiye ati: ‘Koko igikombe nzanyweraho muzakinyweraho, kandi n’umubatizo nzabatizwa ni wo muzabatizwa namwe.’ Nyamara imbere ya Yesu hari umusaraba mu cyimbo cy’ubwami, iruhande rwe hari ibisambo bibiri kimwe iburyo ikindi ibumoso. Yohana na Yakobo na bo bagombaga gufatanya imibabaro n’Umwami wabo; umwe akazicishwa n’inkota; undi akazamara igihe kirekire yihanganira imiruho, gushinyagurirwa ndetse no gutotezwa.UIB 368.5

    Yesu yakomeje avuga ati: ‘Ariko kwicara iburyo bwanjye n’ibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data yabiteguriye.’ Mu bwami bw’Imana, ntawe uhabwa umwanya binyuze mu gutonesha. Ntubonwa nk’igihembo umuntu yakoreye cyangwa ngo upfe gutangwa nta gishingiweho. Ahubwo ni ingaruka nziza y’imico. Ikamba no kwicara ku ntebe y’ubwami ni ibimenyetso byerekana urugero rwagezweho; ni ibihamya biranga abanesheje inarijye binyuze muri Yesu Kristo Umwami wacu.UIB 368.6

    Hashize igihe kirekire, ubwo Yohana yari amaze kuba isanga n’ingoyi na Kristo binyuze mu gufatanya imibabaro ye, Umwami Yesu yahishuriye Yohana ibikwiriye abazinjira mu bwami bw’Imana. Kristo yaravuze ati: ‘Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.’ ‘Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw’Imana yanjye, kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye, .... kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.’ (Ibyahishuwe 3:21, 12). Intumwa Pawulo yaranditse ati: ‘ Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.’ 2 Timoteyo 4: 6-8.UIB 368.7

    Uzahagarara iruhande rwa Kristo ni uzaba yaranyoye ku mwuka w’urukundo rwa Kristo rwitanga akiri ku isi. Urukundo ‘rutirarira, ntirwihimbaze,.... urukundo rudashaka ibyarwo, rudahutiraho, kandi ntirutekereze ikibi ku bantu.’ (1 Abakorinto 13: 4, 5) - urukundo rwayoboraga Yohana, nk’uko rwayoboye Umukiza rukamutera guhara byose, akabaho, agakora kandi akitanga kugeza gupfa, kugira ngo akize umuntu. Uyu mwuka ni wo wagaragariye mu mibereho ya Pawulo. Yaravuze ati: ‘Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo;’ kuko imibereho ye yahishuriraga abantu Kristo. Yarongeye ati: ‘Gupfa kumbereye inyungu’, - inyungu kuri Kristo; urupfu ubwarwo rwari gutuma imbaraga y’ubuntu bwa Kristo igaragara, maze ikarehereza abantu kuri Kristo. Pawulo yarakomeje ati: ‘Kristo azakomeza gukuzwa n’umubiri wanjye, nubwo nabaho cyangwa nubwo napfa.’ Abafilipi 1:21, 20.UIB 369.1

    Igihe abandi bigishwa icumi bumvaga gusaba kwa Yakobo na Yohana bararakaye cyane. Buri mwigishwa wese muri bo yifuzaga umwanya usumba iyindi mu bwami bwa Yesu, maze bababazwa n’uko abo bigishwa babiri bamaze kubatanga amahirwe nk’ayo.UIB 369.2

    Nanone ikibazo cy’ugomba kuba mukuru muri bo cyasaga n’icyongeye kuvuka, maze Yesu arabahamagara arababwira ati: ‘Muzi yuko abavugwa ko ari abatware b’amahanga bayatwaza igitugu, n’abakomeye bo muri yo bakayategeka. Ariko muri mwe si ko biri.’UIB 369.3

    Mu bwami bwo ku isi, kugira umwanya wo hejuru bivuze kwishyira hejuru. Abantu baberagaho gukorera inyungu z’abategetsi babo. Kumenyekana, ubukire n’amashuri, byari uburyo bwinshi bwakoreshwaga n’abategetsi kugira ngo bigarurire abari munsi yabo. Abakomeye bagombaga gutekereza, bagafata imyanzuro, bakinezeza kandi bagategeka; naho aboroheje bagombaga kumvira kandi bagakorera abakomeye. Iyobokamana, nk’ibindi byose, ryari uburyo bw’ubutegetsi. Abantu bagombaga kwizera kandi bagakora nk’uko abayobozi babo babategetse. Uburenganzira bw’umuntu bwo gutekereza no gukora icyo yitekerereje, ntibwari bugihabwa agaciro na mba.UIB 369.4

    Nyamara Kristo we yimikaga ubwami bushingiye ku mahame atandukanye n’ayo. Ntabwo yahamagariye abantu kuza kuba abategetsi, ahubwo yabahamagariye gukorera abandi no kugira ngo abanyambaraga bafashe abanyantegenke. Kugira ubushobozi, imyanya ikomeye, impano, n’amashuri byatumaga ababifite bagira inshingano ikomeye yo gukorera bagenzi be. Ndetse n’abigishwa bato ba Kristo bavuzweho ngo: ‘Burya ibyo byose bibaho ku bwanyu.” (2 Abakorinto 4:15).UIB 369.5

    ' Kuko Umwana w’umuntu na we ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.’ Ari kumwe n’abigishwa be, Kristo yabunganiraga mu buryo bwose kandi akabikorerera imitwaro. Yafatanyaga na bo mu bukene, yarigomwaga kubera bo, yagendaga imbere ya bo kugira ngo atunganye inzira zari ziruhije, kandi bidatinze yari hafi kurangiza umurimo we ku isi atanze ubugingo bwe. Ihame Kristo yakoreshaga ryari ugutera umwete abagize itorero ari ryo mubiri we. Umugambi n’urufatiro by’agakiza ni urukundo. Abakuru mu bwami bwa Kristo ni abakurikiza urugero yatanze maze bagakora nk’abashumba b’umukumbi we.UIB 369.6

    Amagambo ya Pawulo agaragaza neza agaciro nyakuri ndetse n’icyubahiro biranga imibereho ya Gikristo. Aravuga ati: ‘Nubwo kuri bose ndi uw’umudendezo, nihinduye imbata ya bose,’ ‘sinishakira ikinyungura ubwanjye, keretse icyungura benshi kugira ngo bakizwe.’ 1Abakorinto 9:19; 10:33.UIB 370.1

    Ku byerekeranye n’umutimanama, nta muntu ukwiriye guhatwa. Nta muntu ukwiriye kugenga intekerezo z’undi, ngo afatire undi umwanzuro, cyangwa ngo amugenere inshingano agomba gusohoza. Imana iha umuntu wese umudendezo wo gutekereza, kandi agakurikiza ibyo yemera. ‘Umuntu wese muri twe azimurikira ibye imbere y’Imana.’ Nta muntu ufite uburenganzira bwo gufata imiterere ye, imikorere ye ndetse n’imitekerereze bye bwite ngo abishyire mu wundi. Mu bintu byose aho aho ari ngombwa kugira ihame rikurikizwa, ‘buri wese akwiriye kumenya adashidikanya mu mutima we.” (Abaroma 14:12, 5). Mu bwami bwa Kristo nta gukandamiza kubamo kandi nta guhatira abandi uko bakwiriye kwitwara. Ntabwo abamarayika bo mu ijuru bazanwa ku isi no gutegeka, cyangwa gushaka icyubahiro, ahubwo baza ari intumwa zuzuye impuhwe kugira ngo bafatanye n’abantu mu kuzahura inyokomuntu.UIB 370.2

    Amahame n’amagambo biri mu nyigisho z’Umukiza, mu bwiza bwabyo mvajuru, byagumye mu ntekerezo z’umwigishwa ukundwa. Mu minsi iheruka ya Yohana, yahaye amatorero ubuhamya bukurikira: ‘Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane.’ ‘Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data.’ 1 Yohana 3:11, 16.UIB 370.3

    Uyu ni wo mwuka warangaga itorero rya mbere. Nyuma yo gusukwa kwa Mwuka Muziranenge, ‘Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama, kandi nta n’umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga.’ ‘Nta mukene wababagamo.’ ‘Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu, nuko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose.’ Ibyakozwe n’Intumwa 4: 32,33,34.UIB 370.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents