Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 74 - I GETSEMANI

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 26:36-56; Mariko 14:32-50; Luka 22:39-53; na Yohana 18:1-12)

    Umukiza ari kumwe n’abigishwa be, yerekeje inzira igana mu busitani bwa Getsemani. Ukwezi ko muri iryo joro rya Pasika kwari kuzuye kandi kuri mu kirere kitarangwamo ibicu. Umurwa warimo amahema menshi y’abagenzi wari wuzuye ituze.UIB 465.1

    Yesu yari yakomeje kuganira n’abigishwa be, kandi abagira inama; ariko ubwo begerezaga i Getsemani, Yesu yagize ituze ryinshi. Yari asanzwe agera i Getsemani mu mwiherero no gusenga; ariko ntiyabaga afite umutima wuzuye agahinda kenshi nk’ako yari afite iri joro ry’umubabaro we uheruka. Mu mibereho ye yose ya hano ku isi, yari yarakomeje kugendera mu mucyo w’Imana. Ubwo yabaga ahanganye n’abantu bakoreshwaga n’umwuka wa Satani, yaravugaga ati, “Kandi uwantumye turi kumwe, ntiyansize jyenyine kuko mpora nkora ibyo ashima.” Yohana 8:29. Ariko iki gihe cyo yasaga n’aho akingiranywe inyuma y’umucyo w’ubwiza bw’Imana. Yari amaze gushyirwa ku rutonde rw’abakoze ibyaha bikomeye. Yagombaga kwikorera ibicumuro by’abatuye isi. Kristo utarakoze icyaha yikorejwe ibicumuro byacu byose. Yabonye icyaha giteye ubwoba cyane, abona umutwaro w’icyaha agomba kwikorera uremereye cyane, maze bimuzanira intekerezo zo gutinya ko yashobora gutandukanywa n’urukundo rwa Se by’iteka ryose. Yumvise uburyo urwango Imana ifitiye icyaha rukomeye cyane, maze aravuga ati, “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica.”UIB 465.2

    Ubwo bari begereye ubusitani bw’i Getsemani, abigishwa be babonye impinduka yabaye ku mwigisha wabo. Bari batarigera na rimwe bamubona ababaye kandi atuje bene ako kageni. Uko yigiraga imbere, umubabaro we wakomeje kuba mwinshi; ariko ntibatinyutse kumubaza icyabimuteraga. Yagendaga adandabirana nk’uwenda kugwa. Ageze muri ubwo busitani, abigishwa be bashatse aho yajyaga akunda kuruhukira, kugira ngo Umwigisha wabo aruhuke. Ariko buri ntambwe yateraga yari imuruhije cyane. Yaranihaga cyane, nk’aho yikoreye umutwaro umuremereye. Incuro ebyiri zose abo bari kumwe baramusegasiye, iyo bitaba bityo yashoboraga kugwa hasi.UIB 465.3

    Ageze ku muryango w’ubusitani bwa Getsemani, abigishwa be abasiga aho ariko ajyana na batatu, kandi abasaba kumusabira no kwisabira ubwabo. Yinjiye mu busitani ahatuje cyane, maze ajyana na Petero na Yakobo na Yohana. Aba bigishwa batatu, bari bagenzi be ba hafi cyane. Nibo bari barabonye ubwiza bwe kuri wa musozi wo kurabagirana; babona Mose na Eliya baganira na we; bumva ijwi riturutse mu ijuru; noneho yari ageze mu gihe cy’urugamba rukomeye bityo yifuje ko bamuba hafi. Akenshi bamaranye na we ibihe bya nijoro muri ubu busitani. Muri ibyo bihe, bamaraga umwanya bari maso basenga, hanyuma bagasinzira mu mutekano hirya gato y’Umwigisha wabo, kugeza ubwo yabakanguraga mu gitondo bakajya gukomeza umurimo. Ariko icyo gihe yifuzaga ko bamarana ijoro na we basenga. Ariko na none ntiyashoboraga kwihanganira ko babona umubabaro yari arimo.UIB 465.4

    Yarababwiye ati, “Nimube mwicaye hano mu gihe ngiye hariya gusenga.”Yigiye imbere ho hato — hatari kure ku buryo batashoboraga kumubona cyangwa kumwumva — yubama hasi arasenga. Yumvaga yigijwe kure ya Se kubera icyaha. Umworera wari umutandukanije na Se wari mugari, wijimye, ufite ibujyakuzimu harehare, ku buryo umutima we wahindaga umushyitsi. Ntabwo yagombaga gukoresha imbaraga z’ubumana yari afite kugira ngo ahunge uwo mubabaro. Nk’umuntu, yagombaga kubabazwa n’ingaruka z’icyaha cya muntu. Nk’umuntu, yagombaga guhura n’uburakari bw’Imana bwo kwanga icyaha.UIB 466.1

    Kristo icyo gihe yari ahagaze mu mwanya utandukanye n’uwo yigeze ahagararamo mbere. Umubabaro yari afite wasobanurwa neza n’aya magambo y’umuhanuzi ngo, “Byuka wa nkota we, urwane n’umushumba wanjye, urwane n’umuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Zekariya 13:7.UIB 466.2

    Nk’impongano ndetse n’ubwishingizi ku muntu wacumuye, Kristo yarababajwe kuko yari ageze mu butabera bw’Imana. Yabonye neza icyo ubwo butabera busobanura. Mbere yaho yakoraga umurimo wo gusabira abandi; ariko noneho yari akeneye na we uwamusabira.UIB 466.3

    Ubwo Kristo yumvaga ubumwe bwe na Se buvuyeho, yatinye ko muri kamere ye ya kimuntu atazashobora guhangana n’urugamba yari hafi kurwana n’imbaraga z’umwijima. Igihe Kristo yageragezwaga mu butayu, ikiremwamuntu cyari ahakomeye. Ariko Kristo yaranesheje. Ariko ubu noneho umushukanyi yaje yiteguye kurwana urugamba rukomeye kandi ruheruka. Kandi mu gihe cy’imyaka itatu y’umurimo wa Kristo, umushukanyi yakomeje kwitegura. Yari azi ko ari mu mazi abira. Yari azi ko natsindwa uru rugamba, ibyiringiro bye byo kuba umutware bizayoyoka; amahanga y’isi akegukanwa na Kristo; maze akamburwa ubutware ndetse akajugunywa hanze. Ariko iyo Satani aza kunesha, isi yari guhinduka ubwami bwe, kandi ikiremwamuntu cyari guhinduka imbata ya Satani ibihe byose. Kubera ibibazo bigendanye n’urwo rugamba byari imbere ye, umutima wa Kristo wari ufite ubwoba bwinshi bwo gutandukana n’Imana. Satani yabwiye Kristo ko niba yiyemeje kwishingira ikiremwamuntu cyacumuye, gutandukana kwe n’Imana kuzaba ukw’iteka ryose. Kandi ko azabarirwa mu bwami bwa Satani, ndetse ko atazongera ukundi kuba umwe n’Imana.UIB 466.4

    Ese ubundi inyungu yari guturuka muri uko kwitanga yari iyihe? Mbega ukuntu ibyaha no kudashima kwa muntu byari birenze urugero! Maze Satani akoraniriza ku Mucunguzi wacu ibyo bihe byose bitanejeje agira ati: Ba bantu bavuga ko baruta abandi mu by’umwuka no mu by’ubu buzima bamaze kukwanga. Barashaka kukwica, kandi ari wowe shingiro, umusingi ndetse n’ikimenyetso kibumbatiye amasezerano yose wabahaye nk’ubwoko wotoranirije. Umwe mu bigishwa bawe, wategeye amatwi amagambo ava mu kanwa kawe, ndetse akaba uw’imbere mu mirimo y’itorero, dore arenda kukugambanira. Umwe mu bakuba hafi na we agiye kukwihakana. Ndetse bose bazaguhana. Maze Kristo ababazwa cyane n’ibyo. Maze ashengurwa cyane mu mutima we n’uko abo yaje gukiza, abo yakunze bitagira urugero, bose birunduriye mu migambi ya Satani. Urugamba rwari rukaze cyane. Ikigero gikomeye cy’urugamba cyari ugusayisha mu byaha k’ubwoko bwe, ibyaha by’abamuregaga ndetse n’abamugambaniraga, hamwe n’ibyaha by’abari batuye isi. Ibyaha by’ab’isi byashenguye Umukiza, kandi uburakari Imana yanga icyaha bwaramuremereye cyane.UIB 466.5

    Nimurebe Yesu yibaza ku kiguzi agomba gutanga kugira ngo acungure umuntu. Mu kababaro ke kenshi yakomeje kugundira ahantu yari yubamye hakonje, asa n’aho adashaka kujyanwa kure y’Imana. Ikime cy’ijoro cyatonze ku mubiri we aho yari apfukamye, ariko ntiyacyitaho. Iminwa ye yari yumye, maze arataka ati, “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge.” Ariko yongeraho aya magambo ati, “Ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”UIB 467.1

    Umutima wa kimuntu ukenera guhumurizwa mu bihe by’umubabaro. Kandi Kristo nawe yumvaga akeneye cyane guhumurizwa. Muri ako kababaro kenshi yaje aho abigishwa be bari, yifuza kumva amagambo yo kumukomeza, aturutse ku bo yahaye umugisha , akabahumuriza ndetse akababa hafi mu bihe by’umubabaro n’agahinda. Kristo, wa wundi wahoraga iteka ababwira amagambo yo kubahumuriza, noneho yari mu kababaro gakabije, kandi yifuzaga kumenya ko bamusabira ndetse na bo bisabira. Mbega ububi bw’icyaha! Yari imbere y’igishuko gikomeye cyo kureka mwene muntu akikorera ingaruka z’icyaha cye, na ho Kristo akigumira imbere y’Imana atunganye. Iyo aza kumenya gusa ko abigishwa be basobanukiwe n’ibi, byari kurushaho kumukomeza.UIB 467.2

    Yahagurutse bimuruhije, agenda ategwa, maze agana aho yasize bagenzi be. Ariko yasanze basinziriye. Ahari iyo aza gusanga basenga, byari kumworohereza uburibwe. Iyo aza gusanga bashaka ubuhungiro mu Mana, kugira ngo imbaraga ya Satani itabaganza, yari gukomezwa no kwizera kwabo kutagajuka. Ariko ntabwo bari bitaye ku magambo y’umuburo yababwiye ati, “Mube maso kandi musenge”. Bwa mbere bari babanje guterwa ubwoba no kubona Umwami wabo, wajyaga ahorana ituze n’ubutwari, arwana n’umubabaro ndetse n’agahinda birenze urugero. Barasenze ubwo bumvaga gutaka kwe yari atewe n’umubabaro. Ntabwo bifuzaga gutererana Umwami wabo, ariko bari baguye mu kantu bafite ubwoba, nyamara bashoboraga kwirinda ubwo bwoba iyo bakomeza gusenga no kwinginga Imana. Ntabwo basobanukiwe neza n’akamaro ko kuba maso bagasenga ngo batajya mu moshya.UIB 467.3

    Mbere y’uko ajya mu busitani bwa Getsemani, Yesu yari yabwiye abigishwa be ati, “Mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza.” Nyamara bari baramwijeje ko bazemera kujyana na we mu nzu y’imbohe ndetse kugeza ku gupfa. Kandi Petero wa wundi wiyemeraga, yaravuze ati, “Naho bose bari buhemuke, ariko jye sindi buhemuke.” Mariko 14:27, 29. Abigishwa bari bihugiyeho. Ntabwo bibutse kwisunga amaboko y’Imana nk’uko Kristo yababwiye. Niyo mpamvu ubwo Umukiza wabo yari akeneye ko bamuhumuriza kandi bagasenga, ahubwo yasanze basinziriye. Petero na we yari asinziriye.UIB 467.4

    Na Yohana, wa mwigishwa w’urukundo wari wararyamye mu gituza cya Yesu, na we yari asinziriye. Mu by’ukuri, urukundo Yohana yakundaga Umwami we rwari rukwiriye gutuma aba maso. Yari akwiriye kunga amasengesho ye n’ay’Umukiza yakundaga muri ibyo bihe by’umubabaro ukomeye. Umucunguzi yari amaze amajoro asengera abigishwa be, kugira ngo kwizera kwabo gukomere. Yesu na none iyo aza kubaza Yakobo na Yohana cya kibazo yababajije ati, “Mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho, cyangwa kubatizwa umubatizo nzabatizwa?” ntibari gutinyuka gusubiza bati, “Turabishobora”. Matayo 20:22.UIB 467.5

    Abigishwa bakanguwe n’ijwi rya Yesu, ariko byarabakomereye kumumenya kuko mu maso he hari hahinduwe n’umubabaro. Yesu abaza Petero ati, “Simoni, urasinziriye?” Harya ntubashije kuba maso n’isaha imwe? Mube maso musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.” Yesu yabonye intege nke z’abigishwa be, maze arushaho kubagirira impuhwe. Yagize impungenge ko batari bushobore gutsinda ikigeragezo kiri bubagereho mu gihe cye cyo kugambanirwa no kwicwa. Ntabwo yabacyashye, ahubwo yaravuze ati, “Mube maso musenge, mutajya mu moshya.” No muri iki gihe cy’uburibwe bukomeye, Kristo yihanganiye intege nke z’abigishwa be. Yaravuze ati, “Umutima niwo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”UIB 468.1

    Umwana w’Imana yongera kugira umubabaro ukaze wa kimuntu, ananiwe cyane agenda adandabirana, maze agaruka muri wa mwanya wa mbere yarwaniragamo urugamba. Noneho yari afite umubabaro uruta uwa mbere. Agahinda ko mu mutima kariyongereye, “Ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi.” Ibiti by’amasipure n’imikindo byitegereje bituje umubabaro w’Umwami Yesu. Mu mashami yabyo afite ibibabi bitoshye, haturutse ibitonyanga binini by’ikime maze bigwa ku mubiri unaniwe wa Yesu, kandi byasaga n’aho ibiti yaremye byaririraga Umuremyi wabyo cya gihe yari wenyine ahanganye n’imbaraga z’umwijima.UIB 468.2

    Mbere y’aho gato, Yesu yakunze guhagarara ashikamye nk’igiti cy’inganzamarumbo cy’umwerezi, yihanganiye umugaru mwinshi w’abamurwanya. Abantu badashobotse, bafite imitima yuzuye uburyarya n’ubuhendanyi, bagerageje cyane kuganza Yesu no kumutera urujijo ariko ntibabigeraho. Yahagaze mu mbaraga z’icyubahiro cy’ijuru nk’Umwana w’Imana. Ariko noneho yari ameze nk’urubingo rwagoramishijwe n’umuyaga ukaze. Yari yaregereje indunduro y’umurimo we afite intsinzi, kandi kuri buri ntambwe yose yari yaratsinze imbaraga z’umwijima. Kubera icyubahiro yari asanganywe, yari yiringiye ubumwe n’Imana. Mu ijwi ritunganye yakundaga gusingiza Imana mu ndirimbo. Yari akunze kuganira n’abigishwa be akabahumuriza kandi akabako-meza. Ariko noneho iyi yari isaha y’imbaraga y’umwijima. Ijwi rye ryumvikanye mu kirere cy’uwo mugoroba, kandi ntabwo ryari ijwi ryo kunesha, ahubwo ryari ijwi ryuzuye kuniha kwa muntu. Amagambo y’Umukiza yageze mu matwi y’abigishwa igihe bari mu bitotsi agira ati, “Data, niba bidashoboka ko iki gikombe kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba.”UIB 468.3

    Icyifuzo cyari ku mutima w’abigishwa cyari icyo kumusanga; ariko yari yabasabye kuguma aho, bakaba maso kandi basenga. Ubwo Yesu yongeraga kujya kubareba, yasanze na none basinziriye. Na none yifuzaga ko bamuba hafi, akumva akeneye amagambo na make abigishwa be bamubwira yo kumuhumuriza, maze akabona nibura umwijima w’icuraburindi wari umugose utamurutse. Nyamara amaso yabo yari aremerewe n’ibitotsi; “maze babura icyo bamusubiza”. Kumubona iruhande rwabo birabakangura. Babonye mu maso he hagaragaza ibyuya by’amaraso atewe n’umubabaro, maze batahwa n’ubwoba bwinshi. Ntibashoboraga gusobanukirwa n’uburibwe yari afite mu mutima we. “Kuko mu maso he hononekaye ntihase n’ah’umuntu, n’ishusho ye yononekaye ntise n’iy’abana b’abantu”. Yesaya 52:14.UIB 468.4

    Yesu asubirayo, yongera na none gushaka ubwiherero bwe, maze kubwo kuzabiranywa n’umwijima mwinshi uteye ubwoba, agwa hasi apfukamye. Kamere muntu y’Umwana w’Imana yahindaga umushyitsi muri icyo gihe cy’ibigeragezo. Ubu noneho ntiyari agisengera abigishwa ngo kwizera kwabo kudacogora, ahubwo yasengeraga ubugingo bwe bwageragezwaga, bwenda gusandara. Igihe giteye ubwoba cyari kigeze — igihe cyagombaga kugaragaza umwanzuro w’iherezo ry’abatuye isi. Amaherezo y’inyokomuntu yakozwaga hirya no hino ku munzani. Kristo yabashaga n’ubungubu kwanga kunywera ku gikombe cyagenewe umuntu wacumuye. Igihe cyari kitarashira. Yabashaga kwihanagura icyuya cy’amaraso mu gahanga ke, maze akareka umuntu akarimburwa n’igicumuro cye. Yabashaga kuvuga ati, Umunyabyaha nahabwe igihano cy’icyaha cye, naho Jyewe nisubiriye kwa Data. Mbese Umwana w’Imana yanywera ku gikombe kirura cyo gucishwa bugufi no kubabazwa? Mbese umuntu w’intungane yababazwa akagerwaho n’ingaruka z’umuvumo w’icyaha kugira ngo akize umunyacyaha? Iminwa ya Yesu yari yumye kandi ihinda umushyitsi ivuga aya magambo iti, “Data, niba bidashoboka ko iki gikombe kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba.”UIB 468.5

    Iryo sengesho yarisenze incuro eshatu. Kandi incuro eshatu intege nke za kimuntu zagerageje kwihunza gutamba icyo gitambo giheruka ibindi. Ariko noneho amateka y’inyokomuntu yanyuze imbere y’Umucunguzi w’isi. Yabonye neza ko, abagomeye amategeko, baramutse batereranywe, barimbuka bose. Maze abona neza intege nke za muntu no kubura umurengera. Kandi abona imbaraga y’icyaha. Gutaka no kuboroga kw’isi yangiritse byanyuze imbere y’amaso ye. Abona ubukana bwabyo, maze afata umwanzuro uheruka. Yiyemeza gukiza umuntu atanze ikiguzi gisumba ibindi byose. Yemeye umubatizo w’amaraso, kugira ngo binyuze muri we miliyoni nyinshi z’abarimbuka bashobore kubona ubugingo buhoraho. Yemeye guhara ijuru, ahahora umunezero, icyubahiro n’ubwiza, kugira ngo akize intama imwe yazimiye, kandi ngo akize isi imwe yaguye kubera gucumura. Yemeye kudatezuka ku murimo wamuzanye. Yiyemeje kuba incungu y’umuntu wishoye mu cyaha ku bushake bwe. Isengesho rye noneho ryagaragaje kwishyira mu bushake bwa Se: “Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba.”UIB 469.1

    Amaze gufata uwo mwanzuro, yaguye ku butaka yubamye ha handi yari apfukamye. None se abigishwa be bari he, kugira ngo basegasire Umwigisha wabo wari utentebutse cyane, maze bamwomore igikomere, igihe umubiri we wari ushenjaguwe kurusha uw’abana b’abantu? Umukiza yanyuze muri iyo nzira iruhije wenyine, nta muntu n’umwe uhari ngo abane na we.UIB 469.2

    Icyakora Imana yababaranye n’Umwana wayo. Abamarayika babonye umubabaro Umukiza yanyuzemo. Babonye Umwami wabo azengurutswe n’ibihumbi by’abamarayika ba Satani, yigunze kandi ahindishwa umushyitsi n’ubwoba bwinshi. Mu ijuru habaye ituza ryinshi. Ntibongeye gucuranga inanga. Iyo abantu bacumuye baza kubona uburyo abamarayika bagize agahinda, bagatangara bafite ituze ubwo babonaga Imana ivana imirasire yayo y’urukundo n’ubwiza ku Mwana wayo, bari kurushaho gusobanukirwa n’uburyo icyaha ari kibi mu maso y’Imana.UIB 469.3

    Ibiremwa bitacumuye byo ku yandi masi hamwe n’abamarayika bo mu ijuru bitegereje bafite amatsiko urwo rugamba rwari rugeze ku musozo. Satani hamwe n’itsinda ry’abanyabyaha, ndetse n’ibihumbi by’abahakanyi, bitegereje bashishikaye iki gihe gikomeye cyo mu murimo wo gucungura umuntu. Imbaraga z’icyiza hamwe n’iz’ikibi zategereje kureba ikiri buve mu masengesho y’ubugira gatatu ya Kristo. Abamarayika bifuje cyane ko Umukiza yava mu mubabaro yarimo, ariko si ko byagenze. Nta kanzu kaciriwe Umwana w’Imana. Muri iki gihe gikomeye, igihe ibintu byose byari bigeze ahakomeye, igihe igikombe cy’amayobera cyari mu ntoke z’Umukiza wababazwaga, ijuru ryarakinguwe, umucyo urasira mu mwijima w’iyo saha ikomeye, maze marayika ukomeye uhagarara imbere y’Imana, ari we wagiye mu mwanya w’aho Satani yahoze, aza iruhande rwa Kristo. Marayika uwo ntiyazanywe no kuvana igikombe mu ntoke za Kristo, ahubwo yaje kumukomeza mu gihe yakinywaga, yizeye adashidikanya urukundo rwa Se. Marayika yazanywe no kongera imbaraga uwahuzaga Imana n’abantu. Yamweretse ijuru rikinguye, amubwira iby’abantu bazakizwa babiheshejwe no kubabazwa kwe. Yamuhamirije ko Se wo mu ijuru ari umunyambaraga kandi atagereranywa na Satani, kandi ko urupfu rwe ruzakoma mu nkokora imigambi yose ya Satani, kandi ko ubwami bw’iyi si buzahabwa abera b’Isumbabyose. Yamubwiye ko azanezezwa n’umubabaro yanyuzemo, ubwo azabona ibihumbi bitabarika by’abatuye isi bazakizwa, kandi bagakizwa by’iteka ryose.UIB 469.4

    Kristo yakomeje kugira uburibwe, ariko kwiheba no gucika intege birayoyoka. Urugamba rwari rugikomeye, ariko yahawe imbaraga zo kururwana. Yagize umutuzo udasanzwe. Mu maso he haranzwe no kugira amahoro akomotse mu ijuru. Yari yashoboye kwihanganira ibyo umuntu wese adashobora kwihanganira; kuko yari yasogongeye ku buribwe bw’urupfu mu cyimbo cya buri muntu wese utuye isi. UIB 470.1

    Ba bigishwa bari basinziriye bakanguwe n’umucyo wari uzengurutse Umukiza. Babonye marayika w’Imana ari iruhande rw’Umwami wabo wari upfukamye hasi. Babonye marayika yegura umutwe wa Kristo awusegasira n’ibibero bye maze amwereka mu ijuru. Bumvise ijwi rya marayika, rimeze nk’ijwi ry’indirimbo nziza, amubwira amagambo amukomeza kandi y’ibyiringiro. Abigishwa bibutse ibyo babonye kuri wa musozi wo kurabagirana. Bibutse ubwiza bwazengurutse Yesu ari mu rusengero, bibuka ijwi ry’Imana ryumvikaniye mu bicu. Kandi n’icyo gihe babonye ubwo bwiza, bituma badakomeza kugirira Umwami wabo impungenge nyinshi. Yari ari mu burinzi bw’Imana; marayika ukomeye yari yoherejwe kumurinda. Abigishwa bari bananiwe maze bongera guhunikira. Yesu yongera gusanga basinziriye.UIB 470.2

    Yesu arabitegereza afite agahinda kenshi, maze arababwira ati, “Musinzire noneho, muruhuke. Dore igihe kirenda gusohora, Umwana w’umuntu agambaniwe mu maboko y’abanyabyaha.”UIB 470.3

    Mu gihe yavugaga ayo magambo, yumvise imirindi y’abagize igico cyagenzwaga no kumufata, maze aravuga ati, “Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.”UIB 470.4

    Mu gihe Yesu yateraga intambwe ajya guhura n’umugambanyi we, nta mubabaro ndetse n’uburibwe byari bikigaragara mu maso he. Yateye intambwe ajya imbere y’abigishwa be, maze arabaza ati, “Murashaka nde?” Baramusubiza bati, “Ni Yesu w’i Nazareti.” Yesu arababwira ati, “Ni jye.” Amaze kuvuga ayo magambo, marayika wari wahoranye na Yesu mu kababaro ke, yaje hagati ye n’igitero kije kumufata. Umucyo uturutse mu ijuru wamurikiye mu maso ha Yesu, hanyuma umwuka amuzaho afite ishusho y’inuma. Icyo gitero cy’abicanyi nticyashoboraga guhagarara imbere y’ubwiza bw’ijuru. Basubiye inyuma bagenza imigongo. Abatambyi, abakuru, abasirikare, ndetse na Yuda, bose baguye hasi nk’abapfuye.UIB 470.5

    Marayika yavuye hagati yabo, wa mucyo uturutse mu ijuru urarangira. Yesu yari afite amahirwe yo kwigendera, ariko yarahagumye afite ituze muri we. Yari afite icyubahiro n’ubwiza, ahagaze hagati y’abantu binangiye imitima, batagira kivurira kandi baguye hasi ku birenge bye. Abigishwa barabyitegereje, bacecetse kandi bumiwe.UIB 471.1

    Ariko hashize akanya gato, byose byarahindutse. Abagize icyo gitero barabyutse. Abasirikare b’Abaroma, abatambyi, ndetse na Yuda, bose bazengurutse Kristo. Byasaga n’aho batewe isoni n’intege nke zabo, ndetse basa n’aho bafite ubwoba ko ari bubacike. Maze Umucunguzi arongera arababaza ati, « Murashaka nde ? » Bari babonye ko uwari ubahagaze imbere yari Umwana w’Imana, ariko ntibabyizeye neza. Ababajije ati, « Murashaka nde ? » bongera kumusubiza bati, « Ni Yesu w’i Nazareti ». Umukiza arababwira ati, « Mbabwiye ko ari jye. Nuko rero niba ari jye mushaka mureke aba bagende. » - ubwo yaberekaga abigishwa. Yari azi ko abigishwa bafite kwizera guke, bityo yifuzaga kubarinda ibigeragezo no kugwa mu moshya. Yari yiteguye kwitanga ku bwabo.UIB 471.2

    Yuda wamugambaniye, ntiyigeze yibagirwa icyo yagombaga gukora. Ubwo icyo gitero cyinjiraga mu busitani bwa Getsemani, Yuda ni we wari imbere akurikiwe n’umutambyi mukuru. Yuda yari yarabwiye abo bagenzaga Yesu ati, « Uwo ndibusome, ni we uwo mumufate. » Matayo 26 :48. Yishushanije nk’aho atari kumwe na bo. Maze yegera Yesu, amufata ukuboko nk’inshuti ye basanganywe. Aravuga ati, « Ni amahoro Mwigisha ? ”, amusoma incuro nyinshi, asa n’aho amuririra kandi amufitiye impuhwe kubera akaga yari arimo.UIB 471.3

    Yesu aramubwira ati, « Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye. » Maze Yesu afite agahinda ijwi rye rifatwa n’ikiniga aramubwira ati, « Yuda, uragambanishiriza Umwana w’umuntu kumusoma ? » Aya magambo yagombaga kuba yarakoze ku mutima w’uwo mugambanyi, maze akababazwa n’igikorwa cye kibi. Ariko impuhwe, kwiringirwa, icyubahiro ndetse n’ubunyangamugayo byari bitakirangwa muri we. Yahagaze ashize amanga afite agasuzuguro kenshi, kandi aterekana gusubira inyuma mu mugambi we. Yari yaramaze kwishyira mu maboko ya Satani, atagifite ububasha bwo kumucika. Yesu ntiyangiye Yuda kumusoma.UIB 471.4

    Cya gitero na cyo cyashiritse ubwoba, ubwo babonaga Yuda atinyutse gukora kuri Uwo wari umaze guhabwa ikuzo mu maso yabo. Noneho batinyutse gufata Yesu, maze bahambira ya maboko y’igiciro cyinshi yari yarakoresheje ibikorwa byiza.UIB 471.5

    Abigishwa ba Yesu bari batekereje ko Umwami wabo atazemera ko afatwa mu maboko y’ababisha. Bibwiye ko za mbaraga zateye abagize icyo gitero kugwa igihumure bakamera nk’abapfuye zari gutuma Yesu n’abigishwa be bashobora gucika bakigendera. Bacitse intege kandi bababazwa no kubona bazana imirunga yo guhambira ibiganza by’uwo bakundaga. Petero mu burakari bwe yihutiye gufata inkota ye agerageza kurwanirira Umwigisha we, ariko icyo yashoboye gukora ni uguca ugutwi k’umugaragu w’umutambyi mukuru. Yesu abibonye, avana imirunga ku maboko ye n’ubwo abasirikare b’Abaroma bari bayahambiriye cyane, maze aravuga ati, « Rekera aho, » afata ugutwi kuvirirana, maze aragukiza. Maze abwira Petero ati, « Subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota. Mbese wibwira ko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basaga legiyoni cumi n’ebyiri ? » - buri mwigishwa yari kuba yohererejwe legiyoni imwe. Abigishwa bakomeza kwibaza bati, ni kuki atikijije ngo natwe adukize ? Yesu yashubije ibibazo bibazaga mu mitima yabo, aravuga ati, « Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba ? » « Mbese igikombe Data ampaye ne kukinyweraho ? »UIB 471.6

    Icyubahiro cy’abayobozi b’Abayuda nticyababujije kwifatanya n’icyo gitero mu guhiga Yesu. Gufata Yesu cyari igikorwa cy’ingenzi ku buryo kitagombaga guharirwa abantu baciye bugufi ; niyo mpamvu abatambyi n’abakuru bifatanije n’abapolisi barindaga urusengero hamwe n’igitero cy’abantu, maze bakurikira Yuda bajya i Getsemani. Mbega uburyo abo banyacyubahiro bifatanije n’itsinda ribi — itsinda rigizwe n’abantu basa n’abataye umutwe, bafite intwaro z’uburyo bwose, ndetse bameze nk’aho biruka inyuma y’inyamaswa y’inkazi!UIB 472.1

    Kristo yarahindukiye, ahanga amaso abatambyi n’abakuru. Amagambo yavuze ntibari kuzigera bayibagirwa mu kubaho kwabo kose. Yari amagambo ameze nk’imyambi ityaye y’Isumbabyose. Yesu mu cyubahiro cye yarababwiye ati, « Munteye nk’abateye umwambuzi, mufite inkota n’inshyimbo. Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate ? Ariko noneho iki ni igihe cyanyu n’icyubutware bw’umwijima. »UIB 472.2

    Abigishwa bagize ubwoba bwinshi ubwo babonaga Umwami wabo yemera gufatwa no guhambirwa amaboko. Baguye mu kantu babonye yemeye ko bakozwa isoni ndetse na we agakorwa n’isoni. Ntabwo basobanukiwe n’iyo myitwarire ye, maze baramugaya kuko yemeye kwishyira mu maboko y’abaje kumufata. Bafite ubwoba n’igihunga, Petero yahisemo ko bahunga. Bose bemeye igitekerezo cya Petero, « Nuko abigishwa bose baramuhana, barahunga. » Ariko Kristo yari yarababwiye mbere iby’uko kumuhana. Yaravuze ati, “Dore igihe kirenda gusohora ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane umuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine. Ariko sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.” Yohana 16:32UIB 472.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents