Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 79 - BIRARANGIYE

    Kristo yari ataratanga ubugingo bwe kugeza ubwo yari kurangiza umurimo yaje gukora, maze ubwo yendaga gutanga, yavuze n’ijwi rirenga ati, “Birarangiye.” Yohana 19:30. Yari amaze gutsinda urugamba. Ukuboko kwe kw’iburyo kandi ukuboko kwe kuzira inenge kwamuhesheje intsinzi. Kandi nk’umuneshi, yashinze ibendera rye ahirengeye h’ibihe byose. Umunezero wasakaye mu bamarayika bose. Ab’ijuru bose bishimiye intsinzi y’Umukiza. Satani yaratsinzwe, kandi yamenye ko ubwami bwe abubuze.UIB 517.1

    Ijambo “Birarangiye”, ryari rifite ubusobanuro bwimbitse ku bamarayika no ku batuye amasi ataracumuye. Ibi byarabarebaga kimwe n’uko natwe bitureba, yuko umurimo wo gucungura umuntu wari urangiye. Na bo basangiye natwe imbuto zo gutsinda kwa Kristo.UIB 517.2

    Igihe Yesu yapfaga, nibwo kamere ya Satani yagaragariye neza abamarayika hamwe n’andi masi ataracumuye. Umuhakanyi w’ikirenga yiyambitse umwambaro w’ubuhendanyi ku buryo ibiremwa bitacumuye bitari byarashoboye gusobanukirwa neza n’imikorere ye. Ntabwo bari baramenye neza imiterere yo kwigomeka kwe.UIB 517.3

    Satani yari ikiremwa gifite ubwiza n’ubushobozi, maze aza kwigomeka ku Mana. Ku byerekeye Lusiferi, Uwiteka aravuga ati, “Wari intungane rwose, wuzuye ubwenge n’ubwiza buhebuje.” Ezekiyeli 28:12. Lusiferi yari umukerubi utwikira. Yahoraga mu mucyo w’Imana. Ni we wari ikiremwa gisumbye ibindi, kandi niwe wari ku ruhembe rw’imbere mu kwerekana imigambi y’Imana ku batuye isi n’ijuru. Amaze gucumura, ububasha bwe bwo gushukana bwariyoberanije, kandi byari bikomeye gutahura imico ye, kubera umwanya ukomeye yari afite mu ijuru. UIB 517.4

    Imana yari gushobora kurimbura Satani n’abayoboke be nk’uko umuntu ajugunya akabuye gato ku butaka; ariko ntiyabikoze. Kwigomeka ntikwagombaga gutsindwa hakoreshejwe imbaraga. Gukoresha imbaraga biboneka mu butware bwa Satani gusa. Ntabwo inzira z’Imana ari zimwe n’izo. Ububasha bwayo bushingiye ku kugira neza, imbabazi, n’urukundo; kandi gusakaza ayo matwara ni bwo buryo bukoreshwa. Ubutegetsi bw’Imana bushingiye ku migenzereze itunganye, kandi ukuri n’urukundo ni byo biranga ubushobozi bwabwo.UIB 517.5

    Wari umugambi w’Imana gushyira ibintu byose mu mutekano w’ibihe bidashira, kandi mu nama yo mu ijuru hemejwe ko Satani akwiriye guhabwa igihe maze akagaragaza amahame ubutegetsi bwe bushingiyeho. Yari yaravuze ko amahame ye aruta amahame y’Imana. Igihe cyaratanzwe, kugira ngo Satani ashyire mu bikorwa amahame agenderaho, kugira ngo abaremwe bo mu isi no mu ijuru na bo babibone.UIB 517.6

    Satani yashoye abantu mu cyaha, hanyuma umugambi wo gucungura umuntu ushyirwa mu bikorwa. Mu myaka ibihumbi bine yose, Kristo yakoraga umurimo wo kuzahura umuntu, naho Satani we yakoraga umurimo wo kurimbura umuntu no kumusubiza ku rugero rubi cyane. Kandi abatuye ijuru barabyitegerezaga.UIB 517.7

    Igihe Yesu yazaga muri iyi si, imbaraga za Satani zaramurwanije. Kuva igihe Yesu yavukiraga i Betelehemu, uwo mugambanyi yakomeje gushaka uburyo yamurimbura. Mu buryo bushoboka bwose, yagerageje kubuza Yesu gukura mu bwana bwe, kumererwa neza mu busore bwe, agerageza kumubuza gukora umurimo we wo kwigisha no kwitanga nk’igitambo gishyitse. Ariko Satani yaratsinzwe. Ntiyashoboye na rimwe kugusha Yesu mu cyaha. Ntiyashoboye kumuca intege cyangwa ngo amubuze gukora umurimo wamuzanye gukora hano ku isi. Uhereye mu butayu ukagera i Kaluvari, umuraba w’uburakari bwa Satani wiyungikanyaga kuri Yesu, ariko uko warushagaho kuza ari mwinshi, niko Umwana w’Imana yarushagaho kwisunga ukuboko kwa Se, kandi agakomeza kugendera muri iyo nzira y’umusaraba. Imbaraga zose Satani yakomezaga gukoresha ashaka gutsinda Yesu, ahubwo zarushagaho kugaragaza neza imico ye itagira ikizinga.UIB 518.1

    Abatuye ijuru n’abatuye mu yandi masi batacumuye bakomeje kwitegereza iby’iyo ntambara ikomeye. Nimurebe uburyo bagize amatsiko menshi yo gukurikirana ibikorwa byasozaga iyo ntambara. Bitegereje igihe Umukiza yajyaga mu gashyamba ka Getsemane, igihe umutima we wari uremerewe n’ubwoba bw’igihe cy’umwijima cyari cyegereje. Bumvise ataka ati, “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge.” Matayo 26:39. Ubwo yatandukanywaga na Se, babonye afite agahinda kenshi karenze ako yari afite igihe yarwanaga n’umutima yenda gupfa. Yabize icyuya cy’amaraso, maze ibitonyanga byacyo bigwa ku butaka. Incuro eshatu yasenze isengesho ryo gutabarwa. Ijuru ryananiwe kwihanganira ibyo ryabonaga, maze ryoherereza Umwana w’Imana intumwa yo kumuhumuriza.UIB 518.2

    Ijuru ryitegereje uburyo Kristo yagambaniwe, agashyirwa mu maboko y’abicanyi, akoherezwa mu nkiko zitandukanye, ari nako akubitwa kandi agashinyagurirwa. Ijuru ryumvise abamugiriraga nabi bamuseka kubera ko yavukiye mu bakene. Ijuru ryumvise umwe mu bigishwa yakundaga amwihakana agombye kurahira ndetse no kwivuma. Ijuru ryabonye ibikorwa biteye isoni bya Satani, n’uburyo imbaraga ze zakoreraga mu mitima y’abantu. Mbega uburyo ibyo bihe byari biteye ubwoba! Umukiza yafashwe mu masaha y’igicuku ari i Getsemane, bagenda bamuteragana ava mu ngoro y’umwami akajyanwa mu rukiko, ajyanwa incuro ebyiri imbere y’abatambyi, incuro ebyiri imbere y’Urukiko Rukuru rw’Abayuda, incuro ebyiri imbere ya Pilato, incuro imwe imbere ya Herode, arasekwa, arashinyagurirwa, akatirwa urwo gupfa, kandi ajyanwa kubambwa, yikoreye umusaraba uremereye cyane, ari nako azengurutswe n’abamushungeraga ndetse n’abakobwa b’i Yerusalemu bamuririraga.UIB 518.3

    Ijuru ryagize agahinda kenshi kandi riratangara ubwo ryabonaga Kristo amanitse ku musaraba, amaraso ashoka ku misaya ye, kandi abira ibyuya by’amaraso mu ruhanga rwe. Amaraso yatonyangaga ava mu biganza bye no mu birenge bye, maze akagwa ku rutare aho bacukuriye gushinga umusaraba. Ibikomere yatewe n’imisumari yari mu biganza bye byakomezaga kwiyongera kubera uburemere bw’umubiri we. Yakomeje kuniha no kubabazwa, kandi umutima we ukomeza gushengurwa n’umutwaro w’ibyaha by’abatuye isi. Abatuye ijuru baratangaye, ubwo Kristo yasengaga afite umubabaro mwinshi, maze agasabira abamurenganyaga ati, “Data, ubababarire; kuko batazi icyo bakora.” Luka 23:34. Nyamara aho hari hahagaze abantu, baremwe mu ishusho y’Imana, bishyize hamwe ngo barimbure ubugingo bw’Umwana w’ikinege w’Imana. Mbega ijuru ngo rirabona ibiteye ubwoba!UIB 518.4

    Abafite ubushobozi hamwe n’abatware b’umwijima bateraniye hamwe iruhande rw’umusaraba, batera imitima y’abantu kujijinganya mu kwizera kwabo. Igihe Uwiteka yaremaga ibyo biremwa ngo bihagarare imbere y’intebe ye, bari bafite ubwiza n’icyubahiro. Ubwiza bwabo n’ubutungane byari bihuye n’umwanya w’icyubahiro bari bafite. Bari barahawe ubwenge n’Imana, kandi bambaye imyambaro ibengerana y’ijuru. Bari abaminisitiri b’Umwami Yehova. Ariko se ni nde washoboraga kumenya ko abo bamarayika baguye bigeze kuba abaserafi bahoraga imbere y’intebe y’Imana?UIB 519.1

    Abamarayika ba Satani bifatanije n’abantu babi, maze batera abantu kwemera ko Kristo ari umunyabyaha ruharwa, ndetse bituma bamwanga cyane. Abashinyaguriraga Yesu ubwo yari ku musaraba, barangwaga n’umwuka nk’uw’umutware wo kwigomeka wa mbere. Yabateyemo urwango no kuvuga amagambo mabi. Yabateyemo amagambo mabi yo gutukana. Nyamara n’ubwo ibyo byose byabaye, we ntacyo yungutse.UIB 519.2

    Iyo icyaha naho cyaba kimwe kiza kuboneka kuri Kristo, iyo aza kumvira Satani n’akanya gato kugira ngo arekeraho kubabazwa, umwanzi w’Imana n’abantu yari kuba atsinze. Ahubwo Kristo yubitse umutwe, maze aratanga; ariko yakomeje kugundira kwizera kwe no kumvira Imana. “Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti, noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo, kuko umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu.” Ibyahishuwe 12:10.UIB 519.3

    Satani yabonye ko kwiyoberanya kwe kwamenyekanye. Imitegekere ye yagaragariye abamarayika batacumuye n’abatuye ku yandi masi. Yigaragaje ko ari umwicanyi. Yishe Umwana w’Imana, bituma abatuye ijuru no ku yandi masi hose bamuvanaho icyizere. Guhera icyo gihe, umurimo we waracumbagiye. Uburyo yari gukoresha bwose, ntiyari agishoboye kujya imbere y’abamarayika bo mu ijuru mu gihe bakorera Imana, ngo maze arege ibinyoma abavandimwe ba Kristo avuga ko baheze mu mwijima ndetse bakaba baramaze guhindurwa n’icyaha. Umurunga wa nyuma watumaga abatuye ijuru bakenera kumva ubusobanuro bwa Satani waracitse.UIB 519.4

    Ariko icyo gihe Satani ntiyarimbuwe. Abamarayika bari batarasobanukirwa n’ubusobanuro bwose bw’intambara ikomeye. Ibibazo byari bikubiye muri iyo ntambara byagombaga kubanza gusobanuka neza. Kandi ku bwo gufasha umuntu, Satani yari akwiriye gukomeza kubaho. Umuntu kimwe n’abamarayika agomba kumenya itandukaniro riri hagati y’Umutware w’umucyo n’umutware w’umwijima. Agomba kwihitiramo uwo azakorera.UIB 519.5

    Satani agitangira intambara ikomeye, yavugaga yuko amategeko y’Imana bidashoboka ko yakumvirwa, ko ubutabera bwayo budahuje n’imbabazi, kandi ko amategeko aramutse yishwe, bidashoboka ko umunyabyaha yababarirwa. Satani yavugaga ko icyaha cyose gikwiriye igihano cyacyo; kandi ko Imana iramutse itanze igihano, yaba itari Imana y’ukuri n’ubutabera. Ubwo rero umuntu yicaga amategeko y’Imana, kandi akanyuranya n’ubushake bwayo, Satani yaranezerewe cyane. Yaravuze ati, noneho bigaragaye ko nta washobora kumvira amategeko; kandi ko umuntu adashobora kubabarirwa. Kubera ko Satani, amaze kwigomeka, yirukanywe mu ijuru, byatumye avuga ko n’inyokomuntu yari ikwiriye kwigizwa kure y’imbabazi z’Imana mu bihe byose. Yaravuze ati, Imana ntishobora kugira ubutabera, ngo na none kandi igaragarize umunyabyaha imbabazi.UIB 519.6

    Nubwo umuntu yari umunyabyaha, ibye byari bitandukanye n’ibya Satani. Lusiferi yacumuye ari mu ijuru asobanukiwe n’ubwiza ndetse n’icyubahiro cy’Imana. Yari yarahishuriwe urukundo rw’Imana kurusha ibindi biremwa byose. Nubwo yari azi imico y’Imana, asobanukiwe no kugira neza kwayo, Satani yahisemo kugendera ku bushake bwe no kwikanyiza kwe. Uko guhitamo kwe ni ko kwari ukwa nyuma. Nta cyari gisigaye Imana yagombaga gukora ngo imukize. Ariko umuntu yarashutswe; ubwenge bwe bwayobejwe n’amacenga ya Satani. Umuntu ntiyamenye igihagararo n’ubujyakuzimu by’urukundo rw’Imana. Ibyiringiro bye byari bishingiye mu kumenya urukundo rw’Imana. Mu guhanga amaso imico y’Imana, yashoboraga kurushaho kwegera Imana. UIB 520.1

    Imana yerekanye imbabazi zayo ibinyujije muri Yesu; ariko imbabazi ntizikuraho ubutabera. Amategeko agaragaza ibiranga imico y’Imana, bityo nta n’agace k’inyuguti na kamwe [k’ayo mategeko] kashoboraga guhindurwa kugira ngo ayo mategeko ahuze na kamere y’umuntu wacumuye. Imana ntiyahinduye amategeko yayo, ahubwo yitanzeho igitambo, ibinyujije muri Kristo, kugira ngo icungure umuntu. “Kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi.” 2 Abakorinto 5:19.UIB 520.2

    Amategeko asaba gukiranuka, - imibereho itunganye, imico itagira inenge; kandi umuntu ntashobora kubigeraho. Umuntu ntashobora kugera ku rugero rusabwa n’amategeko yera y’Imana. Ariko Kristo, ubwo yazaga ku isi nk’umuntu, yabayeho imibereho itunganye, kandi agira imico itagira inenge. Kandi ibi byose abitangaho impano ku buntu ku bifuza kubyakira. Imibereho ye ihagarara mu cyimbo cy’imibereho y’abantu. Bityo abantu bababarirwa ibyaha byahise, bikomotse ku kugira neza kw’Imana. Ikirenze ibyo, Kristo atera mu bantu imico y’Imana. Yubaka imico y’umuntu ikagendera ku mico y’Imana, maze umuntu agakuza ubwiza n’imbaraga mu by’umwuka. Bityo gukiranuka gusabwa n’amategeko kuzurizwa mu wizera Kristo. “Imana irakiranuka kandi igatsindishiriza uwizeye Yesu.” Abaroma 3:26.UIB 520.3

    Urukundo rw’Imana rwagaragarijwe mu butabera bwayo ndetse no mu mbabazi zayo. Ubutabera ni rwo rufatiro rw’intebe yayo, kandi ni imbuto z’urukundo rwayo. Wari umugambi wa Satani wo kugaragaza ko imbabazi zihabanye kure n’ukuri ndetse n’ubutabera. Yashakaga kwerekana ko gutungana kw’amategeko y’Imana bibangamira cyane amahoro. Nyamara Kristo we agaragaza ko mu mugambi w’Imana ibyo byombi ari isanga n’ingoyi; ko kimwe kidashobora kubaho ikindi kitariho. “Imbabazi n’umurava birahuye, gukiranuka n’amahoro birahoberanye.” Zaburi 85:10.UIB 520.4

    Mu mibereho ndetse n’urupfu rwe, Kristo yagaragaje ko ubutabera bw’Imana budakuraho imbabazi zayo, ariko ko icyaha gishobora kubabarirwa, kandi ko amategeko y’Imana atunganye, ndetse ko ashobora kumvirwa. Ibirego bya Satani byaramaganywe. Imana yahaye umuntu igihamya gikomeye cy’urukundo rwayo.UIB 520.5

    Satani yahimbye ubundi bushukanyi. Yavuze ko imbabazi zikuraho ubutabera, avuga ko urupfu rwa Kristo rwakuyeho amategeko ya Se. Iyo biza gushoboka ko amategeko ahindurwa cyangwa agakurwaho, Kristo ntiyari kugomba gupfa. Ariko gukuraho amategeko y’Imana byari gutuma icyaha gihoraho iteka ryose, maze isi igahora mu butegetsi bwa Satani. Kubera ko amategeko atashoboraga guhinduka, kandi umuntu akaba yaragombaga gukizwa gusa binyuze mu kumvira ibyo ategeka, byabaye ngombwa ko Yesu abambwa ku musaraba. Kandi uburyo Kristo yakoresheje mu gushyiraho amategeko, ni bwo Satani yise ko ari ukuyakuraho. Kandi aho niho hazaturuka intambara ikomeye iheruka hagati ya Kristo na Satani.UIB 520.6

    Ibyo Satani ubu ashyize imbere ni ukuvuga ko amategeko Imana yashyizeho ikoresheje ijwi ryayo bwite adafututse, kandi ko hari ingingo zimwe zakuwemo. Ubwo ni bwo bushukanyi bukomeye buheruka azakoresha ku isi. Ntabwo akeneye kunenga amategeko yose, kuko aramutse ashoboye gutera abantu kwirengagiza ingingo imwe, yaba ageze ku ntego ye. Kuko “Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose.” Yakobo 2:10. Iyo abantu bemeye kwica itegeko rimwe, baba bishyize mu butegetsi bwa Satani. Satani azagerageza kuyobora isi, akoresheje gusimbura amategeko y’Imana maze akigisha ay’abantu. Iki gikorwa cyavuzwe mbere mu buhanuzi. Ku byerekeye imbaraga ikomeye y’ubuhakanyi, handitswe ngo, “Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b’Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye.” Daniyeli 7:25.UIB 521.1

    Ni iby’ukuri abantu bazishyiriraho amategeko yabo ngo bayasimbuze amategeko y’Imana. Bazagerageza guhatira abandi kuyakurikiza, kandi kubera umurava mwinshi wo gushaka gushyiraho ayo mategeko yabo, bazarenganya bagenzi babo.UIB 521.2

    Intambara yo kurwanya amategeko y’Imana, ya yindi yatangiriye mu ijuru, izakomeza kugera ku iherezo ry’ibihe. Buri muntu wese azageragezwa. Kumvira cyangwa se kutumvira ni uguhitamo kugomba kuzakorwa n’abatuye isi bose. Buri muntu wese azahamagarirwa guhitamo hagati y’amategeko y’Imana n’amategeko y’abantu. Umurongo ugabanya uzacibwa. Hazabaho amatsinda abiri y’abantu. Imico ya buri muntu izagira icyerekezo gisobanutse; kandi abantu bose bazagaragaza niba barahisemo kumvira Imana cyangwa baragiye mu ruhande rw’abigometse.UIB 521.3

    Amaherezo rero umunsi w’imperuka uzagera. Imana izagaragaza ko amategeko yayo atunganye kandi izacungura abantu bayo. Satani hamwe n’abifatanije na we kwigomeka bazakurwaho. Icyaha ndetse n’abanyabyaha bizarangira, ntihazasigara umuzi cyangwa ishami. (Malaki 4:1), - Satani ari we muzi, naho abayoboke be bakaba amashami. Ibyahanuwe ku mutware w’ikibi bizasohora ari byo ibi, “Kuko wagereranije umutima wawe n’umutima w’Imana; ….. Nzakurimbura wa mukerubi utwikira we, ngukura hagati ya ya mabuye yaka umuriro. ..... Wahindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.” “Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, ni koko uzitegereza ahe umubure.” “Kandi bazamera nk’abatigeze kubaho.” Ezekiyeli 28:6-19; Zaburi 37:10; Obadiya 16.UIB 521.4

    Icyo si igikorwa cy’ubushake Imana yerekaniramo imbaraga. Ahubwo abanga imbabazi zayo basarura ibyo babibye. Imana niyo soko y’ubugingo; iyo umuntu ahisemo icyaha mu mibereho ye, aba yitandukanije n’Imana, bityo akaba yanze ubugingo. “Aba yitandukanije n’ubugingo buva ku Mana.” Kristo aravuga ati, “Abanyanga bose baba bakunze urupfu.” Abefeso 4:18; Imigani 8:36. Imana ibaha kubaho mu gihe gito kugira ngo bagaragaze imico yabo ndetse n’amahame abagenga. Iyo rero ibi birangiye, babona umusaruro wo guhitamo kwabo. Kubera kwigomeka, Satani n’abifatanya na we bose, bagomera Imana bakitandukanya na yo, ku buryo kuri bo ibahindukira umuriro ukongora. Ubwiza bw’Imana y’urukundo burabarimbura.UIB 521.5

    Igihe intambara ikomeye yatangiraga, abamarayika ntibari basobanukiwe n’ibyo. Iyo Satani n’abamarayika be baza kurekwa ngo basarure ingaruka zose z’icyaha cyabo, bari guhita barimbuka; ariko abamarayika bo mu ijuru ntibari guhita babona ko iyo ari ingaruka y’icyaha. Hari gukomeza kubaho gushidikanya ukugiraneza kw’Imana, maze uko gushidikanya kukaguma mu mitima yabo, ndetse kukazabyara icyaha n’umubabaro.UIB 522.1

    Ariko uko si ko bizagenda ubwo intambara ikomeye izaba irangiye. Icyo gihe, umugambi w’agakiza uzaba ugeze ku musozo, kandi imico y’Imana izagaragarira abatuye amasi yose hamwe n’abamarayika. Amategeko yayo azagaragarira bose ko atunganye kandi ko adahinduka. Imiterere y’icyaha izagaragara, ndetse n’imico ya Satani ijye ahabona. Gutsembwaho kw’icyaha kuzerekana neza urukundo rw’Imana maze hashyirweho icyubahiro cy’Imana ku batuye isi bishimira gukora ibyo ishaka, kandi bakagira umutima wishimira amategeko yayo.UIB 522.2

    Uko ni ko abamarayika bishimye ubwo bitegerezaga Umukiza ku musaraba; kuko nubwo batari basobanukiwe na byose, bari bazi neza ko iherezo ry’icyaha na Satani byari bishobotse, ndetse n’agakiza k’umuntu kari kabonetse, ari byo byatumaga ibyaremwe byose bibaho mu mutekano. Kristo ubwe yari azi neza umusaruro ukomoka ku gitambo cye cy’i Kaluvari. Ibi byose byakomokaga ku musaruro w’igitambo cye yarabibonaga, ari nabwo ku musaraba yavuze n’ijwi rirenga ati, “Birarangiye.”UIB 522.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents