Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 3 - IGIHE GIKWIRIYE GISOHOYE

    “Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo, … ngo acungure abatwarwa n’amategeko, biduheshe guhinduka abana b’Imana.” Abagalatiya 4:4, 5.UIB 18.1

    Kuza kw’Umucunguzi kwari kwaravuzwe kera muri Edeni. Ubwo Adamu na Eva bumvaga iryo sezerano, bategereje ko rihita risohora bidatinze. Mu byishimo byinshi, bahaye ikaze umuhungu wabo w’imfura bari bamaze kubyara, biringira ko ashobora kuba ari we Mucunguzi. Ariko gusohora kw’iryo sezerano kwaratinze. Abo babanje kurihabwa bapfuye bataribonye. Uhereye mu gihe cya Enoki, iri sezerano ryasubiwemo n’abakurambere n’abahanuzi, kugira ngo bikomezemo ibyiringiro byo kuza kwe, nyamara na none ntiyaza. Ubuhanuzi bwa Daniyeli bwahishuye igihe cyo kuza Kwe, ariko siko bose basobanuye uko bikwiriye ubwo butumwa. Ibinyejana bigenda bishira haza ibindi; ibyo abahanuzi bavuze biribagirana. Imbaraga z’akarengane zari ziremereye Abisiraheli, ndetse benshi batangira gutakamba ngo, “Iminsi iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe?” Ezekiyeli 12:22.UIB 18.2

    Nyamara nk’uko inyenyeri zikomeza inzira ngari zagenewe, imigambi y’Imana ntiyihutishwa cyangwa ngo ikerererwe. Binyuze mu bimenyetso by’umwijima w’icuraburindi ndetse n’itanura ricumba umwotsi, Imana yahishuriye Aburahamu iby’uburetwa bw’Abisiraheli mu Egiputa, imwereka ko igihe cyabo cyo kuba abasuhuke kigomba kuba imyaka magana ane. “Ubwa nyuma,” niko Uwiteka avuga, “bazarivamo bavanyemo ubutunzi bwinshi.” Itangiriro 15:14. Kandi iryo jambo, ubutware bw’ubwami bwishyize hejuru bwa Farawo ntibwabashaga kurirwanya. Kuri “Uwo munsi nyirizina” nk’uko ijuru ryabisezeranye, “ingabo z’Uwiteka zose ziva mu gihugu cya Egiputa.” Kuva 12:41. Ni muri ubwo buryo na none, isaha yo kuza kwa Kristo yemejwe mu nama yo mw’ijuru. Ubwo urushinge rw’isaha ikomeye rwageraga ku gihe cyayo cyagenwe, Yesu yavukiye i Beterehemu.UIB 18.3

    “Igihe gikwiriye gisohoye, Imana yohereza Umwana wayo.” Ishoborabyose yari yarayoboye kandi igenzura ibikorwa by’amahanga, imyitwarire n’ikozwa hirya no hino ry’abantu hamwe n’ingaruka zabyo, kugeza ubwo byagaragaraga ko isi igejeje igihe cyo kuza k’Umucunguzi. Amahanga yari yibumbiye munsi y’ubutegetsi bumwe. Ururimi rumwe nirwo rwakoreshwaga cyane, kandi rwemewe ko arirwo rugomba gukoreshwa mu nyandiko. Kuva hirya no hino Abayuda bari baratatanye bateraniraga i Yerusalemu mu minsi mikuru ya buri mwaka. Igihe basubiraga mu bihugu basuhukiyemo, bagombaga kwamamaza kw’isi yose inkuru nziza yo kuza kwa Mesiya.UIB 18.4

    Muri iki gihe gahunda ya gipagani yagendaga ita agaciro mu bantu. Abantu benshi bari barambiwe ikinamico n’imigani idafite icyo ibigisha. Bifuzaga idini yabasha kumara ubukene imitima yabo. Nubwo umucyo w’ukuri wasaga naho wavuye mu bantu, hariho bamwe bashakishaga umucyo, kandi buzuye gushoberwa n’agahinda. Bari bafite inyota yo kumenya Imana ihoraho, n’ibyiringiro by’ubuzima nyuma y’urupfu.UIB 18.5

    Kuko Abayuda bari barateshutse ku Mana, kwizera kwabo kwari kwaracuze umwijima, ibyiringiro by’ahazaza byarayoyotse. Amagambo y’abahanuzi ntiyari agifite agaciro. Kuri benshi, urupfu rwari amayobera ateye ubwoba; hirya yarwo hadasobanutse ari umwijima. Ibi ntibyari gusa mu miborogo y’ababyeyi b’i Betelehemu, ahubwo kwari ugutaka kw’abantu bose, kumviswe n’abahanuzi ibihe byinshi, - “Induru yumvikaniye i Rama, yo kurira no kuboroga kwinshi, Rasheli aririra abana be, yanga guhozwa kuko batakiriho.” Matayo 2:18. “Mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu” niho abantu bari bicaye, badafite uwo kubahumuriza. Bari bategereje kuza k’Umucunguzi bafite amatsiko menshi, bategereje igihe umwijima uzakurwaho, maze amayobera y’ahazaza agasobanuka.UIB 19.1

    Mu bihugu byo hanze y’Ubuyuda, hariho abantu bahanuraga kuza k’Umwigisha uzava ku Mana. Aba bantu bashakishaga ukuri, kandi bari barahawe Mwuka kugira ngo abahishurire. Bagiye baza basimburana umwe umwe nk’inyenyeri mu kirere cy’umwijima, uko niko abo bigisha bagendaga baboneka. Amagambo y’ubuhanuzi bwabo yari yaracanye umuriro w’ibyiringiro mu mitima y’ibihumbi by’abatuye ibihugu by’abanyamahanga.UIB 19.2

    Mu myaka amagana yari ishize, Ibyanditswe byera byari byarasobanuwe mu rurimi rw’Ikigiriki, kandi bivugwa henshi mu bwami bw’Abaroma. Abayuda bari baratatanijwe hirya no hino, kandi ibyiringiro byabo byo kuza kwa Mesiya bari barabigejeje no ku banyamahanga. Mu bo Abayuda bitaga abapagani, harimo abantu bari basobanukiwe neza n’Ibyanditswe byo mu buhanuzi bwo kuza kwa Mesiya kurusha abigisha bo muri Isiraheli. Hari bamwe biringiraga ko kuza kwe kugamije kubacungura mu cyaha. Abanyabwenge bagerageje kurondora iryo banga ry’Abaheburayo. Ariko uburyarya (mu myizerere) bw’Abayuda bwabangamiye ikwirakwira ry’umucyo. Kubwo gukomeza kugira ibitekerezo byo kwitandukanya n’andi mahanga, ntabwo bari bafite ubushake bwo kumenyesha abandi ubwenge bari bafite, bwerekeye umurimo w’ibimenyetso. Umusobanuzi nyakuri yagombaga kwiyizira. Wa wundi ibimenyetso byashushanyaga ni We wagombaga kubibasobanurira.UIB 19.3

    Imana yari yaravuganye n’abatuye isi ikoresheje ibyaremwe, ibishushanyo n’ibimenyetso, abakurambere n’abahanuzi. Inyigisho zagombaga guhabwa abantu hakoreshejwe ururimi rw’abantu. Intumwa y’isezerano yagombaga kuvuga. Ijwi rye ryagombaga kumvikana mu rusengero Rwe. Kristo yagombaga kuza agashyira ku mugaragaro amagambo ye abantu bakayamenya kandi bakayasobanukirwa. We, nkomoko y’ukuri, yagombaga gutandukanya ukuri n’amagambo y’amanjwe yavugwaga n’abantu, yari yarahindutse adafite umumaro. Ishingiro ry’ubutegetsi bw’Imana, na gahunda yo gucungurwa, byagombaga gusobanurirwa abantu neza. Ibyigisho byo mu Isezerano rya Kera byagombaga gusobanurirwa abantu uko byakabaye.UIB 19.4

    Mu bayuda harimo abantu bashikamye, bakomokaga muri rwa rubyaro rwera rwari rukirangwamo kumenya Imana. Aba nabo bari bategereje isezerano ryasezeraniwe ba sekuruza. Bakomezaga kwizera kwabo bishingikirije ku byavuzwe na Mose, agira ati “Umwami Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose.” Ibyakozwe n’intumwa 3:22. Kandi, bari barasomye uko Imana izamusukaho amavuta “ngo abwirize abagwaneza ubutumwa bwiza,” “kuvura abafite imvune mu mitima, no kumenyesha imbohe ko zibohowe,” no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi.” Yesaya 61:1, 2. Bari baranasomye uko “azasohoreza gukiranuka mu isi,” uko n’ibirwa “bizategereza amategeko ye”, uko Abanyamahanga bazasanga umucyo We, n’abami bazamusanga abyukanye kurabagirana. Yesaya 42:4; 60:3.UIB 19.5

    Amagambo ya Yakobo ajya gupfa yabujuje ibyiringiro: “Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda, Inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, Nyirayo ataraza.” Itangiriro 49:10. Gucogora kw’imbaraga z’Abisiraheli byahamyaga ko kuza kwa Mesiya kwegereje. Ubuhanuzi bwa Daniyeli bwerekanaga icyubahiro cyo kwimika ingoma ye izasimbura ubwami bwose bw’iyi si; kandi, umuhanuzi akomeza avuga ati, “Buzahoraho iteka ryose.” Daniyeli 2:44. Ubwo bake gusa aribo basobanukiwe n’umurimo wazanye Kristo kuri iyi si, abandi bari bategereje igikomangoma gikomeye kizimika ingoma yacyo muri Isiraheli, kandi uzaza nk’Umucunguzi w’amahanga.UIB 20.1

    Igihe gikwiriye cyari gisohoye. Abantu bari bamaze ibihe mu buhenebere bw’icyaha, bahamagarirwaga kwitegura Umucunguzi. Satani yakoraga uko ashoboye ngo asenye iteme rihuza isi n’ijuru. Mu binyoma bye, Satani yari yarahejeje umuntu mu byaha. Wari umugambi we kunamura abantu ku Mana, ngo asibanganye urukundo (Imana) ifitiye abantu, kugira ngo Imana ibe yarekera isi munsi y’ubutware bwa Satani.UIB 20.2

    Satani icyo yashakaga ni uko abantu bibagirwa Imana, ngo bateshuke inzira zayo, maze bayoboke ubwami bwe. Guharanira kwishyira hejuru kwe byasaga naho bitsinze. Ni iby’ukuri ko buri gihe Imana igira abayihagararira (abayihamya). Ndetse no mu bapagani hari abo Kristo yakoresheje kugira ngo avane abantu mu isayo y’ibyaha. Ariko aba bantu barasuzuguwe ndetse barangwa. Benshi muri bo baratotejwe ndetse baricwa. Igicucu cy’umwijima wa Satani cyari gitwikiriye isi cyagendaga kirushaho kwijima.UIB 20.3

    Akoresheje ubupagani, Satani yamaze igihe kinini ayobya abantu kugira ngo abakure ku Mana; ariko cyane ukunesha kwe kwagaragariye mu kugoreka imyizerere y’Abisiraheli. Mu gutekereza no kuramya bakurikije uko bibwira, abapagani bari barabuze inzira yo kumenya Imana, kandi barushaho kuba babi cyane. N’Abisiraheli nabo niko byabagendekeye. Ihame rivuga ko umuntu abasha kwihesha agakiza kubwo imirimo ye bwite ni ryo rufatiro rwa buri dini rya gipagani; Noneho ryari rimaze guhinduka ihame ry’idini y’Abayuda. Satani yari yarababibyemo iyo mbuto. Aho rikurikizwa hose, abantu ntibaba bagifite ikibakingira gukora icyaha.UIB 20.4

    Ubutumwa bw’agakiza bugezwa ku bantu hakoreshejwe abantu. Ariko Abayuda bo bashatse kwiharira ukuri ariko guhesha ubugingo buhoraho. Bari barihishiye Manu, ariko yaje kwangirika. Imyizerere bagerageje kwikubira yahindutse urukozasoni. Bambuye Imana icyubahiro cyayo, maze bashukisha iyi si igisa n’inkuru nziza. Bari baranze kwiyegurira Imana ngo bahabwe agakiza kazaniwe abatuye isi, maze bahinduka ibikoresho bya Satani byo kurimbura isi.UIB 20.5

    Abo Imana yari yarahamagariye kuba inkingi n’isoko y’ukuri bahindutse abahagarariye Satani. Bakora umurimo (Satani) yifuzaga ko bakora, bakora ibitukisha izina ry’Imana, bagatuma ab’isi bayibona nk’itegekesha igitugu. Abatambyi bakoraga mu buturo bwera bari barateshutse kubyo umurimo wabo wasuraga. Ntibari bakirenza amaso ibitambo ngo barebe uwo bishushanya. Mu gutamba ibitambo basaga n’abakina ikina mico. Ibyejejwe Imana ubwayo yitoranirije byahinduwe ibyo guhuma ibitekerezo no kunangira imitima. Imana ntiyari ikibasha gushyikira umuntu binyuze muri ubu buryo. Iyi gahunda yose yagombaga gukurwaho.UIB 20.6

    Ikinyoma cy’icyaha cyari kigeze ahirengeye. Uburyo bwose bwo kwangiza imibereho y’umuntu bwashyizwe mu bikorwa. Umwana w’Imana, yitegereje ku isi, abona imibabaro n’agahinda. Afite imbabazi nyinshi, yabonye uburyo abantu bahinduwe iminyago y’uburakari bwa Satani. Arenaba impuhwe abo bose banduzwa n’imico mibi, bicwa, kandi barimbuka. Bari barahisemo umutware wabazirikiye ku modoka ye nk’abacakara. Mu buyobe no gushukwa, bagenderaga mu nzira y’umwijima ibaganisha mu kurimbuka kw’iteka ryose, - mu rupfu rutagira ibyiringiro by’ubuzima, mu ijoro ridakurikirwa n’igitondo. Ingabo za Satani zari zifatanije n’abantu. Imibiri y’abantu, yagenewe kuba ubuturo bw’Imana, yari yarahindutse ubuturo bw’abadayimoni. Imbaraga z’umubiri zumva, zikabakaba, zigira ibyifuzo, ingingo z’umubiri w’umuntu, zakoreshwaga n’imbaraga idasanzwe mu kwitabira kwifuza ibidafite umumaro. Ikimenyetso cy’abadayimoni cyahatiwe kuba mu ruhanga rw’abantu. Imibereho y’abantu yagaragazaga ikimenyetso cy’ingabo z’icyaha cyari cyarababase. Abameze nk’abo nibo Umucunguzi w’isi yifuza kwakira. Mbega uko bisa kugira ngo Umuziranenge Uhoraho yitegereze ibyo!UIB 21.1

    Icyaha cyari cyarabaye ubumenyi, naho ingeso mbi zarahinduwe nk’izera kandi zigize umugabane w’idini. Ubugome bwari bwarashinze imizi mu mitima, kandi ibikorwa by’urugomo by’umuntu nibyo byari bihanganye n’ijuru. Byagaragariye isi yose ko, uretse ubushobozi bw’Imana, umuntu ntiyari kubasha kuva aho yaguye. Ibigize ubuzima bushya n’imbaraga byagombaga gutangwa ku buntu n’Uwaremye isi.UIB 21.2

    Isi zitacumuye zari zifite amatsiko yo kubona Yehova ahaguruka, agatsembaho abatuye iyi si. Kandi iyo Imana iza kubigenza ityo, Satani yari yiteguye gukomeza umugambi we wo kwigarurira ibiremwa byo mw’ijuru. Yari yaravuze ko amahame agenga ingoma y’Imana atuma imbabazi zidashoboka. Iyo iyi si iza kurimburwa, yari kugaragaza ko ibirego bye ari iby’ukuri. Yari yiteguye kurega Imana, no gukwiza ubwigomeke bwe no mu masi yo hejuru. Ariko aho kurimbura isi, Imana yohereje Umwana wayo ngo ayikize. Nubwo kwangirika n’urugomo byabonekaga mu bice byose by’abanyamahanga, inzira yo kubikiza yari yarateguwe. Mu gihe nyacyo cy’akaga, ubwo Satani yasaga n’ugiye gutsinda, Umwana w’Imana yaje azanye ubutumwa bukomeye bw’ubuntu mvajuru. Uhereye kera kose, mu gihe cyose, urukundo rw’Imana rwari rwaragaragarijwe ubwoko bwayo bwacumuye. Nyamara, n’ubwo abantu barushagaho gusaya mu byaha, ibimenyetso by’imbabazi byakomeje kwerekanwa. Nuko igihe gikwiriye gisohoye, Ijuru rihabwa icyubahiro kubwo gusukwa mu isi k’ubuntu busendereye bw’agakiza butashoboraga gukumirwa cyangwa ngo busubizwe inyuma kugeza ubwo inama y’agakiza izaba yuzuye.UIB 21.3

    Satani yishimiraga ko atsinze mu gutesha agaciro ishusho y’Imana mu bantu. Maze Yesu azanwa no kugarura mu muntu ishusho y’Umuremyi we. Nta wundi usibye Kristo We ubasha kurema bushya imico yangijwe n’icyaha. Yaje kwirukana abadayimoni bari barigaruriye ubushake (bw’umuntu). Yaje kudukura mu cyavu, kurema bushya imico yangiritse ngo ikurikize imico Ye mvajuru, kandi ngo igire ubwiza bw’icyubahiro Cye.UIB 21.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents