Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 20 - KERETSE MUBONYE IBIMENYETSO N’IBITANGAZA

    (Iki gice gishingiye muri Yohana 4:43-54)

    Abanyegalileya bari bavuye mu minsi mikuru ya Pasika bazana inkuru y’ibitangaza by’imirimo ya Yesu. Uburyo abanyacyubahiro b’i Yerusalemu baciriyeho iteka umurimo we byamukinguriye inzira yo kujya i Galileya. Abantu benshi bivovoteraga gukoreshwa nabi k’urusengero n’imikorere mibi y’Abatambyi. Bizeraga ko uyu mugabo, watumye abategetsi basubiranamo, ko yaba ari we Mucunguzi wari utegerejwe. Noneho amakuru yaraje asa n’ashimangira ibyiringiro byabo. Maze inkuru ivuga ko uwo muhanuzi yavuze ku mugaragaro ko ari We Mesiya.UIB 122.1

    Ariko ab’ i Nazareti ntibamwizeraga. Kubw’iyo mpamvu, Yesu ntiyigeze asura Nazareti ubwo yajyaga i Kana. Umukiza abwira abigishwa be ko nta muhanuzi ugira icyubahiro mu gihugu cy’iwabo. Abantu bagereranyaga imico n’iyo bo ubwabo babasha kwishimira. Ibitekerezo bigufi ndetse bishingiye ku by’isi byagenzuraga Yesu bishingiye ku buryo yavukiye ahantu hasuzuguritse, umwambaro we usuzuguritse, n’imirimo yakoraga buri munsi. Ntabwo banezezwaga n’umwuka wo gukiranuka wamurangaga kugeza n’ubwo nta n’icyaha na kimwe cyamubonekagaho.UIB 122.2

    Inkuru yuko Yesu yagarutse i Kana bidatinze ikwira i Galilaya, izanira ibyiringiro abababaye n’abashavuye. I Kaperinawumu iyi nkuru yashishikaje umunyacyubahiro wo mu Bayuda wari umutware mukuru w’imirimo y’ibwami. Umwana we w’umuhungu yari arwaye indwara igaragara ko itazakira. Abaganga bari baramukuyeho amaboko ashigaje gupfa; ariko ubwo se yumvaga ibya Yesu, yiyemeje kumusanga ngo amutabaze. Umwana yari ameze nabi cyane, kandi, nta byiringiro bari bagifite yuko agaruka agasanga akiri muzima; nyamara uyu mutware yumvaga ko ari we ubwe ukwiriye kubyibwirira Yesu. Yizeraga ko gusaba kw’umubyeyi kubasha kubyutsa impuhwe z’uwo Muganga Ukomeye.UIB 122.3

    Ageze i Kana ahasanga abantu benshi bazengurutse Yesu. Hamwe n’umutima wuzuye amatsiko, yagiye ahatana ngo agere aho Umukiza yari ari. Ibyiringiro bye bisa n’ibiyoyotse ubwo yabonaga umuntu wambaye bisanzwe, wuzuye umukungugu ananijwe n’urugendo. Ashidikanya niba uyu muntu abasha kumukorera icyo yari yaje kumusaba; ariko abasha kugirana ikiganiro na Yesu, amubwira ikimugenza, maze asaba Umukiza ko bajyana iwe mu rugo. Ariko Yesu yari yamaze kumenya agahinda ke. Mbere y’uko uyu mutware ahaguruka iwe, Umucunguzi yari yabonye umubabaro we.UIB 122.4

    Ariko Yesu yari yamenye ko uyu mubyeyi, mubitekerezo bye, yari yamaze gushyiraho impamvu ziri butume yemera Yesu. Iyo ikintu yasabaga kidasubizwa, ntiyari kwemera Kristo nka Mesiya. Mu gihe uyu mutware yari ategereje afite ishavu no gushoberwa, Yesu yaramubwiye ati, “Ntimwakwizera keretse mubonye ibimenyetso n’ibitangaza.” Yohana 4: 48.UIB 122.5

    Atitaye ku bihamya byose byerekana ko Yesu ari we Kristo, uyu wasabaga yari yiyemeje gushyiraho ikigombero gituma amwizera bitewe n’uko abonye ko icyifuzo cye gisubijwe. Umukiza yerekanye ko bene iyi misabire idafite kwizera inyuranye no kwizera kw’Umusamariyakazi, we utarigeze asaba igitangaza cyangwa ikimenyetso. Ijambo rye, ari ryo gihamya gihoraho cyerekana Ubumana bwe, ryari rifite imbaraga igera ku mitima yabo. Kristo yababazwaga nuko abantu be, abari barashinzwe amabanga yo mu Byanditswe Byera, bananirwa kumva ijwi ry’Imana rivugana na bo rinyuze mu Mwana wayo.UIB 123.1

    Nyamara uyu mutware yari afite urugero runaka rwo kwizera; kuko yari aje gusaba icyo we yabonaga ko ari icy’agaciro mu migisha yose. Yesu yari afite impano ihebuje abasha gutanga. Yesu ntiyifuzaga gukiza uyu mwana gusa, ahubwo yashakaga ko uyu mutware ndetse n’ab’inzu ye bose babona umugisha w’agakiza, kandi ngo bakongeze urumuri i Kaperinawumu, ahantu hari hagiye kuba urubuga rw’umurimo we. Ariko uyu mutware agomba kubanza kumenya ubukene bwe mbere yuko yifuza ubuntu bwa Kristo. Uyu mutware yari ameze nka benshi bo mu gihugu cye. Bifuzaga Yesu kubwo inyugu zabo gusa. Bari bafite ibyiringiro by’uko babasha guhabwa imigisha idasanzwe binyuze mu mbaraga ze (Yesu) maze icyizere cyabo bakacyerekeza ku guhabwa iby’akanya gato; nyamari batazi indwara zabo mu by’umwuka, ndetse batazi ko bakeneye ubuntu bw’Imana.UIB 123.2

    Nk’urumuri rw’umucyo, amagambo y’Umukiza yagaragaje ibyari mu mutima w’uriya mutware. Yabonye ko uburyo ashaka mo Yesu bwuzuye inarijye. Asobanukirwa neza no kwizera kwe guhindagurika. Mu gahinda gakomeye, yumva ko gushidikanya kwe kubasha gutuma abura ubugingo bw’umwana we. Amenya ko ari imbere y’ubasha kurondora intekerezo, kandi ushobora byose. Mu maganya yo kwinginga, yatatse agira ati, “Databuja, manuka akana kanjye katarapfa.” Yohana 4:49. Yari afite kwizera Kristo nk’uko Yakobo yari afite ubwo yakiranaga na Malayika, avuga ati “Sinkurekura utampaye umugisha” Itangiriro 32:26.UIB 123.3

    Kimwe na Yakobo, yaranesheje. Umukiza ntabasha gutererana ubugingo bw’umugundiriye, asaba icyo yifuza kimubabaje. Aramubwira ati: “Genda umwana wawe ni muzima.” Yohana 4:50. Uwo mutware ava imbere ya Yesu afite amahoro n’umunezero atigeze agira mu buzima bwe. Ntiyemeye gusa ko umuhungu we ari bukire, ahubwo mu kwizera gukomeye yizeye Kristo nk’Umucunguzi.UIB 123.4

    Kuri iyo saha abari iruhande rwa wa mwana wasambaga mu rugo i Kaperinawumu, bahise babona uguhinduka kudasanzwe. Igicucu cy’urupfu cyahise kimuvaho. Ubuganga busimburwa n’agahenge k’ubuzima. Amaso yari ahondobereye atangira kurebana ubwenge, maze ubugingo bwe busubizwamo imbaraga. Nta bimenyetso by’indwara byongeye kugaragara kuri uwo mwana. Umubiri we wari ufite umuriro mwinshi utangira koroherwa no kugira amafu, maze atwarwa n’ibitotsi. Umuriro w’ubuganga wamuvuyemo igihe hari ubushyuhe bukaze bw’amanywa. Abo mu muryango baratangara, kandi baranezerwa cyane.UIB 123.5

    I Kana ntihari kure cyane uvuye i Kaperinawumu ku buryo wa mutware yabashaga kugera iwe uwo mugoroba nyuma yo guhura na Yesu; ariko yatinze mu nzira. Umunsi wakurikiyeho nibwo yageze i Kaperinawumu. Mbega ukuntu yakiriwe mu rugo! Ubwo yajyaga gushaka Yesu, umutima we wari wuzuye agahinda. Umucyo w’izuba wasaga n’umurakariye, n’indirimbo z’utunyoni zasaga n’izimushinyagurira. Mbega uko byari bitandukanye ubwo yagarukaga imihura! Ibyaremwe byose byahindutse bishya. Yabibonaga mu buryo bushya. Ubwo yagendaga mu mafu ya mugitondo, yabonaga ibyaremwe byose bifatanije na we guhimbaza Imana. Akiri kure y’iwe, abagaragu be baza kumusanganira, bafite ishyushyu ryo kumumara amatsiko bakekaga ko yaba afite. Babona adashamajwe n’inkuru bari bamubwiye, ahubwo batangazwa n’uko ababajije isaha umwana yatangiye kumererwa neza. Baramusubuiza bati, “Ejo ku isaha ndwi, ni ho ubuganga bwamuvuyemo.” Yohana 4:52. Kuri wa mwanya nyine uwo mubyeyi yakiraga kubwo kwizera isezerano ngo, “Umwana wawe ni muzima,” imbaraga y’urukundo mvajuru nibwo yakoze kuri wa mwana wari ugiye gupfa.UIB 123.6

    Wa mubyeyi yihutira kuramutsa umuhungu we. Aramuhobera nk’uwari uzutse, maze akomeza gushimira Imana icyo gitangaza cyo gusubizwamo ubuzima.UIB 124.1

    Uyu mutware yifuje kumenya ibiruseho kuri Kristo. Uko yakomeje kumva inyigisho za Yesu, we n’umuryango we bahindutse abigishwa be. Umubabaro wabo usimburwa no guhinduka kw’umuryango wose. Inkuru y’icyo gitangaza irakwira; maze i Kaperinawumu aho ibitangaza bye byinshi byakorewe, haboneka inzira y’umurimo wa Kristo.UIB 124.2

    Wa wundi wahaye umutware w’i Kaperinawumu umugisha arifuza natwe kuduha umugisha. Ariko kimwe n’uriya mubyeyi wari ubabaye, akenshi twifuza Yesu kubw’inyungu z’iby’isi; maze twahabwa ibyo twifuza bikaba ari byo tugira ishingiro ryo kwizera urukundo rwe. Umukiza arifuza kuduha imigisha irenze iyo dusaba; maze agatinda gusubiza ibyo tumusaba kugira ngo atwereke ububi bw’imitima yacu, n’uko dukeneye ubuntu bwe. Ashaka ko tureka kumushakisha inarijye. Tukagaragaza ko ntacyo twimariye kandi ko dukennye cyane, maze ibyiringiro byacu byose bikaba mu rukundo rwe.UIB 124.3

    Uwo mutware yifuzaga kubona icyo asabye kimukorewe mbere y’uko yizera; ariko yagombaga kwemera ijambo rya Yesu kugira ngo ibyo asaba byumvwe kandi abihabwe. Iki ni icyigisho natwe dukwiriye kwiga. Ntitugomba kwizera tubitewe n’uko twabonye cyangwa twumvise ko Imana itwumva. Tugomba kwiringira amasezerano yayo. Iyo tuyisanze twizeye, ibyo dusaba byose bigera ku mutima w’Imana. Iyo dusabye imigisha yayo, tugomba no kwizera ko tuyihawe, kandi tukayishimira ko twamaze kuyihabwa. Maze ahasigaye tukajya mu mirimo yacu, twiringiye ko imigisha tuzayibwa igihe tuyikeneye cyane. Igihe twiga kubigenza dutyo, tuzamenya ko amasengesho yacu asubizwa. Imana izadukorera “ibiruta cyane ibyo dusaba,” ” ngo abahe nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri,” kandi “n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero.” Abefeso 3:20,16; 1:19.UIB 124.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents