Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 23 - UBWAMI BW’IMANA BUREGEREJE

    “Yesu ajya muri Galileya yamamaza Ubutumwa bwiza bw’Imana agira ati, ‘Igihe kirageze, ubwami bw’Imana buregereje. Nimwihane maze mwemere Ubutumwa bwiza.’” Mariko 1:14, 15 [Bibiliya Ijambo ry’Imana].UIB 146.1

    Kuza kwa Mesiya kwari kwaratangarijwe bwa mbere muri Yudeya. Kuvuka kw’integuza ya Yesu kwari kwarahanuriwe Zakariya mu rusengero rw’i Yerusalemu, ubwo yari mu murimo we imbere y’urutambiro batambiragaho ibitambo. Abamarayika bari baratangarije ivuka rya Yesu ku misozi y’i Betelehemu. Abanyabwenge baturutse i Burasirazuba bari baraje i Yerusalemu bamushakisha. Mu rusengero, Simeyoni na Ana bari barahamije ubumana Bwe. Abatuye i “Yerusalemu n’i Yudaya hose” bari barumvise ibyigisho bya Yohana Umubatiza; ndetse n’intumwa z’Urukiko Rukuru rw’Abayuda hamwe n’imbaga y’abantu benshi bari barumvise ubuhamya bwe burebana na Yesu. Muri Yudeya, ni ho Kristo yari yarahaboneye abigishwa Be ba mbere. Aho ni ho yari yarakoreye umugabane munini w’intangiriro y’umurimo We. Kurabagirana k’ubumana Bwe ubwo yezaga urusengero, ibitangaza Bye byo gukiza abarwayi ndetse n’ibyigisho by’ukuri k’ubumana byavaga mu kanwa Ke, byose byatangazaga ibyo yari yaravugiye imbere y’Urukiko Rukuru rw’Abayuda ko ari Umwana w’Uhoraho, nyuma yo gukiriza umurwayi i Betesida.UIB 146.2

    Iyo abayobozi ba Isiraheli baba barakiriye Kristo, aba yarabahaye icyubahiro cyo kuba intumwa Ze zo gushyira abari mu isi ubutumwa bwiza. Ni bo ba mbere bari barahawe amahirwe yo kuba integuza z’ubwami bw’Imana ndetse n’ubuntu bwayo. Nyamara Isiraheli ntiyamenye igihe yagenderewemo. Ishyari no guhinyura by’abayobozi b’Abayuda byari byarabyaye urwango rweruye kandi imitima y’abantu yari yarakuwe kuri Yesu.UIB 146.3

    Urukiko Rukuru rw’Abayuda rwari rwaranze ubutumwa bwa Kristo kandi rwari rwaragambiriye ko agomba gupfa; nicyo cyatumye Yesu ava i Yerusalemu, areka abatambyi, urusengero, abayobozi b’iby’idini, ari bo bantu bari barigishijwe amategeko, maze yerekeza ku rindi tsinda ry’abantu kugira ngo ababwire ubutumwa Bwe kandi akusanyirize hamwe abari gushobora kujyana ubutumwa bwiza mu mahanga yose.UIB 146.4

    Nk’uko mu gihe cya Kristo abayobozi b’itorero banze kwakira Umucyo n’Ubugingo bw’abantu, ni nako wagiye wangwa muri buri gisekuru cyakurikiyeho. Inshuro nyinshi, amateka y’ukuntu Kristo yateye umugongo Yudaya yagiye asubirwamo. Ubwo abagorozi bigishaga ijambo ry’Imana, nta gitekerezo babaga bafite cyo kwitandukanya n’itorero ryari ririho; nyamara abayobozi b’itorero banze kwihanganira umucyo maze abari bawuzanye bagomba gushaka irindi tsinda ry’abantu bari basonzeye ukuri. Muri iki gihe cyacu, bake mu bavuga ko ari abayoboke b’Abagorozi ni bo bakoreshwa n’umwuka wari uri muri abo Bagorozi. Bake ni bo batega amatwi ngo bumve ijwi ry’Imana kandi ni bo biteguye kwakira ukuri mu buryo ubwo aribwo bwose kwaba kwigishijwemo. Kenshi na kenshi, abagera ikirenge mu cy’Abagorozi baba bagomba guhindukirira amatorero yabo bakundaga bakayavamo kugira ngo bamamaze inyigisho inonosoye y’ijambo ry’Imana Kandi ibihe byinshi abashakisha umucyo biba ngombwa ko ku bw’iyo nyigisho basiga itorero rya ba sekuruza kugira ngo babashe kugera ku kumvira.UIB 146.5

    Abaturage b’i Galilaya basuzugurwaga n’abigishamategeko b’i Yerusalemu bavuga ko ari abantu b’abanyamusozi kandi b’injiji, nyamara ni bo bagaragaje icyanya kirushijeho kuba cyiza Umukiza yakoreyemo umurimo We. Bari abantu bashyira mu gaciro cyane kandi bakora ibibavuye ku mutima; ntabwo bagenderaga cyane mu kugira imyumvire ku bandi idashingiye ku kuri; imitima yabo yari ifunguriwe cyane kwakira ukuri. Mu kujya i Galilaya, ntabwo Yesu yashakaga ahantu ho kwihisha cyangwa hitaruye abantu. Muri icyo gihe, iyo ntara yari ituwe n’imbaga nini y’abantu igizwe n’uruvange rwinshi rw’abantu bo mu yandi mahanga kurenza uko byabonekaga i Yudeya.UIB 147.1

    Ubwo Yesu yagendagendaga muri Galileya yigisha kandi akiza indwara, abantu benshi bamukoraniragaho baturutse mu mijyi no mu byaro. Yemwe benshi banaturukaga i Yudeya no mu ntara zihakikije. Kenshi byabaga ngombwa ko yihisha abantu. Akanyamuneza kabaga ari kenshi cyane ku buryo byabaye ngombwa ko bafata ingamba zo kwigengesera kugira ngo abategetsi b’Abaroma batazakangurwa no gutinya ko babigomekaho. Ntabwo mbere yaho isi yari yarigeze na mba igira ibihe nk’ibyo. Ijuru ryari ryaragendereye abantu. Imitima ifite inzara n’inyota yari imaze igihe kirekire itegereje gucungurwa kwa Isiraheli muri icyo gihe, yari yishimiye ubuntu bw’Umukiza w’umunyampuhwe.UIB 147.2

    Umutwaro wari uremereye Kristo mu kwigisha kwe wari uyu ngo, “Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.” Kubw’ibyo, ubutumwa bwiza, nk’uko Umukiza ubwe yabwigishaga, bwari bushingiye ku byahanuwe. “Igihe” yavugaga ko gisohoye ni cya gihe marayika Gaburiyeli yamenyesheje Daniyeli. Marayika yaravuze ati, “Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera, kugira ngo ibicumuro bicibwe, ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano haze gukiranuka kw’iteka, ibyerekanywe n’ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso, ahera cyane hasigwe amavuta.” Daniyeli 9:24. Mu buhanuzi umunsi ugereranya umwaka : Kubara 14:34, Ezekiyeli 4:6. Ibyumweru mirongo irindwi, cyangwa iminsi magana ane na mirongo icyenda, igereranya imyaka magana ane na mirongo icyenda. Intangiriro y’icyo gihe yaratanzwe: “Nuko ubimenye ubyitegereze, yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri,” ni ukuvuga ibyumweru mirongo itandatu n’icyenda cyangwa imyaka magana ane na mirongo inani n’itatu. Daniyeli 9:25. Itegeko ryo kongera kubaka Yerusalemu, nk’uko ryujujwe n’iteka rya Aritazeruzi Longimanus (Ezira 6:14; 7:1,9), ryashyizwe mu bikorwa mu Muhindo wo mu mwaka wa 457 mbere ya Kristo. Guhera icyo gihe, imyaka magana ane na mirongo inani n’itatu igeza mu muhindo w’umwaka wa 27 nyuma ya Kristo. Ushingiye ku byahanuwe, icyo gihe cyagombaga kugera kuri Mesiya, Uwasizwe. Ku mubatizo We muri 27 nyuma ya Kristo, Yesu yasizwe n’Umwuka Wera maze mu gihe gito ahita atangira umurimo We. Ubwo rero nibwo hatangajwe ubutumwa ngo, “Igihe kirasohoye.”UIB 147.3

    Nyuma, marayika yaravuze ati, “Azasezerana na benshi isezerano rimare icyumweru kimwe [imyaka irindwi].” Mu myaka irindwi nyuma yuko Mesiya atangiye umurimo We, ubutumwa bwiza bwagombaga kwigishwa cyane cyane Abayuda, bwigishwa na Kristo ubwe mu gihe cy’imyaka itatu n’igice, nyuma bukigishwa n’intumwa. “[icyumweru] nikigera hagati Azabuzanya ibitambo n’amaturo.” Daniyeli 9:27. Mu mwaka wa 31 nyuma ya Kristo, Kristo ari we gitambo nyakuri yatambiwe i Kaluvari. Ubwo nibwo umwenda wo mu rusengero watabukagamo kabiri, byerekana ko kwera ndetse n’agaciro by’imirimo y’ubutambyi byari byamaze kuyoyoka. Igihe cyari cyageze kugira ngo ibitambo n’amaturo byo ku isi bihagarare.UIB 147.4

    Icyumweru kimwe, ni ukuvuga imyaka irindwi, cyarangiye muri 34 nyuma ya Kristo. Icyo gihe nibwo igikorwa cy’Abayuda cyo gutera Sitefano amabuye cyahamije ko banze byimazeyo ubutumwa bwiza; maze abigishwa batataniye mu mahanga kubera kurenganywa “bajya hose bamamaza ijambo ry’Imana.” (Ibyakozwe n’Intumwa 8:4); kandi nyuma yaho gato Sawuli warenganyaga abantu arihana ahinduka Pawulo, intumwa yatumwe ku Banyamahanga.UIB 148.1

    Igihe cyo kuza kwa Kristo, icyo gusigwa na Mwuka Muziranenge Kwe, icyo gupfa Kwe n’icyo kubwiriza ubutumwa mu banyamahanga, byari byaravuzwe mu buryo bunonosoye. Abayuda bari bafite amahirwe yo gusobanukirwa n’ubu buhanuzi no kwemera ko bwasohoreye mu murimo wa Yesu. Kristo yakanguriye abigishwa Be akamaro ko kwiga ubuhanuzi. Yavuze arengurira ku buhanuzi Daniyeli yahawe bwarebanaga n’igihe cyabo ati, “Usoma ibi abyumve neza.” Matayo 24:15. Amaze kuzuka yasobanuriye abigishwa Be mu “bahanuzi bose” “ibyanditswe kuri we.” Luka 24:27. Umukiza yari yaravugiye mu bahanuzi bose. “Umwuka wa Kristo wari muri bo” “agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka.” 1 Petero 1:11.UIB 148.2

    Marayika Gaburiyeli, ari we wungirije Umwana w’Imana mu cyubahiro, ni we wazaniye Daniyeli ubutumwa bw’Imana. Gaburiyeli, “marayika we,” ni we Kristo yatumye kubumburira Yohana ukundwa ahazaza, kandi abasoma ndetse bakumva amagambo y’ubuhanuzi, bakanitondera ibibwanditswemo babwirwa ko bahirwa. Ibyahishuwe 1:3.UIB 148.3

    “Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo n’abahanuzi ibihishwe byayo.” “Ibihishwe ni iby’Uwiteka” ariko “ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka.” Amosi 3:7; Gutegeka kwa Kabiri 29:29. Ibyo bintu Imana yarabiduhaye kandi umugisha wayo uzaba ku wiga ubuhanuzi bwo mu Byanditswe Byera afite kumvira kandi asenga.UIB 148.4

    Nk’uko ubutumwa bwo kuza kwa mbere kwa Kristo bwatangazaga ubwami bw’ubuntu Bwe, ni nako ubutumwa kuza Kwe kwa kabiri butangaza ubwami bw’ubwiza Bwe. Kandi kimwe n’ubwa mbere, ubutumwa bwa kabiri na bwo bushingiye ku byahanuwe. Amagambo marayika yabwiye Danyeli arebana n’ibihe bya nyuma yagombaga kuzumvikana mu gihe cy’imperuka. Icyo gihe “benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.” “Ariko ababi bazakomeza gukora ibibi. Kandi nta n’umwe muri bo uzayamenya, ariko abanyabwenge bazayamenya.” Danyeli 12:4,10. Umukiza ubwe yatanze ibimenyetso byo kuza Kwe kandi aravuga ati, “Nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw’Imana buri hafi.” “Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura.” “Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.” Luka 21:31, 34, 36.UIB 148.5

    Twamaze kugera mu gihe cyahanuwe muri ayo magambo y’Ibyanditswe Byera. Igihe cy’imperuka kiraje, ibyo abahanuzi beretswe byamaze kujya ahagaragara, kandi imiburo yabo ikomeye itwereka ko kuza k’Umwami wacu mu bwiza kuri hafi.UIB 149.1

    Abayuda basobanuye nabi kandi bakoresha nabi ijambo ry’Imana bityo ntibamenya igihe bagenderewemo. Imyaka Kristo n’intumwa Ze bakozemo umurimo wabo, ari yo myaka iheruka y’agaciro gahebuje y’imbabazi ku bwoko bwari bwaratoranijwe, bayimaze bacura imigambi mibisha yo kurimbura intumwa z’Uwiteka. Batwawe no kwifuza iby’isi maze impano y’ubwami bw’iby’umwuka ibagezeho ntiyagira icyo ibamarira. Uko niko muri iki gihe ubwami bw’iyi si butwara intekerezo z’abantu maze ntibabone gusohora vuba vuba kw’ibyahanuwe n’ibimenyetso by’ubwami bw’Imana buje bwihuta.UIB 149.2

    “Ariko mwebweho, bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure nk’umujura. Kuko mwese muri abana b’umucyo n’abana b’amanywa. Ntimuri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima.” Nubwo tutamenya isaha Umwami wacu azagarukiramo, tubasha kumenya ko yegereje. “Nuko rero twe gusinzira nk’abandi, ahubwo tube maso twirinde ibisindisha.” 1 Abatesalonike 5:4-6.UIB 149.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents