Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 17 - INTEGUZA ZA MUGITONDO

    Umugabane umwe w’ukuri kw’ingenzi kandi kunejeje bihebuje kwahishuwe na Bibiliya, ni ukuvuga ibyo kugaruka kwa Kristo aje gusoza umurimo ukomeye wo gucungura umuntu. Ubwoko bw’Imana bwabaye mu rugendo, bukamara igihe butuye mu “gihugu no mu gicucu cy’urupfu,” bufite ibyiringiro bishyitse kandi bitera ibyishimo bakura mu isezerano ryo kugaruka kwa Kristo, we “kuzuka n’ubugingo,” ubwo azaba aje “kugarura imuhira abe bagizwe ibicibwa.” Inyigisho yo kugaruka kwa Kristo ni yo pfundo rw’Ibyanditswe Byera. Kuva umunsi Adamu na Eva bavaga muri Edeni babogoza amarira, abana b’Imana bakomeje gutegereza ukuza k’Uwasezeranywe aje gutsemba imbaraga y’umurimbuzi, maze akabagarura muri Paradizo batakaje. Intungane z’Imana zo mu gihe cya kera zategereje kuza kwa Mesiya mu ikuzo rye, ngo ibyiringiro byabo bisohore. Enoki wo ku gisekuru cya karindwi uhereye ku bigeze gutura muri Edeni, wa wundi wagendanye n’Imana ku isi imyaka magana atatu, yashoboye kubonera kure kugaruka k’Umucunguzi. Yaravuze ati: “Dore, Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriweho.” 351Yuda 14, 15 Mu ijoro ry’umubabaro we, umukurambere Yobu yavuganye ijwi rirenga ryuzuye ibyiringiro bitanyeganyezwa ati: “Nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, kandi ko amaherezo azahagarara mu isi. . . nzareba Imana, mfite umubiri. Nzayireba ubwanjye, amaso yanjye azayitegereza, si ay’undi.” 352Yobu 19:25-27II 311.1

    Kugaruka kwa Kristo uzaza kwima ingoma y’ubutabera, byagiye bitera abanditsi b’Ibyanditswe Byera kuvuga amagambo meza cyane kandi ateye ubwuzu. Abasizi n’abahanuzi bo muri Bibiliya babyibanzeho cyane mu magambo yagurumagana umuriro mvajuru. Umwanditsi wa Zaburi yaririmbye ubushobozi n’igitinyiro by’Umwami wa Isiraheli ati: “Kuri Siyoni, aho ubwiza butagira inenge, ni ho Imana irabagiraniye. Imana yacu izaza ye guceceka; . . . . Izahamagara ijuru ryo hejuru n’isi na yo; kugira ngo icire ubwoko bwayo urubanza.” 353Zaburi 50:2-4 “Ijuru rinezerwe, isi yishime; inyanja ihorerane n’ibiyuzuye. Imbere y’Uwiteka, kuko agiye kuza, agacira abari mu isi imanza. Azacira abari mu isi imanza zitabera, azacira amahanga imanza zihwanye n’umurava we.” 354Zaburi 96:11-13II 311.2

    Umuhanuzi Yesaya yaravuze ati: “Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe, kuko ikime cyawe kimeze nk’igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzajugunya abapfuye.” “Kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose; n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka niwe ubivuze. Nuko uwo munsi bazavuga ngo: “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.” 355Yesaya 26:19; 25:8, 9II 311.3

    Na Habakuki ubwo yaterurwaga akajya mu iyerekwa, yabonye kugaruka kwa Kristo. “Imana yaje iturutse i Temani, ni Iyera iturutse ku musozi Parani. Ubwiza bwayo bwakwiriye ijuru, kandi isi yuzuye gusingizwa kwayo. Kurabagirana kwayo kwari kumeze nk’umucyo.” “Irahagarara, igera urugero rw’isi; iritegereza, itataniriza amahanga hirya no hino; Imisozi ihoraho irasandara; udusozi tudashira turika; imigenzereze yayo ihoraho iteka ryose.” “Kugira ngo ugendere ku mafarashi yawe, no ku magare y’agakiza kawe.” “Imisozi yarakubonye, ihinda umushyitsi; amasumo y’amazi arahita; imuhengeri humvikanisha ijwi ryaho, hategera amaboko yaho hejuru. Izuba n’ukwezi bihagarara mu kibanza cyabyo, ku bw’umucyo imyambi yawe yagendanaga, no ku bwo kwaka kw’icumu ryawe rirabagirana.” “Wazanywe no gukiza ubwoko bwawe, kandi no gukiza uwawe wasize.” 356Habakuki 3:3, 4, 6, 8, 10, 11, 13II 312.1

    Igihe Umukiza yari hafi gutandukana n’abigishwa be, yabahumurije mu mibabaro yabo, abasezeranira ko azagaruka agira ati: “Ntimuhagarike imitima yanyu . . . Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi. Ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi, namwe muzabeyo.” 357Yohana 14:1-3. “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe: amahanga yose azateranirizwa imbere ye. ” 358Matayo 25:31, 32II 312.2

    Abamarayika bamanutse ku musozi wa Elayono nyuma yo kuzamurwa mu ijuru kwa Kristo, basubiriyemo abigishwa rya sezerano ryo kugaruka kwa Kristo bati: “Yesu, ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo, nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”(Ibyakozwe 1:11). Ubwo intumwa Pawulo yavugishwaga na Mwuka w’Imana, yarahamije ati: “Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya Marayika ukomeye, n’impanda y’Imana nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka.” 3591 Abatesalonike 4:16 Umuhanuzi wo ku kirwa cya Patimosi aravuga ati: “Dore arazana n’ibicu, kandi amaso yose azamureba. ” 360Ibyahishuwe 1:7II 312.3

    Kuza kwe kuzaba kugaragiwe n’ikuzo ry’“ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk’uko Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose, uhereye kera kose.” 361Ibyakozwe 3:21 Ubwo ni bwo ingoma y’umubi yamaze igihe kirekire izakurwaho. “Ubwami bw’isi buzaba ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.” 362Ibyahishuwe 11:15 “Maze icyubahiro cy’Uwiteka kizahishurwa, kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.” “Nk’uko ubutaka bumera umumero, kandi nk’uko umurima umeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n’ishimwe imbere y’amahanga yose.” “Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse ikamba ry’icyubahiro n’umurimbo.” 363Yesaya 40:5; 61:11; 28:5II 313.1

    Ubwo nibwo ingoma y’amahoro kandi yategerejwe igihe kirekire ya Mesiya izashyirwaho mu ijuru. “Uwiteka ahumurije i Siyoni n’imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije; ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni, n’ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y’Uwiteka.” “Buzahabwa ubwiza bw’i Lebanoni n’igikundiro cy’i Karumeli n’i Sharoni.” “Ntuzongera kwitwa Intabwa, n’igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare; ahubwo uzitwa Inkundwakazi n’igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe.” “Kandi nk’uko umukwe anezererwa umugeni, ni ko Uwiteka Imana yawe izakunezererwa. ” 364Yesaya 51:3; 35:2; 62:4, 5II 313.2

    Kugaruka kwa Yesu kwakomeje kubera abayoboke be ibyiringiro bihoraho mu bihe byose. Isezerano Umukiza yatanze ubwo yasezeraga ari ku musozi wa Elayono ko azagaruka, ryateye abigishwa kubona neza ahazaza habo, ryuzuza imitima yabo ibyishimo n’ibyiringiro bidashobora gucogozwa n’umubabaro cyangwa ngo ibigeragezo bibikureho. Igihe babaga bari mu mibabaro n’akarengane, isezerano ryo “kugaruka kw’Imana ikomeye n’Umukiza wacu Yesu-Kristo” ni ryo ryababeraga “ibyiringiro by’umugisha.” Igihe Abakristo b’i Tesalonike bari bashenguwe n’agahinda ubwo bahambaga incuti zabo bakundaga kandi zariringiraga ko zizaba zikiriho zikabona Umukiza agarutse, Pawulo wari umwigisha wabo yerekeje intekerezo zabo ku muzuko uzabaho ubwo Umukiza azaba agarutse. Icyo gihe ni bwo abapfira muri Kristo bazazuka maze bazamukane n’abazaba bakiri bazima, bajye gusanganira Umukiza mu kirere. Yarababwiye ati: “Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose. Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.” 3651 Abatesalonike 4:16-18II 313.3

    Ubwo yari ku kirwa cy’ibihanamanga cya Patimosi, umwigishwa wakundwaga yumvise iri sezerano ngo: “Dore ndaza vuba,” maze igisubizo cye cyarimo urukumbuzi cyatura isengesho ry’itorero riri mu rugendo ati: “Amen, ngwino Mwami Yesu.” 366Ibyahishuwe 22:20II 314.1

    Muri za gereza, ku mambo, no mu mbago, intungane n’abishwe bazira kwizera kwabo bahamirije ukuri, uko imyaka ihita indi igataha, ni ko haturuka amagambo yatura kwizera kwabo n’ibyiringiro bari bafite. “Amaze kwemera bidasubirwaho iby’umuzuko wa Kristo, kandi ko kubw’ibyo na we azazuka ubwo Kristo azaba agarutse, umwe muri abo Bakristo yaravuze ati: “basuzuguraga urupfu, bakagaragara ko barurusha imbaraga.” 367Daniel T. Taylor, The Reign of Christ on Earth: or, The Voice of the Church in All Ages, p. 33.II 314.2

    Bishimiraga kumanuka bajya mu gituro, kuko “bagombaga kuzavamo banesheje.” 368Ibid., p.54 Bari bategereje “Umukiza ugomba kuva mu ijuru aje mu bicu no mu ikuzo rya Se,” “maze akazanira intungane ingoma izahoraho.” Abawalidense na bo bari bafite uko kwizera. 369Ibid., pp.120-132 Wycliffe yari ategereje kugaruka kw’Umucunguzi nk’ibyiringiro by’itorero. 370Ibid.,pp.132-134II 314.3

    Luteri yaravuze ati: “Niringira rwose ntashidikanya ko imyaka magana atatu itazuzura umunsi w’urubanza utaragera. Imana ntishaka kandi ntishobora gukomeza kwihanganira iyi si yacumuye.” “Umunsi ukomeye ubwo ingoma y’ibibi izakurwaho uregereje.” 371Ibid., pp.158, 134.II 314.4

    Melanchthon [Melakitoni] yaravuze ati: “Iyi si ishaje iri hafi kugera ku iherezo ryayo.” Kaluvini arararikira Abakristo “kudashidikanya ngo babure kwifuza cyane umunsi wo kugaruka kwa Kristo uzaba ari uw’umunezero uruta iyindi yose yabayeho,” kandi avuga ko, “umuryango wose w’abizera utazabura kubona uwo munsi.” “Tugomba gusonzera kuzabona Kristo, tugomba kumushaka, kumutegereza, kugeza mu museke w’uwo munsi ukomeye, ubwo Umukiza wacu azerekana byuzuye ubwiza bw’ubwami Bwe.” 372Ibid., pp.158, 134 II 314.5

    Umugorozi Knox [Nogisi] wo muri Sikotilandi na we yaravuze ati: “Mbese Umukiza wacu Yesu—Kristo ntiyajyanye umubiri wacu mu ijuru? Mbese ntazagaruka? Tuzi ko azagaruka kandi ntazatinda.” Ridley na Latimer, bemeye guhara ubuzima bwabo bazira ukuri, bari barategereje kugaruka k’Umukiza bizeye. Ridley yaranditse ati: “Nta gushidikanya isi igeze ku musozo; ibyo ndabyizeye rwose. Nimutyo dufatanye n’umugaragu w’Imana Yohana, maze turangururire mu mitima yacu tubwira Umukiza wacu Yesu Kristo tuti, “ngwino Mwami Yesu!” 373Ibid.,pp.151, 152II 315.1

    Uwitwa Baxister [Bakisita] yaravuze ati: “Gutekereza ko Umukiza agiye kugaruka biranezeza cyane kandi bikanshimisha.” 374Richard Baxter, Works, vol.17, p.555. “Gukunda kugaruka k’Umukiza no gutegereza ibyo byiringiro by’umugisha ni wo murimo wo kwizera kandi ni na wo muco uranga intore ze.” “Niba urupfu ari rwo mwanzi wa nyuma uzatsembwaho ku munsi w’umuzuko, dushobora kumenya uburyo abizera bari bakwiriye kwifuza cyane kandi mu masengesho yabo bagasabira kugaruka bwangu k’Umukiza wabo, ubwo iyo nsinzi ishyitse kandi iheruka izaba igezweho.” 375Ibid., vol.17, p.500. “Uyu ni umunsi abizera bose bari bakwiriye kwifuza kubera ko ari wo uzaba ari umuzoso w’umurimo wose wakozwe wo kubacungura, kandi ukaba iherezo ry’ibyifuzo n’imihati by’ubugingo bwabo.” “Mwami mwiza, bangutsa uwo munsi w’ihumure!” 376Ibid.,vol.17,pp. 182,183 Ibyo ni byo byari ibyiringiro by’itorero ry’intumwa, iby’itorero ryo “mu butayu” ndetse n’itorero ry’Abagorozi.II 315.2

    Ntabwo ubuhanuzi buvuga gusa uko Kristo azagaruka ndetse n’umugambi w’uko kugaruka, ahubwo bunerekana ibimenyetso abantu bagomba kumenyeraho ko kugaruka kwe kwegereje. Yesu yaravuze ati: “Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri.”(Luka 21:25) “Izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. Ubwo nibwo bazabona Umwana w’umuntu aje ku bicu, afite ubushobozi bwinshi n’ubwiza.” 377Mariko 13:24-26 Umwanditsi w’Ibyahishuwe na we yavuze ibimenyetso bya mbere mu bimenyetso bizabanziriza kugaruka kwe ati: “habaho igishyitsi cyinshi; izuba ririrabura nk’ikigunira kiboheshejwe ubwoya; ukwezi kose guhinduka nk’amaraso.”(Ibyahishuwe 6:12).II 315.3

    Ibyo bimenyetso byagaragaye mbere y’itangira ry’ikinyejana cya cumi n’icyenda. Mu rwego rwo gusohora k’ubu buhanuzi, mu mwaka wa 1755 habayemo umutingito w’isi ukomeye bikabije utarigeze ubaho. Nubwo uwo mutingito uzwi ku izina ry’umutingito w’i Lisbone, wageze ku gice kinini cy’umugabane w’Uburayi, Afrika ndetse na Amerika. Wumvikanye kandi i Greenland [Grinilandi], mu burengerazuba bw’Ubuhinde, ku kirwa cya Madeira, muri Noruveje, muri Suwedi, mu Bwongereza no muri Ireland. Wakwiriye ahantu hafite ubuso buruta kilometero kare miliyoni icumi. Muri Afrika, uwo mutingito wabaye mwinshi cyane nko mu Burayi. Umugabane munini w’umujyi wa Alije (muri Alijeriya) warasenyutse; kandi umudugudu muto wari hafi cyane ya Maroko wari utuwe n’abantu bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi wararigise urazimangatana burundu. Umuraba ukomeye warengeye inkengero za Esipanye na Afurika maze urengera imijyi bityo wangiza byinshi cyane.II 316.1

    Muri Esipanye no muri Porutigali niho uwo mutingito wibasiye cyane. Bavuga ko mu mujyi wa Kadizi, umuvumba w’amazi yisukaga ku nkombe wari ufite ubuhagarike bugera kuri metero cumi n’umunani. “Imisozi imwe yari miremire cyane muri Porutigali yaranyeganyeze bikomeye nk’aho uwo mutingito uturutse mu mfatiro zayo, indi yagiye isadukira mu mpinga zayo mu buryo butangaje, maze amahindure menshi asohokamo asandara mu bibaya biyikikije. Bavuga ko ibirimi by’umuriro byaturukaga muri iyo misozi.” 378Sir Charles Lyell, Principles of Geology, p.495II 316.2

    I Lisbone “humvikanye urusaku rw’inkuba ihindiye ikuzimu maze hahita hakurikiraho umutingito ufite imbaraga nyinshi washenye umugabane munini w’uwo mujyi. Mu gihe cy’iminota igera kuri itandatu, abantu ibihumbi mirongo itandatu barapfuye. Ubwa mbere, amazi y’inyanja yasubiye inyuma asiga inkengero zumutse maze yongera kugarukana ubukana afite ubuhagarike bwa metero cumi n’eshanu cyangwa zirenga ku rugero yari asanzwe ariho.” “Mu bindi bintu bidasanzwe bivugwa ko byabaye i Lisbone muri icyo gihe cy’akaga, ni ukurigita k’urukuta rushya aho amato yahagararaga, rwarigitiye mu nyanja. Rwari rwarubakishijwe amabuye y’agaciro kandi rutwara umutungo munini. Abantu benshi cyane bari bahahungiye kugira ngo bakire, ariko mu kanya gato, rwa rukuta rugari na rwo rurarindimuka rurarigita, ku buryo nta murambo n’umwe washoboye kureremba hejuru y’amazi.” 379Ibid.,p.495II 316.3

    Uwo mutingito wahise ukurikirwa no gusenyuka kw’ibigo by’abapadiri n’insengero zose, hafi y’amazu manini yose ya Leta, ndetse n’umugabane uruta kimwe cya kane cy’amazu y’abaturage. Mu gihe kijya kugera ku masaha abiri nyuma y’ako kaga, umuriro wadutse mu duce dutandukanye two muri uwo mujyi. Uwo muriro wari ukaze cyane kandi wamaze hafi iminsi itatu ku buryo umujyi wose wari umaze kuba umusaka. Uwo mutingito wabaye ku munsi mukuru, ubwo insengero n’ibigo by’abihaye Imana byari byuzuyemo abantu benshi, kandi muri bo hashoboye kurokoka bake cyane.” 380Encyclopedia Americana, art. “Lisbon,” note (ed.1831) “Ubwoba abantu bari bafite nta wabona uko abusobanura. Nta muntu wariraga kuko wari umubabaro urengeje kurira. Abantu birukiraga hirya no hino, bafite ubwoba bwinshi no gutangara, bikubita mu maso no mu gituza kandi batakamba bikomeye bati: ‘ Tugirire impuhwe! Isi igeze ku iherezo!’ Ababyeyi bibagiwe abana babo maze birukira hirya no hino bambaye amashapure. Ikibabaje, abantu benshi birukiraga mu nsengero ngo bahakirire; nyamara guhabwa ukarisitiya no guhobera za aritari byabaye iby’ubusa kuko yaba amashusho, abapadiri, ndetse n’abaturage bose batikiriye hamwe.” “Byavuzwe ko umubare w’abapfuye kuri uwo munsi uteye ubwoba waba ugera ku bihumbi mirongo icyenda.”II 317.1

    Nyuma y’imyaka makumyabiri n’itanu ibyo bibaye, nibwo habonetse ikindi kimenyetso cyavuzwe n’ubuhanuzi, ari cyo kwijima kw’izuba n’ukwezi. Icyatumye kandi icyo kimenyetso kirushaho gutangaza, ni uko igihe cyo gusohora kwacyo kwari kwaravuzwe neza. Mu kiganiro Umukiza yagiranye n’abigishwa be mu musozi wa Elayono, amaze kuvuga iby’igihe cy’akaga itorero ry’Imana rizanyuramo, (ari yo myaka 1260 y’itoteza ryakozwe n’ubupapa nyamara akaba yarasezeranye ko icyo gihe cy’umubabaro kizagirwa kigufi), byatumye avuga ibyagombaga kubanziriza kugaruka kwe, kandi avuga n’igihe ibimenyetso bya mbere byagombaga kubonekera: “Ariko muri iyo minsi, hanyuma y’uwo mubabaro, izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako.” 381Mariko 13:24 Iyo minsi cyangwa imyaka 1260 yarangiye mu mwaka wa 1798. Itoteza ryasaga n’iryahagaze mu myaka nka makumyabiri n’itanu mbere y’aho. Nk’uko Kristo yavivuze, nyuma y’iryo toteza izuba ryagombaga kwijima. Ubu buhanuzi bwasohoye ku wa 19 Gicurasi 1780.II 317.2

    “Umunsi w’umwijima wo ku wa 19 Gicurasi 1780, wabaye amayobera ndetse uba igitangaza kitigeze kubaho. Umwijima utabona uko usobanurwa wakwiriye ijuru ryose n’ikirere cy’igihugu cy’Ubwongereza Bushya.” 382R.M. Devens, Our First Century, p.89II 317.3

    Umuntu wabibonye wabaga muri Leta ya Massachusetts avuga iby’uwo mwijima muri aya magambo: “Mu gitondo izuba ryararashe umucyo uratangaza, ariko mu kanya gato ririjima. Ibicu byaramanutse byegera hasi, maze biturukamo umwijima uteye ubwoba. Ibyo bicu bimaze kugaragara, imirabyo yahise irabya, inkuba zirakubita maze hagwa imvura nke. Ahagana saa tatu za mu gitondo, bya bicu byaragabanutse, maze ibintu birahinduka, maze isi, ibitare, ibiti, inyubako, amazi ndetse n’abantu bahindurwa n’umucyo utunguranye utari uwo ku isi. Hashize iminota mike, igicu cyijimye kiremereye cyatwikiriye ikirere cyose uretse umucyo muke cyane wagaragaraga imuhero kandi hari hijimye nk’uko biba bimeze saa tatu z’ijoro mu gihe cy’impeshyi. . .II 318.1

    “Ubwoba, guhagarika umutima, ndetse no gutangara byarushagaho kuzura intekerezo z’abantu. Abagore bahagararaga ku miryango y’inzu, bakitegereza icyo kirere cyijimye; abagabo bahise bataha bava mu mirimo bakoreraga mu mirima; ababaji bahagarika imirimo yabo, abacuzi na bo biba bityo, ndetse n’abacuruzi. Amashuri yahise afunga abanyeshuri barataha, maze abana biruka bahinda umushyitsi bajya iwabo. Abari mu nzira bagenda bahagaze ku mazu yari hafi yabo. Buri muntu wese yaribazaga ati: “Ni iki kigiye kuba?” Byasaga n’aho umuyaga ukaze ugiye kwisuka mu gihugu cyangwa nk’aho ari umunsi w’iherezo rya byose.II 318.2

    “Bacanye amatara maze yaka nk’aho ari mu ijoro ricuze umwijima ryo mu gihe cy’umuhindo. . . Inkoko n’ibishuhe byaratashye bijya aho birara, amashyo n’imikumbi birataha, ibikeri biragonga, inyoni ziririmba indirimbo zazo za nimugoroba ndetse n’uducurama dutangira kuguruka. Nyamara abantu bo bari bazi ko butari bwira ...II 318.3

    “Dogoteri Nathanael Whittaker wari umupasitoro w’itorero rya Tabernacle i Salem, yayoboreye imihango yo kuramya Imana mu nzu yaberagamo inama maze abwiriza ikibwirizwa yahamirijemo ko uwo mwijima ari indengakamere. Amateraniro yo gusenga yateranye ahandi hantu henshi. Amasomo yasomwe mu buryo butunguranye yose yasaga n’ayerekana ko uwo mwijima uhuje n’ubuhanuzi Ibyanditswe bivuga. . . Bimaze kurenga saa tanu za mu gitondo, umwijima warushijeho kuba mwinshi.” 383The Essex Antiquarian, April, 1899, vol.3, No.4, pp.53,54. “Mu duce twinshi tw’igihugu byari bikomeye mu gihe cy’amanywa, ku buryo abantu batashoboraga kuvuga igihe bifashishije isaha cyangwa ngo babashe gukora imirimo yabo yo mu rugo batabashije gucana amatara. . . II 319.1

    “Uwo mwijima wakwiriye ahantu hagari cyane. Wagaragaye mu karere ka kure cyane ka Falmouth gaherereye iburasirazuba. Iburengerazuba, uwo mwijima wageze mu karere kitaruye cyane ka Konekitikati ( Connecticut) no mu mujyi wa Alibaniya (Albany). Mu majyepfo, wagaragaye ku nkengero z’inyanja, kandi mu majyaruguru waragiye ugera ku mpera ya kure ya Amerika.” 384William Gorden, History of the Rise, Progress, and Establishment of the Independence of the USA., vol.3, p.57.II 319.2

    Isaha imwe cyangwa abiri mbere y’uko bugoroba, umwijima w’uwo munsi wakurikiwe n’agacyo gake maze izuba rirarasa, nyamara ryari ritwikiriwe n’igicu cy’umukara cya rukokoma. “Izuba rimaze kurenga, ibicu byongeye kuba byinshi maze buhita bwira.” “Umwijima wa nijoro ntiwari usanzwe, kandi wari uteye ubwoba nk’uko uwo ku manywa wari umeze. Nubwo ukwezi kwari gusanzwe kugaragara kose, nta kintu umuntu yabashaga kubona atifashishije urumuri rundi. Iyo umuntu yarubonaga mu ngo zimukikije n’ahandi hamwitaruye, rwasaga n’ururi kubonekera mu mwijima nk’uwo muri Egiputa wari umeze nk’utacengerwamo n’imyambi y’umucyo.” 385Isaiah Thomas, Massachusetts Spy; or, American Oracle of Liberty, vol.10, No.472 (May 25, 1780). Umuntu wabonye ibyo yaravuze ati: “Muri ibyo bihe, sinashoboraga kubura kubona ko ibiva byose by’ijuru n’isi byatwikiriwe n’umwijima mwinshi cyangwa byashizeho, umwijima ntiwajyaga gushobora kurushaho gusabagira hose.” 386Letter by Dr.Samuel Tenney, of Exeter, New Hampshire, December, 1785 (in Massachusetts Historical Society Collections, 1792, 1st series, vol.1, p.97). Nubwo ku isaha ya saa tatu z’iryo joro ukwezi kwabonetse kuzuye, “ntikwari gufite imbaraga na nke zo kwirukana umwijima wari umeze nk’igicucu cy’urupfu.” Nyuma ya saa sita z’ijoro wa mwijima warashize, maze ukwezi kubonetse ubwa mbere kuza gusa n’amaraso.II 319.3

    Itariki ya 19 Gicurasi 1780, mu mateka iyo tariki yiswe, “Umunsi w’Umwijima.” Guhera mu gihe cya Mose, nta gihe cyigeze kibaho cy’umwijima ukomeye kandi wamaze igihe kirekire, ukanakwira ahantu hanini nk’uwo. Uko uwo munsi wari umeze nk’uko byavuzwe n’abawubonesheje amaso yabo, ni ukwirangira kw’amagambo y’Umukiza yari yaravuzwe n’umuhanuzi Yoweli wari warabyanditse mu myaka ibihumbi bibiri na magana atanu mbere y’uko bisohora. Yoweli yari yaravuze ati: “Izuba rizahinduka umwijima, n’ukwezi kuzahinduka amaraso, uwo munsi mukuru w’Uwiteka uteye ubwoba utaraza.” 387Yoweli 2:31II 320.1

    Kristo yari yarasabye abigishwa be kuba maso bakita ku bimenyetso byo kugaruka kwe, kandi bakazishima ubwo bari kubona ibigaragaza kugaruka k’Umwami wabo. “Nuko ibyo nibitangira kubaho, muzarararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.” Umukiza yeretse abayoboke be ibiti byari bigiye kubumbura uburabyo mu gihe cy’umuhindo, maze arababwira ati: “Iyo bimaze gutoha, murabireba mukamenya ubwanyu ko igihe cy’impeshyi kiri bugufi; nuko namwe nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw’Imana buri hafi.” 388Luka 21:28, 30, 31II 320.2

    Nyamara uko mu itorero umutima wo kwicisha bugufi no kwitanga wasimburwaga no kwibona no kwishingikiriza ku mihango gusa, gukunda Kristo no kwizera ibyo kugaruka kwe byarakonje. Batwawe no gukunda iby’isi no gushaka ibibanezeza, maze abiyitaga ubwoko bw’Imana baba impumyi, bibagirwa amabwiriza y’Umukiza yerekeranye n’ibimenyetso byo kuza kwe. Inyigisho zivuga ibyo kugaruka kwe ntizitaweho; ibyanditswe bikuvugaho byasobanuwe nabi bihindukira abantu umwijima, kugeza ubwo byirengagijwe ndetse biribagirana burundu. Uko niko byagenze by’umwihariko mu matorero yo muri Amerika. Umudendezo no kugubwa neza abantu b’inzego zose bari bafite, irari rikabije ryo gushaka gukungahara no kwinezeza, gutwarwa no gushaka amafaranga, guharanira kwamamara no gukomera byasaga n’ibishakwa na bose, byateye abantu kwerekeza inyungu zabo n’ibyiringiro byabo ku bintu by’ubu buzima maze bigiza kure rwose iby’urya munsi ukomeye, ubwo ibikorwa ku isi byose bizahinduka ubusa.II 320.3

    Igihe Umukiza yabwiraga abayoboke be ibimenyetso byo kugaruka kwe, yanababwiye ibyo gusubira inyuma mu kwizera bizabanziriza kugaruka kwe. Nk’uko byagenze mu minsi ya Nowa, hazabaho ibikorwa ndetse n’ubucuruzi bw’iby’isi no gushaka ibinezeza - bazaba bagura, bagurisha, bahinga, bubaka, barongora, bashyingira; bibagirwe Imana n’iby’ubuzima bw’igihe kizaza. Kristo yaburiye abariho muri iki gihe avuga ati: “Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda, n’amaganya y’isi, uwo munsi ukazabatungura.” “Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose, kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.” 389Luka 21:34, 36II 321.1

    Uko itorero rimeze muri iki gihe byavuzwe mu magambo y’Umukiza mu Byahishuwe ngo: “Ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.” Kandi abantu banga kuva mu mutekano babamo udafite icyo ushingiyeho bahabwa uyu muburo ukomeye ngo; “Ariko rero nutaba maso, nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.”390Ibyahishuwe 3:1, 3;II 321.2

    Byari ngombwa ko abantu baburirwa ibyo akaga kabategereje; kugira ngo bitume bitegura ibigiye kuba bijyanye n’irangira ry’igihe cy’imbabazi. Umuhanuzi w’Imana aravuga ati: “kandi umunsi w’Uwiteka ni mukuru uteye ubwoba cyane. Ni nde wabasha kuwihanganira?” Ni nde “ufite mu maso hatunganye adakunda kureba ikibi, habe no kwitegereza ubugoryi” uzabasha guhagarara ubwo Kristo azaba aje? 391 Habakuki 1:13 Yoweli 2:11 Ni abavuga bati; “‘Mana yacu, turakuzi’,” 392 Hoseya 8:2, 1 nyamara twishe isezerano ryawe, kandi twakurikiye iyindi mana, duhisha ubugome bwacu mu mitima maze dukunda inzira zo gukiranirwa.” Ku bantu nk’abo, umunsi w’Uwiteka ni umunsi w’“umwijima ntabwo ari umucyo, ndetse ni umwijima w’icuraburindi utagira umucyo na mba.” 393 Hoseya 8:2,1; Zaburi 16:4; Amosi 5:20 Uhoraho yaravuze ati: “Icyo gihe, nzashakisha muri Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nk’inzoga y’itende, bibwira mu mitima yabo bati: ‘Ari icyiza ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.’” 394Zefaniya 1:12 “Nzahana ab’isi mbahora ibyo bakoze bibi, n’abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo; nzamaraho ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzagacisha bugufi.” 395 Yesaya 13:11“Ifeza zabo n’izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka. [. . . ] Kandi ubutunzi bwabo buzagendaho iminyago, n’amazu yabo azaba imisaka.” 396Zefaniya 1:18, 13II 321.3

    Ubwo umuhanuzi Yeremiya yerekwaga iby’uyu munsi uteye ubwoba, yaratatse ati: “Ye baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cy’umutima; umutima wanjye uradihagura, naniwe kwiyumanganya; kuko wumvise ijwi ry’impanda, n’induru z’intambara mu mutima wanjye. Kurimbuka guhamagara ukundi kuko igihugu cyose kinyazwe.” 397Yeremiya 4:19, 20II 322.1

    “Uwo munsi ni umunsi w’uburakari, ni umunsi w’amakuba n’umubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n’ibihu, ni umunsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi. Ni umunsi wo kuvuza impanda n’induru.” 398 Zefaniya 1:15, 16 “Dore umunsi w’Uwiteka uraje, uzazana uburakari bw’inkazi n’umujinya mwinshi, uhindure igihugu imyirare, urimbure n’abanyabyaha bo muri cyo bashireho.” 399Yesaya 13:9II 322.2

    Kubw’uwo munsi ukomeye, ijambo ry’Imana rikoresheje imvugo yumvikana kandi ikora ku mutima, rihamagarira ubwoko bw’Imana gukanguka bukava mu iroro ry’iby’umwuka kandi bugashaka mu maso hayo bwihanye kandi bwicishije bugufi. “Nimuvugirize impanda i Siyoni, muvugirize induru ku musozi wanjye muziranenge, abatuye mu gihugu bose bahinde umushyitsi: kuko umunsi w’Uwiteka uje, ugeze hafi.” “Muvugirize impanda i Siyoni, mutegeke kwiyiriza ubusa, mugire iteraniro ryera; muteranye abantu mweze iteraniro, muteranye abakuru n’abana n’abakiri ku ibere; umukwe nasohoke mu nzu n’umugeni mu nzu yarongorewemo. Abatambyi bakorera Uwiteka nibaririre hagati y’umuryango w’urusengero n’igicaniro.” “Nimungarukire n’imitima yanyu yose, mwiyirize ubusa, murire muboroge. Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu; kuko igira impuhwe, yuzuwe n’imbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi.” 400..II 322.3

    Umurimo ukomeye w’ivugurura wagombaga gukorwa kugira ngo abantu bategurirwe kuzahagarara muri urya munsi w’Imana. Imana yabonaga ko benshi mu bavuga ko ari ubwoko bwayo batubakiraga ubuzima bw’iteka ryose, bituma mu mpuhwe zayo yohereza ubutumwa bw’imbuzi bwo kubakangura kugira ngo bave muri iryo roro ndetse no kubatera kwitegura kugaruka k’Umukiza.II 323.1

    Ubwo butumwa bw’imbuzi tububwirwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe 14. Muri iki gice, tuhabona ubutumwa butatu bugaragazwa ko bwavuzwe n’abamarayika bavuye mu ijuru kandi bwahise bukurikirwa no kugaruka k’Umwana w’umuntu aje “gusarura ibisarurwa byo mu isi.” Umuburo wa mbere muri iyo uvuga iby’urubanza ruri bugufi. Umuhanuzi yabonye ” marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose, n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose. Avuga ijwi rirenga ati: ‘Nimwubahe Imana, muyihimbaze; kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko.” 401..II 323.2

    Ubu butumwa buvugwa ko ari umugabane umwe w’“ubutumwa bwiza bw’iteka ryose.” Ntabwo umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wahawe abamarayika, ahubwo ni inshingano yahawe abantu. Abamarayika batacumuye bakoreshejwe mu kuyobora uyu murimo, bashinzwe ibikorwa biremereye bifite umugambi wo guhesha abantu agakiza; ariko ivugabutumwa ubwaryo rikorwa n’abayoboke ba Kristo bari ku isi.II 323.3

    Abantu b’indahemuka, bumvira bakemera gukoreshwa na Mwuka w’Imana kandi bakumvira inyigisho z’ijambo ryayo, ni bo bagombaga kubwira abatuye isi uyu muburo. Abo ni ba bandi bitondera “ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera” kuko “rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira.” Bashakashatse ubwenge buva ku Mana babirutisha ubutunzi bwose buhishwe, kuko babonaga ko “kubugenza biruta kugenza ifeza, kandi indamu yabwo iruta iy’izahabu nziza.” 403Imigani 3:14 Uhoraho na We yabahishuriye ibikomeye by’ubwami. “Ibihishwe by’Uwiteka bihishurirwe abamwubaha, azabereke isezerano rye.” 404 Zaburi 25:14II 324.1

    Ntabwo ab’intiti mu by’iyobokamana ari bo bari basobanukiwe n’uku kuri kandi ngo birundurire mu kukwamamaza. Iyo aba bajya kuba abarinzi b’indahemuka, biga Ibyanditswe babishimikiriye kandi basenga, bajyaga kumenya isaha y’ijoro; ubuhanuzi bwajyaga kubamenyesha ibigiye kubaho. Ariko ntibabaye muri uwo mwanya, bityo ubwo butumwa buvugwa n’abantu bacishije bugufi cyane. Yesu yaravuze ati: “Nimugende mugifite umucyo, butabiriraho mukiri mu nzira, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya.” 405Yohana 12:35 Abantu batera umugongo umucyo Imana yatanze, cyangwa se bakirengagiza kuwushaka igihe ukiri bugufi bwabo, bene abo barekerwa mu mwijima. Ariko Umukiza aravuga ati: “Ni Jye mucyo w’isi: unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.” 406Yohana 8:12 Umuntu wese ufite umugambi umwe wo gushaka gukora iby’Imana ishaka, agakurikiza by’ukuri umucyo yahawe, bene uwo ni we uzakira umucyo mwinshi kurutaho. Bene uwo azohererezwa umucyo wo kurabagirana kw’ijuru kugira ngo umuyobore mu kuri kose.II 324.2

    Igihe cyo kuza kwa Yesu bwa mbere, abatambyi n’abanditsi bo mu Murwa Wera bari bararagijwe ibyanditswe bivuga ibyo Imana yakoze, bagombaga kuba baramenye ibimenyetso by’ibihe maze bakamamaza ubutumwa bwo kuza kwa Mesiya wasezeranwe. Ubuhanuzi bwa Mika bwari bwaravuze neza aho azavukira, na Daniyeli yari yaravuze igihe azazira. 407 Mika 5:2; Daniyeli 9:25 Imana yari yarahaye abayobozi b’Abayuda ubwo buhanuzi. Niba batari bazi kandi ntibabwire abantu ko kuza kwa Mesiya kwegereje; nta rwitwazo bari bafite. Kutamenya kwabo byari ingaruka yo kwirengagiza gutewe n’ubunyacyaha bwabo. Abayuda bubakaga inzibutso z’abahanuzi babaga barishwe, kandi mu kubaha abakomeye bo ku isi babaga bari guha ikuzo abagaragu ba Satani. Bari baratwawe no guharanira imyanya n’ubutware mu bantu maze batakobwa icyubahiro cy’ijuru bari barahawe n’Umwami w’ijuru.II 324.3

    Abayobozi b’Abisiraheli bagombaga kuba barize bimbitse kandi mu cyubahiro cyinshi, ibyo ahantu, igihe, n’ibizajyanirana n’igikorwa gikomeye cyane mu mateka y’isi, ari cyo kuza k’Umwana w’Imana aje gusohoza igikorwa cyo gucungura umuntu. Abantu bose bagombaga kuba barabaye maso kandi bagategereza kugira ngo babe mu ba mbere bazakira Umucunguzi w’isi. Ariko murebe ibyabaye; abagenzi babiri bari bananiwe bamanuka bava ku misozi y’i Nazareti, begera i Betelehemu, bagenda mu nzira yaho y’impatanwa kandi ndende cyane barambukiranya bagera ku mpera y’iburasirazuba bw’uwo mujyi, bashakashaka aho baruhukira n’icumbi ryo kwikingamo muri iryo joro ariko ntibahabona. Nta rembo na rimwe ryabakinguriwe ngo bakirwe. Amaherezo, baje kubona aho kwikinga mu kiraro cy’inka, kandi aho niho Umukiza w’isi yavukiye.II 325.1

    Abamarayika bo mu ijuru bari barabonye ikuzo Umwana w’Imana yari asangiye na Se mbere y’uko isi iremwa, kandi bari barategereje bafite amatsiko menshi kuza kwe hano ku isi nk’ikintu kigomba gutera ibyishimo byinshi abantu bose. Hatumwe abamarayika bo kujyanira iyo nkuru nziza abantu bari biteguye kuyakira kandi bagombaga kuyimenyesha abatuye isi bose bishimye. Kristo yari yaricishije bugufi kugeza ubwo yemera kwambara kamere muntu; yagombaga kwikorera umutwaro w’umuvumo ubwo yagombaga gutangira ubugingo bwe kuba igitambo cy’ibyaha; nyamara abamarayika bo bifuzaga ko no muri uko kwicisha bugufi kwe, Umwana w’Isumbabyose yagombaga kugaragara imbere y’abantu afite icyubahiro n’ikuzo bijyanye n’imico ye. Mbese abakomeye bo mu isi ntibagombaga guteranira mu murwa mukuru wa Isiraheli kugira ngo bamwakire? Mbese ingabo nyinshi z’abamarayika ntizari kumuherekeza zikamugeza imbere y’iteraniro rinini rimutegereje?II 325.2

    Umumarayika umwe yaje gusura isi kugira ngo arebe abiteguye kwakira Yesu. Ariko nta kimenyetso yabonye cyo kumutegereza. Ntiyumvise ijwi ryo gusingiza no no kunesha riririmba ko igihe cyo kuza kwa Mesiya kiri hafi. Umumarayika yamaze akanya aguruka hejuru y’umurwa watoranyijwe ndetse n’urusengero, ahari haragiye hagaragara ubwiza bw’Imana mu myaka myinshi; nyamara n’aho ubwaho hagaragaraga kutagira icyo bitaho. Abatambyi, mu kwishyira hejuru n’ubwibone bwabo, bakomezaga gutambira mu rusengero ibitambo bidatunganye. Abafarisayo bavuganaga ijwi rirenga babwira rubanda cyangwa bakiherera mu mfuruka z’inzira bagasengana ubwirasi. Mu ngoro z’abami, mu biterane by’abantu b’injijuke, mu mashuri y’abigisha bakuru b’idini, nta muntu n’umwe wazirikanaga igihamya gitangaje cyari cyaratumye ijuru ryose ryuzura ibyishimo no guhimbaza cy’uko Umucunguzi w’abantu agiye kuvukira ku isi.II 325.3

    Nta kimenyetso cyahamyaga ko Kristo ategerejwe, kandi nta myiteguro yakozwe yo kwakira Igikomangoma gitanga ubugingo. Mu gutangara kwinshi, ya ntumwa y’ijuru yari igiye gusubirayo ijyanye inkuru iteye isoni, ariko ibona itsinda ry’abashumba bari barinze amatungo yabo nijoro, ubwo hari mu gicuku maze bakitegereza ikirere gitamirije inyenyeri, biga iby’ubuhanuzi bwa Mesiya ugomba kuza ku isi kandi bategerezanyije amatsiko kuza k’Umucunguzi w’isi. Aho niho yabonye abantu biteguye kwakira ubutumwa buvuye mu ijuru. Uwo mwanya, umumarayika w’Uwiteka arababonekera maze ababwira inkuru nziza itera umunezero mwinshi. Ikuzo ryo mu ijuru ryuzuye icyo kibaya, haboneka abamarayika benshi batabarika, maze biba nk’aho iyo nkuru itangaje cyane ku buryo itavugwa n’intumwa imwe ivuye mu ijuru, bityo amajwi menshi cyane aririmbira rimwe indirimbo izaririmbwa umunsi umwe n’amahanga yose y’abacunguwe ivuga iti: “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira.” 408 Luka 2:14II 326.1

    Mbega isomo tubona muri iki gitekerezo gitangaje cy’i Betelehemu! Mbega uburyo gicyaha kutizera kwacu, ubwibone bwacu no kumwa twihagije! Mbega uburyo iki gitekerezo kituburira ngo tube maso, kuko kubwo kwirengagiza kwacu bitewe n’ubugome, natwe tunanirwa gusobanukirwa n’ibimenyetso by’ibihe bityo ntitumenye umunsi twasuriwemo.II 326.2

    Ntabwo ku misozi y’i Yudaya gusa, mu bashumba boroheje gusa, ari ho abamarayika babonye abari bategereje ukuza kwa Mesiya. No mu bihugu by’abapagani hariyo abamutegereje. Abo bari abanyabwenge, abatunzi, abakomeye ndetse n’abacurabwenge bo mu Burasirazuba. Abigaga bakagenzura ibyaremwe, bari baraboneye Imana mu mirimo y’intoke Zayo. Bari barize mu Byanditswe bya Giheburayo iby’Inyenyeri yagombaga guturuka mu muryango wa Yakobo, 409Luka 2:25, 32; Ibyak. 13:47. kandi bari bategerezanyije amatsiko ukuza kwe, We utaragombaga kuba “Umuhumuriza wa Isirayeli,” gusa ahubwo akanaba “Umucyo uvira Abanyamahanga,” kandi akabera abantu “agakiza kugeza ku mpera z’isi.” Bashakaga umucyo kandi umucyo waturukaga ku ntebe y’ubwami y’Imana wamurikiraga inzira banyuragamo. Abatambyi n’abigishamategeko b’i Yerusalemu, bari barashinzwe kurinda ukuri no kukwamamaza, mu gihe bari babundikiwe n’umwijima w’icuraburindi, inyenyeri mvajuru yayoboye abo banyamahanga aho Umwami mushya yavukiye.II 326.3

    Ni nako Kristo “azabonekera ubwa kabiri abamutegereza kubazanira agakiza.” 410Abaheburayo 9:28 Nk’uko byagenze ku nkuru yo kuvuka k’Umukiza, ntabwo ubutumwa bwo kugaruka kwe bwahawe abayobozi ba rubanda mu by’iyobokamana. Bari barananiwe gukomeza kubungabunga isano bafitanye n’Imana, kandi bari baranze umucyo uva mu ijuru; bityo rero ntibabarirwaga mu bo intumwa Pawulo avuga agira, ati: “Ariko mwebweho, bene Data, ntimuri mu mwijima, ngo uwo munsi ubatungure nk’umujura: kuko mwese muri abana b’umucyo n’abana b’amanywa. Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima.” 4111 Abatesalonike 5:4, 5II 327.1

    Abarinzi bo ku nkike z’umurwa Siyoni ni bo bagombaga kuba aba mbere mu kumva inkuru yo kuza k’Umukiza, aba mbere mu kurangurura amajwi yabo bamamaza ko agiye kuza, kandi bakaba aba mbere mu kuburira abantu ngo bitegure ukuza kwe. Ahubwo bari biturije, bitekerereza iby’amahoro n’umutekano mu gihe abaturage bari basinziriye mu byaha. Yesu yitegereje itorero rye, abona rimeze nk’igiti cy’umutini kitera, gifite amababi atoshye ariko kitera amatunda. Hari hariho ubwibone bwo kubahiriza imihango y’idini gusa mu gihe umwuka wo kwicisha bugufi nyakuri, kwihana no kwizera byaburaga mu bantu kandi ari byo byonyine byagombaga kubahesha gukorera Imana ibyo ishima. Aho kubabonamo imbuto za Mwuka, hagaragaraga ubwibone, kwita ku mihango, guharanira ibyubahiro bidafite ishingiro, kwikanyiza n’ikandamiza. Itorero ryasubiye inyuma ryahumye amaso yaryo ryirengagiza kureba ibimenyetso by’ibihe. Ntabwo Imana yabatereranye cyangwa ngo yemere ko ubudahemuka bwayo butsindwa; ahubwo abantu bayivuyeho, maze bitandukanya n’urukundo rwayo. Kubera ko banze gukurikiza amabwiriza yayo, byatumye amasezerano yayo atabasohorezwa.II 327.2

    Iyi niyo ngaruka yo kwirengagiza guha agaciro no gukoresha neza umucyo n’amahirwe Imana itanga. Keretse gusa itorero niryemera kugendera mu nzira ryahawe n’Imana, rikemera umurasire wose w’umucyo kandi rigakora inshingano yose ribasha guhishurirwa, naho nibitaba bityo, byanze bikunze iyobokamana rizahenebera risigare ryubahiriza imihango gusa, kandi umwuka wo kubaha Imana ubure burundu. Uko kuri kwagiye kugaragara kenshi mu mateka y’itorero. Imana isaba ko ubwoko bwayo bugira ibikorwa bishingiye ku kwizera ndetse no kumvira kujyanye n’imigisha n’amahirwe buhabwa. Kumvira bisaba igitambo n’umusaraba; kandi niyo mpamvu abantu benshi mu bavuga ko ari abayoboke ba Kristo banze kwakira umucyo uva mu ijuru, kandi nk’uko byagendekeye Abayuda bo mu gihe cya kera, ntibabashije kumenya igihe bagenderewemo. 412.. Kubera ubwibone bwabo no kutizera kwabo, Uhoraho yabahiseho maze ukuri kwe aguhishurira abantu bari baremeye gukurikiza umucyo wose bararikiwe nk’uko byabaye ku bashumba b’i Betelehemu n’abanyabwenge b’i Burasirazuba.II 327.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents