Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 20 - IKANGUKA RIKOMEYE MU BY’IDINI

    Ikanguka rikomeye mu by’idini rigomba kubaho ritewe no kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo ryavuzwe mu buhanuzi bwo mu butumwa bwa marayika wa mbere bwo Byahishuwe igice cya 14. Marayika aboneka aguruka “aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n’indimi zose n’amoko yose. Avuga ijwi rirenga ati: “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko.” 472Ibyahishuwe 14:6, 7II 362.1

    Kuba umumarayika ari we uvuga ubwo butumwa bw’imbuzi bifite icyo bisobanuye. Ikoresheje ubutungane, ubwiza n’imbaraga by’intumwa mvajuru, Imana yanejejwe no kwerekana imiterere ihebuje y’umurimo ugomba kurangizwa n’ubwo butumwa, kimwe n’ububasha n’ubwiza bigomba kubuherekeza. Kuguruka kwa marayika “aringanije ijuru,” “ijwi rirenga,” uwo muburo wavuganywe, n’uburyo wabwiwe abantu bose “bari ku isi” — “bo mu mahanga yose, n’imiryango yose, n’indimi zose, n’amoko yose. ” — ni igihamya kigaragaza kwihuta kw’iyo gahunda yo kuwuvuga no kuba ari gahunda ikwiriye ku isi yose.II 362.2

    Ubutumwa ubwabwo butanga umucyo ku byerekeye igihe iryo vugurura rigomba kuberaho. Tubwirwa ko ubwo butumwa ari umugabane umwe w’“ubutumwa bwiza bw’iteka ryose;” kandi buvuga itangira ry’urubanza. Ubutumwa bw’agakiza bwagiye bubwirizwa mu bihe byose; ariko ubu butumwa ni umugabane w’ubutumwa bwiza bukwiriye kubwirizwa gusa mu minsi iheruka, kuko ubwo ari bwo igihe cyo guca urubanza kizaba gisohoye. Ubuhanuzi bwerekana uruhererekane rw’ibizaba kugeza mu gihe cy’itangira ry’urubanza. Ibyo ni ukuri by’umwihariko mu gitabo cya Daniyeli. Ariko uwo mugabane w’ubuhanuzi bwe bwerekeye iminsi iheruka, Daniyeli yategetswe kuwufunga no kuwufatanyisha ikimenyetso “kugeza igihe giheruka.” Ubutumwa bujyanye n’iby’urubanza, bushingiye ku gusohora kw’ubwo buhanuzi ntibwashoboraga kwamamazwa iki gihe kitaragera. Ariko kandi umuhanuzi avuga ko mu bihe by’imperuka, “benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.” 473Daniyeli 12:4II 362.3

    Intumwa Pawulo yaburiye itorero kudategereza kugaruka kwa Kristo mu gihe cye. Yaravuze ati: “Kuko uwo munsi utazaza, kurya kwimura Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa.” 4742 Abatesalonike 2:3 Ntidushobora kwitega kugaruka kwa Kristo mbere y’uko habaho ubuhakanyi bukomeye n’igihe kirekire cy’ubutegetsi bw’“umunyabugome.” “Umunyabugome,” wiswe na none ko ari “amayoberane y’ubugome,” “umwana wo kurimbuka,” ndetse na wa “mugome” byerekeza ku butegetsi bwa Papa ari bwo bwagombaga gutegeka mu gihe cy’imyaka 1260 nk’uko byari byaravuzwe n’ubuhanuzi. Icyo gihe cyarangiye mu mwaka wa 1798. Kugaruka kwa Kristo ntikwashoboraga kubaho mbere y’icyo gihe. Pawulo atanga umuburo we ukumvikana mu gihe cyose cy’ubukristo kugeza mu mwaka wa 1798. Nyuma y’icyo gihe rero ni ho ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bugomba kwamamazwa.II 363.1

    Nta butumwa nk’ubwo bwigeze bubwirizwa mu myaka ya mbere y’icyo gihe. Nk’uko twabibonye, ntabwo Pawulo yabubwirije; yerekeje abavandimwe be ku kugaruka kwa Kristo mu gihe kiri imbere. Abagorozi na bo ntibigeze babubwiriza. Maritini Luteri yashyiraga urubanza mu myaka magana atatu nyuma y’igihe yari ariho. Ariko guhera mu mwaka wa 1798, ikimenyetso cyafatanyaga igitabo cya Daniyeli cyakuweho. Kumenya ibyerekeye ubuhanuzi byariyongeye, kandi abantu benshi babwirije ubutumwa bw’akataraboneka buvuga iby’urubanza rwegereje.II 363.2

    Nk’uko byagenze ku ivugurura rikomeye ryabayeho mu kinyejana cya cumi na gatandatu, ubutumwa bwamamaza kugaruka kwa Kristo bwigishirijwe icyarimwe mu bihugu bitandukanye byemeraga Ubukristo. Mu Burayi no muri Amerika, abantu bafite kwizera kandi barangwaga n’umwuka wo gusenga bakanguriwe kwiga ubuhanuzi, kandi uko barushagaho gucukumbura ibyanditswe byahumetswe n’Imana, babonye igihamya kidashidikanywaho ko iherezo rya byose ryegereje. Mu bihugu bitandukanye hariyo amatsinda y’Abakristo aba ahantu hiherereye ahujwe gusa no kwiga Bibiliya yageze aho yizera ko ukugaruka k’Umukiza kwegereje.II 363.3

    Mu mwaka wa 1821, nyuma y’imyaka itatu Miller amaze kugera ku busobanuro bwe bw’ubuhanuzi bwerekezaga ku gihe cy’urubanza, uwitwa Dogoteri Yozefu Wolff, wari “umubwirizabutumwa ku isi yose,” yatangiye kwamamaza ibyo kugaruka k’Umukiza kwegereje. Wolff yavukiye mu Budage, abyarwa n’ababyeyi b’Abayahudi; se umubyara yari umwigisha w’idini ry’Abayuda. Ubwo yari akiri muto, yaje kwemera ukuri kw’idini ya Gikristo. Yari umunyabwenge kandi yahoranaga inyota yo kumenya. Yari yaragiye atega amatwi ibiganiro byaberaga iwabo mu rugo rwa se abishishikariye, aho buri munsi Abayahudi bakunda idini yabo bateraniraga kugira ngo bibukiranye ibyiringiro n’ibyo ubwoko bwabo bwari butegereje ari byo: ikuzo rya Mesiya wagombaga kuza ndetse n’ibyo kubaturwa kwa Isirayeli. Umunsi umwe ubwo yumvaga bavuga ibya Yesu w’i Nazareti, uwo muhungu yababajije uwo muntu uwo ari we. Baramusubije bati: “Ni Umuyahudi wari ufite impano zitangaje, ariko kuko yiyitaga Mesiya, byatumye urukiko rw’Abayahudi rumucira urubanza rwo gupfa.” Uwo mwana yakomeje kubabaza ati: “Kuki Yerusalemu yasenywe kandi ni ukubera iki turi mu bubata?” Se yaramusubije ati: “Yewe! Erega ni uko Abayahudi bishe abahanuzi.” Uwo mwanya wa mwana yahise agira iki gitekerezo: “Bishoboka ko Yesu nawe yari umuhanuzi, kandi Abayahudi bamwishe nyamara ari umuziranenge.” 475Travels and Adventures of the Rev. Joseph Wolff, vol.1, p.6. Icyo gitekerezo cyakomeje kumuremerera ku buryo nubwo yari abujijwe kwinjira mu rusengero rw’Abakristo, inshuro nyinshi yajyaga akebereza hanze y’urusengero kugira ngo yumve ikibwirizwa.II 364.1

    Ubwo yari afite imyaka irindwi y’ubukuru gusa, yaratiye umuturanyi wabo w’Umukristo wari umusaza iby’insinzi ya Isirayeli izabaho igihe Mesiya azaba agarutse. Uwo musaza yamubwiranye umutima mwiza ati: “Mwana wanjye, ngiye kukubwira Mesiya nyakuri uwo ari we: ni Yesu w’i Nazareti . . .uwo abakurambere bawe babambye ku musaraba nk’uko bagenje abahanuzi ba kera. Jya mu rugo maze usome igice cya 53 cya Yesaya, nibwo uzemera ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana.” 476Ibid., vol.1, p.7. Bidatinze yumva agize kwemera mu mutima we. Yaratashye maze asoma ibyanditswe, atangazwa no kubona uburyo ibyanditswe byasohoreye kuri Yesu w’i Nazareti. None se amagambo ya wa Mukristo yaba yari ay’ukuri? Uwo mwana w’umuhungu yasabye se kumusobanurira ubwo buhanuzi, ariko guceceka kwa se no kumurebana igitsure bituma atinya kongera kumubaza kuri iyo ngingo. Nyamara ibyo nta kindi byakoze uretse kumutera kurushaho kugira icyifuzo cyo kumenya ibiruseho ku idini ya Gikristo.II 364.2

    Umuryango ufite imyizerere ya kiyahudi yarererwagamo ntiwatumye abasha kugera ku bumenyi yashakaga. Ariko ubwo yari amaze imyaka cumi n’umwe y’ubukuru, yavuye mu rugo rw’ababyeyi be ajya kuba aho atandukanye n’umuryango we kugira ngo yishakire uko yakwiga, ahitemo idini n’umurimo uzamutunga. Yamaze igihe runaka abana na bene wabo b’Abayahudi, ariko bidatinze baramwirukana bamuhora ko ari umuhakanyi w’imyizerere yabo. Ubwo noneho yari asigaye wenyine, nta mafaranga afite, byabaye ngombwa ko yishakira uko yabaho abana n’abantu atazi. Yagiye ajya hirya no hino, yiga abyitayeho kandi akabona udufaranga two kumutunga adukuye mu kwigisha ururimi rw’Igiheburayo. Bitewe no guhindurwa n’umwigisha w’Umugatorika byatumye yemera imyizerere y’itorero ry’i Roma maze agira umugambi wo kuzaba umuvugabutumwa akajya kwigisha bene wabo b’Abayahudi. Kubera icyo gitekerezo yari afite, mu myaka mike yakurikiyeho yaje kujya gukomereza amashuri ye mu ishuri ry’i Roma ritegurira abantu kujya kwamamaza ukwireza kw’itorero Gatolika mu bindi bihugu. Ariko aho ngaho, ka kamenyero ke ko kuba umuntu wisanzuye mu gutanga ibitekerezo bye ndetse no kwihutira kuvuga katumye bamufata nk’umuhakanyi. Yarwanyaga ibibi bikorwa n’itorero adaciye ku ruhande kandi akabereka rwose ko hakenewe ivugurura. Nubwo yabanje gufatwa neza n’abayobozi b’itorero ry’i Roma, ntibyamubujije kwirukanwa i Roma nyuma y’igihe gito. Akomeza kugenzurwa na Roma, agenda yimurirwa ahantu henshi kugeza igihe babonye ko bitagishobotse kumwemeza kuyoboka Roma. Batangaje ko ari indakoreka, maze baramurekura agira umudendezo wo kujya aho yishakiye. Yafashe inzira yerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza, kandi kubera ko yari afite imyizerere ya Giporotesitanti, yifatanya n’Itorero ry’Ubwongereza. Amaze imyaka ibiri yiga, mu mwaka wa 1821 afata urugendo ajya kubwiriza ubutumwa.II 364.3

    Ubwo Wolff yemeraga ukuri kw’ingenzi kwerekeye kuza kwa Kristo kwa mbere nk’“umunyamibabaro kandi wamenyereye intimba,” yanabonye ko ubuhanuzi buvuga mu mucyo umwe ibyo kugaruka kwe afite ubutware n’ikuzo. Kandi ubwo yageragezaga kwerekeza bene wabo kuri Yesu w’i Nazareti, we Mesiya wasezeranwe, ndetse no kubamenyesha ibyo kuza kwe bwa mbere acishijwe bugufi ndetse ari igitambo cy’ibyaha by’abantu, yanabigishaga ibyo kugaruka kwe ari umwami n’umucunguzi.II 365.1

    Yaravugaga ati: “Yesu w’i Nazareti, we Mesiya nyakuri, watobowe ibiganza n’ibirenge, we wajyanwe nk’intama bajyana kubaga, wari umuntu w’umunyamibabaro kandi wamenyereye intimba kandi wafashe inkoni y’ubwami ya Yuda ndetse ubutegetsi akabukura hagati y’ibirenge bye, yaje incuro ya mbere, kandi azaza ubwa kabiri aje ku bicu byo mu ijuru, azanye n’impanda ya marayika ukomeye,” 477Joseph Wolff, Researches and Missionary Labours, p.62 “kandi azahagarara ku musozi wa Erayono; nuko rero gutegeka ibyaremwe byose byari bwarahawe Adamu kandi akabinyagwa (Itang. 1:26; 3:17) bizahabwa Yesu. Azaba Umwami w’isi yose. Iminiho no kuganya kw’ibyaremwe bizahagarara, maze humvikane indirimbo zo gusingiza no gushima. Ubwo Yesu azaza mu ikuzo rya Se, azanye n’abamarayika bera, . . . abapfuye bizeye ni bo bazabanza kuzuka. (1 Abatesalonike 4:16; 1 Abakorinto 15:23). Icyo ni cyo twebwe Abakristo twita umuzuko wa mbere. Icyo gihe, kamere y’inyamaswa izahindurwa (Yesaya 11:6-9), maze igengwe na Yesu gusa. Zaburi 8. Amahoro azaganza hose.” 478Journal of the Rev. Joseph Wolff, pp.378, 379.“Uhoraho azongera yitegereze isi maze avuge ati, ‘Dore ni byiza cyane.” 479Ibid., p.294II 365.2

    Wolff yizeraga ko kuza kwa Kristo kwegereje, kandi uko yasobanuraga ibihe by’ubuhanuzi kwavugaga ko ukurimbuka gukomeye kuzabaho mu myaka mike gusa y’igihe cyavuzwe na Miller. Abamubazaga bahereye ku byanditswe bivuga ko: “ku byerekeranye n’umunsi cyangwa isaha, nta muntu n’umwe ubizi,” kandi ko ntacyo abantu babasha kumenya ku byerekeranye no kwegereza k’uwo munsi, Wolff yarabasubizaga ati: “Umukiza wacu ntiyavuze ko ntawe uzamenya umunsi cyangwa isaha yo kugaruka kwe? Mbese ntiyadusigiye ibimenyetso by’ibihe kugira ngo tubashe kumenya nibura ko igihe cyo kugaruka kwe cyegereje nk’uko umuntu amenya ko igihe cy’impeshyi cyegereje arebeye ku buryo igiti cy’umutini kimera amababi? (Matayo 24:32). Mbese ntidushobora kumenya iby’icyo gihe kandi Umukiza ubwe yaratwihanangirije kudasoma gusa ubuhanuzi bwa Daniyeli ko ahubwo dukwiriye no kubusobanukirwa? kandi ko muri ubwo buhanuzi bwa Daniyeli havuga ko amagambo yacyo ashyizweho ikimenyetso kugeza ku mperuka (uko rero ni ko byari bimeze mu gihe cye), kandi ko “benshi bazajarajara hirya no hino” (bishatse kuvuga mu Giheburayo ko bazitondera icyo gihe kandi bakagitekerezaho), ndetse ko “ubwenge” (bwerekeranye n’icyo gihe) ‘buzagwira’? (Daniyeli 12:4). Ibyongera kuri ibi, ntabwo ubwo Umukiza wacu yavugaga ibi yashakaga kuvuga ko kwegereza kw’igihe kutazigera kumenyekana, ahubwo yavugaga ko ‘ umunsi n’isaha nyabyo nta muntu ubizi.’ Avuga ko hari byinshi bizamenyekanira ku bimenyetso by’ibihe kugira ngo bidutere kwitegura ukugaruka kwe nk’uko Nowa yateguye inkuge.” 480Wolff, Researches and Missionary Labours, pp.404,405II 365.3

    Ku byerekeye uburyo rusange bwo gusobanura Ibyanditswe, byaba neza cyangwa kubigoreka, Wolff yaranditse ati: “Umugabane munini w’amatorero ya Gikristo yataye umurongo w’ubusobanuro nyakuri bwa Bibiliya, maze bemera ibyo Ababudisite bizera bavuga ko umunezero w’umuntu wo mu gihe kizaza uzaba ari uwo kuzerera mu kirere, kandi batekereza ko iyo basomye Abayahudi bagomba kumva ko ari Abanyamahanga, kandi ko iyo basomye Yerusalemu bumva ko uvuze urusengero; iyo kandi uvuze isi, ibyo biba bishatse kuvuga ijuru; kandi ku byerekeye kugaruka kwa Kristo, bagomba kubyumva nk’aho ari iterambere ry’ imiryango yamamaza ubutumwa; kandi ko kuzamuka ujya ku musozi uriho inzu y’Uwiteka bisobanuye iteraniro rinini ry’Abametodisiti. 481Journal of the Rev. Joseph Wolff, p.96.II 366.1

    Mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’ine uhereye mu 1821 ukageza mu 1845, Wolff yakoze ingendo nyinshi: muri Afurika, asura Egiputa na Abisiniya; muri Aziya yambukiranya Palesitina, Siriya, Ubuperesi, Bokahara n’Ubuhinde. Yasuye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ubwo yajyagayo, yahagaze ku kirwa cya Mutagatifu Helene arahabwiriza. Yageze mu mujyi wa New York mu kwezi kwa Kanama 1837. Amaze kwigishiriza muri uwo mujyi, yabwiririje mu mijyi ya Filaderifiya (Philadeliphia) n’i Baltimore hanyuma arangiriza uruzinduko rwe i Washington. Aravuga ati: “Biturutse ku cyifuzo cyatanzwe na John Quincy Adams wahoze ari Perezida, mu nama imwe y’Inteko yari yateranye, abari bayigize bose bemeye kumpa uburenganzira bwo gukoresha Inzu iteraniramo Inteko Nkuru kugira ngo nyigishirizemo icyigisho natanze ari ku wa karindwi (ku isabato), maze mpahererwa icyubahiro ubwo abagize Inteko Nkuru bose bazaga kunyumva, ndetse haza n’Umwepisikopi w’i Virginia n’abayobozi mu by’idini n’abaturage b’i Washington. Icyubahiro nk’icyo nagihawe kandi n’abayobozi ba Leta ya New-Jersey na Pensylvania, abo nigishirije imbere yabo iby’ubushakashatsi nakoreye muri Aziya, kandi mpavugira iby’ingoma ya Yesu Kristo.” 482Ibid.,pp.398, 399.II 366.2

    Dr. Wolff yazengurutse mu bihugu byinshi bitari byarateye imbere byarangwagamo ubugome atarinzwe n’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwo mu Burayi, akihanganira imiruho myinshi yahuraga na yo kandi yabaga akikijwe na byinshi biteye akaga. Yarakubiswe kandi yicishwa inzara, agurishwa nk’imbata, kandi yaciriwe urwo gupfa incuro eshatu. Yagiye yibasirwa n’abambuzi kandi rimwe na rimwe yagiye agera ubwo yenda gupfa azize inyota. Umunsi umwe, yacujwe ibyo yari afite byose maze asigara agomba kugenda ibirometero byinshi cyane n’amaguru mu misozi, nta nkweto, anyagirwa n’urubura kandi ibirenge bye bitambaye inketo bigagazwa no kugenda ku butaka butwikiriwe n’ububura.II 366.3

    Ubwo bamugiraga inama yo kutishora mu bantu buzuye ubugome kandi b’abanyamahane adafite intwaro, Wolff yababwiye ko afite intwaro ari zo: “isengesho, ishyaka rya Kristo n’ibyiringiro ko afashwa na Kristo.” Yaravuze ati: “Ikindi kandi nuzuje umutima wanjye urukundo nkunda Imana na bagenzi banjye, kandi mfite Bibiliya mu ntoke zanjye.” 483W.H.D. Adams, In Perils Oft, p.192. Aho yajyaga hose yagendanaga Bibiliya iri mu rurimi rw’Igiheburayo n’indi yo mu Cyongereza. Yavuze kuri rumwe mu ngendo ze ziheruka ati: “Nakomezaga kugumana Bibiliya irambuye mu ntoke zanjye. Numvaga imbaraga zanjye ziri muri Bibiliya kandi ko ubushobozi bwayo bugomba kunkomeza.” 484Ibid.,p.201II 366.4

    Uko ni ko yakomeje kwihangana mu miruho ye kugeza ubwo ubutumwa buvuga iby’urubanza bugeze ahantu henshi hatuwe ku isi. Yakwirakwije ijambo ry’Imana mu Bayahudi, Abanyaturukiya, Abaperesi, Abahindu ndetse n’andi mahanga n’amoko menshi ari nako aho yajyaga hose yagendaga abwiriza iby’ubwami bwa Mesiya bugiye gushingwa.II 367.1

    Mu ngendo ze i Bokhara yahasanze inyigisho ivuga ibyo kugaruka k’Umukiza kwegereje yizerwaga n’abantu bari batuye mu cyaro bonyine. Yaravuze ati: “Abarabu bo muri Yemen bari bafite igitabo cyitwa “Seera”, kivuga ibyo kugaruka kwa Kristo n’ibyo kwima ingoma kwe afite ikuzo; kandi bari biteze ibintu bikomeye byagombaga kubaho mu mwaka wa 1840.” 485Journal of the Rev. Joseph Wolff. p.377. Akomeza avuga ati: “Muri Yemen nahamaze iminsi itandatu ndi kumwe n’abakomoka kuri Rekabu. Abo ntibanywa inzoga, ntibahinga inzabibu, ntibabiba imbuto iyo ariyo yose, bibera mu mahema kandi bagahora bibuka umukurambere Yonadabu mwene Rekabu. Babanaga n’abana ba Isirayeli bo mu muryango wa Dani . . . kimwe na bene Rekabu, bari bategereje ukuza vuba kwa Mesiya aje ku bicu byo mu ijuru.” 486Ibid., p.389.II 367.2

    Undi mubwirizabutumwa yaje gusanga imyizerere nk’iyo mu karere ka Tatary. Umupadiri wo mu bwoko bw’abaturiye ako karere yabajije uwo mubwirizabutumwa igihe Kristo azagarukira. Ubwo uwo mubwirizabutumwa yamusubizaga ko ntacyo abiziho, uwo mupadiri yatangajwe cyane no kutamenya nk’uko k’umuntu uvuga ko yigisha abandi Bibiliya. Yamubwiye ibyo we yizera bishingiye ku buhanuzi, ko Kristo yagombaga kuza mu mwaka wa 1844.II 367.3

    Mu ntangiriro z’umwaka wa 1826 ni ho ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bwatangiye kubwirizwa mu Bwongereza. Mu Bwongereza, ubwo butumwa ntibwashinze imizi nko muri Amerika; igihe nyacyo cyo kugaruka kwa Kristo nticyigishijwe abantu muri rusange, ariko bamamazaga cyane ukuri gukomeye kuvuga ibyo kugaruka kwa Kristo kwegereje aje afite ubutware n’ikuzo. Kandi ibi ntibabyigishaga mu bitandukanyije n’itorero n’abanze kwifatanya naryo gusa. Umwanditsi w’umwongereza witwaga Murant Brock yavuze ko ababwirizabutumwa bageze kuri magana arindwi bo mu itorero ry’Ubwongereza babwirizaga ubwo “butumwa bwiza bw’Ubwami.” Ubutumwa bwavugaga umwaka 1844 nk’igihe cyo kugaruka k’Umukiza bwabwirijwe na none mu Bwongereza. Ibitabo by’Abadiventisiti biturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakwirakwijwe ahantu henshi. Ibitabo n’ibinyamakuru bivuga iby’iyo ngingo bitangira gucapirwa mu Bwongereza. Mu mwaka wa 1842, uwitwaga Robert Winter wari umwongereza wari warakiriye ukwizera kw’Abadiventisiti muri Amerika, yagarutse mu gihugu cy’Ubwongereza yavukiyemo kugira ngo ahavuge ubutumwa bwo kugaruka k’Umukiza. Abantu benshi bafatanyije na we muri uwo murimo maze ubutumwa buvuga iby’urubanza buvugwa mu bice bitandukanye by’Ubwongereza. II 368.1

    Muri Amerika y’amajyepfo, mu bantu batateye imbere kandi harangwaga ubuyobozi bw’abapadiri b’abagatorika, uwitwaga Lacunza wari umuyezuwiti w’Umwesipanyoli, yacukumbuye mu Byanditswe maze yemera ukuri kuvuga ibyo kugaruka kwa Kristo kwegereje. Yumvaga ahatirwa gutanga uwo muburo nyamara ntiyashakaga kugerwaho n’ibihano bya Roma, nuko asohora inyandiko irimo ubutumwa bwe ifite izina rya “ Rabbi Ben-Ezra.” Muri ubwo butumwa yigaragazaga ko ari Umuyahudi wahindutse. Lacunza yabayeho mu kinyejana cya cumi n’umunani, ariko bigeze mu mwaka wa 1825 nibwo igitabo cye cyageze mu Bwongereza, gisobanurwa mu Cyongereza. Gusohoka kw’icyo gitabo kwarushijeho gushimangira ugukanguka kwari kwaratangiye mu Bwongereza ku byerekeye ingingo yo kugaruka kwa Kristo.II 368.2

    Mu Budage, iyo nyigisho yari yarigishijwe mu kinyejana cya cumi n’umunani n’uwitwaga Bengel wari umubwirizabutumwa mu Itorero ry’Abaluteri kandi akaba yari azwiho ubuhanga buhanitse mu kumenya no gusesengura Bibiliya. Ubwo yari arangije amashuri ye, Bengel yari “yarirunduriye mu kwiga iby’iyobokamana. Izo inyigisho zifatanyije n’uburere n’ikinyabupfura yari yaratojwe akiri muto zabashije kumuhindura rwose. Kimwe n’abandi basore bafite gutekereza neza, yabanje kurwana no gushidikanya n’ingorane zijyanye n’iby’idini. Afite agahinda kenshi, yatekereje ku “myambi myinshi yahuranyije umutima we bigatuma agira igihe cy’ubusore kibabaje.” Amaze kuba umwe mu bagize inama nkuru y’abepesikopi y’i WÜrttemberg, yashigikiye iby’umudendezo mu by’idini. “Mu gihe yashyigikiraga uburenganzira n’ibyo idini ryemerewe, yanaharaniraga kandi umudendezo wose ufite ishingiro ugomba guhabwa abantu bose bumva bahatwa n’umutimanama wabo gusohoka mu idini barimo.”- 487Encyclopaedia Britannica, 9th ed., art.“Bengel”Kugeza n’uyu munsi ibyiza byavuye kuri icyo gitekerezo biracyagaragara mu ntara Bengel avukamo.II 368.3

    Igihe kimwe ubwo yateguraga ikibwirizwa gishingiye ku gitabo cy’Ibyahishuwe 21 yagombaga kubwiriza ku Cyumweru cyari kigiye kuza, ni bwo umucyo ku byerekeye kugaruka kwa Kristo warashe mu ntekerezo ze. Ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe bwasobanukiye intekerezo ze mu buryo atigeze amenya. Yumvise agize gutentebuka kubwo kwumva ibikomeye kandi bitangaje ndetse n’ikuzo ritagereranywa umuhanuzi avuga ko bizabaho. Byabaye ngombwa ko aba ahagaze mu gihe runaka kugira ngo ye gukomeza gutekereza iby’iryo yerekwa. Nyamara ubwo yari ku ruhimbi bya bindi bivugwa mu buhanuzi byongeye kugaruka mu ntekerezo ze nk’uko biri kandi mu buryo bukomeye. Kuva icyo gihe, yirunduriye mu kwiga ubuhanuzi, cyane cyane ubwo mu Byahishuwe, maze bidatinze yemera ko buvuga ko kugaruka kwa Kristo kwegereje nta shiti. Itariki yashyizeho ko ari bwo Kristo azaza yari itandukanye mu myaka ho gato n’iyashyizweho na Miller.II 369.1

    Inyandiko za Bengel zakwirakwijwe ahantu hose harangwaga Ubukristo. Muri rusange imyizerere ye ku by’ubuhanuzi yemewe n’abo muri Leta yavukagamo ya WÜrttemberg, kandi inemerwa n’abo mu bindi bice by’Ubudage ku rwego runaka. Amaze gupfa, iyo myizerere yarakomeje, kandi ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bukomeza kwigishwa mu Budage ari na ko bwakururaga intekerezo za benshi mu bindi bihugu. Mu mizo ya mbere, bamwe mu bizera bagiye mu Burusiya maze bahashinga amatsinda yabo magari barahatura none na n’ubu kwizera ko Kristo ari hafi kugaruka biracyafitwe n’amatorero y’Abadage abarizwa muri icyo gihugu. II 369.2

    Umucyo wageze no mu Bufaransa no mu Busuwisi. I Geneve aho Farel na Kaluvini bari baramamaje ukuri k’Ubugorozi, uwitwa Gaussen yahabwirije ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo. Mu gihe yari umunyeshuri, Gaussen yari yarandujwe n’inyigisho zishingira kwizera ku bitekerezo by’umuntu zari zarabaye gikwira mu Burayi mu iherezo ry’ikinyejana cya cumi n’umunani no mu itangiriro ry’ikinyejana cya cumi n’icyenda. Kandi igihe yinjiraga mu murimo w’ibwirizabutumwa, ntabwo yari ataramenya icyo kwizera nyakuri icyo ari cyo gusa, ahubwo yari akinafite umwuka w’ubuhakanyi bwo kutemera icyo atabanje kubona. Akiri umusore, yari yaratwawe no kwiga ubuhanuzi. Ubwo yari amaze gusoma igitabo cy’uwitwa Rollin cyitwaga “ Amateka ya Kera488Ancient History intekerezo ze zerekejwe ku gice cya kabiri cy’ubuhanuzi bwa Daniyeli maze atangazwa cyane n’uburyo ubwo buhanuzi bwari bwarasohoye neza uko bwavuzwe nk’uko yabibonaga mu gitabo cy’uwo mwanditsi w’amateka. Aho ni ho yaboneye igihamya cy’uko Ibyanditswe byahumetswe n’Imana. Ibyo byamubereye igitsika umutima we mu gihe cy’akaga yanyuzemo mu myaka yakurikiyeho. Ntiyashoboraga kunyurwa n’inyigisho zishingiye ku mitekerereze y’umuntu. Ubwo yigaga Bibiliya kandi agashakisha umucyo uruseho, yaje kugera ku kwizera gushikamye rwose nyuma y’igihe gito.II 369.3

    Uko yakomezaga gucukumbura ubuhanuzi yageze aho yizera ko ukugaruka k’Umukiza kwegereje. Amaze gutangazwa n’uko kuri kw’ingenzi, yifuje kumenyesha abantu uko kuri; ariko imyizerere rusange y’uko ubuhanuzi bwa Daniyeli ari ubwiru kandi ko budashobora kumvikana yamubereye inkomyi ikomeye cyane mu nzira ye. Amaherezo, nk’uko Farel yari yarabigenje mbere ye abwiriza ubutumwa i Geneve, Gaussen yiyemeje gutangira yigisha abana. Yiringiraga ko azakundisha ababyeyi ubutumwa anyuze kuri abo bana.II 370.1

    Nyuma yaho ubwo yavugaga ku mugambi yari afite ubwo yafataga uwo mugambi yaravuze ati: “Ndifuza ko ibi byumvikana neza, impamvu si uko iyi gahunda ifite agaciro gake, ahubwo ibiri amambu, ni kubw’agaciro kayo gakomeye, ni yo mpamvu nifuza kuvuga iby’izi nyigisho mu buryo bworoheje kandi nkazibwira abana. Nifuzaga gutegwa amatwi, kandi natinyaga ko ntari kunvwa iyo ntangirira ku bantu bakuze.” “Kubw’iyo mpamvu, niyemeje gusanga abakiri bato. Nteranya abana; iyo itsinda ryabo ryagutse, iyo bigaragaye ko bateze amatwi, bafite ubwuzu, bibanejeje, nkabona ko basobanukirwa kandi babasha gusobanura ingingo twaganiriye, ubwo mba niringiye ryose ko bidatinze ngomba gutangiza itsinda rya kabiri kandi ubwo ni bwo abakuze nabo bazamenya ko bakeneye kwicara maze bakiga. Igihe ibyo bikozwe, umugambi uzaba ugezweho.” 489L. Gaussen, Daniel the Prophet, vol.2, Preface.II 370.2

    Umuhati we wageze ku ntego. Ubwo yabwirizaga abana, abantu bakuze na bo baje kumwumva. Amabaraza y’urusengero rwe yabaga yuzuye abantu bamuteze amatwi batuje. Muri bo habaga harimo abantu bakomeye, intiti, n’abanyamahanga babaga baje gusura umujyi wa Geneve; kandi muri ubwo buryo, ubutumwa bwabashije kugezwa no mu bindi bihugu.II 370.3

    Gaussen atewe ubutwari no kubona ageze ku ntego, yacapishije ibyigisho bye afite ibyiringiro yuko bizatuma abantu biga ibitabo by’ubuhanuzi mu nsengero z’abantu bavuga Igifaransa. Gaussen yaravuze ati: “Gucapisha ibyigisho byigishwaga abana, kenshi byasuzugurwaga n’abakuze bafatiye ku rwitwazo rutari ukuri bavuga ko bitumvikana, kwari ukubwira abakuze nti, ‘Ni mu buhe buryo bishobora kutumvikana mu gihe abana babisobanukirwa?’ ” Yongeraho ati : “Nari mfite icyifuzo gikomeye cyo gutuma ubuhanuzi bumenyekana mu bantu bacu uko bishoboka kose.” “Kuri jye nta nyigisho zindi nabonaga ko zamara ubukene bw’abantu muri icyo gihe nk’uko bikwiye.” “Izi nyigisho nizo zidutegurira guca mu kaga kari imbere no kudutera kuba maso kandi tugategereza Yesu Kristo.”II 371.1

    Nubwo Gaussen yari umwe mu babwiriza bavugaga Igifaransa b’ibyamamare kandi bakunzwe cyane, nyuma y’igihe gito yaje guhagarikwa mu murimo we, kandi ikosa ry’ingenzi yarezwe ni uko yari yaragiye yigisha urubyiruko akoreje Bibiliya aho kubigishiriza muri gatigisimu y’itorero, igitabo cyoroshye kandi gishingiye ku mitekerereze ya muntu, gisa n’ikitarangwamo ukwizera nyakuri. Nyuma y’aho yabaye umwigisha mu ishuri ry’iby’iyobokamana. Muri icyo gihe yakomezaga umurimo we ku cyumweru yigisha gatigisimu, akaganiriza abana kandi akabigisha Ibyanditswe. Ibitabo bye bivuga iby’ubuhanuzi byanejeje abantu benshi. Nk’umwigisha, umwanditsi, ndetse no mu murimo we yakundaga cyane yigisha abana, yamaze imyaka myinshi akomeza guteza impinduka zikomeye kandi yagize umumaro mu gukangurira intekerezo za benshi kwiga ubuhanuzi bwagaragazaga ko kugaruka k’Umukiza kwegereje.II 371.2

    Ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bwamamajwe no muri Scandinavia, kandi burakundwa cyane. Abantu benshi barakanguwe bava mu byo bibwiraga ko ari umutekano badafite icyo bitayeho maze batura ibyaha byabo kandi barabireka basaba imbabazi mu izina rya Kristo. Ariko abayobozi b’itorero ku rwego rw’igihugu barwanya ibiri gukorwa maze bitewe n’ububasha bwabo bamwe mu babwirizaga ubwo butumwa bashyirwa muri za gereza. Ahantu henshi, aho ababwirizaga ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bagiye bacecekeshwa muri ubwo buryo, Imana yanejejwe no kuhoreza ubutumwa mu buryo bw’igitangaza ibunyujije mu bana bato. Kubera ko bari batarageza mu myaka y’ubukuru, itegeko rya Leta ntiryashoboraga kubabuza kuvuga, bityo barabareka bavuga nta nkomyi.II 371.3

    Ibwirizabutumwa ryari ryibanze cyane muri rubanda rugufi, kandi abantu bateraniraga ahantu horoheje mu ngo z’abahinzi kugira ngo bumve ayo magambo y’imbuzi. Abo babwiriza b’abana ubwabo akenshi bakomokaga mu ngo za gikene. Bamwe muri bo bari hagati y’imyaka itandatu n’umunani y’ubukuru; kandi nubwo imibereho yabo yahamyaga ko bakunda Umukiza kandi bakaba barihatiraga kubaho bumvira amatageko yera y’Imana, ntabwo muri rusange bari bafite ubwenge cyangwa ubushobozi butandukanye n’ubw’ab’urungano rwabo. Ariko igihe babaga bahagaze imbere y’abantu, byagaragariraga bose ko bakoreshwa n’imbaraga irenze impano zabo kavukire. Ijwi ryabo n’inyifato byarahindutse maze bavuga bashize amanga bafite imbaraga, bavuga ubutumwa bw’imbuzi bwerekeye urubanza ndetse bagakoresha amagambo ya Bibiliya bati: “Nimwubahe Imana, muyihimbaze kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.” Bamaganaga ibyaha biri mu bantu, ntibacyahe gusayisha mu bibi n’ubuhehesi gusa, ahubwo bakanamagana ibyo gukunda iby’isi no gusubira inyuma ndetse bagasaba ababateze amatwi kwihutira guhunga umujinya wenda gutera.II 372.1

    Abantu babategaga amatwi bahinda umushyitsi. Mwuka w’Imana wemeza imitima yavuganaga n’imitima yabo. Byateye abantu benshi umwete wo kwiga Ibyanditswe babishishikariye, abataririndaga n’abari barataye imico mbonera bahinduye amatwara, abandi bareka iby’uburyarya bakoraga, maze umurimo ukorwa mu buryo butangaje ku buryo n’abayobozi b’itorero ku rwego rw’igihugu byabaye ngombwa ko bemera ko ukuboko kw’Imana kuri mu biri gukorwa. II 372.2

    Byari ubushake bw’Imana ko inkuru yo kugaruka k’Umukiza yamamazwa mu bihugu byo mu karere ka Scandinavia; kandi ubwo amajwi y’abagaragu b’Umukiza yacecekeshwaga, Imana yashyize Mwuka wayo mu bana kugira ngo umurimo wayo ubashe gukorwa. Igihe Yesu yari agiye kugera i Yerusalemu ashagawe n’abantu benshi bishimye, batera hejuru amajwi yo gutsinda, bazunguza amashami y’imikindo kandi bavuga ko ari Umwana wa Dawidi, Abafarisayo b’abanyeshyari bamusabye gucecekesha abantu; ariko Yesu abasubiza ko ibyo babona ari ibisohoza ubuhanuzi kandi ko nibaceceka amabuye ubwayo azaririmba. Abantu batewe ubwoba n’ibikangisho by’abatambyi n’abategetsi, bahereye ko bahagarika indirimbo zabo z’ibyishimo ubwo binjiraga mu marembo ya Yerusalemu; ariko bacecetse abana bari bari mu mbuga y’urusengero baririmbye inyikirizo ya ya ndirimbo bazunguza amashami y’imikindo bari bafite bati: “Hoziyana mwene Dawidi!” Ariko Abafarisayo bararakara cyane, baramubwira bati: “Aho urumva ibyo aba bavuga?” Yesu arabasubiza ati: “Yee, ntimwari mwasoma ngo: ‘Mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’?” 490Matayo 21:8-16 Nk’uko Imana yakoreye mu bana mu gihe cyo kuza kwa Kristo bwa mbere, ni nako na none izakoresha abana mu kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwe. Ijambo ry’Imana rivuga ko kwamamazwa ubutumwa bwo kugaruka k’Umukiza bikwiriye kugera mu mahanga yose, mu moko yose, mu ndimi no mu mahanga yose rigomba gusohora.II 372.3

    William Miller na bagenzi be bahawe umurimo wo kuvuga ubutumwa bw’imbuzi muri Amerika. Iki gihugu cyahindutse ihuriro ry’umurimo mugari w’Abadiventisiti. Aho niho ubuhanuzi buboneka mu butumwa bwa marayika wa mbere bwasohoreye mu buryo butaziguye. Inyandiko za Miller na bagenzi be zajyanwe mu bihugu bya kure cyane. Inkuru nziza yo kugaruka kwa Kristo kwegereje yamamajwe ahantu hose ababwirizabutumwa bageze ku isi. Ubutumwa bwiza bw’iteka ryose buvuga ngo, “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye”, bwamamajwe hafi na kure.II 373.1

    Ubuhamya bw’ubuhanuzi bwasaga naho bushyiraho itariki yo kuza kwa Kristo mu gihe cy’umuhindo w’umwaka 1844, bwacengeye cyane mu ntekerezo z’abantu. Uko ubwo butumwa bwamamaraga buva muri Leta imwe bujya mu yindi; hirya no hino habayeho ikanguka rikomeye. Abantu benshi bemeye ko ingingo zivugwa zerekeye ibihe by’ubuhanuzi ari ukuri maze ibyo bari bishingikirijeho by’ubwibone barabireka bakirana umunezero uko kuri. Ababwirizabutumwa bamwe baretse ibitekerezo byabo byo kwirema ibice, bemera guhara imishahara yabo n’amatorero yabo maze bafatanya n’abandi kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwa Yesu Kristo. Nyamara ugereranyije ababwirizabutumwa bake cyane ni bo bemeye ubwo butumwa bityo umugabane munini mu kubwamamaza bihabwa abakorerabushake boroheje. Abahinzi baretse imirima yabo, abanyabukorikori bareka ibikoresho byabo, abacuruzi bareka ubucuruzi bwabo, abakozi b’abanyamwuga bareka imyanya yabo; nyamara umubare w’abakozi wabaye muto ugereranyije n’umurimo wagombaga gukorwa. Imibereho y’itorero ritubahaga Imana ndetse n’isi yasaye mu bibi, byashenguraga imitima y’abarinzi nyakuri bityo bibatera kwemera kwihanganira imiruho, kubura ibyabo n’imibabaro kugira ngo bahamagarire abantu kwihana ngo bibahesha agakiza. Nubwo uwo murimo warwanyijwe na Satani, wateye imbere mu buryo bwihuse kandi ukuri kuvuga ibyo kugaruka kwa Kristo kwakirwa n’abantu ibihumbi byinshi cyane. II 373.2

    Impande zose humvikanaga ubuhamya bukora ku mitima, hakumvikana ubutumwa buburira abanyabyaha, bubwira ab’isi ndetse n’abagize itorero guhunga umujinya wenda gutera. Nk’uko Yohana umubatiza wabaye integuza ya Kristo yagenje, ababwiriza bageraga intorezo ku bishyitsi by’ibiti maze bakingingira abantu bose kwera imbuto zikwiriye abihannye. Imiburo yabo ikomeye yari ihabanye cyane n’imvugo yo guhumuriza abantu ko hari amahoro n’umutuzo yumvikaniraga ku ruhimbi rw’ababwiriza ba rubanda; kandi aho ubwo butumwa bwabwirizwaga hose, bwakoraga abantu ku mutima. Ubuhamya bworoheje kandi butaziguye bw’Ibyanditswe bwageraga mu bantu binyuze mu mbaraga ya Mwuka Muziranenge, bwari bufite kwemeza abantu ku buryo bake cyane gusa ari bo binangiraga. Abigisha b’ikirenga mu by’iyobokamana bakuwe mu mutekano udafite ishingiro bari barimo. Babonye gusubira inyuma kwabo, ugusaya mu by’isi no kutizera, ubwibone no kwikanyiza byabo. Benshi bahereye ko bashaka Uwiteka bafite kwihana no kwicisha bugufi mu mitima. Imitima yabo yari imaze igihe kirekire iziritswe ku by’isi noneho bayerekeje mu ijuru. Mwuka w’Imana yabajeho maze kubw’imitima imenetse kandi yigaruriwe n’Imana, bafatanyiriza hamwe gutera hejuru bagira bati: “Mwubahe Imana muyihimbaze kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.”II 373.3

    Abanyabyaha babazaga babogoza amarira bati: “Nakora iki kugira ngo nkizwe?” Abari baragize imibereho yaranzwe no guhemukira abandi babatwara ibyabo bahangayikishijwe no kubibasubiza. Abantu bose bumvaga bamaze kubonera amahoro muri Kristo bifuzaga cyane ko n’abandi bagira uwo mugisha. Imitima y’ababyeyi yagarukiye abana babo kandi n’imitima y’abana igarukira ababyeyi babo. Imipaka itewe n’ubwibone no kwifata nabi yakuweho. Habayeho kwaturirana ibyaha kuvuye ku mutima, kandi abagize umuryango bose bagakora ibishoboka byose ngo bafashe abaturanyi babo n’inshuti kwakira agakiza. Kenshi humvikanaga amajwi y’amasengesho avuye ku mutima. Ahantu hose wahabonaga abantu bafite agahinda, binginga Imana. Abantu benshi bararaga amajoro basenga kugira ngo bamenye neza rwose ko ibyaha byabo byababariwe, cyangwa se basabira ko abo mu miryango yabo n’abaturanyi babo bihana.II 374.1

    Abantu b’ingeri zose bazaga bihutira kujya mu materaniro y’Abadiventisiti ari benshi. Kubw’impamvu zitandukanye, baba abakire, abakene, abakomeye n’aboroheje, babaga bafite inyota yo kwiyumvira inyigisho ivuga ibyo kugaruka kwa Kristo. Mu gihe abagaragu b’Umukiza basobanuraga impamvu zo kwizera kwabo, Umukiza yakumiriye umwuka wo kubarwanya. Rimwe na rimwe umukozi yabaga afite intege nke, ariko Mwuka w’Imana yahaga ubushobozi ukuri kwacyo. Muri ayo materaniro hagaragaragamo ko abamarayika bera bayarimo kandi buri munsi abantu benshi biyongeraga ku mubare w’abizera. Iyo basubiragamo ibihamya by’uko kugaruka kwa Kristo kwegereje, imbaga y’abantu benshi yabaga iteze amatwi ituje cyane kugira ngo bumve ayo magambo akomeye. Byasaga n’aho ijuru n’isi byegeranye. Imbaraga y’Imana yumvikanaga haba mu basaza, abakiri bato, ndetse n’abakuze. Abantu basubiraga mu ngo zabo bagenda basingiza, kandi indirimbo z’ibyishimo zumvikanaga mu ijoro rituje. Nta muntu n’umwe wabaye muri ayo materaniro wabasha kwibagirwa uko ibyo byabaga binejeje cyane.II 374.2

    Itangazwa ry’umunsi nyawo wo kugaruka kwa Kristo ryateye kurwanywa gukomeye k’ubwo butumwa guturutse mu nzego zose uhereye ku mubwiriza wavugiraga ku ruhimbi ukageza ku munyabyaha ruharwa. Amagambo y’ubuhanuzi yarasohoye ngo: “Mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati: “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi?” 491.. Abantu benshi bavugaga ko bakunda Umukiza, batangaje ko badahakana inyigisho zivuga ibyo kugaruka kwe; icyo batemeye gusa ni ibyo kuvuga itariki ntarengwa. Ariko ijisho ry’Imana rireba byose ryasomaga imitima yabo. Mu by’ukuri ntibashakaga kumva ibyo kugaruka kwa Kristo aje gucira isi urubanza. Bari barabaye abagaragu babi, imirimo yabo ntiyashoboraga guhangana n’ijisho ry’Imana ricengera mu mitima, bityo batinyaga guhura n’Umukiza wabo. Nk’uko Abayahudi bari bameze mu gihe cyo kuza kwa Kristo bwa mbere, abo bantu ntibari biteguye kwakira Yesu. Ntabwo banze gusa kumva ingingo zumvikana zivuye muri Bibiliya, ahubwo banagize urw’amenyo abari bategereje kuza k’Umukiza. Satani n’abamarayika be barishimaga cyane, kandi bagakwena Kristo n’abamarayika be kubera ko abavugaga ko ari ubwoko bwe bamukunda urumamo ku buryo batifuzaga kugaruka kwe.II 374.3

    Abangaga kwemera ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo akenshi batangaga iyi ngingo bagira bati: “Ariko uwo munsi n’icyo gihe ntawe ubizi.” Ibyanditswe biravuga biti: “Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, n’aho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.” 492.. Abari bategereje Umukiza batangaga ubusobanuro bwumvikana bw’iri somo maze imikoreshereze mibi yaryo yagirwaga n’ababarwanyaga ishyirwa ahagaragara. Ariya magambo yavuzwe na Kristo muri cya kiganiro giheruka yagiranye n’abigishwa be bari ku musozi wa Elayono ubwo yari amaze gusohoka mu rusengero ubuheruka. Abigishwa be bari bamubajije bati: “Ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?” Yesu yabahaye ibimenyetso, maze arababwira ati: “Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.” 493.. Ntabwo imvugo imwe y’Umukiza ikwiriye gukoreshwa kugira ngo isenye indi. Nubwo nta muntu uzi umunsi cyangwa isaha byo kugaruka kwe, twasobanuriwe kandi dusabwa kumenya igihe ukuza kwe kuzaba kwegereje. Tubwirwa kandi ko kutita ku miburo ye, ndetse no kwanga cyangwa kwirengagiza kumenya igihe kuza kwe kuzaba kwegereje bizatubera akaga gakomeye nk’uko byagendekeye abantu bo mu gihe cya Nowa batigeze bashaka kumenya igihe umwuzure wagombaga kuzira. Ndetse umugani uvugwa muri icyo gice werekana itandukaniro hagati y’umugaragu ukiranuka n’umugaragu mubi kandi ukerekana akaga gategereje umugaragu wibwiraga mu mutima we ati: “Databuja aratinze,” werekana uko Kristo azafata kandi akagororera abo azasanga bari maso babwiriza ibyo kugaruka kwe ndetse n’abazaba baguhakana. Nuko rero aravuga ati: “Mube maso . . . Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora!” “Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.” 494Ibyahishuwe 3:3II 375.1

    Pawulo avuga iby’umugabane w’abantu bazatungurwa no kuza kwa Kristo ati: “Kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. Ubwo bazaba bavuga bati: ‘Ni amahoro, nta kibi kiriho!’ Ni bwo kurimbuka kuzabatungura . . . kandi ntibazabasha kubikira na hato.” Ariko abumviye imiburo y’Umukiza yabongereyeho ati: “Ariko mwebweho, bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure nk’umujura, kuko mwese muri abana b’umucyo n’abana b’amanywa. Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima.” 4951 Abatesalonike 5:2-5II 375.2

    Uko ni ko byagaragajwe ko Ibyanditswe bidaha abantu ubwishingizi bwo kwibera mu bujiji ku byerekeye kugaruka kwa Kristo kwegereje. Nyamara abishakiraga urwitwazo gusa rwo kwanga ukuri, bizibye amatwi ntibashaka kumva ubusobanuro bw’ayo magambo maze amagambo avuga ngo, “Ariko umunsi n’icyo gihe ntawe ubizi,” akomeza kuvugwa n’abakobanyi ndetse n’abandi biyitaga abakorera Kristo. Uko abantu bakangukaga maze bagatangira gushaka kumenya iby’inzira y’agakiza, abigisha mu by’idini babitambikaga imbere bakajya hagati yabo n’ukuri, bakagerageza kubamara ubwoba bakoresheje gusobanura ijambo ry’Imana uko ritari. Abo barinzi b’abahemu bafatanyije n’umushukanyi ukomeye mu murimo we, batera hejuru bati: “Ni amahoro, ni amahoro,” mu gihe Imana yo itigeze ivuga ko hari amahoro. Kimwe n’Abafarisayo bo mu gihe cya Kristo, benshi banze kwinjira mu bwami bwo mu ijuru bo ubwabo kandi babuza abandi bari bari kwinjira. Amaraso y’abo bantu bazayabazwa.II 375.3

    Abantu bo mu matorero babaga bacishije bugufi cyane kandi baritanze batizigamye ni bo akenshi babaga aba mbere mu kwakira ubwo butumwa. Abiyigishaga Bibiliya ni bo bashoboye kumenya ko ibitekerezo bisobanura iby’ubuhanuzi byabaye gikwira muri rubanda bidashingiye ku byanditswe; kandi ahantu hose abantu babaga batagenzurwa n’ubuyobozi bw’itorero, aho ari ho hose bashoboraga gucukumbura ijambo ry’Imana ubwabo. Inyigisho yo kugaruka kwa Kristo yabaga ikeneye kugereranywa na Bibiliya kugira ngo hashimangirwe ubushobozi bwayo bukomoka ku Mana.II 376.1

    Abakristo benshi batotezwaga n’abavandimwe babo batizeraga. Kugira ngo bagumane imyanya yabo mu itorero, bamwe biyemeje guceceka ibyerekeye ibyiringiro byabo; nyamara abandi bumvaga ko kuba indahemuka ku Mana bibabuza kuba bahisha uko kuri Imana yabaragije ngo bakuvuge. Benshi baciwe mu itorero nta kindi bazize uretse kuvuga ko bizera ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo. Abahuye n’iki kigereragezo cyo kwizera kwabo, aya magambo y’umuhanuzi yari ay’agaciro kenshi kuri bo: “Bene wanyu babanze bakabaca babahora izina ryanjye, baravuze bati ‘Ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebe umunezero wanyu! Ariko bazakorwa n’isoni.” 496Yesaya 66:5II 376.2

    Abamarayika b’Imana bakurikiranaga umusaruro wavaga muri ubwo butumwa bw’imbuzi babyitayeho. Ubwo muri rusange amatorero yangaga ubwo butumwa, abamarayika bisubiriragayo bababaye. Nyamara, hari hakiriho abantu benshi bari batarashungurwa ku byerekeye ukuri ko kugaruka kwa Kristo. Benshi bayobejwe n’abagabo babo cyangwa abagore babo, ababyeyi babo cyangwa abana babo, maze babemeza ko no gutega amatwi inyigisho bitaga iz’ubuyobe nk’izo zigishwaga n’Abadiventisiti ari icyaha. Abamarayika batumwe kurinda abo bantu b’indahemuka, kubera ko undi mucyo wendaga kubarasira uturutse ku ntebe y’ubwami y’Imana.II 376.3

    Abari baramaze kwakira ubwo butumwa bari bategereje kuza k’Umukiza wabo babifitiye amatsiko bitavugwa. Igihe bari biteze kumubona cyari bugufi rwose. Begerezaga icyo gihe bafite ituza ritangaje. Bakomeje kugirana umushyikirano uhamye n’Imana, barangamiye amahoro bari bagiye guhabwa mu ijuru. Nta muntu n’umwe wagize ibyo byiringiro ushobora kwibagirwa ibihe byiza bitangaje byo gutegereza bagize. Mu gihe cy’ibyumweru bike byabanzirizaga uwo munsi, ahenshi imirimo ijyana n’iby’isi yararetswe. Abizera nyakuri bagenzuraga igitekerezo cyose n’amarangamutima bibarimo nk’abari ku mariri yabo benda gupfa kandi bagiye gufunga amaso yabo ubutazongera kubona ibibera ku isi. Ntibyari ngombwa kudodesha “amakanzu yo kuzamukana gusanganira Umukiza;” 497Iki cyari igitekerezo cyahimbwe n’abashakaga kunenga ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo. Bavugaga ko Abadiventisiti badoze amakanzu bazasanganira Umukiza mu kirere bambaye. Nyamara Abadiventisiti bizera ko ikanzu yonyine abera bazaba bakeneye kugira ngo basanganire Umukiza ari “Ubutungane bwa Kristo.” Soma Yesaya 61:10; Ibyahishuwe 19:8. ariko bose bumvaga bakeneye igihamya cy’imbere mu mutima kibemeza ko biteguye gusanganira Umukiza. Amakanzu yabo yera yari ubutungane bw’ubugingo,- imico yejejwemo icyaha n’amaraso yeza ya Kristo. Abavuga ko ari ubwoko bw’Imana mbese ntibakwiriye kuba bafite umwuka nk’uwo w’umutima witanga, bakagira kumaramaza nk’uko ndetse no kwizera kudakebakeba! Iyo bakomeza kwicisha bugufi batyo imbere y’Umukiza wabo kandi bagakomeza gusuka amasengesho yabo ku ntebe y’imbabazi, bajyaga kugira imibereho irushijeho gukungahara [mu by’umwuka] kuruta iyo bafite ubu. Hariho gusenga ku rugero ruto cyane, kwemera nyakuri ibyaha byabo ku rugero ruto, kandi kutagira ukwizera kuzima bisiga benshi batagira ubuntu butangwa n’Umucunguzi wacu ku rugero rusendereye.II 377.1

    Imana yashakaga kugerageza ubwoko bwayo. Ikiganza cyayo cyatwikiriye ikosa bagiraga mu byerekeye ibihe by’ubuhanuzi. Ntabwo Abadiventisiti bashoboye gutahura iryo kosa, kandi nta n’ubwo ryashoboye gutahurwa n’intiti zo mu babarwanyaga. Ababarwanyaga baravuze bati: “Uko mugaragaza ibihe by’ubuhanuzi ni ukuri rwose. Bigaragara ko hari ikintu gikomeye kigiye kubaho; ariko si icyo Miller yavuze; ahubwo ni uguhinduka kw’abatuye isi aho kuba kugaruka kwa Kristo.”II 377.2

    Igihe bari biteze cyarahise nyamara Kristo ntiyaza gucungura ubwoko bwe. Abari barategereje Umukiza wabo bafite kwizera nyakuri n’urukundo rutaryarya, bacitse intege bikomeye cyane. Ariko kandi imigambi y’Imana yagerwagaho. Imana yageragezaga imitima y’abavugaga ko bategereje ukuza k’Umukiza. Muri bo hari harimo benshi bari baragiye bakangurwa n’ubwoba gusa nta yindi mpamvu iruta iyo ibibateye. Ibyo bahamyaga ko bizeye ntibyari byaragize icyo bikora ku mitima yabo cyangwa ku mibereho yabo. Ubwo ibyo bari biteze ko bizabaho bitabaga, abo bantu bavuze ko bo batakozwe n’isoni. Bavugaga ko n’ubundi batigeze bemera ko Kristo azaza. Babaye bamwe mu bantu ba mbere bashinyaguriraga abizera nyakuri mu kababaro bari bafite.II 377.3

    Ariko Yesu n’ingabo zo mu ijuru zose barebanaga urukundo n’impuhwe Abakristo bageragejwe kandi b’indahemuka nubwo bari batabonye icyo bari biteze. Iyo umwenda utandukanya isi igaragara n’itagaragara ukurwaho, abamarayika bajyaga kugaragara bari kwegera abo bantu bari bashikamye kugira ngo babarinde amacumu ya Satani.II 378.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents