Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 21 - UMUBURO WIRENGAGIJWE

    Ubwo William Miller na bagenzi be bamamazaga inyigisho yo kugaruka kwa Kristo, bakoraga bafite umugambi umwe rukumbi wo gukangurira abantu kwitegura urubanza. Bashakaga uko bakangura abiyita abanyadini ngo bamenye ibyiringiro nyakuri by’itorero, no kubumvisha ko bakeneye imibereho ya Gikristo ihamye. Na none kandi bakoraga bakangura abatarahindutse kugira ngo bamenye inshingano yabo yihutirwa yo kwihana no guhindukirira Imana. “Ntibigeze bagerageza guhindurira abantu kuyoboka igice runaka cyangwa itsinda mu by’idini. Ni yo mpamvu bakoranye neza n’amatsinda ndetse n’amadini yose batabangamiye imikorere na gahunda byayo.”II 379.1

    Miller yaravuze ati: “Mu mirimo yanjye yose, sinigeze ngira icyifuzo cyangwa igitekerezo cyo gushinga itorero ngo nditandukanye n’ayariho, cyangwa ngo ngirire neza rimwe maze irindi ribangamirwe. Natekerezaga kuyungura yose. Kubera gutekereza ko Abakristo bose bari kunezezwa cyane no gutegereza kugaruka kwa Kristo, kandi ko abatazashobora kubyumva nka njye nibamara kwigishwa iryo hame nabo batazabura kubikunda, ntabwo nigeze ntekereza ko bizaba ngombwa kugira amateraniro yihariye. Umugambi wanjye rukumbi wari uwo guhindurira abantu kuyoboka Imana, kuburira isi ko igihe cy’urubanza cyegereje no gutera bene wacu kugira kwitegura mu mitima bizababashisha gusanganira Imana yabo mu mahoro. Benshi mu bantu bashoboye kwihana kubw’umurimo nakoze binjiye mu matorero yariho.” 498Bliss, p.328II 379.2

    Kubera ko umurimo we werekezaga ku kubaka no gukomeza amatorero, yakiriwe neza mu gihe runaka. Ariko igihe ababwirizabutumwa n’abayobozi b’amatorero bafataga umwanzuro wo kurwanya inyigisho ivuga ibyo kugaruka kwa Kristo kandi bagashaka guhagarika ikangarana ritejwe na zo, ntibarwanirije izo nyigisho ku ruhimbi gusa, ahubwo banabujije abayoboke babo kujya mu materaniro avuga ibyo kugaruka kwa Kristo ndetse no kuvugana iby’ibyiringiro byabo mu materaniro y’ubusabane mu matorero. Bityo abizera bisanze bari mu kigeragezo gikomeye cyane kandi bagira imitima ihagaze. Bakundaga amatorero yabo kandi byari bibagoye kwitandukanya nayo; ariko ubwo babonaga ubuhamya bw’Ijambo ry’Imana busiribangwa kandi uburenganzira bwabo bwo gusoma ubuhanuzi bubangamiwe, bumvise ko kuba indahemuka ku Mana bibabuza kumvira abayobozi babo. Ntabwo abantu birengagizaga ubuhamya bw’ijambo ry’Imana bashoboraga kubafata ko bagize itorero rya Kristo, ryo “nkingi n’ishingiro ry’ukuri.” Kuva ubwo, bumvise ko nta kibi baba bakoze mu gihe bitandukanyije n’amatorero bari basanzwemo. Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1844, hafi abantu bagera ku bihumbi mirongo itanu bitandukanyije n’amatorero yabo.II 379.3

    Bijya gushyira icyo gihe, habonekaga impinduka igaragara mu matorero menshi yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Kuva mu myaka myinshi hari haragiye habaho ukwigana imigenzereze n’imigenzo by’ab’isi kwiyongeraga buhoro buhoro ariko mu buryo buhamye, ndetse ibyo bikajyana n’ubuhenebere mu by’umwuka. Ariko muri uwo mwaka, habonetse ibimenyetso byo gusubira inyuma gutunguranye ariko gukomeye mu matorero hafi ya yose. Nubwo nta muntu washoboye kuvuga impamvu zibiteye, ibyabaye ubwabyo byaragaragaraga hirya no hino kandi bikavugwa mu bitangazamakuru no ku ruhimbi.II 380.1

    Mu materaniro amwe y’itorero ry’Abapresibiteriyeni bo mu mujyi wa Filadelifiya (Philadelphia), uwitwa Barnes wanditse igitabo cy’ubusobanuro cyakoreshwaga cyane kandi akaba yari umupasitoro wayoboraga rimwe mu matorero akomeye yo muri uwo mujyi yaravuze ati: “Maze imyaka makumyabiri yose ndi umuyobozi w’itorero, ntibyigeze bimbaho yuko igihe cyo gusangirira hamwe ifunguro ryera mbura abantu mu rusengero uretse ubushize. Ariko muri iki gihe simbona ububyutse, nta no kwihana, nta no gukurira mu buntu bw’Imana kugaragara mu bavuga ko ari abizera. Nta bantu bakinsanga aho nkorera ngo tuganire iby’agakiza k’ubugingo bwabo. Gutwarwa n’iby’isi biragenda byiyongera bijyanye no kwiyongera mu bukungu, ubucuruzi n’inganda. Uko niko bimeze mu matorero yose.499Congregational Journal, May 23, 1844.II 380.2

    Mu kwezi kwa Gashyantare k’uwo mwaka, umwigisha witwaga Finney wo mu ishuri rya Oberlin yaravuze ati: “Dufite igihamya imbere yacu ko muri rusange amatorero y’Abaporotesitanti mu gihugu cyacu atemera cyangwa arwanya amavugururwa mu mico mbonera hafi ya yose abaho muri iki gihe. Hari umugabane muto gusa utari muri urwo ruhande ariko ibyo ntibibuza kuvuga ko ari rusange. Dufite kandi n’ikindi gihamya gishyigikiye ibyo tuvuga: Ni uko mu matorero yose muri rusange hatarangwa imbaraga y’ububyutse. Ubukonje mu by’umwuka buragenda bucengera mu bantu hafi ya bose, kandi burakabije biteye ubwoba. Ibitangazamakuru by’amadini mu gihugu cyose birabihamya. . . Abayoboke b’amatorero bagenda batwarwa n’ibigezweho mu buryo bukabije,- bifatanya n’abatubaha Imana mu minsi mikuru yo kwinezeza, mu mbyino, mu birori, n’ibindi. Ariko ntibikwiye ko tubivugaho byinshi cyane igihe kirekire. Birahagije gusa yuko ibihamya byiyongera kandi bigatamurura ijuru hejuru yacu byerekana ko muri rusange amatorero agenda ahenebera mu buryo bubabaje. Yagiye kure cyane y’Umukiza maze nawe ayavamo arigendera.”II 380.3

    Umwanditsi wo mu kinyamakuru cyarebaga kure mu by’idini500Religous Telescope nawe yarahamije ati: “Ntabwo twigeze tubona gusubira inyuma mu by’idini kuri rusange nk’uko bimeze ubu. Mu by’ukuri, itorero rikwiriye gukanguka maze rigashakisha impamvu y’aka kaga; kuko umuntu wese ukunda Siyoni abona ko ari akaga. Iyo twibutse uburyo uguhinduka nyakuri ari guke cyane ndetse hakanabaho agasuzuguro no kwinangira by’abanyabyaha bitagereranywa, bidutera gutaka tuvuga tuti, ‘Mbese Imana yibagiwe kuba inyabuntu? Cyangwa se urugi rw’imbabazi rwarakinzwe?’”II 380.4

    Ibyo ntibishobora kuba bidaturutse mu itorero ubwaryo. Umwijima mu by’umwuka ugwirira amahanga, amatorero n’abantu ku giti cyabo ntabwo ku ruhande rw’Imana watewe no gukurwaho k’ubufasha bw’ubuntu mvajuru, ahubwo watewe no kwirengagiza cyangwa kwanga umucyo w’Imana ku ruhande rw’abantu. Icyitegererezo gikomeye cy’uko kuri kigaragara mu mateka y’ishyanga ry’Abayahudi mu gihe cya Kristo. Kubwo kwirundurira mu isi no kwibagirwa Imana n’ijambo ryayo, imyumvire yabo yari yaracuze umwijima, imitima yabo itwarwa n’iby’isi n’irari. Bityo bari bibereye mu bujiji bwo kutamenya ibyo kuza kwa Mesiya, kandi kubw’ubwibone bwabo no kutizera banze Umucunguzi wabo. Nyamara ntabwo Imana yigeze igomwa ishyanga ry’Abayahudi uburyo bwo kumenya cyangwa kugira uruhare ku migisha y’agakiza. Ariko abantu banze kwakira ukuri batakaje ubushake bwose bwo kwakira impano y’Imana. Bahinduye “umucyo bawugira umwijima, n’ibyari umwijima babigira umucyo,” kugeza ubwo umucyo wari muri bo wahindutse umwijima. Mbega ukuntu uwo mwijima wari mwinshi!II 381.1

    Gutsimbarara ku mihango y’idini gusa, nyamara abantu bakiberaho nta mwuka wo kubaha Imana ubarangwamo. Banezeza Satani. Ubwo Abayahudi bari bamaze kwanga ubutumwa bwiza, bakomeje gutsimbarara ku mihango yabo ya kera babishishikaye, bakomeza kugundira imyumvire ko ari ishyanga ryihariye, nyamara bo ubwabo baragombaga kumenya ko Imana itakiri hagati muri bo bakabyemera. Ubuhanuzi bwa Daniyeli bwerekanaga ku buryo bugaragara igihe cyo kuza kwa Mesiya, kandi bwavuze iby’urupfu rwe mbere y’igihe mu buryo butaziguye ku buryo Abayahudi bagwabije gahunda yo kubwiga, kandi amaherezo abigisha bakuru bavuga ko umuvumo uzagera ku bantu bose bazagerageza gukora imibare ngo bamenye iby’icyo gihe. Mu binyejana byakurikiyeho Abisirayeli bagumye mu buhumyi no kwinangira, ntibita ku kurarikirwa kwakira agakiza, ntibazirikana imigisha y’ubutumwa bwiza ndetse n’umuburo ukomeye kandi uteye ubwoba waberekaga akaga barimo kubwo kwanga umucyo mvajuru.II 381.2

    Ahantu hose haboneka impamvu nk’izo, hazanaboneka ingaruka nk’izo zabayeho. Umuntu wese wiyemeza ku bushake bwe kwanga ibyo umutima umwemeza akwiriye gukora bitewe n’uko bibangamira ibyo ararikiye, amaherezo azabura ubushobozi bwo gutandukanya ukuri n’ibinyoma. Ubwenge bucura umwijima, umutimanama ukagwa ikinya, umutima ukinangira maze ubugingo bwe bugatandukana n’Imana. Aho ubutumwa buvuga iby’ukuri mvajuru busuzuguwe cyangwa bugapfobywa, itorero rizabundikirwa n’umwijima; kwizera n’urukundo bizakonja kandi kudahuza n’amacakubiri bizaryinjiramo. Abagize itorero berekeza inyungu n’imbaraga zabo mu gushaka iby’isi kandi abanyabyaha bakarushaho kwinangira ntibihane.II 381.3

    Ubutumwa bwa marayika wa mbere bwo mu Byahishuwe 14, buvuga iby’igihe cy’Imana cyo guca urubanza kandi bukaba burarikira abantu gutinya Imana no kuyiha ikuzo, bwatangiwe kugira ngo butandukanye abavuga ko ari ubwoko bw’Imana n’ibyangiza by’isi ndetse no kubakangura ngo babone imiterere yabo nyakuri yo gutwarwa n’iby’isi no gusubira inyuma. Imana yoherereje itorero ubutumwa bw’imbuzi ibunyujije muri ubu butumwa kandi iyo bwemerwa bwajyaga gukosora ibibi byatumaga abagize itorero batandukana na Yo. Iyo bakira ubutumwa mvajuru, bagacisha bugufi imitima yabo imbere y’Uwiteka kandi bagashaka kwitegura kuzagaragara imbere y’Umukiza babikuye ku mutima, imbaraga y’Imana na Mwuka wayo biba byaragaragariye muri bo. Itorero riba ryarageze kuri wa mugisha w’ubumwe bushyitse, ukwizera n’urukundo byariho mu gihe cy’intumwa, igihe abizera bari “bahuje umutima” kandi “bakavuga ijambo ry’Imana bashize amanga,” bityo “uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.” 501Ibyakozwe 4:32, 31; 2:47II 382.1

    Iyaba abavuga ko ari ubwoko bw’Imana bakiraga umucyo nk’uko ubarasira uturutse mu ijambo ry’Imana, bagera kuri bwa bumwe Kristo yabasabiye ari nabwo intumwa Pawulo yise, “ubumwe bw’Umwuka mu murunga w’amahoro.” Pawulo aravuga ati: “Hariho umubiri umwe n’Umwuka umwe, nk’uko mwahamagariwe icyiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu. Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n’umubatizo umwe.” 502Abefeso 4:3-5II 382.2

    Ibyo ni byo byiza byuzuye umugisha abantu bemeye ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo babonye. Bakomokaga mu matorero atandukanye ariko ibyabatandukanyaga bishingiye kuri ayo matorero byarasenywe, imyizerere yabashyamiranyaga yose ihinduka ubusa; ibyiringiro bidashingiye kuri Bibiliya byavugaga ko Kristo agiye kuza akamara imyaka igihumbi ari umwami w’isi birarekwa; ibitekerezo bitari iby’ukuri ku byerekeye kugaruka k’Umukiza birakosorwa; ubwibone no kwisanisha n’ab’isi birashira; amakosa arakosorwa; imitima ihurizwa hamwe, kandi urukundo n’ibyishimo biraganza rwose. Niba iyi nyigisho yarakoze ityo kuri bake bayakiriye, n’ubundi iba yarakoze ibimeze bityo ku bantu iyo baba barayakiriye.II 382.3

    Ariko muri rusange amatorero ntiyemeye iyo miburo. Abayobozi bayo ari bo bari nk’“abarinzi b’inzu ya Isirayeli,” bagombye kuba aba mbere mu gusobanukirwa n’ibimenyetso byo kugaruka kwa Yesu, bari barananiwe kwiga ukuri bagukuye mu bihamya byatanzwe n’abahanuzi cyangwa ku bimenyetso by’ibihe. Uko kwiringira iby’isi no kubirangamira byuzuraga imitima yabo, gukunda Imana no kwizera ijambo ryayo byagendaga bikendera; kandi ubwo inyigisho zivuga ibyo kugaruka kwa Kristo zigishwaga, byakanguye urwikekwe rwabo no kwinangira. Impamvu bitwaje yo kurwanya ubwo butumwa yari uko umugabane munini bwigishwaga n’abakorerabushake. Nk’uko aba kera babigenje, ubuhamya bwumvikana bw’ijambo ry’Imana babwibazagaho batya bati: “Mbese hari n’umwe mu bayobozi cyangwa mu Bafarisayo wabyemeye?” Abantu benshi babonye ko kurwanya ingingo zavugwaga zishingiye ku bihe by’ubuhanuzi bitoroshye, barwanyije kwiga ubuhanuzi, bakigisha ko ibitabo by’ubuhanuzi byafatanishijwe ikimenyetso kandi ko bidashobora gusobanuka. Abantu benshi biringiraga abapasitoro babo mu buryo bw’ubuhumyi, banze kumva umuburo; naho abandi nubwo bemeraga ukuri, ntibatinyukaga kukuvuga “batinya gucibwa mu rusengero.” Ubutumwa Imana yohereje ngo bugerageze itorero kandi buriboneze, bwerekanye ku mugaragaro ukuntu abantu batagira ingano barunduriye imitima yabo ku by’isi mu mwanya wa Kristo. Imigozi yari ibahambiriye ku isi yari ikomeye cyane kuruta uko bari barangamiye ijuru. Bahisemo kumva ijwi ry’ubwenge bw’isi maze batera umugongo ubutumwa bw’ukuri bukora ku mutima.II 383.1

    Mu kwanga umuburo wa marayika wa mbere, banze uburyo bwo kubazahura Imana yari yaratanze. Basuzuguye intumwa y’inyampuhwe yagombaga kuba yarakuyeho ibibi byabatandukanyaga n’Imana, ahubwo n’umuhati mwinshi bahindukirira gushaka kugirana ubucuti n’isi. Aho ni ho hari intandaro y’iyo mibereho iteye ubwoba yo gusaya mu by’isi, gusubira inyuma ndetse n’urupfu mu by’umwuka byariho mu mwaka wa 1844.II 383.2

    Mu gice cya 14 cy’Ibyahishuwe, marayika wa mbere akurikirwa n’uwa kabiri uvuga atya ati: “Iraguye! Iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga, ni zo ruba ry’ubusambabyi bwawo.” 503Ibyahishuwe 14:8 Ijambo “Babuloni” rikomoka kuri “Babel” kandi risobanura urudubi. Rikoreshwa mu Byanditswe bavuga uburyo bunyuranye bw’amadini avuga ibinyoma n’ahakana Imana. Mu gice cya 17 cy’Ibyahishuwe, Babuloni yerekanwa mu ishusho y’umugore, ishusho ikoreshwa na Bibiliya nk’ikimenyetso cy’itorero, umugore w’imico myiza agashushanya itorero ritunganye naho umugore wa maraya agashushanya itorero ryaguye.II 383.3

    Muri Bibiliya, imico iboneye kandi ihoraho mu isano iri hagati ya Kristo n’itorero ishushanywa mu bumwe bwo gushyingiranwa. Uhoraho yifatanyije n’ubwoko bwe binyuze mu isezerano rikomeye, abusezeranira kuba Imana yabwo, kandi na bo barahirira kumwiyegurira wenyine. Yaravuze ati: “Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose; ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira.” 504Yeremiya 3:14 Na none kandi yaravuze ati: “Kuko mbabereye umugabo.” 505Yeremiya 3:14 Kandi Pawulo nawe akoresha ishusho nk’iyo mu Isezerano Rishya igihe avuga ati: “Nabakwereye umugabo umwe, ni we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye.” 5062 Abakorinto 11:2II 384.1

    Guhemukira Kristo kw’itorero mu gihe ryamuvanagaho ibyiringiro byaryo n’urukundo rwaryo, ndetse no kwemera ko urukundo rw’iby’isi ruganza mu mitima, bigereranywa no gutatira indahiro yo gushyingiranwa. Icyaha cya Isirayeli cyo kwitandukanya n’Imana kigaragazwa muri iyo shusho; kandi urukundo rutarondoreka rw’Imana basuzuguye ako kageni, ruvugwa mu buryo bukora ku mutima ngo, “narakurahiye, nsezerana nawe, maze uba uwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.” “Wari ufite uburanga buhebuje, urahirwa ndetse umera nk’umwamikazi. Maze kwamamara kwawe kugera mu mahanga bitewe n’ubwiza bwawe, kuko bwari buhebuje, bwunguwe n’icyubahiro cyanjye naguhaye. . . Ariko wiringiye ubwiza bwawe, usambana ubitewe no kogezwa kwawe.” “Ni ukuri uko umugore ariganya umugabo we akahukana, ni ko nanjye mwandiganije wa nzu ya Isirayeli we!” “Uri umugore w’umugabo kandi ugasambana, ukaryamana n’abashyitsi aho kuryamana n’umugabo wawe!” 507Ezekiyeli 16:8, 13-15, 32; Yeremiya 3:20II 384.2

    Mu Isezerano Rishya, imvugo nk’iyi ikoreshwa habwirwa abavuga ko ari Abakristo bishakira kugirana ubucuti n’isi bakabirutisha ubuntu bw’Imana. Intumwa Yakobo iravuga iti: “Yemwe basambanyi namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana.”II 384.3

    Umugore (Babuloni) uvugwa mu Byahishuwe 17, avugwa ko “yambaye umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita; mu ntoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwe. Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo: Babuloni ikomeye, nyina w’abamaraya, kandi nyina w’ibizira byo mu isi.” Umuhanuzi aravuga ati: “Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahowe Yesu.” 508Ibyahishuwe 17:4-6 Ibirenze ibyo Babuloni ivugwa ngo, “Niwe wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.” 509Ibyahishuwe 17:18 Ubutegetsi bwamaze imyaka amagana menshi butegekesha igitugu abami bose b’ahantu hose harangwaga abizera Kristo ni Roma. Ibara ry’umuhemba n’umuhengeri, izahabu, amabuye y’agaciro n’imaragarita byose biranga mu buryo bugaragara ubwiza n’uburemere bw’icyubahiro kirenze icy’abami byari bifitwe n’ubutegetsi bw’i Roma. Ikigeretse kuri ibyo, nta bundi butegetsi butari ubwo bwajyaga kuvugwa ko, “bwasinze amaraso y’abera” nk’iryo torero ryatoteje abayoboke ba Kristo ribica urupfu rubi. Babuloni kandi iregwa icyaha cyo kwifatanya “n’abami b’isi kutemewe n’amategeko.” Mu kwitandukanya n’Umukiza no kwifatanya n’abapagani ni bwo buryo itorero ry’Abayahudi ryahindutse umusambanyi; kandi Roma nayo yihindanyije muri ubwo buryo ibinyujije mu gushaka gushigikirwa n’ubutegetsi bw’isi, bityo nayo icirwa urubanza nk’urwo.II 385.1

    Babuloni ivugwa ko ari “ nyina w’abamaraya.” Abakobwa be bashushanya amatorero yihambira ku mahame n’imigenzo yayo, kandi agakurikiza urugero rwa Babuloni rwo kwirengagiza ukuri no kwanga kwemerwa n’Imana kugira ngo abone uko yifatanya n’isi. Ubutumwa bwo mu Byahishuwe 14, butangaza kugwa kwa Babuloni bwerekeje ku madini yahoze atunganye ariko ubu akaba yarahindanye. Kubera ko ubwo butumwa bukurikira ubutumwa bw’imbuzi buvuga iby’urubanza, bugomba kwigishwa mu minsi iheruka. Bityo rero ntibwerekeje ku itorero ry’i Roma gusa, kubera ko iryo torero rimaze imyaka amagana menshi ryaraguye. Byongeye kandi mu gice cya cumi n’umunani cy’Ibyahishuwe, dusangamo ko ubwoko bw’Imana buhamaragirwa gusohoka muri Babuloni. Dukurikije uwo murongo, benshi mu bana b’Imana baracyari muri Babuloni. None se ni yahe matorero abarizwamo umugabane munini w’abayoboke ba Kristo muri iki gihe? Nta gushidikanya bari mu matorero menshi afite imyizerere ya Giporotesitanti. Mu gihe cy’itangira ry’ayo matorero, yahagarariye Imana neza ndetse n’ukuri kandi imigisha y’Imana yari kuri yo. Ndetse n’abatizera byabaye ngombwa ko babona umusaruro mwiza wavaga mu kwemera amahame y’ubutumwa bwiza. Uwiteka yabwiye Abisirayeli abinyujije mu kanwa k’umuhanuzi ati: “Maze kwamamara kwawe kugera mu mahanga bitewe n’ubwiza bwawe, kuko bwari buhebuje, bwunguwe n’icyubahiro cyanjye naguhaye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.” Nyamara ayo matorero yaraguye bitewe n’ibyifuzo nk’ibyatumye Isirayeli igerwaho n’umuvumo kandi ikarimbuka. Icyo cyifuzo cyari icyo kwigana imikorere y’abatubaha Imana no kugirana na bo ubucuti. “Wiringiye ubwiza bwawe, maze usambana ubitewe no kogezwa kwawe.” (Ezekiyeli 16:14, 15).II 385.2

    Amenshi mu matorero y’Abaporotesitanti akurikiza urugero rwa Roma rwo kugirana umubano ushingiye ku kugomera Imana igirana n’“abami b’isi,” amadini ya Leta, n’isano bagirana n’ubuyobozi bwa za Leta z’isi; ndetse n’andi madini bagamije kurebwa neza n’isi. Bityo rero, ijambo “Babuloni” (urudubi) rishobora gukoreshwa neza kuri ayo matorero yose avuga ko inyigisho zabo zikomoka muri Bibiliya, nyamara akaba arimo amatsinda atabarika afite imyizerere n’inyigisho bihabanye. Uretse kunga ubumwe n’isi mu cyaha, amatorero yitandukanyije na Roma aracyafite ibindi bintu biranga Roma.II 386.1

    Igitabo kimwe cy’itorero Gatolika ry’i Roma kiravuga kiti: “Niba itorero ry’i Roma rifite icyaha cyo gusenga ibigirwamana mu byerekeye kuramya abatagatifu, umukobwa waryo ari we torero ry’Ubwongereza (Abangilikani) na ryo rihamwa n’icyo cyaha kuko rifite insengero cumi zeguriwe Mariya mu gihe rumwe gusa ari rwo rweguriwe Kristo.” 510Richard Challoner, The Cathoric Christian Instructed, Preface, pp.21,22II 386.2

    Na Dogiteri Hopkins mu gitabo yanditse aravuga ati: “Nta mpamvu iriho yo gushingirwaho ngo hafatwe ko mwuka wa antikristo ndetse n’imikorere ye bibarwa gusa ku cyo abantu bita itorero ry’i Roma. Amatorero y’Abaporotesitanti afite umwuka ukabije muri yo wo kurwanya Kristo, kandi yageze kure cyane ku buryo atavugururwa rwose ngo ave mu gusayisha n’ubugome.” 511Samuel Hopkins, Works, vol.2, p.328II 386.3

    Ku byerekeye ugutandukana kw’itorero ry’Abaperesebuteriyani n’itorero ry’i Roma, Dogiteri Guthrie yaranditse ati: “Hashize imyaka magana atatu itorero ryacu rifashe ibendera rishushanyijweho Bibiliya irambuye kandi rifashe igitambaro cyanditswemo iyi ntero ngo, ‘Mucukumbure mu Byanditswe’ maze risohoka mu marembo y’i Roma.” Abaza ikibazo cyumvikana ati: “Mbese basohotse muri Babuloni batunganye?” 512Guthrie, The Gospel in Ezekiel, p.237II 386.4

    Uwitwa Spurgeon nawe aravuga ati: “Itorero ry’Abangilikani risa n’iryamizwe na gahunda z’amasakaramento, ariko kandi ibyo byabaye nk’ibiha urwaho kutizera gushingiye ku bucurabwenge. Abo twari dutegerejeho ibintu byiza kuruta abandi bagenda basubira inyuma bakurikiranye. Ntekereza ko umutima w’Ubwongereza wamunzwe no kutizera guciriweho iteka guhangara no kujya ku ruhimbi kukiyita ubukristo.”II 387.1

    Mbese inkomoko y’ubuhakanyi bukomeye yabaye iyihe? Ni mu buhe buryo itorero ryitandukanyije bwa mbere no gucisha bugufi kuvugwa mu butumwa bwiza? Byaturutse ku gukurikiza imikorere y’ubupagani kugira ngo itorero ryorohereze abapagani kwemera Ubukristo. No mu gihe cye, intumwa Pawulo yaravuze ati: “Amayobera y’ubugome atangiye gukora.” 5132 Abatesalonike 2:7 Mu gihe intumwa zari zikiriho, ugereranyije wasanga itorero ryari ritunganye. “Ariko bigeze ahagana mu iherezo ry’ikinyejana cya kabiri, amatorero menshi yarahindutse afata indi sura; kwa kwicisha bugufi kwa mbere kwarayoyotse, kandi uko abigishwa ba kera bagendaga bapfa, abana babo hamwe n’abantu bashya bihanaga barabasimburaga maze ubutumwa babuha ishusho nshya.” 514Robert Robinson, Ecclesiastical Researches, ch.6. Par.17,p.51. Kugira ngo babone umubare utubutse w’abihana, urugero ngenderwaho rw’ukwizera kwa Gikristo rwacishijwe bugufi, maze ingaruka iba iy’uko “umwuzure w’imico ya gipagani wisuka mu itorero, uzana n’imigenzo, imikorere ndetse n’ibigirwamana biwurangwamo.” 515Gavazzi, Lectures, p.278. Uko itorero rya gikristo ryemeraga gufashwa no gushyigikirwa n’abategetsi b’isi, ni ko ryemerwaga n’abantu benshi cyane. Nyamara nubwo bagaragaraga nk’abakristo, benshi “ntibyababujije gukomeza kwibera mu bupagani ariko by’umwihariko basengera ibigirwamana byabo mu rwihisho.” 516Ibid.,p.278.II 387.2

    Mbese ibintu nk’ibyo ntibyagiye byongera gukorwa hafi muri buri torero ryose ryiyita Abaporotestanti? Uko abayatangije, ari nabo bari bafite umwuka nyakuri w’ivugurura bagendaga bapfa, ababakomokaho barabasimburaga ubutumwa bwayo bugahabwa ishusho nshya.” Nubwo bihambiraga ku myizerere ya ba se mu buryo bw’ubuhumyi kandi bakanga kwemera ukuri kose batigeze bamenya, abana b’abagorozi bagiye kure y’urugero rwo kwicisha bugufi, kwitanga no kwanga iby’isi. Uko ni ko kwicisha bugufi kwa mbere kwabavuyemo.” Umwuzure w’imico y’ab’isi wisutse mu itorero, uzana n’imigenzo no gusenga ibigirwamana by’ab’isi.”II 387.3

    Mbega ukuntu biteye ubwoba kubona uko gukunda iby’isi ari byo bitera, “guhinduka umwanzi w’Imana,” muri iki gihe byahawe intebe mu bavuga ko ari abayoboke ba Kristo! Mbega ukuntu amatorero y’ibyamamare y’aharangwa Ubukristo hose yahabye akajya kure y’amabwiriza ya Bibiliya mubyo kwicisha bugufi, kwiyanga, kwiyoroshya no kubaha Imana! Ubwo Yohana Wesley yavugaga iby’uburyo bwiza bwo gukoresha amafaranga yaravuze ati: “Ntimugapfushe ubusa umugabane uwo ari wo wose w’iyo mpano y’agatangaza kugira ngo munezeze ibyo amaso yanyu yifuza, kubwo kwishyiraho imitako ihenze kandi idafitiye umubiri akamaro. Ntimukagire umugabane na muto mupfusha ubusa kubwo kurimbisha amazu yanyu; mu kugura ibikoresho byo mu rugo bihenze kandi bidafite akamaro; mu kugura amashusho n’amarangi by’igiciro kirekire. . . ” Ntimukagire icyo mutangira gushimisha ubwibone bw’ubuzima, no kugira ngo mutangarirwe kandi musingizwe n’abantu. . . ‘Igihe cyose muzakora ibyiza, abantu ntibazabura kubavuga neza.’ Igihe cyose mwambara ‘imyambaro y’umuhengeri n’umuhemba,’ ukifata neza buri munsi, nta gushidikanya abantu benshi bazagushimira ko uberewe, ko ugira ubuntu kandi wakira abashyitsi. Ariko ntimugashake kubahatira kubashimagiza mu buryo burenze. Ahubwo mushimishwe n’icyubahiro gituruka ku Mana.” 517Wesley, Works, Sermon 50, “The Use of Money.” Nyamara mu matorero menshi yo muri iki gihe cyacu, iyo nyigisho ntigihabwa agaciro.II 388.1

    Kwitirirwa idini runaka byahindutse rusange mu isi. Abayobozi, abanyapolitiki, abacamanza, abaganga n’abacuruzi bayoboka itorero runaka ari uburyo bwo gushaka icyubahiro no kwiringirwa n’abantu no kugera ku nyungu zabo bwite z’iby’isi. Uko ni ko bagerageza guhisha ibyo bakora bidatunganye bakabitwikiriza umwenda w’Ubukristo. Amatorero menshi, iyo ashyigikiwe n’ubukungu n’ubushobozi by’abo bantu babatijwe nyamara bagamije inyungu z’isi, ashakashakana umwete kuba ibyamamare no gufashwa. Insengero z’ibitangarirwa, zitatswe mu buryo bw’akataraboneka zubakwa ahantu abantu benshi bakunda guhurira. Abaje kuramya bambara imyenda ihenze kandi igezweho. Umuvugabutumwa ufite impano yo kunezeza abayoboke no kubakurura ahembwa umushahara munini. Mu bibwirizwa bye, ntagomba kwamagana ibyaha rusange biri mu bantu, ahubwo amagambo ye agomba kuba asize umunyu kandi aryoheye amatwi y’abakunda ibigezweho. Muri ubwo buryo, abanyabyaha bakunda ibigezweho bandikwa mu bitabo by’itorero, kandi ibyaha bigezweho bigatwikirirwa umwenda wo kwigira intungane.II 388.2

    Mu kuvuga iby’uko abantu bavuga ko ari Abakristo bitwara imbere y’ab’isi, ikinyamakuru cyamamaye cyane mu nyandiko z’iby’isi cyaravuze kiti: “Itorero ryagiye ryakira buhoro buhoro mu buryo butagaraga umwuka w’iby’iki gihe, maze rihuza uburyo bwaryo bwo gusenga n’ibyo ab’iki gihe bashaka.” “Itorero rikoresha ibintu byose birifasha gutuma iby’idini biba ibintu bikurura abantu.” Ku byerekeye imiterere y’itorero ry’Abametodisiti, umwanditsi umwe wo mu kinyamakuru cyitwa “ Independent” cyo muri New York yaravuze ati: “Umurongo utandukanya abubaha Imana n’abatayubaha uragenda usibangana uhinduka umwijima, kandi abantu bo muri ayo matsinda yombi bamaramaje bakora uko bashoboye ngo bakureho ryose itandukaniro riboneka hagati y’uburyo bihariye bwo gukora n’ibibanezeza.” “Kwamamara kw’iby’idini kuragenda kongera cyane umubare w’abantu bifuza kubona inyungu zibirimo ariko batuzuje inshingano basabwa.”II 388.3

    Uwitwa Howard Crosby yaravuze ati: “Ni ikintu gikomeye cyane kubona uburyo itorero rya Kristo ridasohoza imigambi y’Umwami waryo. Nk’uko Abayahudi ba kera baretse ukwifatanya n’amahanga asenga ibigirwamana kugakura imitima yabo ku Mana,... ni ko muri iki gihe, ku bw’ubufatanye bubi n’ab’isi batizera, itorero rya Yesu rigenda rireka uburyo bw’imibereho yaryo nyakuri bwagenwe n’Imana, bityo rikemera imigenzereze mibi y’abatubaha Kristo, rigakoresha ibitekerezo ndetse rikagera ku myanzuro ihabanye n’ibyo Imana yahishuye ndetse inarwanya gukurira mu buntu bw’Imana kose.” 518The Healthy Christian: An Appeal to the Church, pp.141,142.II 389.1

    Muri urwo rujya n’uruza rw’iby’isi no kwishakira ibinezeza, umutima wo kwiyanga n’ubwitange kubwa Kristo usa n’uwazimangatanye rwose. “Muri iki gihe abagabo bamwe n’abagore bagize itorero, bigishijwe kwigomwa kugira ngo babashe kugira icyo batanga cyangwa bakora mu murimo wa Kristo ubwo bari bakiri abana.” Ariko se ubu, igihe itorero rikeneye amafaranga, . . . nta muntu wasabwa gutanga. Oya! ahubwo hategurwa igurisha, ibitaramo bya nijoro, tombola, ibirori byo gusangirira hamwe nk’ibyabagaho mu gihe cya kera, cyangwa hagategurwa ibyo kurya runaka. Hashakwa ikintu icyo ari cyo cyose cyashimisha abantu.”II 389.2

    Uwitwa Washburn wari umuyobozi w’intara ya Wiscosin ubwo yatangagaga ubutumwa bwe bwa buri mwaka, ku itariki ya 9 Mutarama 1873 yaravuze ati: “Bisa n’aho hakenewe itegeko ryo gufunga amashuri agaragaramo gukina urusimbi. Ayo mashuri ari hirya no hino. Ndetse n’itorero (mu buryo ritagambiriye, nta gushidikanya) rimwe na rimwe usanga rikora umurimo w’umwanzi. Ibitaramo bigamije gusaba abantu impano, gahunda zo gusaba impano na za tombora rimwe na rimwe bikorwa mu rwego rwo gufasha imigambi y’idini n’ibikorwa by’ubugiraneza, nyamara akenshi iyo migambi nta gaciro iba ifite. Iriya mikorere yose ni inzira zo kubona amafaranga kandi uyatanze nta cyo yungutse. Nta kintu na kimwe gisenya imico mbonera cyangwa cyangiza intekerezo ku rubyiruko, nko kubona amafaranga cyangwa umutungo umuntu atagize icyo akora. Kubera ko abantu b’abanyacyubahiro bishora muri ibyo bikorwa byo gushakishiriza ku mahirwe ndetse no korohereza intekerezo zabo batekereza ko amafaranga agomba gutangirwa umugambi mwiza, nta gitangaje ko urubyiruko rwo mu gihugu akenshi rwiroha mu ngeso iterwa no gutwarwa n’imikino ya tombora.”II 389.3

    Umwuka wo kwihwanya n’ab’isi uragenda wigarurira amatorero menshi aharagwa ubukristo hose. Uwitwa Robert Atkins, mu kibwirizwa yabwiririje mu murwa mukuru w’Ubwongereza (London), yerekanye ishusho yijimye y’uburyo gusubira inyuma mu by’umwuka biganje mu Bwongereza agira ati: “Abantu b’intungane nyakuri bagabanyutse ku isi, kandi ubona nta muntu ubyitayeho. Muri buri torero, abantu bavuga ko ari abanyadini muri ibi bihe byacu, usanga ari abantu bakunda n’iby’isi, bigana iby’ab’isi bakora, bakunda ibyiza byayo kandi baharanira icyubahiro. Bahamagariwe kubabarana na Kristo, ariko iyo bahuye n’akaga basubira inyuma. . . Ubuhakanyi, ubuhakanyi, ubuhakanyi ngibyo ibigaragara ku miryango y’amatorero yose; nyamara iyo bajya kubimenya, iyo bajya kubyumva, bajyaga kugira ibyiringiro se! Ahubwo barivugira bati: “Turakize, dufite umutungo mwinshi, kandi ntacyo dukennye rwose.’” 519Second Advent Library, tract No.39II 390.1

    Icyaha gikomeye Babuloni iregwa ni uko “yateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwayo.” Iki gikombe gisindisha iha abatuye isi cyerekena inyigisho z’ibinyoma Babuloni yemeye zikomoka ku kwifatanya n’abakomeye bo ku isi mu buryo butemewe n’amategeko.II 390.2

    Kugirana ubucuti n’ab’isi kwangiza ukwizera kw’itorero rishushanywa na Babuloni maze ku ruhande rwaryo na ryo rikayobya abatuye isi rikoresheje inyigisho zaryo zihabanye n’ukuri kumvikana neza kandi gushyitse kw’Ibyanditswe Byera.II 390.3

    Roma yakuye Bibiliya mu bantu kandi isaba abantu bose kwemera inyigisho zayo mu mwanya wa Bibiliya. Umurimo w’Ubugorozi wari ugendereye kugarura ijambo ry’Imana mu bantu; ariko se mbese si ukuri ko mu matorero yo mu gihe cyacu abantu bigishwa gushingira kwizera kwabo ku mategeko n’inyigisho by’itorero ryabo mu mwanya wo gushingira ku Byanditswe Byera? Ubwo Charles Beecher yavugaga ku matorero y’Abaporotesitanti, yaravuze ati: “Bababazwa n’ijambo ryose rivuzwe rirwanya imyemerere yayo nk’uko abapadiri bashoboraga kubabazwa n’ijambo ribi ribuzanya kubaha abatagatifu n’abapfuye bahowe kwizera kwabo. . . . Amatorero y’ibwirizabutumwa y’Abaporotesitanti yafatanye mu biganza cyane ku buryo muri yo yose nta muntu ushobora kuba umubwirizabutumwa aho ari ho hose atabanje kwemera igitabo kindi kibangikanywa na Bibiliya. . . Ntabwo byaba ari ugukekeranya umuntu aramutse avuze ko ubushobozi bw’indongozi z’amatorero ubu bwatangiye kubuzanya Bibiliya mu by’ukuri nk’uko Roma yabikoze, nubwo babikora mu buryo butagaragara neza.” 520Sermon on “The Bible a Sufficient Creed,” delivered at Fort Wayne, Indiana, February 22, 1846.II 390.4

    Igihe abigisha b’indahemuka bamamazaga ijambo ry’Imana, habonetse abantu b’intiti ndetse n’ababwiriza bavuga ko basobanukiwe n’Ibyanditswe, maze barwanya inyigisho nzima bavuga ko ari ubuhakanyi, bityo bayobya abashakaga kumenya ukuri. Iyo abatuye isi bataza gusindishwa n’inzoga bateretswe na Babuloni ku rwego ruhanitse, abantu benshi bajyaga kwemezwa kandi bagahindurwa n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana kumvikana kandi gucengera mu mitima. Ariko kwizera kw’idini kumeze nk’ukujijisha cyangwa nk’ukuvuguruzanya ku buryo abantu bagera aho batabasha kumenya ibyo batakwizera ko ari ukuri. Icyaha cyo kutihana kw’ab’isi kiri ku muryango w’itorero.II 391.1

    Ubutumwa bwa marayika wa kabiri bwo mu Byahishuwe 14, bwabwirijwe bwa mbere mu mpeshyi y’umwaka wa 1844, kandi icyo gihe bwari bwerekeje by’umwihariko ku matorero yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho imiburo yerekeye urubanza yari yaravugiwe cyane nyamara ntiyitabwaho mu buryo bukomeye, kandi ni naho ubuhenebere mu matorero bwari bwarihuse cyane. Ariko ubutumwa bwa marayika wa kabiri ntibwasohoye bwose mu mwaka wa 1844. Icyo gihe amatorero yagize kugwa mu by’imico-mbonera bitewe n’uko yanze umucyo w’ubutumwa bujyanye no kugaruka kwa Kristo; ariko uko kugwa ntikwabaye kurambarara burundu. Uko bakomezaga kwanga ukuri kudasanzwe kugenewe iki gihe, ni ko barushagaho guhenebera. Nyamara igihe cyari kitaragera cyo kuvuga ngo, “Iraguye , iraguye Babuloni . . . yateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwawo.” Babuloni yari itaramara gusindisha amahanga. Umwuka wo kwishushanya n’isi no kutita ku kuri gushungura abantu kugenewe iki gihe biracyariho kandi byagiye biganza mu matorero yose afite imyizerere ya Giporotesitanti ari mu bihugu byose birangwamo Ubukristo; kandi ayo matorero na yo arebwa n’ubutumwa bukomeye kandi buteye ubwoba bwa marayika wa kabiri. Ariko kandi umurimo w’ubuhakanyi nturagera ku rugero ruheruka.II 391.2

    Bibiliya ivuga ko mbere yo kugaruka k’Umukiza, Satani azakorana “imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhendanyi bwose bwo gukiranirwa;” 5212 Abatesalonike 2:9-11 kandi ko “ku batemeye ukuri ngo bakizwe” bazarekerwa mu mwuka w’“ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma.” Igihe ibi byangombwa bizaba bimaze kuzuzwa, kandi kwifatanya kw’itorero n’isi bikagerwaho mu buryo bwuzuye aharangwa Ubukristo hose, ni bwo kugwa kwa Babuloni kuzuzura. Izo mpinduka zigenda buhoro buhoro, kandi ugusohora guheruka k’ubutumwa bwo mu Byahishuwe 14:8 kuzabaho mu gihe kizaza.II 391.3

    Nubwo hari umwijima mu by’umwuka ndetse no gutandukana n’Imana birangwa mu matorero agize Babuloni, umugabane munini w’abayoboke nyakuri ba Kristo baracyarangwa muri ayo matorero. Muri bo harimo benshi batigeze bumva ukuri kudasanzwe kugenewe iki gihe. Hari benshi batanyuzwe n’uko bari muri iki gihe kandi bifuza cyane kubona umucyo uruseho. Bashakisha ishusho ya Kristo mu matorero barimo ariko ntibayibone. Uko ayo matorero azagenda arushaho kujya kure y’ukuri maze akifatanya cyane n’isi, ni ko itandukaniro hagati y’ayo matsinda yombi rizarushaho kuba rinini, kandi ayo matsinda atandukane. Igihe kizagera ubwo abakunda Imana kuruta byose batazashobora gukomeza komatana n’“abakunda ibibanezeza kuruta Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako.”II 392.1

    Nk’ingaruka yo kutita ku miburo itatu yo mu Byahishuwe 14:6-12, igice cya 18 cy’Ibyahishuwe cyerekana igihe itorero rizaba ryuzuje ibyangombwa byavuzwe na marayika wa kabiri, kandi abana b’Imana bazaba bakiri muri Babuloni bazahamagarirwa kwitandukanya na yo. Ubu butumwa ni bwo butumwa buheruka buzabwirwa isi; kandi buzarangiza umurimo wabwo. Igihe “abatizeye iby’ukuri bose ahubwo bakishimira gukiranirwa” 5222 Abatesalonike 2:12 bazarekwa ngo bakire ubuhakanyi bukomeye kandi ngo bizere ikinyoma, ni bwo umucyo w’ukuri uzamurikira abafite imitima yiteguye kuwakira, kandi abana b’Imana bose bakiri muri Babuloni bazumvira iri hamagara ngo: “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo” 523Ibyahishuwe 18:4II 392.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents