Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 22 - UBUHANUZI BWASOHOYE

    Mu muhindo w’umwaka wa 1844, ubwo igihe Kristo yari yitezwe kugaruka cyahitaga, abari barategereje kugaruka kwe bafite kwizera bamaze igihe runaka mu majune no mu gushidikanya. Nubwo ab’isi bababonaga nk’abatsinzwe ruhenu kandi bakagaragara ko bishingikirije ku binyoma, isoko yo guhumurizwa kwabo yakomeje kuba ijambo ry’Imana. Benshi bakomeje kwiga Ibyanditswe, bongera kugenzura ibihamya byo kwizera kwabo kandi bakigana ubushishozi ubuhanuzi kugira ngo babone umucyo uruseho. Ubuhamya bwa Bibiliya bari bishingikirijeho bwari busobanutse kandi butagira ikindi bwakongerwaho. Ibimenyetso bitashoboraga kwibeshya byerekanaga ko kugaruka kwa Kristo kwegereje. Umugisha udasanzwe w’Uwiteka wagaragariye mu guhinduka kw’abanyabyaha ndetse n’ububyutse mu by’umwuka bwabaye mu Bakristo, byari byarahamije ko ubutumwa bwabo bukomoka mu ijuru. Kandi n’ubwo abizera batashoboye gusobanura impamvu babuze icyo bari bategereje, bumvaga biringiye ko Imana ari yo yabayoboye mu byo banyuzemo.II 393.1

    Ubuhanuzi bari barabonye bujyanye n’igihe cyo kugaruka kwa Kristo, bwari bukubiyemo amabwiriza ajyanye n’igihe kidasanzwe cyo gushidikanya no kubura icyo bakora, kandi bwabateraga ubutwari bwo gutegereza bihanganye bafite kwizera kuko ibyari nk’umwijima mu ntekerezo zabo byagombaga gusobanuka igihe gikwiriye kigeze.II 393.2

    Muri ubwo buhanuzi harimo ubwa Habakuki 2:1-4; buvuga buti: “Nzahagarara hejuru y’umunara, aho ndindira; kandi nzarangaguza ndeba aho ari, numva icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye. Maze Uwiteka aransubiza ati: “Andika ibyerekanywe, ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire. Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, n’aho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza, ntibizahera. Dore umutima we wishyize hejuru; ntumutunganyemo, ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.”II 393.3

    Byegereje umwaka wa 1842, amabwirizwa yatanzwe muri ubu buhanuzi avuga, “kwandika ibyerekanywe no kubigaragaza ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire,” yari yarateye Charles Fitch gutegura imbonerahamwe y’ubuhanuzi kugira ngo agaragaze iyerekwa rya Daniyeli n’iryo mu Byahishuwe. Ishyirwa ahagaragara ry’iyo mbonerahamwe ryafashwe nk’aho ari isohozwa ry’itegeko ryatanzwe n’umuhanuzi Habakuki. Nyamara, nta muntu n’umwe wamenye ko gutinda kugaragara ko kwabayeho mu isohora ry’iryo yerekwa (ari cyo gihe cyo gutegereza) kwari kwaravuzwe muri ubwo buhanuzi. Nyuma yo kutabona ibyo bari biteze, aya magambo avugwa mu Byanditswe yumvikanye neza: “Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho, kandi ntibizabeshya; naho byatinda ubitegereze; kuko kuza ko bizaza, ntibizahera. .. . ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.”II 394.1

    Umugabane umwe w’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli nawo wari isoko y’imbaraga n’ihumure ku bizera. Uwo mugabane w’ubuhanuzi uravuga uti: “Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti, ‘Mwana w’umuntu, uyu mugani ucibwa mu gihugu cya Isirayeli usobanurwa ute, ngo iminsi iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe? Noneho ubabwire uti, ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo. . . ‘Iminsi igeze hafi, n’iyerekwa ryose rigiye gusohozwa. Nta yerekwa ry’ibinyoma cyangwa ubupfapfa bwo kwihakirizwa, bizongera kuba mu nzu ya Isirayeli. Kuko ndi Uwiteka nzavuga, kandi ijambo nzavuga rizasohora. Ntabwo rizongera kurazikwa, kuko mu minsi yanyu mwa ab’inzu y’ubugome mwe, nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.” “Ab’inzu ya Isirayeli baravuga bati: ‘Iyerekwa yabonye rizasohora bishyize kera, kandi ahanura ibihe bikiri kure cyane. Nuko rero ubabwire uti, ‘Uku niko Umwami Uwiteka avuga ngo: “Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, ahubwo ijambo nzavuga rizasohora.” 524Ezekiyeli 12:21-25. 27, 28II 394.2

    Abo bari bategereje barishimaga, kuko bari bizeye ko wa wundi umenyera iherezo mu itangiriro yari yaritegereje mu myaka myinshi, abona ugucika intege kwabo mbere y’igihe. Yari yarabahaye amagambo atera ubutwari n’ibyiringiro. Iyo hatabaho uwo mugabane w’Ibyanditswe Byera wabasabaga gutegereza bihanganye no gushingira ibyiringiro byabo mu ijambo ry’Imana, ukwizera kwabo kwajyaga kudohoka muri icyo gihe cy’ikigeragezo.II 394.3

    Umugani w’abakobwa cumi uvugwa muri Matayo 25 na wo werekana ibyabaye ku Badiventisiti. Muri Matayo 24, ubwo Kristo yasubizaga ikibazo cy’abigishwa be bamubazaga ibyerekeye ikimenyetso cyo kugaruka kwe n’icy’imperuka y’isi, yababwiye bimwe mu bizabaho by’ingenzi mu mateka y’isi no mu mateka y’itorero uhereye igice cyo kuza kwe kwa mbere ukageza igihe cyo kugaruka kwe. Ibimenyetso ni byo ibi: gusenyuka kwa Yerusalemu, igihe cy’umubabaro ukomeye w’itorero utewe no gutotezwa n’abapagani ndetse n’ubupapa, ukwijima kw’izuba n’ukwezi ndetse no kugwa kw’inyenyeli. Nyuma y’ibyo, yavuze ibyo kuza k’ubwami bwe kandi aca umugani w’amatsinda abiri atandukanye y’abagaragu bategereje kuza kwe. Igice cya 25 cy’ubutumwa bwa Matayo gitangiraza aya magambo: “Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi.” Muri aya magambo hagaragazwa itorero ryo mu minsi y’imperuka, rya rindi ryavuzwe mu iherezo ry’igice cya 24. Muri uyu mugani ibizaba ku b’itorero ryo mu minsi iheruka byerekanwe hifashishijwe imfashanyigisho y’ibyabaga mu bukwe bwo mu burasirazuba.II 395.1

    “Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi, bajyanye amatabaza yabo bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. Abapfu bajyanye amatabaza yabo, ntibajyana n’amavuta: ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo. Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira. Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘Umukwe araje! nimusohoke mumusanganire.”II 395.2

    Ukugaruka kwa Kristo, nk’uko kwavuzwe n’ubutumwa bwa marayika wa mbere, kwagereranyijwe no kuza k’Umukwe. Umurimo mugari w’ivugurura wabayeho bitewe no kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo kwegereje ugereranywa no kwitabira ubukwe kw’abakobwa cumi. Amatsinda abiri y’abantu agaragara muri uwo mugani, nk’uko agaragara muri Matayo 24. Bose bari bafashe amatara yabo, (Bibiliya) kandi bari bayobowe n’umucyo wayo maze bajya gusanganira Umukwe. Ariko mu gihe “abakobwa b’abapfu bafataga amatara yabo, ntibajyanye n’amavuta ku ruhande,” “abakobwa b’abanyabwenge bo bajyana andi mavuta ku ruhande n’amatara yabo.” Aba bakobwa b’abanyabwenge bari barakiriye ubuntu bw’Imana, imbaraga ya Mwuka Muziranenge yabagiraga bashya kandi ikabamurikira ni yo yatumaga ijambo ry’Imana riba itara rimurikira ibirenge byabo n’umucyo umurika mu nzira bacamo. Kugira ngo basobanukirwe n’ukuri, bari barize Ibyanditswe Byera bafite gutinya (kubaha) Imana, kandi bashakashakanye umwete ubutungane bw’umutima n’ubugingo. Bari bafite ibyababayeho buri muntu ku giti cye byihariye. Bari bizeye Imana n’ijambo ryayo bitashoboraga gusenywa n’uko batabonye icyo bari biteze ndetse no gutinda kwacyo. Abandi, “bafashe amatara yabo, ntibajyana amavuta ku ruhande.” Bari bagiye batabanje gutekereza. Ubutumwa bukomeye bumvise bwari bwarakanguye ubwoba bwabo, ariko bari barishingikirije ku kwizera kwa bagenzi babo, banyurwa gusa n’umucyo udafite ishingiro waturukaga ku marangamutima meza yari abarimo badasobanukiwe ukuri neza cyangwa ngo bamenye iby’umurimo nyakuri w’ubuntu ukorerwa mu mitima. Abo bari baragiye gusanganira Umukiza bafite ibyiringiro byo kubona ingororano uwo mwanya, nyamara ntibari biteguye kwihanganira gutinda cyangwa kutabona ibyo biteze. Nuko igihe ibigeragezo byazaga, ukwizera kwabo kwaracogoye kandi umucyo wari ubarimo urakendera.II 395.3

    “Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.” Uko gutinda k’Umukwe kugereranya kurangira kw’igihe Umukiza yari ategerejwemo, gucika intege, ndetse n’ibyo bisa no gutinda. Muri icyo gihe cy’amajune, ugukanguka kw’abafite ukwizera kw’amajyejuru kandi badashikamye kwatangiye kuyoyoka, kandi umuhati wabo utangira kudohoka. Nyamara abari bafite ukwizera gushingiye ku kuba bari bazi Bibiliya buri wese ku giti cye, bari bafite urutare bahagazeho rutashoboraga guhirikwa n’imiraba yo kutabona ibyo bari biteze. “Bose barahunikira, barasinzira.” Itsinda rimwe ntacyo ryari ryitayeho kandi ryari ryaretse ukwizera kwaryo. Irindi tsinda ryari ritegereje ryihanganye kugeza igihe umucyo uruseho wagombaga gutangirwa. Nyamara mu ijoro ry’ibigeragezo, aba bari bategereje bihanganye basaga n’abatakaje umwete wabo no kwitanga kwabo ku rugero runaka. Abari bafite kwizera kudashikamye kandi bafite umutima ufata impu zombi, ntibashoboraga kwishingikiriza ku kwizera kwa bagenzi babo. Buri wese yagombaga guhagarara agashikama ku giti cye cyangwa akagwa ku giti cye.II 396.1

    Muri icyo gihe, gukabya mu kwizera kwatangiye kugaragara. Abantu bamwe bari baragaragaweho kuba abizera b’abanyabwuzu mu kwakira ubutumwa, batangiye kureka ijambo ry’Imana kandi ari ryo muyobozi utibeshya. Bavugaga ko bayobowe na Mwuka, maze birundurira mu kuyoborwa n’amarangamutima yabo n’ibitekerezo byabo. Hari bamwe bagaragazaga umwete ushingiye ku buhumyi no gukabya mu kwizera, bakamagana abantu bose batemeraga amatwara yabo. Ibitekerezo byabo n’imikorere yabo by’ubwaka ntabwo byakunzwe n’umugabane munini w’Abadiventisiti; nyamara bakomezaga gukora baharabika umurimo w’ukuri.II 396.2

    Akoresheje ubu buryo, Satani yashakaga kurwanya no kurimbura umurimo w’Imana. Abantu bari barakanguwe bikomeye cyane n’ubutumwa bw’Abadiventisiti. Abanyabyaha ibihumbi byinshi bari barahindutse, kandi abantu b’indahemuka bitangiraga umurimo wo kwamamaza ukuri ndetse no muri cya gihe cyo gutinda. Umwami w’ibibi yakomezaga gutakaza abantu be; kandi kugira ngo akoze isoni umurimo w’Imana, yashatse uko yashuka abavuga ko bafite ukwizera no kubatera kuba abahezanguni. Bityo abamukorera bari biteguye kuririra ku ikosa ryose, gutsindwa kose ndetse n’igikorwa cyose kidatunganye maze bakabishyira imbere ya rubanda babikuririje kugira ngo bangishe abantu Abadiventisiti ndetse no kwizera kwabo. Bityo, uko yashoboraga kugira umubare munini w’abantu atera kwizera ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo kandi mu mitima yabo bagengwa n’imbaraga ye, ni ko yari kubyungukiramo cyane atera abantu kubahanga amaso nk’abahagarariye abizera bose.II 396.3

    Satani ni we “murezi wa benedata,” kandi umwuka we ni wo utera abantu kujora amakosa n’inenge by’abantu b’Imana no kubashyira ku karubanda nyamara ibyiza bakora ntibyigere byitabwaho. Igihe Imana iri ku murimo wo gukiza abantu, Satani na we ahora akora ubudatuza. Iyo abana b’Imana baje imbere y’Uwiteka, Satani na we aza hagati yabo. Mu bubyutse bwose bubaho, Satani aba yiteguye kuzanamo abantu batejejwe mu mitima ndetse na ba nyamujya irya n’ino. Igihe bene abo bemeye ingingo zimwe z’ukuri maze bakabarwa mu bizera, Satani arabakoresha kugira ngo yinjize inyigisho ziyobya abatari maso. Nta muntu n’umwe uhamywa ko ari Umukristo nyakuri bitewe n’uko aboneka ko abarizwa mu itsinda ry’abana b’Imana, ndetse n’iyo yaba aboneka mu rusengero kandi akaza ku meza y’Umwami. Satani akunze kuhaba kenshi mu bihe by’imihango y’ingenzi yihindurije mu ishusho y’abantu runaka ashobora gukoresha nk’abakozi be.II 397.1

    Satani arwanya n’agatambwe gato cyane ubwoko bw’Imana butera mu rugendo rwabwo bugana mu murwa wo mu ijuru. Mu mateka yose yaranze itorero, nta vugurura ryigeze rikorwa ngo ribure gusakirana n’imbogamizi zikomeye. Mu gihe cya Pawulo niko byagenze. Aho yashingaga itorero hose, habagaho abantu bavuga ko bizera nyamara bakinjiza ubuyobe mu itorero ku buryo iyo bwakirwa, bwari gukuraho urukundo abantu bakundaga ukuri nta kabuza. Luteri nawe yahuye no guhangayika gukomeye ndetse n’umubabaro biturutse ku mukorere y’abari bafite gukabya mu kwizera. Bavugaga ko Imana yavuganye nabo mu buryo butaziguye, kandi kubw’izo mpamvu bakazana ibitekerezo byabo n’imyumvire yabo maze bakabiha agaciro kuruta ibyo Ibyanditswe Byera bihamya. Abantu benshi bari babuze kwizera no kumaramaza nyamara bakagira umwuka wo kumva bihagije, kandi bagakunda kumva no kuvuga ibintu bishya, baguye mu gishuko cy’abo bigisha bashya maze bifatanya n’abakorera Satani mu murimo wabo wo gusenya ibyo Imana yari yaratumye Luteri kubaka. N’abayoboke ba Wesley na bo ndetse n’abandi bahesheje isi umugisha kubw’imirimo yabo no kwizera kwabo, kuri buri ntambwe yose bagiye bahura n’imitego ya Satani batezwe n’abantu b’abaka, badafite intekerezo zihamye ndetse n’abatejejwe bishoye mu bwaka bw’uburyo bwose.II 397.2

    William Miller nta mpuhwe yagiriraga iyo mikorere yaganishaga ku bwaka. Kimwe na Luteri yavuze ko umwuka wose ugomba gusuzumwa n’ijambo ry’Imana. Miller yaravuze ati: “Muri iyi minsi yacu Umwanzi Satani afite ubutware bukomeye ku ntekerezo z’abantu bamwe. None se twamenya dute umwuka ubakoresha uwo ari wo? Bibiliya irasubiza iti, “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” . . . Hariho imyuka myinshi yadutse ku isi; kandi dusabwa kugenzura imyuka. Umwuka wose utadutera kubaho twirinda, dukiranuka kandi twubaha Imana muri iyi isi ya none, ntabwo uwo ari Mwuka wa Kristo. Nemera rwose ndashikinya ko Satani akorera byinshi mu buryo budasanzwe muri ayo matsinda y’inzaduka. . . Abantu benshi muri twe bibwira ko ari abantu bejejwe, bakurikiza imigenzo y’abantu, kandi uko bigaragara ntabwo bazi ukuri nk’uko abatejejwe na bo bameze.” 525Bliss., pp.236,237. “Umwuka w’ubuyobe uzadukura mu kuri; ariko Mwuka w’Imana uzatuyobora ku kuri. Ariko wagira uti, ‘umuntu ashobora kuba ari mu buyobe nyamara akibwira ko ari mu kuri.’ None se ibyo ni ibiki? Twasubiza yuko Mwuka w’Imana n’ijambo ryayo bitavuguruzanya. Niba umuntu yigenzuje ijambo ry’Imana, maze akabona ari mahwi rwose ahuje n’ijambo ry’Imana ryose, ubwo ni bwo yakwizera ko afite ukuri. Ariko nabona ko umwuka umuyobora udahuje n’amategeko y’Imana cyangwa Bibiliya, agendane ubushishozi, nibitaba bityo azafatwa n’umutego w’umwanzi Satani.” 526The Advent Herald and Signs of Times Reporter, vol.8, No.23 (Jan. 15, 1845).“Nagiye mbona kenshi ibihamya biruseho by’ubutungane bwo mu mutima mbibwiwe no mu maso h’umuntu ndetse n’imvugo iziga kuruta kubibwirwa n’urusaku rw’abakristo bamwe.” 527Bliss, p.282.II 398.1

    Mu gihe cy’ubugorozi abanzi babwo bageretse ibibi byose byaterwaga n’ubwaka ku bantu bakoraga bashishikariye kuburwanya. Ibintu nk’ibyo kandi byakozwe n’abarwanyaga itsinda ry’Abadiventisiti. Ubwo bari badashimishijwe no kwiyerekana mu buryo butari bwo ndetse no gukabya amakosa y’abahezanguni n’abaka, bagerageje gukwirakwiza amakuru atari ay’ukuri atari afite n’agasanira na gato k’ukuri. Abo bantu bakoreshwaga n’urwikekwe n’urwango. Amahoro yari yahungabanyijwe no kwamamaza ubutumwa bw’uko Kristo ari hafi kugaruka. Bari bahangayikishijwe n’uko byaba ari ukuri, nyamara bakiringira ko atari byo, kandi iryo ni ryo ryari ibanga ry’urugamba bariho barwanya Abadiventisiti no kwizera kwabo.II 398.2

    Kuba abantu bake b’abaka bari barinjiye mu murongo w’Abadiventisiti, ibyo ntibyari impamvu yo gufatiraho umwanzuro uvuga ko iryo tsinda ridakomoka ku Mana nk’uko kubaho kw’abaka n’abashukanyi mu itorero ryo mu gihe cya Pawulo cyangwa icya Luteri, bitaba impamvu ihagije yo guciraho iteka umurimo bakoraga. Nimureke ubwoko bw’Imana bukanguke buve mu bitotsi maze butangire umurimo wo kwihana n’uw’ubugorozi bwivuye inyuma. Nimutyo bucukumbure Ibyanditswe Byera kugira ngo bumenye ukuri nk’uko kuri muri Yesu; nimutyo bwiyegurire Imana butizigamye, kandi ntihazabura ikimenyetso kigaragaza ko Satani akorana imbaraga kandi ari maso. Azerekana ububasha bwe akoresheje ubushukanyi bushoboka bwose, yifashishe abamarayika bose bacumuye bo mu ngoma ye.II 398.3

    Ntabwo kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo ari byo byateje ubwaka n’amacakubiri. Ibyo byatangiye kugaragara mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1844, ubwo Abadiventisiti bari mu gihe cyo gushidikanya n’amajune kubw’ingorane zigaragara barimo. Kubwiriza ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubw’“urusaku rwa mu gicuku”, byerekezaga mu buryo butaziguye ku gukuraho ubwaka (gukabya mu myizerere) n’amacakubiri. Abagize uruhare muri ibyo bikorwa bikomeye barumvikanaga bagahuza; imitima yabo yari yuzuwemo urukundo bakundana ubwabo kandi bagakunda na Yesu bari biteguye kubona bidatinze. Ukwizera kumwe n’ibyiringiro by’umugisha bimwe bari bafite, byarabazamuraga bikabashyira hejuru y’ubushobozi ubwo ari bwo bwose bw’abantu kandi bibabera ingabo ibakingira ibitero bya Satani. II 399.1

    “Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira. Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo, ‘Umukwe araje! Nimusohoke mumusanganire!’ Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo.” 528Matayo 25:5-7 Ku mpeshyi y’umwaka wa 1844, hagati muri icyo gihe byari byaratekerejwe mbere ko iminsi 2300 yagombaga kurangira, no ku muhindo w’uwo mwaka, aho baje gusanga ko ya myaka igera, ubutumwa bwavuzwe mu magambo y’Ibyanditswe Byera ngo, “Dore, Umukwe araje!”II 399.2

    Icyateye abantu kugira iyi myumvire ni uko bavumbuye ko itegeko ry’umwami Artaxerxes ryo gusana Yerusalemu (itegeko ryabaye intangiriro y’igihe cy’iminsi 2300) ryashyizwe mu bikorwa mu muhindo w’umwaka wa 457 mbere ya Kristo aho kuba mu itangira ry’uwo mwaka nk’uko bamwe bari barabyizeye mbere. Iminsi 2300 yabazwe bahereye ku muhindo w’umwaka wa 457 kandi irangira mu muhindo w’umwaka wa 1844.II 399.3

    Ingingo zimwe zavuye mu Isezerano rya Kera nazo zerekanye ko mu gihe cy’umuhindo ari bwo igikorwa gishushanya “kwezwa kw’ubuturo bwera” cyagombaga kubaho. Ibi byagaragaye neza ubwo abantu bakangukiraga kureba uburyo ibimenyetso byerekanaga kuza kwa Kristo bwa mbere byasohoye.II 399.4

    Gutambwa k’umwana w’intama wa Pasika byari igishushanyo cy’urupfu rwa Kristo. Intumwa Pawulo aravuga ati: “Pasika yacu yatambwe ari we Kristo.” 5291 Abakorinto 5:7 Iseri ry’imbuto z’umuganura ryazungurizwaga imbere y’Uwiteka mu gihe cya Pasika, ryashushanyaga umuzuko wa Kristo. Ubwo Pawulo yavugaga iby’umuzuko w’Umukiza ndetse n’uw’abe bose yaravuze ati: “Kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka ubwo azaza.” 5301 Abakorinto 15:23 Nk’uko iseri ry’imbuto ryazunguzwaga ryarabaga ari imbuto zihishije zakurwaga mu murima mbere y’uko basarura, Kristo na we ni umuganura w’uwo musaruro udapfa w’abacunguwe bazateranyirizwa mu kigega cy’Imana ubwo umuzuko dutegereje uzabaho.II 400.1

    Ibyo bimenyetso byarasohoye tutarebeye ku byabayeho gusa ahubwo no ku gihe byabereye. Ku munsi wa cumi na kane w’ukwezi kwa mbere kw’Abayahudi, kuri uwo munsi n’uko kwezi ni ho umwana w’intama wa Pasika yajyaga atambwa kandi bikaba byari bimaze ibinyejana cumi na bitanu. Kuri uwo munsi ubwo Kristo yari amaze gusangira Pasika n’abigishwa be, ni ho yashyizeho umuhango wagombaga kuzajya ubibutsa iby’urupfu rwe, nka “Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Mu ijoro ry’uwo munsi kandi ni ho yafashwe n’abagome kugira ngo abambwe kandi yicwe. Kandi nk’uko Umukiza wacu (washushanywaga n’iseri ry’imbuto ryazungurizwaga) yazutse mu bapfuye ku munsi wa gatatu, ni ko aba “umuganura w’abasinziriye,” 5311 Abakorinto 15:20 n’urugero rw’abera bose bagomba kuzazuka bafite “umubiri wo gucishwa bugufi” uzahindurwa, kandi “akawushushanya n’umubiri w’ubwiza bwe.” 5321 Abakorinto 15:20II 400.2

    Ni muri ubwo buryo, ibishushanya kugaruka k’Umukiza bigomba gusohora mu gihe cyerekanwe n’ibimenyetso. Muri gahunda yo mu gihe cya Mose, kwezwa k’ubuturo bwera cyangwa se Umunsi mukuru w’Impongano, byabaga ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi kw’Abayuda (Abalewi 16:29-4), igihe umutambyi mukuru ubwo yabaga amaze guhongerera ibicumuro by’Abisirayeli bose, kandi amaze gukura ibyaha byabo mu buturo bwera, yarasohokaga agaha abantu umugisha. Bityo, abantu bizeraga ko Kristo Umutambyi wacu mukuru uruta abandi azaza kweza isi akoresheje kurimbura icyaha n’abanyabyaha, kandi agaha kudapfa abamutegereje. Umunsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi, ari wo wari umunsi mukuru w’impongano ndetse n’igihe cyo kweza ubuturo bwera, mu mwaka wa 1844 wahuye n’itariki ya 22 Ukwakira, maze ufatwa ko ari wo munsi Umukiza yagombaga kuzaho. Ibyo byari bihuye n’ibihamya byari byaravuzwe byerekanaga ko iminsi 2300 yagombaga kurangira mu muhindo maze uwo mwanzuro ugaragara nk’ukuri kudakuka.II 400.3

    Mu mugani wanditswe muri Matayo 25 igihe cyo gutegereza n’icyo guhunikira byakurikiwe no kuza k’Umukwe. Ibyo byari bihuje rwose n’ingingo tumaze kuvuga zivuye mu buhanuzi no mu bishushanyo. Izo mpamvu zateye kwemera gukomeye ko ibyavuzwe ari ukuri, bityo abizera ibihumbi byinshi bafatanyiriza hamwe kumvikanisha “urusaku rwa mu gicuku.”II 401.1

    Nk’uko umuraba utewe n’inkubi y’umuyaga umera ni ko kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo kwasakaye mu gihugu cyose. Iyo nkuru yavaga mu mujyi ijya mu wundi, iva mu mudugudu ijya mu wundi ndetse igera no mu turere twa kure mu cyaro, kugeza ubwo abana b’Imana bari bategereje bakanguwe rwose. Ubwaka (gukabya mu myizerere) bwayoyokeye imbere y’uko kwamamazwa k’ubwo butumwa nk’uko ikime cya mugitondo gitamururwa n’izuba rirashe. Abizera babonye gushidikanya n’inkeke bari bafite biyoyoka maze ibyiringiro n’ubutwari bikangura imitima yabo. Uwo murimo wakorwaga ntiwarangwagamo kwa gukabya gukunze kugaragara igihe habayeho gukanguka gukomeye kw’abantu nyamara batayobowe n’imbaraga y’ijambo ry’Imana na Mwuka wayo. Byasaga na bya bihe byo kwicisha bugufi no kugarukira Uwiteka byabaye kera igihe ubwoko bw’Abisirayeli bwumviraga ubutumwa bwo kubukebura bwagezwagaho n’abagaragu b’Imana. Bwari bufite ibimenyetso biranga umurimo w’Imana mu bihe byose. Nta gutwarwa n’ibyishimo by’indengakamere wabonaga mu bantu ahubwo wababonanaga kwisuzuma mu mitima, kwihana ibyaha no kwitandukanya n’iby’isi. Kwitegura kujya gusanganira Umukiza ni wo mutwaro wari uremereye iyo mitima yari ishengutse. Bakomezaga gusenga bihanganye kandi bakiyegurira Imana batizigamye.II 401.2

    Ubwo Miller yavugaga iby’uwo murimo yaravuze ati: “Ntihakiriho gutwarwa n’ibyishimo; birasa n’aho biteganyirijwe ikindi gihe cy’ahazaza ubwo isi n’ijuru bizishimira hamwe ibyishimo bitavugwa kandi byuzuye ikuzo. Nta jwi na rimwe ririho, ibyo nabyo bitegenirijwe igihe ijwi rizavugira mu ijuru. Abaririmbyi baracecetse, bategereje gufatanya n’ingabo z’abamarayika, n’umutwe w’abaririmbyi bazaturuka mu ijuru. . . Nta guhangana kw’ibitekerezo: abantu bose bahuje umutima n’intekerezo.” 533Bliss., pp.270,271.II 401.3

    Undi muntu nawe wagize uruhare muri iryo tsinda ryamamazaga ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo yarahamije ati: “Ahantu hose ubwo butumwa bwatumye habaho kwicunuza gukomeye mu mitima ndetse no kwicisha bugufi k’ubugingo imbere y’Imana nyirijuru. Bwateye abantu gukura imitima yabo ku by’isi, amakimbirane n’umwiryane birashira, habaho kwihana ibibi, bicisha bugufi imbere y’Imana, kandi habaho gusaba kuzuye kwihana n’umutima umenetse, basaba Imana imbabazi ndetse no kwemerwa. Bwateje kwicisha bugufi no kwiyoroshya k’ubugingo mu buryo tutigeze tubona. Nk’uko Uwiteka yari yarabitegetse abinyujije mu kanwa ka Yoweli, avuga iby’igihe umunsi ukomeye w’Imana uzaba wegereje, iyo nkuru yateye gushishimura imitima atari imyambaro, kandi itera abantu kugarukira Uhoraho biyiriza ubusa, barira kandi baboroga. Nk’uko Imana yabivugiye mu muhanuzi Zekariya, umwuka w’ubuntu no kwambaza wasutswe ku bana bayo; bitegereza uwo bacumise amacumu, maze igihugu cyose gicura umuborogo, . . . kandi abari bategereje Umukiza bacishiriza bugufi ubugingo bwabo imbere Ye.” 534Bliss, in Advent Shield and Review, vol.1, p.271 (January,1845).II 402.1

    Mu bubyutse bwose mu by’idini bwabayeho uhereye mu gihe cy’intumwa, nta na bumwe bwigeze bubaho butarangwamo inenge z’abantu n’ubuhendanyi bwa Satani nk’ubwabaye mu gihe cy’umuhindo w’umwaka wa 1844. Ndetse na n’ubu, nyuma y’imyaka myinshi, abantu bose bagize uruhare muri ubwo bubyutse kandi bashikamye ku kuri baracyumva ko hari imbaraga yera yayoboraga uwo murimo wari uhiriwe kandi bahamya ko wakomokaga ku Mana koko.II 402.2

    Ubwo ijwi ryavugaga ngo, “Dore Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!” abari bategereje “barahagurutse bakongeza amatara yabo.” Bigaga ijambo ry’Imana babishishikariye mu buryo butari bwarigeze bubaho. Ijuru ryohereje abamarayika ngo bajye gukangura abari baracitse intege no kubategurira kwakira ubutumwa. Ntabwo umurimo wahagaze mu bwenge n’ubuhanga by’abantu, ahubwo washikamye mu bushobozi bw’Imana. Ntabwo abafite impano z’akataraboneka ari bo babaye aba mbere mu kumva no kumvira ihamagarwa ahubwo ni abacishije bugufi cyane n’abitanze. Abahinzi basize imyaka yabo yari mu mirima, abakanishi barambika hasi ibikoresho byabo bajya kuvuga ubutumwa bw’imbuzi bafite ishavu n’ibyishimo. Abari barigeze kuba aba mbere muri uwo murimo babonetse mu bantu ba nyuma binjiye muri iyi gahunda yo kuvuga uwo muburo. Muri rusange, amatorero yakinze inzugi ntiyakira ubwo butumwa, maze umubare munini w’ababwakiriye witandukanya n’ayo matorero. Mu burinzi bw’Imana uko kwamamazwa k’ubutumwa bw’imbuzi kwafatanyije n’ubutumwa bwa marayika wa kabiri maze biha imbaraga uwo murimo.II 402.3

    Ubutumwa bugira buti, “Dore Umukwe araje,” ntibwari bukigirwaho impaka cyane, nubwo igihamya cyatangwaga n’Ibyanditswe cyagaragaraga kandi kidashidikanywaho. Ubwo butumwa bwaherekejwe n’imbaraga ikomeye yakanguraga imitima. Nta gushidikanya cyangwa kubaza byinshi kwariho. Igihe Kristo yinjiraga muri Yerusalemu nk’umuneshi, abantu benshi bari bavuye hirya no hino mu gihugu baje kwizihiza umunsi mukuru, bihutiye kujya ku musozi wa Elayono maze ubwo bifatanyaga n’imbaga y’abantu bari bashagaye Yesu, nabo buzuwe n’ubwuzu bwariho muri iyo saha maze bafatanya n’abandi gutera hejuru bavuga bati: “Hoziyana mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka!” 535Matayo 21:9 Ni muri ubwo buryo, abatizera bagiye baza mu materaniro y’Abadiventisiti — bamwe bazanwe n’amatsiko, abandi bazanwe no kunegura — maze bageraho bagafatwa n’imbaraga yemeza imitima yajyaniranaga n’ubu butumwa ngo, “Dore Umukwe araje!”II 403.1

    Muri icyo gihe, hariho ukwizera kwatumaga amasengesho asubizwa, ukwizera kwari kwishingikirije ku ngororano. Nk’uko ibitonyanga by’imvura bigwa mu butaka bwumye, ni ko Mwuka w’ubuntu yamanukiraga abashakaga Imana babishishikariye. Abari bategereje ko bidatinze bagiye guhagarara imbere y’Umucunguzi wabo barebana amaso ku maso, bumvaga bafite ibyishimo bitavugwa. Uko imigisha yayo yasukwaga ku ndahemuka n’abizera, imbaraga yoroshya kandi itsinda ya Mwuka Muziranenge yaturishaga imitima ku rugero runini.II 403.2

    Abari barakiriye ubwo butumwa bategerezanyaga ubwitonzi ukwegereza kw’igihe bari biringiyemo gusanganira Umukiza wabo. Buri gitondo, bumvaga ko inshingano yabo ya mbere ari iyo kumva bagite igihamya cy’uko bemerwa n’Imana. Imitima yabo yari ihurijwe hamwe kandi bagasengera hamwe ndetse bakanasabirana. Inshuro nyinshi bakundaga guteranira ahantu hiherereye kugira ngo basabane n’Imana, kandi amasengesho yabo yazamukaga mu ijuru aturutse aho babaga bateraniye haba mu mirima no mu mashyamba. Kumva ko bemewe n’Umukiza wabo ni byo byari ingenzi kuri bo kuruta gukenera ibyokurya bya buri munsi; kandi iyo intekerezo zabo zazagamo igicu cy’umwijima (urujijo), ntibahwemaga kugeza igihe icyo gicu cyeyukiye. Uko biyumvagamo ubuhamya bw’ubuntu bw’Imana bubabarira, ni ko barushagaho kwifuza kubona Uwo bakundaga cyane.II 403.3

    Nyamara na none bari bagiye guhura no gucika intege bitewe no kubura icyo bari bategereje. Igihe bari bategereje cyarahise maze Umukiza wabo ntiyaza. Bari bategereje kugaruka kwe bafite ibyiringiro bidahungabanywa, none ubu babaye nk’uko byagendekeye Mariya ubwo yageraga ku mva y’Umukiza maze agasanga irimo ubusa, bityo agataka aboroga ati: “Bakuyemo Umwami wanjye sinzi aho bamujyanye.” 536Yohana 20:13II 404.1

    Ku batizera, ubwoba butewe no gutekereza ko ubutumwa bwavugwaga bwaba ari ubw’ukuri, bwamaze igihe runaka bubabereye inkomyi. Igihe cyavuzwe kimaze guhita, ubwo bwoba ntibwahise bubashiramo. Ku ikubitiro ntibahangaye kwishima hejuru abo bantu bari bari mu mubabaro ukomeye wo kutabona icyo bari bategereje; ariko kubera ko nta kimenyetso babonaga cy’uburakari bw’Imana, bashize bwa bwoba bari bafite maze batangira kunenga no kugira urw’amenyo ba bandi bari mu gahinda. Itsinda rinini ry’abantu bari baravuze ko bizera ibyo kugaruka kwa Kristo bidatinze, baretse ukwizera kwabo. Abantu bamwe bari baragaragaweho ko bafite ibyiringiro cyane, bakozwe n’isoni cyane ku buryo bashatse guhunga bakava mu isi. Nk’uko Yona yabigenje, bitotombeye Imana maze bahitamo kuba bapfa aho kubaho. Abari barashingiye ukwizera kwabo ku bitekerezo by’abandi aho gushingira ku ijambo ry’Imana, bari biteguye guhindura ibitekerezo byabo nka mbere. Abakobanyi binjije mu murongo wabo abanyantege nke n’ibigwari maze bose bavugira hamwe ko nta kintu cyo gutinywa gihari cyangwa icyo abantu bategereza. Igihe cyari cyarahise, Umukiza ntiyari yaraje nk’uko bari bamwiteze, kandi isi yashoboraga kuguma uko yari iri mu gihe cy’imyaka ibihumbi byinshi.II 404.2

    Abizera bamaramaje kandi b’indahemuka bari barahaze byose kubwa Kristo kandi bari barishimiye kubana nawe kuruta mbere. Nk’uko babyizeraga, bari baraburiye isi ubuheruka; kandi kubwo kwiringira ko bidatinze bagiye kwakirwa mu muryango w’Umutware wabo wo mu ijuru n’abamarayika bo mu ijuru, ku rwego rukomeye, bari baritandukanyije na rubanda rwose rutakiriye ubwo butumwa. Bari baragiye basengana umwete bagira bati: “Ngwino, Mwami Yesu! Ngwino vuba.” Nyamara ntiyaje. Noneho rero kongera kwikorera umutwaro uremereye w’ibirushya byo mu buzima n’ibitera kugira umutima uhagaze, ndetse no kwihanganira gukozwa isoni no gukwenwa n’ab’isi; ibyo byari ikigeragezo gikomeye cyo kwizera kwabo no kwihangana.II 404.3

    Nyamara uko gukorwa n’isoni ntikwari gukomeye nk’uko abigishwa bagize igihe cyo kuza bwa Kristo bwa mbere. Ubwo Yesu yinjiraga muri Yerusalemu nk’umuneshi, abayoboke be bibwiye ko agiye kwima ingoma y’ubwami bwa Dawidi maze agakiza Abisirayeli ababakandamizaga. Kubera ibyiringiro bari bafite n’ibyo bari barangamiye binejeje, bakoranaga ishyaka baharanira guhesha ikuzo Umwami wabo. Benshi baramburaga imyambaro yabo mu nzira yanyuragamo, cyangwa bagasasa amashami y’imikindo afite ibibabi byinshi. Muri ibyo byishimo byinshi bari bafite, bafatanyirije hamwe bavuga bati: “Hoziyana mwene Dawidi!” Ubwo Abafarisayo bari babujijwe amahwemo kandi barakajwe n’urwo rusaku rw’ibyishimo, basabye Yesu gucecekesha abigishwa be maze arabasubiza ati: “Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.” 537Luka 19:40 Ubuhanuzi bwagombaga gusohora. Abigishwa basohozaga ubushake bw’Imana; nyamara bari bategereje kugerwaho no gucika intege gukomeye. Ariko hashize iminsi mike gusa, biboneye urupfu ruteye agahinda rw’Umukiza kandi bamubona ahambwa mu mva. Icyo bari bategereje nticyagezweho kandi ibyiringiro byabo nabyo byapfanye na Kristo. Igihe Umwami Yesu yavaga mu mva anesheje urupfu, ni bwo bashoboye gusobanukirwa ko byose byari byaravuzwe n’ubuhanuzi, kandi ko “Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka mu bapfuye.” 538Ibyakozwe 17:3II 405.1

    Mu myaka magana atanu yari ishize, Umukiza yari yaravugiye mu kanwa kw’umuhanuzi Zekariya ati: “Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we! Rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri; ni we mukiranutsi, kandi azanye agakiza; yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.” 539Zakariya 9:9 Iyo abigishwa bamenya ko Kristo yari agiye gucirwa urubanza ndetse agapfa, ntibaba barasohoje ubu buhanuzi.II 405.2

    Mu buryo nk’ubwo, Miller na bagenzi be basohoje ubuhanuzi maze bamamaza ubutumwa Imana yari yaravuze ko buzabwirwa abatuye isi, ariko ntibaba barabwamamaje iyo baza kuba barasobanukiwe neza n’ubuhanuzi bwerekanaga gucika intege kwabo, kandi bukagaragaza ubundi butumwa bugomba kubwirizwa amahanga yose mbere yo kugaruka k’Umukiza. Ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubw’uwa kabiri bwavuzwe mu gihe gikwiye kandi bwakoze umurimo Imana yari yaragenye ko buzakora.II 405.3

    Abatuye isi bose bari bahanze amaso Abadiventisiti, biteze ko gahunda n’imikorere yabo yose bizarekwa ubwo igihe cyari kurangira maze Kristo ntiyigere aza. Ariko mu gihe hari abantu benshi baretse ukwizera kwabo, bitewe n’ikigeragezo gikomeye banyuzemo, habayeho n’abandi bahagaraye bashikamye. Imbuto z’itsinda ryavugaga ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo, umwuka wo kwicisha bugufi no kwihana mu mutima, umwuka wo kwitandukanya n’iby’isi no kuvugurura imibereho waranze umurimo, wahamije ko uwo murimo wari uw’Imana. Ntabwo bahangaye guhakana ko imbaraga ya Mwuka Muziranenge yaherekeje ibwirizwa ry’ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo, kandi nta kosa babonaga mu buryo bumvaga ibihe by’ubuhanuzi. Ababarwanyaga b’abanyambaraga ntibari barageze ku ntego yabo yo gusenya uburyo basobanuraga ubuhanuzi. Ntibashoboraga kwemera kureka ibyo bizeraga babaga baragezeho binyuze mu kwiga Ibyanditswe babishishikariye kandi basenga, batabonye igihamya cya Bibiliya gitanzwe n’abantu bamurikiwe na Mwuka w’Imana kandi bafite imitima igurumanishwa n’imbaraga nzima ya Mwuka. Ibyo bizeraga byabaga byarashoboye gutsinda ijorwa rikomeye ndetse no kurwanywa bikabije n’abigisha b’ibimenyabose mu by’idini ndetse n’abanyabwenge mu by’isi. Byabaga kandi byaratsinze imbaraga zishyize hamwe z’ubuhanga n’ubutyoza ndetse no gukerenswa no gusuzugurwa n’abanyacyubahiro kimwe n’aboroheje.II 406.1

    Ni iby’ukuri ko hari harabayeho gutsindwa ku byerekeye ibyari byitezwe ko byagombaga kubaho, nyamara n’ibyo ntibyashoboraga guhungabanya kwizera ijambo ry’Imana kwabo. Ubwo Yona yatangazaga ubutumwa mu nzira z’umujyi wa Niniwe ko mu minsi mirongo ine uwo mujyi uzasenywa, Uhoraho yemeye kwicisha bugufi kw’Abanyaniniwe maze abongerera igihe cy’imbabazi. Nyamara ubutumwa Yona yari yigishije bwari bwaturutse ku Mana, kandi Niniwe yagenzuwe mu buryo buhuye rwose n’ubushake bw’Imana. Abadiventisiti bizeye mu buryo nk’ubwo ko Imana yari yabahamagariye kuvuga ubutumwa bw’imbuzi bwerekeye urubanza. Baravuze bati: “Uwo muburo wagenzuye imitima y’abantu bose bawumvise kandi ukangurira abantu gukunda ukuza k’Umukiza naho ku rundi ruhande uwo muburo ubyutsa urwango rutagaragara neza rwo kwanga kugaruka k’Umukiza, nyamara urwo rwango ruzwi n’Imana. Uwo muburo waciye umurongo, . . kugira ngo abari gusuzuma imitima yabo babashe kumenya uruhande bari guhereramo iyo Umukiza Yesu ajya kuba yaraje igihe yari yitezwe. Uwo murongo waberetse niba barajyaga kuvuga n’ijwi rirenga bati: “Dore! Iyi ni yo Mana yacu twategereje, ni yo izadukiza;” cyangwa niba bari gutakira ibitare n’imisozi ngo bibagwire kugira ngo bibahishe amaso y’Iyicaye ku ntebe ndetse n’umujinya w’Umwana w’Intama. Nk’uko tubyizera, Imana yagerageje abana bayo muri ubwo buryo. Yagerageje ukwizera kwabo, irabagenzura kugira ngo irebe ko mu gihe cy’ibigeragezo bashobora gusubira inyuma bakava mu mwanya yashoboraga kubona ko yabashyiramo cyangwa niba bari kuzibukira iyi si kandi bagashingira ibyiringiro byabo mu ijambo ry’Imana.” 540The Advent Herald and Signs of the Times Reporter, vol. 8, No.14 (Nov.13, 1844)II 406.2

    Imyumvire y’abari bacyizera ko Imana yari yarabayoboye mu byababayeho mu bihe byashize igaragazwa mu magambo William Miller yanditse agira ati: “Iyaba byashobokaga ko nongera gutangira ubuzima nabayeho, mfite ibihamya nk’ibyo nari mfite cya gihe, ni ukuri mbaye indahemuka ku Mana no ku bantu, nagombye gukora nk’uko nakoze.” “Ndiringira ko nameshe imyenda yanjye nkaba ntabarwaho amaraso ya bagenzi banjye. Nk’uko byari mu bushobozi bwanjye, ndumva ntabarwaho icyaha cyose mu gucirwaho iteka kwabo.” Uwo muntu w’Imana yarongeye arandika ati: “Nubwo incuro ebyiri zose ntabonye ibyo nari ntegereje, ntabwo nigeze ntembagara ngo ncike intege. . . Uko niringiye kugaruka kwa Kristo biracyankomeyemo nka mbere. Nyuma y’imyaka myinshi yo gutekereza nitonze, nakoze gusa ibyo niyumvisemo ko ari inshingano yanjye ikomeye ngomba gukora. Niba naribeshye, nabikoze kubw’urukundo rundimo nkunda bagenzi banjye ndetse no kubera inshingano mfite imbere y’Imana.” “Icyo nzi ni kimwe: sinigeze ngira icyo mbwiriza uretse ibyo nizeraga; kandi Imana yabanye nanjye; ububasha bwayo bwigaragarije mu murimo nakoraga kandi ibintu byinshi byiza byarakozwe.” “Uko abantu bose babibona, bigaragara ko abantu ibihumbi byinshi bakangukiye kwiga Ibyanditswe babitewe n’ibibwirizwa by’icyo gihe; kandi muri ubwo buryo, kubwo kwizera no kwezwa mu maraso ya Kristo, biyunze n’Imana.” 541Bliss, pp.255, 256, 277, 280, 281. “Sinigeze mparanira kuvugwa neza n’abibone, nta nubwo nigeze mpinda umushyitsi imbere y’amakuba ntejwe n’ab’isi. Ubu sinzigera mbasaba kundeba neza, kandi nta n’ubwo nzigera nkora ibirenze ibyo nsabwa kugira nkangure urwango rwabo. Sinzigera mbasaba kurokora ubugingo bwanjye, cyangwa ngo nange kubutanga niba Imana mu kugira neza kwayo yemeye ko ari ko bigenda.” 542J.White, Life of Wm. Miller, p.315.II 407.1

    Ntabwo Imana yigeze itererana abayo. Mwuka wayo yakomeje kubana n’abatarihutiye kwanga umucyo bari barakiriye kandi ngo bahakane inyigisho z’itsinda ryabwirizaga ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo. Mu Rwandiko rwandikiwe Abaheburayo hari amagambo yo gutera ubutwari no kuburira abageragejwe kandi bari bategereje muri icyo gihe cy’akaga: “Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu, bufite ingororano ikomeye. Kuko mukwiriye kwihangana, kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe. Haracyasigaye igihe kigufi cyane, kandi uzaza, ntazatinda. Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira. Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera, kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.” 543Abaheburayo 10:35-39II 407.2

    Kuba iyi mpuguro ibwirwa itorero ryo mu minsi y’imperuka bigaragarira mu magambo yerekana ko kugaruka k’Umukiza kwegereje agira ati: “Haracyasigaye igihe kigufi cyane kandi uzaza ntazatinda.” Ayo magambo yerekana mu buryo busobanutse ko hashobora kubaho igisa no gutinda kandi ko Umukiza asa n’aho atinze. Amabwirizwa atangwa ahangaha ajyanye by’umwihariko n’ibyabaye ku Badiventisiti muri icyo gihe. Abantu babwirwaga ayo magambo bari mu kaga ko kurohama mu kwizera. Bari barakoze iby’ubushake bw’Imana bakurikije amabwiriza ya Mwuka w’Imana n’ijambo ryayo; nyamara ntibashoboraga gusobanukirwa n’umugambi wayo mu byari byarababayeho, kandi nta nubwo bashoboraga kumenya inzira banyuramo, bityo bagize ikigeragezo cyo gushidikanya ko Imana ari yo yabayoboye koko. Amagambo akurikira yajyanaga by’umwihariko n’icyo gihe: “Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.” Nk’uko umucyo urabagirana w’“urusaku rwa mu gicuku” wari waramurikiye inzira zabo kandi bakaba bari barabonye ubuhanuzi buhishurwa kandi bakaba barabonaga ibimenyetso bisohora byiyungikanya byerekana ko kugaruka kwa Kristo kuri bugufi, nk’uko byagenze bari baragendeye ku byo babonaga. Ariko muri icyo gihe, bamaze gucika intege kubwo ibyiringiro byabo bidasohoye, bashoboraga gushikama gusa kubwo kwizera Imana n’ijambo ryayo. Ababakobaga baravugaga bati: “Mwarashutswe. Nimureke kwizera kwanyu maze muvuge ko ubutumwa bw’Abadiventisiti bukomoka kuri Satani.” Nyamara ijambo ry’Imana ryo ryaravuze riti: “Ariko umukiranutsi nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.” Kureka kwizera kwabo rero no guhakana imbaraga ya Mwuka Muziranenge yari yaraherekeje ubutumwa, byajyaga kuba gusubira inyuma berekeza mu kuzimira burundu. Kugira ngo bashikame bakomezwaga n’amagambo ya Pawulo aho yavuze ati: “Ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu;” “mukwiriye kwihangana;” “kuko hasigaye igihe kigufi cyane, kandi uzaza, ntazatinda.” Ikintu kimwe rukumbi bagombaga gukora cyari ukugundira umucyo bari barahawe n’Imana, bagashikama ku masezerano yayo kandi bagakomeza kwiga Ibyanditswe Byera, bagategereza guhabwa undi mucyo mushya bihanganye II 408.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents