Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 26 - UMURIMO W’UBUGOROZI633IVUGURURA

    Umurimo w’ubugorozi ku byerekeye Isabato ugomba gukorwa mu minsi ya nyuma wavuzwe mu buhanuzi bwa Yesaya agira ati: “Uwiteka aravuga ati: ‘Mwitondere iby’ukuri, mukore ibyo gukiranuka; kuko agakiza kanjye kari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiye guhishurwa. Hahirwa umuntu ukora ibyo, n’umwana w’umuntu ubikomeza, akeza Isabato, ntayice, akarinda ukuboko kwe ngo kudakora icyaha cyose.” “Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye, bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza Isabato ntayice, agakomeza isezerano ryanjye, abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero.” 634Yesaya 56 :1,2,6,7II 447.1

    Aya magambo yerekeye ibihe bya Gikristo nk’uko bigaragarira mu buryo yavuzwemo: “Umwami Imana ikoranya ibicibwa bya Isirayeli iravuze iti: ‘Nzongera kumukoraniriza abandi, udashyizeho abe bakoranijwe.” (Yesaya 56:8). Ibyo byerekezaga ku butumwa bwiza bwa Kristo buzakoranyiriza hamwe abanyamahanga. Kandi abubahirizaga Isabato icyo gihe basezeraniwe guhabwa umugisha. Bityo rero, icyo itegeko rya kane risaba gihera mbere yo kubambwa, kuzuka no kuzamurwa mu ijuru kwa Kristo mu ijuru, kikageza no muri cya gihe abayoboke be bazaba bamamaza inkuru y’ubutumwa bwiza mu mahanga yose.II 447.2

    Na none kandi Uhoraho atanga itegeko akoresheje umuhanuzi Yesaya ati: “Bumba ibihamya, amategeko uyafatanishe ikimenyetso mu bigishwa banjye.” (Yesaya 8:16). Ikimenyetso cy’amategeko y’Imana kiboneka mu itegeko rya kane. Mu mategeko cumi yose, irya kane ryonyine ni ryo rigaragaza izina n’icyubahiro cy’Uwatanze amategeko. Iri tegeko rivuga ko ari Umuremyi w’ijuru n’isi, kandi ku bw’ibyo rikerekana ko ari yo yonyine ikwiriye kubahwa ikuzo no kuramywa ikarutishwa ibindi byose. Uretse iri tegeko, nta kindi kintu kiri mu mategeko cumi y’Imana cyerekana ububasha bw’Uwatanze ayo mategeko. Igihe Isabato yahindurwaga n’ubutegetsi bwa papa, amategeko yari akuwemo ikimenyetso cy’Imana. Abigishwa ba Kristo bararikirwa gusubizaho icyo kimenyetso bagarura Isabato ivugwa mu itegeko rya kane mu mwanya wayo utunganye nk’urwibutso rw’Umuremyi n’ikimenyetso cy’ububasha bwe.II 447.3

    “Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya!” Mu gihe amahame n’inyigisho bivuguruzanya bibaye byinshi, amategeko y’Imana ni yo cyitegererezo kitibeshya kigomba gusuzumirwaho ibitekerezo byose, inyigisho n’amahame. Umuhanuzi aravuga ati: “Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.” (Yesaya 8:20).II 448.1

    Itegeko ryongera gutangwa rivuga riti: “Shyira ejuru uvuge cyane, we kugerura; rangurura ijwi ryawe nk’ikondera, ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.” Ntabwo habwirwa abanyabibi bari ku isi, ahubwo ba bandi Uwiteka yita “Ubwoko bwe,” ni bo bagomba gucyahwa kubera ibicumuro byabo. Yakomeje avuga ati: “Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye; nk’ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka, ntirireke amategeko y’Imana yabo.” (Yesaya 58:1, 2). Aha hagaragazwa itsinda ry’abibwira ko ari intungane kandi bagasa n’abagaragaza gushishikarira umurimo w’Imana. Nyamara gucyaha gukomeye k’Urondora imitima kugaragaza ko baribata amategeko y’Imana. II 448.2

    Bityo rero, umuhanuzi agaragaza itegeko ryirengagijwe agira ati: “Uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi; kandi uzitwa Uwica icyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo. Nuhindukira ntukandagire Isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita Isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka ukawita uw’icyubahiro, ukawubaha, ntube icyigenge, ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe, nuko uzishimira Uwiteka.” (Yesaya 58:12-14). Ubu buhanuzi burerekeza no ku gihe cyacu. Icyuho cyaciwe mu mategeko y’Imana igihe Isabato yahindurwaga n’ububasha bw’ubutegetsi bw’i Roma. Ariko igihe cyarageze kugira ngo itegeko ryatanzwe n’ijuru risubire mu mwanya waryo. Icyuho kigomba gusanwa kandi imfatiro zariho ku ngoma nyinshi na zo zigomba kuzamurwa zikubakwa.II 448.3

    Isabato yubahishijwe n’uko Umuremyi yayiruhutseho kandi ayiha umugisha, bityo Adamu nawe yubahirizaga Isabato muri Edeni itunganye nawe akiri intungane. Adamu kandi yakomeje kubahiriza Isabato ubwo yari amaze gucumura akirukanwa muri Edeni yari imunejeje nyamara nyuma y’aho akihana. Isabato yubahirijwe n’abakurambere bose uhereye kuri Abeli ukageza ku mukiranutsi Nowa, kuri Aburahamu no kuri Yakobo. Igihe ubwoko bwatoranyijwe bwari buri mu bubata mu gihugu cya Misiri, buri hagati mu muco wari uganje wo gusenga ibigirwamana, benshi muri bo batakaje kumenya amategeko y’Imana; ariko ubwo Imana yabaturaga Isirayeli, mu buryo bukomeye, yatangarije amategeko yayo iryo teraniro rinini kugira ngo babashe kumenya ubushake bwayo, kandi bayitinye (bayubahe) ndetse bayumvire iteka ryose.II 449.1

    Guhera icyo gihe kugeza ubu kumenya amategeko y’Imana byagiye birindwa bikomeza kuba ku isi, kandi Isabato yo mu itegeko rya kane yagiye yubahirizwa. Nubwo wa “munyabugome” yageze ku mugambi we wo kuribatira itegeko ryera ry’Imana munsi y’ibirenge bye, no muri cya gihe cy’ububasha bwe bukomeye, hariho abantu b’indahemuka bubahiririzaga Isabato mu rwiherero. Kuva mu gihe cy’ubugorozi, muri buri gisekuru hagiye habaho abantu bamwe bakomezaga kuyubahiriza. No mu bihe byinshi byo gukwenwa n’itotezwa, hakomeje gutangwa ubuhamya bugaragaza ko amategeko y’Imana ahoraho ibihe byose, kandi bukerekana n’inshingano yihariye yo kubahiriza Isabato yashyizweho mu irema.II 449.2

    Uko kuri nk’uko kugaragarira mu Byahishuwe 14, gufatanye “n’ubutumwa bwiza bw’iteka ryose,” kandi kuzerekana itorero rya Kristo igihe azagarukira. Bityo, nk’ingaruka y’ubutumwa bw’abamarayika batatu havugwa aya magambo ngo: “Aba ni abakurikiza amategeko y’Imana kandi bakizera Yesu.” Ubu nibwo butumwa buheruka bugomba kuvugwa mbere y’uko Umukiza agaruka. Umuhanuzi yabonye ko ubwo butumwa nibumara kuvugwa, uwo mwanya umwana w’umuntu azaza mu ikuzo rye aje gusarura isi.II 449.3

    Igihe ukuri kw’Isabato kwashyirwaga ku mugaragaro, abantu benshi batanze ibitekerezo byabo bashingiye ku myumvire y’ab’isi. Baravuze bati: “Igihe cyose tumaze twubahirizaga umunsi wa mbere (icyumweru), ndetse na basogokuruza bacu ni wo bubahirizaga, kandi abantu beza b’inyangamugayo mu idini, bapfuye bafite ibyishimo kandi bawubahiriza. Niba bari bafite ukuri, natwe turagufite. Kubahiriza iyo Sabato nshya, byazatujugunya hanze ntitugendane n’ab’isi, bityo ntitube hari impinduka twabagiraho. Ni iki itsinda ry’abantu bake bubahiriza umunsi wa karindwi ryageraho ugereranyije n’abatuye isi bose bubahiriza umunsi wa mbere w’icyumweru?” Urwitwazo nk’urwo ni rwo Abayahudi batangaga kugira ngo berekane impamvu yo kwanga Kristo. Ba sekuruza bari baragiye bemerwa n’Imana binyuze mu gutanga amaturo y’ibitambo, none se kuki abana babo batashoboraga kubona agakiza bakurikije iyo nzira ya ba sekuruza? Muri ubwo buryo, mu gihe cya Luteri, ubupapa bwavugaga ko Abakristo nyakuri bapfuye bafite imyizerere y’idini Gatolika, bityo bakavuga ko iryo dini rihagije kugira ngo umuntu abone agakiza. Imitekerereze nk’iyo igaragara ko ari inzitizi ikomeye y’iterambere mu myizerere mu by’itorero cyangwa se mu mikorere.II 450.1

    Abantu benshi batanze impamvu z’uko kubahiriza umunsi wa mbere w’icyumweru ari ihame ryashinze imizi ndetse bikaba n’umugenzo w’itorero wakwiriye hose mu myaka amagana menshi. Ibihabanye n’iki gitekerezo ni uko byagaragajwe ko Isabato ndetse no kuyubahiriza ari ibya kera cyane kandi byamamaye ndetse binganya ubukuru n’isi ubwayo, kandi ko byemerwa n’Imana n’abamarayika. Igihe imfatiro z’isi zashyirwagaho, igihe inyenyeri zo mu ruturutura zaririmbaga, abana b’Imana baranguruye ijwi ry’ibyishimo, ubwo ni bwo urufatiro rw’Isabato rwashinzwe. 635Yobu 38 :6,7 Itangiriro 2 : 1-3 Dukwiriye kubahiriza iyi Sabato; ntabwo yashyizweho n’ububasha bw’umuntu kandi ntishingiye ku migenzo y’abantu. Yashyizweho n’Umukuru Nyiribihe byose kandi itegekwa n’ijambo rye rihoraho.II 450.2

    Ubwo abantu bakangurirwaga ingingo y’ivugurura ryerekeye Isabato, ababwirizabutumwa b’ibirangirire bagoretse ijambo ry’Imana, bagatanga ubusobanuro bw’ibyo iryo jambo rihamya baganisha ku gucubya ibibazo bajyaga kubazwa. Bityo abatarisomeraga Ibyanditswe Byera bashimishwaga no kwemera imyanzuro ihuje n’ibyifuzo byabo. Kubera ibitekerezo batangaga, ubucurabwenge n’imigenzo by’abapadiri ndetse n’ububasha bw’itorero, byatumye abantu benshi bashishikarira gutsemba ukuri. Abaharaniraga kuvuga ukuri bo bihutiraga gushakashaka muri Bibiliya zabo kugira ngo bashyigikire ukuri kw’itegeko rya kane. Abantu boroheje, bitwaje ukuri kw’ijambo ry’Imana gusa nk’intwaro yabo, bahanganye n’ibitero by’abanyabwenge baje gutungurwa kandi bagira umujinya babonye kuba intyoza kwabo kubaye ubusa imbere y’abo bantu boroheje, bafite imitekerereze idakebakeba bari barirunduriye mu Byanditswe Byera kuruta inyigisho z’urujijo zigishirizwaga mu mashuri.II 450.3

    Kubera kubura igihamya cyo muri Bibiliya gishyigikira uruhande rwabo, benshi bibagiwe ko imitekerereze imeze nk’iyabo yakoreshejwe n’abantu barwanyaga Yesu n’intumwa maze bakomeza kwinangira bavuga bati: “Kuki abakomeye muri twe badasobanukiwe n’ikibazo cy’Isabato? nyamara bake gusa bayizera nk’uko namwe mwizera. Ntabwo byaba ari uko ari mwebwe banyakuri maze ngo abanyabwenge bose bo ku isi babe bari mu ifuti.”II 451.1

    Kugira ngo ingingo nk’izo zivuguruzwe, byari bikenewe kuvuga gusa inyigisho zo mu Byanditswe Byera n’amateka y’uburyo Uhoraho yakoranye n’abantu bo mu bihe byose. Imana ikorera mu bumva kandi bakumvira ijwi ryayo, abantu bazavuga ukuri kutanezeza abakumva bibaye ngombwa, abantu badatinya gucyaha ibyaha byabaye rusange mu bantu. Impamvu akenshi Imana idatoranya abanyabwenge n’abakomeye kugira ngo abe ari bo bafata iya mbere muri gahunda z’ivurura, ni uko bishingikiriza ku mahame yabo, inyigisho zabo n’amadini yabo mu by’iyobokamana, kandi bakumva badakeneye kwigishwa ibyerekeye Imana. Abantu bafitanye umubano wihariye na Soko y’ubwenge ni bo gusa bashobora gusobanukirwa cyangwa gusobanura Ibyanditswe Byera. Rimwe na rimwe abantu bize amashuri adahambaye ni bo bahamagarirwa kwamamaza ukuri, atari uko batize cyane, ahubwo bitewe n’uko batumva bihagije cyane ku buryo batakwigishwa n’Imana. Bigira mu ishuri rya Kristo, bityo kwicisha bugufi no kumvira kwabo bikabahindura abantu bakomeye. Iyo Imana ibamenyesheje ukuri kwayo, ibaha icyubahiro maze wakigereranya n’icy’isi itanga ndetse no gukomera by’abantu, ibi bikaba ubusa.II 451.2

    Umubare munini w’Abadiventisiti birengagije ukuri kwerekeye ubuturo bwera n’amategeko y’Imana, kandi benshi baretse kwizera kwabo mu byerekeranye n’ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bityo bemera ibitekerezo bidatunganye kandi biteza amakimbirane byerekeye ubuhanuzi burebana n’uwo murimo. Byatumye bamwe bagwa mu ifuti ryo gushyiraho igihe ntakuka cyo kugaruka kwa Kristo. Umucyo urasira ingingo yerekeye ubuturo bwera ni wo wagombaga kubereka ko nta gihe cy’ubuhanuzi kigenda kikageza ku kugaruka kwa Kristo; kandi umunsi ntarengwa wo kugaruka kwe utigeze uvugwa mu buhanuzi. Ariko bamaze kureka uwo mucyo, bakomeje kujya batangaza igihe umunsi Umwami azaziraho, bityo inshuro nyinshi bakajya babura ibyo bari biteze.II 451.3

    Ubwo ab’itorero ry’i Tesaloniki bakiraga inyigisho z’ibinyoma ku byerekeye kugaruka kwa Kristo, intumwa Pawulo yabagiriye inama yo kubanza kugenzurana ubwitonzi ibyiringiro byabo n’ibyo barangamiye bakoresheje ijambo ry’Imana. Yababwiye ubuhanuzi bubahishurira ibintu bikwiriye kuzabanza gusohora mbere y’uko Kristo agaruka, kandi byerekana ko nta shingiro bafite ryo kwitega kumubona aje mu gihe cyabo. Yababuriye ababwira ati: “Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose.” 6362 Abatesalonike 2:3 Iyo bakomeza kwitega ibintu bidashyigikiwe n’Ibyanditswe Byera, bari kuba bishoye mu nzira itari iy’ukuri; kubura ibyo bari biteze byari kubakururira kugirwa urw’amenyo n’abatizera, kandi bari kuba mu kaga ko gucika intege bityo bakajya mu kigeragezo cyo gushidikanya ukuri agakiza kabo gashingiyeho. Umuburo intumwa Pawulo abwira Abanyatesaloniki urimo icyigisho cy’ingenzi ku bantu bo mu minsi y’imperuka. Abadiventisiti benshi bumvise ko badashobora kugira ishyaka n’umwete mu murimo wo kwitegura ngo keretse gusa babashije gushingira ukwizera kwabo ku gihe ndakuka cyo kugaruka k’Umukiza. Ariko uko ibyiringiro byabo bigenda bikangurwa, bigana ku kurimbuka gusa, ni ko ukwizera kwabo na ko guhungabana ku buryo bigera aho bisa n’ibitabashobokera ko bakorwa ku mutima n’ukuri kw’ingenzi kuvugwa n’ubuhanuzi.II 452.1

    Kubwiriza iby’igihe ntakuka cy’itangira ry’urubanza mu gihe ubutumwa bwa marayika wa mbere bwigishwaga byari byarategetswe n’Imana. Kubara ibihe by’ubuhanuzi ubwo butumwa bwari bushingiyeho maze iherezo ry’iminsi 2300 rigashyirwa mu muhindo w’umwaka wa 1844, byari ukuri kudakemangwa. Umuhati wahoraga ukoreshwa kugira ngo hashakwe andi matariki mashya y’itangira n’irangira ry’ibihe by’ubuhanuzi, ndetse n’intekerezo zidatunganye zakoreshwaga mu gushyigikira uko abantu batekerezaga, ntabwo ibyo byateshuye abantu ku kuri kw’icyo gihe gusa, ahubwo byanateye kwinubira umwete wose wakoreshwaga mu gusobanura ubuhanuzi. Uko akenshi abantu barushaho gushyiraho umunsi ntarengwa wo kugaruka kwa Yesu, n’uko iyo nkuru irushaho kwigishwa hose, ni ko ibyo birushaho guhuza n’imigambi ya Satani. Iyo igihe cyari cyavuzwe gihise, Umushukanyi akoza isoni kandi agasuzuguza abamamazaga iby’icyo gihe, kandi agashyira umugayo ku ikangura ry’ivugabutumwa bwo kugaruka kwa Kristo ryabayeho mu myaka ya 1843 na 1844. Amaherezo abakomeza kwizirika muri ubwo buyobe bazongera gushyiraho indi tariki yo kugaruka kwa Kristo mu gihe kizaza ariko cya kure. Bizabatera guturiza mu kwibeshya ko bafite umutekano kandi benshi bazabona barakerewe ko bashutswe.II 452.2

    Amateka y’Abisirayeli ba kera ni urugero rukomeye rw’ibyabaye ku Badiventisiti mu gihe cyashize. Imana yayoboye ubwoko bwayo mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwo kugaruka kwa Yesu Kristo nk’uko yayoboye Abana ba Isirayeli ibavana mu Misiri. Mu mubabaro ukomeye, ukwizera kwabo kwageragejwe nk’uko ukw’Abaheburayo kwageragerejwe ku Nyanja Itukura. Iyo bakomeza kwiringira ukuboko kwari kwaragiye kubayobora mu byagiye bibabaho, baba barabonye agakiza k’Imana. Iyaba abafatanyije mu murimo wakozwe mu mwaka wa 1884 bari barakiriye ubutumwa bwa marayika wa gatatu kandi bakabwamamazanya imbaraga ya Mwuka Muziranenge, Uwiteka aba yarakoreye bikomeye mu mwete bakoranaga. Umucyo mwinshi cyane uba wararasiye isi. Abatuye isi baba baramaze kuburirwa mu myaka myinshi ishize, umurimo uheruka uba wararangiye kandi na Kristo aba yaramaze kuza gutwara ubwoko bwe.II 452.3

    Ntabwo byari ubushake bw’Imana ko Abisirayeli bazerera mu butayu imyaka 40; yashakaga kubayobora mu nzira itaziguye bagahita bagera i Kanani maze ikahabatuza nk’abantu batunganye kandi banezerewe. Ariko “ntibashoboye kwinjiramo kuko batizeye.” 637Abaheburayo 3 : 19 Kubw’ubuhakanyi bwabo no gusubira inyuma kwabo barimbukiye mu butayu, havuka abandi aba ari bo binjira mu Gihugu cy’Isezerano. Mu buryo nk’ubwo, ntabwo byari ubushake bw’Imana ko kugaruka kwa Kristo gutinda bene aka kageni ngo abantu bayo bagume muri iyi si y’icyaha n’agahinda imyaka myinshi ingana itya. Nyamara kutizera kwabatandukanyije n’Imana. Ubwo bangaga gukora umurimo Imana yabashinze, abandi barahagurukijwe kugira ngo bamamaze ubwo butumwa. Kubera imbabazi Imana ifitiye abatuye isi, Yesu atinze kugaruka kugira ngo abanyabyaha babone uburyo bwo kumva ubutumwa bw’imbuzi kandi bamuhungiremo umujinya w’Imana ugiye kuzasukwa.II 453.1

    Muri iki gihe nk’uko byagenze mu myaka ya kera, kwigisha ukuri gucyaha ibyaha n’ubuyobe byo muri iki gihe bizabyutsa kurwanywa. “Kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, ngo ibyo akora bitamenyekana.” 638Yohani 3 : 20 Iyo abantu babonye ko batabasha gushyigikira ukuri kwabo bakoresheje Ibyanditswe Byera, benshi biyemeza kugushyigikiza amagambo gusa, kandi kubw’umwuka w’ubugome, bibasira imico n’imigambi by’abashyigikiye ukuri kutemerwa na benshi. Iyo ni yo gahunda yagiye ikurikizwa mu bihe byose. Eliya yavuzweho ko yateje ibyago Isirayeli, Yeremiya yagizwe umugambanyi, Pawulo yarezwe ko yahumanyije urusengero. Guhera icyo gihe kugeza ubu, abantu bagiye baba indahemuka ku kuri, bagiye barwanywa bakitwa abashukanyi, abayobe, cyangwa abateza amacakubiri. Imbaga y’abantu binangiye ku buryo badashobora kwemera ijambo ry’ubuhanuzi, bazemera badashidikanya ikirego kizashyirwa ku batinyuka gucyaha ibyaha bikorwa muri iki gihe. Uwo mwuka uzagenda urushaho kwiyongera. Na Bibiliya yigisha yeruye ko igihe kiri hafi ubwo amategeko y’igihugu azarwana n’amategeko y’Imana ku buryo umuntu wese uzumvira amategeko yose y’Imana azamaganwa kandi agahabwa ibihano nk’inkozi y’ibibi.II 453.2

    Mu gihe ibintu bimeze bityo, inshingano y’umubwirizabutumwa ni iyihe? Mbese azafata umwanzuro ko ukuri kudakwiriye kuvugwa bitewe n’uko akenshi ingaruka ukuri gutera ari ugukangurira abantu kwima amatwi cyangwa kurwanya ibyo kuvuga? Oya, nta mpamvu umuvugabutumwa afite zo guhisha ubuhamya bw’ijambo ry’Imana bitewe n’uko ngo byateza abantu guhaguruka bakaburwanya nk’uko abagorozi ba mbere na bo batagize izo mpamvu. Ubuhamya bwo kwizera bwatanzwe n’intungane n’abishwe bazira ukwizera kwabo bwanditswe kubw’inyungu z’ab’ibisekuru byagiye bikurikiraho. Izo ngero nzima z’ubutungane n’ubudahemuka bushikamye zatangiwe kugira ngo zitere ubutwari abahamagariwe guhaguruka bagahamya Imana muri iki gihe. Bahawe ubuntu n’ukuri, batabiherewe kubigira ibyabo bwite, ahubwo ari ukugira ngo, binyuze kuri bo, kumenya Imana bibashe kumurikira isi. Mbese Imana yahaye umucyo abagaragu bayo bo muri iki gihe? Nuko rero bakwiriye kuwumurikishiriza abatuye isi.II 453.3

    Mu bihe bya kera Imana yabwiye umuvugizi wayo iti: “Ariko ab’inzu ya Isirayeli ntibazakumvira, kuko nanjye banga kunyumvira.” Nubwo bimeze bityo yaravuze iti: “Maze uzababwira amagambo yanjye, nubwo bazumva naho batakumva, kuko ari abagome bikabije.” 639Ezekiyeli 3 :7 ; 217 Iri tegeko rihabwa umugaragu w’Imana muri iki gihe ngo: “Shyira ejuru uvuge cyane, we kugerura; rangurura ijwi ryawe, ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.” 640Yesaya 58:1.II 454.1

    Mu bushobozi bwose yaba yarahawe, umuntu wese wakiriye umucyo w’ukuri, afite iyo nshingano ikomeye nk’iyo umuhanuzi wo mu Bisirayeli yari afite, wa wundi ijambo ry’Uwiteka ryajeho rivuga riti: “Nuko rero, mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w’umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva mu kanwa kanjye, ubanyihanangiririze. Nimbwira umunyabyaha nti: ‘Wa munyabyaha we, gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza. Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye, azapfa azize ibyaha bye, ariko weho, uzaba ukijije ubugingo bwawe.” 641Ezekiyeli 33:7-9.II 454.2

    Inzitizi ikomeye ku kwemera no ku kwamamaza ukuri ni iy’uko bizamo ingorane no kurwanywa. Iyi ni yo ngingo yonyine irwanya ukuri abagushyigikiye batigeze bashobora kuvuguruza. Ariko ibyo ntibitinyisha abayoboke nyakuri ba Kristo. Ntabwo bategereza ko ukuri kubanza kwakirwa na benshi. Kubera ko baba bazi neza inshingano yabo, bemera kwikorera umusaraba ku bushake bwabo nk’uko intumwa Pawulo abona ko “kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye;” kandi nk’uko umukurambere wa kera “yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose.” 6422 Abakorinto 4 :17 Abaheburayo 11 :26II 454.3

    Uko baba bizera kose, abarangamiye iby’isi bonyine ni bo bakora bakurikije amategeko ngengamikorere aho gukurikiza ihame mu by’idini. Dukwiriye guhitamo ukuri kuko ari ukuri maze ingaruka zabyo tukaziharira Imana. Abatuye isi bakeneye ivugururwa rikomeye rikozwe n’abantu bagendera ku mahame, bafite kwizera n’ubutwari. Bene abo ni bo bagomba gukora umurimo w’ubugorozi ukenewe muri iki gihe.II 455.1

    Uwiteka aravuga ati: “Nimunyumve, yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amategeko yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n’abantu, kandi ntimugahagarikwe imitima n’ibitutsi byabo, kuko inyenzi zizabarya nk’uko zirya imyambaro, n’umuranda uzabarya nk’uko urya ubwoya bw’intama; ariko gukiranuka kwanjye kuzahoraho ibihe byose.” 643Yesaya 51:7-8II 455.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents