Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 27 - UBUBYUTSE BWO MURI IKI GIHE

    Ahantu hose ijambo ry’Imana ryagiye ribwirizwa mu buryo butunganye, umusaruro wagiye ukurikiraho wahamije ko rikomoka ku Mana. Mwuka w’Imana yajyanaga n’ubutumwa bwabwirizwaga n’abagaragu bayo, kandi iryo jambo ryabaga rifite imbaraga. Abanyabyaha bumvaga bakozwe ku mitima. Umucyo umurikira umuntu wese waje mu isi, urasira ahihishe ho mu mitima y’abantu, maze ibihishwe byakorerwaga mu mwijima bishyirwa ahagaragara. Bumvise batsinzwe mu ntekerezo zabo no mu mitima yabo. Bemejwe ibyerekeye icyaha, ubutungane ndetse n’urubanza ruzaza. Basobanukiwe ubutungane bwa Yehova maze batinyishwa no kuzahagaraga imbere y’Urondora imitima kandi bahamwa n’icyaha ndetse banduye. Batakanye akababaro kenshi bati: “Ninde wankiza uyu mubiri wigaruriwe n’urupfu?”II 456.1

    Nuko ubwo bahishurirwaga umusaraba w’i Kaluvari n’igitambo kitagerwa cyatangiwe ibyaha by’abantu, basanze ko nta kindi gishobora kuba gihagije ngo gikureho ibicumuro byabo keretse ibyo Kristo yakoze; icyo cyonyine ni cyo gishobora kunga umuntu n’Imana. Bemeye Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi bafite kwizera kandi bicishije bugufi. Kubw’amaraso ya Yesu, “bababariwe ibyaha byose bakoze.”II 456.2

    Abo bantu beze imbuto zikwiriye abihannye. Barizeye maze barabatizwa, bazukira kugendera mu bugingo bushya, bahinduka ibiremwa bishya muri Kristo Yesu; ntibongera gukurikiza irari rya kera, ahubwo kubwo kwizera Umwana w’Imana bagera ikirenge mu cye, bagaragaraho imico ye kandi bariyeza nk’uko na we yera. Ibyo bangaga kera noneho barabikunze kandi n’ibyo bakundaga barabyanga. Abibone n’abirarira bahindutse abagwaneza n’abafite imitima yicisha bugufi. Abapfapfa n’abirasi bahindutse abantu b’abanyamakenga n’abitonda. Abasuzugura ibyo kwizera bahindutse abantu bubaha, abasinzi bahinduka abantu birinda, kandi abahehesi baba abantu birinda. Ibigezweho by’isi bitagira umumaro byararetswe. Abakristo ntibabaye bagiharanira “umurimbo w’inyuma, nko kuboha imisatsi, kwambara ibyakozwe mu izahabu cyangwa se imyambaro y’akarusho; ahubwo [bagize] umurimbo w’imbere mu mutima. Umurimbo udasaza w’ubugwaneza n’amahoro, . . .ufite agaciro gakomeye ku Mana.” 6441 Petero 3 : 3,4 (Bibiliya Ijambo ry’Imana)II 456.3

    Ububyutse bwateye kwigenzura mu mitima no kwicisha bugufi. Bwaranzwe no guhamagara gukomeye kwararikaga umunyabyaha, kandi bigakorwa n’ababaga buzuye imbabazi bari bafitiye abo Kristo yaguze amaraso ye. Abagabo n’abagore basengaga binginga Imana kubwo agakiza k’abantu. Umusaruro w’ubwo bubyutse wagaragariye mu bantu batatinyaga kwiyanga no kwitanga, ahubwo bashimishwaga n’uko bikwiriye ko bababazwa kandi bakageragezwa kubwa Kristo. Abantu babonaga ko hari impinduka yabaye mu mibereho y’abizeraga izina rya Yesu Kristo. Abari babazengurutse bunguwe n’impinduka batezaga. Bateranyirizaga hamwe na Kristo, bakabiba muri Mwuka kugira ngo basarure ubugingo buhoraho.II 457.1

    Bashoboraga kuvugwaho aya magambo ngo: “Mwagize agahinda gatera kwihana.” “Burya agahinda gahuje n’ibyo Imana ishaka gatera umuntu kwihana kakamugeza ku gakiza, agahinda nk’ako nta mpamvu yo kukicuza. Naho agahinda gasanzwe ko muri iyi si kageza umuntu ku rupfu. Mbega ibyiza mwazaniwe n’agahinda gahuje n’ibyo Imana ishaka! Mbega umwete kabateye wo kwita ku byabaye ngo mwiregure! Mbega ukuntu kabateye kurakara no guhagarika umutima! Mbega ibyifuzo n’ishyaka kabateye ngo mwemere guhana uwagize nabi! Muri byose mwagaragaje ko muri abere muri urwo rubanza.” 6452 Abanyakorinti 7 :9-11 Bibiliya Ijambo ry’ImanaII 457.2

    Uyu ni wo musaruro uva mu murimo wa Mwuka Muziranenge. Nta gihamya cy’uko umuntu yihanye by’ukuri keretse gusa iyo bimuteye guhinduka. Kwihana nyakuri gutera umuntu gutanga icyo yarahiriye, akagarura ibyo yibye, akihana ibyaha bye, agakunda Imana na bagenzi be, icyo gihe nibwo umunyabyaha abasha kumenya neza ko afitanye amahoro n’Imana. Mu myaka yashize uwo ni wo musaruro wakurikiraga ibihe by’ikangura mu by’iyobokamana. Bamenyekaniraga ku mbuto zabo, bakabita abahiriwe n’Imana kubw’agakiza k’abantu no kubwo kuzahura inyokomuntu.II 457.3

    Ariko amenshi mu mavugurura yo muri iyi minsi yagiye arangwa no guhabana bikomeye na kwa kwigaragaza k’ubuntu bw’Imana kwakurikiraga imirimo y’abagaragu b’Imana mu bihe bya kera. Ni iby’ukuri ko umuriro wo gukanguka ugurumana hirya no hino, abantu benshi bavuga ko bahindutse, kandi amatorero yuzuyemo abantu benshi; nyamara umusaruro uvamo uteye ku buryo utashingirwaho ngo umuntu yizere ko habayeho gukura mu bya Mwuka guhuje no gukura kw’amatorero. Umuriro ugurumana mu gihe gito maze ukazima bidatinze, bityo ugasiga umwijima w’icuraburindi uruta uwariho mbere.II 458.1

    Akenshi ububyutse bwabaye rusange buterwa no gukangura intekerezo z’abantu hakoreshejwe gukangura amarangamutima, gushyigikira urukundo rw’ibintu bishya kandi bidasanzwe bikangaranya abantu. Abihana muri ubwo buryo, baba bafite ubushake buke bwo kumva ukuri kwa Bibiliya ndetse no kudashishikarira ubuhamya bw’abahanuzi n’intumwa. Gahunda zo mu itorero ntizigera zibashishikaza keretse gusa iyo zirimo ikintu kidasanzwe kibakangura. Ubutumwa budakangura amarangamutima ntibugira icyo bubahinduraho. Imiburo yeruye itangwa n’ijambo ry’Imana yerekeranye n’ibyiza byabo bizahoraho, ntiyitabwaho.II 458.2

    Ku muntu wese wahindutse by’ukuri, kugirana isano n’Imana n’ibintu bizahoraho, ni byo bizaba ingingo y’ingenzi mu buzima. Ariko se mu matorero y’ibirangirire yo muri iki gihe, ni hehe hari umwuka wo kwiyegurira Imana? Usanga abizera batararetse ubwibone bwabo ndetse no gukunda iby’isi. Usanga badashaka kwiyanga no kwikorera umusaraba, kuruta uko bari bameze mbere y’uko bahinduka, ngo bakurikire Yesu w’umugwaneza kandi woroheje. Iyobokamana ryahindutse umukino w’abatizera n’abashidikanya kubera ko abantu benshi baryitirirwa batazi amahame yaryo. Imbaraga yo kubaha Imana isa n’iyenda gushira mu matorero menshi. Gukora ingendo zo kujya kwishimisha, amakinamico yo mu nsengero, ibitaramo, za tombora, kurimbisha amazu no kwibona byamaze kubuza abantu gutekereza Imana. Amasambu n’ubutunzi, ibyo abantu bakora muri iyi si ni byo byuzuye intekerezo z’abantu maze ibizahoraho bigahabwa agaciro gake.II 458.3

    Nubwo kwizera n’ubutungane byagabanutse hirya no hino, muri ayo matorero harimo abayoboke nyakuri ba Kristo. Mbere y’uko urubanza ruheruka rw’Imana rucirwa isi, mu bwoko bw’Imana hazabamo ububyutse bwo kubaha Imana k’umwimerere kutigeze kubaho uhereye mu bihe by’intumwa. Mwuka w’Imana n’imbaraga zayo bizasukwa ku bana bayo. Icyo gihe abantu benshi bazasohoka muri ayo matorero aho urukundo rw’iby’isi rwasimbuye gukunda Imana n’ijambo ryayo.II 459.1

    Abantu benshi bo mu babwirizabutumwa n’abizera, bazemerana ibyishimo uko kuri gukomeye Imana yatumye kwamamazwa muri iki gihe kugira ngo gutegurire abantu kugaruka k’Umwami. Umwanzi w’abantu ashaka gukoma uwo murimo mu nkokora; kandi mbere y’uko igihe cyo kwamamaza uko kuri kigera, azashishikarira kuwubuza kubaho akoresheje kwinjiza ibyiganano. Muri ayo matorero umwanzi abasha gushyira munsi y’ubushobozi bwe bushukana, azatuma hagaragara ko hasutswe umugisha w’Imana udasanzwe. Hazagaragara icyo abantu bazatekereza ko ari ugukanguka gukomeye mu by’iyobokamana. Abantu benshi bazashimishwa cyane no kwibwira ko Imana iri kubakorera ibitangaza kandi mu by’ukuri uwo murimo uri gukorwa n’undi mwuka. Satani yiyoberanyije mu mwitero w’idini, azagerageza kwagura ubutware bwe aharangwa Ubukristo hose. Mu bubyutse bwinshi bwagiye bubaho mu kinyejana gishize, imbaraga nk’izo [za Satani] zagiye zikora ku rwego runini cyangwa se ruto. Izo mbaraga kandi zizigaragariza mu bikomeye bizabaho mu gihe kiri imbere. Hariho ugutwarwa gushingiye ku marangamutima, uruvange rw’ukuri n’ibinyoma rwateguriwe kuyobya abantu. Nyamara nta muntu n’umwe ukwiriye gushukwa. Mu mucyo w’ijambo ry’Imana, biroroshye gusobanukirwa n’iyo mikorere ya Satani. Ahantu hose abantu bahinyura ubuhamya bw’Ibyanditswe Byera, bagatera umugongo uko kuri kumvikana, gukora ku mutima kandi gusaba abantu kwitanga no kwitandukanya n’iby’isi, tumenye neza ko bene aho hantu nta migisha y’Imana hahabwa. Kandi ufatiye ku itegeko Kristo ubwo yatanze agira ati: “Muzabamenyera ku mbuto zabo,” bigaragara neza ko iyo mikorere atari umurimo wa Mwuka w’Imana. 646..II 459.2

    Mu kuri kw’ijambo ryayo, Imana ubwayo yihishuriye abantu; kandi abantu bose bemera uko kuri bafite ingabo ibakingira ubushukanyi bwa Satani. Kutita kuri uko kuri ni byo byakinguriye urugi ibibi biriho biba gikwira mu matorero yo mu isi. Kamere y’amategeko y’Imana ndetse n’akamaro kayo byaribagiranye ku rwego rukomeye. Imyumvire itari ukuri ku byerekeye kamere y’amategeko y’Imana, guhoraho iteka kwayo ndetse n’ibyo asaba, yayoboye abantu mu buyobe ku birebana no guhinduka no kwezwa, bityo ingaruka ziba izo kumanura urwego rw’ubutungane mu itorero. Aha ni ho hihishe ibanga ryo kubura kwa Mwuka w’Imana n’imbaraga zayo mu bubyutse bwo muri iki gihe cyacu.II 459.3

    Mu matorero menshi, harimo abantu bakomeje kurinda ubutungane bwabo babizirikana kandi bikabababaza cyane. Ubwo uwitwa Edwards A. Park yagaragazaga akaga mu by’idini kariho muri iki gihe, yaravuze ati: “Inkomoko imwe rukumbi y’ako kaga ni uko ababwiriza birengagiza gushimangira amategeko y’Imana. Mu bihe byashize uruhimbi rwarangururaga ijwi ry’umutimanama. . . Ababwiriza bacu b’imena, batangaga ubutumwa butangaje mu bibwirizwa byabo, bakurikizaga icyitegererezo cya Shebuja Kristo, bakerereza amategeko y’Imana, amabwiriza yayo ndetse n’ibihano bigenewe abatayubahiriza. Basubiragamo imvugo y’ingenzi y’uburyo bubiri ivuga ko, “amategeko ari inyandiko y’ubutungane bw’ijuru, kandi ko umuntu udakunda amategeko y’Imana aba adakunda n’ubutumwa bwiza; kubera ko amategeko y’Imana kimwe n’ubutumwa bwiza, ari indorerwamo igaragagaza imico nyakuri y’Imana. Akaga kayobora ku kandi ni ako gupfobya ububi bw’icyaha, ubugari bwacyo n’ingaruka zacyo. Ku ruhande rumwe, uko uburemere bw’ubutungane bw’amategeko buri ni ko ubwo kutayumvira na bwo buri. . .II 460.1

    Kuri ka kaga kavuzwe mbere, hiyongeraho akandi kaga ko gupfobya ubutabera bw’Imana. Ibibwirizwa byo muri iki gihe byerekeza ku gutandukanya ubutabera bw’Imana n’ubugiraneza bwayo, kumanura ubwo bugiraneza bugahindurwa amarangamutima mu cyimbo cyo kubwerereza ku rwego rw’ihame. Iyobokamana rigezweho ritandukanya icyo Imana yateranyije. Mbese amategeko y’Imana ni meza cyangwa ni mabi? Ni meza. Ku bw’ibyo rero, ubutabera ni bwiza kuko umugambi wabwo ari ukubahiriza amategeko. Kubwo kumenyera gupfobya amategeko n’ubutabera by’Imana, ndetse no gupfobya kutumvira n’akaga by’abantu, mu buryo bworoshye, abantu bagwa mu kamenyero ko guha agaciro gake ubuntu bwatanze impongano y’icyaha.” Bityo rero, bituma ubutumwa bwiza butakaza agaciro kabwo mu bwenge bw’abantu, maze bidatinze bakaba biteguye no kwirengagiza Bibiliya ubwayo.II 460.2

    Abigisha benshi mu by’idini bemeza bakomeje ko Kristo yakujeho amategeko urupfu rwe, kandi ko kubw’ibyo abantu batarebwa n’ibyo asaba. Hari bamwe bayafata nk’umutwaro uremereye cyane, maze mu buryo buhabanye n’ububata bwayo, bakigisha iby’umudendezo umuntu abasha kwishimira ari mu butumwa bwiza.II 460.3

    Nyamara uko si ko intumwa n’abahanuzi bafataga amategeko yera y’Imana. Dawidi yaravuze ati: “Kandi nzagendana umudendezo, kuko njya ndondora amategeko wigishije.” 647Yakobo 2 : Intumwa Yakobo wanditse nyuma y’urupfu rwa Yesu Kristo, yavuze ku mategeko cumi, ko “atunganye, atera umudendezo.” 648Yakobo 2 : Kandi umuhishuzi nawe, hashize nk’imyaka 50 nyuma y’urupfu rwa Yesu, yavuze umugisha uzaba ku “bakurikiza amategeko y’Imana, kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.” 6492 Abatesalonike 2:10-12II 461.1

    Ibivugwa ko Kristo kubw’urupfu rwe yakuyeho amategeko ya Se, nta shingiro bifite. Iyo biza kuba bishoboka ko amategeko y’Imana ahinduka cyangwa akurwaho, ntibyari kuba ngombwa ko Kristo apfa kugira ngo akize umuntu igihano cy’icyaha. Urupfu rwa Kristo, aho kuba rwarakuyeho amategeko, ahubwo ruhamya ko amategeko y’Imana adakuka. Umwana w’Imana yazanywe no “kogeza amategeko no kuyubahiriza.” Yaravuze ati: “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko;” “kugeza aho ijuru n’isi bizashirira, amategeko ntazavaho inyuguti n’imwe cyangwa agace kayo gato.” 650Yesaya 42:21; Matayo 5:17,18. Kandi no ku bimwerekeyeho Kristo ubwe yaravuze ati: “Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” 651Zaburi 40:8II 461.2

    Muri kamere yayo, amategeko y’Imana ntahinduka kuko agaragaza ubushake n’imico by’Uwayashizeho. Imana ni urukundo, n’amategeko yayo na yo ni urukundo. Amahame abiri y’ingenzi ayo mategeko ashingiyeho ni ugukunda Imana no gukunda abantu. “Urukundo ni rwo rusohoza amategeko.” Imico y’Imana ni ubutungane n’ukuri; iyo kandi ni nayo kamere y’amategeko yayo. Umunyazaburi aravuga ati: “Amategeko yawe ni ukuri;” “ibyo wategetse byose ni ibyo gukiranuka.” 652Zaburi 119:142, 172 Intumwa Pawulo aravuga ati: “Noneho amategeko ni ayera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka ni ryiza.” (Abaroma 7:12). Kuba bene aya mategeko agaragaza imico n’ubushake by’Imana, ahoraho nk’Uwayashyizeho.II 461.3

    Guhinduka no kwezwa ni byo bihuza abantu n’Imana bikabatera gukurikiza amahame y’amategeko y’Imana. Mu itangiriro, Imana yaremye umuntu ku ishusho yayo. Uwo muntu yari ahuje rwose na kamere y’Imana ndetse n’amategeko yayo; amahame y’ubutungane yari yanditswe mu mutima we. Ariko icyaha cyamutandukanyije n’Umuremyi we. Ntiyongeye kurangwaho ishusho y’Imana. Umutima we warwanyaga amahame y’amategeko y’Imana. “Kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’Imana, kuko utumvira amategeko y’Imana, ndetse ntushobora kuyumvira.” (Abaroma 8:7). Ariko “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege,” kugira ngo umuntu abashe kungwa n’Imana. Binyuze mu byo Kristo yakoze, umuntu abasha kongera kungwa n’Umuremyi we. Umutima we ugomba kugirwa mushya n’ubuntu bw’Imana; agomba kugira imibereho mishya ikomoka mu ijuru. Uku guhinduka ni ko kwitwa kubyarwa ubwa kabiri, uko Yesu avuga ati: “utabyawe ubwa kabiri ntabasha kubona ubwami bw’Imana.”II 462.1

    Intambwe ya mbere mu kwiyunga n’Imana, ni ukwemera icyaha. “Icyaha ni ukwica amategeko.” “Kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha.” 6531Yohana 3:4; Abaroma 3:20. Kugira ngo amenye icyaha cye, umunyabyaha agomba kugenzuza ubutungane bwe urugero ruhanitse rw’ubutungane bw’Imana. Amategeko y’Imana ni indorerwamo yerekana ubutungane bw’imico kandi ikabashisha umuntu gusobanukirwa n’intege nke agira.II 462.2

    Amategeko ahishurira umuntu ibyaha bye, ariko nta muti wo kubikira atanga. Mu gihe amategeko asezeranira ubugingo uyumvira anavuga ko umugabane w’utayumvira ari urupfu. Ubutumwa bwiza bwa Kristo bwonyine ni bwo bushobora gukiza umuntu gucirwaho iteka cyangwa kwanduzwa n’icyaha. Agomba kwihana ku Mana yiciye amategeko; akizera Kristo, we gitambo kimweza. Bityo rero, umunyabyaha “ababarirwa ibyaha byose yakoze mu bihe byashize” maze agahinduka umuragwa wa kamere y’Imana. Kuva icyo gihe ahinduka umwana w’Imana kuko yakiriye umwuka umuhindura umwana w’Imana umutakisha agira ati: “Abba Data!”II 462.3

    None se ubwo aba ahawe umudendezo wo kugomera amategeko? Pawulo aravuga ati: “Mbese none duhinduze ubusa amategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza.” “Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?” Kandi Yohana na we aravuga ati: “Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo ntarushya.” 654Abaroma 3:31; 6:2; 1Yohana 5:3.II 463.1

    Mu kuvuka bundi bushya, umutima wiyunga n’Imana kandi ukumvira amategeko yayo. Iyo izi mpinduka zikomeye zabaye ku munyabyaha, aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo, avuye mu cyaha ageze mu butungane, avuye mu kwica amategeko y’Imana no mu bwigomeke ageze mu kumvira no kuyoboka Imana. Imibereho ya kera yo kwitandukanya n’Imana iba ishize maze hagatangira imibereho mishya y’ubwiyunge, kwizera n’urukundo. Maze “gukiranuka kw’amategeko” kugasohorezwa muri twe, “abadakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakurikiza iby’Umwuka.” (Abaroma 8:4). Bityo imvugo y’umuntu izaba iyi ngo: “Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Ni yo ntekereza umunsi ukira.” (Zaburi 119:97).II 463.2

    “Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo.” (Zaburi 19:7) Hatariho amategeko, abantu ntibamenya neza ubutungane no kwera by’Imana cyangwa ngo bamenye ibicumuro byabo n’uburyo badatunganye. Ntabwo bakwemezwa ibyaha byabo mu buryo nyakuri kandi ngo bumve ko bakeneye kwihana. Kuba batabona ko bazimiye kubwo kwica amategeko y’Imana, ntibanumva ko bakeneye amaraso ya Kristo akuraho ibyaha. Bakira ibyiringiro by’agakiza ariko batahindutse byimbitse mu mitima, habe no guhinduka k’ubugingo. Uku ni ko guhinduka kw’amajyejuru kwiganza cyane, kandi imbaga y’abantu benshi binjira mu itorero nyamara batarigeze bifatanya na Kristo.II 463.3

    Inyigisho z’ibinyoma zerekeye kwezwa, kandi zikomoka mu gusuzugura no kwirengagiza amategeko y’Imana, zifite umwanya w’ingenzi mu matorero yo muri iki gihe. Izo nyigisho ni ibinyoma mu mahame yazo kandi ingaruka zazo ziteza akaga. Kuba muri rusange zakirwa neza n’abazumva, bituma birushaho kuba ngombwa ko abantu bose basobanukirwa neza n’icyo Ibyanditswe Byera byigisha kuri iyo ngingo.II 464.1

    Kwezwa nyakuri ni inyigisho ya Bibiliya. Intumwa Pawulo mu rwandiko yandikiye Abanyatesaloniki yaravuze ati: “Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu.” Anasenga agira ati: “Imana y’amahoro ibeze rwose.” 6551Abatesalinike 4:3; 5:23. Bibiliya yigisha neza icyo kwezwa ari cyo ndetse n’uburyo kugerwaho. Umukiza yasabiye abigishwa be ati: “ubereshe ukuri: Ijambo ryawe ni ryo kuri.”(Yohana 17:17). Na none kandi Pawulo yigisha ko abizera bagomba “kwezwa na Mwuka Muziranenge.” (Abaroma 15:16). Umurimo wa Mwuka Muziranenge ni uwuhe? Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Uwo Mwuka w’ukuri naza, azabayobora mu kuri kose.” Umunyazaburi nawe yaravuze ati: “Amategeko yawe ni ukuri.” Amahame akomeye y’ubutungane aboneka mu mategeko y’Imana ahishurirwa abantu na Mwuka Muziranenge n’ijambo ry’Imana. Kandi kubera ko amategeko y’Imana yera, atunganye kandi akaba meza, akaba ari inyandiko igaragaza ubutungane bw’Imana, igikurikiraho ni uko imico ibyarwa no kumvira ayo mategeko nayo izaba yera. Kristo ni we cyitegererezo gitunganye kigaragaza iyo mico. Yaravuze ati: “Nitondeye amategeko ya Data.” “Mpora nkora ibyo Data ashima.” (Yohana 15:10; 8:29). Abayoboke ba Kristo bagomba guhinduka nka we, kubw’ubuntu bw’Imana bakagira imico ihuje n’amabwiriza y’amategeko yayo yera. Uko ni ko kwezwa Bibiliya yigisha.II 464.2

    Uyu murimo ushoboka gusa kubwo kwizera Kristo no kubw’imbaraga ya Mwuka w’Imana uba mu muntu. Pawulo yihanangirije abizera ati: “Musohoze agakiza kanyu mutinya, muhinda umushitsi. Kuko Imana ari yo ibatera gukora no gukunda ibyo yishimira.” 656Abafilipi 2:12,13 Umukristo azumva imbaraga imusunikira gukora icyaha, ariko azakomeza kukirwanya adacogora. Aho niho ubufasha bwa Kristo buba bukenewe. Intege nke za kimuntu ziyunga n’imbaraga z’Imana, maze uwizera agatangara avuga ati: “Ariko Imana ishimwe iduha kunesha kubw’Umwami wacu Yesu Kristo.” (1Abakorinto 15:57)II 464.3

    Ibyanditswe Byera byerekana byeruye ko umurimo wo kwezwa ari umurimo ukomeza. Iyo umunyabyaha yihannye agirana amahoro n’Imana binyuze mu maraso ya Kristo akuraho ibyaha maze imibereho ya gikristo igatangira ubwo. Ubwo nibwo afata urugendo rwo “kugera ku gutunganywa;” agakura “kugeza ubwo azagera ku rugero rw’igihagararo cya Kristo.” Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Ariko kimwe cyo, nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.” Kandi na Petero atwereka intambwe ziterwa ngo umuntu agere ku kwezwa kuvugwa na Bibiliya: 657Abafilipi 3:13,14.II 465.1

    “Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose; kwizera mukongereho ingeso nziza; ingeso nziza muzongereho kumenya; kumenya mukongereho kwirinda; kwirinda mukongereho kwihangana; kwihangana mukongereho kubaha Imana, kubaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo. . . Kuko nimukora ibyo, ntabwo muzasitara na hato.” 6582Petero 1:5-10.II 465.2

    Abarangwaho uko kwezwa kuvugwa ba Bibiliya bagaragaza umwuka wo kwicisha bugufi. Nk’uko byabaye kuri Mose, babonye icyubahiro cy’Imana yera, bityo basobanukirwa neza n’imibereho yabo itandukanye by’ihabya no kwera no gutungana by’Imana Ihoraho. II 465.3

    Umuhanuzi Daniyel yari icyitegererezo cyo kwezwa nyakuri. Imibereho ye y’igihe kirekire yaranzwe n’umurimo uboneye yakoreraga Shebuja. Yari umugabo ukundwa n’Imana cyane.(Daniyeli 10:11). Nyamara ubwo yingingiraga Imana ubwoko bwe, aho kugira ngo avuge ko atunganye kandi yera, uyu muhanuzi wubahwaga yisanishije n’abanyabyaha ruharwa bo muri Isirayeli ya kera. Yarasenze ati: “Ntitubigushyize imbere twishingikirije ku gukiranuka kwacu, ahubwo ni kubw’imbabazi zawe nyinshi.” “Twaracumuye dukora nabi.” Na none kandi aravuga ati: “Nuko nkivuga, nsenga natura ibyaha byanjye n’iby’ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.” Nyuma y’aho ubwo Umwana w’Imana yamubonekeraga aje kugira ibyo amwereka, Daniyeli abivugaho atya ati: “Ubwiza bwanjye bwampindukiyemo ububore, ndatentebuka.” 659Daniyeli 9:18, 15, 20; 10:8II 465.4

    Ubwo Yobu yumvaga ijwi ry’Imana mu nkubi y’umuyaga, yaravuze ati: “Ni cyo kinteye kwizinukwa, nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu.” 660Yobu 42:6 Igihe Yesaya yabonaga ubwiza bw’Imana maze akumva ijwi rirenga ry’abakerubi basingiza Imana bati: “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera, . . .” ni bwo yatatse ati: “Mbonye ishyano, ndapfuye, kuko nanduye.” Pawulo amaze kuzamurwa akajyanwa mu ijuru rya gatatu maze akumva ibintu umuntu atabasha kurondora, yiyise “uworoheje hanyuma y’abera bose.” Yohana ukundwa wahoraga mu gituza cya Yesu kandi witegereje ikuzo rye, ni we waguye imbere ya marayika maze amera nk’upfuye. 6612Abakorinto 12:2-4; Abefeso 3:8; Ibyahishuwe 1:17.II 466.1

    Abagendera munsi y’umusaraba w’i Kaluvari ntibashobora na rimwe kwishyira hejuru cyangwa kwirata ko bamaze gucika ingoyi y’icyaha. Bazirikana ko ibyaha byabo ari byo byateje umubabaro ukomeye wamenye umutima w’Umwana w’Imana, kandi iki gitekerezo kizabatera kwicisha bugufi. Ababa hafi ya Yesu basobanukirwa neza intege nke ndetse n’ubunyacyaha (kamere ihora ihengamiye ku cyaha) by’inyokomuntu, bityo ibyiringiro byabo rukumbi biri mu byo Umukiza wabambwe akazuka yakoze.II 466.2

    Muri iki gihe ukwezwa kwamamaye mu isi ya Gikristo kujyanirana n’umwuka wo kwishyira hejuru no kwirengagiza amategeko y’Imana. Bene uko kwezwa ntikugaragara mu byo Bibiliya yigisha. Abamamaza uko kwezwa bigisha ko ari umurimo ukorwa mu kanya gato bikaba birangiye, kandi ko kubwo kwizera konyine, uwo murimo ubageza ku butungane bwuzuye. Baravuga bati: “Izere gusa, bityo umugisha ni uwawe.” Uwakira uko kwezwa nta wundi mwete asabwa kugira. Na none kandi bahakana ububasha bw’amategeko y’Imana, bakavuga ko babatuwe ku nshingano yo kubahiriza amategeko. Ariko se, byashoboka ko umuntu yaba uwera, ahuje n’ubushake bw’Imana n’imico yayo nyamara atagendana n’amategeko agaragaza kamere yayo n’ubushake bwayo, ndetse akerekana ibiyishimisha?II 466.3

    Kwifuza idini ryorohereza abantu, ridasaba umuhati, kwigomwa no kwiyanga ndetse no kwitandukanya n’iby’isi, byatumye habaho imyizerere yabaye gikwira ari yo myizerere yo kwizera, kwizera gusa. Ariko se ijambo ry’Imana ryo ryavuze iki? Intumwa Yakobo aravuga ati: “Mbese bene Data, byavura iki, niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza?. . . Wa muntu utagira imirimo we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari imfabusa? Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro? Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye? . . . Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.” 662Yakobo 2:14-24.II 467.1

    Ibyo ijambo ry’Imana rihamya bivuguruza iyi nyigisho igusha abantu mu mutego ivuga ibyo kwizera kutagira imirimo. Ntabwo ukwizera ari ko gusaba guhabwa ibyiza by’ijuru nyamara nta kuzuza ibyangombwa bishingirwaho mu gutanga imbabazi. Ukwibeshya ni ko gukora ibyo kuko ukwizera nyakuri gushingiye ku masezerano y’Ibyanditswe Byera ndetse no ku cyo byigisha.II 467.2

    Nimutyo he kugira umuntu n’umwe wibeshya yizera ko ashobora kuba uwera mu gihe yica nkana rimwe mu mategeko y’Imana. Gukora icyaha ukizi bicecekesha ijwi rihamya rya Mwuka Muziranenge maze bigatandukanya umuntu n’Imana. “Icyaha ni ukugomera amategeko.” “Ukora ibyaha wese ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.” (1Yohana 3:6). Nubwo Yohana mu nzandiko ze yibanda ku rukundo, nyamara ntabwo ashidikanya ku kugaragaza imico nyakuri ya rya tsinda ry’abantu bavuga ko bejejwe kandi mu mibereho yabo bagomera amategeko y’Imana. “Uvuga ko amuzi, ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we. Ariko umuntu wese witondera ijambo rye, urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we.” 6631Yohana 2:4,5. Uru ni rwo rugero ngenderwaho mu kugenzura ibyo buri muntu avuga. Ntabwo dushobora kwemeza ko umuntu ari intungane kandi tutamushyize ku gipimo kigaragaza urugero rumwe rukumbi rw’ubutungane bw’Imana mu ijuru no mu isi. Niba abantu batumva uburemere bw’amategeko, niba bakerensa kandi bagaha agaciro gake amabwiriza y’Imana, niba bica itegeko rimwe ryoroheje muri yo kandi bakigisha abandi kugenza batyo, nta gaciro bazaba bafite mu maso y’Ijuru, kandi dukwiriye kumenya ko ibyo bihamya nta shingiro bifite.II 467.3

    Iyo umuntu avuga ko nta cyaha afite byo ubwabyo ni igihamya cy’uko ntaho ahuriye n’ubutungane. Ibyo abiterwa n’uko adasobanukiwe ubutungane butagerwa ndetse no kwera by’Imana, cyangwa se akaba atazi uko abazaba batanyuranya n’imico y’Imana bagomba kumera. Bitewe n’uko uwo muntu adasobanukiwe neza n’ubutungane n’ubwiza bya Yesu habe no kumenya ubuhendanyi n’ububi by’icyaha, bene uwo ashobora kubona ko ari intungane. Uko intera imutandukanya na Kristo irushaho kwiyongera, ni ko arushaho kudasobanukirwa imico y’Imana n’ibyo isaba, kandi ni ko arushaho kwireba ubwe agasanga ari intungane.II 468.1

    Ukwezwa kuvugwa mu Byanditswe Byera gukomatanya impagarike yose y’umuntu: umwuka, ubugingo n’umubiri. Pawulo yasabiye Abanyatesaloniki ngo “umwuka wabo n’ubugingo n’umubiri birindwe, bitazabaho umugayo kugeza ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azazira.” (1Abatesaloniki5:23). Yongera kwandikira abizera ati: “Nuko rero bene Data ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana, ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana.” 664Abaroma 12:1 Mu gihe cy’Abisirayeli ba kera, ituro ryose ryazanwaga ari igitambo batura Uwiteka, ryagombaga gusuzumanwa ubwitonzi. Iyo hagiraga ubusembwa buboneka kuri iryo tungo, ntiryemerwaga bitewe n’uko Imana yari yarategetse ko bazajya bayitura ituro “ridafite inenge.” Bityo, Abakristo nabo bakwiriye gutanga imibiri yabo ari “ibitambo bizima, byera, bishimwa n’Imana.” Kugira ngo ibyo bishoboke, imbaraga zabo zikwiriye kurindwa ku buryo bwose bwiza bushoboka. Igikorwa cyose gica intege imbaraga z’umubiri n’iz’intekerezo gitera umuntu kuba adakwiriye gukorera Umuremyi we. Mbese Imana yashimishwa n’ikintu icyo ari cyo cyose uretse icyiza kiruta ibindi dushobora gutanga? Yesu yaravuze ati: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose.” Abakundisha Uwiteka umutima wose, bazifuza kumukorera icyiza kiruta ibindi mu mibereho yabo, kandi bazahora bashishikarira gutuma imbaraga zose z’ubugingo bwabo bihuza n’amategeko kandi Mwuka Muziranenge azakangurira ubushobozi bwabo gukora ibyo Imana ishaka. Kubwo gushaka guhaza ipfa n’irari ry’umubiri, ntabwo bazigera batera intege nke cyangwa ngo banduze ituro batura Se wo mu ijuru.II 468.2

    Intumwa Petero aravuga ati: “Mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.” (1 Petero 2:11). Icyaha cyose kigusha ikinya ubushobozi bw’umuntu kandi cyikica imyumvire mu by’ubwenge n’iby’umwuka bityo ijambo ry’Imana na Mwuka wayo ntibishobore gukora ku mutima. Pawulo yandikira Abanyakorinti avuga ati: “Twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.” (2 Abakorinto 7:1). Kandi ku mbuto z’Umwuka: “urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, ukwizera no kugwa neza,” yongeyeho “kwirinda.” (Abagalatiya 5:22, 23).II 468.3

    Nubwo hari aya magambo yahumetswe n’Imana, ni abantu bangahe bavuga ko ari Abakristo baca intege imbaraga zabo kubwo gukurikirana inyungu cyangwa gutwarwa n’ibigezweho? Ni abantu bangahe banduza ishusho y’Imana bafite babinyujije mu kugwa ivutu, kunywa ibisindisha ndetse no kujya mu binezeza bibuzanyijwe! Kandi itorero naryo aho kugira ngo ricyahe, akenshi rishyigikira ikibi ryemerera abantu guhaza irari ryabo ry’inda, kurarikira inyungu cyangwa gukunda ibibanezeza kugira ngo risibe icyuho kiri mu butunzi bwaryo kidashobora kuzuzwa n’urukundo bakunda Kristo. Yesu aramutse yinjiye mu matorero yo muri iki gihe maze akabona ibirori n’ubucuruzi bwanduye bihakorerwa mu izina ry’itorero, mbese ntiyakwirukana abo batesha agaciro itorero nk’uko yirukanye abavunjiraga mu rusengero?II 469.1

    Intumwa Yakobo avuga yuko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere “buba buboneye.” Mbese iyo iyi ntumwa iza guhura n’abo bantu bavugisha izina ry’icyubahiro rya Yesu iminwa yandujwe n’itabi, abantu bafite umwuka n’impagarike byandujwe n’umunuko w’itabi, kandi banduza umwuka wo mu kirere ndetse bagatera ababakikije bose guhumeka uburozi, - mbese iyo Yakobo abona inyifato inyuranyije n’ubutungane buvugwa mu butumwa bwiza, aho ntiyajyaga kuyirwanya akavuga ko ari inyifato “y’isi, y’irari ry’umubiri kandi ko ikomoka kuri Satani”? Ababaswe n’itabi, bavuga ko bafite umugisha wo kwezwa, barata ko bafite ibyiringiro by’ijuru; nyamara ijambo ry’Imana rivuga ryeruye ko “muri ryo hatazinjira ikintu gihumanya.” (Ibyahishuwe 21:27).II 469.2

    “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.” 6651 Abakorinto 6:19,20. Umuntu wese weguriye umubiri we kuba urusengero rwa Mwuka Muziranenge, ntabwo azabatwa n’ingeso mbi. Imbaraga ze azikesha Kristo wamuguze amaraso ye. Ibyo atunze ni iby’Uwiteka. Mbese yabura ate kubarwaho icyaha igihe apfusha ubusa ibyo yaragijwe? Buri mwaka abiyita Abakristo batagaguza amafaranga menshi ku bitagira umumaro kandi bihumanya mu gihe abantu benshi barimbuka bazira kubura ijambo ry’ubugingo. Biba Imana icyacumi n’amaturo mu gihe ku gicaniro cyo kurimbura irari baharira ibirenze ibyo batanga mu gufasha abakene cyangwa mu gushyigikira umurimo w’ubutumwa bwiza. Iyaba abantu bose biyita abayoboke ba Kristo bari bejejwe mu by’ukuri, mu cyimbo cyo gutagaguza ubutunzi bwabo ku bitagira umumaro ndetse no kwinezeza mu buryo bwangiza, ubwo butunzi bwajyanwa mu mutungo w’Uwiteka, kandi Abakristo batanga urugero rwiza ku byo kwirinda, kwiyanga no kwitanga. Bityo baba umucyo w’isi.II 469.3

    Abatuye isi birunduriye mu binezeza imibiri yabo. “Irari ry’umubiri, irari ry’amaso no kwibona ku by’ubugingo”, ni byo bisigaye biyobora imbaga nyamwinshi y’abantu. Ariko abayoboke ba Kristo bo, bahamagariwe kuba abera. “Muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye, ni ko Uwiteka Ushobora byose avuga, kandi ntimugakore ku kintu cyose gihumanye.” Mu mucyo w’ijambo ry’Imana, dushobora guhamya tudashidikanya ko kwezwa kudatera umuntu kwitandukanya rwose n’ibyifuzwa by’ibyaha ndetse no guhaza irari ry’iby’isi, atari ukwezwa nyakuri.II 470.1

    Abantu buzuje ibi bisabwa ngo: “Nuko muve hagati ya ba bandi . . . kandi ntumugakore ku kintu cyose gihumanye,” Imana ibaha iri sezerano ngo: “Nzabakira, kandi nzababera So, namwe muzambera abahungu n’abakobwa, ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.” 6662Abakorinto 6:17,18 Kumenya neza no gukungahara mu by’Imana, ni amahirwe ndetse n’inshingano bya buri Mukristo wese. Yesu yaravuze ati: “Ni jye mucyo w’isi: unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.” 667Yohana 8:12 “Ariko inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu.” 668Imigani 4:18 Intambwe yose yo kwizera no kumvira yegereza umuntu komatana na Kristo we Mucyo w’isi, we “utarangwamo umwijima na muke.” Imyambi irabagirana ya Zuba ryo Gukiranuka irasira abagaragu b’Imana, bityo na bo bagomba kumurikishiriza abandi imirasire Ye. Nk’uko inyenyeri zitwereka ko mu kirere hari umucyo mwinshi ufite ubwiza uzitera kurabagirana, ni ko n’Abakristo bakwiriye kwerekana ko hariho Imana yicaye ku ntebe ya cyami mu isanzure, ifite imico ikwiriye gusingizwa no kwiganwa. Ubuntu buva kuri Mwuka wayo, ukubonera n’ubutungane by’imico ya Yo bizagaragarira mu bahamya bayo.II 470.2

    Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abanyakolosi, agaragaza imigisha myinshi yahawe abana b’Imana. Yaranditse ati: “Ni cyo gituma tudasiba kubasabira, uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose, ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose, kandi mwunguke kumenya Imana, mukomereshejwe imbaraga zose, nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo.” 669Abakolosayi 1:9-11.II 470.3

    Yongera kwandikira Abanyefezi, agira ngo bene Data bo muri Efezi bagere ku rugero rwo gusobanukirwa neza n’ubugari bw’amahirwe y’abakristo. Yabagaragarije neza imbaraga itangaje n’ubumenyi bakwiriye guhabwa nk’abahungu n’abakobwa b’Imana Ishobora byose. Bahawe “gukomezwa cyane mu mitima yabo kubw’Umwuka we, bahabwa gushora imizi no gukurira mu rukundo, kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo, ubwo ari bwo, mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa.” “Ariko isengesho ry’intumwa Pawulo rirashyira rikagera ku ntego yaryo, ubwo yasengaga ati “Ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana.”II 471.1

    Na none kandi Pawulo yanditse ku cyifuzo cye cy’uko abizera bo muri Efeso bakwiriye gusobanukirwa ugukomera kw’amahirwe Umukristo afite. Mu mvugo yumvikana neza, abagaragariza imbaraga itangaje ndetse n’ubwenge babasha kugira nk’abana b’Isumbabyose. Byari ibyabo “gukomezwa cyane mu mitima yabo kubw’Umwuka we,” “gushorera imizi mu rukundo bakaba bashikamye,” “kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo; no kumenya urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa.” Ariko isengesho rigera ku bushorishori bw’ayo mahirwe igihe asenga avuga ati: “Ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana.” 670Abefeso 3:16-19.II 471.2

    Aha turahishurirwa ingero zo hejuru dukwiriye kugeraho kubwo kwizera amasezerano ya Data wo mu ijuru igihe twuzuje ibyo adusaba. Kubw’ibyo Kristo yakoze, dufite uburenganzira bwo kwegera intebe y’Ishoborabyose. “Itimanye umwana wayo, ahubwo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumudahana n’ibindi byose?” (Abaroma 8:32). Imana Data yahaye Mwuka we Mwana ku rugero rutagerwa, kandi natwe tubasha kugira uruhare kuri uwo mwuzuro. Yesu aravuga ati: “None se, ko muzi guha abana banyu ibyiza, kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?” “Icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikora.” “Musabe muzahabwa kugira ngo umunezero wanyu ube wuzuye.” 671Luka 11:13; Yohana 14:14;16:24II 471.3

    Nubwo imibereho ya Gikristo izarangwa no kwicisha bugufi, ntikwiriye kubamo kwitangira itama, cyangwa kwitesha agaciro. Ni amahirwe ya buri wese kubaho mu buryo Imana yemera kandi igaha umugisha. Ntabwo ari ubushake bwa Data wo mu ijuru ko duhora dusa n’abaciriweho iteka kandi tubundikiwe n’umwijima. Nta gihamya cyo kwicisha bugufi nyakuri cyaba kiriho igihe umuntu agenda yubitse umutwe kandi afite umutima wuzuye ibitekerezo by’inarijye. Dukwiriye gusanga Yesu tukezwa, tugahagarara imbere y’amategeko tudafite isoni cyangwa ikimwaro. “Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho: abagenda badakurikiza kamere, ahubwo bakurikiza iby’Umwuka.” 672Abaroma 8:1II 472.1

    Kubwa Yesu, abana ba Adamu bacumuye bahinduka “abana b’Imana.” “Kuko uweza n’abezwa bose bakomotse kuri Imwe; ni cyo gituma adakorwa n’isoni zo kubita bene Se.” 673Abaheburayo 2:11 Imibereho y’Umukristo ikwiriye kuba iyo kwizera, insinzi ndetse no kwishimira mu Mana. “Icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi: kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu.” 1Yohana 5:4. Umugaragu w’Imana Nehemiya yabivuze mu kuri agira ati: “Kwishimana Uwiteka ni zo ntege zanyu.” Na Pawulo aravuga ati: “Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe! nongeye kubivuga nti: “ Mwishime.” “ Mwishime iteka, musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ibyo ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.” 6741Yohana 5:4; Nehemiya 8:10; Abafilipi 4:4; 1Abates. 5:16-18II 472.2

    Izo ni zo mbuto zo guhinduka no kwezwa Bibiliya ivuga. Nyamara kuba izo mbuto zidakunze kuboneka biterwa n’uko usanga Abakristo benshi batitaye ku mahame y’ingenzi y’ubutungane yagaragarijwe mu mategeko y’Imana. Iyo ni yo mpamvu hariho kwigaragaza guto cyane k’umurimo wimbitse kandi uhamye wa Mwuka w’Imana waranze ububyutse n’ihemburwa byo mu myaka yashize.II 472.3

    Duhinduka kubwo guhanga Yesu amaso. Ariko niba ariya mategeko yera Imana yerekeyemo umuntu ubutungane no kwera by’imico yayo yirengagizwa, bityo intekerezo z’abantu zikerekezwa ku nyigisho n’amahame by’abantu, nta gitangaje kubona mu itorero hakurikiraho ukudohoka ku butungane nyakuri. Uhoraho yaravuze ati: “. . . Baranyimuye kandi ari jye soko y’amazi y’ubugingo; kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse, bitabasha gukomeza amazi.” 675Yeremiya 2:13II 473.1

    “Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, . . . Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo, ibibabi byacyo ntibyuma. Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.” 676Zaburi 1:1-3. Keretse gusa amategeko y’Imana asubijwe agaciro kayo, ni bwo mu bavuga ko ari ubwoko bw’Imana hashobora kubaho ububyutse n’ihembura byo kwizera no kubaha Imana byaranze abatubanjirije. “Uwiteka avuga atya ati: ‘Nimuhagarare mu nzira murebe, kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.” 677Yeremiya 6:16.II 473.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents