Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 29 - INKOMOKO Y’IKIBI

    Ku bantu benshi, inkomoko y’icyaha n’impamvu kiriho byabaye isoko yo guhera mu rungabangabo. Iyo babonye ibikorwa by’icyaha n’ingaruka ziteye ubwoba z’amahano zigikomokaho, bibaza impamvu ibi byose bishobora kubaho mu butegetsi bw’Imana nyir’ubwenge, imbaraga n’urukundo bitagira iherezo. Aho hari iyobera batabonera ubusobanuro. Muri uko kutamenya no gushidikanya, barahuma ntibabashe gusobanukirwa n’ukuri kwahishuwe mu buryo bweruye mu ijambo ry’Imana kandi kwerekeye agakiza k’abantu. Mu gushakisha ibyerekeranye no kubaho kw’icyaha, hari abantu bashishikarira gushakira mu byo Imana itahishuye; bityo ntibashobore kubona umuti w’ingorane bafite. Kubera ko bene abo baba babogamiye mu gushidikanya no kujya impaka n’igihe bitari ngombwa, bashingira ku kuba badashoboye gukemura ikibazo cyo kubaho kw’icyaha maze bakabigira urwitwazo rwo guhinyura amagambo yo mu Byanditswe Byera. Nyamara hari abandi badashobora gusobanukirwa mu buryo bubanyuze n’ikibazo gikomeye cy’icyaha bitewe n’uko imigenzo n’ubusobanuro bugoretse byateje umwijima inyigisho ya Bibiliya ku byerekeye imico y’Imana, kamere y’ubutegetsi bwayo n’amahame y’uburyo ifata icyaha.II 486.1

    Ntibishoboka gusobanura inkomoko y’icyaha no kugaragaza impamvu yo kubaho kwacyo. Nyamara hari byinshi bishobora kumvikana ku byerekeye inkomoko y’icyaha ndetse n’iherezo ryacyo kugira ngo hagaragazwe neza ubutabera n’ineza yayo mu buryo igenza icyaha. Nta kintu cyigishwa mu buryo bwumvikana cyane mu Byanditswe Byera cyarusha ukuri kwerekana ko Imana idafite uruhare mu kubaho kw’icyaha; ko nta gukurwaho kw’ubuntu bw’Imana, ko nta bidatunganye mu butegetsi bw’Imana ku buryo byaba byarabaye intandaro yo kwaduka k’ubwigomeke. Icyaha ni umucengezi kandi kubaho kwacyo ntibishobora gutangirwa impamvu. Ibyacyo ni amayobera, ntawabona uko abisobanura. Kugitangira urwitwazo ni ukugishyigikira. Haramutse habonetse urwitwazo kuri cyo, cyangwa hakagaragazwa impamvu yatumye icyaha kibaho, nticyaba kikiri icyaha. Ubusobanuro bwonyine bw’icyaha dufite ni ubwatanzwe mu ijambo ry’Imana. Rivuga ko “icyaha ari ukwica amategeko;” ni imikorere y’ihame rirwanya itegeko rikomeye ry’urukundo kandi ari rwo rufatiro rw’ingoma y’Imana.II 486.2

    Icyaha kitarabaho, mu isi n’ijuru n’isanzure ryose hariho amahoro n’ibyishimo. Ibintu byose byari bihuje rwose n’ubushake bw’Umuremyi. Gukunda Imana ni byo byari bihebuje ibindi byose, gukundana ntibyagiraga kubogama. Kristo Jambo, Umwana w’Imana w’ikinege, yari umwe na Se uhoraho, bahuje kamere, imico n’imigambi. Ni we wenyine gusa mu isanzure ryose washoboraga kumenya inama n’imigambi by’Imana. Kristo ni we Imana yaremesheje ibyo mu ijuru byose. “Kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru . . . intebe z’ubwami, n’ubwami bwose, n’ubushobozi bwose” (Abakolosayi 1:16); kandi ab’ijuru bose bubahaga Kristo kimwe na Se.II 486.3

    Kubera ko itegeko ry’urukundo ari ryo rufatiro rw’ingoma y’Imana, umunezero w’ibiremwa byose wari ushingiye ku guhuza rwose n’amahame akomeye y’ubutungane agenga iyo ngoma. Imana ishaka ko abo yaremye bose bayikorera mu rukundo — bakayiha ikuzo biturutse ku kunyurwa n’imico yayo. Ntabwo Imana ishimishwa no guhatira umuntu kuyubaha, kandi iha abantu bose umudendezo wo kwihitiramo icyo bashaka, kugira ngo babashe kuyikorera biturutse ku bushake bwabo.II 487.1

    Ariko habayeho umwe wahisemo gukoresha uwo mudendezo nabi. Icyaha cyakomotse ku wari ukurikiye Kristo, uwari yarahawe ikuzo n’Imana kandi warushaga imbaraga n’ikuzo abaturage bo mu ijuru. Lusiferi ataracumura, yari umukerubi utwikira, uzira inenge kandi utunganye rwose. “Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo ‘wari intungane rwose, wuzuye ubwenge n’ubwiza buhebuje. Wahoze mu Edeni, ya ngobyi y’Imana; umwambaro wawe wari ibuye ryose ry’igiciro cyinshi. . . Wari warasigiwe kugira ngo ube umukerubi utwikira, kandi nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera w’Imana, wagendagendaga hagati y’amabuye yaka umuriro. Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa.’” 699Ezekiyeli 28:12-15.II 487.2

    Lusiferi yajyaga gukomeza kuba inkoramutima ku Mana, agakundwa kandi akubahwa n’ingabo z’abamarayika bose, agakoresha imbaraga yahawe zigahesha abandi umugisha kandi zigahesha Umuremyi we ikuzo. Ariko umuhanuzi aravuga ati: “Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe.” (Ezekiyeli 28:17). Ni ruto ni ruto, Lusiferi yageze aho aha intebe icyifuzo cyo kwikuza. “Wagereranije umutima wawe n’umutima w’Imana.” (Umurongo wa 6). “Waribwiraga uti: ‘Nzazamuka njye mu ijuru, nkuze intebe yanjye y’ubwami, isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti: ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro, . . . nzaba nk’Isumbabyose.” 700Yesaya 14:13,14. Mu cyimbo cyo guharanira gushyira Imana imbere mu rukundo n’icyubahiro by’ibiremwa byayo, Lusiferi yashishikariye ko ari we uhabwa icyubahiro kandi agakorerwa n’abo mu ijuru. Kubwo kwifuza icyubahiro Imana ihoraho yari yarahaye Umwana wayo, uyu wari umutware w’abamarayika yararikiye ubutware bwari bugenewe Kristo wenyine.II 487.3

    Ijuru ryose ryishimiraga kugaragaza ikuzo ry’Umuremyi no kumusingiza. Igihe Imana yahabwaga ikuzo ityo, mu ijuru hose hari amahoro n’umunezero. Ariko akajwi kamwe kanyuranyije n’andi noneho kahungabanyije uguhuza kwari mu ijuru. Kwishyira hejuru, gucisha ukubiri n’umugambi w’Umuremyi byateye kwikanga ikibi mu bashyiraga imbere ikuzo ry’Imana. Nuko mu ijuru hateranira inama zo gukebura Lusiferi. Umwana w’Imana yamweretse ugukomera, ubugwaneza ndetse n’ubutabera bw’Umuremyi, kandi anamwereka kamere itunganye kandi idahinduka y’amategeko y’Imana. Imana ubwayo ni yo yari yarashyizeho gahunda ikurikizwa mu ijuru; kandi gucisha ukubiri n’iyo gahunda byatumye Lusiferi asuzugura Umuremyi we maze yizanira kurimbuka. Nyamara imiburo yakomeje gutanganwa urukundo n’imbabazi ariko icyo yakoze ni ukumutera kwinangira. Lusiferi yemereye ishyari yari afitiye Kristo kumuganza, maze arushaho gushikama ku mugambi we. II 488.1

    Kwirata ikuzo yari afite ni byo byamuteye kwifuza umwanya ukomeye. Icyubahiro gikomeye cyane Lusiferi yari yarahawe n’Imana nk’impano ntiyanyuzwe na cyo kandi ntibyamuteye gushima Umuremyi. Yishimiye kurabagirana kwe no gushyirwa hejuru maze yifuza guhwana n’Imana.II 488.2

    Abamarayika bose bo mu ijuru baramukundaga kandi bakamwubaha. Abamarayika na none bishimiraga gukora ibyo abategetse, kandi yabarushaga ubwenge n’ubwiza. Nyamara bose bari bazi ko Umwana w’Imana ari Igikomangoma cy’ijuru, kandi ko ahuje na Se ububasha n’ubutware. Mu nama zose z’Imana, Kristo yabaga azirimo mu gihe Lusiferi we atari yemerewe kujya mu nama z’Imana. Uyu mumarayika ukomeye yarabajije ati: “Kuki Kristo yagira isumbwe? Ni mpamvu ki yahabwa icyubahiro kirenze icya Lusiferi?”II 488.3

    Lusiferi yavuye mu mwanya yari arimo imbere y’Imana maze ajya gukwirakwiza umwuka wo kutanyurwa mu bamarayika. Yamaze igihe akorera mu ibanga, ahisha abandi bamarayika imigambi ye nyakuri mu kwerekana ko yubaha Imana. Yihatiye guteza kutanyurwa n’amategeko agenga ab’ijuru, akavuga ko ayo mategeko asaba ibintu bitari ngombwa. Kubera ko kamere y’abamarayika yari itunganye, yasabaga ko bakwiriye kumvira ubushake bwabo. Yashakaga uko yabikururira bakamuyoboka avuga ko Imana itamugiriye iby’ubutabera ubwo yahaga Kristo icyubahiro kirenze. Yavugaga ko mu gushaka ubutware buruseho ndetse n’icyubahiro atagamije kwishyira hejuru, ko ahubwo ashaka guhesha umudendezo abaturage bose bari mu ijuru, kandi kubw’ibyo bashobora kugera ku rugero rw’imibereho rwisumbuye.II 489.1

    Imana kubw’imbabazi zayo nyinshi yihanganiye Lusiferi igihe kirekire. Ntabwo igihe cya mbere yahaga icyicaro umwuka we wo kutanyurwa yahereye ko akurwa mu mwanya we w’icyubahiro yari yarahawe, haba ndetse n’igihe yatangiraga kugenda avugira ibinyoma imbere y’abamarayika bumvira. Yamaze igihe kirekire arekewe mu ijuru. Inshuro nyinshi yagiye asezeranirwa ko azababarirwa naramuka yihannye kandi akayoboka Imana. Umuhati mwinshi washoboraga gukoreshwa n’Imana y’urukundo n’ubwenge butagerwa warakoreshejwe kugira ngo Lusiferi yemezwe ikosa rye. Umwuka wo kutanyurwa ntiwari warigeze umenyekana mu ijuru. Ku ikubitiro na Lusiferi ntiyamenye ibyo yakoraga; ntabwo yasobanukirwaga neza na kamere nyakuri y’ibyari muri we. Ariko ubwo uko kutanyurwa kwe kwagaragazwaga ko nta shingiro gufite, ntabwo Lusiferi yemeye ko ari mu mafuti, ntiyemeye ko amabwiriza y’ijuru atunganye kandi ko akwiriye kuyazirikana nk’uko yemerwaga mbere hose n’ab’ijuru bose. Iyo abigenza atyo, aba yarikijije ubwe kandi agakiza n’abamarayika benshi. Muri icyo gihe ntiyemeye guha Imana icyubahiro abikuye ku mutima. Nubwo yari yaranze umwanya we wo kuba umukerubi utwikira, ariko iyo aza kugira ubushake bwo kugarukira Imana, akemera ubuhanga bw’Umuremyi, kandi akanyurwa no kuba mu mwanya yashyizwemo ubwo Imana yakoraga umugambi wayo ukomeye, aba yarasubijwe ku nshingano ye. Ariko ubwibone bwamubujije kwicisha bugufi. Yakomeje gushyigikira inzira yahisemo adatezuka, akomeza kwinangira avuga ko adakeneye kwihana, ahubwo yiyemeza rwose gushoza intambara ikomeye arwanya Umuremyi we. II 489.2

    Guhera ubwo atangira gukoresha imbaraga ze zose n’ubuhendanyi bwose yoshya abamarayika yayoboraga ngo bamukurikire. Ndetse n’imiburo Yesu yari yamuhaye amugira inama yo kureka ubwo bugome yarayigoretse ayihinduramo gahunda ze z’ubugambanyi. Abamarayika bamugiriraga icyizere cyane yari yarabagaragarije ko yarenganyijwe, ko umwanya yari arimo utubashywe, kandi ko umudendezo we ugiye kugabanywa. Yahereye ku kugoreka amagambo ya Kristo maze akurikizaho kubeshya, arega Umwana w’Imana ko afite umugambi wo kumucisha bugufi imbere y’abatuye ijuru. Yanashatse kandi uko yateza ikibazo hagati ye n’abamarayika bumvira Imana. Abamarayika bose atashoboraga kwigarurira ngo abashyire mu ruhande rwe, yabareze kutagira icyo bitaho mu bireba abo mu ijuru. Umurimo mubi we ubwe yakoraga yawugeretse ku bamarayika bakomeje kuba indahemuka ku Mana. Kandi kugira ngo ashyigikire ikirego yaregaga Imana ko yamurenganyije, yifashishije kugoreka amagambo n’ibikorwa by’Umuremyi. Byari umugambo we wo gutera abamarayika gushidikanya akoresheje ingingo z’uburiganya ku byerekeye imigambi y’Imana. Ikintu cyose cyari cyoroshye cyumvikana yagihinduye amayobera, kandi kubw’uburyarya atera gushidikanya ku magambo yumvikana yavuzwe na Yehova. Umwanya wo hejuru yari afite, kandi akaba yari yegereye ubuyobozi bw’Imana, byatumye ibinyoma bye bigira imbaraga bityo bitera abamarayika benshi kwifatanya na we mu kugomera ubutegetsi bw’Ijuru.II 489.3

    Imana kubw’ubwenge bwayo, yemereye Satani gukomeza umurimo we kugeza igihe umwuka w’urwango wagwiriye ugahinduka kwivumbagatanya. Byari ngombwa ko imigambi ya Satani ikura mu buryo bwuzuye maze kamere nyakuri y’iyo migambi ndetse n’aho yerekeza bikagaragarira bose. Nk’umukerubi wasizwe, Lusiferi yari yarashyizwe hejuru cyane; yakundwaga cyane n’abo mu ijuru, kandi bamugiriraga icyizere gikomeye. Ubutegetsi bw’Imana ntibwagarukiraga gusa ku baturage bo mu ijuru, ahubwo bwarimo n’amasi yose Imana yaremye; bityo Satani yibwiraga ko nabasha gushora abamarayika bo mu ijuru mu kugomera Imana, azanabasha kwigarurira andi masi. Yakoresheje uburyarya n’ubucakura bukomeye kugira ngo afate ibitekerezo by’abo ashaka kugira abayoboke be. Yari afite imbaraga zikomeye z’ubushukanyi, kandi kubwo kwiyoberanya yitwikiriye ikinyoma, yari yageze ku ntego ye. Ndetse n’abamarayika bayoboka Imana ntibashoboraga kumenya neza imico ye cyangwa ngo babone aho ibyo yakoraga byerekeza.II 490.1

    Satani yari yarubashywe cyane, kandi ibyo yakoraga byose byari amayobera ku buryo byari bikomereye abamarayika gutahura kamere nyakuri y’ibyo yakoraga. Igihe icyaha cyari kitarakura rwose mu buryo bwuzuye, nticyashoboraga kugaragara ko ari kibi nk’uko cyari kiri. Kuva mbere hose kugeza ubwo, icyaha nticyari cyaragize umwanya mu isanzure ryaremwe n’Imana kandi ibiremwa bizira inenge ntibyari bisobanukiwe ka kamere yacyo n’ububi bwacyo. Ntabwo bashoboraga kumenya ingaruka ziteye ubwoba zari guturuka ku kwirengagiza amategeko y’Imana. Bigitangira, Satani yari yarahishe umurimo we awutwikiriza ibisa no kubaha Imana. Yavugaga ko aharanira icyubahiro cy’Imana, umutekano no guhama by’ubutegetsi bwayo ndetse n’ibyiza by’abo mu ijuru bose. Ubwo yinjizaga kutanyurwa mu ntekerezo z’abamarayika yayoboraga, yari yaragiye akorana uburyarya bukomeye yerekana ko ashaka gukura kutanyurwa mu ijuru. Ubwo yasabaga ko muri gahunda n’amategeko by’ingoma y’Imana habamo impinduka, yabikoze yitwaje ko ibyo ari ngombwa kugira ngo mu ijuru hakomeze kuba uguhuza n’ubumwe.II 490.2

    Mu mikorere yayo mu guhangana n’icyaha, Imana yakoresheje ubutungane n’ukuri. Satani we yagombaga gukoresha ibyo Imana itashoboraga gukoresha ari byo: uburyarya n’ubushukanyi. Yashatse uko agoreka ijambo ry’Imana kandi agaragariza nabi imigambi y’ubutegetsi bw’Imana imbere y’abamarayika, akavuga ko Imana atari intabera mu gushyiriraho amategeko n’amabwiriza abaturage bo mu ijuru. Yavugaga kandi ko iyo Imana isaba ibiremwa byayo kuyiyoboka no kuyumvira, ngo ubwo Imana ubwayo iba yishakira kwishyira hejuru. Kubw’ibyo rero, byagombaga kugaragazwa imbere y’abaturage bo mu ijuru n’abo mu yandi masi ko ubutegetsi bw’Imana butabera kandi amategeko yayo atunganye. Satani yari yaratumye bigaragara ko we ubwe ashaka ko mu isi no mu ijuru n’isanzure ryose bamererwa neza. Imico nyakuri y’uwo mugome ndetse n’intego ze nyakuri bigomba kumenywa n’abantu bose. Akwiriye guhabwa igihe cyo kwigaragaza binyuze mu bikorwa bye bibi.II 490.3

    Amacakubiri imikorere ye yateje mu ijuru, Satani ubwe yayageretse ku mategeko y’Imana n’ubutegetsi bwayo. Yavuze ko ibibi byose ari ingaruka z’ubutegetsi bw’Imana. Yavugaga ko umugambi we bwite ari ukurushaho gutunganya amategeko ya Yehova. Kubw’ibyo rero byari ngombwa ko yerekana uko ibyo atangaza bimeze, kandi akagaragaza n’icyakorwa muri izo mpinduka yavugaga ko zaba ku mategeko y’Imana. Ibyo akora ubwe ni byo bigomba kumuciraho iteka. Kuva agitangira, Satani yagiye avuga ko atari kwigomeka. Isi n’ijuru bigomba kubona uwo mushukanyi ashyizwe ku karubanda.II 491.1

    N’igihe umwanzuro wari umaze gufatwa ko atagikwiriye kuguma mu ijuru, Imana ntiyahise irimbura Satani. Kubera ko umurimo ukoranywe urukundo ari wo wonyine wemerwa n’Imana, ukuyubaha no kuyiyoboka kw’ibiremwa byayo bigomba gushingira ku kwemera ubutabera bwayo no kugira neza kwayo. Kubera ko abaturage bo mu ijuru n’abo mu yandi masi batari biteguye gusobanukirwa kamere y’icyaha n’ingaruka zacyo, iyo Satani arimburwa icyo gihe ntibashoboraga kuzasobanukirwa ubutabera n’imbabazi by’Imana. Iyo aherako arimburwa, bari kujya bakorera Imana babitewe n’ubwoba aho kuyikorera biturutse ku rukundo. Amoshya y’umushukanyi ntiyajyaga kuba atsembweho burundu, kandi n’umwuka w’ubwigomeke ntiwajyaga kuba uranduranywe n’imizi yawo. Ikibi cyagombaga kurekwa kikabanza gukura. Kubw’ibyiza by’abo mu ijuru no mu isi bose n’abo mu yandi masi, Satani agomba kubanza gukwiza amahame y’ubugome bwe mu bihe byose, kugira ngo ibyo arega ubutegetsi bw’Imana bigaragarire abaremwe bose muri kamere yabyo nyakuri no kugira ngo ubutabera bw’Imana, urukundo rwayo no kudahinduka kw’amategeko yayo bye kuzigera bigirwaho ikibazo iteka ryose.II 491.2

    Ubwigomeke bwa Satani bwagombaga kubera icyigisho gikomeye abatuye isi n’ijuru bo mu bihe byose byajyaga kuzakurikiraho, bukaba igihamya gihoraho kigaragaza kamere y’icyaha n’ingaruka zacyo zishishana. Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Satani, ingaruka byagize ku bantu no ku bamarayika byagombaga kwerekana umusaruro uva mu kwirengagiza ubutegetsi bw’Imana. Byagombaga guhamya ko kubaho k’ubutegetsi bw’Imana n’amategeko ari byo shingiro ryo kugubwa neza kw’ibyo yaremye byose. Bityo rero, amateka y’uko kwigomeka gushishana yagombaga kuzaba uburinzi buhoraho ku bamarayika bera, kugira ngo abarinde kuba bashukwa ku byerekeye kamere yo kugomera amategeko, akabarinda gukora icyaha no kuzababazwa n’igihano cyacyo.II 491.3

    Ubwo intambara yo mu ijuru yari igeze mu mahenuka rwose, uwo mushukanyi ukomeye yakomeje kugaragaza ko afite ukuri. Ubwo hatangwaga itangazo ko Satani n’abamarayika bose bamuyobotse bagomba gucibwa mu ijuru, ni bwo uwo muyobozi w’abigometse yashyize ku mugaragaro ko arwanya amategeko y’Imana. Yongeye gusubira mu byo yavuze mbere ko abamarayika badakeneye kugenzurwa, ko ahubwo bakwiriye kurekwa bagakurikiza ubushake bwabo kandi ko ibyo ari byo bizabayobora neza. Yarwanyije amategeko y’Imana avuga ko ababuza umudendezo kandi atangaza ko umugambi we ari uwo gukuraho ayo mategeko. Yavuze ko urwo ruzitiro rukuweho byatuma ingabo zo mu ijuru zarushaho kugira icyubahiro n’imibereho myiza kuruta mbere.II 492.1

    Satani n’ingabo ze bahuje umubambi maze ikosa ryo kwigomeka kwabo barishyira kuri Kristo. Bavuze ko iyo bataza gucyahwa bataba barigometse. Bityo binangiye muri ubwo bwigomeke bwabo, bashaka gukuraho ubutegetsi bw’Imana ariko biba iby’ubusa. Nyamara bakomeje gutuka Imana bavuga ko ari bazira akarengane gaterwa n’ubutegetsi bw’igitugu, bityo amaherezo uwo mugome ruharwa n’abayoboke be bose bacibwa mu ijuru.II 492.2

    Umwuka watangije ubwigomeke mu ijuru uracyateza ubwigomeke ku isi. Satani akomeje kugenza abantu nk’uko yakoze ku bamarayika. Muri iki gihe umwuka we uganje mu batumvira. Nk’uko na we yabigenje, bashaka gukuraho ibyo amategeko y’Imana ababuza maze bagasezeranira abantu umudendezo bazagira binyuze mu kurenga ku byo ayo mategeko asaba. Gucyaha icyaha biracyabyutsa umwuka w’urwango no kwinangira. Iyo ubutumwa bw’Imana buburira abantu bugeze mu mutima, Satani atera abantu kwigira abere no gushaka ababashyigikira mu cyaha cyabo. Mu cyimbo cyo gukosora amakosa yabo, barakarira ubacyaha nk’aho ari we ntandaro y’ibibazo. Uhereye mu gihe cy’umukiranutsi Abeli ukageza none, uwo ni wo mwuka wagiye ugaragarizwa abantu batinyuka gucyaha icyaha.II 492.3

    Satani ashora abantu mu gukora icyaha akoresheje kugaragaraza nabi imico y’Imana nk’uko yabigenje mu ijuru, agatera abantu kubona Imana nk’intavumera n’inyagitugu. Ubwo yari amaze kubigeraho, yavuze ko amategeko y’Imana adatunganye ari yo yateye umuntu gucumura nk’uko na we ari yo yamuteye kwigomeka.II 493.1

    Ariko Uwiteka Imana ubwe atangaza imico ye muri aya magambo ati: “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi, igumanira abantu imbabazi, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibabarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha.” 701Kuva 43:6,7. II 493.2

    Ubwo Satani yacibwaga mu ijuru, Imana yerekanye ubutabera bwayo kandi ifuhira icyubahiro cy’ingoma yayo. Ariko ubwo umuntu yakoraga icyaha bitewe no kwemera uburiganya bwa Satani, Imana yatanze igihamya cy’urukundo rwayo ubwo yatangaga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo apfire abantu bacumuye. Imico y’Imana igaragarira mu gitambo cy’i Kaluvari. Umusaraba utanga igihamya gikomeye ku isanzure ryose ko gukora icyaha Satani yahisemo ari nta mpamvu n’imwe gufite yo gushinjwa ubutegetsi bw’Imana.II 493.3

    Mu ntambara yari ihanganishije Kristo na Satani igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, imico nyakuri y’umushukanyi ukomeye yarigaragaje. Nta kintu cyatumye abamarayika bo mu ijuru ndetse n’abo mu masi ataracumuye bazinukwa Satani nk’ubugome bw’indengakamere yagiriye Umucunguzi w’isi. Guhangara gutuka Imana yagize ubwo yasabaga Kristo kumupfukamira, guhangara kumujyana mu mpinga y’umusozi no kumuhagarika ku gasongero k’urusengero, uburiganya yamugerageresheje amusaba kwijugunya hasi aturutse ahantu harehare cyane, ubugome budacogora bwamuhigaga aho yajyaga hose maze Satani agatera abatambyi na rubanda kwanga urukundo rwe kandi amaherezo bagatera hejuru bati: “Nabambwe! Nabambwe!” -ibyo byose byatangaje kandi bibabaza isi n’ijuru.II 493.4

    Satani ni we wateye abantu kwanga Kristo. Shebuja w’ikibi yakoresheje imbaraga ze zose n’uburyarya bwe bwose kugira ngo arimbure Yesu. Ibyo yabitewe n’uko yabonaga ko imbabazi, impuhwe n’urukundo by’Umukiza bigaragariza abatuye isi imico y’Imana. Satani yarwanyaga icyo Umwana w’Imana yavugaga cyose kandi yakoreshaga abantu nk’abakozi be kugira ngo yuzuze imibabaro n’agahinda mu mibereho y’Umukiza. Ubucakura bwinshi n’ibinyoma yakoresheje kugira ngo akome umurimo wa Yesu mu nkokora, urwango yagaragarije mu batumvira Imana, ibirego bye byuzuye ubugome yashinje Yesu warangwaga n’imibereho y’ubugwaneza butagereranywa, ibyo byose byakomokaga ku kwihorera. Umuriro w’ishyari n’ubugome, urwango no kwihorera wagurumaniye i Kalivari ku Mwana w’Imana, mu gihe abo mu ijuru bose bitegerezaga ibyabaga bacecetse kandi banyinyiriwe.II 494.1

    Ubwo yari amaze kwitangaho igitambo gikomeye, Kristo yarazamutse ajya mu ijuru, ntiyakundira abamarayika kumuramya atarasaba Se agira ati: “Data, abo wampaye, ndashaka ko aho ndi nabo babana nanjye.” Yohana 17:24. Ku ntebe y’ubwami bw’Imana haturutse igisubizo cyuzuye urukundo n’imbaraga bitarondorwa ngo: “Abamarayika b’Imana bose bamuramye.” Abaheburayo 1:6. Nta nenge Yesu yari afite. Gucishwa bugufi kwe kwari kurangiye, igitambo cye cyari kirangiye maze ahabwa izina riruta andi mazina yose. II 494.2

    Noneho icyaha cya Satani nta rwitwazo cyari kigifite. Yari yaragaragaje imico ye nyakuri ko ari umubeshyi n’umwicanyi. Byagaragaye ko umwuka yayobozaga abantu bari munsi y’ubutegetsi bwe ari na wo aba yarategekesheje iyo aza kwemererwa kuyobora abo mu ijuru. Yari yaravuze ko kugomera amategeko y’Imana bizatuma habaho umudendezo no guhabwa icyubahiro kirenze; nyamara byagaragaye ko ingaruka zabyo ari ukuba mu bubata no guta agaciro.II 494.3

    Ibirego by’ibinyoma Satani yashinjaga imico y’Imana n’ubutegetsi bwayo, byagaragaye nk’uko biri. Yari yarareze Imana ko igihe isaba ibiremwa byayo kuyiyoboka no kuyubaha ngo iba yishakira kwishyira hejuru gusa. Satani yari yaravuze kandi ko Imana isaba abandi kwitanga ariko yo ntibikore kandi ntigire igitambo itanga. Noneho byari bigaragaye ko kugira ngo agakiza k’abantu baguye bagahinduka abanyabyaha kagerweho, Umutegetsi w’ijuru n’isi yatanze igitambo kiruta ibindi urukundo rubasha gutanga kuko “muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi.” 2Abakorinto 5:19. Na none kandi byagaragaye ko nubwo Lusiferi yaciriye icyaha icyanzu kubwo gushaka icyubahiro n’isumbwe, Yesu Kristo we yicishije bugufi, yemera kumvira kugeza ku rupfu kugira ngo arimbure icyaha.II 495.1

    Imana yari yaragaragaje uko yanga amahame y’ubwigomeke. Ijuru ryose ryabonye ukuntu ubutabera bwayo bwagaragariye haba mu gucira Satani ho iteka no mu gucungura umuntu. Lusiferi yari yaravuze ko niba amategeko y’Imana adahinduka kandi igihano gikomotse ku kutayumvira kikaba kitabasha gukurwaho, abica ayo mategeko bose batagomba kugirirwa ubuntu n’Umuremyi. Yari yaravuze ko inyokomuntu yacumuye itabasha gucungurwa kandi ko kubera iyo mpamvu abantu babaye umuhigo we afiteho uburenganzira. Nyamara urupfu rwa Kristo rwabaye ingingo iburanira umuntu idashobora gutsindwa. Igihano cyagenwe n’amategeko cyahanwe Uwari uhwanye n’Imana, bityo umuntu aba agize umudendezo wo kwemera ubutungane bwa Kristo, kandi kubw’imibereho yo kwihana no kwicisha bugufi, abashishwa kunesha imbaraga za Satani nk’uko Umwana w’Imana yanesheje. Uko ni ko Imana ari intabera nyamara kandi igatsindishiriza abizera Yesu Kristo bose.II 495.2

    Ariko icyazanye Kristo ku isi kuyibabarizwaho no kuyipfiraho ntabwo byari ugusohoza umugambi wo gucungura umuntu gusa. Yazanywe kandi no “guha amategeko y’Imana agaciro” no “kuyubahisha.” Ntabwo yazanywe mu isi gusa no kugira ngo abaturage bayo babone amategeko nk’uko akwiriye gufatwa; ahubwo yanazanwe no kugaragariza isanzure ryose ko amatageko y’Imana adahinduka. Iyo amategeko y’Imana akurwaho, Umwana w’Imana ntaba yaratangiye ubugingo bwe kuba impongano y’icyaha cyo kuyagomera. Urupfu rwa Kristo ruhamya ko amategeko y’Imana adahinduka. Igitambo cyatanzwe kubwo urukundo rw’Imana n’Umwana wayo kugira ngo abanyabyaha bacungurwe, kigaragariza isi n’ijuru ko ubutabera n’imbabazi ari byo rufatiro rw’amategeko y’Imana n’ubutegetsi bwayo.II 495.3

    Mu gihe cy’irangizarubanza bizagaragara ko icyaha nta shingiro gifite. Igihe Umucamanza w’isi yose azabaza Satani ati: “Ni mpamvu ki wanyigometseho kandi ukanyaga bamwe bo mu bwami bwanjye?” nyirabayazana w’ikibi nta rwitwazo azatanga. Akanwa kose kazacecekeshwa, kandi abamarayika bose bigometse bazabura icyo bavuga.II 496.1

    Nubwo umusaraba w’i Kaluvari werekana ko amategeko y’Imana adahinduka, ugaragariza isi n’ijuru n’isanzure ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu. Mu ijambo Umukiza yavuze ubwo yapfiraga ku musaraba agira ati: “Birarangiye”, ryasobanuraga ko inzogera ya nyuma ihamya urupfu rwa Satani ivuze. Intambara ikomeye yari imaze igihe kirekire yari ifatiwe umwanzuro ubwo, kurandurwa guheruka kw’ikibi kwari kugizwe impamo. Umwana w’Imana yarapfuye arazuka kugira ngo, “urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu, ari we Satani.” Abaheburayo 2:14. Icyifuzo cya Lusiferi cyo kwikuza cyari cyaramuteye kuvuga ati: “Nzakuza intebe yanjye y’ubwami, isumbe inyenyeri z’Imana . . .nzaba nk’Isumbabyose.”II 496.2

    Uwiteka aravuga ati: “Nzaguhindurira ivu imbere y’abakureba bose, . . . ntabwo uzongera kubaho ukundi.”702Yesaya 14:13,14; Ezekiyeli 28:18,19.; Igihe “hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, “Ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.” Malaki 4:1.II 496.3

    Isi n’ijuru n’isanzure bizaba byarabaye abahanywa biboneye kamere y’icyaha n’ingaruka zacyo. Kandi gutsembwa kwacyo burundu byajyaga gutera ubwoba abamarayika bikanasuzuguza Imana iyo bikorwa mbere, noneho bizahamya urukundo rwayo kandi bishimangire icyubahiro cyayo imbere y’imbaga y’abishimira gukora ibyo Imana ishaka kandi bafite amategeko yayo mu mitima yabo. Ntabwo icyaha kizongera kubaho ukundi. Ijambo ry’Imana riravuga riti: “Ntabwo umubabaro uzahagaruka ubwa kabiri.” Nahumu 1:9. Amategeko y’Imana Satani yarwanyije avuga ko ari umutwaro w’ububata, azubahirizwa nk’amategeko atera umudendezo. Abanyuze mu bigeragezo bagakomeza kuba indahemuka ntibazongera kureka kuyoboka Imana. Bazaba baragaragarijwe imico yayo ko ari urukundo rutarondoreka n’ubwenge butagira iherezo.II 496.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents