Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 30 - URWANGO HAGATI Y’UMUNTU NA SATANI

    “Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino”1. Itangiriro 3:15. Urubanza Imana yaciriye Satani nyuma yo gucumura k’umuntu, na rwo rwari ubuhanuzi bukomatanya ibihe byose kugeza ku munsi w’imperuka, kandi bugatunga agatoki ku ntambara ikomeye y’abantu b’amoko yose yagombaga gutura ku isi.II 497.1

    Imana iravuga iti: “Nzashyira urwango”. Uru rwango si rwa rundi rusanzwe mu bantu. Ubwo umuntu yicaga amategeko y’Imana, kamere ye yahindutse iyo gukora icyaha, maze yunga ubumwe na Satani. Ubwo rero mu buryo busanzwe nta rwango rwari rukiri hagati y’umunyabyaha n’inkomoko y’icyaha. Bombi babaye babi binyuze mu buhakanyi. Umuhakanyi nta na rimwe aruhuka, keretse amaze kubona abafatanya nawe gukurikiza icyitegererezo cye. Kubwo iyo mpamvu, abamarayika bacumuye hamwe n’abantu bagomye bishyize hamwe. Iyo Imana itahagoboka, Satani n’umuntu baba barafatanije kugomera Ijuru; maze aho guharanira kwanga Satani, ikiremwamuntu cyose uko cyakabaye kigahagurukira rimwe kurwanya Imana.II 497.2

    Satani yoheje umuntu gukora icyaha nk’uko yoheje abamarayika kugomera Imana, kugira ngo abone abo bafatanya mu mugambi we wo kurwanya Ijuru. Nta kutumvikana kwari hagati ye n’abamarayika bagomye kubyerekeranye n’urwango bari bafitiye Kristo; n’ubwo mu bindi batahuzaga, biyungiye kurwanya ububasha bw’Umutegetsi w’isi n’ijuru. Ariko ubwo Satani yumvaga itangazo rivuga ko hagati ye n’umugore hagomba kuba urwango ndetse no hagati y’abazabakomokaho, nibwo yamenye ko umuhati we wose wo guhindanya ishusho ya mwene muntu uzagira ikiwukoma mu nkokora; ko hari ubwo umuntu yazabashishwa kwiganzura imbaraga ze.II 497.3

    Urwango Satani yanga ikiremwamuntu rwarabyutse, bitewe n’uko binyuze muri Yesu Kristo, ikiremwamuntu nicyo shingiro ry’ urukundo n’imbabazi by’Imana. Yifuza kugwabiza umugambi w’Imana wo gucungura umuntu, gusebya Imana akoresheje guhindanya ibyo yaremye; yashakaga guteza umubabaro mu ijuru maze isi yose ikuzuramo ibyago no kwiheba. Kandi yerekana ko ibyo bibi byose bitewe n’uko Imana yaremye umuntu.II 498.1

    Ubuntu bwa Kristo nibwo butera umutima w’umuntu kwanga Satani. Hatabayeho ubu buntu n’imbaraga bihindura, umuntu yajyaga gukomeza kuba imbohe ya Satani, n’umugaragu we uhora yiteguye gukora ibyo amutegetse byose. Ariko ihame rishya ryinjiye mu mutima we, rizana intambara ahahoze amahoro. Imbaraga itangwa na Kristo, ibashisha umuntu guhangana n’umunyagitugu w’umushukanyi. Umuntu wese wanga icyaha mu cyimbo cyo kugikunda, umuntu wese urwanya kandi agatsinda ibishuko bigose umutima, aba yerekanye ko amabwiriza y’ijuru akorera muri we.II 498.2

    Urwango ruri hagati ya Kristo na Satani rwigaragaje cyane igihe isi yakiraga Yesu. Kuba Abayuda baramwamaganye ntibyatewe n’uko ataje mu isi afite ubutunzi bw’isi, ishusho nziza, cyangwa ngo abe umuntu ukomeye. Babonye ko yari afite imbaraga ikomeye yari irenze cyane ibyo byose bigaragarira amaso. Nyamara ubutungane n’ubuziranenge bya Kristo, nibyo byabyukije urwangano rw’abatubaha Imana. Imibereho ye yarangwaga n’ubwitange kandi izira inenge, yari igihamya gihoraho kuri ubwo bwoko bwishyiraga hejuru kandi butagonda ijosi. Ibyo nibyo byabyukirije urwango banze Umwana w’Imana. Satani n’abamarayika babi, bifatanya n’abantu b’abanyangeso mbi. Imbaraga zose z’ubuhakanyi zahurijwe hamwe kurwanya Uhagarariye ukuri.II 498.3

    Urwo rwango ni rwo rugaragara ku bakurikira Kristo nk’uko rwagaragaye kuri Shebuja. Umuntu wese usobanukirwa n’imiterere mibi y’icyaha, maze kubwo imbaraga z’Imana agatsinda ibishuko, nta gushidikanya azatuma uburakari bwa Satani n’ubw’ingabo ze bimugurumanira. Kwanga amabwiriza y’ukuri, kurenganya no gutoteza abaguhagarariye bizahoraho igihe cyose icyaha n’abanyabyaha bizaba bikiriho. Abakurikira Kristo n’abakozi ba Satani, ntibashobora na rimwe guhuza. “Erega n’ubundi abashaka guhora bubaha Imana bose, ni ukuri bazatotezwa kubera Kristo Yesu!” 2. 2 Timoteyo 3:152II 499.1

    Abakozi ba Satani barakorana umwete umurimo wabo kandi ariwe ubayoboye, kugira ngo bashyireho ubutegetsi bwe, maze bimike ingoma ye ihangane n’ubutegetsi bw’Imana. Muri iki gihe giheruka barashaka kuyobya abizera Kristo ngo babavane mu nzira y’ukuri. Nk’uko umutware wabo yabigenje, bagoreka Ibyanditswe kugira ngo bagere ku mugambi wabo. Nk’uko Satani yihatiye gusebya Imana niko n’abakozi be bakora kugira ngo bayobye ubwoko bw’Imana. Umwuka watumye Kristo apfa, niwo ukorera mu babi kugira ngo barimbure n’abizera Kristo bose. Ibi nibyo byavugiwe mu buhanuzi bwa mbere ngo: “Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe”. Kandi ibyo bizahoraho kugeza ku mperuka y’ibihe.II 499.2

    Satani ahuruza ingabo ze zose kandi agakoresha n’imbaraga ze zose muri iyo ntambara ikomeye. Ni kuki adahura n’abamurwanya bashikamye? Kuki ingabo za Kristo zisinziriye, nta cyo zitayeho? Nta sano nyakuri bafitanye na Kristo kandi bakaba batakiyoborwa n’Umwuka Muziranenge. Ntabwo bacanye umubano n’icyaha na Shebuja, ntibakizinutswe burundu. Ntabwo bafashe umugambi wo kurwanya icyaha ubudatezuka nk’Umukiza wabo. Ntibasobanukiwe neza n’imbaraga z’ububi n’ubucakura bw’icyaha, kamere n’imbaraga by’umutware w’umwijima byabahumye amaso. Nta bwo bazinutswe Satani n’imirimo ye, kuko batasobanukiwe n’ububasha bw’ubuhendanyi bwe, ntibanasobanukirwa n’intambara ikomeye Satani arwana na Kristo n’itorero rye. Aha niho abenshi bayobera. Ntibazi ko umwanzi wabo ari umugaba ukomeye utegeka abamarayika babi, kandi ko akoresha umugambi yacuze kera urimo ubuhanga bukomeye arwanya Kristo kugira ngo avutse abantu agakiza.II 499.3

    Haba mu biyita Abakristo, ndetse no mu babwiriza b’ubutumwa bwiza, nigake wakumva bavuga kuri Satani, keretse gusa igihe babwiriza ku ruhimbi, nabwo bisa n’ibibagwiririye. Ntibita kubyo Satani akomeza gukora n’ibyo yagezeho; bagahinyura imiburo y’ubushukanyi bwe; ariko bagasa n’abatazi ko abaho rwose. II 500.1

    Iyo benshi badasobanukiwe n’ubuhendanyi bwe, uwo mwanzi w’imitima ahora ari maso, abubikiriye igihe cyose. Yinjira mu byumba by’amazu yose, no mu nzira zo mu midugudu yacu yose, mu nsengero, mu nama z’ubutegetsi, mu nkiko zica imanza, akabateramo gushidikanya, akabayobya, akabashukashuka, ahantu hose akangiza imitima myinshi, agahindanya imibiri y’abagabo, abagore n’abana, agasenya imiryango, akabiba inzangano mu bantu, kwifuza ubukire, amahane, ubuhendanyi n’ubwicanyi. Maze aho Abakristo bari bagasa n’ababona ko ibyo byose bituruka ku Mana kandi bigomba kubaho.II 500.2

    Satani akomeje kwihatira kurwanya abantu b’Imana akoresheje gusenya insika zose zari zibatandukanyije n’isi. Abisirayeli ba kera baguye mu cyaha igihe bivangaga n’amahanga ya gipagani kandi bari barabibujijwe. Nguko uko n’Abisirayeli bo muri iki gihe baguye. “imana y’iki gihe yabahumye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza bwa Kristo, ariwe shusho y’Imana utabatambikira”3. 2 Abakorinto 4:4 Abatarafata umwanzuro wo gukurikira Yesu, baba baritangiye kuba abakozi ba Satani. Mu mutima utarahindutse haba harimo gukunda icyaha, kandi ugahora ugishakira urwitwazo. Naho umutima wahindutse, wanga icyaha urunuka, kandi uhora uharanira kugitsinda. Iyo Abakristo bahisemo kwifatanya n’abatubaha Imana kandi batayizera, baba bishyize mu kaga k’ibigeragezo. Satani wiyoberanyije, abarakingiriza ngo batamubona. Ntibabasha kubona ko bene abo bazababera umutego wo kubashyira mu kaga; kandi ko igihe cyose bazaba bafatanyije n’ab’isi mu mico, mu magambo, no mu migenzereze, buhoro buhoro bazakomeza bahume kugeza ubwo bazarindagira.II 500.3

    Gukurikiza imigenzo y’ab’isi bituma isi ihindura itorero; ntibyigera bihindurira isi ku kwakira Kristo. Kwimenyereza icyaha nta kabuza bigera aho bisa nk’aho kitakiri ikibi. Uhitamo gufatanya n’abakozi ba Satani, bidatinze, nawe azagera ubwo atagitinya shebuja wabo. Mu gihe turi mu murimo, tukageragezwa, nk’uko byagenze kuri Daniyeli ari i bwami, dukwiriye kumenya tudashidikanya ko Imana izaturinda; ariko niba ari twe ubwacu twishyize mu bigeragezo, bitinde bitebuke tuzatsindwa.II 501.1

    Kenshi na kenshi umushukanyi akorana n’abadakekwaho kuba mu buyobozi bwe. Abafite ingabire kandi bakagira ubwenge, barishimirwa bagahabwa icyubahiro, nk’aho iyo mico yabo yaba nk’icyiru cyo kutubaha Imana cyangwa igatuma Imana ibareba neza. Ingabire n’umuco bishingikirizaho, ni impano z’Imana; ariko iyo bifashwe nk’ibitanga umwanya w’ubutungane, igihe byakagombye kwegereza abantu Imana, ahubwo bikajyana kure yayo, ku iherezo bibahindukira umuvumo n’umutego. Ibyo bikomeza kuba kuri benshi batekereza ko umuntu wese wumvira, mu ruhande rumwe, akwiriye kwifatanya na Kristo. Nta gicumuro gikomeye kirimo. Ibyo nibyo bikwiriye kuranga imico mbonera ya buri Mukristo wese, kuko ari byo bimenyekanisha idini y’ukuri; ariko bigomba kwegurirwa Imana, cyangwa se bikaba imbaraga z’umubi igihe byiraswe. Umuntu ujijutse w’umuhanga kandi w’imigenzereze myiza wahangara gukora ibiteye isoni, yaba ameze nk’intwaro ityaye cyane mu ntoke za Satani. Kamere y’ubuhendanyi ihora yubikiriye hamwe n’icyitegererezo kibi bamubonana, bituma ahinduka umwanzi ukomeye w’ubutumwa bwiza bwa Kristo kuruta injiji n’abatabimenyereye.II 501.2

    Mu masengesho avuye ku mutima w’ubushake no mu kwishingikiriza ku Mana, Salomo yahawe ubwenge bwatangaje isi yose. Ariko ubwo yari amaze gutera umugongo Isoko y’imbaraga ze, agatangira kwiringira imbaraga ze bwite, ibishuko byamuciye urwaho maze biramutsinda. Nuko rero imbaraga itangaje Imana yari yahaye uwo Mwami w’umunyabwenge kuruta abandi bami bose, yamuhinduye umukozi ukomeye wanga imitima.II 501.3

    Nubwo umwanzi ahora yihatira guhuma intekerezo z’abantu, abakristo ntibakwiriye kwibagirwa na rimwe ko “badakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo bakirana n’abatware, n’abafite ubushobozi n’abategetsi b’iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” 4. Abefeso 6:12. Ibyo byanditswe byaburiye abantu b’ibihe byose kugeza no muri iki gihe cyacu: “Mwirinde ibishindisha, mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconcomera.” 5. 1 Petero 5:8 “Mwambare intwaro zose z’Imana kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.”II 502.1

    Guhera mu gihe cya Adamu kugeza mu gihe cyacu, umwanzi wacu ukomeye yakoresheje imbaraga ze zose guhata no kurimbura abantu. Ubu arategura intambara ye iheruka yo kurwanya itorero. Abashaka gukurikira Yesu bose bazashyirwa muri iyo ntambara y’umwanzi utajya agoheka. Uko umukristo agenda arushaho gukurikiza icyitegererezo cy’ijuru, niko arushaho kwerekana ko yiteguye guhangana n’ibitero by’umwanzi. Abantu bose biyeguriye gukorera Imana, bagashaka gutahura ibinyoma by’umwanzi no kwerekana Kristo imbere y’amahanga, bazashobora gutanga ubuhamya nka Pawulo ubwo yavugaga ibyo gukorera Uwiteka n’umutima wicisha bugufi, abogoza amarira ari no mu bigeragezo byinshi.II 502.2

    Satani yateze Yesu ngo amugeragereshe ibishuko biteye ubwoba, ariko mu kigeregezo cyose, umwanzi yaratsinzwe. Izo ntambara zarwanywe ku bwacu; uko gutsinda kwatubereye inzira yo kunesha. Kristo yiteguye guha umuntu wese ubishaka imbaraga yo gutsinda. Nta muntu ushobora gutsindwa na Satani atamutije umurindi. Umushukanyi ntafite ububasha bwo gutegeka ubushake cyangwa guhatira umutima gukora icyaha. Ashobora guteza umubabaro mu mutima w’uwo bahanganye, ariko ntashobora kumwanduza. Ashobora kumuca intege, ariko ntashobora kumuhumanya. Kuba Kristo yaratsinze bikwiye gutuma abamwizera bose kurwana bashikamye urugamba rwo kunesha icyaha na Satani.II 502.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents