Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 40 - GUTABARWA K’UBWOKO BW’IMANA

    Igihe amategeko ya Leta zo ku isi azaba atakibasha kurinda abakomeza amategeko y’Imana, mu bice byose by’isi hazaba umuvurungano wo gushaka kurimbura ubwoko bw’Imana. Ubwo igihe cyagenwe n’itegeko-teka kizaba cyegereje, abaturage bazagambana rwihishwa ngo babatsembe hakiri kare. Hazaba hagambiriwe ko mu ijoro rimwe gusa, hazaba ubwicanyi buzaba butababarira n’umwe.II 613.1

    Bamwe mu bantu b’Imana bazaba bafungiwe muri kasho zicuje umwijima, abandi bazaba bihishe mu mashyamba no mu bihanamanga, bakomeje gutakambira Imana ngo ibarinde, mu gihe ku mpande zose z’isi, abantu bitwaje intwaro z’intambara, kandi bayobowe n’abamarayika ba Satani, bazaba barimo kwitegura kubamarira ku icumu. Icyo gihe ni bwo Imana ya Isirayeli izarogoya imigambi yabo, ikarengera ubwoko bwayo yatoranyije. Uhoraho aravuga ati:“Icyo gihe muzaririmba nk’abari mugitaramo cy’umunsi mukuru, muzanezerwa nk’abayobowe n’ijwi ry’umwirongi bagiye mu ngoro y’Uhoraho, muzanezerwa nk’abagana Imana urutare rwa Isiraheli. Uhoraho azumvikanisha ijwi rye riteye ubwoba, azerekana ko abangukira guhana arakaye, azabigaragariza mu mirabyo , azabigaragariza mu mvura y’umugaru n’amahindu.’‘ 1Yesaya 30:29, 30II 613.2

    Ababi bazavuza urwamo rw’insinzi, bakwena kandi babakina ku mubyimba, icyo gihiriri cy’inkozi z’ibibi kizaba kiri hafi kubasimbukira ngo kibarimbure, maze umwijima w’icuraburindi uzaba ukomeye kuruta uwa mu gicuku uzatwikira isi yose. Noneho umukororombya urabagiranishwa n’ikuzo riturutse ku ntebe y’Imana uzakwira ikirere cyose cy’ijuru, umere nk’uzengurutse iyo nteko yose y’abizera batabaza Imana. Cya kivunge cy’abagizi ba nabi kizatungurwa gifatirwe aho ako kanya. Rwa rwamo ntiruzumvikana ukundi. Bazibagirwa umugambi w’ubwicanyi bari bafite. Kubera ubwoba, bazatumbira icyo kimenyetso cy’isezerano y’Imana, bifuza gusa icyabarinda umucyo w’Imana ubahuma amaso.II 613.3

    Naho ku ruhande rw’abantu b’Imana, humvikane ijwi rituje kandi rinogeye amatwi rivuga riti:“Nimwubure imitwe yanyu”, maze bubuye amaso yabo barebye mu ijuru, babona ikimenyetso cy’isezerano. Bya bicu bya rukokoma bicuze umwijima byari bitwikiriye ikirere bireyuka, kandi nk’uko byagendekeye Setefano, batumbiriye mu ijuru babona ikuzo ry’Imana n’iry’Umwana w’Umuntu bicaye ku ntebe ya cyami. Bitegereje ishusho ye y’Ubumana, babona ibimenyetso byo kwicisha bugufi kwe; maze bumva asaba Se imbere y’abamarayika bera ati: “Data, ni wowe wabampaye none ndashaka kuzabana nabo aho nzaba ndi, kugira ngo bitegereze ikuzo wampaye kuko wakunze isi itararemwa.” 2Yohana 17:24 Hongera kumvikana ijwi ry’indirimbo yo kunesha rivuga riti: Baraje! baraje ! Ni intungane, inziramakemwa n’abaziranenge. “Bakomeje ijambo ryo kwihangana kwanjye, bazajya bagendera hagati y’abamarayika;’‘ maze ba bandi bari bafite mu maso hasuherewe kandi badidimanga, nyamara bakaba bakomeje kugundira kwizera kwabo, batera hejuru bavuza impundu zo kunesha.II 614.1

    Mu gicuku hagati nibwo Imana izerekana imbaraga zayo zo kurokora ubwoko bwayo. Izuba rizarasa rimurikishe umucyo w’imbaraga zaryo. Ibimenyetso n’ibitangaza bizakomeza gusimburana vuba vuba. Inkozi z’ibibi nizibona ibibaye zizarushaho gukuka imitima no gutangara, nyamara intungane zo zizanezezwa n’ibyo bimenyetso byo gutabarwa kwabo. Ibyaremwe byose bizaba bimeze nk’ibyahagaritse gahunda bisanganywe. Imigezi yatembaga izahagarara. Ibicu bya rukokoma kandi bicuze umwijima bizanyuranamo. Hagati mu kirere cy’ijuru gicuze umwijima, hazaboneka umwanya urabagiranamo ikuzo ritarondoreka, ahazumvikana ijwi ry’Imana rimeze nk’iry’amazi menshi asuma rigira riti: “Karabaye. ”II 614.2

    Iryo jwi ritigisa ijuru n’isi. Habaho umutingito ukomeye, ” kuva abantu baba ku isi, ntihigeze habaho umutingito w’isi ukaze nk’uwo.’‘ 3Ibyahishuwe 16:17, 18 Ijuru rigaragara nk’iryikinga rinikingura. Ikuzo rivuye ku ntebe y’Imana risa nirishashagirana. Imisozi irahubangana nk’urubingo ruhushywe n’umuyaga, maze ibitare biremereye kandi binini birameneka bikwira ahantu hose. Habaho gusuma nk’uguteguriza umuraba uteye ubwoba. Inyanja izikukana umuraba ukaze. Humvikana guhinda gukomeye kumeze nk’ijwi ry’abadayimoni bahawe inshingano yo kurimbura isi. Isi yose iradandabirana, yibira ikanuburuka nk’umuraba wo mu nyanja. Ubutaka bwayo bwiyasa imitutu. Imfatiro z’isi ziranyeganyega. Impinga z’imisozi zirarigita. Ibirwa bituwe n’abantu birazika. Ibyambu byo ku nyanja byari byarahindutse nka Sodomu kubera ubugome bimirwa n’amazi yivumbagatanyije. Babuloni ikomeye yibukwa imbere y’Imana “kugira ngo yuhirwe inzoga ibirira mu gikombe, ariyo burakari bwayo bukaze.” Nuko amahindu manini ava mu ijuru agwira abantu, rimwe rifite uburemere bwaba nk’ibiro mirongo ine. Imirwa yuzuye ubwibone yo ku isi irasenyuka. Imidugudu ikomeye cyane n’ingoro z’abami, aho abakomeye bo mu isi barundanyirije ubutunzi bwabo kugira ngo bishyire hejuru, ibanza kurimbukira imbere y’amaso yabo babyirebera. Inkuta za gereza zirarindimuka, abantu b’Imana bari barafungiwemo kubera kwizera kwabo barasohoka.II 614.3

    Ibituro bizakinguka, kandi ‘’benshi mu bapfuye bagahambwa bazazuka, bamwe bazahabwa ubugingo buhoraho, abandi bazakozwa isoni bacirwe ho iteka burundu.’‘ 4Daniyeli 12:2 Abapfuye bizera ubutumwa bwa marayika wa gatatu bose, bazasohoka mu bituro bafite ubwiza, kugira ngo bumve isezerano ry’amahoro Imana yagiranye n’abakomeza amategeko yayo bose. “Ndetse n’abatoboye umubiri we” 5Ibyahishuwe 1:7, ba bandi bakwennye kandi bagashinyagurira Kristo asamba, ndetse n’abarwanyije ukuri kwe, bakarenganya ubwoko bwe, bazazukira kumubona aje mu ikuzo rye kandi banirebere uko abanambye kuri Kristo kandi bakamwumvira bazahabwa icyubahiro.II 615.1

    Ibicu biremereye bizaba bigitwikiriye isanzure ry’ijuru; nyamara izuba rizabinyuramo, rigaragare rimeze nk’ijisho rya Yehova rizanywe no guhora inzigo. Imirabyo ikaze iturutse mu ijuru itwikiriza isi ibirimi by’umuriro. Muri uko guhinda kw’inkuba guteye ubwoba, humvikana amajwi adasanzwe kandi ateye ubwoba atangaza irimbuka ry’abanyabyaha. Abantu bose ntibabashije gusobanukirwa amagambo yavuzwe; ariko yumviswe n’abigisha b’ibinyoma mu buryo bwihariye. Abantu bigeze gusuzugura, bibona kandi bakirata ubugome bagirira nabi abakomeza amategeko y’Imana, bazaba bumiwe, bihebye kandi bahinda umushyitsi kubera ubwoba. Imiborogo yabo izumvikana cyane kurenza amajwi yo guhinda kw’inkuba. Abadayimoni bazemera Ubumana bwa Kristo maze bahindire umushyitsi imbere y’ububasha bwe bukomeye, mu gihe abantu banze ukuri bazaba basaba imbabazi bigaragura mu mukungugu bafite ubwoba.II 615.2

    Abahanuzi ba kera ubwo baboneraga umunsi w’Umwami mu iyerekwa baravuze bati: “Nimucure umuborogo kuko umunsi w’Uhoraho wegereje. Uzaza umeze nka kirimbuzi uturutse kuri Nyiringabo.” 6Yesaya 13:6 “Nimwinjire mu masenga yo mu bitare, nimwihishe mu myobo, nimuhunge umujinya w’Uhoraho, nimuhunge ububasha bwe n’ikuzo rye. Umunyagasuzuguro wese azakozwa isoni, abirasi bazacishwa bugufi, uwo munsi ikuzo rizahabwa Uhoraho wenyine. Uhoraho Nyiringabo yashyizeho umunsi, yashyizeho umunsi wo gucira imanza abirasi n’abibone, abishyira hejuru bazacishwa bugufi.’‘ ‘’Uwo munsi ibigirwamana by’ifeza n’izahabu bakoreye kuramya bazabijugunyira imbeba n’ubucurama. Bazihisha mu masenga yo mu bitare bahunga uburakari bw’Uhoraho, n’ububasha n’ikuzo bye ubwo azaba aje guhindisha isi umushyitsi.II 615.3

    Mu cyezi cy’ibyo bicu, hari inyenyeri ifite umucyo wakomezaga kwiyongera incuro enye ugereranyije n’umwijima uyizengurutse. Yasobanuraga ibyiringiro n’umunezero ku ndahemuka, ariko igasobanura umujinya n’uburakari ku bagomera amategeko y’Imana. Abahaze ibyabo bose kubwa Kristo bararinzwe, bahishwe nk’uko amabanga y’Imana ashyinguwe ahatavogerwa. Barageragejwe, kandi imbere y’ab’isi n’imbere y’abakerensa ukuri, bagaragara ko ari indahemuka ku wabapfiriye. Uguhinduka gutangaje kwabaye mu mibereho y’abo bantu bakomeje kugundira ubunyangamugayo bwabo igihe bari biteguye gupfa. Ako kanya bazatabarwa bakurwe mu mwijima w’ikandamiza riteye ubwoba rikorwa n’abantu bahindutse abadayimoni. Mu maso habo hahoze hasuherewe, bihebye, batentebutse, icyo gihe hazaba hakeye kubera umunezero, kwizera n’urukundo. Amajwi yabo ahanika mu ndirimbo yo kunesha bagira bati: ” Imana niyo buhungiro bwacu ni yo itwongerera imbaraga, ni umutabazi uduhora hafi ngo atuvane mu makuba. Nicyo gituma tutagira icyo dutinya, nubwo isi yatigiswa n’imitingito, nubwo imisozi yose yakwiroha mu nyanja, nubwo inyanja yakwibirindura igahorera, nubwo imihengeri yayo yatigisa imisozi.” 8Zaburi 46:1-3II 616.1

    Muri icyo gihe aya magambo yo kwiringira kandi atunganye rwose azazamuka imbere y’Imana, ibicu byeyuke, maze haboneke ijuru ritatse inyenyeri n’ikuzo ritarondoreka bihabanye cyane n’umwijima w’icuraburindi wari ku rundi ruhande. Ikuzo ry’ Umurwa mukuru w’ijuru ryigaragarizaga mu marembo yawo. Mu isanzure ry’ijuru haboneka ikiganza gifashe ibisate bibiri by’amabuye bigerekeranye. Umuhanuzi abivuga atya ati: “Abo mu ijuru bahamya ubutungane bw’Imana bati,’‘Koko Imana ni umucamanza utabera.” 9Zaburi 50:6 Ayo mategeko azira inenge, agaragaza gukiranuka kw’Imana, yatangarijwe ku musozi Sinayi mu rusaku rw’inkuba no mu birimi by’umuriro, kugira ngo abe umuyobozi w’imibereho, muri iki gihe yahishuriwe abantu nk’itegeko rica urubanza. Ikiganza gifungura bya bisate by’amabuye, haboneka amabwiriza yose ari mu mategeko cumi y’Imana yandikishijwe ikaramu y’umuriro. Amagambo yayo yari mu nyuguti zigaragara cyane ku buryo umuntu wese ashobora kuyisomera bitamugoye. Nuko ubwenge bw’abantu burakanguka, umwijima w’imigenzo y’abantu n’ubuhakanyi, uhanagurika mu bitekerezo by’abantu bose, maze amagambo cumi y’Imana, ari mu ncamake, yumvikana kandi afite ububasha bukomeye yerekwa abatuye ku isi.II 616.2

    Ntibishoboka kubona amagambo yasobanura ubwoba n’ubwihebe bw’abasuzuguye amabwiriza yera y’Imana. Uhoraho yabahaye amategeko ye; bagombaga kugereranya imico yabo n’ayo mategeko maze bakimenyaho ubusembwa bwabo hari hakiri igihe cyo kwihana no kwivugurura; nyamara kubwo gushaka gutona mu b’isi, bayashyize ku ruhande, maze bigisha abantu kuyagomera. Biyemeje guhatira abantu b’Imana guhumanya Isabato yayo. None dore amategeko basuzuguye niyo abaciriye ho iteka. Muri uko kwitandukanya gukabije, basobanukiwe neza ko nta rwitwazo bafite. Bihitiyemo uwo bagomba gukorera no kuramya. Malaki aravuga ati: “Bityo muzongera mumenye itandukaniro riri hagati y’intungane n’abagome, n’iriri hagati y’abankorera n’abatankorera.’‘ 10Malaki 3:18II 617.1

    Abanzi b’amategeko y’Imana, uhereye ku babwiriza bakomeye ukageza ku boroheje bo muri bo, bafite imyumvire mishya ku kuri n’inshingano. Bazaba baratinze kubona ko Isabato ari ryo tegeko rya kane ari ikimenyetso cy’Imana Ihoraho. Baje kumenya ukuri kw’isabato yabo y’impimbano barakererewe kandi basobanukirwa n’urufatiro bubatseho ko rudakomeye. Basanze ibyo bakoraga ari ukurwanya Imana. Abayobozi b’idini bigishije abantu babayobora mu irimbukiro, nyamara bavuga ko babayobora ku marembo ya Paradizo. Ku munsi ukomeye w’ingororano nibwo bazasobanukirwa n’uko abantu bakora imirimo yo mu buturo bwera bafite inshingano ikomeye, kandi ko hari ingaruka ziteye ubwoba z’abadasohoza inshingano zabo. Mu bihe bidashira, nibwo tuzashobora gucishiriza gusa tukamenya ko kuzimiza umuntu umwe, ari ububi buteye ubwoba. Habonye ishyano uzabwirwa aya magambo ngo:” Mva imbere wa mugaragu mubi we.’‘ Ijwi ry’Imana ryumvikanira mu ijuru ritangaza umunsi n’isaha byo kugaruka kwa Yesu no guha abantu bayo isezerano rihoraho. Ayo magambo yumvikana ku isi ameze nko kubomborekana kw’inkuba n’imirabyo. Maze Ubwoko b’wImana burahagarara butegera amatwi ayo magambo kandi butumbiriye mu ijuru. Mu maso habo harabagirana umucyo w’ubwiza bwe, harabagirana nko mu maso ha Mose ubwo yamanukaga ku musozi Sinayi. Abanyabyaha ntibashoboraga guhangara kubareba. Kandi ubwo imigisha yahabwaga abubashye Imana bakomeza Isabato yayo yera, nibwo humvikanye amajwiy’indirimbo zo kunesha.II 617.2

    Bidatinze iburasirazuba haboneka agacu gato kirabura, kajya kungana na kimwe cya kabiri cy’ikiganza cy’umuntu. Ako gacu kari kazengurutse Umukiza kandi kasaga n’agakikijwe n’umwijima impande zose. Ubwoko bw’Imana bumenya ko icyo ari ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu. Bakomeza gutumbira ako gacu mu ituze ryinshi, uko gakomeza kuza buhoro buhoro kegera isi, ni nako karushagaho kugira umucyo urabagirana n’ubwiza, kugeza igihe gahinduka igicu kinini, cy’umweru nk’amahindu, kandi aho gitangirira hasaga n’ibirimi by’umuriro, naho hejuru yacyo hari umukororombya w’isezerano. Yesu niwe wari imbere nk’Umugaba w’Umunyambaraga. Ubu bwo ntiyari wa “Muntu w’umunyamibabaro,“wo kunyweshwa cya gikombe gisharira kandi cy’urukozasoni n’amahano yose, aje ari Umuneshi mu ijuru no mu isi, kugira ngo acire imanza abazima n’abapfuye. “Indahemuka n’Umunyakuri”, ashingiye ku butabera, aca imanza kandi akajya ku rugamba. ‘’Kandi ingabo zo mu ijuru zari zimukurikiye.’‘ 11Ibyahishuwe 19:11, 14 Ashagawe n’iteraniro ry’Abamarayika bera batabarika, mu njyana yo mu ijuru, bahanika indirimbo y’ibyishimo. Ikirere cyose cyuzura urwo rwererane - Abamarayika ibihumbi cumi ka bihumbi cumi n’ibihumbi ka bihumbi. Nta karamu y’umwana w’umuntu yabasha gucishiriza ibyo bintu, nta bwenge bw’umuntu upfa bushobora gutekereza uko umucyo w’ubwiza bwabyo. “Ikuzo rye risesuye ijuru, kandi isi yuzuye ishimwe ry’abayisingiza. Irabagirana nk’urumuri.” 12Habakuki3:3, 4 Ubwo igicu gihoraho kizaba kigeze hafi, ijisho ryose rizabona Umutware w’ubugingo. Noneho ntazaba yambaye ikamba ry’amahwa muri rwa ruhanga rwe ruziranenge; ahubwo azaba atamirijwe ikamba ry’ubwiza mu ruhanga ruziranenge. Mu maso he hazaba harabagirana umucyo nk’uw’izuba ryo ku manywa y’ihangu. ” Kandi ku mwambaro we no ku kibero cye handitse iri zina ngo: “ Umwami ugenga abami n’Umutegetsi ugenga abategetsi. ” 13Ibyahishuwe 19:16II 618.1

    Imbere ye, “mu maso ha bose hari hasuherewe;” abahinyuye imbabazi z’Imana bafatwa n’ubwoba bwo kubura ibyiringiro by’iteka ryose. ‘’Imitima irakuka, kandi amavi yabo arakomangana..... kandi mu maso habo harasuherwa.’‘Abakiranutsi nabo bahinda umushyitsi batera hejuru bati: “Ninde ubasha guhagarara adatsinzwe?” Abamarayika bahagarika indirimbo zabo, habaho umwanya wo guceceka. Hanyuma bumva ijwi rya Yesu avuga ati: “Ubuntu bwanjye buraguhagije.” Maze mu maso h’abakiranutsi haramurikirwa, kandi ibyishimo bisaba umutima w’umuntu wese. Nuko abamarayika bongera guhanika indirimbo mu gihe bari hafi kugera ku isi.II 618.2

    Umwami w’abami amanukira ku bicu, agoswe n’umuriro ugurumana. Ijuru rizingwa hamwe nk’umuzingo, isi yose ihindira umushyitsi imbere ye, kandi imisozi yose n’ibirwa bikurwa ahabyo. “Imana yacu iraje kandi ntije bucece, ibanjirijwe n’umuriro ukongora, ikikijwe n’inkubi y’umuyaga. Ihamagara abo mu ijuru n’abo ku isi, ibahamagarira gukurikirana urubanza icira ubwoko bwayo.” 14Zaburi 50:3, 4II 619.1

    ‘‘Abami batwara iyi si n’ibikomerezwa byayo, abagaba b’ingabo n’abakungu n’abanyambaraga, abakoreshwa agahato kimwe n’abigenga, bose biroha mu buvumo no mu bitare byo ku misozi ngo bihishe. Babwira imisozi n’ibitare bati: ” Nimutugweho muduhishe amaso y’Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami, muduhishe n’uburakari bw’umwana w’intama. ” Uyu niwo munsi ukaze w’uburakari bwabo: ninde uzawurokoka?’‘ Ibishungero byabo biba birarangiye. Iminwa ivuga ibinyoma irazibwa. ‘’Urusaku rw’imbunda n’imivurungano y’intambara birahosha, inkweto zose z’abasirikari zateraga ubwoba, igishura cyose cyazirinzwe mu maraso, ibyo byose bizatwikwa bikongoke.’‘ Nta kindi cyumvikanaga uretsi ijwi ritakamba n’iryo kurira no kuboroga. Urwamo rukomeye ruvuye mu kanwa k’abahoze bakobana rugira ruti: ‘’Umunsi ukomeye w’umujinya w’Uwiteka uraje; ninde ubasha guhagarara adatsinzwe?’‘ Abanyabyaha basaba imisozi n’ibitare ngo bibagwe hejuru, bibahambe aho gusumirwa n’uwo banze bakanamusuzugura.II 619.2

    Iryo jwi ryaracengeye rigera mu matwi y’abapfuye bararimenya. Mbega ukuntu ijwi ry’imbabazi n’urukundo ryahoraga ribahamagarira kwihana! Mbega ukuntu bahoraga bumva iryo jwi ribararika rivuye mu kanwa k’incuti, abavandimwe n’Umucunguzi! Ku banze kwakira ubuntu bw’Imana, nta rindi jwi ryashobora kubacira urubanza kuruta iryabahamagariraga kugarukira Imana, nka rya rindi ryamaze igihe kirekire cyane ribinginga riti: “Nimuhindukire mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa ?’‘ 15Ezekiyeli 33:11 Mbega ngo rirababera nk’iry’umuntu batigeze kumenya! Yesu aravuga ati:” Narabahamagaye muraninira, nabaramburiye ukuboko ntihagira ubyitaho; ahubwo mwahinyuye inama zanjye zose no gucyaha kwanjye ntimubyitaho.’‘ 16Imigani 1:24, 25 Iryo jwi ribibutsa ibyo birengagije - imiburo bahawe bakayipfobya, irarika banze kwitaba, n’amahirwe bahawe bakayapfusha ubusa.II 619.3

    Abo ni ba bandi bakobaga Kristo ubwo yicishaga bugufi. Binyuze mu mbaraga idasanzwe, bibukijwe amagambo y’Uwababajwe, igihe yarahizwaga n’Umutambyi mukuru, agasubiza akomeje ati: “Uhereye none muzabona umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’Imana kandi muzamubona aje ku bicu byo mu ijuru.” 17Matayo 26:64 None dore bamubonye mu cyubahiro cye, kandi bazanamubona yicaye iburyo bw’Imana.II 620.1

    Abahakanaga ko Kristo ari Umwana w’Imana babura icyo bavuga. Harimo Herode wishyiraga hejuru ahinyura Ubwami bwe, maze agategeka abasirikari be ngo bamwimikishe kumwambika ikamba ry’amahwa. Hari na ba bantu b’abagizi ba nabi, b’ibiganza byanduye, byahangaye kumwambika ikanzu y’umuhengeri, bakamutamiriza ikamba ry’amahwa mu ruhanga ruzira inenge, kandi bamupfumbatisha urubingo nk’inkoni y’ubwamimu mu kiganza cye kitagiraga uwo kirwanya, maze bamwikubita imbere bamukwena ngo baramuramye. Abantu bakubise kandi bagacira mu maso h’Igikomangoma gitanga ubugingo, babonye inkovu zirabagirana, bashaka guhunga kubera ubwiza bwe buhebuje. Ba bandi batoboje imisumari ibiganza bye n’ibirenge bye, umusirikari wamutoboje icumu mu rubavu, bitegereje izo nkovu bagira ubwoba bwinshi n’agahinda.II 620.2

    Mu buryo bwihariye, abatambyi n’abatware bibuka ibyabereye i Kaluvari. Bahinda umushyitsi uvanze n’ubwoba bibutse uko bazunguzaga imitwe yabo, bayobowe na Satani n’ingabo ze bagatera hejuru bati:“Yakijije abandi none ananiwe kwikiza. Umva ko ari Umwami w’Abisiraheli, ngaho namanuke ku musaraba, nibwo tumwemera. Yiringiye Imana avuga ngo ‘Ndi Umwana wayo’, none reka turebe ko imurokora umva ko imukunda! “ 18Matayo 27:42, 43II 620.3

    Bibuka neza umugani baciriwe n’Umukiza w’abantu banze guha Nyiri uruzabibu ku mbuto zo mu murima we, bagakubita abagaragu be ndetse bakica Umwana we. Bibuka kandi n’amagambo bivugiye ubwabo bati: Nyiruruzabibu ‘’azarimbura abo bagaragu babi. ” Mu cyaha no mu gihano cy’abo bantu b’abahemu, abatambyi n’abatware biboneye ubwabo ibyo bakoze n’urubanza bazacirwaho. Noneho habaho gutaka nk’uk’ugiye gupfa. Urwo rwamo rwarutaga rwa rundi bavuzaga bavuga ngo “Mubambe, Mubambe” rwumvikaniraga mu mihanda y’i Yerusalemu, rugira ruti: “Ni Umwana w’Imana, ni ukuri ni Messiya! Bashaka guhunga mu maso h’Umwami w’abami. Mu buvumo bwo mu misozi no mu bihanamanga, bashakashaka aho bihisha barahabura.II 621.1

    Mu mibereho y’abirengagije ukuri bose, hari ibihe umutimanama wabo ukanguka, igihe ubwenge bugarura bimwe mu byababaje umuntu ababo mu buryarya, maze umutima ukagira kwicuza by’imfabusa. Ariko se ibyo bimeze bite ubigereranyije no kwicuza ko kuri uwo munsi “igihe bazatungurwa n’ubwoba nk’umugaru’‘, igihe kurimbuka kukaza nka serwakira!” 19Imigani 1:27 Abashatse kurimbura Kristo n’abamwizera, ubu noneho barahamya ubwabo ikuzo bababonanye. Muri icyo gihe cy’ubwoba bwinshi, bumva amajwi y’intungane batangarana umunezero bati: “Iyi niyo Mana yacu twategerezaga, niyo izadukiza.” 20Yesaya 25:9II 621.2

    Hagati muri ubwo bwihebe isi izaba irimo, imirabyo izarabya, habeho guhinda kw’inkuba, ijwi ry’Umwana w’Imana rihamagare abaziranenge basinziririye mu bituro. Yitegereza ibituro by’intungane binyanyagiriye hose ku isi, arambura amaboko areba mu ijuru avuga ijwi rirenga ati: “Nimukanguke, nimukanguke, nimukanguke, yemwe abasinziririye mu mukungugu, nimubyuke!” Mu mpande zose z’isi, abasinziririye mu bituro bazumva iryo jwi, kandi abazaryumva bazongera kubaho. Isi yose izatigiswa n’imirindi y’ingabo nyinshi kandi zikomeye ziturutse mu bihugu byose, mu moko yose, mu ndimi zose, no mu bantu bose. Basohoka muri gereza y’urupfu, bambaye ubwiza n’icyubahiro byo kudapfa, batera hejuru bati: “Wa rupfu we urubori rwawe ruri he ? Wa rupfu we ukunesha kwawe kuri he?” 211Abakorinto 15:55 Nuko intungane zizaba ziriho n’izizaba zivuye mu bituro, zihuriza amajwi yazo hamwe, ziririmbana ibyishimo byinshi indirimbo yo kunesha.II 621.3

    Bose bava mu bituro bafite igihagararo babyinjiranyemo. Adamu ahagaze hagati y’iteraniro rinini ry’abazutse, abasumba bose kandi abaruta ubunini, icyakora ari mugufi ho gato k’Umwana w’Imana. Agaragaza itandukaniro riri hagati y’abantu babayeho uko ibinyejana byagiye bikurikirana; n’uko abantu bakomeje gusigingira mu buzima. Ariko noneho bose bazuka bafite itoto n’imbaraga za gisore kandi zihoraho. Mbere na mbere, umuntu yari yaremwe asa n’Imana, atari ku mico gusa, ahubwo no ku ishusho no mu miterere. Icyaha ni cyo cyahanaguye ndetse cyenda guhindura burundu ya shusho y’Imana umuntu yaremanywe; ariko Yesu yazanywe no kutugarurira ya shusho y’Imana twambuwe n’icyaha. Azahindura imibiri yacu y’ibisenzegeri maze ayihwanye n’umubiri w’ubwiza bwe. Umubiri upfa, umubiri ubora, wangiritse, wahindanyijwe n’icyaha, azawutunganya, uhinduke agahozo kandi uhabwe ukudapfa. Inenge yose n’ubumuga bwose bizasigara mu gituro. Abacunguwe bazahora bakura kugeza ubwo bazagera ku gihagararo cy’ubwiza bwe, kuko bazaba bagaruwe ku mbuto z’igiti cy’ubugingo cyo muri Edeni bari bamaze imyaka myinshi baranyazwe. Ibisigisigi by’umuvumo w’icyaha bizakurwaho, kandi indahemuka za Kristo zizarabagirana ‘’ubwiza bw’Umwami Imana yacu, ari mu bwenge, mu bitekerezo no ku mibiri yabo, bigaragaza ishusho nyakuri y’Imana yabo izira inenge. Mbega ugucungurwa gutangaje! kwavuzwe igihe kirekire, gutegerezwa igihe kirekire! Bakakureba bakakwishimira, ariko ntibasobanukirwe neza uko kuzaba kumeze.II 622.1

    Abakiranutsi bakiri bazima bahindurwa “mu kanya gato nk’ako guhumbya kw’ijisho”. Ku bw’ijwi ry’Imana gusa bahawe ubwiza; bambikwa ukudapfa, maze hamwe n’abaziranenge bazutse, barazamurwa, bajya gusanganira Umwami wabo mu kirere. Abamarayika bakoranya intore ze ziturutse mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo. Abamarayika bera bazatwaza ababyeyi abana babo bato mu maboko yabo. Inshuti zatandukanyijwe n’urupfu bazabonana ubutazongera gutandukana, ubwo bazaba bazamuka bagana mu Murwa w’Imana, baririmba indirimbo z’ibyishimo.II 622.2

    Ku igare ryose riremwe n’ibicu hari amababa impande zose, kandi munsi rifite inziga zihoraho. Mu gihe igare ryose ritangiye urugendo, inziga zaryo ziba zivuga ziti: Uri ‘Umuziranenge,’ maze amababa yatangira kuguruka agatera hejuru cyane ati: ” Uri Umuziranenge, noneho inteko y’Abamarayika nayo igakomeza iririmba iti: Umuziranenge, Umuziranenge, Umuziranenge Uhoraho Nyiringabo. Ubwo igare rizaba riri hafi kwinjira muri Yerusalemu nshya, abacunguwe nabo bazatera hejuru bikiriza bati: ” HALELLUYA !”II 622.3

    Mbere yo kwinjira mu Murwa w’Imana, Umukiza azagabira abamwizera bose urwibutso rw’insinzi, kandi abambike n’ikimenyetso cyo gukiranuka. Imitwe y’Abamarayika barabagirana yiremamo imirongo y’impande enye zingana bakikije Umwami wabo, usumbya icyubahiro abamarayika bose n’abera bose, kandi ufite mu maso herekana urukundo rutarondoreka abafitiye. Muri iryo koraniro ry’abacunguwe batabarika, buri wese ahanga Umukiza amaso, ijisho ryose ryitegereza ikuzo ry’Uwahoranye mu ‘’maso hahindanyijwe n’imibabaro kuruta undi muntu wese wabayeho n’ishusho yangijwe kuruta iz’abandi bose babayeho ku isi.’‘ Akoresheje ukuboko kwe kw’iburyo, Yesu yambika abanesheje bose amakamba y’icyubahiro ku mitwe yabo. Ku mutwe wa buri wese hariho ikamba ryanditseho ‘’izina rye rishya’‘ hamwe n’aya magambo ngo “Yerejwe Uhoraho.” Yesu Buri wese yari afashe mu kuboko kwe ishami ry’umukindo n’inanga y’izahabu byerekana gutsinda. Noneho abamarayika bari imbere bafungura indirimbo, maze abacunguwe bose bafata inanga zabo, bacurangana ubuhanga buhanitse indirimbo nziza yakanguye imitima yabo kandi ifite injyana itazibagirana. Iyo ndirimbo yakoze ku mitima bitavugwa, maze ijwi ryose rishima Imana rigira riti, “Udukunda kandi wejesheje ibyaha byacu amaraso ye, akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye ariyo na Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose. Amen”22Ibyahishuwe 1:5,6II 623.1

    Imbere y’iyo mbaga y’abacunguwe hari Umurwa Muziranenge. Yesu afungura amarembo yawo y’imaragarita, maze ishyanga ryagendeye mu kuri riwinjiramo. Bakigeramo babona Paradiso y’Imana, ariho Adamu yari atuye akiri inziramakemwa. Nuko rya jwi rimeze nk’indirimbo nziza ritarigera ryumvikana mu matwi y’abana b’abantu ryongera kumvikana rivuga riti: “Intambara mwarwanaga irarangiye” “Nimuze abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganyirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi.” II 623.2

    Isengesho Yesu yasabiye abigishwa be rirasohora: “Ndashaka ko n’abo wampaye Data babana nanjye aho ndi.” Badafite inenge kandi buzuye umunezero utangaje n’ikuzo rihebuje, Yesu amurikira Se abo yaguze amaraso ye agira ati: “Dore ndi hano hamwe n’abo wampaye.” “Abo wampaye narabarinze” Mbega ibitangaza by’urukundo twacungujwe! Muri icyo gihe Imana Data izaba yitegereza abacunguwe bavuye mu bise by’urupfu rw’umwana wayo, izababonana ishusho yayo, amacakubiri yazanywe n’icyaha yakuweho, ububi bwose bw’icyaha bwatsembweho, abantu bongeye gushyikirana n’ijuru!II 623.3

    NukoYesu yakirana abacunguwe urukundo rutangaje ati nimuze mwinjire mu munezero wa Shobuja. Umukiza azanezezwa no kubona abantu mu bwami bw’icyubahiro, bakijijwe binyuze mu mibabaro ye no kwicisha bugufi kwe kugeza ku rupfu. Abacunguwe bazanezeranwa na we ubwo bazabona abo bakirije Kristo binyuze mu masengesho yabo, imirimo yabo ndetse n’urukundo rwabo rwitanga. Ubwo bazaba bagose intebe Yera y’Ubwami ikomeye, imitima yabo izasabwa n’ibyishimo bitavugwa, nibabona abo bakirije Kristo, kandi nabo bagahindukira bakamukiriza abandi, bose bateraniye hamwe mu buruhukiro bw’ijuru, aho bazarambika amakamba yabo ku birenge bya Yesu, maze bagasimburana kumusingiza ubuzira herezo.II 624.1

    Ubwo abacunguwe bazaba bahawe ikaze mu Murwa w’Imana, amajwi y’ishimwe no kuramya azumvikanira mu kirere. Ba Adamu babiri bazaba bari hafi guhura. Umwana w’Imana azaba ahagaze ateze ibiganza bye kugira ngo yakire Sekuruza w’inyokomuntu — ikiremwa yiremeye, hanyuma agacumura k’Umuremyi we, kandi Umukiza akaba afite inkovu ku mubiri we kubera ibyaha by’uwo byamubambishije ku musaraba. Adamu wa mbere arabutswe inkovu z’imisumari mu biganza bya Adamu wa kabiri ntiyatinyuka kugwa mu gituza cy’Umwami we ngo bahoberane, ahubwo yicisha bugufi agwa ku birenge bye, ararangurura ati : “Umwana w’intama watambwe niwe ukwiriye ikuzo. ” Mu rukundo rwinshi, Umukiza aramuhagurutsa amusaba kubura amaso ngo yongere arebe Edeni yahoze ari iye, hakaba hashize igihe kirekire yarayikuwemo.II 624.2

    Nyuma yo kwirukanwa mu murima wa Edeni, Adamu yagize imibereho yuzuyemo imibabaro n’agahinda ku isi. Ikibabi cyose cyahungukaga kikagwa hasi, igitambo cyose cyavushwaga amaraso, guhinduka kose kwabaga ku kiremwa cyose, inenge yose yabonekaga ku butungane bw’umuntu, ibyo byose byajyaga bimwibutsa icyaha yakoze. Yihebeshweje cyane no kubona gukiranirwa kumukomokaho gukomeza kwiyongera, maze nk’igisubizo cy’imiburo yari yahawe, agahora yumva ibyaremwe byose bimushinja kuba ari we nyirabayazana. Yicishije bugufi kandi yihanganye, uwo mutwaro w’igihano cyo gukiranirwa yawumaranye imyaka hafi igihumbi. Hanyuma yihannye icyaha cye abikuye ku mutima, asigara yiringiye gusa Umukiza wasezeranijwe, maze apfana ibyiringiro byo kuzuka. Umwana w’Imana yacunguye umuntu amuvana mu buhenebere bwe no gucumura kwe; none ubu kubwo impongano Yesu yatanze, Adamu yasubijwe mu mwanya yahozemo mbere.II 624.3

    Asabwe n’ibyishimo, arabukwa ibiti byamunezezaga — ari nabyo ubwe yajyaga asoromaho amatunda igihe yari akiri umuziranenge kandi anezerewe. Abona imizabibu yajyaga ahingira n’amaboko ye, abona uburabyo bwiza yakundaga kubagarira. Ibitekerezo bye bigerageza kwiyibutsa ukuri kwabyo; asobanukirwa ko iyo ari Edeni yongeye guhabwa, ifite ubwiza burenze ubwo yari ifite igihe yayirukanwagamo. Umukiza amujyana ku giti cy’ubugingo, maze asoroma ku mbuto zacyo zihebuje kandi amutegeka kuziryaho. Adamu arebye ahazengurutse Umukiza abona imiryango ye myinshi y’abacunguwe, bahagaze muri Paradiso y’Imana. Nuko arambika ikamba rye rirabagirana ku birenge bya Yesu, amugwa mu gituza ahoberana n’Umucunguzi. Afata inanga y’izahabu, maze umurya w’inanga w’indirimbo zo kunesha urangira ijuru ryose:“Umwana w’intama watambwe kandi uriho, niwe ukwiriye icyubahiro!” Abo mu muryango wa Adamu bose biyambura amakamba yabo bayarambika ku birenge by’Umukiza, barapfukama maze baramuramya II 625.1

    Iryo huriro ryahamijwe na ba bamarayika bacuraga umuborogo ubwo Adamu yacumuraga kandi bakongera kunezerwa igihe Yesu yazamukaga mu ijuru amaze kuzuka, agasiga akinguriye umuntu wese uzizera izina rye umuryango w’igituro ngo atazaheramo. Noneho ubu biboneye uko umurimo wo gucungura urangizwa, maze bahanikira icyarimwe indirimbo z’ishimwe.II 625.2

    Ku nyanja irabagirana iri imbere y’intebe y’ubwami, iyo nyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro — irabagiranaho icyubahiro cy’Imana, niho hari hateraniye abanesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, n’ikimenyetso cyayo, ndetse n’umubare w’izina ryayo. Hamwe n’Umwana w’intama, uhagaze ku musozi Siyoni, bafite inanga z’Imana, abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, bacunguwe bakuwe mu bantu; humvikana ijwi rimeze nk’iry’amazi menshi asuma, n’irimeze nk’iryo guhinda kw’inkuba, “ijwi nk’iry’abacuranzi bacuraranga inanga zabo.” Baririmbira indirimbo nshya imbere y’intebe y’Ubwami, nta muntu wabashije kwiga iyo ndirimbo keretse ba bantu ibihumbi ijana na mirongwo ine na bine. ” Iyo ni indirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’Intama, indirimbo yo gucungurwa. Nta muntu n’umwe wigeze kumeya iyo ndirimbo uretse bya bihumbi ijana na mirongo ine na bine; kuko ari indirimbo y’ibyo banyuzemo- kandi iyo mibereho ni iyabo ubwabo. “Abo nibo bakurikira Umwana w’Intama aho ajya hose.” Bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama.’‘ 23Ibyahishuwe 15:2,3; 14:1-5 Abo nibo bavuye muri wa mu babaro mwinshi, banyuze mu bihe by’akaga katigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho; banyuze mu mubabaro n’agahinda nk’ibyo mu gihe cya Yakobo; bahagaze bonyine batagira kirengera mu gihe yasukaga uburakari bwayo ku isi. Ariko bararinzwe kuko bari barameshe amakanzu yabo bayejesha amaraso y’Umwana w’Intama. “Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma kuko bari abaziranenge mu maso y’Imana. Nicyo gituma bahora imbere y’Imana, bayikorera ku manywa na nijoro mu Rusengero rwayo: Iyicaye ku ntebe y’Ubwami izabana nabo.” Biboneye uko inzara n’ibyorezo byayogoje isi, babonye uko izuba ryokeje abantu n’icyokere gikomeye, kandi nabo ubwabo bishwe n’inzara n’inyota. Ariko ntibazongera kugira inzara n’inyota ukundi, ntibazongera kubabazwa n’izuba cyangwa icyokere cyaryo. Kuko Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’Ubwami azabaragira akabuhira ku isoko y’amazi y’ubugingo: kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.’‘ 24Ibyahishuwe 7:14-17II 625.3

    Mu bihe byose, abo Umukiza yatoranyije bagiye bigira kandi bagatorezwa mu ishuri ry’ibigeragezo. Mu isi banyuraga mu nzira zifunganye; bagatunganyirizwa mu itanura ry’imibabaro. Kubwo kwizera Yesu, ab’isi barabarwanyije; banzwe urunuka, bashinjwe ibinyoma. Bamukurikiye mu nzira z’umubabaro ukomeye yanyuzemo; bahaze amagara yabo mu bihe by’umubabaro ukomeye kandi bagirirwa nabi. Muri iyo mibabaro ikaze bahuye nayo, bahigiye ububi bw’icyaha, imbaraga zacyo, ubuhendanyi bwacyo, n’ishyano kigusha ku bagikunda; ibyo bikabatera kukigendera kure. Ubusobanuro bw’igitambo gihoraho cyatanzwe kuba umuti wo kuvura icyaha, bwacishije bugufi imitima yabo, maze isabwa n’ishimwe no guhimbaza Imana ku buryo abataracumuye batashobora gushyikira. Bakunda cyane kuko bababariwe byinshi. Kuko basangiye imibabaro na Kristo, bafite uburenganzira bwo gusangira na we ikuzo rye.II 626.1

    Abaragwa b’Imana bavuye mu masenga, mu buvumo, muri kasho, muri gereza, ku biti babamanikagaho, mu misozi, mu butayu, mu bihanamanga n’imuhengeri mu nyanja. Mu isi bari abatindi, ibicibwa, n’abo kugirirwa nabi. “Miliyoni nyinshi bahambwe nk’abagome kuko bahagaze bashikamye bakanga kumvira ibishuko bya Satani. Mu nkiko zo ku isi, baciriweho iteka ko ari abagome ruharwa. “Ariko noneho Imana ubwayo niyo Mucamanza.” Ibyemezo bafatiwe n’ab’isi birahindutse.” Bazabita ubwoko buziranenge, abacunguwe n’Uhoraho.” Yabageneye kubambika ikamba mu cyimbo cy’ivu n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye.’‘ 25Zaburi 50:6; Yesaya 25:8; 6:12; 61:3 Ntibazongera guteguza ukundi, ntibazongera kubabara ukundi, ntibazongera gutatana ukundi kandi ntibazongera gukoreshwa uburetwa ukundi. Uhereye ubwo bazahorana n’Umwami wabo iteka ryose. Bazaba bari imbere y’intebe y’Ubwami bambaye amakanzu y’icyubahiro, ayo nta munyacyubahiro wo ku isi wigeze kuyambara. Bazatamirizwa amakamba y’ubwiza atarigera yambarwa n’abami b’icyubahiro bakomeye ku isi. Iminsi y’uburibwe no kuboroga izaba irangiye. Umwami w’icyubahiro azaba yamaze guhanagura amarira yose ku maso yabo; ibibabaza byose bizaba byakuweho. Bazaba bazunguza amashami y’imikindo, baririmba indirimbo yo guhimbaza, yumvikana, iryoheye amatwi, kandi amajwi ahuye; buri jwi ryikiranya n’irindi, kugeza ubwo ijuru ryose rizarangurrura riti: “Agakiza ni ak’Imana yacu, yicara kuri ya ntebe y’Ubwami, kandi ni ak’Umwana w’Intama. ” Nuko abari mu ijuru bose barikiriza bati: “Amina: Ugusingizwa n’ikuzo, ubwenge n’ugushimirwa, icyubahiro n’ububasha, n’imbaraga n ‘iby’Imana yacu iteka ryose! Amina! ‘’ 26Ibyahishuwe &:10,12II 626.2

    Muri ubu buzima, dushobora gutangira gusobanukirwa n’insanganyamatsiko itangaje yo gucungurwa. Mu bwenge bwacu buke, dushobora kwita cyane ku isoni n’icyubahiro, ubugingo n’urupfu, ubutabera n’imbabazi, byose bihurira ku musaraba; nyamara umwete wose twakorana, ibitekerezo byacu ntibishobora kugera ku busobanuro bwuzuye. Uburebure n’umurambararo, ubugari, ubuhagarike by’urukundo rwaducunguye, tubimenyaho agace. Inama y’agakiza ntizasobanukira abacunguwe mu buryo bwuzuye, ndetse no mu gihe bazaba bareba nkuko barebwa, bakamenya nkuko bamenywe, ariko mu kubaho kw’iteka, ukuri gushya kuzabahishurirwa, bagutangarire kandi kunezeze imitima. N’aho imibabaro no kuribwa, n’ibigeragezo by’isi hamwe n’impamvu zose zabiteraga bizaba byakuweho, ubwoko bw’Imana buzahora bunyuzwe kandi busobanukiwe n’agaciro k’agakiza kabo.II 626.3

    Umusaraba wa Kristo uzahora ari icyigisho n’indirimbo by’abacunguwe mu kubaho kwabo kose. Mu bwiza bwa Kristo bazahora babonamo Kristo wabambwe. Ntibazigera na rimwe bibagirwa ko Ufite imbaraga zaremye kandi zigakomeza amasi atabarika ari mu kirere, Ukundwa n’Imana, Nyiricyubahiro gihebuje cyo mu ijuru, Uwo abakerubi n’abaserafi banezererwa bakamuramya, yicishirije bugufi kugira ngo ashyire hejuru umuntu wacumuye; yikoreye ibicumuro n’ikimwaro kubera icyaha, no guhishwa mu maso ha Se, kugeza ubwo amahano yo ku isi yacumuye, aturitsa umutima we, maze Umwami w’icyubahiro atangira ku musaraba w’ i Kaluvari. Kuba Umuremyi w’amasi yose, Umugenga w’ibiriho byose, wiyambuye icyubahiro cye, akicisha bugufi kubera urukundo yakunze umuntu- kizahora ari icyigisho gitangaje kandi gitere bose kuramya Umuremyi iteka ryose. Ubwo abacunguwe bazajya bitegereza Umucunguzi wabo, bakabona mu maso he hahora harabagirana icyubahiro cya Se; ubwo bazitegereza intebe ye y’Ubwami buzahoraho uko ibihe bihaye ibindi, kandi bakamenya neza ko Ingoma ye itazagira iherezo, bazasabwa n’umunezero baririmbe bati: “Umwana w’Intama watambwe, akaducunguza amaraso ye y’igiciro cyinshi ni we gusa ukwiriye icyubahiro!’‘ Ibanga ry’umusaraba riduhishurira andi mabanga yose. Mu mucyo warasiye i Kaluvari ku musaraba, imico y’Imana yaduteraga ubwoba no gutinya, tuyibona itatse ubwiza no kutwireherezaho. Imbabazi, ubugwaneza n’urukundo rwa kibyeyi bigaragarira kandi bigahurizwa mu buziranenge, mu butabera no mu bubasha. Iyo twitegereje gukomera kw’intebe y’Ubwami bwe, tukareba isumbwe n’ikuzo byayo, tubona uko imico yayo ihebuje yigaragaje, tukarushaho kumenya ubusobanuro buhoraho bw’iri jambo ngo: “DATA WA TWESE ” kuruta mbere hose.II 627.1

    Bizagaragaza ko Ufite ubwenge butarondoreka, nta yindi mpano yagombaga gutanga ku gakiza kacu, keretse kwemera igitambo cy’umwana we. Inyiturano y’icyo gitambo ni umunezero wo kureba isi izaba ituwemo n’abacunguwe gusa, abaziranenge, abataye umuruho, kandi bazabaho iteka ryose. Ingaruka z’intambara Umukiza yarwanye n’imbaraga z’umwijima ni umunezero w’abazaba bacunguwe, bambaye ikuzo ry’Imana ibihe bidashira. Kandi ako niko gaciro k’‘umuntu Data wa twese azanyurwa nawe kubera igiciro cyatanzwe; na Kristo ubwe abonye imbuto zivuye mu gitambo cye gihebuje, aranyurwa.II 627.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents