Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 41 - ISI IHINDUKA UMUSAKA

    “Erega ibyaha byayo byarenze ihaniro, kandi Imana ntiyibagiwe ubugome bwa Babiloni. … Inzoga ikaze yabahaye muyiyihe irushijeho gukara incuro ebyiri. Aho Babiloni iyo yageze yiha ikuzo n’umurengwe, muhageze kuyiteza ububabare n’icyunamo. Dore iribwira iti, ‘Ndimakajwe, ndi umwamikazi, sindi umupfakazi kandi sinteze kugira uwo ngira mu cyunamo bibaho! Ni yo mpamvu ibyorezo biyigenewe, ari byo ndwara zica no gupfusha n’inzara bizayigwira icyarimwe. Izashya ikongoke, kuko Nyagasani Imana yayiciriye urwo rubanza igira amaboko. Abami b’isi bihaye gusambana n’icyo cyatwa Babiloni bakarengwa, bazarira baboroge … bagire bati, ‘Mbega ishyano! Mbega ishyano rikugwiriye, wowe Babiloni mujyi w’icyatwa w’igihangange! Isaha imwe irahagije kugira ngo akawe kabe gashobotse!” 703Ibyahishuwe 18:5-10, Bibiliya Ijambo ry’ImanaII 628.1

    “Abacuruzi bo ku isi,” ‘’bakungahajwe n’umurengwe wayo utagira akagero’‘, bazayitaza babonye inkongi y’umwotsi wayo kubera gutinya ububabare bwayo, bayiririre baboroga bagira bati: mbega Babuloni, Umujyi ukomeye ngo uragusha ishyano! Yambaye imyenda itukura kandi y’agaciro, yirimbishishije amabuye n’ibintu by’igiciro gihanitse bikozwe mu izahabu y’agaciro n’amabuye y’agahebuzo. Bazayiririra bayiraburire, kuko mu isaha imwe gusa, ubutunzi bwayo buhindutse umuyonga”. 704Ibyahishuwe 18:11, 3, 15-17.II 628.2

    Uko niko Babiloni izacirwaho iteka ku munsi ukomeye w’umujinya w’Imana. Yamaze gusendereza urugero rwo gukiranirwa kwayo, igihe cyayo kirasohoye, igiye gusarura kurimbuka.II 628.3

    Ubwo ijwi ry’Imana rizatangaza gucungurwa kw’ubwoko bwayo, hazaba ububyutse bukomeye kuri ba bandi batakaje byose mu ntambara y’ubuzima bwabo. Mu gihe imbabazi zari zikiriho, Satani yakomeje kubarindagiza, bakomeza gushishikazwa no kwitsindishiriza. Abakire biratanaga icyubahiro cy’ubutunzi bwabo, bagasuzugura abakene, kandi ubutunzi bwabo barabubonye banyuze mu nzira yo kugomera amategeko y’Imana. Ntibagaburiye abashonji, ntibambitse imyambaro abambaye ubusa, ntibakurikije ukuri ngo bagire urukundo n’imbabazi. Baharaniye kwishyira hejuru ngo bahabwe ikuzo n’abantu baremwe nka bo. None banyazwe ubutunzi bwabo bwose bwabaheshaga icyubahiro, basigaye batakigira kirengera, bararebana agahinda kenshi kurimbuka kw’ibigirwamana byabo bari barasimbuje Umuremyi wabo. Bagurishije ubugingo bwabo kugira ngo babone ubutunzi bw’isi n’ibinezeza byayo, ntibigeze batekereza ibyo kuba abatunzi mu by’Imana. Ingaruka yabaye kubura ubugingo bwabo, ubutunzi bwabo burabora, ibinezeza by’isi bibahindukira umwaku, umunezero wabo uhinduka umubabaro, maze ibyo bungutse mu buzima bwabo byose, biyoyoka mu mwanya muto. Abakire bitegereje kurimbuka kw’amazu yabo y’ibitabashwa, izahabu n’ifeza byabo bitumurwa n’umuyaga. Ariko imiborogo yabo ihoshwa n’ubwoba bw’uko nabo ubwabo bagiye kurimburanwa n’ibishushanyo byabo basengaga.II 629.1

    Abanyabyaha bagira agahinda gakomeye, batabitewe n’uko bacumuye ku Mana no kuri bagenzi babo, ahubwo bababajwe n’uko Imana ari yo yanesheje. Baganyishwa n’izo ngaruka zimeze zityo; ariko ntibihana ububi bwabo. Iyo baza kugira ubushobozi, bari gukoresha uburyo bwose ngo bigarurire isi.II 629.2

    Abo ku isi bitegereza ya nteko y’abantu bari barahinduye ibishungero, basuzuguye, bashakaga gutsemba mu mwanya muto, barokotse ibyorezo, imiraba n’imitingito y’isi. Wa wundi ubera abica amategeko ye umuriro ukongora, abera ubwoko bwe ubwugamo n’ubuhungiro.II 629.3

    Umugabura ugurisha ukuri kugira ngo ashimwe n’abantu, ubu noneho asobanukiwe n’imiterere hamwe n’ingaruka z’inyigisho ze. Amenya neza ko ijisho ry’Uzibyose ryamukurikiranaga ari ku ruhimbi, ari mu nzira agenda, no mu gihe yabaga ari hamwe n’abantu mu bihe bitandukanye byo mu buzima bwe. Icyo umutima we utekereje cyose, umurongo wose w’amagambo yandika, ijambo ryose avuze, umurimo wose watuma abantu bashakira umutekano mu binyoma, byose binyanyagizwa ahantu hose nk’imbuto; none izo mpabe, abo bantu bamuzengurutse, bagiye kurimbuka yirebera uwo musaruro.II 630.1

    Uwiteka aravuga ati: “Uruguma rw’umukobwa w’ubwoko bwanjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati: ni amahoro, ni amahoro, kandi ari nta mahoro ariho.’‘ ‘’Kuko ibinyoma byanyu ari byo mwateje umutima w’umukiranutsi agahinda, mugakomeza amaboko y’inkozi y’ibibi kugira ngo idahindukira ikava mu nzira yayo mbi ikabaho.” 705Yeremiya 8:11; Ezekiyeri 13:22.II 630.2

    “Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano. Dore ngiye kubitura ibibi by’ibyo mwakoze.” “Nimuboroge mwa bungeri mwe, mutake cyane mwigaragure mu ivu yemwe batahiza b’umukumbi, kuko iminsi y’icyorezo n’iyo gutatana isohoye, kandi abungeri bazabura aho bahungira n’abatahiza b’imikumbi babure aho bacikira.” 706Yeremiya 23:1, 2; 25:34, 35II 630.3

    Abungeri na rubanda babonye ko batakomeje kugirana isano nyakuri n’Imana. Basobanukirwa ko bagomeye Uwahanze amategeko y’intabera kandi yo gukiranuka. Bateshutse ku mabwiriza y’ijuru, ahubwo baha urwaho ibihumbi n’ibihumbi byo soko y’ibibi byose: amacakubiri, inzangano, gukiranirwa kugeza ko isi yose ihindutse ikotaniro ry’intambara z’amagambo no kwononekara kw’uburyo bwose. Uko niko abanze ukuri bagahitamo ibinyoma bameze muri iki gihe. Nta magambo ashobora gukoreshwa ngo asobanure umubabaro n’agahinda abagome banze Imana bazagira babonye ko babuze ubugingo buhoraho by’iteka ryose. Abantu isi yaramyaga kubera impano zabo n’imvugo zabo nziza, ubu noneho abatuye isi biboneye ukuri kw’ibintu uko byakabaye. Babonye ko ibyo bakoraga byari ubugome, noneho bikubita ku birenge by’abizera basuzuguraga, bakabahindura urw’amenyo, bahamya urukundo Imana yabakunze.II 630.4

    Abantu bamaze kumenya neza ko bayobye, basubiranyemo bamwe barega abandi ko babayoboye mu nzira yo kurimbuka; ariko cyane cyane, bose babigereka ku bungeri babo. Abungeri gito bagiye babwiriza abantu ibyo kubanezeza gusa; batumye ababumva bahinyura amategeko y’Imana kandi barenganya n’abashaka kuyakomeza. Mu kwiheba kw’abo bigisha, baturira imbere ya rubanda ko babayobeje. Nuko abantu bazabiranywa n’uburakari bugurumana. Batera hejuru n’ijwi rirenga bati: “Turarimbutse kandi nimwe tuzize.” Maze bahindukirira ba bigisha b’ibinyoma, abo bajyaga barata cyane, noneho babahundazaho imivumo iteye ubwoba. Amaboko yakoreshwaga mu kubashiama, ni nayo bazayazamura kubarimbura. Inkota zakoreshejwe kurimbura abizera Imana, nizo zizakoreshwa kurimbura abanzi babo. Ahantu hose hazaba ari imirwano no kuvusha y’amaraso.II 631.1

    “Urusaku ruzagera ku mpera y’isi kuko Uwiteka afitanye urubanza n’amahanga, azaburanya umuntu wese na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.” 707Yeremiya 25:31 Mu myaka ibihumbi bitandatu, hakomeje kuba intambara ikomeye; umwana w’Imana n’intumwa ze zo mu ijuru bari ku rugamba bahanganyemo n’imbaraga z’umwijima, kugira ngo baburire, bamurikire kandi bakize abana b’abantu. Ubu abantu bose bamaze kwihitiramo; ababi bifatanyije na Satani mu mugambi wo kurwanya Imana. Igihe kirageze kugira ngo Imana igaragaze ububasha bw’amategeko yayo yaribatiwe hasi. Ntabwo iyo ntambara iri hagati y’Imana na Satani gusa, ahubwo iri no hagati y’abantu. “Uwiteka afitanye urubanza n’amahanga. “Na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.”II 631.2

    Ikimenyetso cyo gucungurwa cyamaze gushyirwa ku “baniha bagatakishwa n’ibizira bikorwa.’‘ Nuko marayika murimbuzi arakomeza nkuko bivugwa mu iyerekwa ry’umuhanuzi Ezekiyeli, wabonye abantu bitwaje intwaro zicana, bahawe iri tegeko ngo: “mutsembe umusaza n’umusore, inkumi n’abana bato n’abagore, ariko mumenye ntimugire icyo mutwara umuntu wese ufite ikimenyetso. Ndetse muhere mu buturo bwanjye bwera.” Umuhanuzi akomeza agira ati: “Nuko bahera kuri abo basaza bari imbere y’inzu,” 708Ezekiyeri 9:1-6. Umurimo wo kurimbura utangiriye ku bantu biyitaga ko ari abarinzi b’iby’umwuka mu bantu. Abarinzi gito baguye rugikubita. Nta n’umwe uzagirirwa impuhwe cyangwa ngo arokoke. Abagabo n’abagore, abasore n’inkumi n’abana bato barimbukira rimwe.II 631.3

    “Kuko Uwiteka asohotse mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.” 709Yesaya 26:21 “Iki ni cyo cyago Uwiteka azateza amahanga yose yarwanyije Yerusalemu; bazashira bahagaze, amaso yabo azashirira mu bihenehene, kandi indimi zabo zizaborera mu kanwa. Uwo munsi imidugararo ikomeye iturutse ku Uwiteka izaba muri bo maze bazasubiranamo, umuntu wese azafata mugenzi we barwane.” 710Zekariya 14:12, 13 Muri iyo ntambara y’umwiryane, no mu gusukwa kw’umujinya w’Imana utavanze n’imbabazi na mba uzasukwa ku batuye ku isi: abatambyi, abanyamategeko na rubanda, abakire n’abakene, abakomeye n’aboroheje. “Uwo munsi abishwe n’Uwiteka bazaba hose uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi mpera, ntibazaririrwa cyangwa ngo bakoranywe habe no guhambwa, bazaba nk’amase ari ku gasozi.” 711Yeremiya 25:33II 632.1

    Ubwo Kristo azagaruka, abanyabyaha bazarandurwa ku isi hose- bazakongorwa n’umwuka uvuye mu kanwa ke kandi batsembwe n’ukurabagirana kw’ubwiza bwe. Nuko Kristo ajyane abantu be mu Murwa w’Imana, kandi icyo gihe isi izasigara ari umwirare. “Dore Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika atatanya abaturage bayo.” “Isi izanyagwa ihinduke umwirare rwose, kuko Uwiteka ariwe wabivuze.” “Kuko bagomeye amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka. Nicyo gituma umuvumo utsemba isi n’abayibamo, nicyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake. ” 712Yesaya 24:1, 3, 5, 6.II 632.2

    Isi igaragara imeze nk’ubutayu. Imijyi ikomeye n’imidugudu birimburwa n’umutingito w’isi, ibiti birariduka, inyanja zijugunya ibitare hejuru biramenagurika bikwira ku isi hose, maze imyorera miremire isigara ariyo yerekana aho imisozi yahoze ihagaze.II 632.3

    Ubu noneho igikorwa kizakurikiraho ni icyashushanywaga n’umurimo uheruka wakorwaga ku munsi w’impongano. Igihe umurimo ukorerwa ahera cyane wabaga urangiye, n’ibyaha byose by’Abisiraheli byamaze gukurwa mu buturo bwera mu muhango w’amaraso y’igitambo cy’icyaha, icyo gihe ihene ya Azazeli yerekanirwaga imbere y’Uwiteka ikiri nzima, maze umutambyi mukuru ari imbere y’iteraniro akayaturiraho “gukiranirwa kw’Abiraheli kose n’ibicumuro byabo byose, ibyaha bakoze byose akabishyira mu ruhanga rw’iyo hene.” 713Abalewi 16:21 Niko bizamera ubwo umurimo wo guhongerera ibyaha uzaba urangiye mu buturo bwera bwo mu ijuru, imbere y’Imana n’imbere y’abamarayika bera n’imbere y’ingabo z’abacunguwe, ibyaha byakozwe n’ubwoko bw’Imana bizashyirwa kuri Satani; ahamywe ko ariwe Se w’ibibi byose yakoresheje abantu. Kandi nkuko ihene ya Azazeli yoherwaga mu butayu butagira abantu, niko na Satani azoherwa mu isi yabaye umwirare, ikidaturwa n’ubutayu bucuze umwijima.II 632.4

    Umuhishuzi yasobanuye iby’uko koherwa kwa Satani avuga n’uko isi y’umwirare izaba imeze, avuga n’uko izamara imyaka igihumbi imeze ityo. Nyuma yo gusobanura uko kugaruka kw’Umwami no kurimbuka kw’inkozi z’ibibi kuzaba kumeze, umuhanuzi akomeza agira ati:” Mbona marayika amanuka ava mu ijuru, afite urufunguzo rwo gufungura ikuzimu, afite n’umunyururu munini mu ntoki ze. Afata cya kiyoka ari cyo ya nzoka ya kera ari yo mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi akijugunya ikuzimu aragifungirana, agishyiraho ikimenyetso gifatanya kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora iyo myaka nishira, gikwiriye kubohorwa kugira ngo kimare igihe gito. ” 714Ibyahishuwe 20:1-3II 633.1

    Ubusobanuro bw’ijambo “ikuzimu” bwerekana isi iri mu kayubi kandi itwikiriwe n’umwijima w’icuraburindi, buboneka n’o mu zindi nyandiko. Ibyerekeranye n’uko isi yari imeze ikiremwa, Bibiliya ivuga ko “mbere na mbere” isi “itagiraga ishusho kandi ko yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri.” 715Itangiriro 1:2 Ubuhanuzi butwigisha ko isi izongera kumera ityo. Turebye imbere ku munsi ukomeye w’Imana, umuhanuzi Yeremiya aravuga ati: “Nitegereje isi, mbona idafite ishusho kandi irimo ubusa, n’ijuru naryo nta mucyo rifite. Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse n’iyindi yose nayo inyeganyega. Nitegereje mbona nta muntu uhari, inyoni zo mu kirere zose zahunze. Nongeye kwitegereza mbona ibibaya birumbuka byarahindutse ubutayu, kandi imidugudu yose yarahindutse amatongo. ” 716Yeremiya 4:23-26II 633.2

    Icyo gihe isi izaba yahindutse ubuturo bwa Satani n’abamarayika be, aho bazatura bakahamara imyaka igihumbi. Azaba azitiriwe muri uwo mwijima kuko azaba aboshywe adashobora kugera mu yandi masi ngo abe yashuka n’abandi batigeze gukora icyaha. Ibyo bigaragaza neza ko azaba afungishijwe iminyururu: nta muntu n’umwe uzaba asigaye ngo amwerekanireho ububasha bwe. Azaba yarambuwe rwose umurimo w’ubuhendanyi n’uwo kurimbura yamaze imyaka myinshi ashimishwa no guteza mu bantu.II 633.3

    Umuhanuzi Yesaya asubije amaso inyuma mu gihe Satani yacibwaga mu ijuru, aratangara ati: “Mbese wahanantutse ute mu ijuru, Lusiferi wowe nyenyeri irabagirana mu rukerera? Wajugunywe ute ku isi, wowe wigeze gutsinda amahanga? … Waribwiraga uti ‘Nzazamuka ngere mu ijuru, intebe yanjye nzayishyira hejuru y’inyenyeri z’Imana. … Nzareshya n’Imana Isumbabyose.’ Nyamara dore wahananturiwe ikuzimu, washyizwe mu rwobo hasi cyane. Abakubona barakwitegereza cyane, baguhanze amaso ubudahumbya bibaza bati ‘Mbese uyu ni wa muntu wahindishaga ab’isi umushyitsi, wa wundi wateraga ubwoba ibihugu, wa muntu wahinduye isi ubutayu, wa wundi warimbuye imijyi, wanze kurekura imfungwa kugira ngo zisubire iwabo?’ ” 717Yesaya 14:12-17, Bibiliya Ijambo ry’ImanaII 634.1

    Mu myaka ibihumbi bitandatu, umurimo wa Satani w’ubwigomeke “wahindishije ab’isi umushyitsi.” Yari “yarahinduye isi ubutayu, arimbura imijyi y’aho.” Ndetse ni we “wanze kurekura imfungwa kugira ngo zisubire iwabo.” Mu myaka ibihumbi bitandatu, iyi gereza afungiwemo, niyo yari yarafungiyemo ubwoko bw’Imana kandi we yari yaragambiriye kubafungiramo ubuzira herezo; ariko Kristo yaciye izo ngoyi maze afungura izo mfungwa.II 634.2

    Ndetse na bugingo n’ubu ababi ntibakiri munsi y’ubutware bwa Satani, ubwe ni we wari usigaranye n’abamarayika be babi kugira ngo barebe ingaruka z’umuvumo icyaha cyazanye mu isi. “Koko rero, abami bose b’amahanga bahambanwa icyubahiro, buri wese ashyingurwa mu mva ye. Nyamara wowe wajugunywe hanze y’imva yawe, wajugunywe nk’ishami riteye ishozi. … Ntuzahambwa nk’abandi bami, koko rero washenye igihugu cyawe, wishe kandi abantu bawe. ” 718Yesaya 14:18-20II 634.3

    Mu gihe cy’imyaka igihumbi, Satani azaba abuyera ku isi y’umwirare yitegereza ingaruka zo kugomera amategeko y’Imana kwe. Muri icyo gihe, umubabaro we uzaba ukomeye. Guhera igihe yagomeraga Imana, umuhati we wo gukora ubutaruhuka watumaga atihugiraho ngo atekereze amaherezo y’ibizamubaho; ariko noneho yari yambuwe imbaraga ze zose, asigirwa gusa umurimo wo kwitegereza umugabane w’ibyo yari yaramaze gukora ubwo ariwe wabaye nyambere mu kugomera ubutegetsi bw’ijuru, no kureba umubabaro umutegereje kubw’ibyo bibi byose yakoze, n’igihano cy’ibyaha bigwiriye ku isi yose ari we bikomotseho, ibyo bigatuma agira ubwoba bwinshi maze agahinda umushyitsi.II 635.1

    Ku ruhande rw’abana b’Imana, ukoherwa kwa Satani kuzabatera umunezero n’ibyishimo. Umuhanuzi aragira ati, “Uwo munsi Uwiteka namara kukuruhura umubabaro n’umuruho n’agahato bagukoreshaga, umwami w’i Babuloni (ushushanya hano Satani) uzamukina ku mubyimba uti: “Erega umunyagahato ashizeho! Umurwa w’izahabu na wo ushizeho, Uwiteka avunnye inkoni y’abanyabyaha, niyo nkoni y’abategeka, bakubitishaga amahanga umujinya badahwema, bagategekesha amahanga uburakari, bakarenganya ntihagire ubabuza. ” 719Yesaya 14:3-6II 635.2

    Mu gihe cy’imyaka igihumbi, hagati y’umuzuko wa mbere n’uwa kabiri, nibwo abanyabyaha bazacirwa imanza. Intumwa Pawulo avuga ko uru rubanza ari igikorwa kizakurikira kugaruka kwa Yesu. “Nicyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw’ikintu cyose, igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n’imigambi yo mu mutima.” 7201Abakorinto 4:5 Umuhanuzi Daniyeli ahamya ko igihe Umukuru Nyiribihe byose yazaga, “igihe cyarageze intore z’Ishoborabyose zirarenganurwa.” 721Daniyeli 7:22 Muri icyo gihe, abakiranutsi bazaba ari abami n’abatambyi b’Imana. Mu Byahishuwe, Yohana aravuga ati: “Mbona intebe z’Ubwami mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza.” “Bazaba abatambyi b’Imana na Kristo kandi bazimana na We imyaka igihumbi.” 722Ibyahishuwe 20:4, 6Nk’uko intumwa Pawulo abivuga, ni muri icyo gihe “abera bazacira isi urubanza. ” 7231 Abakorinto 6:2 Hamwe na Kristo, abakiranutsi bazacira abakiranirwa imanza, hakurikijwe amahame ya Bibiliya, urubanza rucibwe hakurikijwe iby’umuntu wese yakoze akiriho. Kandi na none bazagenera igihano kibabaje umuntu wese hakurikijwe ibyo yakoze; maze byandikwe imbere y’amazina yabo aboneka mu gitabo cy’urupfu.II 635.3

    Satani n’abamarayika be na bo bazacirwa urubanza na Kristo hamwe n’abera: Intumwa Pawulo abivuga yeruye ati, “Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza? ” Yuda na we avuga ko “Abamarayika batarinze ubutware bwabo, ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye.” 724Yuda 6II 636.1

    Ku iherezo ry’imyaka igihumbi, hazabaho umuzuko wa kabiri. Abanyabyaha bazazuka, bahagarare imbere y’Imana kugira ngo harangizwe urubanza rwaciriwe mu ijuru. Nyuma yo gusobanura iby’umuzuko w’abakiranutsi, umuhishuzi yaravuze ati: “Abapfuye basigaye ntibazuka iyo myaka igihumbi itarashira.” 725Ibyahishuwe 20:5 Umuhanuzi Yesaya na we yanditse ibizaba ku banyabyaha agira ati: “Bazateranyirizwa hamwe nk’uko imbohe ziteranyirizwa mu rwobo, bazakingiranirwa mu nzu y’imbohe, kandi iminsi myinshi nishira bazagendererwa. ” 726Yesaya 24:22.II 636.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents