Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 23 - IBYAGO MU MISIRI2Iki gice gishingiye mu Kuva 5-10

    Aroni abwirijwe n’abamarayika, ajya gusanganirira mwene se bari bamaze igihe kirekire batandukanyijwe; maze bahurira mu butayu hafi y’i Horebu. Aho ni ho bagiraniye urugwiro, maze Mose abwira Aroni “amagambo yose Uhoraho yari yamutumye, n’ibyerekeye ibitangaza byose yari yaramutegetse gukora.” Kuva 4:28. Mose na Aroni bafatanya urugendo berekeza mu Misiri; maze bageze i Gosheni, batangira kwegeranya abakuru b’Abisiraheli. Aroni abasubiriramo ibyo Imana yari yabwiye Mose byose, maze Mose nawe abereka ibimenyetso Uwiteka yari yahawe. Abisiraheli baremera, maze bumvise ko Uhoraho azi amagorwa yabo akaba agiye kubarokora, barapfukama baramuramya.” Kuva 4:31.AA 169.1

    Mose kandi yari yahawe ubutumwa agomba kubwira umwami. Abo bavandimwe binjiye mu ngoro y’umwami nk’abajyanye ubutumwa bw’Umwami w’abami, maze bavuga mu izina ry’Uwabatumye muri aya magambo: “Uhoraho Imana y’Abisiraheli aravuga ati, ‘Reka ubwoko bwanjye bugende, bujye kunkorera iminsi mikuru mu butayu.” Umwami arabaza ati, ” Yehova ni nde kugira ngo mbe namwumvira ndeke Abisiraheli bagende? Sinzi Yehova, kandi Abisiraheli sinzabareka ngo bagende.”AA 169.2

    Mose na Aroni barongera bati, ” Uhoraho ni Imana yacu twebwe Abaheburayo kandi yaratubonekeye; none tureka tujye mu butayu, ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, tumutambire ibitambo. Naho ubundi yaturimbuza icyorezo cyangwa inkota.”AA 169.3

    Izo nkuru ndetse n’ibyo bashishikariye kubwira abantu bigera ku mwami. Uburakari bw’umwami burabakongerezwa. Arababwira ati, “Mose na Aroni, ni iki gitumye murekesha abo bantu imirimo yabo?” “Nimusubire ku mirimo yanyu!” Igihugu cyari cyamaze guhomba kubera abo banyamahanga bari bagiye. Abitekereje arongera ati: “Dore abantu bo mu gihugu baragwiriye, none mubaruhuye uburetwa bwabo.”AA 169.4

    Muri ubwo buretwa bwabo, Abisiraheli bari baribagiwe amategeko y’Imana, kandi batakiyagenderamo. Isabato muri rusange ntiyari icyubahirizwa, ibyo ababakoreshaga mu buretwa babategekaga gukora byatumaga kuyubahiriza bidashoboka. Ariko Mose yeretse ubwoko bwe ko kubaha Imana aribwo bwari uburyo bw’ikubitiro bwo kugira ngo barokorwe; kandi ababakandamizaga babonye imbaraga zirimo gukoreshwa kugira ngo bongere kubahiriza Isabato.AA 169.5

    Ibyo byabujije umwami amahoro cyane, akeka ko Abisiraheli bafite umugambi wo kumugomera ngo badakora imirimo ye. Yagombaga gukora uko ashoboye kose kugira ngo badasigarana igihe na gito cyo gutegura imigambi mibi. Nibwo yahereyeko atanga itegeko ryo gukaza ingoyi y’uburetwa bwabo maze agacubya umwuka bari bafite wo gushaka kwitegeka. Kuri uwo munsi hatanzwe amategeko yo gutuma imirimo bakoraga irushaho kuba mibi kandi bakandamizwa biruseho. Ibikoresho byo kubaka byakoreshwaga ahantu henshi muri icyo gihugu byari amatafari ya rukarakara; inkuta z’amazu menshi akomeye zari zubakishijwe ayo matafari, maze bagatambagizaho amabuye; kandi kubumba amatafari byasabaga gukoresha umubare munini cyane w’abacakara. Bavangaga ibumba n’ibyatsi kugira ngo bikomere, kandi habaga hakenewe ibyatsi byinshi. Ubwo noneho umwami ategeka ko batongera kuzanirwa ibyatsi; ko ahubwo abakozi bagomba kubyishakira ubwabo, kandi bakabumba umubare w’amatafari basanzwe babumba.AA 169.6

    Iryo tegeko ryahagaritse imitima Abisiraheli bose bari mu gihugu. Abakoresha b’Abanyamisiri bashyizeho abakuru b’Abaheburayo kugenzura uwo murimo. Ubwo babwirwaga gukora iby’umwami yavuze, abantu bakwiriye mu gihugu cyose bashaka ibitsinsi by’inganagano mu cyimbo cy’ibyatsi; ariko ntibashobora kugera ku mubare w’amatafari bari basanzwe babumba ku munsi. Ku bwo kutawugeraho, Abaheburayo bari bahagarikiye imirimo barakubiswe bikabije. AA 170.1

    Abo bakuru b’Abisiraheli bibwiye ko uko gukandamizwa kudaturutse ku mwami ahubwo kuvuye ku batware b’Abanyamisiri; maze bajya gutakambira umwami. Umwami abasubiza abacunaguza ati, “Muri abanebwe bikabije! Niyo mpamvu mushaka kujya gutambira Uhoraho ibitambo.” Bategetswe gusubira ku mirimo yabo; kandi uburetwa bwabo ntibworoshywe na gato. Bagarutse bavuye ibwami, basanze Mose na Aroni babategereje, maze barabatakira bati, “Uhoraho abarebe, abacire urubanza. Mubonye ngo muratuma umwami n’abatware be batwanga urunuka, kandi mukabaha urwitwazo rwo kutwica!”AA 170.2

    Mose yumvise ayo magambo bamubwiye arababara cyane. Imibabaro y’abantu yari yiyongereye. Mu gihugu cyose humvikana imiborogo y’abakuru n’abana kubwo kwiheba. Bose bahurizaga hamwe kumushinja iyo mpinduka mbi cyane y’imibereho yabo. Kubwo gushenguka umutima, Mose ajya gutakambira Uhoraho agira ati, “Nyagasani, kuki wagiriye nabi ubu bwoko? Ni iki cyatumye untuma? Kuva nabwira umwami wa Misiri ibyo wantumye, yagiriye nabi ubwoko bwawe, nyamara ntabwo wigeze uburengera!” Uhoraho aramusubiza ati, “Ugiye kwirebera icyo nzakorera uwo mwami wa Misiri. Nzamuhata areke Abisiraheli bagende, ndetse muhate abirukane bamuvire mu gihugu!” Yongeye kwibutswa isezerano Imana yagiranye na basekuruza, maze yumva agize ibyiringiro ry’uko rizasohora.AA 170.3

    Mu myaka yose Abisiraheli babaye mu bucakara bwo mu Misiri, hari bamwe bari barakomeje gusenga Imana. Abo bakurwaga umutima no kubona abana babo biroha mu bizira by’abapagani buri munsi, ndetse bagapfumira imana z’impimbano. Muri ako kababaro, batakiye Uhoraho kugira ngo abakure kuri iyo ngoyi y’Abanyamisiri, kugira ngo batandukane burundu n’ibyo bigirwamana byashoboraga kubangiza. Ntibigeze bahisha kwizera kwabo, ariko bahamiriza Abanyamisiri ko uwo basenga ari Umuremyi w’ijuru n’isi, ariwe Mana y’ukuri kandi nzima. Basubiraga mu bihamya by’uko Umuremyi ariho kandi afite ububasha, uhereye mu irema ukageza mu gihe cya Yakobo. Abanyamisiri bagize amahirwe yo kumenya idini y’Abaheburayo; ariko banga ko abacakara babo babigisha, maze bagerageza kwireherezaho abasengaga Imana babashukisha ibihembo, noneho babonye bibananiye, babatera ubwoba kandi babagirira nabi.AA 170.4

    Abakuru b’Abisiraheli bihatiye gukomeza ukwizera kwa bene wabo kwarimo gukendera, bongera kubibutsa amasezerano yasezeranyijwe ba sekuruza n’amagambo yahanuwe na Yozefu mbere yo gupfa kwe, abahanurira ko bazarokorwa bakavanwa mu Misiri. Bamwe bajyaga gutega amatwi maze bakizera. Abandi bakanga kwiringira bitewe n’ibyo babonaga bibazengurutse. Abanyamisiri bamenye ibyo abacakara babo babwiwe, bahinyura ibyo Abisiraheli biringiye maze bahakana imbaraga y’Imana yabo n’agasuzuguro kenshi. Bababwiraga ko ari abacakara kandi bakabacunaguza bavuga bati: “Niba Imana yanyu ari intabera n’inyambabazi, kandi ikaba ifite ubushobozi buruta ibw’imana z’Abanyamisiri, ni kuki itabakura mu buretwa?” Ibyo babivugaga bahereye ku mibereho bari bafite. Baramyaga utumana Abisiraheli bavugaga ko ari imana z’ibinyoma, ariko kandi bari igihugu gikize kandi gikomeye. Bavugaga ko imana zabo zabahaye imigisha y’uburumbuke kandi ko zabahaye Abisiraheli ngo babakorere bababere abacakara, maze bakirata ko bafite ubushobozi bwo gukandamiza no kwica abasenga Imana Ishobora byose. Umwami ubwe nawe yirataga ko Imana y’Abaheburayo idashobora kubavuvunura mumaboko ye.AA 171.1

    Bene ayo magambo niyo yacaga intege Abisiraheli benshi. Ibyo byababagaho kenshi igihe cyose Abanyamisiri babigaragazaga. Ni ibyo ukuri koko bari abacakara, kandi bagombaga kwihanganira ubugome bwose abakoresha babo babaga bahisemo kubagirira. Abana babo barahigwaga maze bakicwa, kandi ubugingo bwabo bwari bubabereye umutwaro. Ariko kandi baramyaga Imana yo mu ijuru. Niba koko Imana yo mu ijuru yararutaga izindi mana zose, ntiyari kubareka ngo bahere ku ngoyi y’abasenga ibigirwamana. Ariko abakiranukiraga Imana bo bari basobanukiwe n’uko impamvu yatewe n’uko Abisiraheli bari barimuye Imana, bagashyingiranwa n’abapagani, bigatuma basenga ibigirwamana — maze Imana ikemera ko bajyanwa mu bucakara; kandi bijeje bene wabo nta gushidikanya ko bidatinze Imana izaca ingoyi y’ubakandamiza.AA 171.2

    Abaheburayo bari biteze ko bazabona umudendezo hatabayeho kugeragezwa na kumwe ko kwizera kwabo cyangwa kubabazwa cyangwa amakuba. Ariko rero bari bataritegura kubohorwa ingoyi. Kwizera Imana kwabo kwari guke, kandi ntibari biteguye kunyura mu mibabaro kugeza ubwo Imana ibona ko ikwiye gukorana na bo. Benshi bari banyuzwe no kwigumira mu buretwa aho guhura n’ingorane zatumaga bitegura kuva mu Misiri bajya mu gihugu batari bazi; kandi imico ya bamwe yari yarabaye nk’iy’Abanyamisiri cyane ku buryo bahitagamo kwigumira mu Misiri. Nicyo cyatumye Uwiteka adahita abakurayo akimara kwerekana ubushobozi bwe imbere ya Farawo. Yacubije ibyarimo kubaho kugira ngo yerekane umwuka w’ubugome bw’umwami wa Misiri kandi anihishurire ubwoko bwe. Kubona ubutabera bwayo, imbaraga zayo n’urukundo rwayo byari gutuma bahitamo kuva mu Misiri maze bakiyegurira gukora umurimo wayo. Inshingano Mose yari koroha cyane iyo hatabaho benshi mu Bisirayeli bafashe imico mibi batifuzaga kuva mu Misiri. AA 171.3

    Imana yohereje Mose ngo yongere asubire ku bwoko bwe maze abusubiriremo isezerano ry’imbabazi n’ibyiringiro bagiriwe n’ijuru ryo kubacungura. Yagiye nk’uko abitegetswe; ariko ntibari kumwumva. Ibyanditswe bivuga ngo “Babuzwa kumwumvira n’umubabaro wo mu mitima yabo utewe n’uburetwa bw’ agahato.” Na none ubutumwa buvuye ku Mana buza kuri Mose,bumubwira buti, “Genda ubwire umwami wa Misiri, areke Abisiraheli bave mu gihugu cye.” Mose afite kwiheba yashubije Uhoraho ati: “Dore n’Abisiraheli banze kunyumvira, none umwami wa Misiri yanyumvira ate kandi ntazi kuvuga neza?” Yabwiwe kujyana na Aroni bakareba umwmai wa Misiri maze bakongera kumusaba “ngo areke abana b’Isiraheli bave mu gihugu cye”AA 171.4

    Yamenyeshejwe ko umwami azinangira kugeza ubwo Imana izamanukira Misiri ikayihana kandi igakurayo Abisiraheli ikoresheje ikimenyetso cyerekana ububasha bwayo. Mbere y’uko icyago cyose gitera, Mose yagombaga gusobanura uko kimeze n’ingaruka zacyo, kugira ngo umwami ashobore kugikira aramutse abihisemo. Igihano cyose kitumviwe cyagombaga gukurikirwa n’ikindi kikirusha ubukana, kugeza ubwo umutima we w’ubwirasi ucishwa bugufi, akamenya ko Umuremyi w’ijuru n’isi ariwe Mana y’ukuri kandi nzima. Uwiteka yagombaga guha amahirwe Abanyamisiri kugira ngo barebe ububi bw’abahanga babo, ko imana zabo nta bushobozi zifite, igihe bahinyuye amategeko y’Ishoborabyose. Imana yari guhana Abanyamisiri kubera gusenga ibigirwamana kandi agacecekesha amagambo yo kwiyemera kwabo yavugaga ko bahawe imigisha n’imana zitavuga kandi ntizumve. Imana yagombaga guhesha ikuzo izina ryayo, kugira ngo andi mahanga niyumva imbaraga ze ahindishwe umushyitsi n’ibikorwa bye bikomeye, kandi kugira ngo ubwoko bwe butere umugongo ibigirwamana maze baramye Imana bamaramaje.AA 172.1

    Nanone Mose na Aroni barongera binjira mu ngoro y’umwami wa Misiri. Aho hari hakikijwe n’inkingi ndende n’ibyo umurimbo birabagirana, n’amashusho y’agaciro n’ibishushanyo bibajwe by’imana z’abapagani, imbere y’umwami ukomeye ni ho hari hahagaze izo ntumwa ebyiri zihagarariye ubwo bwoko bwari abacakara, baje kongera kumubwira itegeko rivuye ku Imana ngo arekure Abisiraheli. Umwami yabasabye gukora igitangaza kugira ngo berekane ko batumwe n’Imana. Mose na Aroni bari babwiwe uko bagomba kubigenza igihe basabwe icyo kimenyetso, maze noneho Aroni afata ya nkoni, ayijugunya hasi imbere ya Farawo. Ihinduka inzoka. Umwami ahamagaza “abahanga n’abarozi be,” umuntu wese muri bo ajugunya inkoni ye hasi, ziba inzoka; maze inkoni ya Aroni imira izabo.” Noneho Umwami agambirira kurusha mbere ahamya ko abarozi be bafite ububasha bungana n’ubwa Mose na Aroni; atuka abagaragu b’Uwiteka avuga ko ari ababeshyi biyita ibyo batari byo, maze yumva akomeje kunangira kubyo bamusaba. Nyamara igihe yahinyuraga ubutumwa bwabo, imbaraga y’Imana yamubujije kubagirira nabi.AA 172.2

    Ntabwo ari ukuboko k’undi muntu cyangwa ubundi bushobozi Mose na Aroni bari bafite bwatumye bakora ibitangaza imbere ya Farawo, ahubwo ni ukuboko kw’Imana. Ibyo bimenyetso n’ibitangaza byakorewe kugira ngo byemeze Farawo ko NDIHO ukomeye yatumye Mose, kandi ko ari inshingano y’umwami kureka Abisiraheli bakagenda, kugira ngo bajye gukorera Imana nzima. Abapfumu n’abarozi na bo berekanye ibimenyetso n’ibitangaza, atari ibyo bakomoye kubuhanga bwabo gusa, ahubwo babiheshejwe n’ubushobozi bw’imana yabo ariyo Satani wabafashaga kugira ngo bahindanye umurimo w’Ishoborabyose.AA 172.3

    Abarozi ntibigeze bahindura inkoni zabo inzoka; ahubwo hakoreshejwe uburozi, kandi bafashijwe n’umushukanyi ukomeye, bashoboye gukora ibyo. Mu mbaraga za Satani zirenze urugero, inkoni zahindutse inzoka nzima. Umutware w’ibibi, nubwo afite ubwenge n’imbaraga byose by’umumarayika wacumuye, ntafite ububasha bwo kurema cyangwa gutanga ubugingo; ni uburenganzira bw’umwihariko bufitwe n’Imana yonyine. Ariko icyo Satani afitiye ubushobozi cyose aragikora; mu buryo bwo kwigana. Mu maso y’abantu, inkoni zahindutse inzoka. Farawo n’ibyegera bye bizeye ko ari zo koko. Nta tandukaniro ryari hagati y’izo Mose yari akoze. Nubwo Uwiteka yatumye inzoka nyayo imira izo zitari iz’ukuri, Farawo ntiyabibonye nk’aho ari imbaraga y’Imana, ahubwo yabonye ko biturutse ku buryo bumwe bw’ubushitsi bukomeye burenze ubw’abakozi be.AA 173.1

    Farawo yifuzaga gushaka impamvu yatuma yinangira ku itegeko ry’Imana, maze noneho ashaka urwitwazo rwo kwirengagiza ibitangaza Imana yakoreshaga Mose. Satani yamuhaye ibyo yifuzaga. Binyuze mu bitangaza yakoresheje abarozi be, yatumye bigaragara nk’aho Mose na Aroni ari abarozi n’abapfumu gusa, kandi ko ubutumwa bazanye budakwiriye kubahwa nk’ubuvuye mu ijuru. Bityo rero, icyiganano cya Satani cyatinyuye Abanyamisiri bituma bigomeka kandi na Farawo anangira umutima we ntiyemera. Satani yiringiraga kandi ko azahungabanya kwizera kwa Mose na Aroni, bagashidikanya ku nkomoko y’umurimo bari bahawe, kugira ngo ibikoresho bye bisagambe. Ntiyashakaga ko abana b’Isiraheli babaturwa ku ngoyi ngo bakorere Imana nzima.AA 173.2

    Nyamara umutware w’ibibi yari agifite umugambi wimbitse wo gukora ibitangaza abinyujije mu barozi. Yari azi neza ko guca ingoyi y’uburetwa ku bana b’Isiraheli bishushanya Kristo wagombaga kumenagura ingoma y’icyaha yigaruriye ikiremwamuntu.Yari azi ko igihe Kristo azatunguka, hazabaho ibitangaza bikomeye ngo bibere abo mu isi ubuhamya bw’uko Imana yamutumye. Satani yahindishijwe umushyitsi n’ububasha bwa Kristo. Ku bwo kwigana igikorwa cy’Imana yakoresheje Mose, Satani ntiyiringiraga kuzakoma imbere gucungurwa kw’Abisiraheli gusa, ahubwo no mu bihe bizaza azatuma abantu batizera ibitangaza bya Kristo. Satani akomeje gushaka kwigana umurimo wa Kristo no gushyiraho ububasha bwe n’ingoma ye. Atuma abantu bishingikiriza ku bitangaza bya Kristo kugira ngo bigaragare nk’aho ari ibivuye ku bushobozi bw’abantu. Asenya ukwizera Krsito nk’Umwana w’Imana mu ntekerezo za benshi, maze akabatera kwanga igitambo cy’ubuntu n’imbabazi cyanyujijwe mu mugambi wo gucungurwa.AA 173.3

    Mose na Aroni babwiwe kujya ku nkengero z’uruzi bukeye bwaho, aho umwami yakundaga kuruhukira. Kuko amazi menshi yasenderaga y’uruzi rwa Nili ari yo yari isoko y’ibyo kurya n’ubukungu bwa Misiri yose, urwo ruzi baruramyaga nk’imana, kandi umwami yahajyaga buri munsi kugira ngo ahasengerera. Ahi niho abo bavandimwe babiri bongeye kumubwirira ubutumwa bamuzaniye, hanyuma babangura inkoni bayikubita mu mazi. Amazi y’uwo mugezi wari harahinduwe ikigirwamana ahinduka amaraso, amafi arapfa, maze uruzi runuka nabi. Amazi yari mu mazu, n’ayari mu bigega na yo yahindutse amaraso. Ariko “abanyabugenge bo mu Misiri babigenza batyo babikoresheje ubugenge bwabo,” kandi “umwami akomeza kwinangira umutima, aritahira nk’aho ari nta cyabaye.” Icyo cyago kimara iminsi irindwi ariko ntibyagira icyo bimara.AA 173.4

    Na none abangura inkoni ayitunga mu mazi, maze ibikeri bizamuka biva mu ruzi, bikwira mu gihugu cyose. Bizajagata mu mazu, bigere no mu byumba byo kuraramo, ndetse no mu maziko no mu nkono. Igikeri cyagaragaraga nk’icyera mu Banyamisiri, kandi ntibagombaga kucyicaga; ariko icyo cyorezo cy’ibintu binyerera nticyashoboraga kwihanganirwa. Ibyo bikeri byateye no mu ngoro ya cyami, kandi umwami yari atakihanganira ko byakomeza. Abanyabugenge bakoresheje ubugenge bwabo babaye nk’abakora ibikeri ariko ntibyashobora kuvanaho bya bindi. Umwami abonye ibyo aba nk’ucishijwe bugufi. Atumira Mose na Aroni arababwira ati: “Nimunsabire Uwiteka, ankize ibi bikeri abikure no mu bantu banjye nanjye ndareka ubwoko bwe, bugende butambire Uwiteka ibitambo.” Bamaze kumwibutsa ubwirasi bwe, bamusabye kubabwira igihe bakwiriye gusaba ngo icyo cyago gikurweho. Yavuze umunsi ukurikiyeho, ariko mu mutima we yifuzaga ko mu gihe bazaba bakize ibyo bikeri muri bo, azaba akize ikimwaro gikomeye cyo kumvira Imana y’Abisiraheli. Nubwo bimeze bityo, icyo cyago cyarakomeje kugeza igihe ibikeri byose bipfiriye muri Misiri yose, ariko intumbi zabyo zaboze zikiri aho zituma ahantu hose hanuka, zangiza umwuka wo mu kirere.AA 174.1

    Uwiteka yashoboraga gutuma bisubira mu mukungugu mu kanya gato; ariko ntiyabikora, kugira ngo umwami n’abantu be batavuga ko byakuweho n’uburozi cyangwa imbaraga z’abanyabugenge. Ibikeri byarapfuye, maze babirunda ibirundo n’ibirundo, igihugu cyose gihinduka umunuko. Aha niho umwami n’Abanyamisiri bose baboneye akabarore ko imitekerereze yabo ipfuye itagomba kugira ijambo, ko ibibaye atari igikorwa cy’ubugenge ahubwo ko ari igihano kivuye ku Mana yo mu ijuru.AA 174.2

    “Maze Farawo abonye ko habonetse agahenge, arinangira ntiyita kuri Mose na Aroni.” Imana itegeka Aroni kubangura inkoni ye akayikubita hasi, maze umukungugu wo mu gihugu cyose cya Misiri uhinduka inda. Farawo ahamagara abanyabugenge be ngo bakore nk’ibyo, ariko birabananira. Umurimo w’Imana wagaragaye ko usumba kure cyane uwa Satani. Abanyabugenge na bo ubwabo baremera bati: “Ibi byo byakozwe n’Imana.” Ariko umwami akomeza kutabyitaho.AA 174.3

    Kuburira no gukebura nta mumaro byagize, maze hatangwa ikindi gihano. Igihe icyo gihano cyagombaga kubagereraho bari barakimenyeshejwe mbere ko bitazapfa kubaho gusa. Ibibugu bijya mu mazu hose, ku buryo “igihugu cya Misiri cyose cyononwa n’ayo marumbo y’ibibugu.” Ibyo bibugu byari birinni kandi bifite ubumara, kandi kuryana kwabyo kwarababazaga cyane ari ku bantu no ku nyamaswa. Nk’uko byari byavuzwe, ibyo ntibyageze mu gihugu cy’i Gosheni.AA 174.4

    Noneho Farawo yemerera Abisiraheli gutambira Imana ibitambo ariko bakabikorera mu Misiri, nyamara barabyanga. Mose aramusubiza ati, “Ntidushobora kugenza dutyo; kuko amatungo dutambirira Uhoraho Imana yacu Abanyamisiri bayaziririza. Babonye tuyatamba batwicisha amabuye.” Inyamaswa Abaheburayo bagombaga gutamba zari zimwe mu zo Abanyamisiri bavugaga ko ari izera; kandi ibyo ibiremwa byarubahwaga kuburyo kwica imwe n’ubwo byabaga ari ibigwiririye umuntu, cyari icyaha cyahanishwaga urupfu. Ntibyajyaga gushoboka ko Abisiraheli baramiriza Imana mu Misiri ngo babure gukomeretsa ababategekaga. Mose yongera gusaba ko babareka bakagenda urugendo rw’iminsi itatu mu butayu, aho bazajya gutambira ibitambo. Umwami aremera kandi yinginga abagaragu b’Imana ko bamusabira ko icyo cyago cyavanwaho. Bamusezeranira kubikora ariko bamwihanganiriza kutongera kubabeshya. Icyo cyago kirahagarikwa, ariko umutima w’umwami wari wanangiwe no gukomeza kwigomeka, maze akomeza kwanga kubarekura.AA 174.5

    Ikindi cyorezo giteye ubwoba cyakurikiyeho - amatungo yose yo mu Misiri arwara muryamo. Inyamaswa bavugaga ko ari izera n’izakoreshwaga imirimo - inka n’ibimasa n’intama, amafarasi, n’ingamiya n’indogobe, birarimbuka. Byari byasobanuwe neza ko Abaheburayo batazagerwaho n’icyo cyorezo; maze Farawo yohereje intumwa mu ngo z’Abisiraheli zisanga ibyo Mose yavuze ari ukuri. “Ariko mu matungo y’Abisiraheli ntihapfa na rimwe.” Na none umwami akomeza kwinangira ntiyabareka ngo bagende.AA 175.1

    Mose noneho abwirwa kujyana ivu ry’itanura ngo “aritumurire hejuru imbere ya Farawo.” Icyo gikorwa cyari gifite icyo gisobanuye gikomeye. Mu myaka magana ane yari ishize, Imana yari yareretse Aburahamu ikandamiza rizaba ku bwoko bwayo mu bihe bizaza, ikoresheje umwotsi w’itanura n’itara rigurumana. Imana yari yaravuze ko izahana abakandamizaga ubwoko bwayo, maze itarure abagizwe imbohe ikoresheje imbaraga zikomeye. Abisiraheli bari bararenganyirijwe igihe kirekire mu itanura ry’ibigeragezo mu gihugu cya Misiri. Icyo gikorwa Mose yakoze cyari igihamya cy’uko Imana yibuka isezerano ryayo, kandi ko igihe cyo kubatabara kigeze.AA 175.2

    Ubwo iryo vu ryatumurirwaga mu kirere, ryakwiriye mu gihugu cyose cya Misiri, kandi aho ryagwaga hose, ari ku muntu no ku matungo ryateraga “ibishyute bizaturikamo ibisebe.” Abatambyi n’abanyabugenge bashyigikiye Farawo muri uko kutumvira kwe, ariko noneho igihano cyari kije nabo cyari cyabagezeho. Ubwo bafatwaga n’indwara mbi cyane kandi itera uburibwe bukabije, imbaraga zabo biratanaga zatumye bahinduka ibisuzuguriro, ntibaba bagishobora guhangana n’Imana y’Abisiraheli. Igihugu cyose kiboneye ubupfu bwo kwiringira abanyabugenge, ubwo batari bagishoboye kurinda nibura n’umubiri wabo bwite.AA 175.3

    Ariko na bwo umutima wa Farawo wakomeje kunangira kurushaho. Maze noneho Uwiteka amwoherereza ubutumwa bugira buti, “Nicyo gituma ejo nk’iki gihe nzohereza ibyago ntera byose ku mutima wawe no ku bagaragu bawe no ku bantu bawe, kugira ngo umenyeko ari nta we uhwanye nanjye mu isi.... ariko ni ukuri iyi ni yo mpamvu itumye nguhagarika, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye.” Ntabwo icyatumye Imana ituma akomeza kubaho ari uko yagira ngo agerweho n’ibi byago , ahubwo imbabazi zayo nizo zari zigitumye aguma ku ngoma muri icyo gihe yateguye ko Abisiraheli batahuka. Nubwo uwo mwami wishyiraga hejuru yari yarasuzuguye imbabazi z’Imana, ubugingo bwe bwari bukirindiwe muri uko kwinangira kwe, kugira ngo Uwiteka yerekane ibitangaza bye mu gihugu cya Misiri. Kubaho kw’ibyo bintu byari biturutse ku mbabazi z’Imana. Yashoboraga kuba yaremeye ko hajyaho umwami w’umunyampuhwe, utari guhangara guhangana n’imbaraga ikomeye y’ijuru. Ariko hano umugambi w’Uhoraho ntiwari gusohozwa. Ubwoko bw’Imana bwashoboye kwibonera ubugome bukabije bw’Abanyamisiri, kugira ngo batazongera gushukwa bitewe n’ubupfapfa bwo kwiringira ibigirwamana. Muri ubwo buryo Imana yakoranye na Farawo, Uwiteka yerekanye uburyo yanga urunuka ibigirwamana n’uburyo yagambiriye guhana abagome n’abakandamiza abandi.AA 175.4

    Imana yari yaravuze yerekeje kuri Farawo iti, “Nzanangira umutima we, maze ye kureka Abisiraheli bagenda.” Kuva 4:21. Nta mbaraga zidasanzwe zakoreshejwe kugira ngo umutima wa Farawo winangire. Imana yari yahaye Farawo ibihamya bikomeye cyane byerekana imbaraga zayo, nyamara umwami aranangira yanga kugendera mu mucyo yabonye. Ukwigaragaza kw’imbaraga itagereranywa yakomeje guhinyura kwatumye arushaho kugambirira kwigomeka. Imbuto zo kwigomeka yabibye igihe yangaga kwemera igitangaza cya mbere, byabyaye umusaruro wabyo. Ubwo yari agikomeje kwihambira ku cyemezo yari yafashe, ava ku ntera imwe yo kwinangira agera ku yindi, umutima we warushagaho kwinangira kugeza ubwo agera aho ahamagarirwa kureba intumbi z’abana b’imfura.AA 176.1

    Imana ivugana n’abantu binyuze mu bagaragu bayo, igatanga imiburo kandi igacyaha icyaha. Iha buri wese amahirwe yo gukosora amafuti ye mbere y’uko afata icyicaro mu mico ye; ariko iyo umuntu yanze guhanwa, imbaraga y’Imana ntiyivanga ngo itambamire gukora ibyo yishakiye. Biramworohera cyane gusubira mu ikosa yakoze mbere. Aba anangira umutima kugira ngo Umwuka wera atamuhindura. Gukomeza kwanga umucyo akari kera bimushyira ahantu n’ikintu gikomeye gite kitabasha kugira icyo kimubwira ngo ahinduke.AA 176.2

    Uwihambiriye nibura rimwe ku kigeragezo azatsindwa ubwa kabiri bitaruhanyije. Uko asubira gukora icyaha ni ko imbaraga ye yo kukirwanya igabanuka, amaso ye agahuma, maze ntabe acyemera.Urubuto rwose rwo gukerensa rubibwe, ruzera imbuto. Nta gitangaza Imana ikora kugira ngo hataboneka umusaruro. “Kuko ibyo umuntu abiba, ari byo azasarura.” Abagalatiya 6:1. Umuntu wese ugaragaza kutizera, akigira ntibindeba ku kuri kw’Imana, byanze bikunze azasarura ibyo yabibye ubwe. Ni muri ubwo buryo abantu benshi baza gutega amatwi amagambo y’ukuri bafite gukerensa ukuri nyamara kwarigeze gukangura imitima yabo. Babiba guhinyura no kurwanya ukuri, kandi ibyo ni byo basarura.AA 176.3

    Abantu bacecekesha umutimanama ubashinja ikibi bibwira ko bashobora guhindura ikibi igihe cyose babishakiye, bagakinisha irarika ry’imbabazi, hanyuma kandi bagakomeza kubyihambiraho, baba bajya mu kaga. Bibwira ko iyo bamaze kujya mu ruhande rw’umugome ukomeye, iyo bageze mu bihe bikomeye, igihe ingorane zibagose, bazahindura abayobozi. Ariko ibyo ntibyoroshye. Imibereho, inyigisho, imyitwarire yamenyereye gukora icyaha bwahinduye imico yabo cyane ku buryo badashobora kwakira Yesu. Iyo batabona umucyo ubamurikira mu nzira zabo, bajyaga kubabarirwa. Imbabazi zarahagobotse, maze zibaha amahirwe yo kwemera icyo zibabwira; ariko iyo umucyo usuzuguwe kandi ukangwa igihe kirekire, ku iherezo bazawakwa.AA 176.4

    Farawo yaburiwe ko hagiye gukurikiraho icyago cy’urubura. “None ubwire abantu bacyure amatungo yawe, n’ibyo ufite hanze byose, babyugamishe. Urubura ruzica icyo ruzasanga hanze cyose, yaba umuntu cyangwa itungo.” Imvura cyangwa urubura ntibyari bimenyerewe mu Misiri, kandi urubura nk’urwo rwari rwavuzwe rwari rutarigeze rubaho mu Misiri. Iyo nkuru ntiyatinda gusakara hose, kandi abizeye ijambo ry’Uwiteka bose bacyuye amatungo yabo, naho abasuzuguye iryo jambo ry’imbuzi bayarekera ku gasozi. Maze ubwo iteka ryacibwaga, imbabazi z’Imana zirigaragaza, abantu barashunguwe, kandi haragaragaye uburyo benshi bayobowe inzira yo gutinya Imana igihe imbaraga zayo zigaragaje.AA 177.1

    Imvura irimo umuyaga yaraguye nk’uko byari byavuzwe, haboneka inkuba n’urubura ruvanze n’imirabyo, “bikomeye, ibyo bikaba bitari byarigeze bibaho mu mateka y’igihugu Misiri cyose kuva cyabaho. Kandi urwo rubura rwishe icyari mu gasozi cyose mu gihugu cya Misiri cyose abantu n’amatungo n’inyamaswa; rwangiza ibyatsi byo mu gasozi byose n’imyaka yo mu mirima yose, ruvunagura n’ibiti byo mu gasozi byose.” Aho marayika urimbura yanyuze harangwaga amatongo n’ikidaturwa. Igihugu cy’i Gosheni nicyo cyonyine cyarokotse. Abanyamisiri beretswe ko isi igengwa n’Imana nzima, ko ibiriho byose byumvira ijwi ryayo, kandi ko kuyumvira ari byo byonyine bizana amahoro.AA 177.2

    Igihugu cya Misiri cyose cyahindisahijwe umushyitsi n’iteka rikomeye Imana yabaciriyeho. Farawo yihutiye gutumira abo bavandimwe babiri arabatakira ati, “Ubu bwo nacumuye, Uwiteka niwe uri mu kuri, naho jye n’abantu banjye twarafuditse. None nimunsabire Uwiteka arekera aho gukubitisha inkuba no kugusha urubura; nanjye sinzongera kubabuza ndabareka mugende.” Mose aramusubiza ati, “Nimara kuva mu mujyi ndasenga Uwiteka mutegeye amaboko, nta nkuba yongera guhinda, nta n’urubura rwongera kugwa. Ubwo ni bwo umenya ko isi ari iy’Uwiteka. Nyamara nziko wowe n’ibyegera byawe mutarubaha Uwiteka Imana.”AA 177.3

    Mose yari azi uko ibyagombaga kuba bitararangira. Kwicuza n’amasezerano bya ntibyari uguhinduka nyakuri kuvuye ku mutima we cyangwa yatekerejeho neza, ahubwo yabitewe n’ubwoba n’agahinda. Nyamara Mose yamusezeraniye ko ari bukore ibyo amusabye ari uko atongeye kwinangira. Umuhanuzi yarigendeye ntiyita ku muraba wari ukaze, maze Farawo n’ibyegera bye bari biboneye imbaraga z’Imana Ishorabyose irinda uwo yatumye. Byarangiye nta mujyi n’umwe usigaye, Mose aramburira amaboko ye Uwiteka, maze guhinda kw’inkuba n’urubura birahagarara, kandi imvura ntiyongera kugwa ku isi.” Ariko ntibyatinze, umwami amaze kubona ibyamuteraga ubwoba birangingiye, yongera kwinangira umutima.AA 177.4

    Noneho Uwiteka abwira Mose ati, “Subira ibwami kuko arjye wanangiye umutima w’umwami n’uw’ibyegera bye, kugira ngo mbereke ibimenyetso bitangaje. Bityo muzatekerereze abana banyu n’abuzukuru banyu, ibyo bimenyetso nakoreye mu Banyamisiri n’uko nabagenje, ndetse muzamenye ko ari jye Uhoraho.” Uwiteka yerekanye imbaraga ze kugira ngo ukwizera kw’Abisiraheli gukomere bamenye ko nta yindi Mana y’ukuri kandi iriho. Yabahaye ibihamya bidasubirwaho bigaragaza itandukaniro riri hagati y’Abisiraheli n’Abanyamisiri, kandi bigatuma n’amahanga yose amenya ko Abaheburayo, abo bangaga kandi bakabakandamiza, bari barinzwe n’Imana yo mu ijuru.AA 177.5

    Mose yaburiye umwami ko niba akomeje kwinangira, hazatezwa icyago cy’inzige, zikazimagiza ubutaka bwose bw’igihugu kandi zikarya ikimera cyose cyasigaye; zikuzura no mu mazu hose, n’ingoro y’umwami ubwayo, zizateza icyago gikomeye, “ba so na ba sogokuruza batigeze babona mu Misiri.”AA 178.1

    Abajyanama ba Farawo bari bahagaze aho bashobewe. Igihugu cyari cyarahombye cyane kubera urupfu rw’amatungo. Abantu benshi barishwe n’urubura. Amashyamba yari yararimbutse kandi n’imyaka nayo yari yarangiritse. Ibyo Abisiraheli bari barabakoreye igihe kirekire byose bari babihombye. Igihugu cyose cyari kibasiwe n’inzara. Ibikomangoma n’ibyegera by’umwami byaramusanze bimubaza birakaye biti, “Uriya mugabo azakomeza kuduteza ibyago kugeza ryari? Reka abo bagabo b’Abisiraheli bajye kuramya Uwiteka Imana yabo. Ese nturamenya ko Misiri yarimbutse?”AA 178.2

    Mose na Aroni barongera baratumirwa, maze umwami arababwira ati, “Ngaho nimujye kuramya Uhoraho Imana yanyu; ariko mumbwire n’abo muzajyana.”AA 178.3

    Mose na Arani baramusubiza bati, “Tuzajyana n’abana bacu n’abasaza bacu, n’abahungu bacu n’abakobwa bacu, n’imikumbi yacu n’amashyo yacu, kuko tugomba kwizihiza iminsi mikuru y’Uhoraho.”AA 178.4

    Umwami azabiranywa n’uburakari bukomeye. Arababwira ati, “Uwiteka abane namwe.” “Ayo mahirwe mwayakura he ngo mbareke mwijyanire n’abana banyu? Biragaragara ko mufite imigambi mibi! Ntabwo mbemerera. Nihagende abagabo bonyine baramye Uhoraho kuko aribyo mwansabye. Nuko birukanwa mu maso y’umwami.” Farawo yagerageje kwicisha Abisiraheli imirimo y’agahato, ariko noneho ashaka kwerekana ko yitaye cyane ku bugingo bw’abana bato kandi ko abafitiye impuhwe. Umugambi nyakuri we kwari ukugumana abagore n’abana kugira ngo agire icyizere ko abagabo bazagaruka.AA 178.5

    Mose noneho atunga inkoni ye ku gihugu, maze umuyaga uhuha uturutse iburasirazuba uzana inzige. “Zari icyago gikomeye cyane; uhereye kera kose ntihigeze kubaho inzige nk’izo, ntizizongera no kubaho.” Zizimagiza ikirere cyose kugeza ubwo igihugu gihinduka umwijima kandi zirya ibimera byose n’imbuto z’ibiti urubura rwasize, kuburyo mu Misiri nta kibabi cyangwa icyatsi cyahasigaye.AA 178.6

    Farawo atumira bwangu uwo muhanuzi aramubwira ati, “Nacumuye ku Uwiteka Imana yanyu no kuri mwe. . . .munsabire ku Uwiteka Imana yanyu, inkureho uru rupfu ubu gusa.” Barabikora, maze umuyaga inkubi y’umuyaga iturutse iburengerazuba utwara izo nzige zose uziroha mu Nyanja Itukura. Na bwo umwami yanga kuva ku izima arinangira.AA 178.7

    Abanyamisiri bari bageze aho kwiheba. Ibyago byose byari bimaze kubageraho ntibari bagishobora kubyihanganira, maze bagira ubwoba bw’ahazaza. Igihugu cyaramyaga Farawo nk’aho ariwe uhagarariye imana yabo; ariko noneho benshi bari bamaze kwemera ko arwanya Iyaremye ubushobozi bwose bw’ibiriho ikabuhindura intumwa ku bushake bwayo. Abacakara b’Abaheburayo batari baragezweho n’ibyo byago kubera ibitangaza by’Imana, babari bamaze kugira icyizere cy’uko bagiye gutahuka. Abatware b’Abanyamisiri ntibari noneho bagitinyuka kubakandamiza. Mu Misiri hose bari bafite ubwoba mu mitima yabo ko ubwo bwoko bw’abacakara buzahaguruka bukihorera kubera nabi bwagiriwe. Ahantu hose abantu barabazaga bati: Ni iki kizakurikiraho?AA 179.1

    Mu kanya gato, umwijima w’icuraburindi ucura mu gihugu hose, wari mwinshi cyane kandi wijimye cyane ku buryo wari “umeze nk’ukorwaho.” Abantu ntibabuze umucyo gusa, ahubwo n’umwuka wari muke cyane kuburyo no guhumeka byari biruhije. ” Mu minsi itatu ntihagira ubasha kureba mugenzi we cyangwa ngo ave aho ari, ariko aho Abisiraheli bose bari batuye harabonaga.” Abanyamisiri basengaga izuba n’ukwezi; muri uwo mwijima uteye urujijo abantu n’imana zabo bahinduka kimwe, batsindwa n’abo bari baragize abacakara babo. Nyamara n’ubwo icyo cyago cyari giteye ubwoba, cyabaye ikimenyetso cy’ibambe ry’Imana n’uburyo kurimbura atari umugambi wayo. Yahaye abantu igihe cyo gutekereza no kwihana mbere y’uko icyago giheruka kandi kirusha ibindi byose kuba kibi kibageraho.AA 179.2

    Ku iherezo Farawo ashira ubwoba aremera. Ku munsi wa gatatu umwijima urangiye, Farawo ahamagaza Mose kandi yemera ko abantu bagenda, ariko imikumbi n’amashyo bigasigara. Uwo Muheburayo w ‘intwari aramusubiza ati, “Ntihazasigara n’urwara. Ntidushobora kumenya icyo tugomba kumutambira tutaragera aho yatubwiye.” Umwami azabiranywa n’uburakari ku buryo yananiwe kwiyumanganya. Abwira Mose ati, “Mva mu maso! Ntuzongere kumpinguka imbere. Umunsi wagarutse aha nzakwica!”AA 179.3

    Mose aramusubiza ati: “Ibyo uvuze nibyo koko. Sinzongera kuguhinguka imbere.”AA 179.4

    “Na Mose ubwe yari umunyacyubuhiro ukomeye mu gihugu cya Misiri, mu maso y’abagaragu ba Farawo, no mu maso y’Abanyamisiri bose.” Abanyamisiri baramwubahaga cyane. Umwami ntiyashoboraga gutinyuka kumugirira nabi, kuko abantu babonaga ko ari we wenyine ufite ububasha bwo gukuraho ibyo byago. Bifuzaga ko Abisiraheli bakwemererwa kuva mu Misiri. Umwami n’abatambyi ni bo bakomeje kwanga ibyo Mose yasabaga byose kugeza ku cyago giheruka.AA 179.5

    *****

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents