Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 29 - URWANGO SATANI YANGA AMATEGEKO Y’IMANA

    Umuhati wa mbere Satani yakoresheje kugira ngo akureho amategeko y’Imana (yabikoreye mu baturajuru batarangwagamo icyaha), wamaze igihe gito bisa n’aho yageze ku ntego ye. Abamarayika benshi barashutswe; nyamara icyasaga no gutsinda kwa Satani cyamuviriyemo gutsindwa no guhomba, gutandukana n’Imana ndetse no gucibwa mu ijuru.AA 220.1

    Igihe yongeraga gutangira amakimbirane ku isi, Satani yongeye gusa n’utsinze. Kubwo gucumura, umuntu yabaye imbohe ye, kandi ubwami umuntu yari afite araburekura abushyira mu maboko y’umugome gica. Noneho byasaga n’aho Satani ahawe urubuga rwo gushinga ubwami bwigenga no kugomera ubutegetsi bw’Imana n’Umwana wayo. Ariko inama y’agakiza yatumye bishoboka ko umuntu yongera kwiyunga n’Imana kandi akabasha kumvira amategeko yayo, ndetse umuntu n’isi ubwayo bikabasha gucungurwa mu buryo bwuzuye bigakurwa mu butware bw’umubi.AA 220.2

    Satani yongeye gutsindwa, maze arongera yitabaza ibinyoma yizeye uko gutsindwa kwe kwahindukamo intsinzi. Noneho kugira ngo azane umwuka wo kwigomeka mu bantu bacumuye, yerekanye ko Imana ibera bitewe n’uko ngo yemereye umuntu kwica amategeko yayo. Umushukanyi ukomeye yaravuze ati: “Ubwo Imana yari izi ingaruka zizabaho, kuki yemereye umuntu kugeragezwa, gukora icyaha kandi akagera mu makuba ndetse n’urupfu? Bene Adamu, bibagiwe imbabazi nyinshi bagiriwe zahaye umuntu andi mahirwe, ntibita ku gitambo gitangaje kandi gikomeye umwami w’ijuru yatanze kubera kwigomeka kwa Satani, maze batega amatwi umushukanyi, binubira Umwe rukumbi wajyaga kubakiza akabakura mu mbaraga irimbura ya Satani.AA 220.3

    Muri iki gihe, hari abantu ibihumbi byinshi basubira muri uko kwinubira Imana kuzuye ubwigomeke. Ntibabona ko kwima umuntu umudendezo wo kwihitiramo byaba ari ukumwambura uburenganzira bwe nk’ikiremwa gifite ubwenge, ndetse no kumugira igikoresho gisanzwe. Ntabwo umugambi w’Imana ari uguhata ubushake bw’umuntu. Umuntu yaremwe afite umudendezo wo kwihitiramo icyo ashaka. Kimwe n’abaturage b’andi masi yose, kumvira kwe kugomba kugeragezwa; ariko ntagezwa aho kwemera gukora ikibi biba ngombwa. Nta kigeragezo cyangwa igishuko cyemerwa ko kimugeraho adashobora gutsinda. Imana yatanze ibishoboka byose kugira ngo umuntu ntazabashe gutsindwa mu ntambara arwana na Satani.AA 220.4

    Uko abantu biyongeraga, hafi y’abaturage bose b’isi bagiye mu ruhande rw’ingabo zigometse. Nanone Satani yongeye kuba nk’utsinze, ariko imbaraga z’Ishoborabyose zongeye gukoma ubugome mu nkokora, bityo Umwuzure weza isi ho guhindana kwayo mu mico mbonera.AA 220.5

    Umuhanuzi aravuga ati: ” [. . .] iyo amategeko yawe ari mu isi, abaturage bo ku isi biga gukiranuka. Umunyabyaha nubwo urnugirira neza, ntabwo aziga gukiranuka; mu gihugu cyo gukiranuka azahakorera ibyo gukiranirwa, ntazahabonera ubwiza bw’Umwami Imana.” (Yesaya 26:9, 10). Uko ni ko byagenze nyuma y’Umwuzure. Bamaze kurokoka igihano cy’Imana, abari batuye ku isi bongeye kugomera Uwiteka. Incuro ebyiri zose, isi yanze isezerano ry’Imana n’amategeko yayo. Abantu babayeho mbere y’Umwuzure n’abakomotse kuri Nowa bose banze ubuyobozi bw’Imana. Bityo Imana yagiranye isezerano na Aburahamu maze Imana yitoranyiriza abantu bajyaga kubitswa amategeko yayo. Kugira ngo ashuke kandi arimbure abo bantu, Satani yahereyeko atangira gutega imitego ye. Abana ba Yakobo baguye mu mutego wo gushaka abagore mu bapagani ndetse no gusenga ibigirwamana byabo. Ariko Yosefu we yabaye indahemuka ku Mana, kandi ubunyangamugayo bwe bwabaye igihamya gihoraho cyerekana kwizera nyakuri. Kugira ngo azimye uwo mucyo, Satani yakoreye mu ishyari rya bene se wa Yosefu bituma bamugurishwa nk’inkoreragahato mu gihugu cy’abapagani. Nyamara Imana yahagarikiye ibyabaye byose kugira ngo kuyimenya bibashe kugera no ku baturage bo mu Misiri. Ari mu rugo rwa Potifari ndetse no mu nzu y’imbohe, Yosefu yarahigishirijwe kandi arahatorezwa ku buryo hamwe no kubaha Imana, byamuteguriye umwanya ukomeye wo kuba minisitiri w’intebe w’icyo gihugu. Imyitwarire ya Yozefu yahinduye byinshi uhereye ibutware kwa Farawo kugera mu gihugu cyose, bityo Imana imenyekana hirya no hino. Mu Misiri Abaisiraheli bahagiriye imibereho myiza n’ubutunzi bwinshi, kandi kubaha Imana bikwira mu bantu cyane. Ubwo abatambyi bakoreraga ibigirwamana babonaga ko idini nshya ikunzwe, bahagaritse imitima. Bayobowe na Satani n’urwango yanga Imana yo mu ijuru, biyemeje kuzimya uwo mucyo. Abatambyi bari barahawe inshingano yo kurera uwajyaga gusimbura umwami, kandi uyu mwuka wo kwiyemeza kuryanya Imana ndetse n’umuhati mu gusenga ibigirwamana ni wo waremye imico y’uwo wajyaga kuba umwami, kandi utuma Abaheburayo bagirirwa nabi ndetse barakandamizwa.AA 220.6

    Mu myaka mirongo ine yakurikiye guhunga kwa Mose avuye mu Misiri, gusenga ibigirwamana kwabaye nkaho gutsinze. Uko umwaka wahitaga undi ugataha, ibyiringiro by’Abisiraheli byarushagaho gucogora. Umwami na rubanda birataga imbaraga zabo bagakwena Imana y’Abisiraheli. Uwo mwuka wakomeje gukura kugeza igihe wuzuriye muri Farawo waje guhangana na Mose. Igihe umuyobozi w’Abaheburayo yazaga imbere y’umwami amuzaniye ubutumwa buvuye ku “Uwiteka, Imana ya Isiraheli,” kutamenya Imana nyakuri si ko kwateye Farawo gusubiza ati: “Uwiteka ni nde, ngo mwumvire? Sinzi Uwiteka.” Ahubwo gusuzugura ububasha bwayo ni byo byabimuteye. Uhereye mu itangira ukageza ku iherezo, kurwanya itegeko ry’Imana kwa Farawo ntibyatewe no kutamenya, ahubwo ni urwango n’agasuzuguro.AA 221.1

    Nubwo Abanyamisiri bari bararwanyije kumenya Imana igihe kirekire, Uhoraho yakomeje kubaha amahirwe yo kwihana. Mu minsi Yosefu yari umutware, Misiri yari ubuhungiro bw’Abisiraheli. Imana yari yarahawe icyubahiro binyuze mu neza yagiriraga ubwoko bwayo; ariko noneho Imana yihangana cyane, itinda kurakara kandi ikaba n’inyampuhwe zitarondoreka, yahaye urubanza rwose igihe ngo rwuzuze inshingano yarwo. Abanyamisiri bari baragezweho n’umuvumo binyuze mu bigirwamana baramyaga, bari barabonye igihamya cy’ubushobozi bw’Uwiteka, kandi ahashaka bose bajyaga kumvira Imana maze bagakira imanza zayo. Urwango no kwinangira k’umwami byagize ingaruka zo gukwiragiza kumenya Imana bituma Abanyamisiri benshi bitangira gukora umurimo wayo. AA 221.2

    Kuba Abisiraheli barabaga biteguye kwifatanya n’abapagani no kwigana gusenga ibigirwamana kw’Abanyamisiri, byatumye Imana yemera ko bajya mu Misiri, ahagaragaraga cyane impinduka ziturutse kuri Yozefu kandi hakaba hari umwuka mwiza utuma bakomeza kuba ubwoko bwihariye. Aho niho kandi gusenga ibigirwamana kw’Abanyamisiri n’ubugome bwabo n’ikandamiza ryabo ryaranze imyaka yaherutse igihe Ahaheburayo bamaze mu Misiri, byagombaga gutera Abaheburayo guhungira ku Mana ya ba sekuruza. Nyamara aya mahirwe bari bafite Satani yarayakoresheje kugira ngo agere ku mugambi we, yijimisha intekerezo zabo maze abatera kwigana imigenzo ya ba shebuja b’abapagani. Mu gihe cyo kuba inkoreragahato mu Misiri, Abaheburayo ntibari bemerewe gutamba ibitambo. Kubw’ibyo, intekerezo zabo ntizerekezwaga ku Gitambo gikuru binyuze muri uyu muhango, maze kwizera kwabo gucika intege. Ubwo cyo gucungurwa kwa Isiraheli cyageraga, Satani ubwe yahagurukiye kurwanya imigambo y’Imana. Satani yari yiyemeje ko ubwo bwoko bukomeye bwarengaga miliyoni ebyiri buguma mu bujiji no mu miziro. Ubwoko Imana yari yarasezeraniye ko izaha umugisha kandi ikabugwiza, bukaba ishyanga rikomeye mu isi kandi ikabukoresha kugira ngo ihishurire abantu ubushake bwayo — ubwoko yashakaga kugira ubwoko bukurikiza amategeko yayo — abo bantu ni bo Satani yashakaga kugumisha mu mwijima n’ububata kugira ngo asibanganye kwibuka Imana mu ntekerezo zabo.AA 221.3

    Igihe ibitangaza byakorerwaga imbere y’umwami, Satani nawe yari aho kugira ngo avuguruze umurimo wabyo kandi abuze Farawo kuzirikana ubutware bukomeye bw’Imana ndetse ye kumvira itegeko ryayo. Satani yakoresheje ubushobozi bwe bwose kugira ngo arwanye umurimo w’Imana n’ubushake bwayo. Icyo byagezeho gusa ni ugutegura inzira yo kwigaragaza gukomeye k’ububasha bw’Imana n’ikuzo ryayo, ndetse no kurushaho kugaragariza Abisiraheli n’Abanyamisiri bose kubaho n’ubutware bukomeye bw’Imana nyakuri kandi ihoraho.AA 222.1

    Uwiteka yacunguje Isiraheli ukwigaragaza gukomeye k’ububasha bwe ndetse no guciraho iteka ibigirwamana byose byo mu Misiri. “Akurayo ubwoko bwe bwishimye, intore ze azikurayo ziririmba... kugira ngo bitondere amategeko ye, bakurikize ibyo yategetse” (Zaburi 105:43-45). Yarabarokoye ibakura mu bubata barimo kugira ngo ibajyane mu gihugu cyiza — igihugu yari yarabateguriye kubw’ubuntu bwayo ngo kizababere ubuhingiro bahungiramo abanzi babo, aho bagombaga kuba munsi y’igicucu cy’amababa ye. Yagombaga kubishyira ikabakikiza amaboko yayo ahoraho; bityo mu rwego rwo kwitura iyo neza yose n’imbabazi yabagiriraga nabo basabwaga kudasenga izindi mana uretse Yo, Imana ihoraho kandi bakerereza izina ryayo bakarihesha ikuzo mu isi.AA 222.2

    Igihe bari bakiri mu buretwa mu Misiri, benshi mu Bisiraheli bari baribagiwe amategeko y’Imana ku rwego rukomeye, kandi bari baravanze amabwiriza y’ayo mategeko n’imigenzo n’imihango bya gipagani. Imana yabajyanye kuri Sinayi maze ihababwirira amategeko yayo ikoresheje ijwi ryayo bwite.AA 222.3

    Satani n’abamarayika babi bari bahari. Ndetse n’igihe Imana yatangazaga amategeko yayo iyabwira ubwoko bwayo, Satani yacuraga umugambi wo kubashuka ngo abagushe mu cyaha. Ubu bwoko Imana yari yaratoranyije, Satani yashakaga kubuta kure akabutandukanya n’ijuru. Kubwo kubayobora mu gusenga ibigirwamana, Satani yajyaga kurimbura ibyiza byose byagombaga kuva mu kuramya. None se ni mu buhe buryo umuntu ashobora yazamurwa akagira agaciro binyuze mu kuramya ikintu kitamusumbya agaciro kandi kibasha gushushanywa bikozwe n’umurimo w’amaboko ye? Niba abantu bashobora kuba impumyi ntibabone imbaraga, igitinyiro ndetse n’ikuzo by’Imana ihoraho maze bakayigaragaza bakoresheje igishushanyo kibajwe, cyangwa igikoko cyangwa igikururuka; niba babasha kwibagirwa batyo isano iri hagati yabo n’Imana, abantu baremwe ku ishusho y’Umuremyi wabo, ku buryo bakwikubita hasi imbere y’ibintu bidafite ubwenge — icyo gihe ibibi byaba bifunguriwe inzira; ibyifuzo bibi byo mu mutima byabona icyuho maze Satani akabona urwaho mu buryo bwuzuye.AA 222.4

    Hasi y’umusozi wa Sinayi, ni ho Satani yatangiriye gutegura umugambi wo gukuraho amategeko y’Imana, maze agakomeza wa murimo yatangiriye mu ijuru. Muri ya minsi mirongo ine Mose yamaze ku musozi ari kumwe n’Imana, Satani yakoraga ubudatuza abyutsa gushidikanya, ubuhakanyi no kwigomeka mu bantu. Ubwo Imana yandikaga amategeko yayo agomba guhabwa ubwoko bwayo bw’isezerano, Abisiraheli bo banze kuba indahemuka ku Uwiteka maze bahugira mu gusaba ibigirwamana bikozwe mu izahabu! Mose avuye guhura n’ubwiza bw’Imana butangaje, afite amategeko Abisiraheli ubwabo bari barasezeranye kumvira, yasanze basuzuguye amategeko y’Imana ku mugaragaro, bubamye imbere y’igishushanyo cy’izahabu bagisenga.AA 223.1

    Ubwo Satani yashoraga Abisiraheli muri uku gutuka Imana bihandagaje, yari yateguye umugambo wo kugira ngo barimbuke. Ubwo bari biyerekanye ko bitesheje agaciro bikomeye, birengagije amahirwe n’imigisha Imana yari yarabahaye kandi bari bararahiriye kenshi ndetse bakomeje ko bazayibera indahemuka, yibwiraga ko Uwiteka azatandukana nabo akabarimbura. Uko ni ko yari kuzimangatanya urubyaro rwa Aburahamu, kandi urwo rubyaro rw’isezerano rwaragombaga gukomeza kumenyekanisha Imana nzima, ndetse muri urwo rubyaro ari ho hajyaga kukomoka Urubyaro nyakuri rwajyaga kuzatsinda Satani. Umugome gica yari yarateguye kurimbura Abisiraheli bityo akaba agwabije imigambi y’Imana. Nyamara na none Satani yongeye gutsindwa. Nubwo Abisiraheli bari abanyabyaha ntabwo barimbuwe. Nubwo kandi abinangiye bakajya mu ruhande rwa Satani batsembwe, abantu bicishije bugufi kandi bakihana barababariwe. Amateka y’iki cyaha cyari cyokozwe yagombaga guhora ari igihamya cy’icyaha n’igihano cyo gusenga ibigirwamana, ndetse n’ubutabera n’imbabazi z’Imana zitagerwa.AA 223.2

    Isanzure ryose ryitegerezaga ibyaberaga kuri Sinayi. Mu mikorere y’ubwo butegetsi bwombi hagaragaye itandukaniro riri hagati y’ubutegetsi bw’Imana n’ubwa Satani. Abaturage bo mu masi atarigeze acumura bongeye kubona ingaruka z’ubuhakanyi bwa Satani ndetse basobanukirwa n’ubwoko bw’ubutegetsi aba yarashinze mu ijuru iyo aza kwemererwa kugira ubutware.AA 223.3

    Mu gutera abantu kwica itegeko rya akbiri, Satani yari agambiriye gusigingiza uko basobanukiwe Imana. Kubwo kubatera kwirengagiza itegeko rya kane, atera abantu no kwibagirwa Imana. Kuba Imana idusaba kuyubaha no kuyisenga tukayirutisha ibigirwamana by’abapagani, biba bishingiye ku mpamvu yuko ari yo Muremyi kandi ko ibindi bintu byose bibaho ari yo bikesha kubaho. Uko ni ko bivugwa muri Bibiliya. Umuhanuzi Yeremiya aravuga ati: “Ariko Uwiteka ni we Mana nyamana; ni Imana ihoraho, ni Umwami w’ibihe byose . . . imana ‘isi, zizacibwa ku isi no munsi y’ijuru. Imana ni yo yaremye isi n’imbaraga zayo, isi n’abayirimo yayikomeresheje ubwenge bwayo, ijuru yaribambishije ubuhanga bwayo.” “Umuntu wese ahindutse nk’inka, nta bwenge agira; umucuzi w’izahabu wese yakojejwe isoni n’igishushanyo yicuriye; kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma, kandi nta mwuka ubirimo. ‘Ni iby’ubusa, ni umurirno w’ubushukanyi: ku munsi wo guhanwa kwabyo bizarimbuka. Ibera Yakobo gakondo ntimeze nk’ibyo; kuko ari yo Banze ry’ibintu byose; kandi Isirayeli ari umuryango w’umwandu wayo. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.” (Yeremiya 10:10-12,14 -16). Isabato, nk’urwibutso rw’ububasha bw’Imana bwo kurema, yerekana ko Imana ari Umuremyi w’ijuru n’isi. Kubw’ibyo rero, ni igihamya gihoraho cyerekana ko Imana iriho kandi ikatwibitsa gukomera kwayo, ubwenge n’urukundo byayo. Iyaba Isabato yarahoraga yezwa ukubahrizwa, ntihajyaga kubaho habaho umuntu uhakana Imana cyangwa usenga ibigirwamana.AA 223.4

    Isabato yatangiriye muri Edeni, inganya ubukuru n’isi ubwayo. Yubahirizwaga n’abakurambere bose, uhereye mu irema ugakomeza. Mu gihe cy’uburetwa mu Misiri, Abisiraheli bahatirwaga n’abakorershaga uburetwa kwica Isabato, maze bituma bibagirwa ukwera kwayo ku rwego rukomeye. Ubwo amategeko yatangarizwaga kuri Sinayi, amagambo ya mbere y’itegeko rya kane yari aya ngo: “Wibuke kweza umunsi w’Isabato” - byerekana yuko Isabato itashyizweho icyo gihe. Twerekwa ko inkomoko yayo ari mu irema. Kugira ngo Satani asibanganye Imana mu ntekerezo z’abantu, yagambiriye gusenya urwo rwibutso rukomeye. Abantu babashije kugezwa aho bibagirwa Umuremyi wabo, ntibagerageza kurwanya imbaraga y’ikibi, kandi Satani yakwizera neza umuhigo we.AA 224.1

    Urwango Satani yanga amategeko y’Imana rwamuteye kurwanya itegeko ryose ryo mu Mategeko Cumi. Itegeko ryo gukunda no kubaha ababyeyi rifitanye isano ya bugufi n’itegeko rikomeye ryo gukunda no kuba indahemuka ku Mana yo Mubyeyi wa bose. Gusuzugura ubutware bw’ababyeyi bidatinze bizatera umuntu gusuzugura n’ubutware bw’Imana. Ni yo mpamvu Satani akoresha imbaraga nyinshi kugira ngo ace intege ibyo itegeko rya gatanu risaba. Mu mahanga menshi y’abapagani, ihame rivugwa muri iri tegeko ryahabwaga agaciro gake. Mu bihugu byinshi ababyeyi baratereranwaga cyangwa bakicwa igihe cyose babaga batagishoboye kwifasha kubera ubusaza. Mu muryango umubyeyi w’umugore yahabwaga icyubahiro gike, kandi iyo umugabo we yapfaga, yabaga asabwe kumvira umuhungu we w’imfura. Kumvira ababyeyi kw’abana kwategetswe na Mose; ariko igihe Abisiraheli bitandukanyaga n’Uwiteka, itegeko rya gatanu n’ayandi, ntiyari acyitabwaho.AA 224.2

    Satani “yahereye kera kose ari umwicanyi” (Yohana 8.44); kandi kuva igihe yagiriye ububasha ku bantu, ntiyabateye kwangana no kwicana gusa, ahubwo, ikirenze kwihandagaza bagasuzugura ubutware bw’Imana, yatumye kwica itegeko rya gatandatu biba kimwe mu bigize idini ryabo.AA 224.3

    Kubera kugira imyumvire igoretswe ku byerekeye imico y’Imana, amahanga y’abapagani yagejejwe aho yizera ko gutamba ibitambo by’abantu ari ngombwa kugira ngo kugira ngo imana zabo zibagirire neza; bityo ubugizi bwa nabi bw’indengamere bwagiye bukorwa binyuze mu buryo bwinshi bwo gusenga ibigirwamana. Bumwe muri ubwo bugizi bwa nabi harimo imihango yo gucisha abana babo mu muriro imbere y’ibigirwamana byabo. Iyo hagiraga umwe muri bo ucamo akavamo atagize icyo aba, abantu bizeraga ko ibitambo byabo byemewe. Uwakiraga muri ubwo buryo yavugwaga ko imana zamugiriye neza mu buryo bw’umwihariko, bakamuha ibintu byinshi, maze nyuma yaho bakazajya bahora bamwubaha cyane. Uko ibikorwa bye by’urugomo byabaga bibi kose, bene uwo muntu ntiyigeraga ahanwa. Ariko iyo umuntu yanyuraga mu muriro agashya, ibye byabaga birangiye. Bizeraga ko umujinya w’ibigirwamana washobora gucubywa gusa n’uko bishe uwo muntu, bityo agatangwaho igitambo. Mu bihe by’ubuhakanyi bukomeye bene ibi bizira byari byiganje ndetse no mu Bisirayeli ku rugero runaka.AA 224.4

    Kwica itegeko rya karindwi nabyo byakorwaga kera cyane mu izina ry’idini. Imihango irangwamo ibikorwa by’ubusambanyi bw’indengamere n’ibizira bikabije yari umugabane umwe mu gusenga kwa gipagani. Ibigirwamana ubwabyo byagaragazwaga ko bidatunganye, kandi n’ababisengaga nabo birunduriraga mu bibi by’indengakamere. Ingeso z’indengakamere zahawe intebe maze iminsi mikuru mu by’iyobokamana ikajya irangwa n’ibibi bikorwa ku mugaragaro.AA 224.5

    Gushaka abagore benshi byakozwe kera cyane. Cyabaye kimwe mu byaha byatumye umujinya w’Imana usukwa ku isi yariho mbere y’Umwuzure. Nyamara nyuma y’Umwuzure uko gushaka abagore benshi kongeye gukwira hose. Wari umugambi wa Satani yari yarize neza wo guhindanya umuhango wo gushyingiranwa, agaca intege ibisabwa muri wo kandi akagabanya ukwera kwawo. Nta bundi buryo yari yizeye yajyaga gukoresha ngo yangize ishusho y’Imana mu muntu kandi ngo akingurire urugi ibyago n’ingeso mbi.AA 225.1

    Kuva mu itangiriro ry’intambara ikomye, wari umugambi wa Satani ko agaragaza imico y’Imana uko itari kandi atere abantu kwigomeka ku mategeko yayo, ndetse uyu murimo usa n’aho wageze ku nsinzi. Imbaga y’abantu benshi batega amatwi ibinyoma bya Satani maze bakarwanya Imana. Ariko muri uko gukora kw’ikibi, imigambi y’Imana ijya mbere ishikamye igana ku gusohora kwayo. Igaragariza ibyaremwe bifite ubwenge byose ubutabera n’ubuntu bwayo. Bitewe n’ibishuko bya Satani, abantu bose bahindutse abica amategeko y’Imana, ariko kubw’igitambo cy’Umwana wayo, inzira irakinguwe aho babasha kunyura bakagaruka ku Mana. Ku bw’ubuntu bwa Kristo bashobora guhabwa ubushobozi bwo kumvira amategeko ya Data. Mu bihe byose, mu buhakanyi no kwigomeka, Imana iteranyiriza hamwe abantu b’indahemuka kuri yo - “ishyanga rifite amategeko y’Imana mu mitima yabo” Yesaya 51:7.AA 225.2

    Satani yakoresheje ikinyoma kugira ngo ashuke abamarayika. Uko ni ko mu bihe byose yagiye akomeza gukora umurimo we mu bantu, kandi azakomeza iyi mikorere kugeza ku iherezo. Iyo yihandagaza akavuga ko arwanya Imana n’amategeko yayo, abantu bari kumutahura. Ariko ariyoberanya kandi akavanga ukuri n’ibinyoma. Ibinyoma biteza akaga kurusha ibindi ni ibivanze n’ukuri. Uko ni ko ibinyoma byakirwa bikigarurira kandi bikarimbura ubugingo. Satani akoresheje ubu buryo yikururiraho isi yose. Nyamara umunsi uraje ubwo gutsinda kwe kuzashyirwaho iherezo by’iteka ryose.AA 225.3

    Uburyo Imana igenza abayigomera amaherezo buzasoreza mu gushyira ku mugaragaro umurimo umaze igihe kirekire ukorerwa mu rwihisho. Ingaruka z’ubutegetsi bwa Satani n’izo kwirengagiza amabwiriza y’Imana zizashyirwa ahagaragara aho ibyaremwe bifite ubwenge byose bireba. Amategeko y’Imana azashyigikirwa ashimangirwe. Bizagaragara ko imigenzereze y’Imana yagiye ishyirwa mu bikorwa hashingiwe ku byiza by’iteka by’ubwoko bwayo ndetse n’ibyiza by’ibyo yaremye byose. Satani ubwe, igihe isi n’ijuru bizaba bitanga ubuhamya, azerura ahamye ko ubutegetsi bw’Imana butabera kandi ko amategeko yayo atunganye.AA 225.4

    Ntabwo igihe kiri kure ubwo Imana igiye guhaguruka ikarengera ubutware bwayo bwagizwe igisuzugurwa. “Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo” (Yesaya 29:21). “Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka?” (Malaki 3:2). Kubera ibyaha byabo, Abisiraheli babujijwe kwegera wa musozi igihe Imana yari igiye kuwumanukiraho kugira ngo itangaze amategeko yayo. Iyo bawegera, bari gukongorwa n’ikuzo ryayo rirabagirana. Niba ukwigaragaza kw’imbaraga zayo kumeze gutyo kwararanze aho Imana yari yitoranyirije ngo ihatangarize amategeko yayo, mbese urukiko rwayo ruzaba ruteye ubwoba rute igihe izaba ije guca iteka rishingiye kuri ayo mategeko. Ni mu buhe buryo abasuzuguye ubutegetsi bw’Imana bazihanganira [kureba] ikuzo ryayo ku munsi ukomeye w’ingororano iheruka?AA 225.5

    Ibiteye ubwoba byabereye kuri Sinayi byashushanyirizaga abantu uko bizaba bimeze ku munsi w’urubanza. Ijwi ry’impanda ryahamagariye Abisiraheli kuza guhura n’Imana. Ijwi ry’umumarayika ukomeye n’impanda y’Imana bizahamagara, ku isi hose, abazima n’abapfuye ngo bajye imbere y’Umucamanza wabo. Data wa twese n’Umwana bashagawe n’imbaga y’abamarayika, bari bahagaze kuri wa musozi. Ku munsi ukomeye wo guca imanza, Kristo “azazana n’abamarayika be, aftte ubwiza bwa Se.” (Matayo 16:27). Azicara ku ntebe ya cyami y’ikuzo rye maze amahanga yose ateranyirizwe imbere ye.AA 226.1

    Igihe Imana yagaragariraga kuri Sinayi, mu maso y’Abisiraheli, ikuzo ryayo ryari rimeze nk’umuriro ukongora. Ariko ubwo Kristo azaza mu ikuzo rye azanye n’abamarayika be bazira inenge, isi yose izamurikirwa n’umucyo uteye ubwoba umuturutseho. “Imana yacu izaza, ye guceceka: Imbere yayo umuriro uzakongora, umuyaga w’ishuheri uzayigota. Izahamagara ijuru ryo hejuru n’isi na yo; kugira ngo icire ubwoko bwayo urubanza.” (Zaburi 50:3,4). Isoko y’umuriro uguramana izaturuka imbere ye maze itere ibintu byose gushongeshwa n’ubushyuhe bukaze, ndetse n’isi na yo n’imirimo iyirimo bishye bikongoke.AA 226.2

    ” [. . .]Umwami Yesu azahishurwa, ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe, hagati y’umuriro waka, ahore inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu.” 2 Abatesalonike 1:7, 8.AA 226.3

    Kuva umuntu yaremwa, ntihigeze habaho kwigaragaza kw’imbaraga y’Imana nk’igihe amategeko y’Imana yavugirwaga ku musozi wa Sinayi. “Isi yahinze igishyitsi, ijuru ryirengera imbere y’Imana: Sinayi iriya ihindira igishyitsi imbere y’Imana.” (Zaburi 68:8). Ijwi ry’Imana ryumvikaniye mu gicu rimeze nk’impanda rivugira mu guhinda umushyitsi guteye ubwoba kw’ibyaremwe. Uwo musozi watigise uhereye hasi ugera mu mpinga maze Abisiraheli bose bagira ubwoba bahinda umushyitsi, bikubita hasi bubamye. Uwavugaga rya jwi ryatigishe isi yaravuze ati: “Hasigaye rimwe, ngatera isi igishyitsi, ariko si yo yonyine, ahubwo n’ijuru na ryo.” (Abaheburayo 12:26). Ibyanditswe biravuga biti: “[. . .] Uwiteka azatontoma ari hejuru, arangurure ijwi rye ari mu butiro bwe bwera;” “ijuru n’isi bizatigita” (Yoweli 3:16). Muri uwo munsi ukomeye ugiye kuza, ijuru ubwaryo “rizakurwaho nk’uko bazinga igitabo.” (Ibyahishuwe 6:14). Ndetse n’agasozi kose n’ikirwa cyose bizakurwa ahabyo. “Isi izadandabirana nk’umusinzi, kandi izanyeganyezwa nk’ingando; igicumuro cyayo kizayiremerera, kandi izagwa, ye kongera kubyuka.” (Yesaya 24:20).AA 226.4

    “Ibyo bizatuma amaboko yose atentebuka, n’umutima w’umuntu wese ukuka. Baziheba: umubabaro n’uburibwe bizabafata.” “Nzahana isi mbahora ibyo bakoze bibi, n’abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzabacisha bugufi.” Yesaya 13:7, 8, 11; Yeremiya 30:6.AA 226.5

    Igihe Mose yari avuye imbere y’Imana ku musozi ari naho yari yaherewe ibisate by’amabuye byanditsweho ibihamya, Abiraheli bari bacumuye ntibashoboye kwihanganira kureba umucyo watumaga mu maso he harabagirana. Mbese abica amategeko bazabasha bate kureba Umwana w’Imana ubwo azatunguka mu ikuzo rya Se, ashagawe n’ingabo zo mu ijuru zose, aje guhana abishe amategeko ye n’abanze ko abanze ko ababera impongano. Abasuzuguye amategeko y’Imana kandi bagakerensa amaraso ya Kristo, “abami bo mu isi n’abatware bakomeye n’abatware b’ingabo n’abatunzi nab’ububasha, n’imbata zose n’ab’umudendezo bose” bazihisha “mu mavumo no mu bitare byo ku misozi;” bazabwira imisozi n’ibitare bati: “Nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’intarna; kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo usohoye, kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?” (Ibyahishuwe 6.15-17). “Uwo munsi abantu bazajugunya ibishushanyo byabo bisengwa by’ifeza n’iby’izahabu, . . . babijugunyire imbeba n’ubucurama, bajye kwihisha mu buvumo bwo mu bitare no mu bihanamanga, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje gutera isi umushyitsi.” Yesaya 2:20, 21.AA 226.6

    Icyo gihe bizagaragara ko kwigomeka ku Mana kwa Satani kugize ingaruka yo kurimbuka ubwe ndetse n’abahisemo kuba abambari be. Satani yerekanye ko ibyiza bikomeye bishobora kuva ku kwica amategeko; ariko bizagaragara ko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu.” (Abaroma 6:23). “Dore, hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro; abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe; maze habe umunsi uzabatwika bashire,” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, “ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.” (Malaki 4:1). Satani we muzi w’icyaha, n’inkozi z’ibibi zose ari zo mashami ye, bazarimburwa rwose. Icyaha n’umuvumo wose no kurimbuka kose bigikomokaho bizashyirwaho iherezo. Umuhimbyi wa Zaburi aravuga ati: “Wakangaye abanyabyaha, warimbuye abanyabyaha, wasibanganyije amazina yabo iteka ryose. Abanzi banjye bashizeho, barimbutse iteka.” (Zaburi 9:5, 6).AA 227.1

    Ariko igihe hazaba hariho umuraba utewe n’urubanza rw’Imana, abana b’Imana bo nta kizaba kibatera ubwoba. “Uwiteka azabera ubwoko bwe ubuhungiro, abere Abisiraheli igihome.” (Yoweli 3:16). Umunsi uzatera ubwoba kandi ukazanira abica amategeko y’Imana kurimbuka, uzazanira abumvira Imana “ibyishimo bitavugwa ndetse n’ikuzo ryinshi.” Uwiteka aravuga ati: “Munteranirizeho abakunzi banjye, basezeranishije nanjye isezerano ibitambo. Ijuru rizavuga gukiranuka kwayo: Kuko Imana ubwayo ari yo mucamanza.”AA 227.2

    “Ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera.” (Malaki 3:18). “Nimunyumve, yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amatageko yanjye mu mitima yabo.” “Dore nkwatse igikombe cy’ibidandabiranya, . . . ntuzongera kukinywaho ukundi.” “Jye ubwanjye ni jye ubahumuriza.” (Yesaya 51:7, 22, 12). “Imisozi izavaho, n’udusozi tuzakurwaho; ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho; kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.” (Yesaya 54:10).AA 227.3

    Umugambi ukomeye w’agakiza ugarura isi mu buryo bwuzuye maze ikongera kungwa n’Imana. Ibyari byarazimiye kubera icyaha byose byaragaruwe. Si umuntu wenyine ahubwo n’isi yaracunguwe, kugira ngo ibere abubaha Imana ubuturo bw’iteka ryose. Satani yarwanye intambara imyaka ibihumbi bitandatu kugira ngo agumane isi mu maboko ye. None ubu umugambi shingiro Imana yari ifitiye isi ikiremwa urashohojwe. “Abera b’Isumbabyose bazahabwa ubwo bwami babuhindure, bube ubwabo iteka ryose.” Daniyeli 7:18.AA 227.4

    “Uhereye aho izuba rirasira, ukageza aho rirengera, izina ry’Uwiteka rikwiriye gushimwa.” (Zaburi 113:3). “Uwo munsi Uwiteka azaba umwe, n’izina rye rizaba rimwe.” “Kandi Uwiteka azaba Umwami w’isi yose.” (Zekariya 14:9) Ibyanditswe biravuga biti: “Uwiteka, iteka ryose ijambo ryawe rihora mu ijuru rihamye.” “Amategeko ye yose arahamye. Yakomereshejwe guhama iteka ryose.” (Zaburi 119:89; 111:7,8). Amategeko atunganye Satani yanze kandi akagerageza gukuraho azahabwa icyubahiro hose mu isi itazarangwamo icyaha. Kandi “nk’uko ubutaka bumera umumero, kandi nk’uko umurima umeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n’ishimwe imbere y’amahanga yose.” Yesaya 61:11.AA 227.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents