Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IJAMBO RY’IBANZE

    Iki gitabo gifite insanganyamatsiko ku mateka y’ibyanditswe muri Bibiliya; insanganyamatsiko ku bitari bishya, ahubwo zigaragara nk’izitanga ubusobanuro bushya, zihishura impamvu zidutera gukora, zerekana ibikorwa bimwe na bimwe by’ingenzi, kandi zikazana umucyo utangaje ariko ku buryo bw’incamake ku byanditswe muri Bibiliya. Kubw’ibyo, ibibaho byose bigira imbaraga n’umumaro bishobora kugira impinduka nshya kandi zizahoraho. Uwo mucyo umurikira mu Byanditswe Byera ugamije guhishura byimazeyo imico n’imigambi by’Imana; gushyira ku mugaragaro imitego ya Satani n’ uburyo ubutware bwe ku iherezo buzahanguka; kwerekana intege nke z’umutima wa kimuntu n’uko ubuntu bw’Imana bubashisha abantu bayo gutsinda mu ntambara y’ikibi. Ibyo byose bihuje n’icyo Imana yerekanye nk’umugambi wayo ihishurira abantu ukuri kw’Ijambo ryayo. Ibyakoreshejwe mu gutanga ubwo buhishuzi biraboneka — kugeragereshwa Ibyanditswe — ni bumwe mu buryo Imana igikoresha na bugingo n’ubu igeza amabwiriza ku bana b’abantu.AA 4.1

    N’ubwo muri iyi minsi bitandukanye n’uko byari bimeze kuva mbere na mbere, aho umuntu mu buziranenge n’ubutungane bwe yahabwaga amabwiriza n’Umuremyi we imbonankubone, na n’ubu umuntu ntiyatereranywe ahubwo aracyafite umwigisha mvajuru, uwo Imana yatanze mu cyimbo cyayo; uwo ni Mwuka Muziranenge. Twumva intumwa Pawulo ahamya ko “kumurikirwa” n’umucyo mvajuru ari amahirwe ku bakurikira Kristo; kandi uko “kumurikirwa” kuzanwa no kuba “barahawe kuri Mwuka Muziranenge.” (Abaheburayo 10:32; 6:4; B.I.I.). Yohana na we aravuga ati: « Naho mwebwe Kristo Muziranenge yabasize amavuta, ari yo Mwuka we.” 1 Yohana 2:20. Kandi Yesu yasezeraniye abigishwa be, ubwo yari agiye kubakurwamo, ko azaboherereza Mwuka Muziranenge ngo ababere umujyanama n’umuyobozi mu kuri kose. Yohana 14: 16, 26.AA 4.2

    Mu kugaragaza uko iri sezerano rizasohorera ku itorero, intumwa Pawulo, mu nzandiko ze ebyiri, ahamya mu buryo bweruye ko impano za Mwuka zahawe itorero kugira ngo rikomezwe kandi rihugurwe kugeza ku mperuka y’isi. (1 Abakorinto 12; Abefeso 4:8-13; Matayo 28:20). Ibi ntibihagije: umubare munini w’ubuhanuzi busobanutse kandi bwahuranyije buhamya ko mu minsi ya nyuma, hazabaho gusukwa kudasanzwe kwa Mwuka Muziranenge; kandi itorero muri icyo gihe cyo kuboneka kwa Kristo, nibwo rizagira imbaraga ziheruka zo ‘guhamya Yesu’, arizo Mwuka w’Ubuhanuzi. (Ibyakozwe n’Intumwa 2:17-20, 39; 1 Abakorinto 1:7; Ibyahishuwe 12:17; 19:10). Ibi ni ibihamya by’uko Imana yita kandi ikunda ubwoko bwayo; kubera ko Mwuka Muziranenge nk’Umujyanama, umwigisha, n’umuyobozi, azaba ari kumwe na bo, atari gusa mu bihe bisanzwe, ahubwo no mu bihe bidasanzwe, nta gushidikanya itorero riramukeneye kurusha ibindi bihe ryabayemo kuko rizaba ryinjiye mu bihe by’umubabaro wo mu gihe giheruka.AA 4.3

    Ibyanditswe byerekana inzira zinyuranye Mwuka Muziranenge ashobora gukorera mu mitima n’ibitekerezo by’abantu kugira ngo amurikire imyumvire yabo kandi ayobore intambwe zabo. Zimwe muri izo nzira harimo iyerekwa n’inzozi. Muri ubu buryo, Imana iracyakomeza kubukoresha ivugana n’abana b’abantu. Hari isezerano ry’Imana kuri iyi ngingo: “Arababwira ati: ‘Nimwumve neza icyo ngiye kubabwira: iyo mbatumyeho umuhanuzi mwimenyeshereza mu ibonekerwa kandi nkamuvugishiriza mu nzozi.’” Kubara 12:6. Hifashishijwe ubu buryo, Balamu yahawe ubumenyi budasanzwe. « Nuko Balamu arahanura ati: ‘Nimwumve ubutumwa bwa Balamu mwene Bewori, nimwumve ubutumwa bw’umuntu ubonekerwa. Ni ubutumwa bw’umuntu wumva amagambo y’Imana, ni umuntu usobanukiwe n’ubwenge bw’Isumbabyose, ni umuntu wabonekewe na Nyirububasha, ni umuntu utwarwa mu iyerekwa akareba. » Kubara 24:15, 16.AA 4.4

    Nuko rero, bihinduka ikibazo gikomeye kugenzura icyo Ibyanditswe bihamya kubyerekeye uburyo Imana yateguye uko Umwuka Wera azigaragaza mu itorero mu gihe cy’igeragezwa ry’umuntu.AA 5.1

    Umugambi w’inama y’agakiza umaze kuzura, nk’uko twabibonye, Imana ibinyujije mu murimo w’Umwana wayo n’abamarayika batacumuye, yakomeje kuvugana n’abantu, kubera umworera watewe n’icyaha. Kenshi na kenshi yababwiraga imbonankubone; nk’igihe yavuganaga na Mose, ariko cyane cyane mu nzozi no mu iyerekwa. Ingero z’ubwo buryo bwo kuvugana tuzibona ahantu henshi mu Byanditswe Byera. Henoki, uwa karindwi uhereye kuri Adamu, yahanuye ibyo kugaruka kwa Kristo, uzaza mu cyubahiro n’ikuzo agira ati: ‘Dore Nyagasani azanye n’intore ze ibihumbi n’ibihumbi.’ Yuda 14 ‘Ahubwo abahanuzi bavugaga batumwe n’Imana bayobowe na Mwuka Muziranenge.’ 2 Petero 1:21. Niba harabayeho igihe umwuka w’ubuhanuzi wabaye nk’utakiriho, bigatuma abantu bahenebera mu by’umwuka, aho niho hagaragaye akaga gakomeye itorero ryagize, n’uruhererekane rwaranze iryo hindagurika ry’ibihe. Igihe cyo kwihindura umuntu kwa Kristo kigeze, se wa Yohani Umubatiza yuzujwe Umwuka Wera maze arahanura. Luka 1:67. Naho Simiyoni yahishuriwe ko atazasinzira atabonye Nyagasani; kandi igihe ababyeyi ba Yesu bamuzanaga mu rusengero kugira ngo bamurambikeho ibiganza, Simiyoni yaje yuzuye umwuka, aramuterura, amusabira umugisha ari nako ahanura ibimwerekeyeho. Kandi n’umuhanuzikazi, Ana na we waje muri ako kanya, yavuze kubya Yesu, abwira abari bategereje gucungurwa bo muri Yerusalemu. Luka 2:26,36.AA 5.2

    Isukwa rya Mwuka Muziranenge kugira ngo abigishwa ba Kristo babwirize ubutumwa bwiza ryavuzwe n’umuhanuzi muri aya magambo: « Hanyuma y’ibyo nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose, abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, abasaza bo muri mwe bazabonekerwa mu nzozi, abasore banyu na bo bazagira iyerekwa. Icyo gihe nzasuka Mwuka wanjye no ku bagaragu no ku baja. Nzerekana ibitangaza ku ijuru no ku isi, hazaboneka amaraso n’umuriro n’umwotsi ucucumuka. Izuba rizijima, ukwezi kuzasa n’amaraso, umunsi w’Uhoraho uzaba utaragera, wa munsi ukomeye kandi uteye ubwoba. » Yoweli 2:28-31.AA 5.3

    Ku munsi wa Pentekote, Petero yakoresheje ubu buhanuzi mu gusobanura ibitangaza byari bigiye kuba. Indimi zidasanzwe zimeze nk’umuriro ziboneka kuri buri wese wo mu bigishwa, buzuzwa Mwuka Muziranenge, maze bavuga izindi ndimi. Kandi igihe abakobanyi babashinjaga ko basinze ihira, Petero yarabasubije ati, ‘ Aba ntibasinze nk’uko mubyibwira, kuko ubu ari isaha ya gatatu y’umunsi. Nyamara ibi ni ibyavuzwe n’umuhanuzi Yoweli.’ Noneho yifashisha ubuhanuzi dusanga muri Yoweli, nk’uko twabubonye, yakoresheje amagambo ‘mu minsi y’imperuka’ aho gukoresha ‘hanyuma’, nk’uko byanditswe ngo, ‘ niko bizamera mu minsi y’imperuka, nzasuka Mwuka wanjye,... niko Imana ivuga.’ Bigaragara neza ko umugabane umwe w’ubuhanuzi bwerekeye isukwa rya Mwuka watangiye gusohozwa kuri uwo munsi, n’ubwo nta basaza bari bahari ngo barote inzozi, cyangwa abasore n’inkumi ngo berekwe kandi banahanure; nta bitangaza by’amaraso, umuriro n’umwotsi ucucumuka byagaragaye; izuba ntiryijimye, ukwezi ntikwahindutse amaraso icyo gihe; ariko ibyabaye byasohozaga ubuhanuzi bwa Yoweli. Nanone kandi uyu mugabane w’ubuhanuzi werekeye isukwa rya Mwuka ntabwo bwarangiriye mu byabaye uwo munsi; kuko ubuhanuzi bwari ubw’iminsi yose uhereye icyo gihe kugeza ku munsi ukomeye w’Uwiteka.AA 5.4

    Nyamara Umunsi wa Pentekonte wasohozaga ubundi buhanuzi butari ubwa Yoweli. Wasohozaga amagambo ya Kristo ubwe. Mu kiganiro yagiranye n’abigishwa be mbere yo kubambwa, yababwiye aya magambo: ‘Nanjye nzasaba Data kubaha undi Mujyanama kugira ngo agumane namwe iteka. Uwo niwe Mwuka w’ukuri. ‘ Yohana 14:16,17. ‘Ariko Umujyanama ariwe Mwuka Wera, uwo Data azohereza mu Izina ryanjye, azabigisha byose.’ umurongo wa 26. ‘ Mwuka werekana ukuri naza azabayobora mu kuri kose.’ Yohana 16:13. Yesu amaze kuzuka mu bapfuye yabwiye abigishwa ati, ‘Kandi nzaboherereza uwo Data yasezeranye, none rero mugume mu murwa mutegereze gusesurwaho ubwo bubasha buvuye mu ijuru.’ Luka 24:49.AA 6.1

    Ku Munsi wa Pentekonte, abigishwa rero bujujwe imbaraga ikomotse mu ijuru. Ariko iri sezerano rya Kristo ntabwo ryari kugarukira ku isohora ry’ubuhanuzi bwa Yoweli ryari rigaragaye kuri uwo munsi ngo ribe rirangiye. Kuko yabayahe irindi sezerano ribizeza ko azahorana na bo kugeza ku mperuka y’isi. Matayo 28:20. Mariko atubwira uko Nyagasani yagombaga kubana na bo. Aravuga ati, ‘Nuko abigishwa bajya hose bamamaza ibye. Nyagasani yabafashaga muri uwo murimo, atanga ibimenyetso bishyigikira ukuri kw’amagambo yabo.’ Mariko 16:20.AA 6.2

    Petero na we, ku munsi wa Pentekonte, yahamije ibyo kugumana na Mwuka mu murimo wo guhamya Yesu. Igihe Abayuda bari bemejwe n’ubutumwa babwira intumwa bati: ‘Mbese tugire dute?’ Petero arabasubiza ati: ‘Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu Izina rya Yesu Kristo, ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwe iyi mpano ya Mwuka Wera; kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu, n’abari kure bose, abazahamagarwa n’Imana yacu bose.’ (Ibyakozwe n’Intumwa 2:37-39). Ibi bigaragaza nta gushidikanya imikorere ya Mwuka Wera mu itorero, n’uburyo yigaragaza ku buryo budasanzwe mu bihe byose bizaza, igihe imbabazi z’Imana zikirarikira abantu kwakira urukundo rwa Yesu Kristo rubabarira.AA 6.3

    Nyuma y’imyaka makumyabiri n’umunani, mu rwandiko Pawulo yandikiye Abanyakorinto, yeretse iryo torero ibyerekeye icyo kibazo. Aravuga ati: ‘Bavandimwe, sinshaka ko mwayoberwa ibyerekeye impano za Mwuka.’ (1 Abakorinto 12:1). Yasanze ari ingenzi ko itorero rya Gikristo risobanukirwa n’iyo ngingo. Amaze kuvuga ko n’ubwo Mwuka ari umwe, akora mu buryo bunyuranye. Mu gusobanura ubwo buryo bw’imikorere bunyuranye, yifashishije umubiri w’umuntu, ukuntu ufite ingingo nyinshi, kugira ngo yerekane ko itorero rigizwe n’imirimo n’impano bitandukanye. Nk’uko umubiri ufite ingingo nyinshi, buri rugingo rukagira umurimo warwo, kandi zose zigakorera hamwe ngo zigere ku nshingano, ni ko na Mwuka akoresha inzira nyinshi mu itorero kugira ngo itorero ribe rigize umubiri umwe w’indakemwa mu by’umwuka. Pawulo yakomeje muri aya magambo: ‘Kandi Imana yashyize bamwe mu itorero, ubwa mbere intumwa, ubwa kabiri abahanuzi, ubwa gatatu abigisha, hanyuma abakora ibitangaza, hakaza gukiza indwara, gufasha abandi, kuyobora, no kuvuga indimi zinyuranye.’ Iyo mvugo ngo « Imana yashyize bamwe mu itorero, n’izindi...’ bisobanura ibirenze kuvuga ko hari uburyo bwo gutanga impano ngo mu bihe runaka, zizakoreshwe mu murimo. Ahubwo bisobanura ko izo mpano zagombaga kuba umugabane ntakuka w’iby’umwuka mu itorero, ngo mu gihe zitakoreshejwe mu itorero, zimere nk’uko umubiri w’umuntu umera igihe zimwe mu ngingo zawo, bitewe n’impanuka cyangwa uburwayi, ziremara ntizibe zigifite akamaro. Mu gihe izo mpano zishyizwe mu itorero, zigomba kugumamo kugeza igihe zikuwemo ku buryo bwemewe. Nyamara ntaho bigaragara ko izo mpano zigeze zikurwa mu itorero.AA 6.4

    Nyuma y’imyaka itanu, iyo ntumwa yandikiye Abanyefeso ababwira iby’izo mpano, abasobanurira umugambi wazo. Kandi abereka ku buryo buziguye ko basabwa kuzikomeza kubeza igihe umugambi wazo ugereweho. Agira ati, ‘Nicyo gituma ivuga iti ‘Igihe yazamukaga akajya hejuru yajyanyeyo imfungwa ho iminyago, maze aha abantu impano... Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, abandi ngo babe abahanuzi, abandi ngo babe abatangaza Ubutumwa bwiza, naho abandi ngo babe abashumba n’abigisha. Abigenza atyo kugira ngo intore z’Imana zitegurirwe gukora umurimo wayo, maze zubake umubiri wa Kristo. Bityo igihe nikigera, twese tuzashyike ku rugero rw’ubumwe buva ku kwemera Umwana w’Imana, no kumenya byuzuye, kugira ngo tube abantu bahamye bageze ku rugero rwuzuye rwa Kristo.’ Abefeso 4:8, 11-13.AA 7.1

    Itorero ntiryageze ku rugero rw’ubumwe nk’uko byari bimeze mu gihe cy’intumwa, nyuma ho hato, ishuheri y’umwuka ukomeye w’ubuhakanyi watangiye kubudika mu itorero; nta gushidikanya muri icyo gihe cyo gutandukira, ubumwe muri Kristo no mu kwizera ntibyagezweho. Ntibuzanagerwaho kugeza igihe ubutumwa buheruka bw’imbabazi buzabwirizwa abantu bose, n’amoko yose, n’imiryango yose, ngo ivugurura ry’ubutumwa bwiza ribiteguze kugaruka k’Umwana w’umuntu. Kandi mu kuri, niba hari igihe itorero rizaba rikeneye guhumurizwa, kuyoborwa, guterwa umwete n’uburinzi, ni mu gihe rizaba riri mu kaga ko mu minsi iheruka, ubwo imbaraga z’umubi zizaba zikubye inshuro nyinshi, kugira ngo ziyobye n’intore bibaye bishoboka. Hanyuma, mu gihe gikwiye, nk’uko bivugwa n’ubuhanuzi budasanzwe, Umwuka azasukirwa itorero muri iyo minsi y’imperuka.AA 7.2

    Nyamara n’ubwo byakunze kwigishwa mu nyigisho za bamwe mu Bakristo ku isi, ko impano za Mwuka zari zigenewe intumwa gusa, kandi ko zatanzwe mu rwego rw’ itangizwa ry’Ubutumwa bwiza; ariko Ubutumwa bwiza bumaze gushinga imizi, izo mpano ntizaba zigikenewe, bidatinze za mpano zikendera mu itorero. Ariko intumwa Pawulo yaburiye Abakristo bo mu gihe cye ko “amayobera y’ubugome” yatangiye gukora, kandi ati, “nzi neza ko nimara kugenda, amasega aryana azabiraramo, ntababarire umukumbi, kandi no muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavuga ibifutamye, kugira ngo bayobye abigishwa ba Kristo babigarurire.” Ibyakozwe n’Intumwa 20:29, 30. Ntibyashoboka rero ko impano zashyiriweho kurinda itorero ibyo bibi, zafatwa nk’aho umugambi wazo warangiye, kandi ariho igihe cyari kigeze, kugira ngo zigaragaze kandi zigire umumaro kuruta igihe intumwa zari mu murimo.AA 7.3

    Hari andi magambo dusanga mu rwandiko Pawulo yandikiye Itorero ry’i Korinto yerekana imitekerereze yari yaramamaye ko gukomeza kubaho kw’impano bitari ukuri. Atandukanya igihe turimo, imibereho ifite inenge, ubwiza, imibereho izira kudapfa, aribyo Umukristo azageraho. 1 Abakorinto 13:9, 10 aravuga ati, «Koko rero ubumenyi bwacu ni igicagate, n’uguhanura kwacu ni igicagate. Ariko nihaza ibyuzuye, ibicagase bizakurwaho.» (Bibiliya Ijambo ry’Imana). Nanone agaragaza ko ubuzima bwa none bugereranywa n’igihe cy’ubwana kirimo intege nke, ibitekerezo bigarukira hafi, n’ibikorwa bidafashije; naho kugera ku butungane bikagereranywa n’igihe cy’umuntu mukuru umaze kumenya ubwenge, usobanukiwe kandi ufite imbaraga. Pawulo ashyira impano mu bikenewe muri ubu buzima budatunganye, ubwo tutazongera kugiramo uruhare igihe ubuzima butunganye buzaba bugezweho. Aravuga ku murongo wa 12 ati: “Icyakora none, turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk’uko namenywe rwose.” Hanyuma akomeza asobanura ko indorerwamo yifashishijwe mu kwerekana ubuzima buhoraho tuzagira, burimo kwizera, ibyiringiro, urukundo, “ibi uko ari bitatu, ariko ikibiruta byose ni urukundo.”AA 8.1

    Ibi bisobanura imvugo yo ku murongo wa 8: “Urukundo ntabwo ruzashira”, bivuga ko, urukundo ari rwo buntu bukomoka ku rukundo mvajuru, ruzahoraho iteka ryose; ni ikamba ry’ubwiza umuntu azambikwa, ubugingo budapfa; ariko « niba hariho ubuhanuzi, buzarangira »; bivuga ko igihe kizagera ubwo ubuhanuzi buzaba butagikenewe, kandi n’impano yo guhanura, nk’imwe mu bifasha itorero, na yo izaba itagikoreshwa; ‘ indimi zizakurwaho;’ bisobanuye ko kuvuga indimi bizashira; ‘ubwenge, nk’imwe mu mpano za Mwuka, nabwo buzahindurwa ubusa n’ubwenge buhoraho tuzahabwa mu ijuru.AA 8.2

    Nituramuka tugiye mu ruhande rwemera ko impano zarangiranye n’igihe cy’intumwa, kuko zitagikenewe, tuba twishyize mu mutego wo guhamya ko icyo gihe cy’intumwa cyari icy’intege nke nk’iz’ubwana mu itorero, aho buri kintu cyagaragariraga mu ndorerwamo nk’igicuze umwijima; ariko igihe cyakurikiyeho, ubwo amasega yinjiraga mu itorero, ntababarire umukumbi, kandi ari nabwo abantu badutse mu itorero bakavuga ibifutamye kugira ngo bayobye n’abigishwa babigarurire, icyo cyari igihe cy’umucyo n’ubwenge nyakuri kigaragaza ko ubwana, umwijima w’ubumenyi bufite inenge byo mu gihe cy’intumwa byarangiye! Ariko dukwiye kwibuka ko impano zireka gukora umurimo wazo igihe ubutungane bugezweho, kubera ko iyo icyo gihe kigeze, bituma ziba zitagikenewe. Ariko nta muntu ufite ibitekerezo bizima wahangara kuvuga ko igihe cy’intumwa aricyo cyaranzwe n’ibya Mwuka biri ku rugero rwo hasi kurusha ibindi bihe byakurikiyeho. Kandi niba impano zari zikenewe icyo gihe, birumvikana ko na n’ubu zikenewe.AA 8.3

    Bimwe mu byo intumwa yashyize mu nzandiko ze zombi « nk’impano mu itorero », ari mu rwo yandikiye Abanyakorinto n’urwo yandikiye Abanyefeso, dusangamo “abagabura”, “abigisha”, “abafasha”, “abayobozi”, kandi bemererwa gukoresha impano zabo mu buryo bwose, bagakomeza umurimo mu itorero. None se ni kuki hatabonekamo n’izindi mpano nko kwizera, guhanura, gukiza abarwayi, n’izindi? Ni nde ufite ubushobozi bwo guca akarongo akemeza ko impano zimwe zakuwe mu itorero, kandi mbere hose zose zarimo kandi zingana?AA 9.1

    Ibyahishuwe 12:17 hakoreshejwe nk’ubuhanuzi bwerekana ko mu minsi y’imperuka impano zizabyutswa. Igeragezwa ry’ubwo buhamya ryerekanye ko ari iby’ukuri. Ibyanditswe bivuga iby’abasigaye b’urubyaro rwa wa mugore. Umugore ashushanya itorero, naho urubyaro rwe ni abantu bose bagize itorero ibihe byose; kandi ‘abasigaye’ bo mu rubyaro rwe ni Abakristo bo mu gihe giheruka, cyangwa abazaba batuye ku isi ubwo Kristo azaba agarutse. Ibyanditswe kandi bihamya ko abo ‘bakomeza amategeko y’Imana, kandi bakagira guhamya kwa Yesu;’ kandi ‘guhamya kwa Yesu’ kwasobanuwe mu Ibyahishuwe 19:10 ko ari ‘umwuka w’ubuhanuzi,’ ugomba kumvikana nk’imwe mu mpano yiswe ‘impano yo guhanura.’ 1 Abakorinto 12: 9, 10.AA 9.2

    Gushyira impano mu itorero ntibisobanura ko buri wese agomba kuzigira ngo azikoreshe. Kuri iyi ngingo, intumwa Pawulo mu 1 Abakorinto 12:29 avuga ati, ‘ Mbese bose ni intumwa? Bose ni abahanuzi? Bose ni abigisha?’ … Igisubizo ni Oya, ahubwo impano zisaranganywa mu bagize itorero hakurikije uko Imana yabigennye. Na none kandi iyo impano zishyizwe mu itorero, kandi niba impano isenderejwe ku muntu niyo yaba umwe mu itorero, byitwa ko iyo mpano yahawe itorero, cyangwa ko itorero rifite impano. Kubw’ibyo, abo mu gihe giheruka bagomba kugira impano, kandi ni ibyo kwizerwa ko itorero ryasigaye rifite guhamya kwa Yesu, cyangwa impano yo guhanura.AA 9.3

    Undi mugabane w’Ibyanditswe wibanzweho cyane werekeza ku minsi y’imperuka kandi wunga kuri iki gitekerezo, ni 1 Abatesalonike 5. Intumwa Pawulo atangiza icyo gice aya magambo: « Ariko bene Data iby’ibihe n’iminsi ntimugomba kubibwirwa, kuko muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro.’ Ku murongo wa 4 yongeraho ati: ‘Ariko mwebweho bene Data, ntimuri mu mwijima, ngo uwo munsi ubatungure nk’umujura’. Hanyuma abaha impanuro ku byerekeye uwo munsi, kandi zimwe muri zo ziri ku mirongo 19-20. ‘Ntimukazimye Umwuka w’Imana kandi ntimugahinyure ibihanurwa, ahubwo mugerageze byose, mugundire ibyiza.’ Ku murongo wa 23 yasengeye ko abazaba ‘bahanura’ batagibwaho n’umugayo kugeza ubwo Umwami azaba agarutse.AA 9.4

    Mu mbaraga z’ibyo tubonye byose, mbese ntitwahamya dufite kwizera ko impano y’ubuhanuzi izigaragaza mu itorero mu minsi y’imperuka, kandi binyuze muri yo umucyo mwinshi uzatangaza, kandi amabwiriza ajyanye n’icyo gihe agatangwa?AA 9.5

    Ibintu byose bigomba kwitonderwa hakurikijwe uko intumwa yabitegetse: ‘ Mugerageze byose, mugundire ibyiza’; kandi bikagenzurwa hakurikijwe urugero rw’Umukiza: ‘Muzabamenyera ku mbuto zabo.’ Mu gihe duhamagarira gukurikiza uru rugero mu buryo bwo kugenzura uko impano y’ubuhanuzi yigaragaza, turarangira iki gitabo abantu bose bizera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, kandi ko itorero ari umubiri naho Kristo akaba umutwe.AA 9.6

    U. Smith.

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents