Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 35 - KWIGOMEKA KWA KORA13Iki gice gishingiye mu Kubara 16; 17

    Ibihano byahawe Abisiraheli byakoze umurimo wo gucubya kwitotomba no kutumvira kwabo mu gihe gito, ariko umwuka wo kwigomeka wari ukiri mu mutima kandi weraga imbuto mbi cyane. Kwigomeka kwa mbere kwari umuvurungano wa rubanda wari uturutse ku mbaga y’abantu bagenderaga ku marangamutima bahutiyeho; ariko noneho ubugambanyi bwateguwe neza bwari bwakozwe. Umugambi wabwo wari uwo gukuraho ubutegetsi bw’abayobozi bashyizweho n’Imana ubwayo.AA 269.1

    Kora, wari uyoboye ibyo, yari Umulewi wo mu muryango wa Kohati kandi akaba mubyara wa Mose. Yari umugabo ushoboye kandi w’ikirangirire. Nubwo yari afite umurimo wo gukora mu ihema ry’ibonaniro, ntiyanyuzwe n’umwanya yari afite ahubwo yashakaga icyubahiro cyo kuba umutambyi. Kuba Aroni n’ab’inzu ye bari barahawe umurimo w’ubutambyi, byari byarateje Kora ishyari no kutanyurwa, kandi yamaze igihe runaka arwanya rwihishwa ubutegetsi bwa Mose na Aroni, nubwo atari yarigeze agerageza kwigomeka ku mugaragaro. Amaherezo yagize umugambi mubi wo gukuraho ubutegetsi busanzwe ndetse n’ubw’idini. Ntiyabuze abamushyigikira. Hafi y’amahema ya Kora n’abakomoka kuri Kohati, mu ruhande rwerekeye amajyepfo rw’ihema ry’ibonaniro, hari habambye amahema y’abo mu muryango wa Rubeni, amahema ya Datani na Abiramu. Abo bombi bari abatware b’uwo muryango wari utuye hafi y’uwa Kora. Abo batware bombi bahise bifatanya na Kora mu mugambi we mubi. Kubera ko bakomokaga ku mwana mukuru wa Yakobo, bavugaga ko ubtegetsi bwa gisiviri ari ubwabo, kandi biyemeza kugabana na Kora icyubahiro cy’ubutambyi.AA 269.2

    Abantu bumvaga bashyigikiye imigambi ya Kora. Kubera agahinda batewe no kubura ibyo bari biteze, gushidikanya, ishyari, n’urwanga bahoranye byaragarutse, maze na none barongera bitotombera umuyobozi wabo wihanganaga. Abisiraheli bakomezaga kugenda bibagirwa ko bayobowe n’Imana. Bibagiwe ko Umumarayika wasezeranywe yari umuyobozi wabo utagaragara, kandi ko ubwiza bwa Kristo bwabagendaga imbere bukingirijwe n’inkingi y’igicu, kandi ko Kristo ari we Mose yakuragaho amahwiriza yose yatangaga.AA 269.3

    Ntabwo bashakaga kumvira iteka rikomeye ryari ryaciwe rivuga ko bose bagomba gupfira mu butayu, bityo bari biteguye gushingira ku rwitwazo rwose bakizera ko Imana atari yo ibayoboye ko ahubwo ari Mose ndetse ko ari we wabaciriyeho iteka ryo kurimbuka. Umuhati w’umuntu w’umugwaneza kurusha abandi ku isi ntiwashoboraga guhagarikwa no kutumvira kw’abo bantu; kandi nubwo ibimenyetso by’uko Imana itanejejwe no kwinangira bari baragize byari bikiri imbere yabo bigaragarira mu ngabo zabo zari zacitsemo icyuho, ntacyo ibyo byabigishije. Bongeye gutsindwa n’ikigeragezo.AA 269.4

    Imibereho ya Mose, umushumba wicishaga bugufi, yari yarabaye myiza cyane ndetse iramunezeza kurusha uko yari amerewe ubwo yari ayoboye iyo mbaga nini y’abantu b’abanyarugomo. Nyamara Mose ntuyahangaye gukora amahitamo ye. Mu mwanya w’inkoni y’abashumba, Mose yahawe inkoni y’ubushobozi atagombaga kurambika hasi kugeza igihe Imana izamuruhurira.AA 269.5

    Usoma ibihishwe mu mitima yose yari yabonye imigambi ya Kora n’abambari be, kandi yari yahaye ubwoko bwe umuburo n’amabwiriza byajyaga kubafasha guhunga amoshya y’abo bantu bari bafite imigambi mibi. Bari barabonye iteka ry’Imana Miriyamu yaciriweho kubera ishyari rye no kwitotombera Mose. Uhoraho yari yaravuze ko Mose asumba umuhanuzi. Yaravuze ati: “Uwo we tujya twivuganira n’akanwa kacu.” Yongeyeho ati: “Nuko ni iki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose?” (Kubara 12:8). Ayo mabwiriza ntiyari ahawe Miriyamu na Aroni gusa, ahubwo bari Abisiraheli bose.AA 270.1

    Kora na bagenzi be b’abagambanyi bari baragize amahirwe yo kubona kwigaragaza kw’imbaraga z’Imana mu buryo budasanzwe kandi bukomeye. Bari mu mubare w’abazamukanye na Mose ku musozi bakabona ikuzo ry’Imana. Ariko kuva icyo gihe hari harabayeho impinduka. Igishuko, cyari gito mu itangira, cyagiye gihishwa kigenda kigira imbaraga uko cyashyigikirwaga, kugeza ubwo ubwenge bwabo bwasigaye bugengwa na Satani, maze biyemea agukora umurimo wuje urwango. Kubera gushaka kwerekana ko baharanira gutunganirwa kw’abantu, babanje kongorerana kutanyurwa kwabo hanyuma babyongorera n’abayobozi b’Abisiraheli. Uburyarya bwabo bwakiriwe vuba ku buryo batahagarariye aho maze amaherezo bagera aho biyizera ubwabo ko bakoreshwa n’ishyaka ry’Imana.AA 270.2

    Bashoboye kuyobya ibyegera magana abiri na mirongo itanu, abantu b’ibirangirire mu iteraniro ryose. Kubera gushyigikirwa n’abo bantu b’ibirangirire, bumvise bafite icyizere cy’uko bazakora impinduka zikomeye mu buyobozi kandi barushaho kunoza imitegekere ya Mose na Aroni.AA 270.3

    Ishyari ryabyaye igomwa, kandi igomwa naryo rivamo kwigomeka. Bari baraganiriye ku burenganzira bwa Mose kuba afite ubutware n’icyubahiro bikomeye bityo, kugeza ubwo bageze aho bamufata ko afite umwanya wo kwifuzwa, buri wese muri bo yashoboraga gukora. Baribeshye kandi bashukana batekereza ko Mose na Aroni ubwabo bihaye imyanya y’ubuyobozi bari bafite. Abo batari banyuzwe bavugaga ko Mose na Aroni bishyize hejuru y’iteraniro ry’Uhoraho, biha inshingano z’ubutambyi n’ubutegetsi busanzwe, ariko ko inzu yabo itari yarahawe ikuzo kurusha izindi zose mu Bisiraheli. Abigometse bavugaga ko Mose na Aroni atari intungane kurusha rubanda, kandi ko byari bihagije yuko baba ku rugero rumwe na bene wabo bari barahawe amahirwe amwe yo kurindwa no kubana n’Imana nkabo.AA 270.4

    Umurimo wakurikiyeho w’abo bagambanyi wafashe na rubanda. Ku bantu bari mu ikosa kandi bakwiriye gucyahwa, nta cyiza nko kubona ubashyigikira akandi akabashima. Kora na bagenzi be bashyigikiwe na rubanda rusigaye. Bavuze ko ikirego kivuga yuko kwitotomba kw’abantu ari ko kwabazaniye umujinya w’Imana ari ikinyoma. Bavuze yuko inteko y’abantu nta gicumuro yari ifite, kubera ko nta kindi basabaga kirenze uburenganzira bwabo; ariko ko Mose yari umutegetsi utegekesha igitugu; ko yari yaracyashye abantu abita abanyabyaha kandi ari intungane ndetse ko Uhoraho ari hagati muri bo.AA 270.5

    Kora yasubiriyemo abantu amateka y’uburyo bagenze mu butayu, aho banyujijwe ahantu henshi h’impatanwa, kandi abantu benshi bakaba bararimbutse kubera kwitotomba no kutumvira kwabo. Abumvaga Kora bibwiye yuko basobanukiwe neza ko ingorane zabo zitajyaga kubaho iyo Mose abanyuza mu yindi nzira. Bemeje ko ibyago byose bahuye nabyo byatewe na we kandi ko kutinjira muri Kanani kwabo byari ingaruka y’imiyoborere mibi ya Mose na Aroni; ndetse ko iyo Kora ababera umuyobozi akabashishikariza kwishingikiriza ku bikorwa byabo byiza aho gucyaha ibyaha byabo, bajyaga kuzagira urugendo ruhire; kandi aho kuzerera mu butayu bajyaga kuromboreza bakajya mu Gihugu cy’Isezerano.AA 271.1

    Muri uyu murimo wuzuyemo urwango, habayemo ubumwe bukomeye no kumvikana mu bantu batumvikanaga muri iyo mbaga kuruta uko byari byarabayeho mbere. Kora abonye abantu bamwumva byamwongereye icyizere kandi bituma arushaho kwizera ko kuba Mose yarihaye ubuyobozi bizateza akaga umudendezo w’Abisiraheli niba bidahagaritswe. Yavuze kandi ko Imana yabimuhishuriye kandi ko yamwemereye gukora impinduka mu butegetsi igihe kitararenga. Nyamara abantu benshi ntibari biteguye kwemera ibirego Kora yaregaga Mose. Bibutse imirimo ye yo kwitanga no kwihangana, maze babura uko babigenza. Byari ngombwa rero ko atanga impamvu yo kwikunda kubw’uko guhangayikira Abisiraheli kwe; kandi ikirego cya kera cyongera kuvugwa ko yabakuriye mu Misiri kurimbukira mu butayu kugira ngo atware ibintu byabo.AA 271.2

    Uwo murimo wakomeje gukorwa rwihishwa mu gihe runaka. Nyamara, ubwo umbanyi bwari bumaze kugwiza imbaraga ku buryo byajyaga gucika ku mugaragaro, Kora yagaragaye ayoboye agatsiko maze ashinja Mose na Aroni ku mugaragaro ko bihaye ubutegetsi Kora na bagenzi be bari bashoboye nabo gukora mu buryo bungana. Mose na Aroni bongeye gushinjwa kandi ko abantu bambuwe umudendezo n’ubwigenge byabo. Abo bigomeke baravuze bati: “Ibyo mukora birahagije, kuko abo mu iteraniro bose ari abera, umuntu wese wo muri bo, Uwiteka akaba hagati muri bo: nuko ni iki gituma mwishyira hejuru y’iteraniro ry’Uwiteka?”AA 271.3

    Mose ntiyakekaga ko habaho ubugambanyi nk’ubwo bukomeye, maze ubwo bwamugwiriraga, yikubise hasi yubamye asabira Imana mu mutima. Yahagurutse afite agahinda ariko atuje kandi akomeye. Yari yarayobowe n’Imana. Yaravuze ati: “Ejo mu gitondo Uwiteka azerekana abe abo ari bo, n’uwera uwo ari we, amwiyigize hafi: uwo azatoranya ni we aziyigiza hafi.” Ishungura ryagombaga gukorwa mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho kugira ngo abantu bose babashe kubona igihe cyo gutekereza. Noneho abashakaga kuba abatambyi bagombaga kuza umuntu wese azanye icyotero cye, maze bakoserezaho imibavu ku ihema ry’ihema ry’ibonaniro imbere ya rubanda rwose. Itegeko ryari risobanutse neza cyane rivuga ko abatoranyirijwe umurimo wera gusa ari bo bagomba gukorera mu buturo bwera. Ndetse na Nadabu na Abihu bari abatambyi, bari bararimbuwe bazize guhangara gukoresha “umuriro udakwiriye” birengagije itegeko ry’Imana. Nyamara Mose yiyemeje guhangana n’abamuregaga, bona n’iyo bahangara kujurira ikibi nk’icyo baregera Imana.AA 271.4

    Yerekeje kuri Kora na bagenzi be b’Abalewi maze Mose aravuga ati: “Mbese mwarabisuzuguye yuko Imana y’Abisirayeli yabarobanuriye mu iteraniro ry’Abisirayeli kubiyegereza hafi, ngo mukore imirimo yo mu buturo bw’Uwiteka, muhagarare imbere y’iteraniro mubakorere; nawe Kora ikakwiyigizanya hafi na bene wanyu Abalewi bose? None murashaka n’ubutambyi? Icyo ni cyo gitumye wowe n’abo mufatanyije mwese muteranira kugomera Uwiteka: Aroni ni iki, ko mumwitotombera?”AA 271.5

    Datani na Abiramu bari batarihandagaza ngo bavuge nka Kora; maze Mose wiringiraga ko bashobora kuba binjijwe muri ubwo bugambanyi ariko batabwirunduriyemo burundu, arabahamagaza ngo baze imbere ye kugira ngo yumve ibirego bamurega. Ariko ntibaje maze mu gasuzuguro kabo banga kuzirikana no kwemera ubutegetsi bwe. Igusubizo batanze iteraniro ryose ryumva cyabaye iki ngo: “Ntabwo twitaba; aho uragira ngo biroroshye kudukura mu gihugu cy’amata n’ubuki ukatwicira mu butayu, kandi ugakubitaho no kwigira umutware wacu? Kandi ntutujyanye mu gihugu cy’amata n’ubuki, ntuduhaye gakondo y’imirima n’inzabibu. Mbese urashaka kumena amaso y’aba bantu? Ntituri bwitabe.”AA 272.1

    Uko ni ko imvugo Uhoraho we yari yarakoresheje avuga iby’iby’igihugu cy’isezerano bayikoreshe ku byaranze imibereho yo gukorera agahato bavuyemo. Bashinje Mose ko abeshya ko akora ayobowe n’Imana, akabigira urwitwazo ashingiraho ubutegetsi bwe; maze bavuga yuko batazongera kwemera kuyoborwa nk’impumyi, ngo none ngo twerekeze i Kanani, kandi nanone twerekeze mu butayu, nk’uko imigambi ya Mose yo kwishyira hejuru imeze. Uko ni ko uwari yarabaye umubyeyi w’umunyampuhwe, umwungeri wihangana, yagaragajwe nk’ufite imico mibi y’umunyagitugu kandi wihaye ubutegetsi atabikwiriye. Kubuzwa kugera i Kanani ni we babihererejeho kandi cyari igihano cy’ibyaha byabo.AA 272.2

    Byagaragaraga ko imitima ya rubanda rwose yerekeye ku ruhande rw’abigometse; ariko nta muhati Mose yakoresheje ngo yiregure. Yatakambiye Imana ari imbere y’iryo teraniro, nk’igihamya cyo kubonera kuranga imigambi ye ndetse no gutungana kw’imyitwarire ye, kandi atakira Imana ngo imubere umucamanza.AA 272.3

    Bukeye, abatware magana abiri na mirongo itanu bayobowe na Kora, baje bitwaje ibyotero byabo. Binjijwe mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro naho rubanda ruteranira hanze y’urugo, bategerereza aho ngo baze kureba ingaruka. Ntabwo Mose ari we wateranyije abantu ngo barebe gutsindwa kwa Kora na bagenzi be, ahubwo abigometse, mu kwibeshya kwabo kuzuye ubuhumyi, ni bo bari bahamaye abantu kugira ngo baze barebe gutsinda kwabo. Umugabane munini w’iyo nteko wari ushyigikiye Kora ku mugaragaro, wari ufite ibyiringiro byo gutsinda Aroni.AA 272.4

    Ubwo bari bateraniye imbere y’Imana batyo, “ubwiza bw’Uwiteka bwabonekeye iteraniro ryose.” Mose na Aroni bahawe umuburo uturutse ku Mana uvuga ngo: “Nimwitandukanyirize n’iri teraniro kugira ngo ndirimbure mu kanya gato.” Ariko Mose na Aroni bikubita hasi bubamye barasenga bati: “Mana, Mana y’imyuka y’abafite umubiri bose, umuntu umwe nakora icyaha, mbese urarakarira iteraniro ryose?”AA 272.5

    Kora yari yavuye aho iyo nteko yari iri asanga Datani na Abiramu ubwo Mose, aherekejwe n’abakuru mirongo irindwi, bamanukaga, bakajya kuburira ubuheruka abo bagabo bari banze kumusanga. Ya mbaga y’abantu yarabakurikiye, kandi mbere y’uko atanga ubwobutumwa bw’imbuzi, Mose ayobowe n’Imana yabwiye abantu ati: “Nimuve ku mahema y’aba banyabyaha, ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo igihano bahanirwa ibyaha byabo byose kitabarimburana na bo.” Uwo muburo warumviwe kubera ko abantu bose bumvaga yuko iteka ryari rigiye gucibwa. Abigomeke bakuru babonye ko abo bari bashutse babataye, ariko kwinangira kwabo ntikwacogora. Bahagararanye n’imiryango yabo imbere y’amahema yabo basa n’abasuzuguye imiburo y’Imana.AA 272.6

    Ubwo ni bwo Mose yabwiye abantu mu izina ry’Imana ya Isiraheli ati: “Iki ni cyo kiri bubamenyeshe yuko Uwiteka yantumye gukora imirimo nkora yose, kandi yuko ntagize icyo nkora ku bwanjye. Aba bantu nibapfa urupfu rwa bose, nibaba icyo abandi bantu bose baba, Uwiteka ari bube atantumye. Ariko, Uwiteka nakora ikintu cy’inzaduka, ubutaka bukasama, bukabamirana n’ababo n’ibyabo byose, bakarigita ikuzimu bakiri bazima, muri bumenye yuko aba bantu basuzuguye Uwiteka.”AA 273.1

    Abisiraheli bose bari bahnze Mose amaso bahagaze, bafite ubwoba bategereje ikiri bube. Akimara kuvuga, ubutaka bwari bukomeye burasama maze abigometse bagwa muri urwo rwobo ari bazima, n’ibyabo byose, maze “bararimbuka bakurwa mu iteraniro.” Abantu barahunga, biciriye urubanza nk’abagize uruhare muri icyo cyaha.AA 273.2

    Ariko urubanza ntirwari rurangiye. Umuriro umanuka muri cya gicu ukongora ba bakuru magana abiri na mirongo itanu boseje imibavu. Abo bagabo ntibarimburanwe n’abagambanyi bakuru kuko batabaye nyambere mu kwigomeka. Bemerewe kureba amaherezo y’abo bagambanyi bakuru, ndetse no kugira umwanya wo kwihana; ariko bababazwa n’abigometse, maze na bo bararimburwa.AA 273.3

    Igihe Mose yasabaga Abisiraheli bandi guhunga kurimbuka kwari kugiye kubaho, iteka ry’Imana ryashoboraga guhagarara ubwo iyo Kora n’abambari be bihana bagasaba imbabazi. Ariko kwinangira kwabo kwahamije iherezo ryabo. Iyo nteko yose yari yafatanyije na bo icyaha cyabo, kuko bose bari babashyigikiye ku rugero ruto cyangwa runini. Nyamara Imana mu mbabazi zayo nyinshi yashyize itandukaniro hagati y’abayoboye ubwigomeke n’abo bari bayoboye. Abantu bari bemeye gushukwa ubwabo bahawe umwanya wo kwihana. Hari haratanzwe igihamya gitangaje kibereka ko bari mu makosa, kandi ko Mose afite ukuri. Ikimenyetso kigaragaza ubushobozi bw’Imana cyari cyakuyeho gushidikanya kose.AA 273.4

    Yesu, Marayika wagendaga imbere y’Abaheburayo yagerageje kubakiza ngo be kurimbuka. Imbabazi zarabingigaga. Urubanza rw’Imana rwari rwabegereye cyane, bingingirwa kwihana. Ukwitambika kudasanzwe kandi kudakumirwa guturutse mu ijuru kwari kwahagaritse ubwigomeke bwabo. Ubwo rero, iyo bemera ubuntu bw’Imana butumye yigaragaza, bajyaga gukira. Ariko nubwo bahunze iteka ryari riciwe babitewe no gutinya kurimbuka, ntabwo ubwigomeke bwabo bwari bukuweho. Iryo joro basubiye mu mahema yabo bafite ubwoba bwinshi ariko batihannye.AA 273.5

    Kora n’abambari be bahoraga babogeza kugeza ubwo rwose bizeye yuko ari abantu beza cyane, ndetse ko bahemukiwe kandi bafatwa nabi na Mose. Iyo baza kwemera ko Kora n’abambari be bari mu makosa kandi ko Mose afite ukuri, bari kwakira rwose iteka ryari ryaciwe ko bagomba kuzapfira mu butayu bakemera ko ari ijambo ry’Imana. Ntibashakaga kwemera ibyo, bityo bagerageza kwemera ko Mose yari yarabashutse. Bari bashimishijwe cyane n’ibyiringiro bari bafite by’uko gahunda nshya igiye gushyirwaho aho muri yo gushima kwajyaga gusimbura gucyahwa, kandi ubuzima bworoheje bugasimbura guhagarika umutima n’amakimbirane. Abantu bari barimbutse bari baravuze amagambo yo gushimagiza kandi barasezeranye kubitaho cyane no kubakunda, maze abantu bafata umwanzuro ko Kora n’itsinda rye bagomba kuba ari abantu beza, kandi ko Mose mu buryo runaka yatumye barimbuka.AA 273.6

    Ntibishobokera abantu gutuka Imana igitutsi gikomeye nko gusuzugura no kwanga abo ibasha gukoresha kubw’agakiza k’abantu. Ntabwo Abisiraheli bari barakoze batyo gusa, ahubwo bari baragize n’umugambi wo kwica Mose na Aroni. Nyamara ntibabonye akamaro ko gushaka imbabazi z’Imana kubw’icyaha cyabo kibabaje. Iryo joro bahawe ryo gusabamo imbabazi ryakeye batihanye kandi batatuye icyaha cyabo, ahubwo baraye bashaka icyarwanya ibihamya byerekana yuko ari abanyabyaha ruharwa. Bakomeje kwanga abantu batoranyijwe n’Imana maze bitegura kuryanya ubutware bwabo. Satani yari yiteguye kuyobya intekerezo zabo no kubayobora buhumyi mu irimbukiro.AA 274.1

    Abisiraheli bose bari bahunze batewe ubwoba no gutaka kw’abanyabyaha bari baciriweho iteka isi ikasama ikabamira, kuko bavuze bati: “Ubutaka butatumira natwe.” “Bukeye bwaho, iteraniro ry’Abisiraheli ryose ryitotombera Mose na Aroni riti: ‘Mwishe abantu b’Uwiteka.’” Kandi bendaga kugirira nabi abayobozi babo bari abizerwa kandi bitanga.AA 274.2

    Ubwiza bw’Imana bwabonekeye mu gicu cyari hejuru y’ihema ry’ibonaniro, maze ijwi rivugira muri icyo gicu ribwira Mose na Aroni riti: “Nimuhaguruke muve muri iri teraniro, ndirimbure mu kanya gato.”AA 274.3

    Mose nta cyaha yari afite, ariko kubw’ibyo ntiyatinye kandi ntiyihutira guhunga ngo asige iteraniro maze ririmbuke. Muri icyo gihe giteye ubwoba, Mose yarazariye, yerekana uko umushumba nyakuri aba yitaye ku mukumbi ashinzwe. Yinginze Imana kugira ngo umujinya wayo we kurimbura ubwoko yatoranyije. Kubw’uko kwinginga kwe, yahagaritse ukuboko kwari kuje guhora kugira ngo Abisiraheli batumviraga kandi bigomekaga batarimburwa bagashira.AA 274.4

    Ariko intumwa y’umujinya yari yagiye; mugiga yari yatangiye kwica abantu. Akurikije amabwiriza y’umuvandimwe we, Aroni yafashe icyotero yihutira kujya hagati mu iteraniro kugira ngo abahongerere. “Ahagarara hagati y’intumbi n’abazima.” Maze umwotsi w’umubavu urazamuka, amasengesho ya Mose wasabiraga mu ihema ry’ibonaniro arazamuka ajya ku Mana; maze mugiga irahagarara, ariko imaze kwica Abisiraheli ibihumbi cumi na bine kiba igihamya cy’icyaha cyabo cyo kwitotomba no kwigomeka.AA 274.5

    Ariko hatanzwe n’ikindi gihamya cyerekana ko ubutambyi bwahawe ab’umuryango wa Aroni. Babibwirijwe n’Imana, buri muryango wateguye inkoni uyandikaho izina ryawo. Izina rya Aroni ryanditswe ku nkoni y’umuryango wa Lewi. Izo nkoni zarambitswe mu ihema ry’ibonaniro imbere y’ibihamya. Inkoni yagombaga kuzana uburabyo byari kuba ikimenyetso Uhoraho atanze cy’uko yahisemo uwo muryango ngo ube uw’abatambyi. “Bukeye bwaho Mose yinjira mu ihema ry’ibihamya, asanga inkoni ya Aroni yatangiwe inzu ya Lewi irabije, ipfunditse uburabyo, isambuye imeze indozi zihishije.” Iyo nkoni Mose yayeretse abantu,kandi nyuma y’aho ishyirwa mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo izabere igihamya ab’ibisekuru byari gukurikiraho. Iki gitangaza cyakemuye ikibazo kijyanye n’ubutambyi.AA 274.6

    Noneho abantu bumvise neza ko Mose na Aroni bavugaga babiherewe ububasha n’Imana, kandi abantu bemera ukuri kwari kubabaje kuvuga ko bagomba kuzapfira mu butayu. Baravuze bati: “Dore, turarimbuka, turapfuye, twese turapfuye.” Bemeye ko bakoze icyaha ubwo bagomeraga abayobozi babo, kandi ko Kora na bagenzi be bahawe igihano gikwiriye cy’Imana.AA 275.1

    Ku rwego ruto, mu kwigomeka kwa Kora hagaragaramo imikorere ya wa mwuka wateje ubwigomeke bwa Satani mu ijuru. Ubwibone n’inyota y’ubutegetsi ni byo byateye Lisiferi kwivovotera ubutegetsi bw’Imana, no gushaka gukuraho gahunda yari yarashyizwe mu ijuru. Kuva Lusiferi yacumura, umugambi wabaye uwo kwinjiza mu ntekerezo z’abantu uwo mwuka w’igomwa no kutanyurwa, inyota y’ubutegetsi no gushaka icyubahiro. Uko ni ko yakoreye mu ntekerezo za Kora, Datani na Abiramu kugira ngo akangure icyifuzo cyo kwishyira hejuru kandi ateze igomwa, kutiringira n’ubwigomeke. Satani yabateye kwanga Imana nk’umuyobozi wabo babinyijije mu kwanga abantu bashyizweho nayo. Nyamara igihe bivovoteraga Mose na Aroni, batutse Imana. Bari bayobejwe kugera ku rweko rwo gutekereza ko bo ubwabo ari intungane ndetse n’abari bamaganye ibyaha byabo mu buryo butunganye babafata ko bakoreshwa na Satani.AA 275.2

    Mbese ibibi nk’ibyo byateje kurimbuka kwa Kora ntibikiriho? Ubwibone no kurarikira ubutegetsi byabaye gikwira; kandi igihe ibyo bihawe intebe, bikingurira urugi igomwa no kurwanira ubutware. Umutima utandukana n’Imana ukajyanwa mu ngabo za Satani utabizi. Nk’uko Kora n’abambari be babigenje, abantu benshi ndetse bo mu bavuga ko ari abayoboke ba Kristo, batekereza, bagacura imigambi ndetse bakora bashishikaye ngo bishyire hejuru ku buryo kugira ngo batume abantu babakunda kandi babashyigikire baba biteguye kugoreka ukuri, guharabika no kuvuga nabi abagaragu b’Uhoraho, ndetse bakabagerekaho imigambi mibi kandi yo kwikunda ikoresha imitima yabo ubwabo. Ku bwo guhora bavuga ibinyoma, amaherezo bageza ubwo bizera ko ari ukuri. Igihe baba bashishikariye gusenya icyizere rubanda rufitiye abantu bashyizweho n’Imana, bizera mu by’ukuri ko bari gukora umurimo mwiza, ko bari gukora umurimo w’Imana.AA 275.3

    Abaheburayo ntibashakaga kumvira amabwiriza n’amategeko y’Uhoraho. Bahoraga bacyahwa, ariko ntibashake kwakira umuburo. Iryo ni ryo ryari ibanga ryo kwitotombera Mose kwabo. Iyo barekerwa umudendezo kugira ngo bakore ibyo bishakiye, haba harabayeho kwivovotera abayobozi babo buhoro. Mu mateka yose y’itorero abagaragu b’Imana bagiye bahura n’umwuka nk’uwo.AA 275.4

    Kwizirika ku cyaha ni ko gutera abantu guha Satani icyuho akinjira mu ntekerezo zabo, bityo bakava ku rwego rumwe rw’ibibi bakajya ku rundi. Kwanga umucyo bitera umwijima mu bwenge kandi bikanangira umutima, ku buryo byorohera abantu gutera indi ntambwe mu cyaha ndetse no kwanga umucyo ugaragara cyane, kugeza ubwo amaherezo ingeso zo gukora nabi zihabwa intebe. Icyaha nticyongera kubagaragarira nk’icyaha. Umuntu ubwiriza ijambo ry’Imana nk’uko bikwiriye, akamagana ibyaha byabo, akenshi baramwanga. Kubera ko baba badashaka kwihanganira umubabaro no kwiyanga bikenewe kugira ngo habeho ivugururwa, bahindukirira umugaragu w’Uhoraho maze bakarwanya gucyaha kwe bavuga ko kudakenewe kandi ko gukabije. Nk’uko Kora yabigenje, bavuga ko abantu nta cyaha bafite ko ahubwo uwo muntu ubacyaha ari we uteza akaga kose. Mu guturisha imitima yabo iki kinyoma, abo bene ishyari kandi barwanya umugaragu w’Imana bakomatanya kubiba amacakubiri mu itorero no guca intege amaboko y’abagombaga kuryubaka.AA 275.5

    Intambwe yose yatewe n’abantu Imana yahamagaye kuyobora umurimo wayo yagiye itera urwikekwe; buri gikorwa cyose cyavuzwe nabi n’abanyeshyari n’abashakisha ibibi ku bandi. Uko ni ko byari bimeze mu gihe cya Luteri n’icya Wesley, n’abandi bagorozi. Ni ko bimeze no muri iki gihe.AA 276.1

    Ntabwo Kora aba yarakoze ibyo yakoze iyo amenya ko amabwiriza yose n’imiburo yose byahabwaga Abisiraheli byabaga bivuye ku Mana. Nyamara yagombye kuba yarabimenye. Imana yari yaratanze igihamya gitangaje cyerekana ko ari yo iyoboye Abisiraheli. Ariko Kora n’abambari be banze umucyo kugeza ubwo bahuma cyane ku buryo ukwigaragaza gukomeye kw’imbaraga z’Imana kutari guhagije ngo kubemeze. Uko kwigaragaza kose bagushyize ku muntu cyangwa ku mukozi wa Satani. Ikintu nk’icyo cyakozwe n’abantu ubwo ku munsi ukurikira irimbuka rya Kora n’abambari be, basanze Mose na Aroni maze barababwira bati: “Mwishe abantu b’Imana.” Nubwo bari barabonye igihamya gikomeye cyane cyerekana uko Imana itanejejwe n’imikorere yabo binyuze mu kirimbuka kw’abantu bari babashutse, bahangaye kwitirira Satani ibihano Imana yari yatanze, bavuga ko binyuze mu mbaraga z’umubi, Mose na Aroni ari bo batumye abantu beza kandi bera bapfa. Bacumuye ku Mwuka Wera, ari cyo cyaha gituma umutima w’umuntu winangira rwose ukarwanya imbaraga y’ubuntu bw’Imana. Kristo yaravuze ati: “Kandi umuntu wese usebya Umwana w’umuntu, azababarirwa; ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa ...” (Matayo 12:32). Aya magambo yavuzwe n’Umukiza wacu igihe ibikorwa byiza yari yakoreshejwe n’imbaraga y’Imana Abayuda babyitiriraga Belizebubu. Imana ivugana n’umuntu ikoresheje Mwuka Muziranenge; kandi abanga intumwa yayo babyihitiyemo bakavuga ko ari iya Satani, bakuyeho umuyoboro w’itumanaho hagati y’umuntu n’Ijuru.AA 276.2

    Imana ikora binyuze mu kwigaragaza kwa Mwuka wayo mu gucyaha no kwemeza umunyabyaha. Bityo niba amaherezo umurimo wa Mwuka Muziranenge wanzwe, nta kindi Imana yakorera umuntu. Isoko iheruka y’ubuntu bw’Imana iba yakoreshejwe. Umunyabyaha ubwe aba yitandukanyije n’Imana, kandi icyaha nta muti gifite ngo cyikize ubwacyo. Nta zindi mbaraga ziba zizigamwe Imana yakoresha kugira ngo yemeze kandi ihindure umunyabyaha. Imana irategeka iti: “Nimumureke.” (Hoseya 4:17). Hanyuma “ntihaba hasigaye igitambo cy’ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwaho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi, uzarya abanzi b’Imana.” Abaheburayo 10:26, 27.AA 276.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents