IGICE CYA 4 - UMUGAMBI WO GUCUNGURWA
Gucumura k’umuntu kwateje abatuye ijuru bose umubabaro mwinshi. Isi Imana yari yaremye yagezweho n’umuvumo w’icyaha kandi ibyaremwe biyituye bigerwaho n’ubuhanya n’urupfu. Byasaga nk’aho abishe amategeko badafite amakiriro. Abamarayika barorereye kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana. Mu bikari byo mu ijuru hari umuborogo kubera kurimbuka kuzanywe n’icyaha.AA 33.1
Umwana w’Imana, akaba Umutware w’icyubahiro w’ingabo zo mu ijuru, yagiriye impuhwe abo bantu bari bacumuye. Umutima we wuzuye imbabazi zitarondoreka igihe ishyano ryo kurimbuka kw’isi ryazamukaga rikagera imbere ye. Nyamara, urukundo rw’Imana rwari rwarateguye umugambi wo gucungura umuntu. Umunyacyaha wicaga itegeko ry’Imana yaburaga ubugingo bwe. Mu bari ku isi yose no mu ijuru, umwe gusa ni we wenyine washoboraga kujya mu cyimbo cy’umuntu, akuzuza ibyo itegeko risaba. Nk’uko itegeko ari iriziranenge nk’uko Imana ubwayo izira inenge, umwe gusa ufite ububasha nk’ubw’Imana, niwe washoboraga guhongerera icyo gicumuro. Nta wundi uretse Kristo washoboraga gucungura umuntu akamukura mu muvumo wo kwica amategeko, akongera kumuhuza n’ijuru. Kristo yagombaga kwishyiraho urubanza n’isoni by’icyaha, icyaha cyo guhemukira Imana itagira inenge, cyagombaga gutandukanya Imana n’Umwana wayo. Kristo yagombaga kugera kuri urwo rwego kugira ngo acungure umuntu wari ugiye kuzimira.AA 33.2
Kristo yari imbere ya Se atakambira umunyabyaha, igihe abamarayika bo mu ijuru bari bategerezanyije amatsiko ibigiye kuba bitarondoreka. Uwo mwiherero wamaze igihe kinini ubera mu ibanga — “inama zizana amahoro” (Zakariya 6:13) wari ugamije gucungurwa kw’abana b’abantu bacumuye. Inama y’agakiza yari yarateguwe mbere yo kuremwa kw’isi; kuko Kristo ari “Umwana w’Intama watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi” (Ibyahishuwe 13:8); ariko kandi ntibyari byoroshye kugira ngo Umwami w’ijuru n’isi yijishure Umwana we ngo apfire ubwoko bwacumuye. Ariko “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Yohana 3:16. Mbega ibanga ryo gucungurwa! Urukundo Imana yakunze abari mu isi kandi bo batarayikunze! Ni nde warondora iby’urwo rukundo “rurenze ubumenyi bwose?” Uko ibihe bihaye ibindi, abamarayika batacumuye bazahora bashaka gusobanukirwa n’ibanga ry’urwo rukundo rutarondoreka, bazatangara kandi bashime Imana.AA 33.3
Imana yigaragarije muri Kristo, “yiyungira muri We n’abari mu isi” 2 Abakorinto 5:19. Umuntu yari yarangijwe cyane n’icyaha ku buryo atashobora ubwe kwiyunga n’ Uwari ufite kamere itagira inenge kandi y’inyambabazi. Ariko Kristo amaze gucungura umuntu mu bubata bwo kwica amategeko, yasendereje imbaraga z’ubumana kugira ngo yiyunge n’umuntu. Nuko rero, kubwo kwihana imbere y’Imana no kwizera Kristo, urubyaro rwa Adamu wacumuye rubashe guhinduka “abana b’Imana” 1 Yohana 3:2. AA 33.4
Umugambi wo gukiza umuntu wagombaga kuzuzwa gusa ari uko habayeho igitambo cy’ijuru uko ryakabaye. Abamarayika ntibishimye ubwo Kristo yabamenyeshaga iby’umugambi w’agakiza, kuko babonaga ko agakiza k’umuntu kagiye gutuma Umugaba wabo Mukuru agerwaho n’ishyano ritavugwa. Ubwo yababwiraga uko azicisha bugufi akaza ku isi, agasiga ijuru rizira ubwandu, n’amahoro, umunezero waryo n’ikuzo ryaho n’imibereho irangwa no kudapfa, maze akaza ku isi yahenebereye, akihanganira kubabazwa, gukorwa n’isoni no gupfa agashinyagurirwa, bari bamuteze amatwi bababaye kandi baguye mu kantu. Yagombaga guhagarara hagati y’umunyabyaha n’igihano cy’icyaha; ariko kandi bake gusa nibo bari kumwakira nk’Umwana w’Imana. Yagombaga gusiga icyubahiro giheranije nk’Umwami w’ijuru, akicisha bugufi nk’umuntu, akimenyereza umubabaro n’ibigeragezo umuntu yagombaga guhangana na byo. Ibi byose byari bikenewe kugira ngo ashobore gutabara abari mu bigeragezo bose. Abaheburayo 2:18. Kandi ubwo yendaga kurangiza umurimo we nk’umwigisha, yagombaga guhanwa mu maboko y’abagome kandi ntatinye ibitutsi n’agashinyaguro biturutse kubo Satani yigaruriye. Yagombaga gupfa urupfu rubi cyane kuruta impfu zose, akamanikwa hagati y’isi n’ijuru nk’umunyabyaha ruharwa. Yagombaga kumara igihe kinini ababazwa biteye ubwoba ku buryo n’abamarayika batari gutinyuka kubireba, ahubwo bagahisha mu maso habo ngo batabibona. Yagombaga kwihanganira intimba yo ku mutima, agahishwa mu maso ha Se, bitewe n’igicumuro, umutwaro w’ibyaha by’abari mu isi bose byajyaga kumugerekwaho.AA 33.5
Abamarayika bikubise ku birenge by’Umugaba wabo bashaka kuba igitambo cy’umuntu. Ariko ubugingo bw’umumarayika ntibwashoboraga kwishyura uwo umwenda; keretse gusa Uwamuremye ni we wari ufite ububasha bwo kumucungura. Ariko kandi abamarayika bagombaga kugira uruhare mu mugambi wo gucungurwa. Kristo yagombaga “gucishwa bugufi akaba hasi y’abamarayika ho hato kubw’umubabaro w’urupfu.” Abaheburayo 2:9. Nk’uko yagombaga gufata kamere y’umuntu, imbaraga ze ntizajyaga kungana n’izabo, ahubwo bagombaga kumukorera, bakamukomeza kandi bakamuhumuriza mu mibabaro ye. Bagombaga kandi kuba imyuka ikorera Imana, “itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza.” Abaheburayo 1:14. Bajyaga kuba abarinzi b’abo Imana yagiriye neza kugira ngo batagerwaho n’imbaraga y’abamarayika b’umubi kandi bakabarinda umwijima Satani yajyaga kubarohamo.AA 34.1
Ubwo abamarayika bajyaga kubona intimba no gukorwa n’isoni by’Umwami wabo, bajyaga kuzurwa n’ishavu no kumva bagushije ishyano maze bakifuza kuba bamuvuvunura mu nzra z’abo bicanyi; ariko nta cyagombaga kubabuza kubona ibyo biba. Wari umugabane w’umugambi wo gucungurwa ko Kristo agomba gusuzugurwa, akagirirwa nabi n’abagome, kandi yari yabyemereye imbere ya bose ubwo yabaga Umucunguzi w’abantu.AA 34.2
Kristo yijeje abamarayika ko urupfu rwe ruzacungura benshi kandi rukarimbura ufite ububasha bw’urupfu. Yajyaga gusubizaho ubwami umuntu yari yaravukijwe no gucumura, kandi abacunguwe bakazaburagwa bakabubanamo n’Umukiza wabo ubuzira herezo. Icyaha n’abanyabyaha byajyaga gukurwaho ubutazongera guhungabanya umutekano mu ijuru cyangwa mu isi. Yingingiye abamarayika kugendera mu bushake bw’Imana, kandi bakishimira ko, binyuze mu rupfu rwe, umuntu wacumuye ashobora kwiyunga n’Imana.AA 34.3
Maze ibyishimo bitavugwa bisaba ijuru. Ikuzo n’uguhirwa kw’isi icunguwe byasumbye intimba n’igitambo cy’Umwami utanga ubugingo. Mu bikari byo mu ijuru hose humvikanye amajwi ya mbere y’indirimho yajyaga kumvikanira ku misozi y’i Betelehemu ngo, “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Irnana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira”Luka 2:14. Hamwe n’umunezero mwishi noneho umeze nk’uzabasaba mu gihe cy’irema rishya, “inyenyeri zo mu ruturutumu zaririmbaga zikiranya, maze abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo” Yobu 38:7.AA 35.1
Ku muntu, ikimenyetso cya mbere cyo gucungurwa kwe cyatangarijwe mu rubanza rwaciriwe Satani ubwo yari muri Edeni. Igihe Imana yavugaga iti “Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzakujanjagura umutwe na we uzarukomeretsa agatsintsino” Itangriro 3:15. Uru rubanza rwari rusomewe ababyeyi bacu ba mbere, ryari isezerano kuri bo. Nk’uko byari byavuzwe mbere ko hazabaho intambara hagati y’umuntu na Satani, byahamyaga ko ku iherezo imbaraga y’umwanzi ikomeye izashiraho. Adamu na Eva bahagaze nk’abagizi ba nabi imbere y’Umucamanza ukiranuka, bategereje uko urubanza rwo gucumura rucibwa; ariko batarumva uko bazagira imibereho y’umuruho n’agahinda cyangwa ngo bumve itegeko nshinga rivuga ko bagomba gusubira mu mukungugu, bategeye amatwi amagambo yashoboraga kubaha ibyiringiro. Nyamara nubwo bagombaga guhura n’ingaruka z’umuvumo wabo ukomeye, bashoboraga kurangamira ukunesha guheruka.AA 35.2
Igihe Satani yabwirwaga ko hazabaho urwango hagati ye n’umugore, no hagati y’urubyaro rwe n’urubyaro rw’umugore, yamenye ko umurimo we wo gutsemba ikiremwamuntu uzakomwa mu nkokora; ko hari uburyo umuntu azabashishwa kwiganzura imbaraga ye. Na none kandi ubwo inama y’agakiza yari yujujwe, Satani n’abamarayika be banejejwe n’uko bacumuje umuntu, byatuma n’Umwana w’Imana amanuka ku ntebe ye y’icyubahiro. Yahamije ko imigambi ye yo koreka isi yujujwe, kandi ko igihe Kristo azaba yambaye kamere muntu, azaba atsinzwe, maze gucungurwa k’umuntu kukaburizwamo.AA 35.3
Abamarayika bo mu ijuru bahishuriye neza ababyeyi bacu ba mbere umugambi w’agakiza kabo. Adamu n’umugore we bahamirijwe ko hatitawe ku cyaha cyabo gikomeye, ntibagombaga kurekerwa mu maboko ya Satani. Umwana w’Imana yari yemeye kubabera igitambo, atanga ubugingo bwe kubera ibyaha byaho. Bagombaga guhabwa igihe cy’imbabazi, kandi binyuze mu kwihana no kwizera Kristo, bakazongera kuba abana b’lmana.AA 35.4
Igitambo Adamu na Eva basabwaga gutamba kubwo igucumuro cyabo cyabahishuriye ko amategeko y’Imana arangwa n’imico izira inenge; kandi barabibonye, nubwo bwari ubwa mbere babona ububi bw’icyaha n’ingaruka zacyo. Bagize inkomanga n’intimba ku mutima, maze bingingira ko igihano kingana gutyo kitagera k’uwabakunze urukundo bakesha umunezero wose; ko ahubwo kigerekwa kuri bo no ku rubyaro rwabo.AA 35.5
Babwiwe ko niba amategeko y’Uhoraho ari urufatiro rw’ubutegetsi bw’Imana mu ijuru no mu isi, nta n’ubwo ubugingo bw’umumarayika bushobora kwemerwa nk’igitambo cyo kugomera itegeko. Nta na rimwe mu mategeko ryagombaga gukurwaho cyangwa ngo rihinduke kugira ngo rishyigikire imyitwarire y’umuntu wacumuye; ariko Umwana w’Imana, we waremye umuntu, yashobora kumubera igitambo. Nk’uko igicumuro cya Adamu cyazanye umubabaro n’urupfu, niko n’igitambo cya Kristo cyazanye ubugingo no kudapfa.AA 35.6
Umuntu si we wenyine washyizwe mu buhanya bw’icyaha, ahubwo n’isi ubwayo yagezweho n’ingaruka z’icyaha; bityo rero na yo ikaba ikeneye kuzahurwa n’umugambi wo gucungurwa. Mu kuremwa kwe, Adamu yahawe gutegeka isi yose. Ariko ubwo yirohaga mu bishuko, yishyize mu bubata bwa Satani. “Erega umuntu aba mu buja bw’ikintu cyose cyamuganje” 2 Petero 2:19, B.I.I. Umuntu amaze kuba imbohe ya Satani, ubutware yari afite bwafashwe n’uwamwigaruriye. Isi yari yahawe gutegeka iherako iba iya Satani. Nuko Satani ahinduka “imana y’iyi si” 2 Abakorinto 4:4. Ariko Kristo, kubwo igitambo cye yishyuye igihano cy’icyaha, kitajyaga gucungura umuntu gusa ahubwo n’isi yari yaroretswe no gucumura kw’Adamu ngo isubizwe uko yahoze imeze mbere. Ibintu byose byari byarazimiye kubera Adamu wa mbere bizongera kuboneka kubera Adamu wa kabiri, nk’uko umuhanuzi avuga ati, “Siyoni we, uri umunara ntamenwa, ni wowe mpagararaho kugira ngo ndinde umukumbi wanjye, ubutware wahoranye buzakugarukira, ube umurwa w’umwami.” Mika 4.8. Intumwa Pawulo na we yavuze kuby’umusogongero w’umunani tuzahabwa Abefeso 1:14. Imana yaremeye isi kuba icumbi ry’ibiremwa bitagira inenge. Uhoraho ni we “wahanze isi, arayishimangira, ntiyayiremeye kuba ikidaturwa, ahubwo yayiremeye guturwa n’abantu” Yesaya 45:18. Uwo mugambi uzasohozwa igihe isi izaba imaze guhindurwa nshya n’imbaraga y’Imana, kandi itarangwamo icyaha n’umubabaro, kandi izahinduka icumbi rihoraho ry’abacunguwe. “Intungane zizaragwa igihugu, zizakibamo ubuziraherezo. Kandi nta muvumo uzongera kubaho ukundi: ahubwo intebe ya cyami y’Imana n’iy’Umwana w’Intama izaba iri mu murwa, kandi abagaragu bayo bazayikorera.” Zaburi 37:29; Ibyahishuwe 22:3.AA 36.1
Adamu ataracumura, yanezezwaga no kugirana umushyikirano n’Umuremyi we; ariko icyaha cyatandukanyije umuntu n’Imana, kandi Kristo wenyine nk’Umuhuza wacu n’Imana, ni we wasiba uwo mworera maze isi ikagerwaho n’agakiza gakomotse mu ijuru. Umuntu ntiyari agifite uburyo bwo kwegera Umuremyi we, ariko Imana yavuganiye na we ibinyujije muri Kristo n’abamarayika.AA 36.2
Nuko rero Adamu yahishuriwe ibintu by’ingenzi bizaranga amateka y’ikiremwamuntu, uhereye igihe yacirwaga urubanza n’ijuru muri Edeni, mu gihe cy’Umwuzure, ugakomeza kugeza ku kuza kwa mbere k’Umwana w’Imana. Yeretswe ko n’ubwo igitambo cya Kristo gihagije gucungura isi yose, benshi bazahitamo imibereho y’ibyaha aho guhitamo imibereho yo kwihana no kumvira. Ubugizi bwa nabi buziyongera uko ibihe bizajya bihita, umuvumo w’icyaha uzakomeza kuba ku bantu, ku nyamaswa no ku isi. Iminsi yo kurama k’umuntu izatuba bitewe n’icyaha cye; azajya agenda yonda kandi ububasha bwe no kwihangana, ibya mwuka, n’iby’ubwenge bizasubira inyuma kugeza ubwo isi izuzuramo ubuhanya bukabije. Bitewe n’umururumba n’irari, abantu ntibazashobora kwishimira ukuri guhebuje dukesha ukuri kw’umugambi w’agakiza. Nanone kandi, Kristo, mu kuri k’umugambi watumye amanuka mu ijuru, azakomeza kwireherezaho abantu, kandi akomeze kubararikira guhisha intege nke n’ububi bwabo muri We. Ku bamusanga bose bizeye, azabaha ibyo bakeneye. Kandi hari bake bazagundira ijambo ry’Imana kandi ni bo bazasangwa batanduye.AA 36.3
Ibitambo byashyizweho n’Imana kugira ngo bijye bihora byibutsa umuntu kandi bitume yicuza icyaha no guhamya ko yizeye Umucunguzi twasezeraniwe. Byari bigendereye kwereka abantu bacumuye ukuri kudashidikanywa ko icyaha cyateye urupfu. Ariko Adamu we, igitambo cye cya mbere cyaramushenguye cyane kuko ukuboko kwe kwagombaga gukuraho ubugingo, kandi butangwa n’Imana gusa. Bwari ubwa mbere abona urupfu, yamenye ko iyo yumvira Imana nta rupfu rw’umuntu cyangwa inyamaswa rwajyaga kubaho. Igihe yasogotaga icyaremwe kitagira icyaha, yahinze umushyitsi atekereje ko icyaha cye cyagombaga kumena amaraso y’Umwana w’Intama w’Imana utagira inenge. Ibyo byamweretse neza gukomera kw’icyaha cye, icyaha kitajyaga gukurwaho n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose ureste urupfu rw’Umwana w’Imana ikunda cyane. Yatangajwe n’ineza itarondoreka yajyaga kuba inshungu y’icyaha cye. Inyenyeri y’ibyiringiro yamuritse ahazaza hijimye maze itamurura uwo mwijima w’ubwihebe. AA 37.1
Ariko umugambi wo gucungura umuntu wari ufite na none intego rusange kandi yimbitse kurenza agakiza k’umuntu. Ntabwo icyo ari cyo cyonyine cyari cyazanye Kristo kuri iyi si; nta n’ubwo kwari ukugira ngo yereke abatuye isi uko bagomba kubaha amategeko; ahubwo kwari uguhamiriza isi imico mbonera y’Imana. Nk’ingaruka y’icyo gitambo gihebuje — cyagombaga kugira impinduka no ku byaremwe byo ku yandi masi, ndetse no ku muntu — Umukiza yitegereje ibyari bimuri imbere atarabambwa maze aravuga ati, “Ubu igihe cyo gucira ab’isi urubanza kirageze, ubu umutware w’iyi si abaye igicibwa. Nanjye ninshyirwa hejuru y’isi nzikururiraho abantu bose” Yohana 12:31, 32.AA 37.2
Igikorwa cya Kristo cyo gupfira umuntu ngo abone agakiza nticyari gutuma umuntu ashyikirana n’ijuru gusa, ahubwo cyari no kuba igihamya imbere y’ibyaremwe byose gitsindishiriza Imana n’Umwana wayo ku kwigomeka kwa Satani. Icyo gikorwa kandi cyajyaga guha agaciro gahoraho amategeko y’Imana kandi kigashyira ahagaragara kamere n’ingaruka z’icyaha.AA 37.3
Ku ikubitiro, intambara ikomeye yabaye iyo kurwanya amategeko y’Imana. Satani yari yashatse kwerekana ko Imana ibera, ko amategeko yayo adatunganye, kandi ko kugira ngo isi n’ijuru bibe byiza aya mategeko agombaga guhinduka. Ubwo yibasiraga amategeko, yari agamije guhirika ubutegetsi bw’Uwayashyizeho. Muri iyo ntambara, byari ngombwa kwerekana niba amategeko y’ijuru afite ubusembwa kandi akaba ashobora guhindurwa, cyangwa ko ari inziramakemwa kandi adahinduka.AA 37.4
Igihe Satani yacibwaga mu ijuru, yahise yiyemeza kugira isi ubwami bwe. Igihe yageragezaga Adamu na Eva akabanesha, yibwiye ko iyi si ayigaruriye, “kuko,” yavuze ati, ‘ni jye bahisemo ngo mbategeke.” Yahamije ko bitajyaga gushoboka ko umunyabyaha yababarirwa; kubw’ibyo akaba yari afite uburenganzira busesuye bwo gutegeka umuntu wacumuye, n’isi ikaba iye. Ariko Imana yatanze Umwana wayo ikunda — umwe na Yo — kugira ngo yikorere igihano cy’icyaha, maze bongere babe abantu bayo kandi basubizwe mu rugo rwabo rwa Edeni. Kristo yiyemeje gucungura umuntu no kuvuvunura isi mu nzara za Satani. Intambara ikomeye yatangiriye mu ijuru igomba no kurangirira muri iyi si, ari yo Satani yavugaga ko yabaye iye.AA 37.5
Byatangaje abari mu ijuru no mu isi kubona ko Yesu yicishije bugufi kugira ngo akize umuntu wari wacumuye. Wa wundi wagengaga ibintu byose, akabeshaho buri bwoko bwose bw’icyaremwe cyo mu isanzure ryose, Umwe wagiye arema buri nyenyeri na buri mubumbe w’andi masi, - kuba yaremeye guhara ikuzo rye, agafata kamere y’umuntu, ibyo byari ibanga rikomeye ku bantu batacumuye bo ku yandi masi bagombaga gusobanukirwa. Ubwo Yesu Kristo yazaga ku isi afite ishusho y’umuntu, abantu bose bari bafite amatsiko yo kumukurikira, ubwo yagendaga intambwe ku ntambwe, mu nzira iruhije y’amaraso, kuva mu kiraro cy’inka ukagera i Karuvari. Abo mu ijuru babonye gutukwa no gukobwa Yesu yagiriwe, bamenya ko ibyo ari ibikangisho bya Satani. Bakomeje kwitegereza uko guhangana kurimo kugenda; Satani yakomezaga guteza umwijima, agahinda n’imibabaro mu bantu, ariko Kristo akabirwanya. Bitegereje urugamba rwari hagati y’umucyo n’umwijima uko rwarushagaho gukaza umurego. Maze ubwo Yesu yarangururaga ku musaraba avuga ati, “Birarangiye!” (Yohana 19:30), ijwi ryo kunesha ryumvikanye mu masi yose ndetse no mu ijuru ubwaho. Icyo gihe urugamba rwari rurangiye, kandi Yesu yari anesheje. Urupfu rwe rwashubije ikibazo cyabazaga niba Data n’Umwana bakunda umuntu cyane byatuma Yesu yakwiyanga kandi akagira umutima wo kwitanga. Satani yari yarashyize ku mugaragaro ingeso nyakuri ze nk’ umunyabinyoma kandi w’umwicanyi. Byagaragaye ko umwuka yakoreshaga ategeka abana b’abantu bari munsi y’ubutware bwe, ari na wo yari gukoresha iyo aza kwemererwa gutegeka abatuye mu ijuru. Mu ijuru no mu isi yose bungikanyije amajwi hamwe basingiza ubuyobozi bw’Imana.AA 38.1
Niba amategeko yarashoboraga guhinduka, umuntu yari gukizwa hatabayeho igitambo cya Kristo; ariko kuba byarabaye ngombwa ko Krtisto atanga ubugingo bwe kubera umuntu wacumuye, ibyo bihamya neza ko itegeko ry’Imana ritazihanganira umunyabyaha urigomera. Bikaba byerekana ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu. Igihe Kristo yapfaga, kurimbuka kwa Satani kwabaye impamo. Ariko niba amategeko yarakuweho ku musaraba, nk’uko benshi bavuga, noneho Umwana w’Imana yakundaga cyane yihanganiye agahinda n’urupfu gusa kugira ngo rwose ahe Satani ibyo yifuzaga; noneho rero, umutware w’ikibi yari kuba atsinze, kandi ibyo yaregaga Imana byari kuba bifite ishingiro. Kuba Kristo yarahanwe mu cyimbo cy’abanyabyaha, icyo ni igihamya gikomeye cyane gihamiriza ibyaremwe byose ko amategeko adahinduka; kandi ko Imana ikiranuka, igira imbabazi, kandi itikunda; kandi ko ubutabera n’imbabazi bitagira akagero bikorera hamwe mu buyobozi bwayo.AA 38.2