Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 46 - IMIGISHA N’IMIVUMO24Iki gice gishingiye muri Yosuwa 8.

    Nyuma yo guhanwa kwa Akani, Yosuwa yategetswe kuyobora abantu bose b’abarwanyi maze bagatera Ayi. Imbaraga z’Imana zari kumwe n’abantu bayo, kandi bidatinze bari bigaruriye uwo mudugudu. AA 342.1

    Noneho ibikorwa bya gisirikari byabaye bisubitswe kugira ngo Abisiraheli bose babashe kwinjira muri gahunda nziza yo kuramya Imana. Abantu bari bafite ishyushyu ryinshi ryo kwinjira muri Kanani; kandi kugeza ubwo, nta mazu cyangwa amasambu bari bafite yo guha imiryango yabo, none rero kugira ngo babashe kubibona, bagombaga kwirukana Abanyakanani; nyamara uwo murimo w’ingenzi wagombaga gusubikwa, kubera ko hari inshingano ikomeye bagombaga kubanza kurangamira.AA 342.2

    Mbere yo kwigarurira umurage wabo, bagombaga kuvugurura isezerano ryabo ryo kuba indahemuka ku Mana. Mu kubihanangiriza guheruka kwa Mose, bari bategetswe incuro ebyiri ko imiryango yose igomba guhamagarwa igateranira ku misozi ya Ebali na Gerizimu, i Shekemu kugira ngo bamenyeshwe amategeko y’Imana ku mugaragaro. Mu rwego rwo kumvira ayo mabwiriza, abantu bose uko bungana, atari abagabo gusa, ahubwo n’“abagore n’abana ndetse n’abanyamahanga bari babarimo” bavuye mu nkambi yabo i Gilugali, maze bambukiranya igihugu cy’abanzi babo, bagera ku kibaya cy’ i Shekimu, hafi y’isangano ry’igihugu. Nubwo bari bazengurutswe n’abanzi bari bataratsinda, babaga amahoro barinzwe n’Imana igihe cyose bari indahemuka kuri yo. Noneho nk’uko byabaye mu gihe cya Yakobo, “Imana yateye ubwoba imidugudu ibagose” (Itangiriro 35:5), kandi Abaheburayo ntibahuganaga.AA 342.3

    Ahantu hatoranyijwe ngo hakorerwe uwo muhango ukomeye, ni hamwe hari hasanzwe hera bikomotse ku mateka y’abakurambere babo. Aho ni ho Aburahamu yubakiye Uwiteka urutambiro bwa mbere mu gihugu cy’i Kanani. Aho ni ho Aburahamu na Yakobo bari barabambye amahema yabo. Aho kandi ni ho Yakobo yaguze isambu imiryango yagombaga kuzahamba umurambo wa Yosefu. Aho kandi ni ho hari iriba Yakobo yari yaracukuye kandi hakaba hari n’ibiti aho munsi yabyo yari yarahambye ibishushanyo byasengwaga yakuye mu bo mu rugo rwe.AA 342.4

    Ahantu hatoranyijwe hari hamwe mu turere nyaburanga muri Palesitina yose, kandi hari hakwiriye kuba hakorerwa uwo muhango mwiza kandi w’agatangaza. Icyo kibaya cyiza, inzuri zacyo zitoshye zari zirimo utununga turiho imyelayo, cyavomererwaga n’utugezi duturuka mu masoko adudubiza, kigoswe n’uburabyo bwo mu gasozi bwumbuye, cyari kirambuye hagati y’imisozi y’umutarwe. Ebali na Gerizimu yari irateganye, yombi isa n’aho yegeranye rwose, uduhinga twayo tugufi dusa naho turemye uruhimbi karemano, ijambo ryose rivugiwe mu gahinga k’umusozi umwe ryumvikana nta nteteri ku wundi musozi, mu gihe utubande twitaruranye twari twicayemo imbaga nini y’abantu.AA 342.5

    Hakurikijwe amabwiriza yatanzwe na Mose, urwibutso rw’amabuye manini cyane rwubatswe ku musozi Ebali. Hejuru y’ayo mabuye, yari yarabanje gutegurwa agatwikirizwa ubutare bumeze nka sima itose, handitswe amategeko. Ntabwo handitswe amategeko cumi yavugiwe kuri Sinayi gusa kandi akaba yari yanditswe ku bisate by’amabuye, ahubwo handitswe n’amategeko yabwiwe Mose ndetse akayandika mu gitabo. Iruhande rw’urwo rwibutso hubatswe urutambiro bakoresheje amabuye adaconzwe, maze kuri rwo bahatambira Uwiteka ibitambo. Kuba urutambiro rwarubatswe ku musozi wa Ebali wari waravumwe, byari bifite ubusobanuro, byerekana ko kubera kwica amategeko y’Imana kwabo, Abisiraheli bari barikururiye umujinya wayo kandi ko umunsi umwe yari kuzabihanirwa, nyamara binyuze mu gitambo cya Kristo cyashushanyijwe n’igicaniro cy’ibitambo.AA 342.6

    Imiryango itandatu muri yo (abakomoka kuri Leya na Rasheli) yahagaze ku musozi Gerizimu; naho abakomokaga ku nshoreke hamwe n’aba Rubeni na Zebuloni bo bahagaze ku musozi Ebali. Abatambyi bafite isanduku y’isezerano bo bahagaze mu kibaya hagati y’iyo misozi. Abantu basabwe gucecekera icyarimwe hakoreshjwe ijwi ry’impanda; maze muri iryo tuza n’imbere y’iryo teraniro rinini, Yosuwa ahagarara iruhande rw’isanduku y’isezerano maze asoma imigisha yagombaga gukurikira kumvira amategeko y’Imana. Imiryango yose yari ihagaze ku musozi Gerizimu yikiriza ivuga iti: Amina. Yakurikijeho gusoma imivumo [yari gukurikira kutumvira amategeko y’Imana], maze imiryango yose iri ku musozi wa Ebali nayo yikiriza igira iti” Amina, amajwi y’abantu ibihumbi byinshi yikiririza icyarimwe nk’aho ari ijwi ry’umuntu umwe. Nyuma y’ibyo hakurikiyeho gusoma amategeko y’Imana, hamwe n’amabwiriza n’amateka basigiwe na Mose.AA 343.1

    Abisiraheli bari baraherewe amategeko kuri Sinayi avuzwe n’akanwa k’Imana; kandi inyandiko y’ayo mategeko yanditswe n’ikiganza cy’Imana ubwayo yari akibitswe mu isanduku y’isezerano. Noneho yari yanditswe aho abantu bose bashobora kuyasoma. Abantu bose bari bafite amahirwe yo kubona ibyo isezerano ribasaba kugira ngo bazigarurire Kanani. Abantu bose bagombaga kwatura ko bemeye ibyo iryosezerano rivuga kandi bakemera imigisha cyangwa imivumo bizabageraho nibayumvira cyangwa nibayasuzugura. Ntabwo amategeko yanditswe gusa kuri ayo mabuye y’urwibutso, ahubwo yanasomwe na Yosuwa ubwe Abisiraheli bose bateze amatwi. Ntabwo hari hashize ibyumweru byinshi Mose atanze igitabo cyose cyo Gutegeka kwa kabiri agisobanurira abantu, nyamara iki gihe cyo Yosuwa yongeye gusoma amategeko.AA 343.2

    Ntabwo abagabo bo mu Bisiraheli ari bo gusa bumvise ayo mategeko asomwa, ahubwo “n’abagore bose n’abana;” kubera ko byari ngombwa ko nabo bayamenya kandi bagakora ibyo abasaba. Ku byerekeye aya mategeko, Imana yari yarategetse Abisiraheli iti: “Nuko mubike ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire kumaboko yanyu, ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati y’amaso yanyu. Mujye muyigisha abana banyu, . . . kugira ngo iminsi yanyu igwirire, mwebwe n’abana banyu, mu gihugu Uwiteka yarahiriye ba sekuruza banyu ko azabaha, ihwane n’iy’ijuru riri hejuru y’isi.” Gutegeka kwa kabiri 11:18-21.AA 343.3

    Buri mwaka wa karindwi, amategeko yose yagombaga gusomerwa mu iteraniro ry’Abisiraheli, nk’uko Mose yari yarategetse ati: “Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyashyizweho cy’umwaka wo guhara, mu minsi mikuru y’ingando, Abisirayeli bose bazanywe no kubonekera imbere y’Uwiteka Imana yawe ahantu izaba yaratoranije, uzajye usomera aya mategeko imbere y’Abisirayeli bose bayumva. Uzajye uteranya abantu, abagabo n’abagore n’abana bato n’umusuhuke w’umunyamahanga uri iwanyu, kugira ngo bayumve, bayige bubahe Uwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose y’aya mategeko, bayumvire: no kugira ngo abana babo batigeze kuyamenya bayumve, bige guhora bubaha Uwiteka Imana yanyu, igihe cyose muri mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindura.” Gutegeka kwa kabiri 31:10-13.AA 343.4

    Satani ahora akora ubudacogora amaranira kugoreka ibyo Imana yavuze, kurindagiza ubwenge no kwijimisha intekerezo z’abantu, bityo akagusha abantu mu cyaha. Iyi ni yo mpamvu Imana isobanura neza, ikagaragaza neza ibyo isaba kugira ngo hatagira uyoba. Imana ihora ishaka gushyira abantu munsi y’uburinzi bwayo kugira ngo Satani atabona uko abashukisha ubucakura n’imbaraga z’ubuhendanyi bwe. Yiyemeje kwicisha bugufi kugira ngo ibabwize ijwi ryayo bwite, yandikisha urutoke rwayo bwite amagambo yayo abeshaho. Kandi ayo magambo yahiriwe, yuzuye ubugingo kandi amurika ukuri, yahawe abantu ngo ababere umuyobozi utunganye. Bitewe n’uko Satani yiteguye kuyobya intekerezo z’ abantu no kwangiza umutima ngo we gukunda amasezerano y’Imana n’ibyo isaba, hakenewe umwete mwinshi ngo bishimangirwe mu mutima.AA 344.1

    Abigisha iby’iyobokamana bakwiriye kwigengesera cyane mu gihe bigisha abantu ibyerekeye ibintu bifatika n’ibyigisho biri mu mateka ya Bibiliya, ndetse n’imiburo n’ibyo Uwiteka asaba. Ibyo byose bikwiniye gusobanurwa mu mvugo yoroheje, ikwiranye n’imyumvire y’abana. Kureba ko abana bigishwa Ibyanditswe bikwiriye kuba umugabane umwe w’umurimo w’ababwirizabutumwa n’ababyeyi.AA 344.2

    Ababyeyi bashobora kandi bakwiriye gushishikariza abana babo kwiga ubumenyi bw’ingeri nyinshi buri mu mpapuro zera. Nyamara niba bashishikariza abahungu n’abakobwa babo kwiga ijambo ry’Imana, na bo ubwabo bakwiriye kubanza kurishishikarira. Bagomba kumenyera ibyo inyigisho z’ijambo ry’Imana, kandi nk’uko Imana yategetse Abisiraheli, bakwiriye “kuyavuga bicaye mu mazu yabo, n’uko bagenda mu nzira, n’uko baryamye n’uko babyutse.” (Gutegeka kwa kabiri 11:19). Abifuza ko abana babo bakunda kandi bakubaha Imana, bagomba kuganira iby’ineza yayo, igitinyiro cyayo n’ububasha bwayo nk’uko byerekanwa mu ijambo ryayo ndetse no mu mirimo yayo y’irema.AA 344.3

    Igice cyose n’umurongo wose wa Bibiliya ni ubutumwa buvuye ku Mana bugenewe abantu. Dukwiriye guhambira amategeko yayo mu biganza byacu no mu ruhanga rwacu hagati y’amaso yacu nk’ikimenyetso. Bibiliya yizwe kandi ikumvirwa, yayobora ubwoko bw’Imana, nk’uko Abisiraheli bayoborwaga n’inkingi y’igicu ku manywa n’inkingi y’umuriro nijoro.AA 344.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents