Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 47 - ABISIRAHELI BAGIRANA AMASEZERANO N’ABANYAGIBEYONI25Iki gice gishingiye muri Yosuwa 9; 10.

    Bavuye i Shekimu, Abisiraheli basubiye mu nkambi yabo i Gilugali. Bakihagera basuwe n’intumwa zidasanzwe, zifuzaga kugirana amasezerano nabo. Izo ntumwa zavuze ko ziturutse mu gihugu cya kure, kandi byasaga n’ibihamywa n’uko bari bameze. Imyenda yabo yari ishaje kandi yaratobaguritse, inkweto zabo zishaje kandi ziteye ibiremo, kandi imitsima bari bitwaje yaragwengeye, yaravungaguritse, n’impago z’impu batwaragamo divayi zaracikaguritse ziteyemo ibiremo kandi zidozwe nk’izasaniwe mu rugendo hutihuti.AA 345.1

    Mu gihugu cyabo “cya kure” (bavugaga ko kiri kure cyane y’imbibi za Palesitina), bavugaga ko abo mu gihugu cyabo bari barumvise ibitangaza Imana yari yarakoreye ubwoko bwayo maze bigatuma babohereza kugira ngo bagirane amasezerano n’Abisiraheli. Abaheburayo bari barihanangirijwe cyane ko badakwiriye kugira ubufatanye cyangwa isezerano iryo ari ryo ryose n’abasenga ibigirwamana b’ i Kanani, maze bituma mu mitima y’abayobozi habaho gushidikanya ku kuri kw’amagambo y’izo ntumwa. Baravuze bati: “Ahari muri abaturanyi bacu ; none twabasha dute gusezerana namwe ?” Nuko izo ntumwa zirabasubiza ziti: ‘Twebwe turi abagaragu banyu.’ Ariko ubwo Yosuwa yazibazaga yahuranyije ati: ‘Muri bwoko ki? Muraturuka he?’ Basubiyemo ibyo bari bavuze mbere, kandi kugira ngo bagaragaze ko bavugisha ukuri bongeraho aya magambo ngo: “Kandi iyi mitsima yacu twayihambiriye mu mazu y’iwacu igishyushye, umunsi duhaguruka tukaza kubareba, none yaragwengeye, iguye uruhumbu: kandi n’izi mvumba twazujuje vino zikiri nshya, none dore ziratobaguritse; imyambaro n’inkweto bidusaziyeho kubw’urugendo rurerure cyane.”AA 345.2

    Ibyo bavuze byemeje Abisiraheli. Abaheburayo “ntibasobanuza Uwiteka. Nuko Yosuwa asezerana na bo isezerano ry’amahoro no kutazabica; n’abatware b’itoraniro barabarahira.” Nuko baba bagiranye isezerano, maze iminsi itatu ishize, ukuri kuramenyekana. « Bumva ko ari abaturanyi babo, kandi ko batuye hagati yabo. » Kubera kumenya ko badashobora gutsinda Abaheburayo, Abanyagibewoni bakoresheje uburyarya kugira ngo bakize ubugingo bwabo.AA 345.3

    Ubwo Abisiraheli bamenyaga ko Abanyagibeyoni babashutse, bakozwe n’isoni cyane. Ibi byafashe intera ndende ubwo bageraga ku mijyi y’Abanyagibeyoni, bugufi bw’isangano ry’igihugu, nyuma y’urugendo rw’iminsi itatu. «Iteraniro ryose ryitotombera ; » ariko abatware banga gusesa isezerano, nubwo ryari rishingiye ku buryarya, kuko bari “barabarahiye Uwiteka Imana y’Abisiraheli.” ” Abisirayeli ntibabica. » Abagibeyoni na bo bari barahiye ko baretse gusenga ibigirwamana, ndetse bahamya ko bemeye kuramya Yehova. Ubwo rero kutabica ntibyari ukugomera itegeko ry’Imana ryasabaga kurimbura Abanyakanani basengaga ibigirwamana. Na none kandi ku ruhande rw’Abaheburayo, ntabwo ku bw’indahiro yabo bari barahiriye gukora icyaha. Ndetse nubwo indahiro yari yabayeho bikomotse ku buryarya, ntabwo yagombaga guhinyurwa. Icyo umuntu arahiriye (iyo kitamusaba gukora ikibi) gikwiriye gufatwa ko kitavogerwa. Nta kureba ku nyungu, guhora inzigo no kwikunda bishobora mu buryo ubwo ari bwo bwose kwangiza kudaca ku ndahiro cyangwa amasezerano. “Ururimi rubeshya ni ikizira ku Uwiteka.” (Imigani 12:22). Uzazamuka umusozi w’Uwiteka, akazahagarara ahera he, ni utivuguruza icyo yavuze naho cyamugirira nabi. Zaburi 24:3; 15:4.AA 345.4

    Abanyagibeyoni bahawe uburenganzira bwo kubaho, ariko bagirwa abaretwa bakora imirimo iciriritse ku buturo bwera. “Yosuwa abagira abashenyi n’abavomyi b’iteraniro n’ab’igicaniro cy’Uwiteka, aho azatoranya hose.” Iyo mibereho bayemeye batazuyaje kubera ko bari bazi ko bakoze uburiganya, maze bashimishwa no kuba barokoye ubugingo bwabo kucyo byabasabaga cyose. Babwiye Yosuwa bati: “Dore turi mu maboko yawe; icyo ushima ko ari cyiza kigutunganiye, abe ari cyo udukorera.” Ababakomotseho bamaze imyaka myinshi bakora imirimo yerekeye ubuturo bwera.AA 346.1

    Aho Abagibeyoni bari batuye hari hagizwe n’imijyi ine. Ntabwo abantu bategekwaga n’umwami, ahubwo bayoborwaga n’abatware. Gibeyoni, umujyi w’ikirangirire kurenza iyo mirwa yabo yindi, “wari umurwa ukomeye nk’indi mirwa ya cyami” “kandi abantu bose bari abanyambaraga.” Kuba abaturage b’uwo mujyi ukomeye utyo baremeye kuyoboka imirimo nk’iyo yo gucishwa bugufi bagira ngo barokore ubugingo bwabo, ni igihamya gikomeye kigaragaza ubwoba Abisiraheli bari barateye abaturage b’ i Kanani.AA 346.2

    Ariko rero byajyaga kurushaho kuba byiza iyo abo Banyagibeyoni babwiza Abisiraheli ukuri. Nubwo kuyoboka Yehova kwabo kwakijije ubuzima bwabo, uburyarya bwabo nta kindi bwabazaniye uretse gukorwa n’isoni n’uburetwa. Imana yari yaravuze kera ko abantu bose bazareka ubupagani bakifatanya n’Abisiraheli bazasangira imigisha y’isezerano Abisiraheli bahawe. Bene abo bantu babarirwaga mu bavuzwe ko ari “abanyamahanga batuye muri mwe,” kandi uretse bimwe batari bahwanyije, iryo tsinda ry’aba bantu ryagombaga kwishimira ibyiza n’amahirwe bingana n’ibyo Abisiraheli bahabwaga. Amabwiriza Imana yari yaratanze yari aya ngo:AA 346.3

    “Umunyamahanga nasuhukira muri mwe mu gihugu cyanyu, ntimuzamugirire nabi. Umunyamahanga ubasuhukiyemo ababere nka kavukire, umukunde nk’uko wikunda.” (Abalewi 19:33,34). Ku byerekeye Pasika no gutamba ibitambo hari haratanzwe itegeko ngo: “Mwebwe n’umunyamahanga ubasuhukiyemo musangire itegeko ribe itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose: uko mumeze, abe ari ko umunyamahanga amera, imbere y’Uwiteka.” Kubara 15:15.AA 346.4

    Iyo ni yo yari intambwe Abanyagibeyoni bagombaga gutera kugira ngo bakirwe, ariko bakiriwe kubw’uburyarya bakoresheje. Ntabwo kwari ugusuzugurwa kworoshye kuri abo baturage b’ururembo rwa cyami, “abantu ubusanzwe bari intwari,” kugirwa abashenyi b’inkwi n’abavomyi b’amazi bagakora iyo mirimo mu bisekuru byabo byose. Nyamara bari bambaye imyamabaro ya gikene bagamije uburyarya, kandi ubwo bukene bwomatanye nabo buba ikimenyetso cy’uburetwa buhoraho. Bityo ibisekuru byose bamaze baba mu buretwa byari igihamya cy’urwango Imana yanga ikinyoma.AA 346.5

    Kuba Abanyagibeyoni barayobotse Abisiraheli byateye abami b’i Kanani kwiheba. Bahise bafata icyemezo cyo kujya guhora abari bagiranye amasezerano y’amahoro n’abo bantu bari baje kwigarurira igihugu cyabo. Bayobowe na Adonisedeki umwami w’i Yerusalemu, abami batanu b’Abanyakanani bishyize hamwe kugira ngo barwanye Abanyagibeyoni. Baje bihuta. Ariko Abanyagibeyoni bo ntibari biteguye kwirwanaho maze batuma kuri Yosuwa i Gilugali bati: “Ntuhemukire abagaragu bawe, uzamuke n’ingoga, uze utuvune uturengere, kuko abami bose b’Abamori bo ku misozi miremine bateraniye hamwe kudutera.” Ntabwo akaga kari kugarije abaturage b’i Gibeyoni gusa ahubwo na Isiraheli na yo. Uwo mujyi wategekaga agace ko hagati n’amajyepfo ya Palesitina, ubwo rero ukaba waragombaga gufatwa kugira ngo igihugu cyigarurirwe.AA 347.1

    Yosuwa yahise yitegura kujya gutabara i Gibeyoni. Abaturage b’uwo mujyi wari wagoswe bari batinye ko Yosuwa atita ku gutabaza kwabo bitewe na cya kinyoma bari barabeshye. Ariko kubera ko bari baremeye kuyoboka Abisiraheli kandi bakemera kuramya Imana, Yosuwa yiyumvisemo ko kubarengera ari inshingano ye. Noneho ntiyagiye atabanje kugisha Imana inama, maze Imana imukomeza muri uwo mugambi imubwira iti: “Ntubatinye, kuko mbakugabije; nta muntu wo muri bo uzaguhagarara imbere.” “Nuko Yosuwa ahagurukana ingabo zose n’ab’intwari bakomeye bose bava i Gilugali.”AA 347.2

    Yosuwa n’ingabo ze bagenda ijoro ryose maze mu gitondo bagera imbere y’i Gulugali. Abo bami biyunze ntibashohoye na gato gukomeza kugota uwo mujyi igihe Yosuwa yabatungukagaho. Icyo gitero cya Yosuwa cyatumye za ngabo zigwa mu kayubi. Izo ngabo nyinshi zitatanira imbere ya Yosuwa zihungira hejuru ku musozi zigana Betihoroni; maze zimaze kugera hejuru zimanuka inkugugu mu rundi ruhande rw’umusozi. Bamanukirwa n’amabuye manini y’urubura. “Uwiteka amanura amabuye manini y’urubura avuye mu ijuru:... abishwe n’urubura barutaga abo Abisirayeli bicishije inkota.”AA 347.3

    Mu gihe Abamori bari bakomeje guhunga bagamije kubona aho bakwikinga mu bihome byo mu musozi, Yosuwa yarebeye aho yari ari ku kanunga, arebye hasi abona ko umunsi uri bube mugufi cyane bigatuma atari busoze umurimo we. Mu gihe abanzi babo batajyaga gutsembwa ngo bashire, bari kuzongera bakiyegeranya maze bakabyutsa intambara. “Yosuwa abwirira Uwiteka imbere y’Abisirayeli ati: ‘Zuba, hagarara kuri Gibeyoni, nawe Kwezi, hagarara mu gikombe cyo kuri Ayaloni.’ Izuba riherako rirahagarara n’ukwezi kuguma aho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhora inzigo ababisha babo . . . Izuba riguma mu ijuru hagati, ritinda kurenga, rimara nk’umunsi wose.”AA 347.4

    Mbere y’uko ijoro rigwa, isezerano Imana yasezeranyije Yosuwa ryari ryasohoye. Yari yamaze kugabizwa ingabo zose z’umwanzi. Ibyabaye kuri uwo munsi byagombaga kuzamara igihe kirekire mu bitekerezo by’Abisiraheli. “Kandi nta munsi wahwanye n’uwo mu yawubanjirije cyangwa mu yawukurikiye, ubwo Uwiteka yumvaga umuntu, kuko Uwiteka ari we warwaniye Abisirayeli.” “Izuba n’ukwezi bihagarara mu kibanza cyabyo, ku bw’umucyo imyambi yawe yagendanaga, no kubwo kwaka kw’icumu ryawe rirabagirana. Watambagiye igihugu ufite umujinya mwinshi; uhondaguza amahanga uburakari. Wazanywe no gukiza ubwoko bwawe.” Habakuki 3:11-13.AA 347.5

    Mwuka w’Imana ni we wateye Yosuwa gusenga kugira ngo hongere gutangwa igihamya kigaragaza ubushobozi bw’Imana y’Abisiraheli. Nyamara ntabwo iryo sengesho ryagaragazaga kutizera k’uwo muyobozi ukomeye. Yosuwa yari yahawe isezerano ry’ukuri yuko Imana izarimbura abo banzi b’Abisiraheli, bona nubwo yahatanye agakoresha imbaraga zose yari afite nk’aho intsinzi yari gushingira ku ngabo z’Abisiraheli zonyine. Yakoze ibyo imbaraga za kimuntu zashoboraga gukora byose, maze arangije nibwo ahise atakamba afite kwizera guhagije asaba gufashwa n’Imana. Ibanga ryo gutsinda ni ubufatanye hagati y’ubushobozi bw’Imana n’umwete w’umuntu. Abantu bagera ku ntego zikomeye cyane ni ba bandi bishingikiriza ku mbaraga z’Ishoborabyose badakebakeba. Umuntu wategetse ati: “Zuba, hagarara kuri Gibeyoni; nawe Kwezi, hagarara mu gikombe cyo kuri Ayaloni,” ni wa muntu wari wamaze amasaha menshi yubamye ku butaka asengera mu nkambi i Gilugali. Abantu barangwa n’amasengesho ni bo banyambaraga.AA 348.1

    Iki gitangaza gikomeye gihamya neza ko ibyaremwe byose bigengwa n’Umuremyi. Satani ashaka uko yatuma abantu batabona imikorere y’Imana mu byaremwe, ntibabone imikorere idacogora yo mu irema. Muri iki gitangaza, abantu bose bogeza ibyaremwe bakabirutisha Imana yabiremye bakangarwa.AA 348.2

    Ku bushake bwayo bwite, Imana yahamagaye imbaraga z’ibyaremwe kugira ngo zirimbure ubushobozi bw’abanzi bayo. “Namwe, muriro n’urubura na shelegi n’igihu; nawe muyaga w’ishuheri, usohoze ijambo rye.” (Zaburi 148:8). Igihe Abamori b’abapagani bari barahagurukiye kurwanya imigambi y’Imana, Imana yarahagobotse, imanura “urubura runini ruvuye mu ijuru” rugwira abanzi b’Abisiraheli. Tubwirwa iby’urugamba rukomeye ruzabaho mu bihe bisoza amateka y’iyi si, ubwo “Uwiteka yakinguye ububiko bwe bw’intwaro, akavanamo intwaro z’uburakari bwe.” Yeremiya 50:25. Yarabajije ati: “Mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi, cyangwa wabonye ububiko bw’urubura? Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba, umunsi w’intambara no kurwana.” Yobu 38:22,23.AA 348.3

    Umuhishuzi Yohana avuga ibyo kurimbuka kuzabaho ubwo “ijwi rirenga rivugira mu rusengero rwo mu ijuru” rizatangaza ngo: “Birarangiye!” Aravuga ati: “Amahindu manini ava mu ijuru agwira abantu, rimwe rifite uburemere bwaba nk’ibiro mirongo ine.” Ibyahishuwe 16:17,21.AA 348.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents