Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 60 - KWIHANDAGAZA KWA SAWULI36Iki gice gishingiye mu 1Samweli 13, 14.

    Nyuma y’iteraniro ry’i Gilugali, Sawuli yasezereye ingabo zari zahagurutse azihururije kurimbura Abamoni, maze yisigariza ingabo ibihumbi bibiri gusa bo kubana nawe i Mikimashi n’abandi igihumbi bo kubana n’umuhungu we Yonatani i Gibeya. Ngaho aho ifuti rikomeye cyane ryabaye. Kubera ko bari baherutse kunesha, ingabo ze zari zuzuwe n’ibyiringiro n’ubutwari; kandi iyo ahita akomeza urugamba akarwanya abanzi ba Isiraheli, yajyaga kunesha bikavugwa hose kandi ishyanga ryabo rikagira umudendezo.AA 429.1

    Hagati aho, abaturanyi babo bari abarwanyi cyane b’Abafilisitiya bari bagikomeye. Nubwo Abafilisiya bari bamaze gutsindirwa Ebenezeri, bari bagifite mu maboko ibihome byari byubatswe ku dusozi tw’imirambi mu gihugu cy’Abisiraheli maze bashinga ibirindiro byabo rwagati mu gihugu. Abafilisitiya barushaga Abisiraheli intwaro n’ibindi byangombwa. Mu gihe kirekire bamaze bakandamiza Abisiraheli, Abafilisitiya baharaniye gukomeza imbaraga zabo bakoresheje kubuza Abisiraheli gukora imirimo y’ubucuzi, kugira ngo badacura intwaro z’intambara. Nyuma yo kugirana amasezerano y’amahoro Abaheburayo bajyaga bajya mu Bafilisitiya gutyarisha ibyo bakeneye. Kubera gutwarwa no gukunda umutuzo ndetse n’umutima mubi batewe no gukandamizwa igihe kirekire, ku rwego rukomeye, abagabo b’Abisiraheli ntibari baritaye ku kwishakira intwaro z’intambara. Abisiraheli bashobora kubona imiheto n’imihumetso ariko muri bo nta n’umwe wari ufite icumu cyangwa inkota uretse Sawuli na Yonatani.AA 429.2

    Mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Sawuli, ni bwo bagerageje kunesha Abafilisitiya. Abafilisitiya baneshejwe ubwa mbere na Yonatani, umuhungu w’umwami, wateye kandi akanesha abanyagihome cyabo i Geba. Abafilisitiya barakajwe n’uko gutsindwa maze bitegura guhita batera Abisiraheli. Sawuli yategetse ko bavuza ihembe ry’intambara, ahamagarira abagabo bose bashoboraga kurwana harimo n’abo mu miryango yari ituye hakurya ya Yorodani guteranira i Gilugali. Iryo tegeko ryarumviwe.AA 429.3

    Abafilisitiya bari bateraniye i Mikimashi ari ingabo nyinshi “bari bafite amagare inzovu eshatu n’abagendera ku mafarashi ibihumbi bitandatu n’abantu bangana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi.” Ubwo inkuru yageraga kuri Sawuli n’ingabo ze i Gilugali, abantu batewe ubwoba bwinshi no gutekereza izo ngabo zikomeye bagombaga guhangana nazo mu rugamba. Ntabwo bari biteguye guhangana n’umwanzi, bityo benshi cyane bashya ubwoba ku buryo batigeze bahangara kuza kugeragerezwa kujya ku rugamba. Bamwe bambutse Yorodani, abandi bihisha mu buvumo no mu myobo, abandi bihisha mu bitare byari byinshi cyane muri ako karere. Uko igihe cy’urugamba cyegerezaga, ni ko umubare w’abacikaga wiyongeraga kandi n’abatavuyemo bari bafite ubwoba bwinshi.AA 429.4

    Igihe Sawuli yasukwagaho amavuta yimikwa ngo abe umwami w’Abisiraheli, Samweli yamuhaye amabwiriza anonosoye yerekeranye n’uko yagombaga kubigenza muri icyo gihe. Umuhanuzi yaravuze ati: “Kandi uzantange kugera i Gilugali, nanjye nzagusangayo nje gutamba ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro. Uzamareyo iminsi irindwi untegereje, kugeza igihe nzaza nkagusobanurira icyo ukwiriye gukora.” 1 Samweli 10:8.AA 429.5

    Uko umunsi ukeye, Sawuli yakomezaga gutegereza ariko ntagire umuhati wo gutera abantu ubutwari no kubashishikariza kwiringira Imana. Igihe umuhanuzi yari yamuhaye kitararangira rwose, yarambiwe gutegereza ubwo umuhanuzi yari atinze maze yemera ko ingorane zimwugarije zimuca intege. Aho gushaka uburyo ategurira abantu imihango Samweli yari aje gukora, yatwawe no kutizera n’ubwira. Umurimo wo gushaka Imana hatambwe ibitambo wari umuhango wera cyane kandi w’ingenzi; ndetse Imana yasabaga yuko abantu bisuzuma mu mitima yabo kandi bakihana ibyaha byabo, kugira ngo igitambo cyabo cyemerwe imbere yayo kandi umugisha wayo ukaba ku muhati wabo bagatsinda umwanzi. Nyamara Sawuli yari yabuze amahwemo; kandi n’abantu aho kugira ngo bizere Imana ngo ibafashe, bari bahanze amaso umwami bari baratoranyije ngo abayobore kandi abajye imbere.AA 430.1

    Ariko kandi Uwiteka yari akibitayeho, ntiyabatereranye ngo bahangane n’akaga kashoboraga kubageraho igihe bari kuba biringiye gusa amaboko y’umuntu. Yabagejeje ahakomeye kugira ngo basobanukirwe ubupfapfa bwo kwishingikiriza muntu, no kugira ngo bahindukirire Imana yo mufasha wabo rukumbi. Igihe cyo kugerageza Sawuli cyari gisohoye. Icyo gihe yagombaga kwerekana niba arishingikiriza ku Mana cyangwa ntayishingikirizeho kandi agategereza yihanganye nk’uko Imana yari yabimutegetse, bityo akagaragaza ko ari umuntu Imana yagirira icyizere aho bikomeye nk’umutware w’ubwoko bwayo, cyangwa niba arakozwa hirya no hino kandi akigaragaza ko adakwiriye inshingano yera yari yahawe. Mbese umwami Abisiraheli bari barahisemo yari kumvira Umwami utwara abami bose? Mbese yari kugarura imitima y’ingabo ze zari zakutse imitima ku Ufite imbaraga no gukiza bihoraho?AA 430.2

    Yakomeje kurambirwa ariko ategereje yuko Samweli aza maze abona yuko akayubi, agahinda no gucika kw’ingabo ze byatewe n’uko uwo muhanuzi atari aho. Igihe yari yahawe kiragera ariko uwo muntu w’Imana ntiyahita aza. Imana yari yatindanye umugaragu wayo. Ariko umutima wa Sawuli wo kubura amahwemo no guhubuka ananirwa kuwutegeka. Kubera kwibwira ko hari igikwiriye gukorwa kugira abantu bamarwe ubwoba, Sawuli yiyemeje guhamagaza abantu ngo baze mu muhango wo kuramya Imana kandi atambe igitambo cyo kwingingira Imana kubagoboka. Imana yari yaratanze amabwiriza avuga yuko abatoranyirijwe uwo murimo gusa ari bo bakwiriye gutambira ibitambo imbere yayo. Ariko Sawuli arategeka ati: “Nimunzanire hano igitambo cyoswa,” ahangara kwegera igicaniro yambaye imyambaro y’intambara afite n’intwaro maze atamba igitambo imbere y’Imana.AA 430.3

    “Akimara gutamba Samweli aba araje; maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse.” Samweli yahise abona yuko Sawuli yakoze ibinyuranye n’ibya ya mabwiriza yahawe. Imana yari yatumye umuhanuzi ko icyo gihe nikigera yo ubwayo irabamenyesha icyo Abisiraheli bagomba gukora muri icyo gihe cy’akaga. Iyo Sawuli yuzuza ibyangombwa byasabwaga kugira ngo Imana ibafashe, Uwiteka yajyaga gucungura Abisiraheli mu buryo butangaje ikoresheje abantu bake bari banambye ku mwami. Nyamara Sawuli yariyemeraga ubwe ndetse n’ibyo yakoraga bituma ajya gusanganira uwo muhanuzi nk’umuntu ukwiriye gushimwa aho kugawa.AA 430.4

    Mu maso ha Samweli hari huzuye umubabaro; ariko ubwo yamubazaga ati: “Ibyo wakoze ni ibiki?” Sawuli yatanze impamvu zamuteye gukora icyo gikorwa cyo kwihandagaza. Yaravuze ati: “Nabonye abantu banshizeho batatana. Na we ntiwaje mu minsi yategetswe, kandi Abafilisitiya bari bamaze guteranira i Mikimashi, bituma nibwira nti: ‘Ubu ngubu Abafilisitiya bari bumanukire i Gilugali bantere kandi ntarahendahenda Uwiteka ngo ampe umugisha.’ Ni cyo gitumye nihata ntamba igitambo cyoswa.AA 431.1

    “Maze Samweli abwira Sawuli ati: ‘Wafuditse, ntiwumviye itegeko Uwiteka Imana yawe yagutegetse, none Uwiteka aba akomeje ubwami bwawe mu Isirayeli iteka ryose. Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kuba umutware w’ubwoko bwe,...Nuko Samweli arahaguruka, ava i Gilugali ajya i Gibeya y’i Bubenyamini.”AA 431.2

    Abisiraheli bagombaga kureka kuba ubwoko bw’Imana, cyangwa amahame ubutegetsi bwari bushingiyeho akagumaho, maze igihugu kikayoborwa n’ubushobozi bw’Imana. Iyo Abisiraheli biyegurira Uwiteka burundu, iyo ubushake bw’umuntu bwumvira ubushake bw’Imana, Imana yari gukomeza kuba Umutware w’Abisiraheli. Igihe cyose umwami na rubanda bari kwitwararika bumvira Imana, yari kubabera umurengezi. Ariko muri Isiraheli nta mwami wari kugubwa neza atemera ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana.AA 431.3

    Iyo Sawuli agaragaza kubahiriza amabwiriza y’Imana muri icyo gihe cy’ibigeragezo, Imana iba yarakoreye ubushake bwayo muri we. Gutsindwa kwe kwagaragaje ko atari akwiriye kuba uhagarariye Imana mu bwoko bwayo. Sawuli yajyaga kuyobya Abisiraheli. Aho kugira ngo ubushake bw’Imana butegeke, hagategeka ubushake bwe. Iyo Sawuli aba indahemuka, ubwami bwe bwari gukomera by’iteka ryose; ariko kubera ko yari yatsinzwe, umugambi w’Imana wagombaga kusohozwa n’undi. Ubuyobozi bwa Isiraheli bwagombaga guhabwa uwajyaga gutegeka abantu akurikije ubushake bw’Ijuru.AA 431.4

    Ntabwo tuzi ibyo turangamira bikomeye bishobora kujya mu kaga Imana iramutse ibigerageje. Nta mahoro ashoboka keretse mu kumvira ijambo ry’Imana nta gukebakeba. Amasezerano yayo yose asohozwa bishingiye ku kwizera no kumvira, kandi kunanirwa kuzuza ibyo amategeko yayo asaba bidukuraho gusohorezwa imigisha myinshi ivugwa mu Byanditswe. Ntabwo dukwiriye gukurikiza amarangamutima cyangwa ngo twishingikirize ku bwenge bw’abantu. Dukwiriye gutumbira ubushake bw’Imana bwahishuwe kandi tugakurikiza amategeko yayo yumvikana neza tutitaye ku ngorane zaba zitugose izo ari zo zose. Imana izirengera ingaruka zabyo. Kubwo kumvira ijambo ryayo mu gihe cy’ibigeragezo tubasha kugaragariza imbere y’abantu n’abamarayika ko Uwiteka ashobora kudushyira aho bikomeye kugira ngo tuhakorere ubushake bwe, twubahishe izina rye, kandi duheshe umugisha ubwoko bwe.AA 431.5

    Imana ntiyari inejejwe n’ibyo Sawuli yakoze nyamara kandi Sawuli ntiyashakaga kwiyoroshya mu mutima ngo yihane. Ibyo yaburaga mu butungane nyakuri yagerageje kubigeraho akoresheje ishyaka yari afite ryo kugaragaza kubaha Imana. Sawuli ntiyari ayobewe uburyo Abisiraheli baneshejwe igihe Hofini na Finehasi bazanaga isanduku y’Imana ku rugamba; nyamara n’ubwo yari azi ibyo byose, yiyemeje gutumiza iyo sanduku yera hamwe n’umutambyi wari uyishinzwe. Abigenje atyo, yibwiraga yuko ashobora kongera gukoranya ingabo ze zari zitatanye maze akarwanya Abafilisitiya. Yajyaga guheza Samweli n’ubufasha yamuhaga maze inama Samweli yamugiraga no kumucyaha bikarorera.AA 431.6

    Sawuli yari yarahawe Mwuka Muziranenge kugira ngo amurikire ubwenge bwe kandi yoroshye umutima we. Yari yaragejejweho amabwiriza kandi acyahwa mu buryo buzira amakemwa n’umuhanuzi w’Imana. Ariko mbega ngo arayoba cyane! Igitekerezo cy’umwami wa mbere w’Abisiraheli kigaragaza urugero rubabaje rw’ubushobozi bw’imico mibi yakiriwe mu bwana. Mu buto bwe Sawuli ntiyakundaga Imana kandi ngo ayubahe; bityo uwo mutima uhutiraho utari waratojwe mbere kwicisha bugufi, wahoraga witeguye kugomera ubuyobozi bw’Imana. Abantu bazirikana kandi bakubaha ubushake bw’Imana mu buto bwabo, ndetse bagakora inshingano bahawe nk’uko bikwiriye, bazategurirwa gukora inshingano iruseho mu buzima buzaza. Nyamara abantu ntibamara igihe kirekire bakoresha nabi ububasha Imana yabahaye hanyuma ngo nibashaka guhindukira basange bwa bushobozi bukibarimo kandi ngo babe bahinduka nta nkomyi.AA 432.1

    Umwete Sawuli yakoranye agira ngo akoranye abantu ntiwamuhiriye. Abonye asigaranye abasirikare magana atandatu gusa, yavuye i Gilugali ajya mu gihome cy’ i Geba, cyari cyarambuwe Abafilisitiya. Iki gihome cyari giherereye mu majyepfo y’ikibaya cy’umutagwe, ku birometero bike mu majyaruguru y’i Yerusalemu. Mu majyaruguru y’icyo kibaya, i Mikimashi, ni ho ingabo z’Abafilisitiya zari zigerereje, kandi imitwe yazo ikajya hirya no hino kwararika igihugu.AA 432.2

    Imana yemeye ko habaho akaga nk’ako kugira ngo icyahe Sawuli kandi yigishe ubwoko bwayo kwicisha bugufi no kwizera. Kubera icyaha Sawuli yakoze yihandagaza agatamba igitambo, Uwiteka ntiyamuhaye icyubahiro cyo kunesha Abafilisitiya. Ahubwo Yonatani, umwana w’umwami nyamara wubahaga Imana, ni we watoranyijwe ngo abe igikoresho cyo gukorora Abisiraheli. Yonatani akoreshwejwe n’imbaraga iturutse ku Mana, yabwiye uwari umutwaje intwaro yuko bagenda rwihishwa bakajya gutera mu rugerero rw’abanzi. Yaramubwiye ati: “Ahari Uwiteka hari icyo yadukorera, kuko nta cyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake.”AA 432.3

    Uwo wamutwazaga intwaro kuko na we yari umugabo wizera kandi usenga, yamushyigikiye muri uwo mugambi, maze bombi basohoka mu rugerero rwabo rwihishwa kugira ngo hatagira ubabuza umugambi wabo. Basenga Umuyobozi wa ba sekuruza bakomeje, maze bemeranya ikimenyetso cyo kubereka uko babigenza. Bamanukiye mu mukoke wari utandukanyije ingabo zo ku mpande zombi, maze bagenda bomboka banyura munsi y’igitare cyari gikingirijwe uruhande rumwe n’udusozi two muri icyo kibaya. Bageze hafi y’igihome cy’Abafilisitiya, abanzi babo barababonye maze bavugana agasuzuguro bati: “Dore Abaheburayo basesurutse mu myobo bari bihishemo ... Nimuzamuke tubone icyo tuberaka,” byashakaga kuvuga ko bajyaga guhana abo Bisirayeli kubera guhangara kwabo. Ayo magambo babwiwe n’Abafilisitiya ni yo Yonatani na mugenzi we bari bemeranyije yuko nibabibona bibabera ikimenyetso cy’uko Uwiteka arabaha ishya mu mugambi wabo. Abo barwanyi bombi bahitamo kunyura mu kayira katari kazwi n’Abafilisitiya, bahitamo kunyura mu kayira kihishe kandi kabi cyane, maze baragenda bagera mu mpinga y’akanunga Abafilisitiya bibwiraga ko katagerwaho, kandi ntikari karinzwe cyane. Nuko binjira rugerero rw’abanzi maze bica abarinzi, batigeze babarwanya kuko bari babaguye gitumo kandi batahwa n’ubwoba.AA 432.4

    Abamarayika bo mu ijuru barinze Yonatani n’uwari umutwaje intwaro; abamarayika barabarwaniriye, maze bica Abafilisitiya bagwa imbere yabo. Isi yahinze umushyitsi nk’aho hari haje abantu benshi bagendera ku mafarashi n’amagare. Yonatani yamenye ko ibyo ari ibimenyetso by’ubufasha bw’Imana, ndetse n’Abafilisitiya bamenye ko hari icyo Imana iri gukora kugira ngo ikize Abisiraheli. Ingabo z’Abafiilisitiya zaba izari mu rugerero n’izari zagiye kwararika igihugu, zagize ubwoba bwinshi maze muri ako kayubi bitewe no kwitiranya ingabo zabo n’iz’abanzi, Abafilisitiya batangira kwicana.AA 433.1

    Bidatinze urusaku rw’intambara rugera mu rugerero rw’Abisiraheli. Abarinzi b’umwami bazana inkuru yuko mu Bafilisitiya hacitse igikuba gikomeye kandi yuko umubare wabo ugumya kugabanuka. Nyamara byari bizwi ko nta ngabo z’Abisiraheli zavuye mu rugerero rwabo. Bagenzuye neza basanze ko abantu bose abahri uretse Yonatani n’uwamutwazaga intwaro. Ariko babonye yuko Abafilisitiya bahunga, Sawuli na we ayobora ingabo ze ajya kubarwanya. Ubwo n’Abaheburayo bari baracitse benewabo bagasanga abanzi barabahindukirana barabarwanya; abandi benshi bava aho bari bihishe, maze uko Abafilisitiya bahungaga, ni ko ingabo za Sawuli zabicagamo benshi cyane.AA 433.2

    Kuko Sawuli yashakaga gukoresha ayo mahirwe yari agize, akagera ku byashobokaga byose, yafashe icyemezo huti huti cyo kubuza ingabo ze kugira icyo zirya umunsi wose, maze ashimangira iryo tegekoye avuga ati: “Havumwe umuntu wese ugira icyo arya butaragoroba, ntaramara guhora ababisha banjye.” Intsinzi yari yamaze kugerwaho Sawuli atabizi kandi atabigizemo uruhare, ariko yibwiraga yuko azagaragaza ubutwari arimbuye rwose izo ngabo zahungaga. Itegeko ryo kubuza ingabo kurya ryaturutse ku mutima wo kwikunda kandi ryagaragaje ko umwami atita ku byo abo ayobora bakeneye iyo ibyo bakeneye binyuranya n’umugambi we wo kwishyira hejuru. Gushimangira iryo tegeko yari atanze akoresheje indahiro byagaragaje ko Sawuli ari igihubutsi kandi ko atejejwe. Amagambo ubwayo yakoresheje muri uwo muvumo agaragaza ko umuhati wa Sawuli wari ugamije inyungu ze, atari icyubahiro cy’Imana. Ntiyavuze yuko umugambi we ari uko “Uwiteka yahora abanzi be” ahubwo yaravuze ati: “kugira ngo mpore ababisha banjye.”AA 433.3

    Uko kubabuza byateye abantu kwica itegeko ry’Imana. Bari biriwe barwana umunsi wose kandi bari bashonje; maze igihe bari babujijwe kurya kirangiye bahita bafata iminyago maze baryana inyama amaraso, bityo baba bishe itegeko ryabuzanyaga kurya amaraso.AA 433.4

    Ubwo barwanaga ku manywa, Yonatani utari wumvise itegeko ry’umwami, acumura atabigambiriye maze arya ubuki buke aho yari anyuze mu ishyamba. Bugorobye Sawuli yamenye ko Yonatani yariye. Sawuli yari yavuze yuko urenga ku itegeko rye ahanishwa urupfu; kandi nubwo Yonatani atariho urubanza rw’icyaha yakoze yabigambiriye, kandi nubwo Imana yari yarinze ubugino bwe mu buryo bw’igitangaza ndetse ikaba yarikoye ubwoko bwayo imukoresheje, umwami yavuze ko akwiriye guhanwa akicwa. Kuri Sawuli kutica umuhungu we byari kugaragaza ko we ubwe yakoze icyaha ubwo yatangaga iyo ndahiro ihutiyeho icyo. Ibyo byari gukoza isoni ubwibone bwe. Yaciye iteka rikomeye agira ati: “Yonatani, nudapfa, Imana ibimpore, ndetse bikabije.”AA 433.5

    Sawuli ntiyari ashishikajwe n’icyubahiro gikomotse ku ntsinzi, ahubwo yibwiraga ko yakubahirwa umurava we wo gutuma abantu batarenga ku kudakuka kw’indahiro ye. Yagombaga gushimangira mu bo ayobora ko ubutware bw’umwami bugomba guhama ndetse kubw’ibyo n’umwana we akaba agomba gupfa. Mbere y’icyo gihe gato, i Gilugali Sawuli yari yihandagaje ajya gukora umurimo w’umutambyi kandi ibyo byari bihabanye n’Itegeko ry’Imana. Ubwo Samweli yamucyahaga, yatanze urwitwazo nyamara yinangiye. Ariko noneho ubwo itegeko yari yatanze ryicwaga (nubwo ryari itegeko ritari rifite ishingiro ndetse rikaba ryari ryishwe nyamara uryishe atarizi), umwami ari nawe se wa Yonatani yategetse ko umwana we yicwa.AA 434.1

    Ariko abantu banga yuko icyo gihano cyatangwa. Bemera guhangana n’uburakari bw’umwami maze baravuga bati: “Mbese Yonatani yapfa kandi ari we wazaniye Isiraheli agakiza kangana gatyo? Biragatsindwa. Turahiye Uwiteka Uhoraho, ntihagira agasatsi na kamwe ko ku mutwe we gapfuka ngo kagwe hasi; kuko uyu munsi yakoranye n’Imana.” Uyu mwami warangwaga n’ubwibone ntiyahangaye kuvuguruza abo bantu maze Yonatani ararokoka. AA 434.2

    Sawuli ntiyashoboraga kwemera ko umuhungu we yakwemererwa n’abantu ndetse n’Imana imbere ye. Kurokorwa kwa Yonatani byabaye gucyaha gukomeye ku buhubutsi bw’umwami. Sawuli yagize ibitekerezo muri we bimubwira yuko imivumo yari yavuze ari we izagarukira. Ntiyongeye gukomeza kurwanya Abafilisitiya, ahubwo yigarukira iwe amanjiriwe kandi atanyuzwe.AA 434.3

    Abantu bahora biteguye gutanga inzitwazo ku byaha bakora akenshi nibo usanga ari inkazi mu gucira abandi urubanza. Abantu benshi nka Sawuli, bishyiraho kutanezeza Imana, nyamara banga inama bagirwa kandi bagasuzugura gucyahwa. N’iyo bamenye neza yuko Uwiteka atari kumwe na bo, banga kwemera yuko ntandaro y’ingorane bafite. Bihambira ku mutima w’ubwibone n’ubwirasi, ari na ko bacira abandi urubanza rukomeye cyangwa bagacyaha cyane ababarusha imico myiza. Byaba byiza abo bacamanza babaswe n’inarinjye batekereje ku magambo Yesu yavuze ati: “Kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.” Matayo 7:2.AA 434.4

    Kenshi abashaka kwishyira hejuru bagezwa mu myanya aho imico yabo nyakuri ishyirwa ahagaragara. Ni ko byagendekeye Sawuli. Imikorere ye yemeje abantu ko icyubahiro n’ubutegetsi bimurutira ubutabera, imbabazi, cyangwa kugira neza. Nguko uko abantu babonye ifuti ryabo ryo kwanga ubyobozi Imana yari yarabahaye bakisabarira umwami. Umuhanuzi w’umukiranutsi wabasabiraga imigisha bari baramuguranye umwami wari warabasabiye umuvumo binyuze mu bwira bwe bwuzuye ubuhumyi. AA 434.5

    Iyo abagabo bo mu Bisiraheli batahagoboka ngo bakize ubugingo bwa Yonatani, umurengezi wabo aba yarishwe azize iteka umwami yari yaciye. Mbega ukuntu nyuma y’ibyo abantu batongeye kugirira icyizere ubuyobozi bwa Sawuli! Mbega ngo abantu barababazwa no gutekereza ko yimitswe ari bo biturutseho! Uwiteka yihanganira kutava ku izima kw’abantu kandi aha abantu bose amahirwe yo kubona no kuzinukwa ibyaha byabo; ariko nubwo byasa n’aho Uwiteka aha gutunganirwa abirengagiza ubushake bwe kandi bagasuzugura imiburo ye, byanze bikunze igihe yagenye nikigera, azagaragaza ubupfapfa bwabo.AA 434.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents