Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 8 - NYUMA Y’UMWUZURE

    Iki gice gishingiye mu Itangiriro 7:20-9:17.

    Amazi yarazamutse agera hejuru y’imisozi yasumbaga iyindi yose maze arenga metero ndwi z’uburebure. Byasaga nk’aho umuryango wari mu nkuge ubasha kurimbuka, kuko bamaze amezi atanu yose ubwato bwabo buteraganwa hirya no hino. Cyari ikigeragezo gikomeye; ariko kwizera kwa Nowa ntikwacogoye, kuko yari afite ubwishingizi ko ukuboko kw’Imana kuri kumwe na bo.AA 62.1

    Amazi atangiye kugabanuka, Imana yohereza inkuge ihagama hagati y’imisozi Imana ubwayo yari yateguye. Iyo misozi yari yegeranye cyane, kandi inkuge yarerembaga muri uwo mwaro wari utuje, maze ntiyongera kureremba mu nyanja itaragiraga iherezo. Ibyo byazaniye ihumure rikomeye cyane abagenzi bo mu mazi bari bananijwe no guteraganwa n’umuraba.AA 62.2

    Nowa n’umuryango we bategerezanyije ishyushyu ko amazi agabanuka, kuko bumvaga bakumbuye kongera gukandagira ku isi. Hashize iminsi mirongo ine, impinga z’imisozi zitangiye kugaragara, bohereza icyiyoni hanze kugira ngo bamenye ko ubutaka bwumutse. Icyo gisiga gisanze ahantu hose ari amazi gusa, kigaruka mu nkuge. Nyuma y’iminsi irindwi, hoherejwe inuma maze ibuze aho ihagarara, igaruka mu nkuge. Nowa arindira ko indi minsi irindwi ishira, arongera yohereza inuma. Igarutse nimugoroba ifite ikibabi cy’umunzenze mu kanwa, barishimye cyane. Hanyuma “Nowa akuraho igisenge cy’inkuge, maze aritegereza, abona ubutaka bwumutse.” Na none yihanganye ategerereza mu nkuge. Nk’uko yinjiye mu nkuge abitegetswe n’Imana, ni nako yategereje andi mabwiriza y’umwihariko kugira ngo asohoke.AA 62.3

    Igihe kigeze marayika amanuka mu ijuru, afungura rwa rugi runini, abwira uwo mukurambere n’umuryango we gusohoka bakajya ku isi bakajyana n’igifite ubugingo cyose. Mu kwishimira gusohoka, Nowa ntiyibagiwe Nyirimbabazi wabarinze igihe cyose bari mu nkuge. Icyo yabanje gukora ni ukubaka igicaniro, maze kuri buri nyamaswa yose idahumanya no mu biguruka byose bidahumanya, abitambaho igitambo, ashimira Imana kuba yarabarokoye kandi yerekana kwizera afitiye Kristo, ari we gitambo kiruta ibindi byose. Icyo gitambo cyanejeje Imana, maze uwo mukurambere n’umuryango we ntibyabaviramo imigisha bonyine gusa, ahubwo n’abazatura ku isi bose. “Uwiteka yishimira impumuro yabyo; maze aravuga ati, sinzongera kuvuma ubutaka ukundi kubera abantu. ..Iminsi yose isi izaba ikiriho, igihe cy’ibiba n’isarura, icy’imbeho n’ubushyuhe, impeshyi n’urugaryi, amanywa n’ijoro ntibizavaho.” Ibi byabereye icyigisho ku bakurikiyeho bose. Nowa nibwo yari akigera ku isi idatuwe, ariko mbere yo kwiyubakira inzu, yabanje kubakira Imana igicaniro. Amatungo ye, amaremare n’amagufi yari makeya, kandi yari yarinzwe mu buryo bukomeye; ariko yahayeho Imana umugabane yishimye kugira ngo yerekane ko byose ari ibyayo. Ni ko mu buryo nk’ubwo natwe dukwiriye gushimira Imana imbabazi itugirira, duha Imana amaturo y’ubushake. Buri kintu cyose kiduhamiriza imbabazi n’urukundo itugirira gikwiriye guhabwa agaciro, ari mu bikorwa byo kwitanga ndetse no mu mpano dutanga ku bwo umurimo wayo.AA 62.4

    Kugira ngo abantu nibabona ibicu bikoranye, imvura ikagwa, batazagira ubwoba, bagatinya ko habaho undi mwuzure, Uwiteka yahumurishije umuryango wa Nowa isezerano rivuga ngo, “Nzakomeza isezerano ryanjye namwe; … ntihazabaho ukundi Umwuzure urimbura isi. ... Nshyize umukororombya mu bicu, kugira ngo ube ikimenyetso cy’isezerano ngiranye n’isi. Ninshyira ibicu mu kirere hakabonekamo umukororombya, nanjye nzajya nzirikana isezerano nagiranye namwe n’ibinyabuzima byose.”AA 63.1

    Mbega kwicisha bugufi n’impuhwe Imana yagiriye ibiremwa byayo byahabye igihe yashyiraga umukororombya mwiza mu bicu nk’ikimenyetso cy’isezerano ryayo n’abantu! Imana yahamije ko umuntu nabona umukororombya, azajya yibuka isezerano ry’Imana. Ibi ntibivuga yuko Imana izigera yibagirwa; ahubwo itubwira mu rurimi rwacu dushobora kumva, kugira ngo dushobore gusobanukirwa neza. Byari umugambi w’Imana ngo ubwo abana bazavuka nyuma bazabaza ubusobanuro bw’umukororombya wahuranya mu kirere, ababyeyi babo bakwiriye kubasubirira mu gitekerezo cy’Umwuzure, bakababwira yuko Isumbabyose yawushyize mu bicu nk’isezerano ryo kutazongera kurimbuza isi Umwuzure. Uko ibihe bihaye ibindi, umukororombya uzajya uhamya urukundo Imana yakunze abantu kandi ukomeze ibyiringiro bafite mu Mana.AA 63.2

    Mu ijuru umukororombya usa n’uwo ugose intebe y’Imana kandi utamirije umutwe wa Kristo. Umuhanuzi aravuga ati, “Icyo gisa n’umuntu cyari gikikijwe n’umucyo umeze nk’umukororombya urabagirana mu gihe cy’imvura. Ibyo byashushanyaga ikuzo ry’Uhoraho.” Ezekiyeli 1:28; Umuhishuzi na we arahamya ati, “...mbona intebe ya Cyami y’Imana mu ijuru, mbona n’Uyicayeho... iyo ntebe ya cyami yari izengurutswe n’umukororombya warabagiranaga nk’ibuye rya emerodi.” Ibyahishuwe 4:2, 3. Iyo umuntu yihamagariye gucirwaho iteka n’ijuru bitewe n’ubugome bwe bukabije, Umukiza yingiga se yerekana umukororombya mu bicu, akawerekana ugose intebe y’Imana unatamirije uruhanga rwe, nk’ikimenyetso cv’imbabazi Imana igirira umunyabyaha wicujije.AA 63.3

    Kubera ibyiringiro Nowa yahawe ku byerekeye Umwuzure, Imana ubwayo yahuje rimwe mu masezerano yayo y’agahebuzo y’ubuntu bwayo: “Nzabigenza nk’uko nabikoze mu gihe cya Nowa, narahiye ko ntazongera kurimbuza isi Umwuzure, none ndahiye ko ntazongera kukurakarira no kugutonganya. Imisozi ishobora kuvaho, udusozi dushobora kuvanwaho, nyamara urukundo rwanjye ntiruzashira, Isezerano ryanjye ry’amahoro ntirizakurwaho.” Yesaya 54:9, 10.AA 63.4

    Ubwo Nowa yitegerezaga inyamaswa z’imbaraga n’inkazi zasohokaga mu nkuge, yagize ubwoba, kuko yabonaga umuryango we wari ugizwe n’abantu umunani gusa uzatsembwa n’izo nyamaswa. Uwiteka yohereje marayika wo kumuhumuriza ati, ‘Inyamaswa zo mu isi zose, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byose, n’ibigendagenda ku butaka byose, n’amafi yo mu nyanja, bizabatinya: kandi murabihawe. Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyokurya byanyu; mbibahaye byose; nk’uko nabahaye ibimera bibisi.” Mbere y’Umwuzure, Imana ntiyari yaremereye abantu kurya inyama; yashakaga ko inyokomuntu ibaho itunganye kandi ikororokera mu isi; ariko noneho ubwo ibimera byose byari byarimbuwe, Imana yabemereye kurya inyama z’inyamaswa zitanduye zari zahungishirijwe mu nkuge.AA 63.5

    Imiterere yose y’isi yarahindutse igihe cy’Umwuzure. Umuvumo wa gatatu uteye ubwoba wari wayigezeho bitewe n’ingaruka z’icyaha. Ubwo amazi yatangiraga gukama, udusozi n’imisozi byari bizengurutswe n’inyanja ngari. Imirambo y’abantu n’inyamaswa byari birambaraye ahantu hose. Uwiteka ntiyajyaga kwemera ko igumaho ngo ibore maze yangize umwuka, nicyo cyatumye yarahinduye isi aho yagombaga guhambwa. Inkubi y’umuyaga yari izanywe no gukamya amazi, yagurukanye iyo mirambo n’imbaraga nyinshi cyane iyijugunya kure maze ikukumura impinga z’imisozi miremire, n’ibiti n’ibitare birenga kuri iyo mirambo birayitwikira. Uko ni ko izahabu n’ifeza, ibiti byiza, n’amabuye y’agaciro, byari umutungo w’isi mbere y’Umwuzure; ibyo abatuye isi bari barahinduye ibigirwamana, byahishwe umuntu, maze imbaraga y’amazi irenza igitaka n’amabuye kuri ubwo butunzi, maze irema imisozi hejuru yabyo. Imana yabonye yuko uko yarushagaho gukungahaza abanyabyaha kandi ikabaha no kumererwa neza, na bo barushagaho gukora ibizira mu maso yayo. Ubutunzi bari bahawe ngo butume bahimbaza Imana, babuhinduye ibigirwamana, maze Imana ntiyahabwa agaciro ndetse irasuzugurwa.AA 64.1

    Isi yari iteye urujijo kandi utamenya icyo ari cyo. Imisozi yahoze ari myiza cyane ihinduka ibihanamanga kandi ntiyareshya. Ibibuye bishinyitse n’ibitare biboneka hose. Aho imisozi n’udusozi byahoze ntibyongeye kuhaba ndetse nta n’icyagaragazaga ko byigeze kuhaba; kandi imirambi yahindutse ibisozi bihanamye. Ibyo byagiye byigaragaza ahantu henshi cyane. Ahahoze ubutunzi bukomeye cyane bw’izahabu, ifeza, n’amabuye y’agaciro hagaragaye ibimenyetso bibi cyane by’umuvumo. Kandi mu bihugu bitari bituwe n’ibyari byarakorewemo urugomo rukabije, umuvumo ntiwahangije cyane.AA 64.2

    Muri icyo gihe, amashyamba manini yarenzweho n’ubutaka. Ibyo nibyo byaje guhindukamo nyiramugengeri, dusanga ahantu hamwe na hamwe, ari nabyo bibyara peteroli. Iyo nyiramugengeri na peteroli kenshi na kenshi bitutumbira mu nda y’isi. Na none kandi ibitare byarashonze, ibibuye birayenga ndetse n’ubutare burashonga burashira. Amazi yivanze n’amahindure byatumye habaho ubushyuhe bukabije, butera umutingito, ibirunga, n’ibindi bintu biteye ubwoba. Iyo amazi n’umuriro bihuye n’ibitare, hamwe n’ibindi bitabye mu butaka, habaho umuriri ukomeye munsi y’ubutaka, ukumvikana umeze nko guhinda kw’inkuba. Umwuka uba ushyushye kandi utwika. Hakurikiraho kuruka kw’ibirunga; kandi nta gishoboraga gucogoza ubwo bushyuhe, isi ubwayo iba irimo kubira, ubutaka burimo gukozwa hirya no hino nk’umuraba wo mu nyanja, imikuku minini iboneka henshi, maze imijyi, imidugudu, n’imisozi igurumana ikamirwa na byo. Mbere y’uko Kristo agaruka, ibi bimenyetso biteye ubwoba bizarushaho kwiyongera cyane, nk’ibimenyetso byerekana ukurimbuka kwayo.AA 64.3

    Ubujyakuzimu bw’isi niho hahishwe ibintu byinshi cyane, kandi ni byo bizakoreshwa nk’intwaro yo kurimbura isi ishaje. Amazi yadudubizaga aturutse mu nda y’isi yiyungikanyije n’aturutse hejuru mu kirere byakoze umurimo wo kurimbura. Uhereye ku mwuzure, umuriro ndetse n’amazi, Imana yabikoresheje mu kurimbura imirwa yigometse. Urwo rubanza ruzagera ku basuzugura amategeko y’Imana kandi bagasiribanga ubutware bwayo, kugira ngo bahindire umushyitsi imbere yayo kandi bahamye ubudahangarwa bwayo. Ubwo abantu biboneraga n’amaso imisozi igurumana, ibirimi by’umuriro hamwe n’isuri y’ubutare bwashonze, ikama ry’imigezi, iriduka ry’imijyi y’ibyamamare, amatongo ahantu hose, n’ibindi; ibyo byose byatumye imitima yabo itahwa n’ubwoba, maze bamwe mu batizera Imana batangira kuyituka aho kwemera imbaraga zayo zitagira akagero.AA 64.4

    Abahanuzi bo mu gihe cya kera bahereye kuri ibyo byabaye baravuga bati, “Waba nk’umuriro utwika ibyatsi, waba nk’umuriro watuza amazi, bityo izina ryawe ryamenyekana mu banzi bawe, amahanga yahinda umushyitsi imbere yawe. Koko umanutse ugakora ibikorwa tutari twiteze, imisozi yatigita imbere yawe. Guhera kera kose nta wigeze abyumva, nta jisho ryigeze ribona Imana ikorera ityo abayitegereje nk’uko wowe ubikora.” Yesaya 64:1-3. Uhoraho atinda kurakara, nyamara afite imbaraga nyinshi, ntabura guhana abagizi ba nabi. Aho Uhoraho anyuze haba inkubi y’umuyaga na serwakira, ibicu n’umukungugu utumurwa n’ibirenge bye. Acyaha inyanja igakama, inzuzi zose na zo azikamyamo amazi.” Nahumu 1:3,4.AA 65.1

    Hazabaho ibindi bintu biteye ubwoba bitigeze kubaho mu isi, ubwo Kristo azaba agarutse. “Atuma imisozi itigita, udusozi natwo ducika inkangu. Iyo ahingutse isi irahindagana, isi n’abayituye bose birakangarana. Ninde wahangara kumuhagarara imbere yarakaye? Ni nde wahangara n’umujinya we ukaze? Uburakari bwe bugurumana nk’inkongi y’umuriro, butuma n’ibitare bisatagurika.” Nahumu 1:5, 6 (Bibiliya Ijambo ry’Imana). “Uhoraho kingura ijuru umanuke, ukore ku misozi icucumuke umwotsi. Uteze imirabyo itatanye abanzi banjye, ubarase imyambi bakwire imishwaro.” Zaburi 144:5, 6 (BII).AA 65.2

    “Nzerekana ibitangaza hejuru ku ijuru, nzerekana n’ibimenyetso hasi ku isi, hazaboneka amaraso n’umuriro n’umwotsi ucucumuka.” Ibyakozwe n’Intumwa 2:19 “Nu ko imirabyo irarabya, amajwi ararangira, inkuba zirahinda n’isi iratigita cyane. Kuva abantu baba ku isi ntihigeze habaho umutingito w’isi ukaze nk’uwo. Ibirwa byose birahunga, imisozi na yo ntiyongera kuboneka. Nuko amahindu manini ava mu ijuru agwira abantu, rimwe rifite uburemere bwaba nk’ibiro mirongo ine. Ibyahishuwe 16:18, 20, 21.AA 65.3

    Ubwo imirabyo iturutse mu ijuru iziyungikanya n’umuriro uvuye ku isi, imisozi izagurumana nk’itanura, kandi izajya ijugunya amahindure ateye ubwoba, biziroha mu busitani n’imirima, n’imidugudu n’imijyi bibereye amaso. Ubutare bwashongeshejwe nibugwa mu migezi bizatuma amazi abira, bijugunye ibitare binini cyane bifite ingufu zitavugwa bisandara ahantu hose ku butaka. Imigezi n’inzuzi bizakama. Isi izahinda umushyitsi, ahantu hose hazaba hari imitingito no kuruka kw’ibirunga.AA 65.4

    Ubwo nibwo Imana izatsemba abagome bose ku isi. Ariko intungane zizarindirwa hagati muri ako kaga, nk’uko Nowa yarindiwe mu nkuge. Imana izababera ubuhungiro, kandi munsi y’amababa yayo niho bazakirira. Umunyazaburi aravuga ati, “Wagize Uhoraho ubuhungiro bwawe, Isumbabyose uyigira ubwihisho bwawe. Bityo nta kibi kizakugeraho, nta n’icyago kizagera aho utuye.” Zaburi 91:9,10. “Azahandindira mu gihe cy’amakuba, mu ngoro ye niho azampisha, azambera urutare runkingira.” Zaburi 27:5. Isezerano ry’Imana ni iri ngo, “Kuko atatezutse kunkunda nzamukiza ayo makuba, nzamurinda kuko yemera uwo ndi we.” Zaburi 91:14 (BII).AA 65.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents