Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 15 - UBUKWE BWA ISAKA

    Iki gice gishingiye mu Itangiriro 24

    Aburahamu yari ageze mu zabukuru; kandi ategereje kwipfira bidatinze; nyamara yari ashigaje gukora ikintu kimwe kugira ngo yumve ko isezerano yahawe risohorejwe ku rubyaro rwe. Imana yari yaratoranyije Isaka ngo azamusimbure mu byo gukomeza amategeko yayo kandi ngo azabe se w’ubwoko bwatoranyijwe; ariko yari atarashaka umugore. Abaturage b’i Kanaani basengaga ibigirwamana, kandi Imana yari yarabujije abantu bayo guhana abageni na bo, kuko yari izi yuko iryo shyingirana rizatuma bajya mu buhakanyi. Uwo mukurambere yatinyaga ko abaturanyi be b’abanyakanaani bazahindura umwana we. Akamenyero k’Aburahamu ko kwizera Imana no kugendera mu bushake bwayo, byagaragariraga no mu mico mbonera ya Isaka; ariko uwo musore we yari afite akarusho, kandi yari umugwaneza n’umunyamahoro. Iyo aza kubana n’utubaha Imana, yajyaga kugira akaga ko kugira ibyo ahara kugira ngo bumvikane. Mu bitekerezo by’Aburahamu, guhitiramo umuhungu we umugore, byari ingenzi cyane; yifuzaga cyane yuko yashaka umugore utazamukura mu nzira y’Imana.AA 109.1

    Mu bihe bya kera, muri rusange, ababyeyi ni bo bashakiraga abana babo abageni, kandi niwo wari umuco w’abasengaga Imana. Nta muntu washyingirwaga uwo adakunda; ariko urubyiruko rwo rwagenderaga ku bunararibonye no guhitamo kw’ababyeyi babo bubaha Imana. Byagaragaraga nko kutubaha ababyeyi, ndetse cyari icyaha, iyo umwana yakoraga ibinyuranye n’ibyo.AA 109.2

    Isaka, yiringiye ubunararibonye bwa se n’urukundo amukunda, yanejejwe no kubimubwira, kandi yizeye ko n’Imana ubwayo izamuyobora muri uko guhitamo. Uwo mukurambere yatekereje bene wabo babaga i Mesopotamiya. N’ubwo batari bararetse gusenga ibigirwamana, bari bazi kandi baramya Imana nyakuri . Isaka ntiyagombaga kuva i Kanani ngo abasange, ariko byajyaga gushoboka ko muri bo haboneka usiga iwabo agafatanya na we gukomeza gusenga by’ukuri Imana ihoraho. Aburahamu yahaye “umugaragu we mukuru” iyo nshingano, umugabo wari uzi Imana, inararibonye kandi wagiraga ibitekerezo bizima, wari waramukoreye igihe kirekire kandi yaramubereye inyangamugayo. Amubwira kurahirira imbere y’Uhoraho ko atazashyingira Isaka umukobwa w’Abanyakanani, ko ahubwo azatoranya umwari wo mu muryango wa Nahori, i Mesopotamiya. Yamubwiye kutajyanayo Isaka. Iyo hataboneka umukobwa wemera gusiga iwabo, uwo mugaragu ntiyajyaga gufatwa n’iyo ndahiro. Uwo mukurambere amutera umwete muri iyo nshingano itoroshye yari ahawe, amwizeza ko Imana izahira urugendo rwe. Aravuga ati, “Uwiteka Imana nyirijuru, yankuye mu nzu ya data no mu gihugu navukiyemo,... Izatuma marayika wayo akujye imbere.”AA 109.3

    Iyo ntumwa ntiyazarira iragenda. Afata ingamiya cumi zo kumuherekeza n’abo kuzagarukana bari kumwe n’umugeni, bitwaza n’impano zo kuzaha umugeni, n’inshuti ze, maze agenda urugendo rurerure cyane arenga i Damasiko agera mu bibaya bihana imbibi n’uruzi runini rw’iburasirazuba. Ageze i Harani, “umudugudu wa Nahori,” ahagarara inyuma y’inkike zigose uwo mudugudu, hafi y’iriba aho abagore bazaga ni mugoroba kuvoma. Ubwo nibwo yagize ibitekerezo byo kwibaza uko biribumugendekere. Byajyaga gushoboka ko guhitamo yari agiye kugira kwajyaga kugira ingaruka zikomeye, atari kurugo rwa shebuja gusa, ahubwo no ku bandi bantu bazabaho uko ibihe bizajya biha ibindi. Yibuka amagambo y’Aburahamu yuko Imana yajyaga kohereza marayika wayo ngo bajyane, asaba ashimikiriye ko ayoboranwa ihirwe. Mu muryango wa shebuja yari amenyereye ubugwaneza no kwakira abashyitsi byahoraga bikorwa, noneho asaba yuko igikorwa cy’ubugiraneza cyamwereka umwari Imana yari yahisemo.AA 109.4

    Atararangiza gusaba, aba yahawe igisubizo. Mu bagore bari ku iriba, ingeso z’ubugwaneza z’umwe zimukora ku mutima. Ubwo yari avuye ku iriba, uwo muntu batari baziranye aza amusanga, amusaba amazi ku yo yari atwaye mu kibindi ku rutugu rwe. Icyo yari asabye cyakiranywe ineza ndetse yemererwa ko n’ingamiya ze ziribwuhirwe, icyo kikaba cyari igikorwa cy’akamenyero abakobwa b’ibikomangoma bagiriraga amashyo n’imikumbi ya ba se. Uko niko ikimenyetso yifuzaga yagihawe. Uwo mwari “yari umunyagikundiro cyinshi,” kandi kugira neza kwe atajuyaje byerekanye umutima w’impuhwe na kamere y’inyamurava, kandi y’inyambaraga. Noneho rero ukuboko kw’Imana kwari kumwe na we. Uwo mushyitsi amaze kumushimira iyo neza amugiriye, amuha impano z’igiciro cyinshi, anamubaza ababyeyi be abo ari bo, maze yumvise yuko ari umukobwa wa Betuweli, mwishywa w’Aburahamu, “yikubita hasi aramya Uwiteka.”AA 110.1

    Uwo mugabo yamusabye icumbi mu rugo kwa se, maze mu mvugo yakoresheje amushimira, agaragazamo ko hari icyo apfana n’Aburahamu. Uwo mwari asubiye imuhira, avuga uko byagenze maze Labani musaza we aherako ajya kuzana uwo mushyitsi n’abo bari kumwe ngo babacumbikire. AA 110.2

    Eliyezeri ntiyajyaga kugira icyo arya ataravuga ikimugenza, isengesho yasengeye ku iriba, n’uko byagenze kose. Maze aravuga ati, “N’uko niba mushaka kugirira databuja neza, ntimumurerege, nimumbwire: kandi niba mutabyemera nimumbwire; nanjye mpindukire njye iburyo cyangwa ibumoso.” Igisubizo cyabaye ngo, “Ibyo bivuye k’Uwiteka: nta kindi tubasha kukubwira, ari icyiza, cyangwa ikibi. Dore Rebeka ari imbere yawe; mufate umujyane, abe muka mwene shobuja, nk’uko Uwiteka yavuze.”AA 110.3

    Abo umuryango bamaze kwemeranya, Rebeka ubwe bamubajije niba yashobora kujya kure hangana hatyo, akava iwabo akajya gushyingirwa umuhungu wAburahamu. Kubera ibyari byabaye byose, yizeye ko Imana yari yamutoranyirije kuba umufasha wa Isaka, maze aravuga ati, “Turajyana.”AA 110.4

    Uwo mugaragu atekereje umunezero shebuja azagira, yumva ashaka gusubirayo vuba; maze mu gitondo barahaguruka barataha. Aburahamu yari atuye i Berisheba, kandi Isaka wari uragiye amatungo mu gihugu bari baturanye, yari yasubiye ku ihema rya se, kuhategerereza intumwa bari batumye i Harani. “Isaka arasohoka, ajya gutembera ku gasozi ni mugoroba, maze yubuye amaso, abona ingamiya ziza zimusanga. Maze Rebeka yubura amaso; abonye Isaka ava ku ngamiya. Abaza wa mugaragu ati: Uriya mugabo ugenda ku gasozi tugiye guhura ni nde? Uwo mugaragu aramusubiza ati: « Ni databuja. » Rebeka yenda umwenda we, yitwikira mu maso. Uwo mugaragu atekerereza Isaka ibyo yakoze byose. Isaka azana Rebeka mu ihema ryari irya nyina Sara, aramurongora, aba umugore we: aramukundwakaza. Isaka ashira umubabaro wa nyina yapfushije.”AA 110.5

    Aburahamu yari yarabonye amaherezo yo gushyingiranwa kw’abubaha Imana n’ayo abatayubaha, uhereye mu minsi ya Kayini ukageza mu gihe cye bwite. Yabonaga ingaruka zo kuba yarashatse Hagari, maze akabihuza n’uburyo Ishimayeli na Loti bashatse. Kubura kwizera ku ruhande rw’Aburahamu na Sara byatumye Ishimayeli avuka, aribyo ruvange rw’urubyaro rukiranuka n’urwo abatubaha Imana. Inyigisho Ishimayeli yari yarahawe na se zishwe n’iza bene wabo wa nyina basengaga ibigirwamana, ndetse n’uko Ishimayeli yashatse abagore b’abapagani. Ishyari rya Hagari n’iry’abagore yatoranyirije Ishimayeli ryagotesheje umuryango wa Ishimayeli urusika Aburahamu yagerageje gukuraho ariko rukamunanira.AA 111.1

    Inyigisho Aburahamu yari yarahaye Ishimayeli kuva kera kose ntizabuze icyo zimumarira, ariko abagore be ni bo batumye mu muryango we habamo gusenga ibigirwamana. Ubwo yatandukanaga na se akarushywa no gushaka uburyo yabaho mu rugo rutagira urukundo kandi rutubaha Imana, byatumye Ishimayeli ahitamo kuba nk’inyamaswa yo mu gasozi n’igisambo cyo mu butayu, “...azagira undi muntu wese umubisha we, n’abandi bose bazamugira umubisha wabo;...” Itangiriro 16:12. Mu minsi ya nyuma yo kubaho kwe, yarihannye, agarukira Imana ya Se, ariko ikimenyetso cy’imico ye urubyaro rwe rwamukomoyeho nticyasibanganye. Ishyanga rikomeye ry’abanyamahane n’abapagani ryamukomotseho, bagahora biyenza kandi bagirira nabi urubyaro rw Isaka.AA 111.2

    Umugore wa Loti yarikundaga, ntiyakundaga idini, maze atuma umugabo we atandukana n’Aburahamu. Loti we ntiyifuzaga kuguma i Sodomu ngo abeho atagira uwo kumugira inama, ariwe mukurambere wubahga Imana; ariko kubera uwo mugore we n’abantu yabanaga na bo muri uwo mudugudu mubi bari barimo, byajyaga gutuma atezuka ku Mana iyo Aburahamu ataba yaramuhaye kera inyigisho zihamye mu kwizera. Gushyingirwa kwa Loti hamwe no guhitamo Sodomu ngo abe ariho atura, byabaye intandaro n’uruhererekane rw’ibibi byagiye bibaho ku isi uko ibihe bihaye ibindi.AA 111.3

    Nta muntu wubaha Imana wifatanya n’utayubaha ngo abure kugira ingaruka mbi. “Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?” Amosi 3:3. Umunezero no gutera imbere mu rugo biterwa n’uko impande zombi z’abashakanye zishyize hamwe; ariko hagati y’uwizera n’utizera hari itandukaniro rikomeye mu byo bakunda, mu byo bashyizeho umuntima no mu byo bagamije. Baba bakorera abami babiri; kandi nta huriro bagirana. Uko imibereho y’umuntu yaba itunganye kose, ntibyabuza ko uwo babana utizera yamutandukanya n’Imana.AA 111.4

    Umuntu wese ushyingiwe atarahinduka mu myizerere ye, kubwo amasezerano, aba yishyize mu nshingano zikomeye zo kudahemukira mugenzi we naho baba badahuje kwizera; nyamara kandi ibikwiriye kugirwa nyambere y’ayandi masano yose tugirira ku isi, ni ibyo Imana ishaka n’ubwo hashobora kuvamo ibigeragezo n’akarengane. Umwuka w’urukundo no kwiyoroshya ushobora gukiza umuntu utizera. Ariko Bibiliya ibuzanya gushyingiranwa k’abakristo n’abatemera Imana. “Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye.” 2 Abakorinto 6:14, 17, 18.AA 111.5

    Isaka yagiriye umugisha ku Mana, ubwo yabaga umuragwa w’amasezerano isi yagombaga kuboneramo umugisha; nyamara ageze ku myaka mirongo ine y’amavuka yicisha bugufi imbere ya se, wari umugaragu wubaha Imana, ngo amushakire umugeni. Kandi ingaruka yuko gushyingiranwa, nk’uko Ibyanditswe bibyerekana, ni icyitegererezo cyiza kigaragaza umunezero mu rugo “Isaka azana Rebeka mu ihema ryari irya nyina Sara, aramurongora aba umugore we: aramukundwakaza. Isaka ashira umubabaro wa nyina yapfushije.”AA 112.1

    Mbega guhabana kuri hagati y’imishakire ya Isaka n’uburyo urubyiruko rw’iki gihe rwitwara, ndetse nabavuga ko ari Abakristo! Kenshi abasore bibwira ko gushaka abo bakunda ari bo bireba bonyine kandi ko nta wundi ukwiriye kubigishwamo inama- yaba Imana cyangwa ababyeyi nta n’umwe ukwiye kugiramo uruhare. Mbere y’uko bagera mu myaka yo gushaka, bibwira ko bo ubwabo bafite ubushobozi bwo kwihitiramo, ababyeyi babo batabafashije. Imyaka mike bamara bashakanye irahagije kugira ngo babone amafuti yabo, ariko biba bitagifite igaruriro. Bwa bwenge buke no kutifata byatumve umuntu ahitamo atitegereje bituma icyo cyaha kiba kibi bikahije, kugeza ubwo abashakanye bibabera umutego ukabije. Muri ubwo buryo rero, abantu benshi bangiza umunezero wabo muri ubu bugingo n’ibyiringiro by’ubugingo bw’ahazaza.AA 112.2

    Niba hari ikintu gikwiye kwitonderwa kandi niba hari igihe gikenerwamo inama z’abakuru n’inararibonye, ni ighe cyo gushyingirwa; kandi niba hari igihe Bibiliya yakenerwa nk’umujyanama, niba hari igihe ubuyobozi bw’Imana bukwiriye gushakirwa mu masengesho, ni mbere yo gutera intambwe ifatanya abantu hamwe ngo babane by’iteka ryose.AA 112.3

    Ababyeyi ntibakwiriye kwibagirwa inshingano yabo yo gutegura umunezero w’abana babo mu gihe kizaza. Kuba Isaka atarirengagije inama za se byatewe n’uko yari yaratojwe kandi akundishwa imibereho yo kumvira. Igihe Aburahamu yabwiraga abana be kubaha ababyeyi, imibereho ye ya buri munsi yahamyaga ko nta kwikunda cyangwa igitugu kirimo, ko ahuhwo biba bishingiye ku rukundo, kandi bikaba bigendereye ku kubashakira kubaho neza n’umunezero.AA 112.4

    Ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore bakwiriye kwiyumvisha ko bafite inshingano yo kuyobora urukundo rw’urubyiruko, kugira ngo bashobore gushaka abagore bakwiriye. Bagomba kwiyumvamo iyo nshingano, binyuze mu nyigisho no mu cyitegererezo batanga, bafasha kubwo ubuntu bw’Imana, kugira ngo batungaye imico mbonera y’abana bakiri bato, ngo babe indakemwa n’imbonera kandi bareshywe n’ibyiza n’ukuri. Ibisa birasabirana. Mureke gukunda ukuri, kubonera n’ineza bishinge imizi mu mitima hakiri kare, kandi urubyiruko ruzashaka kujya mu muryango urangwa n’ibyo.AA 112.5

    Mureke ababyeyi bashakishe uko batanga icyitegererezo cy’urukundo no kugira neza bya Data wo mu ijuru, bivuye mu mico mbonera yabo no mu mibereho y’ingo zabo. Mureke mu rugo hasabe umucvo w’izuba. Ibyo bizarutira cyane abana bawe amasambu n’ubutunzi. Mureke urukundo rwo mu muryango rurindirwe mu mitima yabo, maze nibasubiza amaso inyuma, bashobore kubona ko iwabo hari ahantu h’amahoro n’umunezero, hari ijuru rito. Abagize umuryango bose ntibagira imicombonera imwe, kandi buri gihe hazabaho kwimenyereza kwihangana no kubabarira; kandi binyuze mu rukundo no mu kwifata, byose bishobora gufatanyirizwa hamwe.AA 112.6

    Urukundo nyakuri ni ihame rihambaye kandi ryera, byombi bitandukanye cyane n’urukundo rukomotse ku irari ry umubiri kandi rushira mu kanya gato iyo rugeragejwe bikomeye. Ni mukuba indahemuka ku nshingano ababyeyi babahaye, urubyiruko rukwiriye kwitegurira ubwarwo ingo zabo. Nimureke habe ariho hitorezwa kwizinukwa no kugira neza, ubuntu, n’impuhwe za Gikristo. Nuko rero, urukundo rugurumana ruzakomerezwa mu mutima, kandi uzaturuka mu rugo nk’urwo ngo abe umutwe w’urugo rwe, azamenya uburyo yashakisha icyatera umunezero uwo yatoranyije ngo amubere inshuti mu mibereho ye. Aho kugira ngo gushyingirwa kube iherezo ry’urukundo, kuzaba gusa intangiriro yarwo.AA 113.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents