Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 20 — NAMANI 10Iki gice gishingiye mu 2Abami 5

    “Namani umugaba w’ingabo z’umwami w’i Siriya yari umutoni kuri shebuja kandi w’umunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha; yari umugabo w’umunyamaboko w’intwari, ariko yari umubembe.”AnA 224.1

    Benihadadi umwami w’I Siriya yari yaratsinze ingabo z’Abisrayeli mu rugamba rwahitanye Ahabu. Kuva icyo gihe Abasiriya bari barakomeje kujya batera Abisirayeli, kandi muri kimwe muri ibyo bitero bari barajyanye bunyago umukobwa muto, bamujyana iwabo i Siriya maze aba “umuja wa muka Namani.” Nubwo uwo mukobwa yari umuja kandi ari kure y’iwabo, yari umwe mu bahamya b’Imana, agasohoza umugambi Imana yari yaratoranyirije Isirayeli nk’ubwoko bwayo nyamara atabizi. Ubwo uwo mukobwa yakoreraga muri urwo rugo rw’abapagani, yaje kugirira impuhwe shebuja; kandi yibutse ibitangaza bikomeye byo gukiza byakoreshwaga Elisa, abwira nyirabuja ati: “Icyampa databuje agasanga umuhanuzi w’i Samariya! Yamukiza ibibembe.” Uyu muja yari azi ko imbaraga yo mu Ijuru iri kumwe na Elisa kandi yizeraga ko kubw’iyo mbaraga y’Ijuru Namani ashobora gukira.AnA 224.2

    Imico y’uwo muja wari waratwawe bunyago, uko yitwaraga muri urwo rugo rw’abapagani ni igihamya gikomeye kigaragaza imbaraga z’uburere bw’ibanze butangirwa mu muryango. Nta nshingano ihanitse iruta iyahawe ababyeyi b’abagabo n’abagore mu kwira no kurera no gutoza abana babo. Ababyeyi bagomba kwita cyane ku mfatiro z’imyitwarire n’imico. Ahazaza h’abana babo hashingiye cyane ku rugero babaha n’inyigisho babigisha.AnA 225.1

    Ababyeyi bafite imibereho igaragaza rwose imico y’Imana barahirwa, kugira ngo amasezerano n’amategeko y’Imana bikangure gushima no kwicisha bugufi mu mwana. Ababyeyi bafite kwiyoroshya, ubutabera no kwihangana bigaragariza umwana urukundo, ubutabera no kwihangana by’Imana, kandi kubwo kwigisha umwana kubakunda, kubiringira no kubumvira, bene abo babyeyi baba bigisha uwo mwana gukunda, kwiringira no kumvira Se wo mu ijuru. Ababyeyi baraga umwana bene iyo mpano baba bamuhaye ubutunzi burusha agaciro ubutunzi bw’ibihe byose, baba bamuhaye ubutunzi buzaramba iteka ryose.AnA 225.2

    Ntabwo tuzi aho abana bacu bashobora guhamagarirwa gukora. Bashobora kumara ubuzima bwabo bwose imuhira; bashobora kujya mu mirimo isanzwe yo mu buzima cyangwa bakajya kwigisha ubutumwa bwiza mu bihugu by’abapagani; ariko rero bose bahamagarirwa kuba abajyana ubutumwa bw’Imana, bakaba abagabura bajyana ubutumwa bw’imbabazi ku batuye isi. Bagomba kugira uburere buzabafasha guhagarara ku ruhande rwa Kristo bamukorera batikanyiza.AnA 225.3

    Ubwo ababyeyi b’uwo mukobwa w’Umuheburayokazi bamwigishaga iby’Imana, ntabwo bari bazi amaherezo ye. Nyamara bari indahemuka ku nshingano bahawe; bityo mu rugo rw’umugaba w’ingabo z’Abasiriya umwana wabo ahatangira ubuhamya ahagaragariza Imana yari yarize kubaha.AnA 226.1

    Namani yumvise amagambo umuja we yari yabwoiye nyirabuja; bityo amaze guhabwa uburenganzira n’umwami, afata urugendo ajyanwe no kwivuza, yitwaza “ibiro magana atatu by’ifeza n’ibiro mirongo itandatu by’izahabu, n’imyambaro icumi yo kurimbana.” Namani yajyanye n’urwandiko ahawe n’umwami w’I SIiriya ngo arushyire umwami Wa Isirayeli, kandi muri rw hari handitswe ubu butumwa ngo: “Nuko rero urwo rwandiko nirukugeraho, nkoherereje umugaragu wanjye Namani ngo umukize ibibembe.” Umwami w’Abisirayeri asomye urwandiko yari yandikiwe, “ashishimura imyenda aravuga ati: ‘Ariko, uwo mugabo kunyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe, ni jye Mana yica kandi ikabeshaho? Nuko nimubitekereze ndabinginze, mumenye ko ari ukunyendereza.’”AnA 226.2

    Inkuru z’icyo kibazo zigera kuri Elisa, maze atuma ku mwami w’Abisirayeli amagambo amubwira ati: “Ni iki gitumye ushishimura imyenda yawe? Mureke ansange aramenya ko muri Isirayeli harimo umuhanuzi.”AnA 226.3

    “Nuko Namani araza, azana n’amafarashi ye n’amagare ye, ahagarara ku muryango w’inzu ya Elisa.” Elisa aherako amutimaho intumwa aramubwira ati: “Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse.”AnA 226.4

    Namani yari yiteze ko ari bubone kwigaragaza gutangaje kw’imbaraga zo mu ijuru. Yaravuze ati: “Nahoze ngira ngo ari busohoke, ahagarare, atakambire izina ry’Uwiteka Imana ye, arembarembye n’intoki hejuru y’ibibembe, ngo ankize.”AnA 227.1

    Ubwo Namani yabwirwaga kwiyuhagira muri Yorodani, ubwibone bwe bwakozweho, maze muri uko gukorwa n’isoni no kumva abwiwe icyo atai yiteze arasakuza ati: “Mbese inzuzi z’i Damasiko, Abana na Fapa, ntiziruta ubwiza amazi yose y’i Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?” Nuko arahaguruka, arigendera arakaye.AnA 227.2

    Umutima w’ubwibone wa Namani warigometse wanga gukurikiza amabwiriza yari atanzwe na Elisa. Inzuzi zavuzwe n’uwo mutware w’abasirikare w’Umusiriya zari nziza bitewe n’udushyamba twari ku nkengero zazo, kandi abantu benshi bajyaga ku nkengero z’izo nzuzi bajyanwe no gusenga ibigirwamana. Ntabwo kumanuka akajya kuri kamwe muri izo nzuzi byari gukoza isono cyane Namani. Nyamara yashoboraga gukira gusa ari uko akurikije amabwiriza yihariye umuhanuzi yari amuhaye. Kumvira n’umutima wose byonyine ni byo byajyaga gutuma ibyo yifuza bibaho.AnA 227.3

    Abagaragu ba Namani baramwinginze kugira akore ibyo Elisa ategetse. Baramubwiye bati: “Data, iyaba uwo muhanuzi yagutegetse ikintu gikomeye ntuba wagikoze? Nkanswe kukubwira ngo ‘Iyuhagire, uhumanuke.’” Ukwizera kwa Namani kwarageragezwaga muri icyo gihe ari na ko ubwibone bwarwaniraga gutegeka. Nyamara ukwizera kwaratsinze, maze wa Musiriya wishyiraga hejuru areka ubwibone bw’umutima we bityo aca bugufi yumvira ubushake bw’Uwiteka bwari bwahishuwe. Nuko yibira karindwi muri Yorodani, “nk’uko uwo muntu w’Imana yari yamutegetse.” Kandi ukwizera kwe kwaragororewe; “uwo mwanya umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, arahumanuka.”AnA 227.4

    “Agarukana n’abantu be bose kuri uwo muntu w’Imana” yishimye cyane, maze avuga ijambo ryo gushima agira ati: “Noneho menye ko yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli.”AnA 228.1

    Nk’uko umugenzo w’icyo gihe wari umeze, noneho Namani yasabye Elisa kwemera impano y’agaciro kenshi [yari yamuzaniye]. Ariko umuhanuzI Elisa yaranze. Ntubyari ibye kwakira ibihembo ku mugisha Imana ubwayo mu buntu bwayo yari yatanze. Elisa yaravuze ati: “Nkurahiye Uwiteka uhoraho, uwo nkorera, nta kintu cyose ndi bwakire.” Namani Umusiriya aramwinginga ngo abyakire ariko Elisa aranga.AnA 228.2

    “Nāmani ati “Ubwo utabyemeye, ndakwinginze uhe umugaragu wawe imitwaro y’ibitaka ihetswe n’inyumbu ebyiri, kuko uhereye none nta zindi mana umugaragu wawe nzatambira igitambo cyoswa cyangwa ikindi gitambo cyose, keretse Uwiteka wenyine. Ariko Uwiteka ngo. Databuja iyo agiye mu ngoro ya Rimoni kuyiramya yegamye ku kuboko kwanjye, maze kunama mu ngoro ya Rimoni, iyo nunamye muri iyo ngoro ya Rimoni, Uwiteka ajye abibabarira umugaragu we.” AnA 228.3

    Elisa aramubwira ati “Genda amahoro.” Nuko aragenda yicuma ho hato.”AnA 228.4

    Mu myaka myinshi Gehazi umugaragu wa Elisa yari yaragize amahirwe yo gukuza umwuka wo kwiyanga warangaga umurimo shebuja yakoraga mu buzima bwe. Yari yaragize amahirwe yo kuba umuntu ukomeye utwara ibendera mu ngabo z’Uwiteka. Igihe kirekire yari yaragiye ahabwa imigisha ihebuje indi yo mu ijuru; nyamara yirengagiza iyo migisha maze ararikira inyongera mbi y’ubutunzi bw’isi. Noneho ibyifuzo byari bihishwe mu mutima we w’ubugugu bimutera kwishora mu gishuko cyamutsinze uruhenu. Nuko aribwira ati: “Ko databuja yagiriye Namani uwo w’Umusiriya ubuntu, ntiyakire ituro yamutuye; . . . ndiruka mufate, ngire icyo mwiyakira.” Nuko Gehazi akurikira Namani mu ibanga.AnA 228.5

    “Namani abonye amukurikiye yiruka, ava muigare rye, aramusanganira; aramubaza ati: ‘Ni amahoro?’” Nuko Gehazi amubeshya abigambiriye. Gehazi aravuga ati: “Databuja atrantumye ngo aka kanya haje abahungu babiri b’abana b’abahanuzi, baturutse mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu: ngo arakwinginze ubamuhere italanto11Ibiro mirongo itatu. y’ifeza n’imyambaro yo gukuranwa ibiri.” Namani yemeye ibyo asabwe yishimye, maze ahata Gehazi kwemera kujyana italanto ebyiri mu cyimbo cy’imwe n’imyambaro yo gukuranwa ibiri, “abikorera abagaragu be babiri, barabyikorera bajya imbere ya Gehazi.”AnA 229.1

    Ubwo Gehazi yarihafi kugera ku rugo rwa Elisa asezerera ba bagaragu maze za feza nay a myambaro arabihisha. Arangije kubihisha “araza ahagarara imbere ya shebuja;” kandi kugira ngo yirinde kugawa arongera abeshya ikinyoma cya kabiri. Ubwo umuhanuzi yari amubajije ati: “Uraturuka he, Gehazi?” undi yarasubije ati: “Umugaragu wawe ntaho nagiye.”AnA 229.2

    Noneho haje gukurikiraho gutahurwa no gucyahwa gukomeye byagaragazaga ko Elisa yari azi ibyabaye byose. Elisa yaramubabjije ati: “Umutima wanjye ntiwajyanye nawe, ubwo wa mugabo yahindukiraga akava ku igare rye akaza kugusanganira? Mbese iki gihe ni igihe cyo kwakira ifeza n’imyambaro, n’inzelayo n’inzabibu, n’intama n’inka n’abagaragu n’abaja? Nuko ibibembe bya Nāmani bizakomaho no ku rubyaro rwawe iteka ryose.” Igihano cyageze kuri uwo muntu wari uhamwe n’icyaha nticyatindiganyije. Yavuye imbere ya Elisa “ahindutse umubembe yera nk’urubura.”AnA 229.3

    Hari ibyigisho bikomeye twigishwa n’ibi byabaye kuri uyu muntu wari warahawe amahirwe akomeye kandi yera. Ibyo Gehazi yakoze kwari ugushyira igisitaza mu nzira ya Namani kandi umutima we wari wamaze kumenagurwa n’umucyo utangaje, ndetse yari yiteguye rwose gukorera Imana ihoraho. Ikinyoma Gehazi yari yabeshye nticyajyaga gutangirwa urwitwazo. Yakomeje kuba umubembe kugeza igihe yapfiriye, yaravumwe n’Imana kandi yaraciwe mu bantu bagenzi be.AnA 230.1

    “Umugabo w’indarikwa ntazabura guhanwa; kandi uvuga ibinyoma ntazabikira.” Imigani 19:5. Abantu bashobora gutekereza guhisha ibibi byabo amaso y’abantu bagenzi babo, ariko ntibashobora kubeshya Imana. “Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’izatubaza ibyo twakoze.” Abaheburayo 4:13. Gehazi yatekereje ko abeshya Elisa, ariko Imana yahishuriye umuhanuzi wayo amagambo Gehazi yari yabwiye Namani, kandi imuhishurira n’akantu kose k’ibyabaye hagati y’abo bagabo bombi.AnA 230.2

    Ukuri ni ukw’Imana, naho ikinyoma n’amasura atabarika gishobora gufata ni icya Satani, kandi umuntu uwo ari we wese mu nzira iyo ari yo yose uteshuka umurongo utunganye w’ukuri aba yigambanira yishyira mu bubasha bw’umunyabugome. Abigiye kuri Kristo ntibazifatanya “n’imirimo y’ab’umwijima itagira umumaro.” Abefeso 5:11. Haba mu magambo yabo no mu mibereho yabo, bazaba abantu biyoroheje, badakebakeba kandi b’abanyakuri, kuko baba bategura kuzabana n’abera batigeze barangwa n’ikinyoma mu kanwa kabo. Soma Ibyahishuwe 14:5.AnA 230.3

    Hashize imyaka amagana menshi Namani asubiye iwabo muri Siriya, akize uburwayi bw’umubiri kandi ahaindutse mu mutima, ukwizera kwe gutangaje kwaje kuvugwaho kandi gushimwa n’Umukiza ko ari icyitegererezo ku bantu bose bavuga ko bakorera Imana. Umukiza yaravuze ati: “Kandi hariho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n’umwe muri bo keretse Namani w’Umusiriya.” Luka 4:27. Imana yahise ku babembe benshi bari muri Isirayeli bitewe n’uko kutizera kwabo kwari kwarakinze urugi ibyiza bibazaho bicamo. Umunyacyubahiro w’umupagani wari warabaye indahemuka ku byo yizeraga ko ari ukuri, kandi wumvise ko akeneye ubufasha, ni we wagaragaye mu maso y’Imana ko akwiriye imigisha yayo kurusha imbabare zo muri Israyeli zari zarahinduye ubusa kandi zigasuzugura amahirwe Imana yari yarabahaye. Imana igira icyo ikorera banyurwa n’ubuntu ibagirira kandi bakitwara uko bikwiriye ku mucyo bahabwa uturutse mu ijuru.AnA 230.4

    Muri iki gihe mu bihugu byose hari abantu b’inyangamugayo mu mitima, kandi umucyo w’ijuru urabamurikira. Nibakomeza kuba indahemuka mu gukurikiza ibyo basobanukiwe ko ari yo nshingano yabo, bazahabwa umucyo uruseho kugeza ubwo, nk’uko byagendekeye Namani wa kera, imitima yabo izabahatira guhamya ko “nta yindi Mana iriho mu isi yose,” uretse Imana ihoraho, Umuremyi. AnA 231.1

    Umuntu wese w’umunyakuri kandi umaramaje, “ugenda mu mwijima adafite umucyo,” agezwaho iri rarika rigira riti: “niyiringire izina ry’Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye.” “Kuko uhereye kera nntabwo abantu bigeze kumenya, cyangwa kumvisha amatwi no kurebesha amaso, indi mana igira icyo imarira uyitegereza, itari wowe. Ubonana n’unezererwa ibyo gukiranuka, akabikora, n’abagendera mu nzira zawe bakwibuka.” Yesaya 64:4, 5.AnA 231.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents