Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 33 — IGITABO CY’AMATEGEKO

    Ugukangura gucecetse ariko gufite imbaraga kwatangijwe n’ubutumwa bw’abahanuzi bwerekeye uko Babuloni izigarurira Ubuyuda, kwakoze byinshi mu gutegurira inzira ivugurura ryabayeho mu mwaka wa cumi na karindwi w’ingoma ya Yosiya. Iri vugurura (ubugorozi) ryaje gutuma ibihano Ubuyuda bwari guhabwa biba biharitswe igihe runaka, ryakozwe mu mu buryo butari bwitezwe na mba binyuze mu kuvumbura no kwiga umugabane umwe w’Ibyanditswe Byera byari bimaze imyaka myinshi byarakuwe aho byabaga mu buryo butazwi kandi birazimira.AnA 355.2

    Hafi imyaka ijya kugera ku ijana mbere y’icyo gihe, mu gihe cyo kwizihiza Pasika bwa mbere kwakozwe na Hezekiya, hari harashyizweho uburyo bwo gusomera abantu igitabo cy’amategeko mu ruhame buri munsi bigakorwa n’abatambyi bari bashinzwe kwigisha. Kubahiriza amategeko yanditswe na Mose, ari by’umwihariko ayatanzwe mu gitabo cy’iisezerano ari cyo kigize umugabane w’igitabo cyo Guteka kwa kabiri, ni byo byari byaratumye ingoma ya Hezekiya igubwa neza. Nyamara Manase yari yarahangaye kwirengagiza ayo mategeko; kandi ku ngoma ye igitabo cy’amategeko cyabaga mu rusengero cyari cyaribagiranye bitewe no kutacyitaho. Uko ni ko mu myaka myinshi abaturage muri rusange batagejejweho amabwiriza yo muri icyo gitabo.AnA 356.1

    Icyo gitabo cyandikishijwe intoki cyari kimaze imyaka myinshi cyarabuze cyaje kubonwa mu rusengero na Hilukiya umutambyi mukuru igihe urusengero rwasanwaga hakurikijwe umugambi w’umwami Yosiya wo gusigasira iyo nyubako yera. Umutambyi mukuru yahaye uwo muzingo w’agaciro kenshi uwitwa Shafani wari umwanditsi w’umuhanga waje kugisoma maze yarangiza akagishyira umwami kandi akamubwira n’inkuru yo kuvumburwa kwacyo.AnA 356.2

    Yosiya yakozwe ku mutima cyane ubwo yumvaga ubwa mbere imiburo no kwinginga byari byanditswe muri icyo gitabo cya kera bisomwa. Mbere y’icyo gihe ntiyari yarigeze asobanukirwa mu buryo bwuzuye uko Imana yeruye igashyira “urupfu n’ubugingo, umugisha n’umuvumo” imbere y’Abairayeli. (Gutegekwa kwa kabiri 30:19); ndetse n’uburyo inshuro nyinshi bari baringingiwe guhitamo inzira y’ubugingo kugira ngo babe ibitangarirwa mu isi kandi babere n’amahanga yose umugisha. Binyujijwe muri Mose, Isirayeli yari yarabwiwe ngo: “Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhāna.” Gutegeka kwa kabiri 31:6.AnA 356.3

    Icyo gitabo cyari cyuzuye amasezerano yerekana ubushake bw’Imana bwo gukiza rwose abari gushyira ibyiringiro byabo muri yo. Nk’uko Imana yari yarakoze ubwo yabakuraga mu bubata bwo mu Egiputa, ni ko yajyaga gukora mu buryo bukomeye mu kubatuza mu Gihugu cy’Isezerano no mu kubarutisha amahanga yo ku isi.AnA 357.1

    Ugukomezwa kwatanzwe ari ingororano yo kumvira kwaherekejwe n’ubuhanuzi buvuga ibihano bizabaho kubwo kutumvira; kandi ubwo umwami yumvaga ayo magambo yahumetswe n’Imana, ishusho yari imushyizwe imbere yabibonyemo ibisa n’ibyariho icyo gihe mu bwami bwe. Ku byerekeyee ibyo ubuhanuzi bwagaragaje byo kuva ku Mana, Yosiya yatewe ubwoba no kubona amagambo yumvikana yavugaga ko umunsi w’amakuba uzakurikiaho mu buryo bwihuse ndetse ko nta ntsinzi yawo yajyaga kubaho. Imvugo yakoreshejwe yarumvikanaga neza; nta kwibeshya ku busobanuro bw’ayo magambo kwajyaga kubaho. Ku iherezo ry’uwo muzingo w’igitabo, mu nshamake yavugaga uko Imana yagiriye Abisirayeli kandi hagasubirwamo ibizaba mu gihe kiri imbere, izo ngingo zagaragajwe neza incuro ebyiri. Mose yari yaravuze Abisirayeli bose bumva agira ati: AnA 357.2

    “Tega ugutwi wa juru we, nanjye ndavuga,
    Isi na yo yumve amagambo amva mu kanwa.
    Kwigisha kwanjye kuragwa nk’imvura,
    Amagambo yanjye aratonda nk’ikime.
    Nk’uko imvura y’urujojo rugwa ku byatsi bitoto,
    Nk’uko ibitonyanga bigwa ku byatsi.
    Kuko ngiye kogeza izina ry’Uwiteka,
    Mwaturire Imana yacu ko ifite icyubahiro gikomeye.
    Icyo Gitare umurimo wacyo uratunganye rwose,
    Ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka.
    Ni Imana y’inyamurava itarimo gukiranirwa,
    Ica imanza zitabera, iratunganye.” Gutegeka kwa kabiri 32:1-4.
    AnA 357.3

    “Ibuka ibihe bya kera,
    Tekereza imyaka y’ibihe byinshi byaba sekuruza banyu.
    Baza so arabikumenyesha,
    Baza abakuru bo muri mwe barabikubwira.
    Ubwo Isumbabyose yahaga amahanga gakondo zayo,
    Igatandukanya amoko y’abantu,
    Yashyizeho ingabano z’amahanga,
    Nk’uko umubare w’Abisirayeli uri.
    Kuko ubwoko bw’Uwiteka ari bwo gakondo ye,
    Aba Yakobo ari bo mugabane w’umwandu we.
    Ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo,
    Mu butayu butarimo abantu iwabo w’inyamaswa zihūma,
    Arabugota arabukuyakuya,
    Aburinda nk’imboni y’ijisho rye.” Umurongo 7-10.

    AnA 358.1

    “Maze Yeshuruni arabyibuha atera umugeri
    Urabyibushye, urahonjotse,urarembekereye.
    Maze areka Imana yamuremye,
    Asuzugura igitare cy’agakiza ke.
    Bamuteye gufuhira imana z’inyamahanga,
    Bamurakarishije ibizira.
    Batambiye abadayimoni batari Imana nyakuri,
    Batambiye imana batigeze kumenya,
    Imana nshya z’inzaduka,
    Izo ba sekuruza banyu batatinyaga.
    Igitare wavutseho ntukicyibuka,
    Wibagiwe Imana yakubyaye.
    Uwiteka yarabibonye bimwangisha urunuka,
    Abahungu be n’abakobwa be bamurakaje.
    Aravuga ati: “Nzabima amaso,
    Nzareba iherezo ryabo uko rizamera,
    Kuko ari ab’igihe kigoramye cyane,
    Ari abana batarimo umurava.
    Bo banteje gufuhira ikitari Imana nyakuri,
    Bandakarishije ibigirwamana byabo by’ubusa,
    Nanjye nzabateza ishyari ku batari ishyanga ry’ukuri,
    Nzabarakarisha gukunda ishyanga ritagira ubwenge.”

    “Nzabarundaho ibyago,
    Nzabamariraho imyambi yanjye.
    Bazananurwa n’inzara,
    Bazamarwa no kugurumana umuriro na mugiga ikaze.
    Nzabagabiza amenyo y’inyamaswa, N’ubusagwe bw’ibikururuka mu mukungugu.”

    “Ubwo ni ubwoko butabasha kwigīra inama,
    Butarimo ubwenge na buke.
    Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi,
    Baba bitaye ku iherezo ryabo.
    Umwe yabashije ate kwirukana igihumbi cyabo,
    Babiri babashije bate kunesha abantu babo inzovu,
    Iyo Igitare cyabo kitabagura,
    Iyo Uwiteka atabagabiza?
    Kuko igitare cya ba bandi kidahwanye n’Icyacu,
    Nubwo ababisha bacu ubwabo ari bo baca urubanza rw’ibyo.”

    “Ibyo ntibibitswe aho ndi?
    Ntibishyizwe mu bubiko bw’ubutunzi bwanjye,
    Bukingishijwe igishyizweho ikimenyetso?
    Guhōra no kwitura ni ibyanjye,
    Ubwo ibirenge byabo bizadandabirana.
    Kuko umunsi w’ibyago byabo uri bugufi,
    Kandi ibigiye kubazaho bizatebuka.” Gutegeka kwa kabiri 32:15-21, 23, 24, 28-31, 34, 35.
    AnA 358.2

    Aya magambo kimwe n’andi nka yo yahishuriye Yosiya urukundo Imana ikunda ubwoko bwayo ndetse n’uko yanga icyaha urunuka. Ubwo umwami yasomaga ubuhanuzi bwerekeye igihano cyihuse kizagera ku bari kwinangira mu bwigomeke, yahindishijwe umushyitsi n’ahazaza. Ubugome bw’Ubuyuda bwari bwarakomeye; none se ni iki cyajyaga kuba ingaruka yo gukomeza ubuhakanyi?AnA 359.1

    Mu myaka ibanza umwami Yosiya ntiyari yarirengagije gusenga ibigirwamana kwari kwaraganje. “Mu mwaka wa munani w’ingoma ye, akiri muto,” yari yarirunduriye rwose gukorera Imana. Hashize imyaka ine, ubwo yari afite imyaka makumyabiri, yari yarakoresheje umuhati wose kugira ngo akure ibishuko imbere y’abo yayoboraga akoresheje “gutunganya i Buyuda n’i Yerusalemu, amaramo ingoro na Ashera n’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe.” “Basenya ibicaniro bya Bāli abyirebera, kandi atema ibishushanyo by’izuba byari hejuru yabyo arabigusha, Ashera n’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe arabimenagura abigira ishingwe, abinyanyagiza ku bituro by’ababitambiraga. Kandi atwikira amagufwa y’abatambyi ku bicaniro byabo, nuko atunganya i Buyuda n’i Yerusalemu.” 2Ngoma 34:3-5.AnA 359.2

    Uwo mwami wari ikiri muto ntiyanejejwe no gukora umurimo utunganye mu gihugu cye gusa, ahubwo yaguye ibikorwa bye ageza ku migabane imwe ya Palesitina yari yarigeze guturwa n’imiryango icumi ya Isirayeli. Icyo gihe kandi muri utwo duce hari hasigaye abasigaye bafite intege nke. Ibyanditswe biravuga biti: “Kanid ni ko yagenje no mu midugudu ya Manase n’iya Efurayimu, n’iya Simeyoni, ageza no ku ya Nafutali yabaye amatongo impande zose.” Atarangiza kwambukiranya ak karere kose kari karabaye amatongo, yasenye “ibicaniro, asekura Ashera n’ibishushanyo biyagijwe, abigira ishingwe, atema ibishushanyo by’izuba byose byari mu gihugu cya Isirayeli cyose, arabigusha; maze asubira i Yerusalemu.” Umurongo wa 6, 7.AnA 360.1

    Uko ni ko Yosiya kuva mu busore bwe yari yarashishikariye gukoresha umwanya yari afite nk’umwami akerereza amahame y’amategeko yera y’Imana. Noneho igihe Shafani umwanditsi yamusomeraga igitabo cy’amategeko, umwami yabonye ubutunzi bw’ubwenge muri cyo, abona ubwunganizi bukomeye mu murimo w’ubugorozi yifuzaga cyane kubona ukorwa mu gihugu. Yiyemeje kugendera mu mucyo w’inama z’icyo gitabo no gukora ibyo ashobye byose kugira ngo amenyeshe abaturage ayobora inyigisho zacyo, kandi byashoboka akabayobora ku gukuza imico yo kubaha no gukunda amategeko y’ijuru.AnA 360.2

    Ariko se gukora ivugurura ryari rikenewe byarashobokaga? Isirayeli yari yarageze hafi y’urugero rw’aho kwihangana kw’Imana kugarukira; ndetse bidatinze Imana yari igiye guhaguruka igahana abari barasuzuguje izina ryayo. Uburakari bw’Uwiteka bwari bwarakongerejwe abantu. Umwami Yosiya aremerewe n’umubabaro no gucika intege, yashishimuye imyambaro ye maze yunama imbere y’Uwiteka ababaye mu mutima we, asaba imbabazi z’ibyaha ry’ishyanga ryanze kwihana.AnA 360.3

    Muri icyo gihe umuhanuzikaziHulida yabaga muri Yerusalemu, hafi y’urusengero. Ubwo intekerezo z’umwami zari zuzuye guhagarika umutima kubw’akaga kari kegereje, yasanze Hulida maze yiyemeza kubaza Uwiteka abinyujije kuri iyi ntumwa yatoranyijwe kugira ngo niba nishoboka amenye niba mu bushobozi bwe hari icyo yakora ngo akize Ubuyuda bwari bwarayobye ariko noneho bukaba bwari bugiye kurimbuka.AnA 361.1

    Ugukomera kw’ikibazo ndetse n’uko yubahaga umuhanuzikazi byamuteye kumutumaho ibyegera byo mu bwami bwe. Yarababwiye ati: “Nimugende mumbarize Uwiteka, jye n’aba bantu n’Abayuda bose, iby’amagambo yo muri iki gitabo cyabonetse mu nzu y’Uwiteka, kuko uburakari bw’Uwiteka budukongerejwe ari bwinshi, ku bwa ba sogokuruza batumviye amagambo yo muri iki gitabo, ntibakore ibyo twandikiwe byose.” 2Abami 22:13.AnA 361.2

    Uwiteka abinyujije mu muhanukazi Hulida yatumye kuri Yosiya ko gusenywa kwa Yesrusalemu kutabura kubaho. Ndetse nubwo icyo gihe abantu bari kwicisha bugufi imbere y’Imana, ntibari gukira igihano cyabo. Bari baramaze imyaka myinshi intekerezo zabo zaragizwe ibihuri no gukora ibibi ku buryo, iyo igihano kitabageraho icyo gihe, bidatinze bari gusubira mu gukora ibyaha. Umuhanuzikazi yaravuze ati: “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo nimubwire uwo mugabo wabantumyeho muti: ‘Uwiteka aravuze ngo dore nzateza ibyago aha hantu n’abahatuye, nk’uko byanditswe mu magambo yo muri cya gitabo yose umwami w’Abayuda yasomye, kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, bakandakarisha ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumye uburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimywe.” 2Abami 22:15-17.AnA 361.3

    Ariko bitewe n’uko umwami yari yaracishije bugufi umutima we imbere y’Imana, Uwiteka yari kuzirikana uko yashishikariye ushaka imbabazi no kugirirwa ubuntu. Yosiya yohererejwe ubutumwa bugira buti: “Kuko umutima wawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu n’abaturage baho, ko hazahinduka umusaka n’ikivume ukicisha bugufi imbere y’Uwiteka, ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise, ni ko Uwiteka avuze. Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyago nzateza aha hantu.” 2Ngoma 22:19, 20.AnA 362.1

    Iby’ahazaza umwami yagombaga kubiharira Imana; ntabwo yashoboraga guhindura amateka ahoraho y’Uwiteka. Ariko mu gutangaza ibihano Ijuru ryari ryagennye, ntabwo Uwiteka yakuyeho amahirwe yo kwihana no kwivugurura; kandi ibyo Yosuwa abibonyemo ko ku ruhande rw’Imana hari ubushake bwo koroshya ibihano byayo kubw’ubuntu bwayo, yiyemeje gukora ibyo ashoboye byosekugira ngo atume habaho amavugurura ahamye. Yahise ategura gutumira iteraniro rinini yari yatumiyemo abakuru n’abacamanza muri Isirayeli no mu Buyuda ndetse na rubanda rwose. Abo bose hamwe n’abatambyi n’Abalewi basanze umwami mu rugo rw’urusengero.AnA 362.2

    Muri iyo nteko nini, umwami ubwe ni we wasomye “amagambo yose yo muri icyo gitabo cy’isezerano, cyabonetse mu nzu y’Uwiteka.” 2Abami 23:2. Uyu mwami wasomaga yakozwe ku mutima cyane, kandi yatanze ubutumwa bwe afite umutima umenetse. Abari bamuteze amatwi bakozwe ku mutima cyane. Uburemere bw’amarangamutima bwagaragaraga mu maso h’umwami, ugukomera k’ubutumwa ubwabwo n’umuburo werekeye ibihano byari byegereje, ibyo byose byagize ingaruka zabyo maze abantu benshi biyemeza gufatanya n’umwami gusaba imbabazi.AnA 362.3

    Noneho Yosiya asaba ko abantu bari mu myanya yo hejuru mu buyobozi bafatanya na rubanda mu gusezeranira bikomeye imbere y’Imana gukorana hagati yabo ubwabomu muhati wo gushyiraho impinduka zikomeye. “Maze umwami ahagarara iruhande rw’inkingi, asezeranira imbere y’Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n’ibyo yahamije, n’amateka ye abishyizeho umutima we wose n’ubugingo bwe bwose, kugira ngo asohoze amagambo y’iryo sezerano ryanditswe muri icyo gitabo.” Inyifato y’abantu yakurikiyeho yari ivuye ku mutima kandi inejeje birenze uko umwami yari abyiteze. “Maze abantu bose barahagarara bihamiriza iryo sezerano.”2Abami 23:3.Mu ivugurura (ubugorozi) ryakurikiyeho, umwami yerekeje ibitekerezo bye ku gusenya agasigisigi kose ko gusenga ibigirwamana kari kakiriho. Hari hashize igihe kirekire abaturage bo mu gihugu barayobotse imigenzo y’amahanga abakikije bapfukamira ibishushanyo by’ibiti n’iby’amabuye, ku buryo byasaga n’aho birenze rwose ubushobozi bw’umuntu kugira ngo abe yakuraho agasigisigi kose k’ibyo bibi. Nyamara Yosiya yarihanganye muri uwo muhati we wo guhumanura igihugu. Yarwanyije gusenga ibigirwamana akomeje “Yicira abatambyi bose bo mu ngoro zari zihari ku bicaniro byazo abitwikiraho amagufwa y’abantu, birangiye asubira i Yerusalemu;”“Kandi abashitsi n’abapfumu na terafimu n’ibishushanyo bisengwa, n’ibizira byose byabonetse mu Buyuda n’i Yerusalemu, na byo Yosiya abikuraho, kugira ngo asohoze amagambo y’amategeko yanditswe mu gitabo Hilukiya umutambyi yabonye mu nzu y’Uwiteka.”2Abami 23:20, 24.AnA 363.1

    Mu gihe cyo kwigabanya k’ubwami mu myaka amagana menshi mbere yaho, ubwo Yerobowamu mwene Nebati yihandagazaga agasuzugura Imana Isirayeli yakoreraga maze agateshura imitima y’abantu ku mihango yakorerwaga mu rusengero i Yerusalemu akayerekeza ku buryo bushya bwo kuramya, kandi yari yarubatse igicaniro kitejejwe i Beteli. Igihe cyo gutaha iki gicaniro, ari naho mu myaka yajyaga gukurikiraho abantu benshi bajyaga kuyoberezwa bagashorwa mu migenzo yo gusenga ibigirwamana, hari haraje umuntu w’Imana atunguranye avuye i Yudeya, aza avuga amagambo yo guciraho iteka ibyo bikorwa bibi bikabije. Umuntu w’Imana yateye hejuru “avugira kuri icyo gicaniro ijambo ry’Imana ati: “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y’abantu.” 1Abami 13:12. Iri tangazo ryari ryarakurikiwe n’ikimenyetso cyerekana ko ijambo rivuzwe rivuye ku Uwiteka.AnA 364.1

    Hari hashize imyaka magana atatu.Mu ivugurura ryakozwe na Yosiya, umwami bwe yageze I Beteli ahari cya gicaniro cya kera. Noneho ubuhanuzi bwari bwaravugiwe imbere ya Yerobowamu mu myaka myinshi mbere y’iyo gihe, bwagombaga gusohora nk’uko bwahanuwe.AnA 364.2

    “Kandi igicaniro cy’i Beteli n’ingoro Yerobowamu mwene Nebati yubatse, ari we woheje Abisirayeli ngo bacumure, icyo gicaniro n’iyo ngoro arabisenya atwika iyo ngoro, arabisiribanga biba umuyonga, atwika n’igishushanyo cya Ashera.AnA 364.3

    “Yosiya agikora ibyo, arakebuka abona ibituro byari ku musozi. Yohereza abantu bataburura amagufwa muri ibyo bituro, ayatwikira kuri icyo gicaniro aracyangiza, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri wa muntu w’Imana yari yaravuze.AnA 364.4

    “Yosiya aravuga ati “Kiriya gishushanyo ndeba ni rwibutso ki?” Abanyarurembo baramusubiza bati: “Ni igituro cy’umuntu w’Imana waturutse i Buyuda, ahanurira ku gicaniro cy’i Beteli ibyo ukoze ibyo.” Umwami aravuga ati: “We nimumureke, ntihagire umuntu utaburura amagufwa ye. Nuko amagufwa ye barayareka bareka n’ay’umuhanuzi wavuye i Samariya.” 2Abami 23:15-18.AnA 365.1

    Ku ducuri tw’ahagana mu majyepfo y’umusozi wa Elayono, ahateganye n’urusengero rwiza cyane rw’Uwiteka rwari ku Musozi Moriya, hari ingoro n’ibishushanyo umwami Salomo yari yarahashyize kugira ngo anezeze abagore be basengaga ibigirwamana. (Soma 1Abami 11:6-8). Mu gihe cy’imyaka magana atatu yose, ibyo bishushanyo byari byaragumye ku Musozi, ari ibihamya bicecetse byerekana ubuhakanyi bw’umwami w’Abisirayeli warushaga bose ubwenge. Ibyo bishushanyo nabyo umwami Yosiya yabikuyeho kandi arabisenya.AnA 365.2

    Umwami yashatse ko ukwizera kw’abaurage b’Ubuyuda gushikama ku Mana ya ba se abinyujije mu kuremesha umunsi mukuru ukomeye wa Pasika akurikije ibyavuzwe mu gitabo cy’amategeko. Abari bashinzwe iby’inshingano zera bakoze imyiteguro, maze ku munsi ukomeye w’ibirori, hatangwa amaturo atanganwe ubushake. “Ntabwo baherukaga kuziririza Pasika bihwanye n’ubwo, uhereye igihe abacamanza baciraga Abisirayeli imanza, kugeza ubwo haba no ku ngoma zose z’abami b’Abisirayeli n’iz’ab’Abayuda.”2Abami 23:22. Nyamara nubwo umuhati wa Yosiya wari wemewe n’Imana, ntiwashoboraga guhonegerera ibyaha ibyaha by’ab’ibisekuru byamubanjirije; kandi ubutungane bwagaragajwe n’abakurikije umwami ntibwajyaga kugira impinduka butera ku mitima y’abantu benshi binangiye bakanga kureka gusenga ibigirwamana ngo basenge Imana nyakuri.AnA 365.3

    Nyuma yo kwizihiza iyo Pasika, Yosiya yagumye ku ngoma imyaka isaga icumi. Ubwo yari afite imyaka mirongo itatu n’icyenda yaguye mu ntambara yarwanaga n’ingabo za Egiputa, “ahambwa mu bituro bya ba sekuruza.” “Abayuda bose b’ab’i Yerusalemu baramuririra. Na Yeremiya aborogera Yosiya, n’abaririmbyi bose b’abagabo n’ab’abagore basingiza Yosiya mu miborogo yabo kugeza ubu. Babihindura itegeko mu Bisirayeli, kandi byanditswe mu miborogo.” 2Ngoma 35:24, 25. “Kandi nta mwami mu bamubanjirije wari uhwanye na we, wahindukiriye Uwiteka n’umutima we wose n’ubugingo bwe bwose n’imbaraga ze zose, akurikije amategeko ya Mose yose, ndetse no mu bamuherutse nta wahwanye na we. Ariko rero Uwiteka ntiyahindukiye ngo areke uburakari bwe bugurumana yarakariye Abayuda, abahoye ibyo Manase yakoreye kumurakaza byose.” 2Abami 23:25-26.Igihe cyegerezaga byihuse ubwo Yerusalemu yajyaga gusenywa bikomeye kandi abatuye igihugu bakajyanwa i Babuloni ari imbohe. I Babuloni bagombaga kuhigira ibyigisho bari baranze kwiga mu bihe byiza kurutaho.AnA 366.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents