Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 41 — ITANURA RIGURUMANA 18Iki gice gishingiye kuri Daniyeli 3

    Inzozi z’igishushanyo kinini (cyagaragarije Nebukadinezari ibizabho kugeza ku iherezo ry’ibihe) zari zaratanzwe kugira ngo asobanukirwe uruhare yagombaga kugira mu mateka y’isi, ndetse n’isano ubwami bwe bwari bukwiriye kugirana n’ubwami bw’ijuru. Mu busobanuro bw’izo nzizi, Nebukadinezari yari yarasobanuriwe neza ibyerekeye kwimikwa k’ubwami bw’Imana buzahoraho iteka. Daniyeli yari yaravuze ati: “Ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami, butazarimbuka iteka ryose; kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga; ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho; kandi buzahoraho iteka ryose . . . . Kandi izo nzozi ni iz’ukuri, no gusobanurwa kwazo ntiguhinyurwa.” Daniyeli 2:44, 45.AnA 465.1

    Umwami Nebukadinezari yari yarazirikanye ububasha bw’Imana abwira Daniyeli ati: “Ni ukuri Imana yanyu ni yo Mana nyamana, . . . ni yo ihishura ibihishywe.” Daniyeli 2:47. Nyuma y’icyo gihe, Nebukadinezari yamaze iminsi yarakozwe ku mutima kubwo gutinya Imana; ariko umutima we ntiwari warejejwemo inyota y’iby’isi no kwifuza guhabwa ikuzo. Uko ubwami bwe bwari buguwe neza byamwujuje ubwibone. Igihe cyarageze areka kubaha Imana maze yongera gusenga ibigirwamana abishyizeho umwete uruseho kandi atizigamye.AnA 465.2

    Amagambo avuga ngo: “wa mutwe w’izahabu ni wowe” yari yarakoze cyane ku mutima w’uyu mwami. Abanyabwenge bo mu bwami bwe bishingikirije kuri ibi maze ndetse n’uko yasubiye gusenga ibigirwamana, maze bamugira inama y’uko yacurisha igishushanyo gisa n’icyo yabonye mu nzozi ze bityo kigashingwa aho abantu bose bashobora kureba umutwe w’izahabu wari warasbanuwe ko uhagarariye ubwami bwe.AnA 465.3

    Nebukadinezari ashimishijwe n’icyo cyifuzo cyo kumushyeshya, yiyemeje kugishyira mu bikorwa, ndetse aranatandukira arenzaho. Aho kugira ngo acurishe cya gishushanyo nk’uko yari yakibonye, yarengeje umwimerere yari yabonye. Igishushanyo yacurishije nticyagombaga kugenda kigabanya agaciro uhereye ku mutwe ugana ku birenge, ahubwo cyose cyari kuba izahabu — bigaragaza muri Babuloni yose ko ari ubwami buzahoraho iteka, butazasenyuka kandi bufite ububasha bwose, ndetse bwari kumenagura ubundi bwami bwose maze Babuloni igahoraho iteka.AnA 466.1

    Igitekerezo cyo gushyinga ubwami n’ingoma bizahoraho iteka ryose cyareheje uwo mwami wari ufite ingabo amahanga yo ku isi yari yarananiwe gutsinda. N’ubwuzu bwinshi butewe n’ubwibone no kwifuza kutagira umupaka, Nebukadinezari yagiye inama n’abanyabwenge bo mu gihugu cye ku buryo batuma ibyo bibaho (ubwami bwa Babuloni bukazahoraho iteka). Nebukadinezari yibagiwe ibyiza bigaragara bijyanirana n’inzozi za cya gishushanyo kinini; yibagiwe kandi ko Imana ya Isirayeli yabinyujije mu muhanuzi Daniyeli yari yaratanze ubusobanuro bw’icyo gishushanyo, ndetse ko kubera ubwo busobanuro abakomeye bo mu bwami bwe bari bararokowe urupfu rukojeje isoni bari bagiye kwicwa; bibagiwe ibyo byose uretse icyifuzo cyabo cyo gukomeza imbaraga zabo n’ubutware bwabo, umwami n’abajyanama be bo mu gihugu biyemeje ko bazakoresha uburyo bwose bagaharanira gukuza Babuloni ikaba ikirangirire, kandi ikubahwa n’isi yose. Igishushanyo Imana yari yarakoresheje igahishurira umwami na rubanda umugambi ifitiye amahanga yo ku isi, noneho cyagombaga gukorwa kugira ngo cyifashishwe mu guhesha ikuzo ububasha bw’umuntu. Ubusobanuro Daniyeli yatanze bwagombaga kwirengagizwa kandi bukibagirana; ukuri kwagombaga gusobanurwa no gukoreshwa nabi. Ikimenyetso cyakozwe n’Ijuru kugira ngo kigaragarize intekerezo z’abantu ibintu by’ingenzi byagombaga kubaho mu gihe kiri imbere, cyagombaga gukoreshwa kugira ngo kibangamire gukwirakwira k’ibyo Imana yashakaga ko abatuye isi bamenya bakabyakira. Uko ni ko binyuze mu migambi y’abantu bari bararikiye, Satani yashakaga uko agwabiza umugambi Imana ifitiye abantu. Umwanzi w’abantu yari azi ko ukuri kutavanze n’ikinyoma ari ari imbaraga ikiza; ariko ko igihe uko kuri gukoreshejwe mu guhesha inarinjye ikuzo no kwagura imishinga y’abantu guhinduka imbaraga iganisha ku kibi.AnA 466.2

    Nebukadinezari yakoze mu nzu y’ububiko b’umutungo we ikungahaye maze acurisha igishushanyo kinini cyane cy’izahabu gisa rwose muri rusange n’icyo yari yabonye mu nzozi, uretse ko cyacuzwe mu ibuye ry’agaciro rimwe ryihariye mu yari agize icyo yeretswe. Abakaludaya bari bamenyereye gukora ibishushanyo byiza cyane by’ibigirwamana byabo bya gipagani, ariko kugeza icyo gihe ntibari barigeze bacura ikintu kinini cyane kandi gisamaje nk’icyo gishushanyo cyari gifite uburebure bwa metero mirongo itatu n’ubugari bwa metero eshatu. Mu gihugu gusenga ibigirwamana byari biganje muri rubanda hose, ntabwo bitangaje kubona igishushanyo (cyari cyiza kandi gifite agaciro katagerwa cyari mu kibaya cya Dura, ndetse cyagaragazaga ikuzo rya Babuloni n’ubwiza bwayo n’imbaraga zayo) cyareguriwe kugirwa ikintu baramya. Ibyo byarateganyijwe maze hatangwa itegeko rikwira hose ko ku munsi wo gutaha [icyo gishushanyo] abantu bose bakwiriye kuzagaragaza ko bumvira bikomeye ububasha bwa Babuloni babinyujije mu kunamira icyo gishushanyo.AnA 467.1

    Umunsi wagenwe warageze maze imbaga y’abantu “b’amahanga yose n’amoko yose n’abavuga indimi zitari zimwe,” iteranira mu kibaya cya Dura. Nk’uko itegekory’umwami ryari ryabivuze, igihe ijwi ry’umuziki ryari kumvikana, iyo mbaga yose yari “kwikubita hasi ikaramya ishusho y’izahabu.” Kuri uwo munsi, imbaraga z’umwijima zasaga n’izanesheje bikomeye. Kuramya ishusho y’izahabu byagaragazaga neza ko womatanye burundu n’uburyo bwashyizweho bwo gusenga ibigirwamana bwari buzwi nk’idini y’icyo gihugu. Kubw’ibyo Satani yiringiraga gutsinda umugambi w’Imana wo gutuma abanyagano b’Abisirayeli bari i Babuloni baba inzira y’umugisha ku mahanga yose y’abapagani.AnA 468.1

    Ariko Imana yatanze itegeko rihabanye n’iryo. Ntabwo abantu bose bapfukamye ngo baramye igishushanyo cy’ikigirwamana cyerekana ububasha bw’umuntu. Hagati mu mbaga y’abari aho baramya harimo abagabo batatu bari biyemeje bakomeje ko batarasuzugura Imana yo mu ijuru bato. Imana yabo yari Umwami w’abami, n’Umutware utwara abatware. Nta yindi bari gupfukamira.AnA 468.2

    Nebukadinezari yagejejweho ubutumwa ko mu bisonga bye harimo bamwe bahangaye gusuzugura itegeko rye. Bamwe mu banyabwenge bari baratewe ishyari n’icyubahiro cyari cyarahawe bagenzi ba Daniyeli b’indahemuka, noneho babwiye umwami uko abo bagenzi ba Daniyeli bihandagaje bakarenga ku byo ashaka. Baravuze bati: “Nyagasani Nyaguhoraho. . . . Nuko rero hariho Abayuda wahaye gutwara igihugu cy’i Babuloni, ni bo Saduraka na Meshaki na Abedenego, batakwitayeho, Nyagasani, ntibakorera imana zawe, kandi banze kuramya cya gishushanyo cy’izahabu wahagaritse.”AnA 468.3

    Umwami yategetse ko abo bantu bazanwa imbere ye, maze bahageze arababaza ati: “Mbese ni koko ntimusenga imana zanjye kandi ntimuramya ishusho y’izahabu nahagaritse?” Yagerageje kubakangisha kugira ngo abatere kwifatanya n’imbaga y’abandi [basengaga cya gishushanyo.] Yaberetse itanura riguumana maze abibutsa igihano kibategereje nibakmeza kwinangira bakanga kumvira ubushake bwe. Ariko abo Baheburayo barahikamye bahamya ko bubaha Imana yo mu ijuru kandi ko bizera ububasha bwayo bwo gukiza. Abantu bose bari basobanukiwe ko igikorwa cyo kunamira igishushanyo ari igikorwa cyo kuramya. Imana yonyine ni yo abo Baheburayo bashoboraga guha icyo cyubahiro.AnA 469.1

    Ubwo abo Baheburayo batatu bahagararaga imbere y’umwami Nebukadinezari, yabonye ko bafite ikintu abandi banyabwenge bo mu bwami bwe batari bafite. Bari barabaye indahemuka mu gusohoza inshingano zose. Umwami yashatse kubagerageza ubwa kabiri. Iyo gusa bagaragaza ubushake bwabo bwo kwifatanya n’imbaga mu kuramya icyo gishushanyo, bayri kubabera byiza. Ariko yongeyeho ati: “nimutakiramya, ako kanya murajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana.” Nuko azamura ukuboko kwe n’agasuzuguro kenshi, arababaza ati: “Mbese imana iri bubakize amaboko yanjye ni iyihe?”AnA 469.2

    Ibikangisho by’umwami byabaye imfabusa. Umwami ntiyashoboraga guteshura abo bagabo ku kubaha Umutegeka w’isi n’ijuru kwabo. Uhereye ku mateka ya ba sekuruza babo, bari barize gusuzugura Imana bibyara gusuzugurika, ibyago ndetse n’urupfu; kandi ko kubaha Uwiteka ari ryo tangiriro ry’ubwenge ndetse n’ishingiro ryo kugubwa neza nyakuri kose. Bitegereje itanura ry’umuriro batuje maze baravuga bati: “Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo. Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani.” Ukwizera kwabo kwakomejwe ubwo bavugaga Imana irahabwa ikuzo kubwo kubarokora, maze kubw’ibyiringiro byo kunesha bikomotse ku kwiringira Imana kutajegajega, bongeraho bati: “Ariko naho itadukiza, Nyagasani, umenye ko tutari bukorere imana zawe haba no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.”AnA 470.1

    Uburakari bw’umwami bwaramusabye. “Azabiranywa n’uburakari, mu maso hahinduka ukundi, areba Saduraka na Meshaki na Abedenego,” bari bahagarariye ubwoko bw’insuzugurwa kandi bwazanywe mu bunyage. Umwami yatanze amabwiriza ko itanura ryenyegezwa kugira ngo rirushe uko ryari rikwiriye kwaka karindwi, yategetse kandi abanyambaraga nyinshi bo mu ngabo ze kuboha abaramya Imana ya Isirayeli, bakitegura kubajugunya mu muriro.AnA 470.2

    “Nuko baboha abo bagabo uko bakambayeamafurebo n’imyambaro n’imyitero n’ibindi bambaye, babajugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana. Maze kuko itegeko ry’umwami ryari iry’ikubagahu, kandi umuriro ugurumana cyane, bituma ibirimi by’umuriro bisumira abo bagabo bari bateruye Saduraka na Meshaki na Abedenego, birabica.”AnA 470.3

    Ariko Uwiteka ntiyigeze yibagirwa abe. Ubwo abahamya be bajugunywaga mu itanura y’umuriro, Umukiza ubwe yarabigaragarije, maze bagendagendana hagati muri iryo tanura. Imbere y’Umwami w’ubushyuhe n’ubukonje, ibirimi by’umuriro byatakaje imbaraga yabyo yo gutwika bigakongora. AnA 471.1

    Umwami yarebeye kuntebe ye ya cyami yiteze ko arabona ba bantu bamusuzuguye bahiye bagakongoka. Ariko ibyo yibwiraga by’intsinzi byahise bihinduka. Ibyegera byari bihagaze hafi aho byabonye mu maso he hahindutse ukundi ubwo yahagurukanaga ingoga mu ntebe ye ya cyami maze agatumbira mu birimi by’umuriro. Umwami yaratangaye cyane maze ahindukirira ibyegera bye arabaza ati: “Harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe? . . . . Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana.”AnA 471.2

    Mbese uriya mwami w’umupagani yamenye ate ko Umwana w’Imana asa atyo? Ba banyagano b’Abaheburayo bari mu myanya y’icyubahiro i Babuloni bari baragaragarije ukuri mu buzima bwabo n’imico yabo imbere y’umwami. Igihe babazwaga impamvu yo kwizera kwabo, bari barayivuze badashidikanya. Bari baragaragaje amahame yo gukiranuka beruye kandi boroheje, bityo bakigisha ababazengurutse iby’Imana baramyaga. Bari baravuze ibya Kristo, Umucunguzu wari kuzaza; bityo mu ishusho y’umuntu wa kane wari mu itanura ry’umuriro umwami abonamo ko ari Umwana w’Imana.AnA 471.3

    Ubu noneho Nebukadinezari yibagiwe gukomera kwe n’icyubahiro cye maze amanuka mu ntebe ye ya cyami bityo ajya mu munwa w’itanura, arahamagara ati: “Bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.”AnA 472.1

    Nuko Shadarake na Meshaki na Abedenego basohokera imbere y’imbaga nini y’abantu babiyereka ntacyo babaye. Kuba Umukiza wabo yari kumwe na bo byabarinze kugira icyo baba, uretse gusa imigozi yari ibaboshye ni yo yari yahiye. “Maze abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abajyanama b’umwami baraterana bareba abo bagabo, basanga umuriro utashoboye kugira icyo ubatwara, kandi umusatsi wo ku mitwe yabo utababutse, n’imyambaro yabo nta cyo yabaye habe ngo wakumva umuriro ubanukaho.”AnA 472.2

    Cya gishushanyo cy’izahabu kinini cyari cyahagarikanywe ishema cyari cyibagiranye. Abantu bagize ubwoba kandi bahindira umushyitsi imbere y’Imana ihoraho. Byabaye ngombwa ko wa mwami wari wacishijwe bugufi yatura akavuga ati: “Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego ishimwe, ni yo yohereje marayika wayo ikiza abagaragu bayo bayiringiye, kuko bigurukije ijambo ry’umwami bagahara amagara yabo, kugira ngo batagira indi mana yose bakorera cyangwa basenga itari Imana yabo.”AnA 472.3

    Ibyabaye uwo munsi byateye Nebukadinezari guca iteka ko: “umuntu wese wo mu moko yose y’indimi zitari zimwe uzavuga nabi Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego, azatemagurwe kandi urugo rwe ruzahindurwe nk’icyavu.” Yavuze ko impamvu aciye iryo teka ari uko “nta yindi mana ibasha gukiza bene aka kageni.”AnA 472.4

    Muri ayo magambo ndetse n’andi nk’ayo umwami w’I Babuloni yashishikariraga gukwiza hirya no hino imbere y’amoko yose yo ku isi ko yemera ko ububasha n’ubutware by’Imana y’Abaheburayo bikwiriye kuramywa bihebuje. Kandi Imana yashimishijwe cyane n’umwete w’umwami wo kuyereka kuyubaha no kwatura icyubahiro cyayo umwami yakwije mu bwami bwose bwa Babuloni.AnA 473.1

    Byari bikwiriye ko umwami yatura mu ruhame, kandi agashaka guhesha ikuzo Imana yo mu ijuru akayirutisha ibigirwamana byose; ariko muri uko gushishikarira guhatira abo ategeka kwatura ukwizera kwabo no kugaragaza ukubaha nk’ukwe, Nebukadinezari yarengaga ku burenganzira bwe nk’umwami umara igihe gito. Nta burenganzira yari agifite bwaba ubwa gisiviri cyangwa umuco bwo gukangisha abantu urupfu kubwo kutaramya Imana burenze ubwo guca iteka ryashyiraga mu muriro ugurumana abantu bose banze kuramya igishushanyo cy’izahabu. Imana ntiyigera ihatira umuntu kuyumvira. Irekera abantu bose umudendezo wo guhitamo uwo bazakorera.AnA 473.2

    Kubwo kurokora abagaragu bayo b’indahemuka, Uwiteka yagaragaje ko abana n’abakandamizwa agahagararana nabo, kandi agacyaha abatware bose bo ku isi bigomeka ku butware bw’Ijuru. Bariya Baheburayo batatu bagaragarije ishyanga rya Babuloni ryose ukwizera kwabo bizera uwo baramya. Bishingikirizaga ku Mana. Mu isaha yo kugeragezwa kwabo bibutse isezerano ngo: “Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe na we; nuca no mu migezi, ntizagutembana; nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata.” Yesaya 43:2. Kandi ukwizera Ijambo rizima kwabo kwagororewe mu buryo butangaje mu maso y’abantu bose. Inkuru yo kurokorwa kwabo mu buryo bw’igitangaza yagejejwe mu bihugu byinshi n’intumwa z’amahanga atandukanye zari zatumiwe na Nebukadinezari kuza mu itahwa ry’igishushanyo yari yakoze. Imana yahawe ikuzo ku isi yose binyuze mu kuba indahemuka kw’abana ba Yo.AnA 473.3

    Hari ibyigisho by’ingenzi twakwigira ku byabaye ku basore b’Abaheburayo mu kibaya cya Dura. Muri iki gihe cyacu, nubwo nta kibi bazaba bakoze, benshi mu bagaragu b’Imana bazatangwa mu maboko y’abantu buzuye ishyari n’ubugome mu by’idini bakoreshwa na Satani kugira ngo bakozwe isoni kandi bahohoterwe. By’umwihariko, umujinya w’abantu uzahagurukira abubahiriza Isabato yo mu itegeko rya kane; kandi amaherezo ku isi hazacibwa iteka rirwanya bene abo ribacira urwo gupfa.AnA 474.1

    Igihe cy’amakuba kiri imbere y’ubwoko bw’Imana kizasaba kugira ukwizera kutadohoka. Abana bayo bagomba kugaragaza ko ari Yo baramya yonyine, kandi ko nta kintu ka kimwe gifite agaciro, ndetse n’ubuzima ubwabwo, gishobora kubashora na gato mu kuramya kutari uk’ukuri. Ku mutima w’indahemuka [ku Mana], amategeko y’abantu b’abanyabyaha kandi bagira iherezo azahinduka ubusa imbere y’ijambo ry’Imana ihoraho. Ukuri kuzumvirwa nubwo ingaruka zo kukumvira zizaba ari ugufungwa cyangwa guhunga cyangwa se urupfu.AnA 474.2

    Nk’uko byagenze mu gihe cya Shadarake, Meshake na Abedenego, ni ko no mu gihe giheruka cy’amateka y’isi Uwiteka azagira icyo akorera bikomeye abahagararira ukuri bashikamye. Uwagendanye n’abasore b’Abaheburayo mu itanura ry’umuriro azabana n’abayoboke be aho bazaba bari hose. Kubana nabo kwe kuzabahumuriza kandi kubakomeze. Hagati mu gihe cy’amakuba (amakuba atarigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho) abo Uwiteka yitoranyirije bazahagarara batanyeganyezwa. Satani n’ingabo z’ikibi zose ntizishobora kurimbura umunyantege nke hanyuma y’abandi wo mu bera b’Imana. Abamarayika bahebuje mu mbaraga bazabarinda, kandi Uwiteka azabigaragariza ari “Imana isumba ibigirwamana,” ishoboye gukiza rwose abayiringiye.AnA 474.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents