Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 22: INGORANE Z’IMYUMVIRE IHABANYE153Byabonetse mu gatabo kitwa Methods, no 4

    St Helene, California 19/5/1890

    Kuri mwene Data K,
    Nateganyije mbere y’ibi kukubona ngo tuganire, cyangwa kukwandikira, ariko nta na kimwe nashoboye gukora, kandi n’ubu ntacyo ndashobora; ariko nejejwe nawe cyane kandi nkwifuriza gukomeza umurimo. Simfite imbaraga zo kuganira nawe; ibitekerezo byawe birihuta kandi uri intyoza mu kuvuga, ku buryo ntinya ko nshobora kukunaniza cyane, kandi n’ibyo nakubwira ntushobora kubitandukanya n’ibindi.
    UB1 143.1

    Ndabona ingorane zawe; ushobora gushyira ibitekerezo byawe mu magambo. Shyira ibintu mu mucyo; kandi imvugo yawe irakemangwa. Ibitekerezo byawe ku bintu bimwe bigaragaza ko utuma abantu bagutinya. Ibi ntibikwiriye kuba. Ntukwiriye kugerageza kwitandukanya cyane na bene So, bigaragaza ko mudahuje.UB1 143.2

    Neretswe ko uruhare rwawe mu byiza rwagabanutse cyane kuko wumva ko ari umurimo wawe gutanga ibitekerezo byawe ku ngingo zimwe na zimwe udasobanukiwe neza ubwawe; kandi, n’umwete wawe wose, ibyo udashobora gutuma abandi basobanukirwa. Neretswe ko bitari ngombwa ku wumva ko ugomba kwibanda kuri izi ngingo. Intekerezo zawe zimwe ziri mu kuri, izindi si ukuri kandi zirayobya.UB1 143.3

    Niba wibanze ku nyigisho nk’izi ko Kristo yifuza kubabarira ibyaha, kwakira umunyabyaha, gukiza icyazimiye, inyigisho zituma habaho ibyiringiro n’ubutwari, byatuma uba umunyamugisha. Ariko igihe urwanira kuba inkomoko kandi ugafata ibitekerezo bihabanye n’ibyo, ukanakoresha imvugo ikaze uri kubyigisha, hariho ingorane zo kwangiza cyane. Bamwe bashobora kumva igitekerezo cyawe kandi bakagaragara nk’abungutse, ariko igihe bageragejwe kandi bagatsindwa, bacika intege zo kurwana intambara nziza yo kwizera.UB1 143.4

    Nutibanda cyane kuri izi ntekerezo, wibwira ko ari ingenzi, kandi ukareka imvugo yawe ikabije, wowe ubwawe uzongererwa kwizera. Nabonye y’uko intekerezo zawe rimwe na rimwe zitari ziri hamwe mu kugerageza kwiga ndetse no gusobanura ubwiru bw’ubumana; bumeze nk’ubwiru bukomeye nyuma yo kwiga kwawe no gusobanukirwa nk’uko byari biri mbere.UB1 143.5

    Guhinduka kutajyanye n’ubunararibonye

    Yobora abantu guhanga amaso Yesu nk’ibyiringiro byabo byonyine n’umufasha wabo. Ha Uwiteka umwanya akorere mu ntekerezo, avugane n’umutima, kandi atume habaho gusobanukirwa. Ntabwo ari ngombwa yuko umenya kandi ngo ubwire abandi bose impamvu n’ibigize umutima mushya, cyangwa urwego bashobora kandi bagomba gushyikaho kugira ngo babe batagikora icyaha. Umurimo nk’uwo ntuwushinzwe.UB1 144.1

    Abantu bose ntabwo bameze kimwe. Ntabwo guhinduka kose ari kimwe. Yesu akora ku mitima, noneho umunyabyaha akavukira ubugingo bushya. Akenshi imitima yareherejwe kuri Kristo iyo hatagize icyemezo gifatwa, ako kanya, nta mutima umenetse, nta kugira agahinda k’ibyaha wakoze. Bahanze amaso Umukiza wamanitswe, baherako babaho. Babonye ubukene bw’umutima kandi y’uko Umukiza yihagije, n’ibyo asaba, bumvise ijwi rye rivuga riti: “Munkurikire” bahereyeko barahaguruka baramukurikira. Uku guhinduka kwari ukuri, kandi imibereho yabo mu by’Iyobokamana yari imashije nk’iy’abandi bagize agahinda kenshi.UB1 144.2

    Abagabura bacu bagomba kurekeraho kwibanda ku ntekerezo zabo bwite no kwiyumvisha ibi, “mugomba kubona iyi ngingo nk’uko byangendekeye, bitabaye ibyo ntimubasha gukizwa”. Bene uko kwikunda kube kure. Umurimo ukomeye ukwiriye gukorwa mu buryo bwose ni ukuzana abantu kuri Kristo. Abantu bagomba kwitegereza Kristo ku musaraba, bagomba kureba bakabaho. Ntabwo ari intekerezo zawe bagomba kugenderaho, ahubwo ni umubiri n’amaraso y’Umwana w’Imana. Aravuga ati: “Kuko umubiri wanjye ari ibyo kurya by’ukuri” Yohana 6:55. “Amagambo mbabwiye ni yo Mwuka, kandi ni yo Bugingo” Yohana 6:63.UB1 144.3

    Ha Kristo umwanya akore

    Umuntu wemera Kristo yiyegurira ubwe mu maboko y’Umuganga ukomeye, kandi abantu bakwiye kwitondera ukuntu bajya hagati y’umurwayi n’umuganga urondora ibintu byose bikenewe n’umuntu. Kristo, umuganga w’umutima, asobanukiwe n’ingorane zawo n’uburwayi bwawo, kandi azi ukuntu akiza akoresheje amaraso ye y’igiciro cyinshi. Icyo umutima ubura, ashobora kugitanga mu buryo bwiza cyane. Ariko abantu ni abanyamwete cyane, bifuza gukora byinshi, ku buryo barushaho kubyikorera ubwabo, batagize icyo basigira Kristo ngo akore.UB1 144.4

    Ibishobora guhindurwa no gukorerwa mu mutima, Kristo ashobora kubikora neza cyane. Kwemezwa gushobora kuba kutimbitse, ariko igihe umunyabyaha asanze Kristo, amureba ku musaraba, umukiranutsi apfira umunyabyaha, kubona ibi bizakuraho buri nzitizi yose. Abantu bose biringira agakiza ka Kristo yabashinze umurimo wo gukiza. Abona ibidatunganye bikeneye gutunganywa, ibibi bikeneye gukurwaho. Yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye. Aravuga ati: “Uza aho ndi sinzamwirukana na hato.” Yohana 6:37.UB1 144.5

    Mu kugira neza n’imbabazi bya Kristo umunyabyaha akwiriye kuhemburwa n’ubuntu bw’Imana. Imana iri muri Kristo yingingira abantu kwiyunga na Yo. Arambuye amaboko yiteguye kwakira no gutanga agakiza ke, atari ku munyabyaha gusa, ahubwo no ku mwana w’ikirara. Urukundo yagaragaje mu rupfu rwe, rwagaragariye i Kaluvari ni ubwushingizi bwo kwemerwa k’umunyabyaha, amahoro n’urukundo. Mwigishe ibi bintu mu buryo bwumvikana, ko umuntu washyizwe mu mwijima n’icyaha ashobora kubona umucyo uva ku musaraba w’i Kaluvari.UB1 145.1

    Satani arakora mu buryo bwinshi, kugira ngo abantu bagombaga kubwiriza ubutumwa bahugire mu nyigisho azatuma zigaragara nk’izifite ireme n’agaciro kugira ngo zuzure ibitekerezo byose; kandi mu gihe batekereza ko batera intambwe zitangaje mu bunararibonye, bazakomeza kwishimira zimwe muri izo ntekerezo, kandi nta gaciro bazahabwa, kandi bazaba bavuga bike mu ruhande rw’Imana.UB1 145.2

    Reka buri mugabura akoreshe umwete wose mu kwemeza icyo Kristo ashaka. Keretse umutima wawe uramutse umeze neza ku byerekeranye n’ibintu bimwe, naho ubundi inzira yawe izagutandukanya n’umurimo ukora, kandi ntuzamenya icyagusitaje. Uzatambutsa ibitekerezo bitari bikwiye kuguturukaho.UB1 145.3

    Hari abantu bakura mu Ijambo ry’Imana ndetse no mu Bihamya ingingo cyangwa interuro zishobora gusobanurwa bihuje n’intekerezo zabo, bakaba arizo bibandaho, bakabyubakiraho umurongo wabo bwite, igihe Imana atari yo ibayoboye. Ibi kandi biteza akaga.UB1 145.4

    Uzakoreshe imirongo yo mu Bihamya ivuga ku kurangira kw’imbabazi, ku ishungurwa ry’ubwoko bw’Imana, kandi n’abantu bazava muri bwo batunganijwe, barushaho kwera bazazamurwa. Ibi byose ubu ngubu bishimisha umwanzi. Ntabwo dukwiriye gukurikira inzira izatuma habaho itandukaniro cyangwa izateza amacakubiri. Ntabwo dukwiriye kwibwira ko niba ibitekerezo byacu byihariye bitubahirijwe, impamvu ari uko abagabura badafite gusobanukirwa no kwizera, cyangwa ko bagendera mu mwijima.UB1 145.5

    Intekerezo zawe zagiye zihura n’inzitizi zidasanzwe incuro nyinshi. Ufite ukuri kwinshi, ukuri kw’agaciro, ariko kuvanze n’intekerezo z’abantu. Intekerezo zawe zihanitse n’imvugo ikaze akenshi byangiza umusaruro w’umuhati wawe mwiza cyane. Niba abantu benshi bakiriye ibitekerezo byawe ushyize imbere, ukabivuga kandi ukabishyira mu bikorwa, twashobora kubonamo inkubiri y’ubwaka butari bwigera bugaragara mu Badiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Kandi ibi ni byo Satani yifuza.UB1 145.6

    Amayoberane muyareke

    Mu nyigisho za Kristo harimo ibyigisho bihagije mushobora kuvugaho. Kandi amayoberane mwebwe cyangwa ababumva badashobora gusobanukirwa cyangwa gusobanura ni byiza cyane ko mwayihorera. Mwemerere Umwami Yesu Kristo umwanya yigishe; akoreshe Umwuka We kugira ngo atume habaho gusobanukirwa n’umugambi utangaje w’inama y’agakiza.UB1 146.1

    Igihe cy’akaga cyugarije ubwoko bw’Imana; ariko ntibikwiriye y’uko duhora tubibwira abantu, ngo bibe byatuma bikururira ako kaga mbere y’igihe. Hariho gushungurwa k’ubwoko bw’Imana, ariko uku si ko kuri kw’iki gihe ko kwamamaza mu matorero…UB1 146.2

    Abagabura ntibakwiriye kwibwira ko hari ibitekerezo bidasanzwe kandi bihanitse bafite, kandi niba bose batabyemeye, bazavanwamo n’ishungura, ni uko hahaguruke abandi bantu bazakomeza kujya imbere kugeza batsinze. Bamwe mu bahangana n’amahane nyayo y’ubutumwa Imana yohereje muri iki gihe, bagaragaza ko muri kimwe. Batunga urutoki ibitekerezo byanyu bikomeye n’inyigisho bakabigira urwitwazo rwo kwirengagiza kwakira ubutumwa bw’Uwiteka.UB1 146.3

    Umugambi wa Satani ugerwaho mu gihe abantu bakomeza gukora umurimo Kristo atigeze abashinga, bakomeza kwibera nka Laodokiya, ni akazuyazi, bibwira ko ari abatunzi kandi batunganiwe, ntacyo bakennye. Ibi byiciro byombi ni ibisitaza.UB1 146.4

    Abantu bamwe bafite ishyaka bagamije kandi bakoresha imbaraga zose mu gukora ibintu bitari bizanzwe bakoze ikosa rikomeye mu kugerageza gukora ikintu kidasanzwe, gitangaje, gisa n’igishimisha abantu, ikintu batekereza ko abandi badasobanukiwe; ariko ubwabo na bo batazi icyo baganiraho. Bazanye ibyiyumviro byabo mu Ijambo ry’Imana, bashyira imbere ibitekerezo bitagize icyo bibungura cyangwa bicyungure amatorero. Mu gihe cy’akanya gato bishobora kubyutsa intekerezo, ariko hari ingaruka kandi ibi bitekerezo bihinduka inzitizi. Kwizera kukitiranywa n’amarangamutima, kandi ibitekerezo byabo bishobora kuyobya imitima biyiganisha mu nzira mbi.UB1 146.5

    Imirongo y’Ijambo ry’Imana yumvikana kandi yoroshye ikwiye kuba ifunguro ry’imitima; kuko kuzana ibyiyumviro ku ngingo zidasobanutse neza biteza akaga.UB1 146.6

    Kamere yanyu ni ukwirwanaho. Ntimwitaye cyane ku kumvikana cyangwa ku kutumvikana na bene So. Mukunda kujya impaka, kurwanirira ibitekerezo byanyu bwite; ariko ahubwo mukwiriye kubireka, kuko ibi ngibi ntabwo bituma Umukristo akurira mu buntu. Mukoreshe imbaraga zanyu zose mu gusubiza isengesho rya Kristo, ry’uko abigishwa be baba umwe nk’uko na We ari Umwe na Se.UB1 146.7

    Nta n’umwe muri twe ufite amahoro niba atigiye kuri Yesu buri munsi, kwiyoroshya kwe no kwicisha bugufi kwe mu mutima. Igihe mugiye gukorera aho ariho hose, ntimukabe abanyagitugu, ntimukikakaze, kandi ntimukajye impaka. Mubwirize urukundo rwa Kristo, iki kizatuma imitima igubwa neza kandi ica bugufi. Mushake kugira umutima umwe kandi no kwibwira kumwe, kumvikana na bene so kandi no kugira imvugo imwe.UB1 146.8

    Ntukabibe amacakubiri

    Iyi mvugo ku bijyanye n’amacakubiri ntabwo ari umurimo w’Imana, ahubwo ni umurimo w’umwanzi; kuko abantu bose badafite ibitekerezo bimwe nk’uko biri muri wowe. Muganire ku nyigisho zoroheje izo mushobora kwemeranywaho. Muganire ku bumwe; ntimukagire ibitekerezo bigufi kandi birimo ubwibone; ahubwo mureke intekerezo zanyu zaguke.UB1 147.1

    Kristo ntapima kamere akoresheje ibipimo by’ibitekerezo bya kimuntu. Aravuga ati: “Nanjye nimanikwa hejuru y’isi nzireherezaho abantu bose.” Yohana 12:32. Umuntu wese uzemera uko kurarika azababarirwa ibicumuro. Kristo ashobora gukiza bidasubirwaho abamusanga bose. Uwo ari we wese usanga Yesu aba akandagije ibirenge bye ku rwego ruva ku isi rugana mu ijuru. Mubyigishe mukoresheje ikaramu, ijwi ko Imana iri hejuru y’urwo rwego; imirasire y’icyubahiro cye irasira buri ntambwe y’urwego. Arebana imbabazi abantu bose burira bibagoye, kugira ngo aboherereze ubufasha, ubufasha mvajuru, igihe amaboko asukuma n’amavi atentebutse. Yego mubivuge, mubivuge mu magambo azaturisha imitima, kugira ngo hatazabaho umuntu ugerageza kuzamuka urwego akananirwa kwinjira mu bwami bw’Umwami wacu Yesu Kristo. Abizera Kristo ntibazigera barimbuka, kandi nta n’umwe uzabavuvunura mu biganza bye.UB1 147.2

    Mumenyeshe abantu mu mvugo yumvikana, kandi itera ibyiringiro ukuntu bashobora guhunga umurange mubi twokojwe. Ariko kubwa Kristo ntimubereke ibitekerezo bizabaca intege, kandi bitazatuma inzira igana mu ijuru igaragara nk’aho ikomeye cyane. Izo ntekerezo zose zigumanire ubwawe wenyine.UB1 147.3

    Mu gihe tugomba kwemeza abantu ihame ry’uko imibereho ya Gikristo ari imibereho y’intambara, ko tugomba kuba maso, gusenga no gukora, ko hari ingorane ku muntu utezuka ku butwari mu by’umwuka mu gihe runaka, agakiza kuzuye twakaboneye muri Kristo udukunda kandi watwitangiye ubwe kugira ngo tutarimbuka ahubwo duhabwe ubugingo buhoraho, nicyo gikwiriye kuba intego.UB1 147.4

    Buri munsi dushobora kugendana no kumenya Uwiteka, tukinjira ahera cyane ku bw’amaraso ya Yesu, dukomeza ibyiringiro byadushyizwe imbere. Kugera mu ijuru byaturuka ku mutima womatanye n’umuhuza, nawo ukagira kamere mvajuru. Mu kwishingikiriza kuri Kristo, ubugingo bwanyu buhishanywe na Kristo mu Mana kandi buyobowe n’Umwuka We, muzaba mufite ukwizera nyakuri.UB1 147.5

    Mu kwizera kuzuye ubushobozi bw’igitambo cy’impongano, tuzakorana n’Imana. Mu kwiringira ibikorwa bye, tuba dusohoza agakiza kacu dutinya kandi duhinda umushyitsi; kuko Imana ari yo idutera gukunda no gukora ibyo yishimira. Buri gihe twomatanye na Kristo, tuba turushaho kwegera Imana. Yesu yifuza ko igihe cyose twahora tubizirikana kandi tubiha agaciro. Ntukabyutse umwuka wo kwirwanirira; ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza…UB1 147.6

    Muhuze na bene So

    Ntimutekereze ko mugomba kugaragaza ibyo mwibwira byose. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira” Yohana 16:12. Mbega ukuntu twebwe tubogamira buri gihe mu makosa, dukwiriye kwitondera kwingingira abandi ibyo batiteguye kwakira. Muhore muhanze amaso Yesu kandi mureke imvugo zanyu zikarishye kandi zakabije. Ariko mu kwitondera amagambo yanyu n’ibitekerezo, ntabwo ari ngombwa ko mwahagarika imirimo yanyu burundu. Mushake gufatanya na bene So, nibwo hazaba byinshi byakorwa mu ruzabibu rw’Uwiteka. Ariko aho kurata intekerezo n’imyumvire byanyu mwerereze Kristo. Mwambare intwaro, kandi muterane intambwe n’abakozi b’Imana, mufatane urunana; mukomeze umurego mu kurwanya umwanzi. Mwihishe muri Yesu. Mwibande ku nyigisho z’ibanze za Kristo, mugaburire umukumbi w’Imana, kandi muzatuza, mugire imbaraga, mushikame; mukomeze abandi mu kwizera gukomeye kandi kuboneye.UB1 148.1

    Niba munyuranyije na bene So ku bijyanye n’ubusobanuro bw’ubuntu bwa Kristo, n’imikorere y’Umwuka We; ntimukwiriye guha agaciro cyane iri tandukaniro. Mufite uko mubibona, n’undi nawe afite uko abibona nk’uko yiyeguriye Imana, areba ikibazo kimwe mu bundi buryo, kandi akavuga ku bintu bigira icyo byungura ibitekerezo bye; n’undi nawe akareba mu buryo bundi butandukanye, akerekana urundi rwego. Mbega ukuntu ari ubupfapfa kujya impaka kuri ibi bintu, igihe nta kintu kigaragara cyateza izo mpaka. Reka Imana ikorere mu bitekerezo kandi ifashe umutima.UB1 148.2

    Uwiteka akomeza gufungura ubwenge, agatuma umuntu asobanukirwa, kugira ngo umuntu amenye iby’icyaha kandi n’iby’itegeko ry’Imana risaba. Umuntu udahindutse atekereza Imana nk’aho idakunda, iteye ubwoba kandi ndetse ihora inzigo; kuba iri kumwe n’umuntu itekerezwa nk’imubangamiye, kamere yayo ni imvugo igira iti “ntukagire utya n’utya…”. Umurimo wayo ugaragara nk’aho utanejeje kandi usaba amananiza. Ariko igihe Yesu abonekeye ku musaraba, nk’impano y’Imana kuko yakunze umuntu, amaso arahumuka kugira ngo abone ibintu mu mucyo mushya. Imana nk’uko yihishuriye muri Kristo ntabwo ari umucamanza w’umunyamwaga, wihorera, ahubwo ni Umubyeyi w’imbabazi kandi wuzuye urukundo.UB1 148.3

    Iyo tubonye Yesu apfira ku musaraba kugira ngo akize umuntu wazimiye, umutima usubiramo amagambo ya Yohana ngo “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Nicyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.” (1 Yohana 3:1). Nta kintu na kimwe gitandukanya mu buryo bwo kumasha Umukristo n’umuntu w’isi cyaruta agaciro aha Imana.UB1 148.4

    Abakozi bamwe mu murimo w’Imana bagiye bihutira kunenga umunyabyaha; ubuntu n’urukundo rwa Data mu gutanga umwana wayo ngo apfire ubwoko bwakoze icyaha byarirengagijwe. Umwigisha akeneye ubuntu bwa Kristo mu mutima we bwite, kugira ngo amenyeshe umunyabyaha icyo Imana ari cyo — Data wa twese utegerezanyije urukundo rwo kwakira umwana w’ikirara ugarutse, atari ukumutura umujinya; ahubwo ategura umunsi mukuru w’ibyishimo mu kumwakira agarutse. Zef 3:14-17.UB1 149.1

    Mbega ukuntu twese twakwigira ku Mwami uburyo bwo kuzana abantu kuri Kristo! Dukwiriye kwiga kandi tukigisha amasomo y’ingirakamaro mu mucyo waka uva ku gitambo cy’umusaraba w’i Kaluvari. Hari inzira imwe rukumbi ivana abantu mu kurimbuka, kandi igakomeza izamuka, kwizera igihe cyose kurenze umwijima kujya mu mucyo, kugeza igihe kugejeje abantu mu bwami bw’Imana. Abantu bose bize iki cyigisho bemeye umucyo watumye basobanukirwa. Kuri bo iyi nzira izamuka ntabwo ari inzira yijimye kandi ishidikanywa; ntabwo ari inzira y’ibitekerezo bifite iherezo, nta n’ubwo ari n’inzira yaharuwe n’umuntu aho umugenzi wese uyinyuramo agomba gutanga ihoro.UB1 149.2

    Ntushobora kuyinjiramo bitewe no kwibabaza cyangwa biturutse mu mirimo iyo ari yo yose wakora. Oya, Imana ubwayo niyo ifite uburenganzira bwo kuducira iyi nzira, kandi iruzuye, iratunganye, ku buryo umuntu adashobora kugira icyo yongera ku gutungana kwayo ku bw’imirimo ashobora gukora. Ni inzira yagutse bihagije mu kwakira umunyabyaha ruharwa wihannye, kandi ni inzira ifunganye cyane, iri hejuru cyane, ku buryo nta cyaha gishobora kwemerwa.UB1 149.3

    Iyo Imana igaragaye nk’uko iri, ukuri k’umugisha kumurikana umucyo mushya kandi urushaho kugaragara. Igitamurura intekerezo mu rujijo ni imirasire ishashagirana ya Zuba ryo Gukiranuka. Kandi hariho ibintu byinshi tutazasobanukirwa; ariko dufite ibyiringiro by’umugisha ko ibyo tutazi ubu, tuzabimenya nyuma y’ubu buzima. 154Letter 15a, 1890UB1 149.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents