Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 2: ELLEN G. WHITE N’INYANDIKO ZE

    IBARUWA YANDIKIWE DR. PAULSON,

    St Helena, California
    Kuwa 14 Kamena 1906

    Muvandimwe nkunda,
    Ibaruwa yawe yangezeho ubwo nari mu majyepfo ya California. Mu byumweru byinshi kwita ku bibazo bijyanye n’iterambere ry’umurimo w’ivuriro ryacu ahongaho, ndetse no kwandika ibitekerezo nahawe byerekeranye n’umutingito w’isi n’ibyo wigisha, byantwaye igihe n’imbaraga.
    UB1 18.1

    Ariko noneho ubu ngomba gusubiza amabaruwa wowe wanyoherereje ndetse n’abandi. Mu ibaruwa wanditse uvuga iby’inyigisho za mbere na mbere zatumye ugira kwizera ibihamya umaramaje kandi uravuga uti: “Nageze aho mfata umwanzuro kandi nizera nkomeje ko ijambo ryose wigeze uvugira mu ruhame cyangwa wiherereye, kandi ibaruwa yose wagiye wandika bitewe n’impamvu iyo ari yo yose, ko ibyo byose byahumetswe nk’uko biri ku Mategeko Cumi.”UB1 18.2

    Muvandimwe wanjye, wize inyandiko zanjye witonze kandi ntiwigeze ubona ko nigeze mvuga ntyo. Nta n’ubwo uzigera ubona ko abafashe iya mbere mu kwamamaza ubutumwa bwacu bigeze bavuga batyo.UB1 18.3

    Mu ijambo ry’ibanze nanditse mu gitabo cyitwa “Intambara ikomeye” nta gushidikanya wasomye ibyo navuze byerekeye Amategeko Cumi na Bibiliya, kandi ibyo byagombye kuba byaragufashije bikakugeza ku gusobanukirwa neza ingingo ivugwa ahangaha. Dore ibyo navuze:UB1 18.4

    “Bibiliya yerekana ko yakomotse ku Mana; nyamara yanditswe n’ibiganza by’abantu; kandi mu ngeri zinyuranye z’imyandikire y’ibitabo bitandukanye biyigize, yerekana imico yarangaga abanditsi bayo benshi. Ukuri kose kwahishuriwe umuntu « kwahumetswe n’Imana » (2 Timoteyo 3:16), ariko kwasobanuwe mu magambo y’abantu. Uhoraho yamurikiye ibitekerezo n’imitima by’abagaragu be akoresheje Mwuka Muziranenge. Yabahaye kurota inzozi no kugira amayerekwa, yabahishuriye ukuri mu bimenyetso n’amashusho; nuko abo bahishuriwe uko kuri bakagaragaza igitekerezo gikubiye mu byo bahishuriwe bakoresheje imvugo ya kimuntu.UB1 18.5

    Amategeko cumi yavuzwe n’Imana ubwayo, kandi yanditswe n’ikiganza cyayo bwite. Ni ay’Imana ntabwo yashyizweho n’umuntu. Nyamara Bibiliya, yanditswemo ukuri kwatanzwe n’Imana ariko kugasobanuzwa imvugo y’abantu, yerekana ubumwe ubumana bufitanye n’ubumuntu. Ubwo bumwe bwagaragaye mu mibereho ya Kristo wari Umwana w’Imana akaba n’Umwana w’umuntu. Kubw’ibyo rero, nk’uko byari bimeze kuri Kristo ni na ko biri kuri Bibiliya ko «Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe » 26Yohani 1 :14UB1 18.6

    Ibitabo bya Bibiliya, byanditswe mu bihe bitandukanye, byanditswe n’abantu bari batandukaniye cyane mu nzego barimo no mu mirimo bakoraga, bafite ubushobozi mu by’ubuhanga no mu by’umwuka butandukanye; bigaragaza itandukaniro rikomeye mu buryo bw’imyandikirwe yabyo ndetse n’urunyuranyurane rw’imiterere y’insanganyamatsiko zibikubiyemo. Abanditsi batandukanye bakoresheje imvugo zitandukanye; akenshi ukuri kumwe kwahuriweho n’abanditsi benshi, umwe akagusobanura neza kuruta uko undi yagusobanuye. Nuko rero uko abo banditsi benshi bagiye basobanura ingingo imwe mu buryo butandukanye, umusomyi utitonze ngo ashishoze cyangwa umusomyi ufite imyumvire mibi asanganywe ashobora kubona ko izo nyandiko zivuguruzanya, mu gihe umwigishwa wumvira kandi ushyira mu gaciro amenya aho ifatizo ryo kuzuzanya kwazo riri.UB1 19.1

    Nk’uko ukuri kwanyujijwe mu banditsi banyuranye, ni na ko kwerekanywe mu ngeri zitandukanye zikugize. Umwanditsi umwe yumvaga ashishikajwe cyane n’uruhande rumwe rw’ingingo iyi n’iyi, agasobanukirwa n’ibijyanye n’urwo ruhande bihuye n’ibyo yanyuzemo mu mibereho ye cyangwa n’ubushobozi bwe bwo gusobanukirwa ndetse n’ubwo kugira ibyo akunda. Undi yavugaga urundi ruhande; nuko buri wese ayobowe na Mwuka Muziranenge yanditse icyo abona kimukora ku mutima cyane- buri wese yavuze ukuri mu buryo butandukanye n’ubwa mugenzi we ariko bose bagahuza mu buryo bwuzuye. Nuko rero uko kuri kwerekanywe muri ubwo buryo guhuriza hamwe kukaba ukuri gushyitse, kuberanye no gukemura ibyo abantu bifuza mu bihe ibyo ari byo byose no mu byo banyuramo byose mu mibereho yabo.UB1 19.2

    Imana yashimishijwe no kumenyesha abatuye isi ukuri kwayo ikoresheje abantu, kandi ibinyujije muri Mwuka wayo Muziranenge, yo ubwayo ibashoboza gukora uwo murimo. Yayoboye ibitekerezo byabo mu gutoranya ibyo bagomba kuvuga no kwandika. Ubwo butunzi bwanyujijwe mu bantu batuye ku isi, ariko bwari buturutse mu ijuru. Nubwo ubwo buhamya bwanyujijwe mu mvugo ya kimuntu idatunganye, ni ubw’Imana. Bityo umwana w’Imana uyumvira kandi uyizera abubonamo ikuzo ry’ubushobozi bw’Imana bwuzuye ubuntu n’ukuri.”UB1 19.3

    Ibihamya bihurije hamwe kandi biruzuye

    Mu bwuzuzanye buhuje rwose n’ibi harimo ibyo navuze biboneka mu ngingo ivuga ngo: “Ibihamya Byasuzuguwe”, yanditswe kuwa 20 Kamena mu 1882, kandi isohoka mu Bihamya by’Itorero. 27Testimonies for the Church, volume 5, N0.31, pp.62-84, Ndagusuburiraramo interuro nyinshi zivuye muri iyi ngingo kugira ngo uzizirikane:UB1 20.1

    “Abantu benshi baradamaraye banyuzwe n’igihe kirekire bamaze bamamaza ukuri. Ubu bumva yuko bakwiriye ingororano kubera ibigeragezo banyuzemo ndetse no kumvira bagize mu gihe cyashize. Nyamara aka kamenyero gahamye mu byerekeye Imana by’igihe cyahise, gatuma imbere yayo barushaho guhamwa n’icyaha cyo kutarinda ubunyangamugayo bwabo no kutajya mbere berekeza ku butungane. Ntabwo ubutungane bwo mu bihe byashize buzigera na rimwe buba inyishyu y’ibyirengagizwa gukorwa muri iki gihe. Kuba umuntu yarabaye umunyakuri ejo hashize, ntabwo bizahanagura kuba umunyabinyoma kwe kwa none.UB1 20.2

    “Abantu benshi batanze urwitwazo rwo gusuzugura ibihamya bavuga bati: ‘Mushiki wacu Ellen White ashyigikiwe n’umugabo we; ibihamya bihabwa umurongo n’intekerezo ndetse n’imyumvire by’umugabo we.” Abandi bahoraga bashaka kunyungukiraho ibyo bashoboraga kubakiraho kugira ngo bashyigikire inzira barimo cyangwa bemerwe. Ubwo ni bwo nafashe icyemezo cyo kutongera kwandika kugeza igihe imbaraga y’Imana ihindura igaragariye mu itorero. Ariko Uwiteka yakoreye umutwaro ubugingo bwanjye. Namukoreye nimazeyo. Ijuru ryonyine ni ryo rizahamya uburyo njye n’umugabo wanjye ibyo byatumvunye. Mbese ntabwo nsobanukiwe uko itorero rimeze mu gihe mu myaka myinshi Uwiteka yagiye anyereka ibyaryo? Imiburo myinshi yagiye itangwa ikanasubirwamo, nyamara nta mpinduka igaragara yabayeho…UB1 20.3

    Nyamara n’ubu igihe mboherereje ubuhamya bw’imbuzi no gucyaha, benshi muri mwe muvuga ko icyo ari igitekerezo cya mushiki wanyu White. Kubw’ibyo mwatutse Mwuka w’Imana. Muzi neza uko Uwiteka ubwe yigaragarije mu Mwuka w’Ubuhanuzi. Neretswe ibyabaye kera, ibiba ubungubu ndetse n’ibizabaho mu gihe kiri imbere. Neretswe abantu ntari narigeze mbona, kandi nyuma y’igihe kirekire ubwo nababonaga naje kubamenya. Nakanguwe mu bitotsi nibuka neza ingingo z’ibyo nari neretswe mbere y’aho, bityo bigeze mu gicuku amabaruwa yeherejwe hirya no hino kandi iyo habaga habayeho ingorane, ayo mabaruwa yajyaga akura umurimo w’Imana mu ngorane zikomeye wabaga urimo. Uyu wabaye umurimo wanjye mu myaka myinshi. Imbaraga yagiye impatira kwamagana no gucyaha ibyaha ntari nigeze menya. Mbese uyu murimo nakoze mu myaka 36 ishize wakomotse mu ijuru cyangwa ni ku isi?...UB1 20.4

    “Igihe najyaga i Colorado nari ndemerewe cyane n’ibyawe ku buryo, mu mbaraga nke zanjye, nanditse impapuro nyinshi zo gusomwa mu materaniro makuru yanyu. Mfite intege nke kandi mpinda umushyitsi, nabyutse saa cyenda z’ijoro kugira ngo mbandikire. Imana yavugiraga mu muntu woroshye nk’ibumba. Mwashoboraga kuvuga ko ibyo nabandikiraga byari ibaruwa gusa. Ni byo, yari ibaruwa ariko yanditswe bitewe na Mwuka w’Imana kugira ngo intekerezo zanyu zigaragarizwe ibyo neretswe. Muri izi baruwa nanditse mu buhamya ntanga, mbagezaho ibyo Uwiteka yambwiye. Ntabwo nandika ingingo imwe mu rupapuro mvuga ibitekerezo byanjye bwite. Ni ibyo Imana yampishuriye mu iyerekwa. Ni imirasire y’agaciro kenshi y’umucyo urasa uturuka ku ntebe ya cyami y’Imana…UB1 21.1

    “Ni irihe jwi uzemera ko ari iry’Imana? Ni izihe mbaraga Uwiteka atakoresheje kugira ngo akosore amakosa yawe kandi ngo akwereke ibyo ukora nk’uko biri? Ni iyihe mbaraga igomba gukora mu itorero? Niba wanga kwizera ngo keretse igicu cyose cyo kuba mu rungabangabo n’impamvu zose zitera gushidikanya bikuweho, ntabwo uzigera na rimwe wizera. Gushidikanya gusaba ubusobanuro bwuzuye ntikuzigera gutuma habaho kwizera. Ukwizera gushingiye ku bintu bifite ishingiro nyamara, ntabwo ari ku bintu bigaragarishwa ibimenyetso. Uwiteka adusaba kumvira ijwi riturarikira gukora inshingano yacu, mu gihe hari andi majwi atuzengurutse adusaba gukurikira inzira ihabanye n’iyo. Bidusaba gushishoza cyane kugira ngo dushobore gusobanukirwa ijwi riva ku Mana. Tugomba kurwanya no gutsinda ibituyobya kandi tukumvira ijwi ry’umutimanama nta kubijyaho impaka cyangwa ngo tubererekere ikibi, nibitaba bityo imbaraga y’umutimanama izaceceka bityo ubushake bw’umuntu n’imbaraga adategeka imusunika abe ari byo bimuyobora.UB1 21.2

    “Ijambo ry’Uwiteka riza kuri twe twese abatarwanya Mwuka We babinyujije mu kwiyemeza kutumva no kutumvira. Iri jwi ryumvikanira mu miburo, mu nama no mu gucyaha. Ni ubutumwa bw’umucyo Uwiteka yoherereza abantu be. Niba dutegereje ihamagara riranguruye cyane cyangwa amahirwe aruseho, umucyo ushobora gukurwaho maze tugasigara mu mwijima…UB1 21.3

    “Bavandimwe, birambabaza kuvuga ko kwirengagiza kugendera mu mucyo kwanyu bitewe n’icyaha byabapfukiranye mu mwijima. Ushobora nonaha kuba umunyakuri mu kutazirikana no kumvira umucyo. Gushidikanya wahaye intebe, uko wirengagije kumvira ibyo Imana isaba, byahumye imyumvire yawe ku buryo ubu umwijima kuri wowe umeze nk’umucyo kandi umucyo ukakubera umwijima. Imana yakubwiye ko ukomeza kujya imbere ugana ku butungane. Ubukristo ni iyobokamana ryo gutera imbere. Umucyo uva ku Mana uruzuye kandi urahagije, utegereje ko tuwusaba. Imigisha yose Uwiteka ashobora gutanga, afite iyo atanga birenzeho ibyo dutekereza, isoko idakama aho dushobora kuvoma. Gushidikanya gushobora gutuma ibitunganye ubutumwa bwiza busaba bigirwa urw’amenyo, bigakwenwa ndetse bakabihakana. Umwuka w’ab’isi ushobora kwanduza benshi kandi ukayobora bake; umurimo w’Imana ushobora gukomezwa cyane ndetse no kwitanga ubudasiba, nyamara amaherezo uzatsinda.UB1 21.4

    “Ijambo nkubwira ni iri ngo: Jya mbere; kora inshingano yawe maze ingaruka zose uzirekere mu maboko y’Imana. Igihe tugiye imbere twerekeza aho Yesu atuyoboye, tuzabona kunesha kwe, tuzasangira ibyishimo bye. Niba tuzambara ikamba ryo kunesha, tugomba gufatanya urugamba. Nk’uko byabaye kuri Yesu, tugomba gutunganyirizwa mu mibabaro ducamo. Iyo imibereho ya Kristo iza kuba yoroshye, twari kwidamararira. Kubera ko imibereho ye yaranzwe no gukomeza kwiyanga, umubabaro no kwitanga, ntabwo tuzivovota niba dufatanyije na we. Dushobora kugenda amahoro mu nzira yijimye cyane igihe Yesu we Mucyo w’isi ari we utuyoboye…UB1 22.1

    “Ubuherutse ubwo Uwiteka yanyerekaga ibyawe maze akamenyesha ko utigeze wita ku mucyo wahawe, nasabwe kuvugana na we mu izina Rye, kuko umujinya We waragukongerejwe. Nabwiwe aya magambo: ‘Umurimo wawe wawushinzwe n’Imana. Abantu benshi ntibazakumva kuko banze no kumva Umwigisha Mukuru; benshi ntibazakosorwa kuko inzira zabo zigaragara nk’aho ziboneye mu maso yabo, ariko bagezeho gucyaha n’imiburo nzaguha, babyumva cyangwa batabyitaho.’”….UB1 22.2

    Ku bijyanye n’izi nyandiko zakuwe ahandi, ongera wige ingingo ivuga ngo: “Imiterere n’Imbaraga y’Ibihamya.” 28Testimonies, vol. 5, pp. 654-691.UB1 22.3

    Amagambo wakuye mu Buhamya bwa 31 29Testimonies volume 5, pages 654-691. ni ukuri: “Muri ayo mabaruwa nandika mu buhamya ntanga, nkugezaho ibyo Uwiteka yanyeretse. Ntabwo nandika ingingo imwe mu rwandiko mvuga ibitekerezo byanjye bwite. Ni ibyo Uwiteka yanyeretse mu iyerekwa. Ni imirasire y’umucyo w’igiciro cyinshi uva ku ntebe y’Ubwami.” Ni ukuri kwerekeranye n’ingingo ziri mu byo nanditse no mu mizingo myinshi y’ibitabo byanjye. Nahawe inyigisho zihuje n’Ijambo ryo mu mahame y’amategeko y’Imana. Nigishijwe binyuze mu guhitamo mu byigisho bya Kristo. Mbese ibiri mu nyandiko zanjye ntibihuye n’inyigisho za Yesu Kristo?UB1 22.4

    Akaga k’imisobanurire iyobya

    Ku bibazo bimwe wabajije, ntabwo nasubiza yego cyangwa oya. Ntabwo ngomba gutanga ingingo zishobora gusobanurwa nabi. Mbona kandi nsobanukiwe n’ingorane z’abantu bashyira mu kaga ubugingo bwabo rimwe na rimwe batega amatwi ubusobanuro buyobya ku byerekeranye n’Ubutumwa Imana yampaye. Babinyujije mu kugoreka mu buryo bwinshi no guhindura no gutekereza nabi ku byo nanditse, bagerageza gushyigikira kutizera kwabo bwite. Mbabariye abavandimwe banjye bakomeje kugendera mu gihu cy’urwikekwe, gushidikanya no gutekereza nabi. Nzi neza ko bamwe muri bo bajyaga kubonera imigisha mu butumwa butanga inama iyaba ibicu bibuditse mu myumvire yabo mu by’umwuka byeyurwaga maze bakareba neza. Nyamara ntibabona neza. Kubw’ibyo rero, sintinyuka kuvugana na bo. Igihe Mwuka w’Imana akuyeho imyizerere ipfuye, hazagaragara uguhumurizwa kuzuye, ukwizera no kwiringira ubutumwa nahawe gutanga nk’uko byagaragaye muri ubu butumwa mu myaka yahise.UB1 22.5

    Ukuri kuzatsinda. Uwatanze ubugingo bwe kugira ngo acungure umuntu mu bushukanyi bwa Satani, ntabwo ahunikira ahubwo ari maso. Igihe intama Ze zanze kumvira ijwi ry’umunyamahanga utari nyirazo, zizishimira kumva ijwi zakunze kujya zikurikira.UB1 23.1

    Turamutse twize iby’imibereho ya Yesu Kristo, dushobora gukuramo amasomo y’ingirakamaro. Abafarisayo b’abanyerari bagorekaga ibikorwa n’amagambo bya Kristo kandi iyo babyakira mu buryo bukwiriye, byajyaga kubera ingirakamaro imyumvire yabo mu bya Mwuka. Aho kugira ngo bashimire ineza ye, bamugeretseho ibirego imbere y’abigishwa, bamushinja ko ari umunyabyaha. “Kuki Umwigisha wanyu asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?” (Mat 9:11). Aho kugira ngo bavugane n’Umukiza wacu ubwe, uwo igisubizo cye cyari guhita kibemeza uburyarya bwabo, bavuganye n’abigishwa, bazana ibirego byabo nk’umusemburo w’ikibi, aho byashoboraga kugira ingaruka zikomeye. Iyo Kristo ajya kuba umuntu utubaha Imana, aba yaratakaje icyizere imitima y’abayoboke Be bizeraga yari imufitiye. Ariko kubw’icyizere abigishwa bari bafitiye Kristo, ntibashoboraga gutegera amatwi inyigisho ziyobye z’abanyabyaha bamushinjaga ibinyoma.UB1 23.2

    Mu kwifuza guhinyura abigishwa, aba bareganyi b’ababisha bagiye basanga Kristo kenshi bakamubaza bati: “Kuki abigishwa bawe bakora ibitandukanye n’amategeko?” Ndetse n’igihe baregaga Umwami kuba yarishe amategeko, ntabwo ari we babwiye, ahubwo babibwiye abigishwa be kugira ngo babibe imbuto zo kutizera mu mitima y’abayoboke be.UB1 23.3

    Uko ni ko bakoraga uko bashoboye ngo bateze gushidikanya n’amakimbirane. Uburyo bwose bwarageragejwe ngo batere gushidikanya mu mitima y’umukumbi muto, kugira ngo bibashoboze kubona ikintu cyahubanganya umurimo mwiza kandi wuje ubuntu w’Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo.UB1 23.4

    Muri iki gihe, umurimo nk’uyu uzakoreshwa mu kugerageza abizera nyakuri. Umwami Yesu asoma umutima. Atandukanya inyungu n’imigambi byuzuye intekerezo z’abantu bose ku byerekeranye na We ndetse n’abigishwa be bamwizera. Asubiza intekerezo zabo ku bijyanye n’abashakisha impamvu zo kubarega agira ati: “Abazima sibo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi.” (Mat 9:12). Abafarisayo b’intumva bari bafite igitekerezo cyo kwishyira hejuru mu byo kubaha Imana kwabo n’ubutungane bwabo mu gihe bo ubwabo bahoraga biteguye guciraho iteka imibereho y’ abandi. 30Letter 206, 1906.UB1 23.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents