Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 25: URUFATIRO RWO KWIZERA KWACU163Iyi ngingo yakuwe mu bihamya by’Umwihariko, Urutonde B, n°2 pp 51-59, byanditswe mu 1904

    Uwiteka azashyira mu murimo we imbaraga nshya kandi nzima igihe abantu bamukorera bubahiriza itegeko ryo kujya imbere bamamaza ukuri. Uwavuze yuko ukuri kwe gukwiriye kurabagirana igihe cyose, azakoresha intumwa zizamamaza uko kuri, zikakwamamarisha ijwi ryihariye ry’impanda. Ukuri kuzanengwa, kuzasebywa, gusekwe; ariko uko kuzarushaho gusuzumwa no kugeragezwa, ni ko kuzarushaho kurabagirana.UB1 162.1

    Nk’abantu dukwiriye guhagarara dushikamye ku rufatiro rw’ukuri kw’iteka twihanganiye kugeragezwa n’ingorane. Dukwiriye gukomeza urufatiro rwo kwizera kwacu. Amahame y’ukuri Imana yaduhishuriye niyo yonyine rufatiro rwacu rw’ukuri. Yatugize abo turi bo. Uko igihe gihita ntacyo kigabanya ku gaciro kayo. Ni umwanzi ukomeje umurava wo gusimbuza uku kuri inyigisho z’ibinyoma. Azakoresha ikintu cyose azaba afite kugira ngo imigambi ye iyobya isohore. Ariko Uwiteka azahagurutsa abantu bashishoza bazatuma uku kuri kugira umwanya wako mu mugambi w’Imana.UB1 162.2

    Neretswe n’intumwa mvajuru ko ibintu bimwe biri mu gitabo “Living Temple” zidahwitse kandi ko zishobora kuyobya intekerezo z’abantu badashikamye mu mahame y’ukuri ko muri iki gihe. Igice gitangira ntacyo kivuga usibye inyigisho ziyobya ku bijyanye n’uko Imana iri ndetse n’aho iba. Nta n’umwe ufite uburenganzira ku isi bwo kuvuga ibyo yishakiye kuri iki kibazo. Uko izi nyigisho ziyobya zirushaho kuvugwaho ni nako abantu bagabanuka mu kumenya Imana n’ukuri kweza umutima.UB1 162.3

    Abantu baransanze, umwe umwe bambaza gusobanura aho twabarira igitabo cyitwa “Living Temple.” Mbasubiza ko ” hadasobanutse.” Ibitekerezo bivugwamo ntacyo bigaragaza ku kumenya Imana by’ukuri. Muri iki gitabo cyose habonekamo imirongo y’ibyanditswe. Iyi mirongo y’ibyanditswe yashyizwemo kugira ngo ikinyoma kigaragare nk’ukuri. Inyigisho z’ibinyoma zigaragazwa mu buryo bunezeza abantu ku buryo batabyitondeye, kandi benshi bazayobywa.UB1 162.4

    Ntidukeneye inyigisho z’ibihimbano ziri muri iki gitabo. Abakira izi nyigisho zibeshya bazibona vuba ahantu umwanzi abasha kuvugana na bo no kubatandukanya n’Imana. Biranyereka ko umwanditsi w’iki gitabo ari mu inzira itari iy’ukuri. Ari kure, atandukanya ukuri ko muri iki gihe. Ntazi aho intambwe ze zerekeza. Inzira y’ukuri ibangikanye n’inzira y’ikinyoma, ariko abadakoreshwa na Mwuka Muziranenge babona izi nzira ari zimwe; ukuri n’ikinyoma ntibishobora gutandukanywa ku buryo bworoshye.UB1 162.5

    Kubona ingorane zidusatira

    Igihe igitabo Living Temple cyandikiwe, nabyeretswe nijoro, cyerekana ko ingorane zimwe zasatiraga; kandi ko ngomba kubyitegura nandika ibyo Imana yari yampishuriye kubyerekeranye n’urufatiro rw’amahame yo kwizera kwacu. Nohererejwe kopi y’icyo gitabo; ariko sinigeze ngisoma n’ubwo cyari mu bitabo byanjye. Nkurikije umucyo nahawe n’Uwiteka, nari nzi ko ingingo zimwe ziri muri iki gitabo zitatanzwe n’Imana, kandi ko zari umutego Satani yari yarateguriye ibihe by’imperuka. Natekerezaga ko ibi byagombaga kumenyekana mu by’ukuri, kandi ko bitari ngonbwa ko ngira icyo mbivugaho.UB1 163.1

    Mu makimbirane yagaragariye muri bene Data ku byerekeranye n’inyigisho ziri muri iki gitabo, abari bashyigikiye ko kijya ku isoko bavuze ko “kirimo ingingo nyirizina nk’izo Madame White yigisha.” Iyi ngingo yampinguranije umutima. Kuko nari namenye ko ibyavuzwemo bitari ukuri.UB1 163.2

    Nyuma umuhungu wanjye yarambwiye ati: “Mama wari ukwiye gusoma ibice bimwe by’iki gitabo kugira ngo ugenzure niba bihwanye n’umucyo Imana yakweretse.” Yanyicaye iruhande dufatanya gusoma amagambo y’ibanze, igice cya mbere hafi cyose n’ibika by’ibindi ibice bindi.UB1 163.3

    Ubwo twasomaga, nibutse ingingo nyirizina nari narasabwe kuburiraho abantu mu minsi ya mbere y’umurimo wanjye nakoreraga muri rusange. Igihe navaga muri Leta ya Maine, nagombaga kubanza i Vermont na Massachusetts, aho nari nkwiriye gutanga ubuhamya burwanya izi nyigisho. Living temple niyo nyirabayazana y’izi nyigisho. Nari nzi ko mu gihe gitoya hazabaho ingaruka bituma abantu bacu mbagirira impungenge. Nari nzi ko ngomba kuburira bene Data na bashiki bacu kutishora mu mpaka z’uko Imana iriho n’uko imeze. Ingingo zanditswe muri Living Temple ku bijyanye n’iki kibazo ntabwo ari iz’ukuri. Inyandiko yakoreshejwe mu kwemeza inyigisho yashyizwemo ni inyandiko ikoreshejwe mu buryo budakwiriye.UB1 163.4

    Ndahatirwa guhakana ibyo inyigisho zo muri “Living Temple” zivuga ko zishobora gushyigikirwa n’ingingo zikuwe mu nyandiko zanjye. Hashobora kuba hariho muri iki gitabo imvugo n’ingingo zihuje n’inyandiko zanjye. Kandi hashobora kuba hari mu nyandiko zanjye ingingo nyinshi, zifashwe mu buryo buhuye, kandi zigasobanurwa zikurikije intekerezo z’umwanditsi wa Living Temple, bisa nk’aho ari zimwe n’inyigisho zo muri iki gitabo. Ibi bishobora gutanga inyunganizi ku bivugwa y’uko ingingo ziri muri Living Temple zihuje n’inyandiko zanjye. Ariko Imana yabuzanije ko izi ngingo zahabwa agaciro.UB1 163.5

    Ni bakeya bashobora kurondora ingaruka ziriho z’inyigisho zidahwitse zigishwa na bamwe muri iki gihe. Ariko Uwiteka yakinguye umwenda aherako anyereka ingaruka izakurikira. Inyigisho z’ubupfumu zerekeranye n’uko Imana imeze, zijyane n’imyanzuro y’inyurabwenge, zihanaguraho ubutunzi bwose bwa gikristo. Bavuga ko umucyo Kristo yazaniye Yohana awuvanye mu ijuru ngo awugeze ku bantu nta gaciro ufite. Bigisha ko ibyo tubona nta gaciro gahagije bifite ngo bibe bigomba kwitabwaho. Nta gaciro baha ukuri kwavuye mu ijuru bagatuma abantu b’Imana bibagirwa imibereho yabo ya mbere, bagatanga ubumenyi butari bwo.UB1 163.6

    Mu iyerekwa rya n’ijoro nagize, neretswe ko izi ngingo zafashwe n’abantu bamwe nk’ukuri gukomeye kugomba guhabwa agaciro muri iki gihe. Neretswe urufatiro rushikamye ku biti bikomeye, ukuri kw’ijambo ry’Imana. Umuntu umwe ufite inshingano yo mu rwego rwo hejuru mu murimo w’ubuganga yategekaga uyu muntu n’uriya wundi ngo kubabanye umurego w’ibiti bishyigikiye urufatiro. Numvise ijwi rivuga riti: “abarinzi bari hehe bagomba guhagarara ku nkike za Siyoni? Ese barasinziriye? Uru rufatiro rwashyizweho na Databuja, ruzarwanywa n’umuyaga n’umuraba. Ese bizareka uyu muntu yigishe inyigisho zirwanya imibereho ya mbere y’abantu b’Imana? Igihe kirasohoye cyo gufata icyemezo kidakuka.UB1 164.1

    “Umwanzi w’abantu yashatse kuzana ishidikanya rivuga ku ivugurura rikomeye mu Badiventisiti b’Umunsi wa Karindwi; kandi avuga ko iri vugurura ryashingira ku kureka inyigisho zihagaze nk’imfatiro zo kwizera rigatangira umurimo wo gushyiraho imikorere mishya. Iyo ubu bugorozi bubaho, hari kubaho ingaruka ki? Amahame y’ukuri ayo Imana mu bwenge bwayo yahaye itorero ryasigaye yari kwibagirana. Imyizerere yacu yari guhinduka. Amahame shingiro yakomeje umurimo mu myaka 50 ihise yari gufatwa nk’ikinyoma. Hari kubaho imikorere mishya. Ibitabo by’uburyo bushya byari kwandikwa. Hari no kubaho inyigisho zerekeranye n’ubucurabwenge. Abahanze ubu buryo bari kujya mu mijyi bakahakorera umurimo utangaje. Isabato ndetse n’Imana yayiremye mu by’ukuri, ntibyari kwitabwaho. Nta na kimwe cyari kwemerwa gukumira iyo nkubiri nshya. Abayobozi bari kwigisha gukora ibyiza aho gukora ibibi, ariko nta Mana ihari, bari kuba bishingikirije ku mbaraga ya kimuntu idafite agaciro mu gihe hatari Imana. Urufatiro rwabo rwari kuba rwubakiye ku musenyi kuburyo rwakurwaho n’umuyaga n’umuraba.UB1 164.2

    Ni nde ufite ubushobozi bwo gutangiza umurimo nk’uwo? Dufite Bibiliya zacu. Dufite ubunararibonye bwacu bwakomejwe n’imikorere itangaje na Mwuka Muziranenge. Dufite ukuri kutagibwaho impaka. Ese ntidukwiriye kwanga ikintu cyose kidahuje n’uku kuri?UB1 164.3

    Narashidikanyaga kandi nkatinda kohereza ibyo Mwuka w’Uwiteka yampatiye kwandika. Ntabwo nashatse guhatirwa kuvuga amayeri ayobya y’izi nyigisho zidahwitse ariko ku bw’ineza y’Imana, ibinyoma byadutse bigomba kurwanywa.UB1 164.4

    Sakirana n’igitare cy’urubura!

    Mbere gato yuko nohereza ibihamya ku byerekeranye n’umwete umwanzi akoresha mu gutesha agaciro urufatiro rwo kwizera kwacu binyuze mu nyigisho zishukana, nari narasomye ku kintu cyerekeranye n’ubwato bwari mu gihu bwasakiranye n’igitare cy’urubura .UB1 164.5

    Amajoro menshi nasinziraga igihe gito. Nasaga n’imodoka yikoreye umutwaro. Ijoro rimwe nagize iyerekwa. Ubwato buto bwagenderaga ku mazi mu gihu cyijimye. Muri ako kanya uwakirebaga yarasakuje ati: “ngikiriya igitare cy’urubura!” cyagaragaraga ari kinini gisumba ubwato. Ijwi rindi naryo rirasakuza rivuga riti: “gisange.” Ntagihe cyari gihari cyo gushidikanya. Cyari igihe cyo gufata icyemezo cyihuse.UB1 165.1

    Uwari uyoboye ubwato yakije ubwato aherako abuyobora kuri urwo rutare rw’urubura. Yamennye ikibuye igihe yakigongaga. Habayeho iterabwoba kuko ikibuye cyamenetsemo uduce twinshi twagwaga dusakuza nk’urw’inkuba ikubise mu ndiba y’ubwato. Abagenzi bashegeshwe n’imbaraga yo kugonga icyo kibuye, ariko nta bantu bapfuye. Ubwato bwaramenetse ariko bushobora gusanwa. Ubwato bwaragonze burataruka, bukomeza gukora hirya no hino nk’ikintu kizima. Nyuma bwakomeje kujya imbere. Nahereyeko nsobanukirwa n’ibyo nari neretswe. Nafashe umwanzuro. Nari narumvise amagambo, nk’ijwi ryavuye ku Musare wacu rivuga riti “rusange!” Nari nzi uruhare rwanjye icyo rwari rwo, kandi ko nta gihe cyari gisigaye cyo gutakaza. Igihe cyo kugira icyo nkora cyari gisohoye ngomba kubahiriza itegeko “rusange!”UB1 165.2

    Muri iryo joro nabyutse saa saba nandika vuba uko nashoboraga. Mu minsi ikurikiyeho nakoraga kare kandi nkarangiza ntinze; ntegurira abantu bacu ibyo nabwiwe byerekeranye n’ibinyoma byari muri twe. Nagumye kwiringira ko hari kubaho ubugorozi busesuye; kandi ko amahame twakoresheje mu minsi ibanza, yagaragariye mu mbaraga ya Mwuka Muziranenge yari gukomezwa.UB1 165.3

    Urufatiro rukomeye rwo kwizera kwacu

    Abantu bacu benshi ntibabona ukuntu urufatiro rushikamye rwo kwizera kwacu rwashyizweho. Umugabo wanjye, Elder Joseph Batey, Father Pierce* 164 Bene data bakuru bari mubatangiye itorero hano turabibuka : “Father Pierce” yitwaga Stephen (Stefano) Pierce wakoraga umurimo w’ubugabura n’ubuyobozi mu minsi ya mbere. “Father Andrews yitwaga Edward Andrews, ise wa J.N. Andrews —Ababikusanyije. Elder (Hiramu) Edson n’abandi bari bafite ubushishozi, abanyacyubahiro kandi abanyakuri bari muri aba bagabo, nyuma ya 1844, bashakishije ukuri nk’ubutunzi bwahishwe. Nahuye na bo twigiye hamwe kandi dusengera hamwe mu mbaraga. Kenshi twabaga turi hamwe kugeza ijoro rijigije kandi rimwe na rimwe tukarikesha dusabira umucyo kandi twiga ijambo ry’Imana. Aba bene data bakomeje guterana biga Bibiliya kugira ngo basobanukirwe; kandi ngo banitegure kuyigishanya imbaraga. Iyo bageraga ahantu bagacika intege baravugaga bati “nta kindi dushobora kongeraho.” Umwuka w’Uwiteka yamanukiragaho; nkajyanwa mu iyerekwa nkaherako mpabwa ubusobanuro bw’imirongo twigagaho n’uburyo dukwiriye kugenza kandi twigisha neza. Nuko rero umucyo watugeragaho unadufasha gusobanukirwa n’Ibyanditswe bivuga kuri Kristo, ubutumwa bwe n’umurimo we w’ubutambyi. Nasobanukiwe n’ukuri kwariho icyo gihe kugeza ubwo tuzinjira mu murwa w’Imana, kandi nanagejeje ku bandi ibyo Uwiteka yari yampaye.UB1 165.4

    Muri iki gihe cyose sinashoboraga gusobanukirwa intekerezo za bene data. Intekerezo zanjye zarifunze, nk’uko byari bimeze, sinashoboraga gusobanikirwa n’ibyanditswe twigaga. Aka kari agahinda gakomeye nagize mu mibereho yanjye. Nari meze ntya mu ntekerezo kugeza ubwo amahame y’ingenzi yo kwizera kwacu yari amaze kumvikana neza ahuye n’ijambo ry’Imana mu ntekerezo byacu. Bene data bahereyeko bamenya ko iyo nta yerekwa ririho, ko ntashoboraga gusobanukirwa ibi twari kwiga; bemeraga ibyo nahishurirwaga nk’umucyo uvuye mu ijuru.UB1 166.1

    Mu myaka ibiri cyangwa itatu ibitekerezo byanjye byakomeje kudasobanikirwa n’ibyanditswe. Mu gihe twakoraga, umugabo wanjye twakoranye urugendo rwo gusura Father Andrews* 165 Bene data bakuru bari mubatangiye itorero hano turabibuka : “Father Pierce” yitwaga Stephen (Stefano) Pierce wakoraga umurimo w’ubugabura n’ubuyobozi mu minsi ya mbere. “Father Andrews yitwaga Edward Andrews, ise wa J.N. Andrews —ababikusanije. wababazwaga cyane na rubagimpande. Twaramusengeye. Namushyizeho ibiganza byanjye ku mutwe mvuga nti: “Father Andrews umwami Yesu agukize” yahereyeko ako kanya akira. Yarabyutse agendagenda mu cyumba ashimira Imana anavuga ati: “Nta na rimwe nigeze mbere mbibona kuri uyu munyabwenge. Abamarayika b’Imana bari hano.” Icyubahiro cy’Uwiteka cyaragaragaye. Umucyo wabonekaga nk’aho wakira mu nzu hose; kandi ukuboko kwa marayika kwari ku mutwe wanjye. Kuva icyo gihe kugeza ubu nashoboye gusobanukirwa ijambo ry’Imana.UB1 166.2

    Ni iki cyatuma abantu muri iki gihe cy’amateka yacu bakorera munsi y’ukuboko, uburyo bukomeye bwo gusenya urufatiro rwo kwizera kwacu—urufatiro rwashyizweho kw’itangiriro ry’umurimo wacu mu kwiga ijambo ry’Imana dusenga kandi duhishurirwa? Urufatiro twakomeje gushyigikira mu myaka mirongo itanu ishize. Mbese uribaza ko hari icyo nshobora kuvuga igihe ndeba ikintu gishobora gutangira gusenya imfatiro zo kwizera kwacu? Ngomba kubahiriza itegeko “rusange!”UB1 166.3

    Ngomba gutanga ubutumwa bw’imbuzi Imana yampaye gutanga; noneho ibisigaye nkabirekera Uwiteka. Ngomba kwibanda ku kibazo mu buryo bwose bushoboka kugira ngo abantu b’Imana badashungerwa.UB1 166.4

    Turi abantu bubahiriza amategeko y’Imana. Mu myaka mirongo itanu ihise twahuye na buri nyigisho z’ubwoka bwose ziyobya zituma intekerezo zacu zihuma zitagira icyo zitaho kubirebana n’uko ijambo ry’Imana ryigishwa- by’umwihariko kubirebana n’umurimo Kristo akorera mu buturo bwo mu ijuru n’ubutumwa bw’ijuru mu gihe cy’imperuka nk’uko abamarayika batatu b’igice cya 14 cy’Ibyahishuwe bavuga. Ubutumwa bw’uburyo bwose bwararikiye Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ngo bufate umwanya w’ukuri, ingingo kuyindi, kwasuzumishijwe no kwiga ijambo ry’Imana basenga, kandi kuzatangirwa ubuhamya n’imbaraga y’igitangaza gikozwe n’Uwiteka. Ariko amahame shingiro yatugize abo turi bo akwiriye gukomezwa kandi azakomezwa nk’uko Imana yabisobanuye mu ijambo ryayo kandi no mu buhamya bw’Umwuka wayo. Iduhamagarira gushikama mu mahame shingiro ashingiye ku bushobozi butagomba gushidikanywaho.UB1 166.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents