Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 27: KAMERE Y’AMATEGEKO Y’IMANA 166Byabonetse mu “Bimenyetso by’Ibihe”, 15/4/1896

    Dawidi agira ati: “Amategeko y’Uwiteka atungana rwose.” Zaburi 19:7 “Uhereye kera namenyeshejwe n’ibyo wahamije, yuko wabikomeje iteka ryose.” (Zaburi 119 :152). Kandi Pawulo arahamya ati: « Noneho amategeko ni ayera ndetse n’itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza.» Abaroma 7:12.UB1 173.1

    Nk’Umutegetsi w’ikirenga w’isi n’ijuru, amategeko Imana yahaye za leta si ay’ibintu bihumeka gusa, ahubwo ni agenga imikorere y’ibintu byose. Buri kintu, cyaba kinini cyangwa gitoya, igihumeka cyangwa ikidahumeka, kigengwa n’amategeko yashyizweho adashobora kwirengagizwa. Nta n’umwe aya mategeko atareba; kuko nta kintu na kimwe cyakozwe n’ukuboko kw’Imana cyibagirana mu bitekerezo byayo. Nubwo ikintu cyose mu bidukikije kigengwa n’amategeko asanzwe, umuntu wenyine, nk’umunyabwenge, ashobora gusobanukirwa n’ibyo amategeko asaba, agomba kugira imyitwarire ikwiriye. Ku muntu wenyine, igihe umurimo w’irema warimo urangira, Imana yahaye umuntu umutimanama wo kubahiriza ibyo amategeko ry’Imana asaba, kandi n’umutima ushobora kuyakunda nk’ayera, akiranuka kandi meza; kandi icyo umuntu asabwa ni ukuyubahiriza. Nubwo Imana itamuhatira kuyumvira; ahabwa uburenganzira bwo guhitamo.UB1 173.2

    Ni bake basobanukiwe icyigisho cy’inshingano bwite y’umuntu nubwo ari ikibazo gifite agaciro kenshi cyane. Dushobora kumvira no kubaho, cyangwa dushobora kwica itegeko ry’Imana, kugomera ubutware bwayo, tugategereza igihano gikwiranye. Iki kibazo kirabazwa umuntu wese ngo: “Ese nzumvira ijwi rivuye mu ijuru, amagambo cumi yavugiwe i Sinayi, cyangwa se nzakurikira imbaga y’abantu batubahiriza itegeko rikaze? Ku bakunda Imana bazishimira cyane kubahiriza amategeko yayo, kandi bazakora ibiyinezeza. Ariko umutima wa kamere wanga itegeko ry’Imana; kandi ukarwanya ibyo itegeko ryayo ryera risaba. Abantu badakingurira imitima yabo umucyo mvajuru, banga kuwungenderamo igihe ubamurikira. Gukiranuka kw’umutima, ubushake bw’Imana, n’ibyiringiro by’ijuru, babigurana kwikunda cyangwa inyungu y’iby’iyi si.UB1 173.3

    Umunyezaburi avuga ati: “Amategeko y’Uwiteka atungana rwose” Zaburi 19:7. Mbega ukuntu itegeko rya Yehova ryoroheje, ryumvikana kandi ritunganye! Rirahinnye ku buryo dushobora gufata buri hame mu mutwe, kandi ryerekana mu buryo burambuye ubushake bwose bw’Imana, no kwita, atari ku bigaragara gusa; ahubwo ku bitekerezo n’imigambi, ibyifuzo n’amarangamutima by’umutima. Amategeko ya kimuntu ntashobora gukora ibingibi. Ashobora gutunganya ibikorwa bigaragara gusa. Umuntu ashobora kwica itegeko, kandi agahisha amaso y’abantu ibikorwa bye bibi, ashobora kuba ari umugome, umujura, umwicanyi cyangwa umusambanyi —ariko igihe cyose ataravumburwa, itegeko ntirishobora kumuciraho iteka nk’umunyabyaha. Itegeko ry’Imana ryibanda ku ishyari, kwifuza iby’abandi, urwango, uburyarya, kwihorera, irari no kwifuza biremerera umutima; ariko bidafite ubusobanuro kuburyo byagaragara, kuko hari ubushake, ariko uburyo burabura. Kandi irari ryo gukora ibyaha rizazanwa mu rubanza igihe “Imana izazana umurimo wose mu rubanza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi” Umubwiriza 12:14.UB1 173.4

    Amategeko y’Imana aroroshye.

    Itegeko ry’Imana riroroshye kandi rirumvikana. Hariho abantu biratana ko bizera gusa ibyo basobanukiwe, bakibagirwa ko mu mibereho y’umuntu no mu kwigaragaza kw’imbaraga y’Imana mu mikorere y’ibyaremwe hari ibintu badashobora kumenya—ibintu ubuhanga buhanitse, ubushakashatsi bwimbitse, budashobora gusobanura. Ariko nta bwiru buri mu itegeko ry’Imana. Bose bashobora gusobanukirwa ukuri gukomeye kuririmo. Ubwenge bufite intege nke cyane bushobora gufata aya mategeko: injiji nyuma y’izindi ishobora kugenzura imibereho kandi ikubaka kamere ihwanye n’iy’ijuru. Niba abana b’abantu, mu buryo bwose bushoboka, bubahirije iri tegeko, bakunguka imbaraga z’intekerezo n’ububasha bwo kurushaho kurondora imigambi na gahunda by’Imana. Kandi n’uku gutera imbere kwari gukomera, atari mu mibereho y’iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizahoraho iteka; nubwo twarushaho gutera imbere mu bumenyi bw’ubwenge n’imbaraga y’Imana, buri gihe habaho ibiturenze.UB1 174.1

    Itegeko ry’Imana ridusaba gukunda Imana byimazeyo ndetse na bagenzi bacu nk’uko twikunda. Nta kwitoza uru rukundo, kwizera gukomeye umuntu yagira ni uburyarya gusa “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bose. Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe niyo yuririraho.” Matayo 22:37-40.UB1 174.2

    Itegeko risaba kumvira kuzuye “Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose.” Yakobo 2:10. Nta na rimwe muri ayo mategeko cumi rishobora kwicwa atari uko habayeho kutumvira Imana yo mu ijuru. Guteshuka gatoya mu byo risaba, kwirengagiza cyangwa kwica itegeko nkana, ni icyaha, kandi icyaha cyose gituma umunyabyaha arakaza Imana. Kubaha Imana ni yo mpamvu yonyine yari gutuma Isirayeli ya kera igera ku musozo w’amasezerano yatumaga batoneshwa cyane n’Imana; kandi kubahiriza iryo tegeko kwari kubahesha imigisha ikomeye nk’abantu n’ishyanga muri iki gihe nkuko byari kubera Abaheburayo.UB1 174.3

    Kubahiriza amategeko ni ingenzi, atari ku gakiza kacu gusa, ahubwo no ku munezero wacu bwite n’uwo abantu bose dufite ibyo duhuriyeho. Ibyanditswe Byera biravuga biti: “Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi, nta kigusha bafite.” Zaburi 119:165. Nubwo umuntu upfa azigisha abantu aya mategeko yera, atunganye kandi meza, amategeko y’umudendezo, ayo Umuremyi ubwe yerekeje ku byifuzo by’abantu, nk’umutwaro w’ububata, ari wo mutwaro uremereye umuntu atabasha kwikorera. Ahubwo ni umunyabyaha ureba amategeko nk’umutwaro uremereye; ni umuntu wica amategeko ushobora kureba ko nta bwiza buri mu mahame yayo. Kuko umutima wa kamere “ari umwanzi w’Imana ndetse ntushobora kuyumvira” Abaroma 8:7, “kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha” (Abaroma 3:20), kuko “icyaha ni bwo bugome” 1 Yohana3:4. Itegeko ni ryo rituma abantu bemezwa icyaha; kandi bakwiriye kwiyumvisha ubwabo ko ari abanyabyaha, bugarijwe n’uburakari bw’Imana, mbere y’uko babona ko bakeneye Umukiza. Satani akomeje kugabanya uburemera umuntu aha amategeko. Kandi abo bakandagira amategeko y’Imana barakora umurimo w’umubeshyi ukomeye; kuko barahakana itegeko rukumbi iryo bashobora gukoresha mu gusobanura icyaha, kandi rigatiza umurindi umutimanama w’urirenzeho.UB1 175.1

    Itegeko ry’Imana rigera kuri iyo migambi ihishwe, nubwo yaba ikora ibyaha, akenshi idahabwa agaciro, ariko ikaba mu by’ukuri urufatiro n’igipimo cya kamere. Ni indorerwamo umunyabyaha yireberamo niba akeneye kwimenya uko ari ubwe. Kandi igihe yirebye ubwe acirwaho iteka n’icyo gipimo gikomeye cyo gukiranuka, intambwe ikurikira ni uko agomba kwihana ibyaha bye, kandi agasaba imbabazi binyuze muri Kristo. Iyo gukora ibi binaniranye, abantu benshi bashobora kugerageza kumena indorerwamo ihishura inenge zabo, guhinyura itegeko rigaragaza ibizinga mu mibereho yabo na kamere.UB1 175.2

    Turi mu gihe cy’ubuhenebere bukomeye. Imbaraga z’abantu babaswe n’imico mibi, n’ingeso mbi, kandi iminyururu abahambiriye iragoye gucibwa. Icyaha, kimeze nk’umwuzure gikomeje kumunga isi. Ubugome buteye ubwoba no kubuvuga burushaho kugenda bwigaragaza. Kandi abantu bibwira ko ari abarinzi bw’inkike za Siyoni bazigisha yuko amategeko yashyiriweho Abayuda bonyine, kandi akaba yakuweho n’uko twinjiye mu gihe cy’ubutumwa bwiza. Ese nta sano iri hagati yo kutumvira amategeko by’iki gihe n’ubugome, kandi n’uko abagabura n’abantu bakomeza kwigisha ko amategeko adafite agaciro?UB1 175.3

    Imbaraga iciraho iteka itegeko ry’Imana ntihagararira gusa ku byo dukora; ahubwo no kubyo tudakora. Ntabwo twebe ubwacu dukwiriye kwibwira ko dutunganye twirengagiza gukora ibyo Imana ishaka. Ntabwo tugomba gusa kureka gukora nabi; ahubwo dukwiriye no kwiga gukora neza. Imana yaduhaye imbaraga twitorezamo gukora imirimo myiza; ariko izi mbaraga niba zidakoreshejwe, tuzafatwa nk’abagaragu babi kandi batumvira. Dushobora kuba tutarakoze ibyaha bikomeye, bishobora kuba bitari mu bitabo biturega ku Mana; ariko kubera ko ibikorwa byacu bitanditswe nk’ibitunganye, byiza, bishyira umuntu hejuru kandi bihesha umuntu agaciro byerekana yuko tutacuruje italanto zacu twashinzwe, ibyo biduciraho iteka.UB1 175.4

    Amategeko y’Imana yahozeho mbere y’uko umuntu aremwa. Yari ahuje n’imibereho y’ibyaremwe; ndetse n’abamarayika bagengwaga na yo. Nyuma y’uko umuntu acumuye, amahame yo gukiranuka ntiyigeze ahinduka. Nta na kimwe cyakuwe mu mategeko. Nta no kugira ngo hagire icyongerwa ku mategeko yayo yera. Nkuko yabayeho mu itangiriro, ni nako azakomeza kubaho ibihe bidashira. Umunyezaburi aravuga ati: “Uhereye kera namenyeshejwe n’ibyo wahamije, yuko wabikomeje iteka ryose.”Zaburi 119:152.UB1 176.1

    Kubera ko iri tegeko rigenga abamarayika, risaba umuntu ubutungane mu bitekerezo bitagaragara, ibyifuzo, na kamere ye kandi “iryo rikomerejwe guhama iteka ryose” (Zaburi 11:8) isi yose izacirwa urubanza ku munsi w’Imana uri hafi. Abica amategeko bashobora kwikomeza ubwabo bibwira yuko Isumbabyose itabizi, yuko itabyitayeho, ariko ntabwo izakomeza kubyihanganira. Vuba aha bazahabwa igihembo cy’ibyo bakoze, urupfu ari rwo bihembo by’icyaha; mu gihe ishyanga ritunganye, ryakomeje amategeko, rizinjira mu marembo y’igiciro cyinshi y’ururembo rw’ijuru, kandi bakazagororerwa ubugingo buhoraho n’ibyishimo bari kumwe n’Imana n’Umwana w’Intama.UB1 176.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents