Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 42: IBYAHISHUWE N’IMANA 180Iyi ngingo yabonetse mu Urwibutso n’Integuza (Riview and Herald, 8/11/1898)

    “Imana yategetse umucyo kuva, uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.” (2 Abakorinto 4:6)UB1 230.1

    Mbere yo kugwa, nta gicu cyigeze gitwikira ubwenge bw’ababyeyi bacu ba mbere ngo kibabuze kubona kamere y’Imana. Bagendaga mu buryo buhuje rwose n’ubushake bw’Imana. Kuko umucyo mwiza w’Imana wari ubambitse kandi wari uri ahabazengurutse hose. Uwiteka yajyaga agenderera Adamu na Eva kandi akabigishiriza mu mirimo y’intoki ze. Ibyaremwe byari igitabo cy’inyigisho zabo. Mu ngobyi ya Edeni, Imana yagaragazwaga n’ibyo yaremye byari ahabazengurutse. Igiti cyose cyo mu ngobyi cyagiraga icyo kibigisha. Ibintu bitaboneka by’Imana byasobanukiraga ibintu biriho byaremwe, yemwe ndetse n’ububasha buhoraho kimwe n’Ubutatu.UB1 230.2

    Nyamara nubwo ari ukuri ko Imana yashoboraga kumenyekanira mu byo yaremye, ibi ntibishyigikira ihame rivuga ko nyuma yo kugwa, kumenyera Imana mu byaremwe byahishuriwe Adamu n’urubyaro rwe. Ibyaremwe byashoboraga kwigisha umuntu akiri intungane; ariko igicumuro cyangije ibyaremwe nuko gitandukanya ibyaremwe n’Umuremyi wabyo.UB1 230.3

    Iyo Adamu na Eva batagomera Umuremyi wabo, iyo baguma mu nzira y’ubutungane buzira amakemwa, bari kumenya kandi bagasobanukirwa Imana iyo ari yo. Ariko igihe bumviraga ijwi ry’umushukanyi kandi bagacumura ku Mana, umucyo w’umwambaro wo gukiranuka ko mu ijuru wabavuyeho; kandi mu gutandukana n’umwambaro wo gukiranuka, biyambitse amakanzu yijimye yo kutamenya Imana. Umucyo ugaragara kandi utunganye wabakikizaga wamurikiraga ikintu cyose begeraga; ariko bamaze kuvutswa uwo mucyo wo mu ijuru, urubyaro rwa Adamu ntirwari rugishobora kubonera kamere y’Imana mu byo yaremye.UB1 230.4

    Ibintu bidukikije tubona uyu munsi biduha ishusho ntoya y’ubwiza bwa Edeni n’icyubahiro cyayo; nyamara nubwo bimeze bityo, byamamaza icyubahiro cy’Imana mu ijwi buri wese atashobora kuyoberwa. Ibyaremwe nubwo byangijwe n’umuvumo w’icyaha, biracyafite ibyiza byinshi. Ufite imbaraga ishobora byose, ufite kugira neza kwinshi akaba yuzuye imbabazi n’urukundo, yaremye isi, ndetse mu kwangirika kwayo ikomeza kugaragaza ukuri kujyanye n’ubuhanga bw’uwayiremye. Muri iki gitabo cy’ibyaremwe kitubumburiwe, mu ndabyo nziza zihumura, no mu mabara yazo atandukanye, Imana itwerekeramo urukundo rwayo rutarondoreka. Nyuma y’uko Adamu acumura, Imana yashoboraga kurimbura buri rurabo rwose na buri mwumba warwo, cyangwa se igakuraho impumuro yazo iduhumurira neza, ikanezeza ingingo zacu zihumurirwa. Mu isi yakongowe kandi ikangizwa n’umuvumo, mu bitovu, mu mikeri, amahwa n’urukungu, dushobora kuhasoma itegeko ryo gucirwaho iteka; nyamara mu mabara meza n’impumuro by’indabo dushobora kwigiramo ko Imana ikidukunda, kandi ko imbabazi zayo zose zitavanywe mu isi.UB1 230.5

    Ibyaremwe byuzuye amasomo y’iby’umwuka agenewe abantu. Indabo ziraraba kugira ngo zongere zitange ubuzima bushya; kandi muri ibi twigishirizwamo icyigisho cy’umuzuko. Abakunda Imana bose bazongera bagire ubuzima bwiza muri Edeni yo mu ijuru. Ariko ibyaremwe ntibishobora kwigisha isomo ry’urukundo rw’Imana rukomeye kandi rutangaje. Ku bw’ibyo rero, nyuma yo kugwa k’umuntu, ibyaremwe ntabwo ari byo byonyine byigishaga umuntu. Kugira ngo isi itaguma mu mwijima, mu ijoro ry’iby’umwuka iteka ryose, Imana y’ibyaremwe yahuriye na twe muri Kristo. Umwana w’Imana yazanywe ku isi no kwerekana Se. Yari “Umucyo w’ukuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi” (Yohana 1:9) Dukwiriye guhanga amaso “umucyo wo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.” (2Abakorinto 4:6).UB1 231.1

    Mu Mwana wayo w’ikinege, Imana yo mu ijuru yemeye guca bugufi ifata kamere yacu ya kimuntu. Ku kibazo cya Toma, Yesu yasubije agira ati: “Ni jye nzira, n’ukuri n’ubugingo: nta we ujya kwa Data ntamujyanye. Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi, kandi mwamurebye. Filipo aramubwira ati: Databuja, twereke Data wa twese, biraba bihagije. Yesu aramubaza ati: ‘Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye, aba abonye Data, ni iki gitumye uvuga uti twereke Data wa twese? Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira, sinyavuga ku bwanjye: ahubwo Data, uguma muri jye, ni we ukora imirimo ye. Nimunyizere, mwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye: ariko rero nimutizezwa n’ibyo mvuga, munyizezwe n’imirimo nkora ubwayo. ( Yohana 14:6-11).UB1 231.2

    Icyigisho gikomeye cyane kandi kibasha gucisha umuntu bugufi akwiriye kwiga ni uko nta cyo ubwe yashobora igihe yishingikirije ku bwenge bwa kimuntu, kandi ko umwete we ntacyo wageraho mu kugerageza gusobanukirwa neza ibyaremwe. Icyaha cyijimishije amaso ye, kandi ubwe ntashobora gusobanura ibyaremwe atisunze Imana. Muri byo ntashobora kubona Imana cyangwa Yesu Kristo uwo yohereje. Aba ameze kimwe n’Abanyatenayi, bubatse ibicaniro byo kuramya ibiremwa. Ahagaze hagati mu musozi wa Marisi, yagaragarije abantu bo muri Atenayi igitinyiro cy’Imana ihoraho ukigereranije n’ibigirwamana baramyaga. “Nuko Pawulo ahagarara hagati ya Arewopago, aravuga ati: Bagabo b’Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by’idini. Ubwo nagendagendaga, nitegereza ibyo musenga nasanze igicaniro cyanditsweho ngo: ICY’IMANA ITAMENYWA. Nuko iyo musenga mutayizi, ni yo mbabwira. Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, Iyo kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu; kandi ntikorerwa n’amaboko y’abantu nk’ugira icyo akennye; kuko ari yo yahaye bose ubugingo no guhumeka n’ibindi byose. Kandi yaremye amahanga yose y’abantu, bakomoka ku muntu umwe ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetswe, igabaniriza abantu ingabano zabo z’aho batuye, kugira ngo bashake Imana, ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye; kandi koko ntiri kure y’ibintu byose, kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda, turiho; nk’uko bamwe bo mu bahimbyi banyu b’indirimbo bavuze bati: turi urubyaro rwayo. Nuko rero ubwo turi urubyaro rw’Imana ntidukwiriye kwibwira yuko Imana isa n’izahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kibajijwe n’ubukorikori bw’abantu n’ubwenge bwabo.” Ibyak 17:22-29.UB1 231.3

    Ibyaremwe ntabwo ari Imana

    Abafite kumenya Imana nyakuri ntibazishimira by’akanya gato amategeko y’ibiriho cyangwa uko ibyaremwe bikora ngo hanyuma birengagize, cyangwa bange kwemera Imana ikorera muri byo ubudatuza. Ibyaremwe ntabwo ari byo Mana kandi nta n’ubwo byigeze kuba Imana. Ijwi ry’ibyaremwe rihamya Imana ariko ibyaremwe si byo Mana. Imirimo y’irema ihamya gusa imbaraga z’Imana. Imana ni Yo muremyi w’ibiriho. Ibyaremwe nta mbaraga byifitemo ubwabyo uretse iz’Imana ibiha. Hariho Imana, Data wa twese; hariho Kristo, Umwana. Kandi “kera Imana yavuganiye na basogokuruza mu kanwa k’abahanuzi, mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose, ni we yaremesheje isi. Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu, yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.”( Abah 1:1-3)UB1 232.1

    Umunyezaburi aravuga ati: “Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo, amanywa abwira andi manywa ibyayo, ijoro ribimenyesha irindi joro. Nta magambo cyangwa ururimi biriho, ntawumva ijwi ryabyo.”( Zaburi 19:1-3) Bamwe bashobora kwibwira ko ibi bintu bikomeye biboneka mu byaremwe ari byo Mana. Ntabwo ari byo Mana. Ibi bitangaza abantu byose biri mu kirere bikora gusa umurimo byashinzwe gukora. Ni abakozi b’Uwiteka; Imana ni yo ibigenzura, ari nayo Muremyi wabyo, ndetse w’ibintu byose. Imana ikora umurimo wo kuramira ibyo yaremye. Ikiganza gifashe kikanayikomereza mu mwanya wayo, ni nacyo kiyobora imibumbe mu ngendo zayo zitangaje ikora izenguka izuba.UB1 232.2

    Ni gake cyane mu mikorere y’ibyaremwe habonekamo ikintu tutagira aho dusoma mu ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana ryerekana ko “itegeka izuba kurasa … no kuvuba imvura.” (Matayo 5:45) “Imeza ubwatsi ku misozi. Itanga sheregi nk’ubwoya bw’intama; isandaza ikime cy’imbeho nk’ivu. Ijugunya urubura rwe nk’ubuvungukira:…. Yohereza ijambo ryayo, ikabiyagisha; ihuhisha umuyaga wayo, amazi agatemba. (Zaburi 147:8,16-18) “Aremera imvura imirabyo, asohora umuyaga mu bubiko bwe.” (Zaburi 135:7)UB1 233.1

    Aya magambo y’Ibyanditswe Byera ntacyo avuga ku mategeko yigenga y’ibyaremwe. Imana itanga ibintu bifatika, buri kintu cyose kikagira umwihariko wacyo, kugira ngo bifashe mu gusohoza imigambi yayo. Ikoresha imiyoboro yashyizeho kugira ngo ibimera bibeho kandi bimererwe neza. Yohereza ikime, imvura n’umucyo w’izuba, kugira ngo ibimera bishobore kumera ngo bitwikire ubutaka; kugira ngo ibihuru n’imbuto z’ibiti bikure kandi bikomeze kwiyongera. Ntabwo ari byo gutekerezwa ko itegeko ribereyeho kugira ngo urubuto rwimeze ubwarwo, n’ikibabi ngo kibeho ku bwacyo. Imana ifite amategeko yashyizeho, ariko ni abagaragu bayo gusa ikoresha kugira ngo hagire ibindi bigerwaho. Ni Imana ubwayo ituma buri kabuto gatoya kumburira mu butaka, kakabaho. Ikibabi cyose kirakura, kandi ururabo rwose rukarabya ku bw’ububasha bw’Imana.UB1 233.2

    Umubiri w’umuntu uko uteye ugengwa n’Imana; ariko ntabwo umeze nk’isaha, ishyirwa ku gihe gusa ubundi igasigara yikoresha. Umutima uratera, gutera kwawo kugenda gukuranwa, guhumeka kugasimburwa n’ukundi, ariko umuntu wese uko yakabaye agengwa n’Imana. “Na mwe mukaba umurima w’Imana n’inzu yayo” (1Abakorinto 3:9). Mu Mana dufite ubugingo, turagenda kandi turiho. Buri gutera k’umutima kose, buri guhumeka kose, ni impumeko y’uwahumekeye mu mazuru ya Adamu umwuka w’ubugingo—impumeko y’Imana ihoraho, NDIHO ukomeye.UB1 233.3

    Abacurabwenge ba kera biratanaga ubwenge bwabo buhanitse. Reka dusome ibyo intumwa yahumekewemo isobanura ku bijyanye n’iki kibazo. Yaravuze ati: “Biyise abanyabwenge bahinduka abapfu, maze ubwiza bw’Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by’abantu bapfa n’iby’ibiguruka, n’iby’ibigenza amaguru ane n’iby’ibikururuka…Kuko baguranye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe, bakabikorera kubirutisha Imana Rurema.” (Abaroma 1:22-25). Mu bwenge bwa kimuntu, ab’isi ntibashobora kumenya Imana. Abanyabwenge b’isi barundanya ubumenyi butari bwo ku byerekeye Imana babukuye mu byo yaremye, mu bupfapfa bwabo bahimbaza ibyaremwe n’amategeko y’ibyaremwe kubirutisha Imana y’ibyaremwe. Abatazi Imana bayimenyeye mu kwihishura kwayo muri Kristo, bazagira ubumenyi kuri yo budatunganye babukomoye mu byaremwe, kandi ubu bumenyi buhabanye no kumenya Imana mu buryo nyakuri, no gutuma umuntu uko yakabaye yumvira ubushake bwayo, buzatuma abantu basenga ibigirwamana. Biyita abanyabwenge, bagahinduka abapfapfa.UB1 233.4

    Abatekereza ko bashobora kumenya Imana batabikuye ku wo yatumye, uwo Ijambo ry’Imana rivuga ko ari “Ishusho ya kamere yayo ” (Abah 1:3,) bazahinduka abapfapfa mu byo bibwira mbere y’uko bahinduka abanyabwenge. Ntabwo bishoboka kumenya Imana bivuye mu byaremwe byonyine kuko ibyaremwe ubwabyo ntibitunganye. Mu kudatungana kwabyo ntibishobora guhagararira Imana, ntibishobora kugaragaza kamere y’Imana mu gutungana kw’imico yayo. Ariko Kristo yaje nk’Umukiza w’abari mu isi. Yaje ahagarariye Imana ubwayo. Nk’umukiza yajyanywe mu ijuru; kandi azagaruka nk’uko yagiye —ari Umukiza. Ni ishusho ya kamere ya Se. “Nyamara ni ho hari kuzura k’ubumana bwose mu buryo bw’umubiri.” (Abakolosayi 2:9)UB1 233.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents