Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 47: UKURI NK’UKO KURI MURI YESU 185Iyi ngingo yagaragariye mu Urwibutso n’Integuza (Review and Herald) 17/6/1890.

    Mu gutanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo apfire abanyabyaha, Imana yagaragarije umuntu wacumuye urukundo rutagereranywa. Dufite kwizera kuzuye mu byanditswe bivuga yuko “Imana ari urukundo” (Yoh 4:8); nyamara abantu benshi bagerageje guhindura iri jambo mu buryo bukojeje isoni maze bagwa mu buyobe bukomeye kubera ubusobanuro bupfuye bahaye iri jambo. Amategeko y’Imana yera ni yo gipimo cyonyine dupimisha urukundo rw’Imana. Iyo tutemeye ko amategeko y’Imana aba igipimo cyacu, twishyiriraho igipimo cyacu bwite. Imana yaduhaye amasezerano y’igiciro y’urukundo rwayo; ariko ntidukwiriye kwitirira Yehova imbabazi nyinshi zamutera kwirengangiza icyaha cyangwa ngo afunge amaso ye kugira ngo atakibona.UB1 246.1

    Umuremyi akunda abo yaremye, ariko ukunda icyaha akakirutisha gukiranuka, agakunda ikinyoma kukirutisha ukuri, aba ashyigikiye igicumuro cyazanye umubabaro mu isi, kandi ntashobora gushimwa n’Imana y’ukuri. Inzira y’ukuri no gukiranuka isaba kwikorera umusaraba. Abantu benshi basobanura nabi ibyo Imana isaba bakabiha ubusobanuro ubwo ari bwo bwose butazakomeretsa umutimanama wabo cyangwa ngo bubangamire inyungu zabo; nyamara ukuri ni yo nzira rukumbi yo kwera .UB1 246.2

    Urukundo rw’Imana nk’uko rugaragarira muri Yesu, ruzatuyobora ku gusobanukirwa neza na kamere y’Imana. Mu gutumbira Kristo, washenjaguwe kubera ibyaha byacu, tubona ko tudashobora kwica amategeko y’Imana ngo dukomeze kurebwa neza n’Imana; nk’abanyabyaha dukwiriye kumva ko tugomba kwishingikiriza ku bikorwa bya Kristo kandi tukareka gukora ibyaha. Muri ubwo buryo tuba twegera Imana. Igihe cyose tumaze gusobanukirwa n’urukundo rw’Imana, ntituzarutesha agaciro.UB1 246.3

    Umusaraba wa Kristo uhamya ko itegeko ry’Imana ridahinduka, unahamya ko Imana yadukunze cyane ku buryo yatanze Umwana wayo ngo apfe azize ibyaha byacu; nyamara Kristo ntiyazanywe no gukuraho amategeko, ahubwo yaje kuyasohoza. Nta nyuguti cyangwa agace gato k’itegeko ry’Imana kagomba guhindurwa ngo habeho korohereza umuntu mu ngorane arimo zo kugwa. Yesu yapfuye kugira ngo umunyabyaha wihannye ahabwe gukiranuka kwe bwite; kandi ngo bihinduke ibishoboka ko umunyabyaha akomeza amategeko.UB1 246.4

    Urukundo rw’Imana ntirurondoreka; nyamara nubwo bimeze bityo umunyabyaha ntiyashoboraga kubabarirwa keretse binyuze mu mugambi wo gucungurwa wasabaga ko habaho gukorwa n’isoni, kunengwa, gusuzugurwa n’urupfu by’Umwana w’Imana. Iri hame ryari rikwiriye kuvanaho intekerezo z’abantu benshi bavuga ko bezwa, kandi ko urupfu rwa Kristo rwashyize iherezo ku kubahiriza amategeko y’Imana. Buri munsi dukwiriye kwigira iby’inama y’agakiza mu ishuri rya Kristo. Iyo turekeye aho gukomeza kwiga, tuba duhagaritse kuba abigishwa bo mu ishuri rya Kristo. Ariko nitwemera kuba abigishwa ba Databuja wo mu ijuru, tuzasobanukirwa neza kandi tuziga ibitangaza byo mu mategeko y’Imana.UB1 246.5

    Mureke tugende twitonze imbere y’Uwiteka; tunakomeze gutekereza igihe twamaze twica amasezerano yacu, tugahindanya imyanzuro yacu myiza twagiye dufata, n’uburyo mu mucyo mwinshi twahawe twagiye dutera Imana umugongo, tugahindukirira ibigirwamana byacu. Birakwiriye yuko twicisha bugufi tukajya munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana.UB1 247.1

    ABAKURIYE MU MIBEREHO YA GIKRISTO

    Birasanzwe ko twitekerezaho cyane kurenza uko twagombaga kubikora; ariko nubwo kwimenya ubwacu nk’uko turi koko bitugora, dukwiriye gusaba Imana ikaduhishurira uko turi ndetse n’uko itubona. Ariko ntidukwiriye kurekeraho gusenga. Igihe twasabye gusa guhishurirwa uko turi; dukwiriye gusaba guhishurirwa Yesu nk’Umukiza ubabarira ibyaha. Iyo tubonye Kristo nk’uko ari, ibyifuzo bishishikaye bikwiriye bikangurira imitima yacu kwitandukanya n’inarijye; kugira ngo twuzuzwe kuzura gushyitse kwa Kristo. Igihe ibingibi bizaba bitubayeho, tuzagirirana neza kandi tuzakoresha uburyo bwose dufite kugira ngo dushyikire kubaha Imana. Dukwiriye kweresha ubugingo bwacu kubutandukanya n’ibitagira umumaro bya kamere n’intekerezo, maze tukayigwizamo kwera no kubaha Imana.UB1 247.2

    Urukundo rw’Imana yera ni ihame ritangaje, rishobora kunyeganyeza isi n’ijuru ku bwacu mu gihe cyo gusuzumwa no kugeragezwa. Ariko nyuma y’igihe cyo gusuzumwa kwacu, nitugaragara ko tugomera amategeko y’Imana, Imana y’urukundo izaboneka nk’umukozi uyoboye igikorwa cyo guhora. Imana ntabwo yumvikana n’icyaha. Umuntu utumvira Imana azahanwa. Umujinya w’Imana wamanukiye Umwana wayo ukundwa igihe Kristo yamanikwaga ku musaraba w’i Karuvali mu mwanya w’umugome. Urukundo rw’Imana ubu rugera ku muntu woroheje hanyuma y’abandi; umunyabyaha mubi kurusha abandi usangana Kristo umutima umenetse. Urwo rukundo ruzanwa no guhindura umunyabyaha umuntu wumvira kandi akaba umwana w’Imana w’indahemuka; nyamara nta muntu ushobora gukizwa niba akomeje gukora ibyaha.UB1 247.3

    Icyaha ni ukugomera itegeko kandi ukuboko gushobora gukiza ubungubu kuzagira ingufu zo guhana umunyabyaha igihe arenze imbibi zishyira umupaka ku mbabazi z’Imana. Uwanga gushaka ubugingo, utazacukumbura Ibyanditswe ngo abone ukuri uko ari ko, kugira ngo adacirwaho iteka mu mikorere ye, azarekerwa mu mwijima w’intekerezo ndetse no ku bihendo bya Satani. Urugero abantu bihana n’abumvira bakingirwaho n’urukundo rw’Imana, ni rwo rugero abatumvira n’abatihana bazarekerwaho mu ngaruka zo kwirengagiza kwabo no kwinangira kw’imitima yabo kuko banze gukunda ukuri ngo bakizwe.UB1 247.4

    Hariho benshi birata ko ari aba Kristo ariko ntibigere bakura mu bukristo bwabo. Bemera ko umuntu yaguye, kandi ko ubushobozi bwe bwo gutekereza bwacitse intege, ko atashobora kugera ku mico mbonera. Nyamara bavuga ko Kristo yikoreye umutwaro wose, ingorane zose, kwiyanga kose, kandi ko biteguye kumureka akabibatwarira. Bavuga ko nta kindi bakwiye gukora keretse kwizera gusa. Nyamara Kristo aravuga ati: “Umuntu nashaka kunkurikira, yiyange yikorere umusaraba we ankurikire.” (Mat 16:24). Yesu yubahirije amategeko y’Imana. Abafarisayo bavuze ko yishe itegeko rya kane kuko yakijije umuntu ku munsi w’Isabato; ariko Yesu yahindukiriye Abafarisayo bamuregaga arababaza ati: “Ndababaza yuko amategeko yemera gukora neza ku Isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica? Abararanganyamo amaso bose, abwira wa wundi ati: ‘Rambura ukuboko kwawe’, arakurambura kurakira. Maze bazabiranywa n’uburakari bajya inama y’uko bazagenza Yesu.” (Luka 6:9-11).UB1 248.1

    Iki gitangaza, aho kugira ngo cyemeze Abafarisayo ko Yesu ari Umwana w’Imana, cyatumye bagira uburakari, kubera ko benshi mu babonye igitangaza bahimbaje Imana. Yesu yatangaje ko umurimo we w’imbabazi wari uhuje n’itegeko ry’umunsi w’isabato. Abafarisayo bo bavugaga ko uwo murimo udahuje n’itegeko ry’isabato. None se tuzizera nde, tureke nde? Kristo yaravuze ati: “Nitondeye amategeko ya Data nguma mu rukundo rwe.” ( Yoh 15:10) Noneho rero biragaragara ko twabonera amahoro mu gukurikira inzira ya Kristo no kubahiriza amategeko. Imana yaduhaye imbaraga zo gutekereza dukwiriye gukomeza gukoresha mu gufatanya na Yesu, dusohoza agakiza kacu, dutinya kandi duhinda umushyitsi, kuko Imana ariyo idutera gukunda no gukora ibyo yishimira.UB1 248.2

    NTIMUHAGARARE, AHUBWO MUJYE MBERE.

    Ntabwo dukwiriye na rimwe kumva yuko tunyuzwe n’uko turi ngo turekere aho kujya mbere, tuvuga tuti: “ndakijijwe.” Igihe tuvuga dutya, kuba maso, gusenga, kugira ishyaka ryo kugera ku rwego rwisumbuye birahagarara. Nta rurimi rutunganye ruzumvikana ruvuga ayo magambo kugeza ubwo Yesu azaza, tukinjira mu marembo y’Umurwa w’Imana. Bityo rero, igihe dufite imyitwarire myiza dushobora guhimbaza Imana n’Umwana w’intama kubwo gucungurwa kw’iteka ryose. Igihe cyose umuntu ari umunyantege nke-- kuko ubwe adashobora kwikiza — ntakwiriye gutinyuka kuvuga ati: “Ndakijijwe”.UB1 248.3

    Ntabwo ari umuntu wambaye intwaro agiye ku rugamba ushobora kwirata intsinzi; kuko aba agifite urugamba akwiye kurwana no gutsinda. Ahubwo uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa. Uwiteka aravuga ati: “Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira ” (Abah 10:38). Niba tudakomeje kujya mbere ngo intsinzi isimburwe n’indi ntsinzi, ubugingo buzasubira inyuma buzimire. Ntabwo dukwiriye gushyiraho urugero rwa kimuntu dupimiraho imico y’abantu. Twabonye ibintu bihagije ibyo abantu hano kw’isi bita ubutungane. Itegeko ry’Imana ryera ni ryo ryonyine dushobora gukoresha nk’igipimo cy’uko tuyumvira cyangwa tutayumvira. Niba tutayumvira, kamere yacu ntiba ihuje n’itegeko rigena imico ry’ubuyobozi bw’Imana kandi tuzaba tuvuga ikinyoma nituvuga tuti: “Ndakijijwe.” Nta muntu n’umwe ukijijwe ugomera amategeko y’Imana kuko ari rwo rufatiro rw’Ingoma y’Imana mu ijuru no mu isi.UB1 249.1

    Abajya mu ruhande rw’umwanzi batabizi, kandi bagakoresha amagambo y’abigisha babo mu iyobokamana, bicaye ku ntebe, ko amategeko y’Imana atakigenga umuryango w’abantu, bazahabwa umucyo wo kumenya amakosa yabo, nibemera amahame y’ijambo ry’Imana. Yesu yari marayika wagaragariraga mu nkingi y’igicu ku manywa no mu nkingi y’umurimo nijoro, kandi yahaye Abaheburayo amabwiriza yihariye yuko bakwiriye kwigisha amategeko y’Imana, yatanzwe igihe urufatiro rw’isi rwashyirwagaho, igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbaga kandi n’abana bose b’Imana bagatera hejuru kubw’ibyishimo.UB1 249.2

    Ayo ni ya mategeko yavuzwe mu buryo bukomeye n’ijwi rye bwite kuri Sinayi. Yaravuze ati: “Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse. Uyahambire ku kuboko kwawe akubere ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe.” (Gutegeka kwa Kabiri 6:6-8). Abica amategeko y’Imana ntibihanganira kumva avugwa kandi barakazwa n’uko avuzweho. Ijambo ry’Imana riteshwa agaciro n’ibinyoma n’imigenzo y’abantu. Satani yagaragarije isi ubwe uko atekereza amategeko y’Imana kandi akaba yaremewe kuko yongeraho aya magambo ngo: “Uku ni ko Uwiteka avuga”. Intambara yatangiriye mu ijuru iturutse ku mategeko y’Imana, yakomereje ku isi kuva igihe Satani yacibwaga mu ijuru.UB1 249.3

    Dukwiriye gukomeza kwiga ku bijyanye n’ibyo dukeneye cyane, kugira ngo dushimire Umukiza wacu, kandi tumumenyeshe abandi. Dushobora kumenya uburebure bw’ikijyepfo bw’igicumuro cyacu ari uko tubugereranyije gusa n’uburebure bw’umurunga wajugunywe mu isi ngo tuwuzamukireho. Dukwiriye gushyira imbaraga z’ubwenge bwacu ku gusobanukirwa akaga gateye ubwoba icyaha cyatuzaniye, kandi dukwiriye gushaka gusobanukirwa n’umugambi w’Imana wo kugira ngo twongere tugirane umubano n’Imana. Kuba Umwana w’Imana ukundwa yaragombaga kuza ku isi yacu kugira ngo aturwanire dushobore gutsinda mu izina rye, bikwiriye gutuma imitima yacu yibona icishwa bugufi. Igihe duhanze amaso umusaraba w’i Karuvali, kwirata kose dufite ntikuzongera kuba ku minwa yacu, ahubwo duherako tugataka tuvuga tuti: “Ndahumanye, sinari nkwiriye ko umbabarizwa utyo, no gutanga ikiguzi gikomeye gityo kugira ngo unshungure.”UB1 249.4

    Ubujiji no kwibwira ko umuntu yihagije biragendana. Amategeko y’Imana twayahawe kugira ngo imyitwarire yacu ibe mizima, kandi amahame yayo arahanitse. Nta cyaha, nta n’umurimo wo gukiranirwa byasoba iteka ry’amategeko. Igitabo cy’amategeko ni ukuri, kandi ukuri gusa kubera ko yerekana amateka y’ikinyoma cya Satani no kurimbuka kw’abayoboke be nta kwihenda. Satani yavuze yuko ashobora gushyiraho amategeko aruta ay’Imana n’ubutabera bwayo, nuko acibwa mu ijuru. Yagerageje ibimeze nk’ibyo mu isi. Kuva igihe yagwaga yakoresheje imbaraga ngo abeshye abatuye isi, kugira ngo ayobore abantu mu irimbukiro, kandi ngo yihimure ku Mana kuko yari yatsinzwe akajugunywa hasi. Umwete we wo kwishyira mu mwanya w’Imana n’ubucakura bwe, uracyakomeje ndetse nta no gucogora. Yafatiye abari mu isi mu mitego ye nk’imbohe ze, kandi benshi, yemwe ndetse no mu bantu b’Imana, ntibazi ubucakura bwe kandi bamuha amahirwe yose yo kurimbura imitima. Ntibagira ishyaka ryinshi ryo kwerereza Yesu kandi ngo banamumenyeshe imbaga y’abantu iri mu nzira yo kurimbuka bababwira bati: “Nguyu Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” (Yoh 1:29).UB1 250.1

    Abantu batamenyereye amategeko y’ubuyobozi bw’Imana nk’uko yavugiwe ku musozi, ntabwo bamenyereye ukuri nk’uko kuri muri Yesu. Kristo yagaragaje uburyo amahame yo mu mategeko agenda akagera kure. Yagaragaje ibwirizwa ryose kandi yerekana n’icyo risaba binyuze mu rugero rwe. Uzi ukuri nk’uko kuri mu mategeko ni na we uzi ukuri nk’uko kuri muri Yesu; kandi niba binyuze mu kwizera Kristo yubahiriza amategeko y’Imana, ubugingo bwe buhishanywe na Kristo mu Mana.UB1 250.2

    Ubumenyi bw’ibyo amategeko asaba bwari gukuraho ibyiringiro bya nyuma iyo Umukiza atajya gucungura umuntu; ahubwo ukuri nk’uko kuri muri Yesu, ni impumuro y’ubugingo izana ubugingo. Umwana ukundwa w’Imana yapfuye kugira ngo umuntu abarweho gukiranuka kwa Kristo, atari ukugira ngo ahabwe umudendezo wo kwica amategeko yera y’Imana nk’uko Satani agerageza kubyemeza abantu. Mu kwizera Kristo, umuntu ashobora guhabwa imbaraga yo kurwanya ikibi.UB1 250.3

    Kwezwa ni umurimo w’imibereho yose y’umuntu

    Umurimo wo kwezwa ni umurimo w’igihe cyose, ugomba gukomeza ubudahagarara; ariko uyu murimo ntushobora gukomeza gukorera mu mutima igihe agace ako ari ko kose k’umucyo w’ukuri kanzwe cyangwa kirengagijwe. Ubugingo bwejejwe ntibuzashimishwa no kuguma mu bujiji, ahubwo buzifuza kugendera mu mucyo no gushaka umucyo uruseho.UB1 250.4

    Nk’uko umuntu ucukura amabuye y’agaciro acukura izahabu n’ifeza ni nako umuyoboke wa Kristo azashaka ukuri nk’ushaka ubutunzi buhishwe, ashakisha umucyo urushijeho kuba mwinshi, kandi azakomeza kugwiza ubumenyi. Azakomeza gukurira mu buntu no mu kumenya ukuri. Inarijye igomba gutsindwa. Buri nenge yo mu mibereho igomba kurondorerwa mu ndorerwamo ikomeye y’Imana. Dushobora kumenya niba ducirwaho iteka n’urugero rw’imico rwashyizweho n’Imana cyangwa tudacirwaho iteka na rwo.UB1 250.5

    Iyo ucirwaho iteka, hari inzira imwe rukumbi uba usigaranye yo gukurikira: ugomba kwihana ugahindukirira Imana kubera ko wagomeye amategeko yayo kandi ukizera Umwami wacu Yesu Kristo we wenyine ushobora kuguhanaguraho icyaha. Niba dukwiriye kubona ijuru, tugomba kubahiriza ibyera Imana idusaba. Abarwana bakurikije amategeko ntibazaruhira ubusa. Izere gusa ukuri nk’uko kuri muri Yesu, uzahabwa ubushobozi bwo guhangana n’imbaraga z’umwijima. Abakiranaga bo hambere ko bakiraniraga guhabwa ikamba ryangirika, mbese ntitwari dukwiriye kurwanira guhabwa ikamba ritangirika?UB1 251.1

    Uburinganya n’amayeri bya Satani bizakoreshwa kugira ngo aturimbure. Niba wicarana n’abantu bateta bakoresha aya magambo ngo “ndakijijwe” maze bakirengagiza amategeko y’Imana, nawe uzazimira iteka ryose. Muri Yesu hari ukuri gutera ubwoba abakunda umuteto, abantu b’imburamukoro.UB1 251.2

    Hari ukuri muri Yesu kuzuye ibyishimo byoroshya umubabaro ku bantu bumvira. Ni ibyishimo bya Mwuka Muziranenge. Ku bw’ibyo rero, emera gukingura ubwenge n’umutima kugira ngo ushobore kureba buri mwambi w’umucyo umurika uva ku ntebe y’Imana.UB1 251.3

    Iki ntabwo ari igihe cyo kuba ntibindeba, kutagira icyo witaho no gukunda ibinezeza. Kristo agiye kuza afite imbaraga n’icyubahiro gikomeye. Ese uriteguye? Ese uri kwitandukanya n’ibyaha byawe? Ese uri mu kwejeshwa ukuri nk’igisubizo cy’isengesho rya Kristo? Yasabiye abigishwa be agira ati: “Ubereshe ukuri: Ijambo ryawe ni ryo kuri” (Yohana 17:17)UB1 251.4

    Ababyeyi bakwiriye kurera abana babo babigisha kwita ku by’Imana kandi banabagira inama, babatoza gukunda gukora iby’Imana ishaka. Ntabwo byadushobokera kugereranya agaciro k’amahirwe yo kugira urubyiruko rwubaha Imana. Kuri benshi, ingaruka z’iby’urubyiruko rukora ni iz’iteka ryose. Mu rubyiruko ni ho Ibyanditswe n’amategeko y’Imana byandikwa mu buryo bworoshye ku nkingi z’imitima. Inyigisho zihabwa abana zarirengagijwe bikomeye; gukiranuka kwa Kristo ntikwabagaragarijwe nk’uko bikwiriye.UB1 251.5

    Igihe cy’imbabazi cyaduherewe kugira ngo imico yacu itunganyirizwe kubaho iteka ryose. Mbega igitekerezo cyiza kuri mwebwe babyeyi ko abana banyu bari mu biganza byanyu kugira ngo mubarere kandi mubahugure kugira ngo bakuze imico yemewe n’Imana; cyangwa se imico izakoreshwa na Satani n’abamarayika be nk’uko babyishakiye! Yesu yavugiye mu nkingi y’igicu n’iy’umuriro ashishikariza ubwoko bwe kwigisha abana babo mu buryo bwiza ku byerekeranye n’amategeko y’Imana. Mbese ni bande bubahiriza aya mabwiriza? Mbese ni bande bashaka gutuma abana babo bamerwa n’Imana? Mbese ni bande bazirikana igitekerezo kivuga ko italanto zose n’impano z’abana babo ari iby’Imana, kandi ko bigomba kwegurirwa umurimo wayo mu buryo busesuye?UB1 251.6

    Ana yahaye Uwiteka Samweli kandi Imana yaramwihishuriye ubwe mu bwana bwe no mu busore. Tugomba kurushaho gukora kubw’abana bacu n’urubyiruko; kuko Imana izemera ko bakora ibintu bikomeye mu izina ryayo mu kwigisha ukuri abari mu mahanga n’abari mu mwijima w’ikinyoma n’ubupfumu. Niba unezezwa n’uko abana bawe, bishimisha mu irari ryabo; niba ubashyigikira gukunda imyambarire yabo ituma bibona kandi birata, uzaba ukoze umurimo wo gutenguha Yesu wabacunguje igiciro cyinshi. Yifuza ko abana bamukorera bafite umutima wuzuye urukundo rutagabanyije.UB1 252.1

    Babyeyi, hari umurimo ukomeye mugomba gukorera Yesu wabakoreye byose. Mumufate nk’umuyobozi n’umufasha wanyu. Imana ntiyabagomwe impano y’ikirenga yagombaga gutanga ari yo —Mwana wayo w’ikinege. Abana n’urubyiruko ntibakwiriye kubuzwa gusanga Yesu. Satani yifuza kwiboheraho abana akoresheje imirunga y’ibyuma, kandi mushobora kugera ku ntego nziza muramutse mubasangishije Yesu binyuze mu muhati utajenjetse wa buri muntu. Abana n’urubyiruko bakwiriye gutozwa kurushaho gukora neza kuko ari bo byiringiro by’itorero. Yosefu, Daniyeli na bagenzi be, Samweli, Dawidi, Yohana na Timoteyo ni ingero zigaragara zihamya ibi ngibi ngo “kubaha Uwiteka ni ryo shingiro ry’ubwenge ” Imigani 9:10.UB1 252.2

    Tugomba kurushaho gukoresha umwete kandi tutajenjetse, niba twifuza ko Umwami Yesu aguma muri twebwe nk’Umujyanama n’Umutabazi wacu. Umucyo umurika uturutse uva ku Mwana w’Imana i Kaluvari ushobora kuyobora buri muntu wese wabaye inzererezi. Hari imbaraga muri we itunganya umutima kandi igahindura ímico. Reka buri mukristo nyakuri afashe abana n’urubyiruko anabagaragariza urukundo rutarondoreka rwa Kristo. Ubwo ni bwo ibirangaza n’ibintu bishukana by’isi bizatakaza agaciro kandi bazabona ko nta nyungu iri mu kutumvira.UB1 252.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents