Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 48: URUGERO RW’IMANA 186Iyi ngingo yakuwe mu “Ibimenyetso by’Ibihe”( The Signs of the Time), 5/12/1892

    Amategeko y’Imana arumvikana kandi agera kure cyane; mu magambo make yerekana inshingano y’umuntu uko yakabaye. “Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose… Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” (Mariko 12:30,31) Muri aya magambo uburebure bw’umurambararo, ubugari, uburebure bw’ikijyepfo n’uburebure bw’ikicyaruguru by’itegeko ry’Imana birasobanutse; kuko Pawulo avuga ati: “urukundo rusohoza amategeko” (Abaroma 13:10 ). Inyito y’icyaha tubona muri Bibiliya ni iyi: “Icyaha ni ukugomera amategeko.” (1 Yohana 3:4) Ijambo ry’Imana rivuga ritya: “Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana” (Abaroma 3:23). “Ntawe ukora ibyiza n’umwe” (Abaroma 3:12) Benshi barishuka ku birebana n’uko imitima yabo imeze. Ntibabona yuko umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ari mubi bikabije. Bifubika gukiranuka kwabo bwite kandi banyuzwe no kugera ku rugero rwabo bwite rwa kimuntu; ariko iyo badashyitse ku rugero rw’Imana baba batsinzwe bikomeye, kandi bo ubwabo, ntibashobora kwigeza ku byo Imana ibasaba.UB1 253.1

    Dushobora kwipima ubwacu, dushobora kwigereranya ubwacu na bagenzi bacu, dushobora kuvuga tuti: dukora neza nk’uyu cyangwa uriya, ariko ikibazo urubanza ruzibandaho ni iki: Ese tugeze ku byo ijuru risaba? Ese dushyitse ku rugero Imana yifuza ko tugeraho? Mbese imitima yacu ihuje rwose n’Imana yo mu ijuru?UB1 253.2

    Umuryango w’umuntu wose wagomeye amategeko y’Imana, kandi nk’abagomeye amategeko, umuntu arimbutse nta byiringiro; kuko ni umwanzi w’Imana, nta n’imbaraga afite zo gukora neza. “Kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’Imana, kuko utumvira amategeko y’Imana ndetse ntushobora kuyumvira.” (Abaroma 8:7) Iyo umuntu yirebeye mu ndorerwamo—ari yo mategeko yera y’Imana—umuntu ubwe yisanga ari umunyabyaha, akamenya ko ari mubi, nta byiringiro afite kubera igihano ategereje gikwiranye no kwica amategeko … Ariko ntiyarekewe mu gahinda ko kutagira ibyiringiro, aho icyaha cyamuroshye; kuko uwari uhwanye n’Imana yatanze ubugingo bwe i Kaluvari kugira ngo akize umunyabyaha ye kurimbuka. “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Yohana 3:16UB1 253.3

    Igitambo cyacu gikuraho ibyaha

    Yesu yari umunyacyubahiro mu ijuru, Umugaba ukundwa w’ingabo z’abamarayika, wishimira gukora ibyo Imana ishaka. Yari kumwe n’Imana, ” ari mu gituza cya Se” (Yohana 1:18), nyamara ntiyatekereje ko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa igihe umuntu yari aguye mu cyaha no mu byago byinshi. Yaretse intebe y’ubwami aramanuka, areka ikamba ry’Ubwami n’inkoni y’ubwami, ubumana bwe abutwikiriza ubumuntu. Yicishije bugufi ubwe ndetse agera ku rupfu rw’umusaraba, kugira ngo umuntu ashobore kwicarana na we ku ntebe y’ubwami. Muri we dufite ituro ryuzuye, igitambo gihanitse, Umukiza ukomeye, ushobora gukiza rwose abegerezwa Imana na we. Mu rukundo, yazanywe no kugaragaza Se, kunga umuntu n’Imana, kumugira icyaremwe gishya, agahindurirwa kugira ishusho y’Iyamuremye.UB1 254.1

    Yesu ni igitambo cyacu gikuraho ibyaha. Ntabwo twe dushobora kwitambirira ibyaha; ariko ku bwo kwizera dushobora kwakira igitambo cyadutambiwe. “Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by’abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana” (1 Petero 3:18). “Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu […]; ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’Umwana w’Intama utagira inenge cyangwa ibara. ” (1 Petero 1:18,19) Umucunguzi wacu yatubereye incungu abinyujije mu gitambo gihebuje n’umubabaro utarondoreka. Yari muri iyi si atubashywe kandi atazwi, kugira ngo binyuze mu kwiyoroshya kwe gutangaje no kwicisha bugufi, ashobore kuzamura umuntu ngo ahabwe icyubahiro cy’iteka n’ibyishimo bidashira byo mu ijuru. Mu myaka mirongo itatu y’imibereho ye ku isi, umutima we washenjaguwe n’agahinda karenze ubwenge. Inzira ye uhereye mu muvure w’inka ukagera i Kaluvari, yari itwikiriwe n’agahinda n’ishavu. Yari umuntu w’umunyamibabaro kandi wamenyereye intimba. Yihanganiye izo ntimba ku buryo nta rurimi rw’umuntu rwabasha kubisobanura. Yashoboraga kuvuga mu kuri ati: “Nimwitegereze, murebe ko hari umubabaro uhwanye n’uwanjye wangezeho.” (Amaganya ya Yeremiya1:12) Nubwo yangaga icyaha urunuka, ubwe yishyizeho ibyaha by’isi yose. Umuziranenge yikoreye igihano cy’uwamucumuyeho. Utarangwaho inenge, ubwe yitanga nk’incungu y’umugome. Igihano cy’icyaha cyose cyaremereraga umutima w’Umucunguzi w’abari mu isi. Ibitekerezo bibi, amagambo mabi, ibikorwa bibi by’umuhungu n’umukobwa wese wa Adamu, byasabaga ko abihanirwa; kuko yari mu cyimbo cy’umuntu. Nubwo igihano cy’icyaha kitari icye, umutima washenjaguwe kandi ukomeretswa n’ibyaha by’abantu, kandi utigeze kumenya icyaha yahindutse icyaha ku bwacu, kugira ngo dushobore guhinduka gukiranuka kw’Imana muri we. Ku bushake bwe, incungu yacu yatangiye umutima we gusogotwa n’inkota y’ubutabera, kugira ngo tutarimbuka ahubwo duhabwe ubugingo buhoraho. Kristo yaragize ati: “Ni uko ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane. Ntawe ubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga, kandi nshobora kubusubirana.” (Yohana 10:17-18).UB1 254.2

    Nta muntu wo ku isi cyangwa umumarayika wo mu ijuru wari gushobora kwishyura igihano cy’icyaha. Yesu ni we wenyine washoboraga gukiza umuntu wagomye. Muri we ubumana n’ubumuntu byahurijwe hamwe, ibi ni byo byatumye igitambo cyo ku musaraba w’i Kaluvari kigira imbaraga. Ku musaraba imbabazi n’ukuri byarahuye, kandi gukiranuka n’amahoro birahoberana.UB1 255.1

    Igihe umunyabyaha ahanze amaso Umukiza apfira i Kaluvari, kandi akabona ko ubabazwa ari Imana, abaza impamvu iki gitambo gikomeye cyatanzwe, kandi umusaraba ukaganisha ku itegeko ryera ry’Imana ryishwe. Urupfu rwa Kristo ni impaka zitabonerwa igisubizo ku bijyanye no kudahinduka kw’amategeko no gukiranuka kwayo. Ahanura ukuri nk’uko kuri muri Kristo. Yesaya aravuga ati: “Uwiteka yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza” (Yesaya 42:21) Itegeko nta bubasha rifite bwo kubabarira uwakoze ikibi. Uruhare rw’itegeko ni ukugaragaza inenge ze, kugira ngo ashobore kubona ko akeneye ufite imbaraga yo gukiza, uzamucungura, ubwishingizi bwe no gukiranuka kwe. Yesu ahuza n’ubukene bw’umunyabyaha, kuko yikoreye ibyaha by’uwagomye. “Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.” (Yesaya 53:5) Uwiteka yashoboraga kuba yarakuyeho umunyabyaha, akamurimbura rwose; ariko umugambi urushijeho kuba uw’igiciro ni wo yahisemo. Mu rukundo rwe rutarondoreka atanga ibyiringiro ku batabifite kandi yahaze Umwana we w’ikinege ngo atware ibyaha by’abari mu isi. Kandi ubwo yatanze ijuru ryose muri iyo mpano ikomeye, ntacyo azima umuntu agikeneye kugira ngo ashyikire igikombe cy’agakiza no kuba umuragwa w’Imana, uraganwa na Kristo.UB1 255.2

    Guhishurwa k’urukundo rw’Imana.

    Kristo yazanywe no kwereka abari mu isi urukundo rw’Imana no kwireherezaho imitima y’abantu bose. Yaravuze ati: “Nanjye nimanikwa hejuru y’isi, nzireherezaho abantu bose.” (Yohana 12:32) Intambwe ya mbere ugana ku gakiza ni ukwemera gukururwa n’urukundo rwa Kristo. Imana yoherereza abantu ubutumwa bukurikiranye, bubingingira kwihana, kugira ngo bababarirwe kandi kubabarirwa kwabo kwandikwe imbere y’amazina. Ese ntihazabaho kwihana? Ese amagambo yo kurarika kwe ntazitabwaho? Ese imbabazi ze zinginga zizasuzugurwa ndetse n’urukundo rwe rwangwe rwose? Mbega ukuntu nibigenda bityo umuntu azaba yitandukanije n’umuyoboro wari gutuma ashobora kubona ubugingo buhoraho; kuko Imana ibabarira gusa uwihannye! Ku bwo kwerekana urukundo rwayo, kandi ku bwo kwinginga kwa Mwuka wayo, ihamagarira abantu kwihana; kuko kwihana ari impano y’Imana, kandi uwo ibabarira ibanza kumutera kwihana. Ibyishimo biruta ibindi biza ku muntu binyuze mu kwihana k’ukuri agahindukirira Imana kubera ko yagomeye amategeko ye, kandi binyuze mu kwizera Kristo nk’umucunguzi w’abanyabyaha n’Umurengenzi wabo. Kristo yireherezaho abantu abinyujije mu kubereka urukundo rwe, kugira ngo bashobore gusobanukirwa ibyishimo byo kubabarirwa n’amahoro ava ku Mana. Nibemera irarika rye kandi bakegurira imitima yabo ubuntu bwe, azabayobora intambwe ku yindi, kugeza ubwo bamumenya rwose kandi ubu ni bwo bugingo buhoraho.UB1 255.3

    Kristo yazanywe no guhishurira umunyabyaha ubutabera n’urukundo by’Imana, kugira ngo aheshe Abisirayeli kwihana no kubabarirwa ibyaha. Igihe umunyabyaha atumbiriye Yesu amanitswe ku musaraba ababazwa n’ubugome bw’umunyacyaha, atwaye igihano cy’icyaha; igihe yitegerezaga ububi bw’icyaha Imana yagaragarije mu rupfu rw’umusaraba ndetse n’urukundo ikunda umuntu waguye, ayoborwa ku Mana ngo yihane kubera ko yagomeye amategeko y’Imana yera, aboneye kandi meza. Akoreshwa no kwizera Kristo, kubera yuko Umukiza wavuye mu ijuru yamubereye ingurane, umwishingizi we n’Umurengezi we; uwo ni we ubugingo bwe bushingiyeho. Imana ishobora kwereka umunyabyaha wihannye impuhwe zayo n’ukuri, kandi ikamucunshumuraho imbabazi zayo n’urukundo rwayo.UB1 256.1

    Ariko Satani nabishobora, azakora uko ashoboye kose ngo abuze umuntu amahirwe yo kurokoka ububata bw’icyaha. Nubwo ijuru ryose ryatanzwe mu mpano imwe ikomeye—kuko igihe Imana yatangaga umwana wayo, yari itanze impano yatoranijwe mu bindi byose, kandi ubutunzi bwo mu ijuru ni ubwacu—nyamara Satani azagerageza kwereka umuntu wihannye ko Imana ari inyabukana n’intavumera kandi ko itifuza kubabarira umunyabyaha. Mu bihe bitandukanye amabarwa yangezeho avuye mu bantu bari babuze ibyiringiro kubera ibyaha byabo. Buri wese yandikaga agira ati: “Ndatekereza ko narenze urugero rwo gufashwa. Ese hari ibyiringiro naba ngifite?” Kuri iyi mitima ikennye, ubutumwa bwatanzwe ni ubu: “Izere Imana. Data afite ibyo kurya bihagije ku buryo asagurira n’abandi. Haguruka usange Data azagusanganira ukiri kure. Azakwereka urukundo rwe n’imbabazi.”UB1 256.2

    Igihe umwanzi akujeho nk’umwuzure, agashaka kuguhagarikisha umutima gutekereza ku byaha byawe, mubwire uti: “Nzi ko ndi umunyabyaha. Iyaba ntari we, sinasanga Umukiza; kuko avuga ati: ‘Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, keretse abanyabyaha ngo bihane.’ (Mar. 2:17) Kandi kuko ndi umunyabyaha, nemerewe gusanga Kristo. Ndi umunyabyaha bikabije kandi ndanduye; ariko yakojejwe isoni kandi arapfa nuko yiranguza umuvumo wari uwanjye. Ndaje kandi ndizeye. Nifuza gusohorezwa amasezerano ye, ngo: ‘Umwizera atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.’ (Yoh. 3:16) Mbese iri sengesho risenganywe umutima umenetse ryasubizwa inyuma?—Oya, haba na rimwe. Ku bw’imibabaro ye n’urupfu rwe, Kristo yerekanye urukundo rwe rutagira umupaka akunda umuntu. Afite ubushake n’ubushobozi byo gukiza rwose abegerezwa Imana na we.UB1 256.3

    Noneho rero, sanga Imana nk’umwana muto, wikubite ku birenge bye umusabe; kuko tudakeneye kuzamuka mu ijuru ngo tumanureyo Yesu; cyangwa munsi y’isi ngo tumuzamure; kuko ari hafi yacu. Aravuga ati: “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga: umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.”( Ibyah 3:20) Mbega ukuntu Yesu yifuza kugira imitima yacu nk’insengero nitumwemerera! Agaragazwa nk’utegerereje ku rugi rw’umutima akomanga. None kuki atinjira? Ni ukubera ko urukundo dukunda icyaha rwakinze urugi rw’umutima. Guhera igihe twemeye kureka icyaha, kandi tukemera ko kiduhama, uruzitiro rwari hagati y’umutima n’Umukiza ruvanwaho.UB1 257.1

    KWITANGA NO KWATURA IBYAHA187Iyi ngingo yabonetse mu “Ibimenyetso by’Ibihe”( The Signs of the Time), 12/12/1892

    Ariko mu kwihana icyaha kwacu, ntidukeneye kwifungirana mu cyumba, nk’uko Luteri yabigenje, twibabaza ubwacu nk’icyiru cy’ibicumuro byacu, dutekereza ko mu gukora dutyo ari bwo Imana izatugirira imbabazi. Ikibazo kibazwa ni iki: “Mbese natanga imfura nyanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y’umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy’ubugingo bwanjye? Yewe, Mwana w’umuntu we, yakweretse ikiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki?: Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.” (Mika 6:7,8) Umunyezaburi aravuga ati: “Umutima umenetse, umutima ushenjaguwe, Mana ntuzawusuzugura.” (Zaburi 51:17) Yohana yaranditse ati: “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni Yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.” (1 Yohana 1:9) Impamvu rukumbi ituma tutababarirwa icyaha, ni uko tutemerera uwo twababaje ku bw’ibicumuro byacu, uwo twacumitishije ibyaha byacu, ko turi mu makosa kandi ko dukeneye imbabazi. Kwatura ibyaha kuvuye ku mutima witanze byimazeyo kuzagera mu mutima w’imbabazi zihoraho. Kuko Uwiteka aba hafi y’ufite umutima ushenjaguwe, kandi agakiza ufite umutima umenetse.UB1 257.2

    Abantu bibeshya ni abatekereza ko kwatura ibyaha bizabatesha icyubahiro cyabo kandi bikabatesha agaciro muri bagenzi babo. Ku bwo kwihambira kuri iyi myumvire mibi, nubwo amakosa yabo baba bayareba, benshi bananirwa kuyatura, maze bakirengagiza ibibi bakoreye abandi, bityo bagatuma imibereho yabo irushaho gusharirirwa bakanateza umwijima mu mibereho y’abandi. Ntacyo kwatura ibyaha byawe bizagabanya ku cyubahiro cyawe. Ikuremo icyo cyubahiro gipfuye. Gwira Rutare maze umeneke, ni bwo Kristo azaguha icyubahiro cy’ukuri kandi cy’ijuru. Ntibikabeho ko ubwibone, kwiyemera no gukiranuka umuntu yihangiye bimubuza kwatura icyaha cye kugira ngo ashobore gusaba gusohorezwa iri sezerano ngo: “Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza; ariko ubyatura akabireka azababarirwa.” (Imigani 28:13) Ntukagire icyo uhisha Imana, kandi ntukirengagize kwaturira bagenzi bawe ibyaha byawe. “Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe “( Yakobo 5:16)UB1 257.3

    Ibyaha byinshi bitaturwa ngo birekwe, bizabera inzitizi umunyabyaha ku munsi wa nyuma w’urubanza. Byaba byiza guhangana n’ibyaha byawe uyu munsi, ukabyatura kandi ukabireka muri iki gihe igitambo gikuraho ibyaha kikikuvuganira. Ntukananirwe kwigira ubushake bw’Imana kuri iki cyigisho. Imibereho y’ubugingo bwawe n’agakiza k’abandi bishingiye ku kuntu witwara ku bijyanye n’iki kibazo. “Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe.” (1 Petero 5:6-7) Umutimwa wicishije bugufi kandi umenetse ushobora gushimishwa n’urukundo rw’Imana n’umusaraba w’i Kaluvari. Umugisha uhagije uzagendana n’umuntu ufite ibisabwa kugira ngo yemerwe n’Imana.UB1 258.1

    Guhamagarirwa kwitanga

    Dukwiriye kwegurira Imana imitima yacu kugira ngo iyihindure mishya kandi iyeze maze iduhindure abakwiye kuba mu bikari byo mu ijuru. Ntabwo dukwiriye gutegereza igihe runaka kidasanzwe, ahubwo dukwiriye kuyiyegurira uyu munsi tukanga kubatwa n’icyaha. Ese utekereza ko ushobora kureka icyaha buhoro buhoro? Tandukana n’icyo kintu kibi nonaha! Ukwiye kwanga ibyo Kristo yanga kandi ugakunda ibyo akunda. Ese ku bw’urupfu rwe n’imibabaro ye ntibyaguhesheje amahirwe yo kwezwaho ibyaha byawe? Iyo dutangiye kubona ko turi abanyabyaha, tukagwira Rutare ngo tumeneke, amaboko y’Ihoraho araduhobera, tukegerezwa umutima wa Yesu. Ubwo ni bwo tuzakururwa n’urukundo rwe, tukazinukwa gukiranuka kwacu twihangiye. Dukeneye kwicisha bugufi munsi y’umusaraba. Uko turushaho kuhicishiriza bugufi, ni ko urukundo rw’Imana ruzarushaho kugaragara. Ubuntu no gukiranuka bya Kristo ntacyo bizamarira umuntu wumva ko nta cyo akeneye, utekereza yuko amerewe neza, unyuzwe n’uko ubwe ameze. Nta mwanya Kristo afite mu mutima w’umuntu udafite inyota y’umucyo n’ubufasha by’Imana.UB1 258.2

    Yesu aravuga ati: “Hahirwa abakene mu mitima yabo; kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.”( Matayo 5:3) Hariho ubuntu bwuzuye mu Mana, kandi dushobora kuhabonera Mwuka n’Imbaraga mu buryo bwagutse. Ntugatungwe n’ibishishwa byo gukiranuka wihangiye; ahubwo usange Uwiteka. Agufitiye ikanzu nziza cyane yo kukwambika, kandi agutegeye amaboko ngo akwakire. Kristo azavuga ati: “Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga, mumwambike imyambaro myiza cyane” (Zekariya 3:4-5)UB1 258.3

    Ngwino nk’umunyabyaha wihannye.

    Mbese dukwiriye gutegereza kugeza igihe twumva ko twejejwe? Oya; Kristo yasezeranye ko “Nitwatura ibyaha byacu, ni Yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.” (1 Yohana 1:9) Wemerwa n’Imana binyuze mu Ijambo ryayo. Ntukwiriye gutegereza ibyiyumvo bidasanze kugira ngo wizere ko Imana yakumvise; amarangamutima si yo akwiriye gushingirwaho kuko ahinduka nk’ibicu. Ugomba kugira ikintu gikomeye kikaba urufatiro rwo kwizera kwawe. Ijambo ry’Uwiteka ni ijambo ry’imbaraga ihoraho ukwiriye kwishingikirizaho nk’uko yabivuze ati: “Musabe muzahabwa” (Matayo 7:7) Tumbira i Kaluvari. Ese Yesu ntiyavuze ko ari umurengezi wawe? Ntiyavuze yuko icyo uzasaba cyose uzagihabwa mu izina rye? Ntukwiriye kwishingikiriza ku bwiza bwawe bwite cyangwa imirimo yawe myiza. Ukwiriye kuza wishingikirije kuri Zuba ryo gukiranuka, ukizera ko Kristo agukuyeho ibyaha byawe kandi aguhaye gukiranuka kwe.UB1 259.1

    Ukwiriye gusanga Imana nk’umunyabyaha wihannye, mu izina rya Yesu, Umurengezi wavuye mu ijuru, umunyampuhwe, Data w’Umunyambabazi, wizeye ko azabikora nk’uko yabisezeranye. Reka abifuza umugisha w’Imana bakomange kandi bategerereze ku ntebe y’Imbabazi, bizeye rwose kandi bavuga bati: ” Kuko wowe Uwiteka wavuze uti <Kuko umuntu wese usaba, ahabwa; ushatse abona; n’ukomanga akingurirwa.>” (Matayo7:8) Uwiteka yifuza ko abashaka Imana, bizera ushobora kubakorera byose.UB1 259.2

    Umwami yashatse kutwereka ukuntu Imana yiteguye kutwumva no gusubiza amasengesho yacu ikoresheje ibintu tumenyereye kandi bikunze kubaho. Yaravuze ati: “Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka? Ko muri babi, kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?” (Matayo 7:9-11)UB1 259.3

    Kristo yaturarikiye kumenya ubushake bw’Imana bwo kudufasha, ahereye ku rukundo rusanzwe umubyeyi agirira abana be. Mbese ni mubyeyi ki wakwima umwana we umutsima awumusabye? Mbese hari umuntu ukwiriye gusuzuguza Imana gutekereza ko itazasubiza amasengesho y’abana bayo bayitakira? Mbese dushobora gutekereza ku mubyeyi ushobora guca intege umwana we amushishikariza gusaba ibyo atari bumuhe? Mbese hari umubyeyi usezeraniye Umwana we ibyo kurya byiza kandi bifite akamaro maze akamuha ibuye? Mbese niba mwebwe abantu babi, muha abana banyu impano nziza, So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusaba? Umwami ahamiriza abamusaba yuko azabaha Mwuka Muziranenge.UB1 259.4

    Kwatura ibyaha k’umunyabyaha wihannye kandi wizeye, Kristo aguhuza no gukiranuka kwe bwite, kugira ngo isengesho ry’umuntu waguye rizamukire imbere ya Se rimeze nk’umubavu uhumura neza, maze ubuntu bw’Imana bugahabwa umutima wizeye. Yesu abwira umuntu uhinda umushyitsi kandi wihannye ati: “Ahubwo yisunge imbaraga zanjye abone kuzura nanjye: ndetse niyuzure na njye” (Yesaya 27:5). ” Nimuze tujye inama, ni ko Uwiteka avuga; naho ibyaha byanyu bitukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na sheregi; naho bitukura tukutuku, birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.” (Yesaya 1:18) Mbese uzareka mujye inama? Ese uzamwegurira umutima wawe ngo awurinde nk’Umuremyi ukiranuka? Ngwino noneho, tube mu mucyo w’ubwiza bwe, kandi usenge nk’uko Dawidi yasenze agira ati: “Unyejeshe Ezobu, ndera: unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura.” (Zab 51:7) Ku bwo kwizera, shyira amaraso ya Kristo ku mutima wawe, ni yo yonyine ashobora kukweza kurusha urubura. Nyamara uravuga uti: “kureka ibigirwamana byanjye byose, bizamena umutima.” Uku kureka byose kubera Imana byerekana kugwa ku rutare ukamenagurika. Noneho rero siga byose ku bwe; kuko niba utamenetse, nta gaciro ufite.UB1 259.5

    Nureka gukoresha ibitega bidashobora gufata amazi, kandi mu izina rya Yesu Umurengezi wawe ukaza ugasanga Imana uyisaba ibyo ukeneye; gukiranuka kwa Kristo kuzagaragara nk’ukwawe, imico ya Kristo izaba iyawe. Ubwo ni bwo uzasobanukirwa ko gutsindishirizwa kuzanwa no kwizera Kristo gusa; kuko muri Kristo ari ho gutungana kwa kamere y’Imana kugaragarira; mu bugingo bwe ni ho ingaruka z’amahame yo kwera ahishurirwa. Binyuze mu maraso y’impongano ya Kristo, umunyabyaha abaturwa mu bubata no gucirwaho iteka; binyuze mu gukiranuka k’Umucunguzi n’Umwishingizi utarigeze ukora icyaha, umunyabyaha ashobora kwinjira mu bwoko bw’abantu bumvira amategeko yose y’Imana. Umunyabyaha udafite Kristo, acirwaho iteka n’amategeko; ariko binyuze mu kwizera Kristo, ahindurwa umukiranutsi imbere y’Imana.UB1 260.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents