Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 49: KWITANGA NO KWICUZA

    Ariko mu kwihana icyaha, ntidukeneye kujya mu cyumba nk’uko Luther yabikoze, kwibabaza ubwacu kugira ngo dukurweho ibicumuro byacu, twibwira ko mu kubikora ari ho turebwa neza n’Imana. Hibajijwe iki kibazo ngo: “Ese natanga imfura yanjye kubw’igicumuro cyanjye, imbuto y’umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy’ubugingo bwanjye? Y ewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka, no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana wicisha bugufi.” (Mika 6: 7,8). Umuhimbyi wa Zaburi aravuga ati; “Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse, ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.” (Zaburi 51: 17). Yohana arandika ati: “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose. (1Yohana 1: 9). Impamvu imwe rukumbi tutababarirwa ibyaha byacu ni uko tutemereye wa wundi, twaremye uruguma kubw’ibicumuro byacu, twacumise amacumu kubw’ibyaha byacu, ko twakoze ikosa, kandi tukaba dukeneye imbabazi. Kwicuza kuvuga ibiri mu mutima byose, kuzabonera imbabazi mu mutima urimo imbabazi zitagira akagero, kubera ko Imana yita ku muntu ufite umutima umenetse igakiza ab’imitima ishenjaguwe.UB1 261.1

    Mbega uburyo ari ukwibeshya kwibwira ko kwicuza icyaha bizagutesha icyubahiro cyawe, kandi bikagabanya agaciro ufite muri bagenzi bawe. Abantu bihambira kuri i ki gitekerezo gipfuye, nubwo babona amakosa yabo, bibuka ibibi by’abandi, bityo bagatuma imibereho yabo bwite isharira, kandi bakijimisha imibereho y’abandi. Kwicuza ibyaha byawe ntibizigira icyo bitwara icyubahiro cyawe. Zibukira iki cyubahiro gipfuye. Ikubite ku rutare maze ushenjagurike, kandi Kristo azaguha icyubahiro mvajuru cy’ukuri. Nimutyo ubwibone, kwiyemera, cyangwa kwigira intungane bitabuza umuntu kwicuza icyaha cye, nyamara aya masezerano abasha kuyagira aye. “Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa. Ntukagire i cyo uhisha Imana, ngo wirengagize amakosa wakoreye umuvandimwe wawe.” ” Mwaturirane ibyaha byanyu, kandi musabirane, kugira ngo mukizwe.” (Yakobo 5: 16 ). Ku bantu benshi icyaha kitababariwe kizarwanya umunyabyaha ku munsi w’imperuka, icyaba cyiza ni ukurwanya ibyaha byawe ubu ukabyicuza kandi ukabigendera kure, mu gihe igitambo kikwezaho ibyaha k ikwitangira. Ntukabure k wiga ubushake bw’Imana k uri iki cyigisho. Kugubwa neza k’umutima wawe n’agakiza k’abandi biterwa n’uko wifata kuri iki kibazo. ” Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko g ukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.” ( 1 Petero 5: 6,7 ) Umuntu wicisha bugufi n’ufite umutima umenetse ashobora kwishimira ikintu runaka cy’urukundo rw’Imana n’umusaraba w’i Kaluvari. Imigisha itagabanijwe izahabwa uwuzuza ibyangombwa bituma ashobora kurebwa neza n’Imana.UB1 261.2

    Guhamagarirwa kwitanga

    Tugomba kwegurira Imana imitima yacu, kugira ngo ibashe kutweza no kutugira bashya, no kudutunganiriza ubwami bw’ijuru. Ntitugomba gutegereza igihe kidasanzwe, ahubwo uyu munsi wa none tugomba kumwiyegurira, tukanga kuba imbata z’icyaha. Mbese wibwira ko ushobora kureka icyaha mu kanya gato? Reka ikibi ako kanya! Anga ibintu Kristo yanga, kunda ibyo Kristo akunda. Mbese kubw’imibabaro ye n’urupfu rwe ntiyateganyije uburyo bwo kutwezaho icyaha? Igihe dutangiye gusobanukirwa ko turi abanyabyaha, kandi tukagwira urutare ngo rutumenagure, tugotwa n’amaboko y’iteka, kandi twegerezwa umutima wa Yesu. Icyo gihe urukundo rwe ruzatureshya, kandi tuzinukwe gukiranuka kwacu bwite. Dukeneye kwegera umusaraba. Uko turushaho kwicishiriza bugufi munsi y’umusaraba, ni ko urukundo rw’Imana ruzarushaho kwererezwa. Ubuntu no gukiranuka bya Kristo ntibizigera bigera ku muntu wumva atunganye, umuntu utekereza ko ari mwiza ashyize mu gaciro, n’umuntu ushimishwa n’uko ameze. Nta mwanya Kriso afite mu mutima w’umuntu utabona ko akeneye umucyo w’Imana no gufashwa na Yo.UB1 262.1

    Yesu aravuga ati: “Hahirwa abakene mu mitima yabo: kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.” (Matayo 5:3). Mu Mana hari ubuntu bwuzuye, kandi dushobora guhabwa umwuka wayo n’imbaraga zayo ku rugero rusaze. Ntimukarye ibishishwa by’ubutungane bwanyu bwite, ahubwo musange Uwiteka. Afite ikanzu nziza cyane yo kukwambika, kandi arambuye amaboko ngo akwakire. Kristo azavuga ati: “Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga . . . Mumwambike igitambaro cyiza mu mutwe.” Zekariya 3:3-5.UB1 262.2

    Za nk’umunyabyaha wihana

    Ariko se tuzategereza kugeza ubwo tuzumva ko twejejwe? — Oya rwose; Kristo yasezeranye ko “nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” 1Yohana 1:9. Imana iguhamiriza binyuze mu Ijambo ryayo. Ntabwo ugomba gutegereza amarangamutima y’agatangaza ngo ubone wizere ko Imana yakumvise. Ntabwo amarangamutima agomba kuba icyo ushingiraho, kuko amarangamutima ahinduka nk’igicu. Ugomba kugira ikintu gikomeye ushingiraho ukwizera kwawe. Ijambo ry’Umukiza ni ijambo rifite ububasha buhoraho iteka ushobora kwishingikirizaho, kandi Umukiza yaravuze ati: “Musabe muzahabwa.” Hanga amaso i Kaluvari. Mbese Yesu ntiyavuze ko ari we Murengezi wawe? Mbese ntiyavuze ko nugira icyo usaba cyose mu izina rye uzagihabwa? Ntabwo ugomba kwishingikiriza ku bwiza bwawe cyangwa imirimo yawe myiza. Ugomba kuza wishingikirije kuri Zuba ryo Gukiranuka, wizeye ko Yesu yaguhanaguyeho ibyaha byawe maze aguha gukiranuka kwe.UB1 262.3

    Ugomba gusanga Imana uri umunyabyaha wihana, binyuze mu izina rya Yesu, Umurengezi wo mu ijuru, ugasanga Data wa twese wuje impuhwe n’imbabazi, wizeye ko azakugenzereza nk’uko yasezeranye. N imutyo abifuza umugisha w’Imana bakomange, bategerereze ku ntebe y’ubuntu kandi bafite ibyiringiro bitajegajega bavuga bati: “Kuko Uwiteka wavuze uti: ‘Kuko usaba wese ahabwa; usaha abona, kandi ukomanga akingurirwa.’” Umukiza yifuza cyane kubona abashaka Imana bayizera ko ari yo ishobora kubakorera byose.UB1 263.1

    Umukiza yashatse kutwereka uburyo Imana ihora yiteguye kumva no gusubiza gusaba kwacu dukoresheje imvugo isanzwe n’amagambo yumvikanira buri wese. Yaravuze ati: “Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye, cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka? Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?” (Matayo 7:9-11). Kristo yaturaritse atwereka ibyerekeye ubushake Imana ifite bwo kudufasha, abivuga ashingiye ku rukundo rusanzwe umubyeyi akunda abana be. Ni nde mubyeyi watera umwana we umungongo igihe amusabye umugati? Mbese hari umuntu ukwiriye gusuzuguza Imana k ubwo kwibwira ko itazasubiza ngo yite ku gutakamba kw’abana bayo? Mbese twatekereza ko hari umubyeyi washobora gusuzugura umwana we amukinisha akamutera kwitegura ho hari icyo agiye kumuha amunopfesha nyamara ntacyo ari bumuhe? Mbese umubyeyi azasezeranira umwana we kumuha ibyokurya byiza kandi byubaka umubiri maze ahindure amuhe i buye? N one niba mwe abantu kandi babi, muha abana banyu impano nziza, mbese So wo mu ijuru azarushaho ate guha ibyiza abamusaba? Umukiza ahamiriza abamusaba ko azabaha Umwuka Wera.UB1 263.2

    Kwatura k’umunyabyaha wihana kandi wizeye Kristo akuvanga no gukiranuka kwe, kugira ngo isengesho ry’umuntu waguye rishobore kuzamuka nk’umubavu uhumura neza rigere imbere ya Data wa twese, kandi ubuntu bw’Imana buhabwe umuntu wizeye. Yesu abwira umuntu uhinda umushyitsi kandi wihana ati: “Ahubwo yisunge imbaraga zanjye abone kuzura nanjye, ndetse niyuzure nanjye.” (Yesaya 27:5). “Nimuze tujye inama ni ko Uwiteka avuga: naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku, birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.” (Yesaya 1:18). Mbese uzemerera Uwiteka ko mujya inama? Mbese uzamuragiza ubugingo bwawe nk’uburagije Umuremyi w’indahemuka? Nuko rero ngwino maze ureke tube mu mucyo wo mu maso he, maze dusenge nka Dawidi tuti: “Unyejeshe ezobu ndera, unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura” (Zaburi 51:7). Kubwo kwizera, ejesha umutima wawe amaraso ya Yesu Kristo, kuko ari yo yonyine ashobora kukweza ukera kurusha urubura. Nyamara uravuga uti: “Uku kuzibukira ibigirwamana byanjye byose bizanshengura umutima.” Uku kureka byose kubwo gusanga Imana byagereranyijwe n’uko wagwira Rutare maze ukamenagurika. Kubw’ibyo rero, zibukira byose kubwe, kuko nta gaciro waba ufite keretse gusa ubaye umenaguritse.UB1 263.3

    Igihe uhunze ukitandukanya n’ibitega bitobotse bitabasha gufata amazi, maze mu izina rya Yesu Umurengezi wawe ugasanga Imana, ukayisaba ibyo ukeneye, uzahishurirwa gukiranuka kwa Kristo nk’ukwawe, ndetse n’ubutungane bwe nk’ubwawe. Icyo gihe uzasobanukirwa neza ko gukiranuka kuzakuzaho binyuze mu kwizera Kristo gusa; kuko muri Yesu honyine ni ho hahishurirwa gutungana kw’imico y’Imana. Mu bugingo bwa Kristo honyine ni ho hahishirirwa imikorere y’amahame yo kwera. Kubw’amaraso ya Kristo ahongerera ibyaha, umunyabyaha akurwa mu bubata no gucirwaho iteka. Kubw’ubutungane bw’Incungu izira icyaha kandi ikaba n’Ibyiringiro by’umuntu, umuntu ashobora gusiganwa mu rugendo rwo kwicisha bugufi yumvira amategeko y’Imana yose. Hatabayeho Kristo, umuntu yaba aciriweho iteka n’amategeko, agahora ari umunyabyaha, nyamara kubwo kwizera Kristo, umuntu agirwa intungane imbere y’ImanaUB1 264.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents