Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 58: WARETSE URUKUNDO RWAWE RWA MBERE 204Agace k’ikibwirizwa cyabwirijwe i Otsego, Michigan, 10/10/1890 Byanditswe mu Urwibutso n’Integuza ( Review and Herald) 03/02/1891

    Naganiriye n’abantu b’i Otsego ku murongo wa kane n’uwa gatanu y’igice cya kabiri cy’igitabo cy’Ibyahishuwe. Iyo mirongo iravuga iti: “Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. Nuko ibuka aho wavuye ukagwa; wihane, ukore imirimo nk’iya mbere; kuko nutabikora, nzaza aho uri nkure igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana.” (Ibyak 2:4,5) Abantu babwiwe aya magambo bari abantu b’imico y’agahozo ku buryo buzwi n’Umugabo wo guhamya. Aravuga ati: “<Ariko rero> mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.” Hano hari ikintu kibura kigomba kuboneka. Ubundi buntu bwose bwananiwe gukemura ubu bukene. Itorero riragirwa iyi nama ngo: “ibuka aho wavuye ukagwa maze wihane ukore imirimo nk’iya mbere; kuko nutabikora nzaza aho uri nkure igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo, niba utihannye...Ufite ugutwi, niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero, unesha nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradizo y’Imana.” (Ibyah 2:4-7). Muri aya magambo harimo imiburo, gucyaha, guhata, amasezerano, biva ku mugabo wo guhamya, ufite mu kuboko kwe kw’iburyo inyenyeri ndwi. “Dore izo nyenyeri ndwi ni zo bamarayika b’ayo matorero arindwi, naho ibitereko by’amatabaza birindwi ni byo matorero arindwi.” (Ibyah 1:20).UB1 295.1

    Iyo iri torero ripimwe ku munzani wo mu buturo, risangwa ridashyitse kuko ryaretse urukundo rwaryo rwa mbere. Umugabo wo guhamya aravuga aya magambo ati: “Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe, no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyangeso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa, kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana, kandi warenganyirijwe izina ryanjye ntiwacogora.” (Ibyah 2:2,3)UB1 295.2

    Nubwo byari bimeze bityo itorero riboneka ko ridashyitse. Ni ikihe kintu gikomeye kibura? — « waretse urukundo rwawe rwa mbere.” Mbese aho twe si cyo kibazo dufite? Inyigisho zacu zishobora kuba ari ukuri, dushobora kwanga inyigisho z’ibinyoma, kandi ntitwakire abatari mu mahame y’ukuri; dushobora gukorana umwete tutarambirwa ariko ibi na byo ntabwo bihagije. Icyo tugamije ni iki? Kuki duhamagarirwa kwihana? — “Waretse urukundo rwawe rwa mbere.”UB1 295.3

    Reka buri mwizera wese w’itorero yige uyu muburo ukomeye n’uku gucyaha. Reka umuntu wese arebe niba aharanira ukuri, niba hari icyo aganiraho n’undi, arebe niba atajimije urukundo rubabarira rwa Kristo. Mbese Kristo ntiyashyizwe ku ruhande haba mu bibwirizwa cyangwa mu mitima? Mbese ntihari akaga k’uko abantu benshi bagenda babwiriza, bakora umurimo w’ibwirizabutumwa, kandi urukundo rwa Kristo rutari mu byo bakora? Uyu muburo mwiza uturutse ku mugabo wo guhamya, usobanura byinshi; usaba ko wibuka aho wavuye ukagwa; kwihana, no gukora imirimo nk’iya mbere. Umugabo wo guhamya aravuga ati: “Nutihana, nzaza aho uri, nkure igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo.”(Ibyah 2:5) Mbega ukuntu itorero rikwiriye kumenya ko rikeneye urukundo rushyushye nk’urwa mbere! Igihe uru rukundo ruzaba rudashyitse, ibindi byiza byose ntibizaba bihagije. Guhamagarirwa kwihana nta bwo ari ikintu cyakwirengagizwa ngo he kubaho kurimbuka. Kwizera ibyerekeranye n’ukuri ntabwo bihagije. Gushyira iyi nyigisho abantu batizera, ntabwo bikugira umuhamya wa Kristo. Umucyo wanejeje umutima wawe igihe wasobanukirwaga bwa mbere ubutumwa bwo muri iki gihe, ni ikintu cy’ingenzi mu mibereho n’imihati yawe; kandi ibi byarazimiye biva mu mutima n’imibereho byawe. Kristo abona ko ubuze ishyaka, akavuga ko waguye kandi ko uhagaze mu irimbukiro.UB1 296.1

    Igisha urukundo n’amategeko biri hamwe.

    Mu kwigisha ibyo amategeko asaba, benshi bananiwe kugaragaza urukundo ruhebuje rwa Kristo. Abafite ukuri gukomeye, ubugorozi bufite ireme byo kwigisha abantu, ntibigeze babona agaciro k’igitambo cy’impongano nk’imvugo y’uburyo Imana ikunda umuntu urukundo rukomeye. Urukundo dukunda Yesu, n’urukundo Yesu akunda abanyabyaha, byakuwe mu buzima bw’idini bw’abatumwa kubwiriza ubutumwa bwiza kandi inarijye ishyirwa hejuru mu cyimbo cyo kwerereza Umucunguzi w’inyokomuntu. Amategeko akwiriye kwigishwa abayagomera, ntafatwe nk’ikintu gitandukanye n’Imana, ahubwo agafatwa nk’ikintu gishyigikira ibitekerezo na kamere byayo. Nk’uko umucyo udashobora gutandukanywa n’izuba ni nako amategeko y’Imana adashobora kwigishwa abantu neza mu gihe atandukanijwe n’Imana yayashyizeho. Intumwa yagombye kuvuga iti: “Mu mategeko ni mo ubushake bw’Imana bugaragarira; muze mwirebere ubwanyu ko amategeko atari yo Pawulo yavuzeho agira ati: “— arera, araboneye kandi ni meza.” Ahana icyaha, aciraho iteka umunyabyaha, ariko akamwereka ko akeneye Kristo, wuzuye imbabazi n’ubuntu n’ukuri. Nubwo amategeko adashobora gukuraho igihano cy’icyaha, ahubwo akereka umunyabyaha imyenda ye yose, Kristo yasezeranye kubabarira cyane abihana bose bakizera imbabazi ze. Urukundo rw’Imana rugera mu buryo busesuye ku bantu bihannye kandi bizeye. Ikizinga cy’icyaha gishobora guhanagurwa gusa n’amaraso y’igitambo cy’impongano. Nta rindi turo ryari rikenewe keretse igitambo y’uwari ahwanye na Se. Umurimo wa Kristo — imibereho ye, kwicisha bugufi, urupfu no kuvuganira umuntu wacumuye—bishyira hejuru amategeko kandi bigatuma aba ayo kubahwa.UB1 296.2

    Ibibwirizwa byinshi byabwirije ku bijyanye n’ibyo amategeko asaba ntibyarangwagamo Kristo, kandi uku kuburamo kwe kwatumye ukuri kudashobora guhindura imitima. Nta buntu bwa Kristo, ntibishoboka ko umuntu atera intambwe n’imwe mu kumvira amategeko y’Imana. Mbega noneho ukuntu ari ingenzi ko umunyabyaha yumva urukundo, n’imbaraga by’Umucunguzi we akaba n’Incuti ye! Mu gihe intumwa ya Kristo ikwiriye gusobanura neza ibyo amategeko asaba, ikwiriye na none kumvikanisha ko nta n’umwe ushobora gutsindishirizwa bidatewe n’igitambo y’impongano cya Kristo. Nta Kristo hashobora kubaho gusa gucirwaho iteka no gutegerezanya ubwoba gukorwa n’isoni, kandi amaherezo akaba ayo gutandukana n’Imana burundu. Ariko ufite amaso ahumutse akareba urukundo rwa Kristo, azitegereza kamere y’Imana yuzuye urukundo n’impuhwe. Imana ntizagaragara nk’umuntu utwaza igitugu w’intavumera, ahubwo izagaragara nk’umubyeyi wifuza guhobera umwana we wihannye. Umunyabyaha azarangururana ijwi n’umunyezaburi ati: “Nk’uko se w’abana abagirira ibambe ni ko Uwiteka agirira ibambe abamwubaha.” (Zaburi 103:13) Kubura ibyiringiro kose gukurwaho mu mutima iyo Kristo ahishuwe muri kamere ye nyakuri.UB1 297.1

    Ubutumwa nyakuri bwa Marayika wa gatatu.

    Bamwe muri benedata bagaragaje impungenge ko tuzibanda cyane ku nyigisho yo gitsindishirizwa ku bwo kwizera, ariko ndiringira kandi nsabira ko nta n’umwe wari ukwiriye kugira impungenge kuko nta ngorane ziriho mu kwigisha iri hame nk’uko riri mu byanditswe. Iyo haba hatarabayeho uburangare mu bihe byashize mu kwigisha neza abantu b’Imana, ntabwo byari kuba ngombwa ko abantu bakangurirwa kubyitaho… Amasezerano akomeye cyane kandi y’igiciro twahawe mu Byanditswe Byera yarengejwe amaso mu buryo bwose, nk’uko umwanzi wo gukiranuka yari yagennye ko bikwiriye kuba. Yashyizeho igihu cyijimye hagati yacu n’Imana kugira ngo tudashobora kubona kamere y’ukuri y’Imana. Uwiteka yigaragaje ubwe ko ari “Umunyambabazi n’umunyabuntu, wihangana kandi wuzuye kugira neza n’ukuri.”UB1 297.2

    Benshi baranyandikiye, babaza niba ubutumwa bwo gutsindishirizwa ku bwo kwizera ari ubutumwa bwa malayika wa gatatu, nanjye mbasubiza ngira nti: “Ni ubutumwa bwa marayika wa gatatu mu by’ukuri.” 205Urwibutso n’Integuza (The Review and Herald, 1/4/1890).UB1 297.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents