Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 60: ISANO IRI HAGATI YO KWIZERA N’IMIRIMO207Byabonetse mu gatabo cyandikwamo, Itorero, no 5

    Napier, New Zealand
    09/04/1893

    Mwenedata A.T. Jones:
    Nari mu iteraniro ryarimo abizera benshi. Mu nzozi nagize nabonye wigisha icyigisho cyo kwizera no gukiranuka kwa Kristo tubarwaho kubwo kwizera. Wasubiyemo kenshi ko imirimo ntacyo imaze, kandi nta cyo dukeneye gukora. Icyigisho cyigishijwe muri uwo mucyo ku buryo namenye ko byari guteza urujijo mu bitekerezo by’abantu, ku buryo batari kumva neza ibijyanye no kwizera n’imirimo, iyo ni yo mpamvu niyemeje kukwandikira. Iyi ngingo uyivugana imbaraga cyane. Hariho ibisabwa mbere y’uko twakira gutsindishirizwa no kwezwa, no gukiranuka kwa Kristo. Nzi neza icyo ushaka kuvuga, ariko usiga mu ntekerezo z’abantu ikintu kitari cyiza. Nubwo imirimo myiza nta n’umwe ishobora gukiza, ni nako bidashoboka ko hagira n’umwe ukizwa nta mirimo myiza afite. Imana idukiza ikurikije iri tegeko, ko tugomba gusaba niba turi buhabwe, ko dushaka niba turi bubone, kandi ko dukomanga niba urugi ruribudukingurirwe.
    UB1 301.1

    Kristo yitanga ashaka gukiza rwose abamusanga bose. Ararikira bose kumusanga. “Kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato.”(Yohana 6:37) Mu by’ukuri ubona ibi byigisho nk’uko nanjye mbibona nubwo mu mvugo yawe, utuma izi nyigisho ziteza urujijo mu bitekerezo. Nyuma yo kugaragaza igitekerezo cyawe ku byerekeranye n’imirimo, igihe ubajijwe ibibazo kuri iki cyigisho, imirongo igaragara neza, mu bwenge bwawe nawe ntubasha gusobanurira abandi amahame y’ukuri, kandi wowe ubwawe ntushobora guhuza amagambo yawe n’amahame no kwizera byawe.UB1 301.2

    Umusore yasanze Yesu aramubaza ati: “Mwigisha Mwiza nkore nte, ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?” (Mariko 10:17) Kristo yaramusubije ati: “Unyitira iki Mwiza? Umwiza ni umwe gusa; ni Imana. Ariko nushaka kugera ku bugingo witondere amategeko. Aramubaza ati: ni ayahe?” Yesu yamubwiye amasomo menshi. Uyu musore aramusubiza ati: “Ayo yose narayitondeye guhera nkiri muto; none icyo nshigaje ni iki? Yesu aramusubiza ati: ‘Nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze byose, maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire. Ibi ni byo yasabwaga kandi na Bibiliya yuzuye ibisabwa nk’ibi. “Uwo musore yumvise iryo jambo agenda afite agahinda, kuko yari afite ubutunzi bwinshi.”( Matayo 19:17,20,21)UB1 301.3

    Ingingo zo kuzirikanwa

    Noneho rero iyo uvuze ko nta bisabwa bihari, kandi imvugo zimwe zigera kure, urushya ibitekerezo, kandi bamwe ntibashobora kubona kudahindagurika mu mvugo yawe. Ntibashobora kubona ukuntu bahuza izi mvugo n’ingingo zigaragara mu Ijambo ry’Imana. Ndakwinginze zirikana izi ngingo. Ibi bitekerezo bikomeye byerekeranye n’imirimo ntabwo bituma uko twumva ibintu kugira ingufu. Iyi mvugo ituma ibyo twigisha bibura intege, kuko hari benshi bazagufata nk’umuntu ukabya, bityo bagapfirwa ubusa n’inyigisho nziza ubafitiye ku nsanganyamatsiko bari bakeneye kumenya… Mwenedata, birakomeye kugira ngo ubwenge busobanukirwe iyi ngingo, kandi ntukwiriye gutera abantu urujijo ku bw’intekerezo zitazahuza n’Ijambo ry’Imana. Dufashe urugero ku nyigisho za Kristo, abigishwa benshi bari injiji zo kuririrwa; ariko igihe Mwuka Muziranenge Yesu yabasezeraniye yabazagaho, kandi ugahindura Petero washidikanyaga ikirangirire mu kwizera, mbega guhinduka kwagaragaye muri kamere ye! Ariko ntukwiriye gushyira igisitaza mu nzira, ari cyo nyigisho n’amagambo yawe, kugira ngo umunyantegenke adasitara akagwa. Ntugahindagurike mu mvugo, ujye utuza, utekereze cyane kandi ushikame ku byo uvuga. Ntugakabye mu kintu icyo ari cyo cyose, ahubwo ushikamishe ibirenge byawe ku rutare rukomeye. Umukiza mwiza, Umukiza uhebuje aravuga ati: “Ufite amategeko yanjye, akayitondera ni we unkunda: kandi unkunda, azakundwa na Data, na njye nzamukunda, mwiyereke.” (Yohana 14:21)UB1 302.1

    Iri ni isuzuma ry’ukuri; gushyirwa mu bikorwa kw’amagambo ya Kristo. Kandi ni igihamya cy’urukundo umuntu akunda Yesu, na none kandi ukora ibyo ashaka, yerekana igihamya cy’imbuto agaragariza mu kumvira, mu butungane no kubonera kw’imico…UB1 302.2

    Mwenedata, gendana n’Imana witonze. Ariko wibuke ko hari bamwe baguhanze amaso, batekereza ko uzarenga imbibi, maze ugasitarira kugwa. Ariko niwicisha bugufi ukaguma hafi ya Yesu, byose bizagenda neza…UB1 302.3

    Nta hantu na hamwe dushobora guhabwa impamyabumenyi mu ishuri rya Kristo. Dukwiriye gukorera ku mugambi wo kongeraho, Umwami na we agakorera ku mugambi wo gukuba. Mu gukomeza kubaha Imana tuzabaho mu mugambi wo kongeraho binyuze mu buntu bw’Imana, tugashimangira umuhamagaro wacu ndetse no gutoranywa kwacu… “kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato. Ahubwo izabaha rwose kwinjira mu Bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo.” (2 Petero 1:11,11) 208Letter 44,1893UB1 302.4

    Nta kubererekera icyaha

    Benedata bakwiriye kwitondera uburyo bigisha abantu icyigisho cyo kwizera n’imirimo, nibitaba ibyo intekerezo zabo zizaba mu rujijo. Abantu bakeneye gushishikarizwa gukora imirimo myiza. Bakwiriye kwerekwa ukuntu bashobora gutsinda, uko batungana ndetse n’ukuntu amaturo yabo yanezeza Imana. Ni ku bw’imbaraga ziri mu maraso ya Kristo. Ubutumwa bw’umuntu udatinya bugomba kubwirwa abantu. Abantu bagomba kugenda batesha kandi bacyaha ikibi icyo ari cyo cyose.UB1 303.1

    Niba buri mumarayika w’itorero yarahawe umurimo nk’uwahawe marayika w’itorero rya Efeso, reka ubutumwa bwumvikanire mu bantu bucyaha guterera iyo, gusubira inyuma n’icyaha kugira ngo abantu bashobore kwihana no kwatura ibyaha byabo. Ntuzigere na rimwe ushaka gutwikira icyaha; kuko mu butumwa bwo gucyaha, Kristo agomba kwamamazwa nk’Uwambere n’Uw’imperuka, ubereye umutima byose muri byose.UB1 303.2

    Ubushobozi bwe butegereje ko abashaka kunesha babusaba. Ucyaha akwiriye gukangurira abamuteze amatwi guharanira gutsinda. Akwiriye kubashishikariza guharanira kunesha igikorwa cyose cy’icyaha no gutandukana n’ingeso yose mbi, nubwo kwizinukwa byaba bimeze nko kwinogora ijisho ry’iburyo cyangwa kwikuraho ukuboko kw’iburyo. Ntibikabeho gushyigikira cyangwa kubererekera akamenyero kabi n’ibyaha. 209Manuscript ( Ibyanditswe n’intoki) 26a,1892UB1 303.3

    Gufatanya n’Imana

    Umuntu akwiriye gufatanya n’Imana akoresha imbaraga zose akurikije ubushobozi Imana yamuhaye. Ntakwiriye kuyoberwa ibikwiriye gukorwa mu mirire n’iminywere no mu mibereho yose y’ubuzima. Uwiteka ateganya ko abantu be bakora nk’abantu batekereza kandi bazi ko bazabazwa ibyo bakoze mu buryo bwose…UB1 303.4

    Ntidushobora kwirengagiza umurasire wose w’umucyo Imana yaduhaye. Kutihutira gukora ibintu byari bikeneye gukorwa vuba kandi neza, ni ugukora icyaha. Umuntu akwiriye gukorana n’Imana agategeka irari ryagombye kuba n’ubundi munsi y’ubutware bwe. Kugira ngo abigereho, ntakwiriye kurambirwa gusenga Imana, kugira ngo akomeze kubona ubuntu bumushoboza kugenga intekerezo ze, imyitwarire ye n’ibikorwa bye. Binyuze mu buntu butangwa na Kristo, ashobora gushobozwa kunesha. Kwitwa umuntu unesha bisobanura ibirenze ibyo abantu benshi batekereza. Mwuka w’Imana azasubiza gutaka k’umutima wose wihannye, kuko kwihana ari impano y’Imana, n’igihamya cy’uko Kristo arimo kwireherezaho umuntu. Ntidushobora kwihana ibyaha tudafite Kristo, nk’uko tudashobora kubabarirwa nta Kristo, nyamara umuntu akwiriye kwicisha bugufi we n’irari rye, n’ubwibone bwe agasanga Yesu atagize undi anyuraho, akizera kandi akiringira ko azamuha ibyo akeneye byose…UB1 303.5

    Ntihakagire n’umwe utekereza ko umuntu afite uruhare ruto cyangwa se ko ntarwo mu murimo ukomeye wo kunesha; kuko Imana ntacyo ikorera umuntu udafatanyije nayo. Kandi ntukavuge ko nurangiza gukora ibyo ushoboye, ari bwo Yesu azagufasha. Kristo yaravuze ati: “Kuko ari ntacyo mubasha gukora mutamfite.” (Yohana 15:5) Kuva ku cya mbere kugera ku cya nyuma, umuntu agomba gufatanya n’Imana. Niba Mwuka Muziranenge adakoreye mu mutima w’umuntu, kuri buri ntambwe, tuzasitara kandi tugwe. Imihati y’umuntu yonyine nta cyo iri cyo kandi ntacyo imaze; nyamara gufatanya na Kristo bisobanura kunesha. Ku bwacu twenyine nta mbaraga dufite zo kwihana icyaha. Keretse gusa twemeye ubufasha mvajuru, naho ubundi ntidushobora gutera intambwe n’imwe dusanga Umukiza. Aravuga ati: “Ni jye Alfa na Omega, Itangiriro n’Iherezo » mu gakiza ka buri muntu.UB1 304.1

    Ariko nubwo Kristo ari byose, dukwiriye gushishikariza buri muntu gukorana umwete adacogora. Dukwiriye kurwana, tugakirana, tugakoresha intekerezo, tukaba maso, tugasenga; ibitari ibyo, tuzatsindwa n’umwanzi mubi. Imbaraga n’ubuntu dushobora gukoresha ngo tugere kuri ibi, biva ku Mana, kandi igihe cyose dukwiriye kumwiringira kuko ari we ubasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we. Ntukigere utuma abantu batekereza ko umuntu yakora akantu gato cyangwa se ko nta na ko ku rwe ruhande; ahubwo wigishe umuntu gufatanya n’Imana, kugira ngo ashobore kunesha.UB1 304.2

    Ntukemerere umuntu kuvuga ko imirimo yawe nta sano ifitanye n’uko uhagaze imbere y’Imana. Mu gihe cy’urubanza, umwanzuro uzasomwa uzaba ushingiye ku byakozwe cyangwa ibitarakozwe byari bikwiriye. (Mat 25:34-40). Umuhati n’umurimo birakenewe ku muntu ugiriwe ubuntu n’Imana; kuko imbuto ari zo zigaragaza ubwoko bw’igiti. Nubwo imirimo myiza y’umuntu nta cyo irusha ituro rya Kayini mu gihe idafite kwizera Yesu, nyamara igihe itwikiriwe n’ibikorwa bya Kristo, ihamya ko nyirayo akwiriye kuragwa ubugingo buhoraho. Ibigaragara mu isi nk’imico myiza, ntibibasha gushyikira urugero fatizo rw’Imana, ndetse mu maso y’Imana, nta cyo birusha ituro rya Kayini. 210—Manuscript (Ibyanditswe n’intoki) 26a, 1892UB1 304.3

    Mu gihe cyo kugandukira Mwuka Muziranenge

    Umuntu wese ubona neza icyo kuba Umukristo bisobanuye, azitandukanye n’ikintu cyose gica intege kandi cyanduza. Ingeso zose z’imibereho ye zizahuzwa n’iby’Ijambo ry’ukuri risaba, ntabwo azizera gusa, ahubwo asohoza agakiza ke atinya kandi ahinda umushyitsi, mu gihe yiyeguriye guhindurwa na Mwuka Muziranenge. 211Review and Herald (Urwibutso n’Integuza) 6/3/1888UB1 304.4

    Yesu yemera imigambi yacu.

    Mu gihe kumvira Imana biri mu mutima, igihe imbaraga zose zerekejwe ku kumvira Imana, Yesu yemera ubu buryo n’umuhati nk’umurimo mwiza cyane umuntu ashoboye gukora, maze na we agafata umwanzuro wo kumumara ubukene asigaranye akoresheje imirimo ye nk’Imana. Nyamara ntazemera abavuga ko bamwizera kandi batumvira amategeko ya Se. Kenshi twumva cyane ibijyanye no kwizera, ariko dukeneye kumva ibiruseho ku bijyanye n’ibikorwa. Abantu benshi bashukashukisha imitima yabo kwibera mu buzima bw’idini bworoshye, kwituriza no ku kubaho nta musaraba. Ariko Yesu aravuga ati: “Umuntu nashaka kunkurikira, yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire.” (Mariko 8:34) 212Ibimenyetso by’Ibihe (The Signs of the Times), 16/06/1890UB1 305.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents