Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 61: KRISTO, ISHINGIRO RY’UBUTUMWA 213Iyi ngingo yagaragaye muri Review and Herald Urwibutso n’Integuza), 20/03/1894

    Ubutumwa bwa marayika wa gatatu buhamagarira abantu kwamamaza Isabato yo mu itegeko rya kane, kandi uku kuri kugomba kwigishwa abari mu isi. Ariko ishingiro ryo kureshya abantu ni Yesu Kristo; ntagomba gutandukanywa n’Ubutumwa bwa Marayika wa gatatu. Ku bantu benshi bahamagariwe gukora umurimo muri iki gihe, Kristo yagizwe uwa kabiri, maze amagambo y’abantu n’impaka bihabwa umwanya wa mbere. Icyubahiro cy’Imana cyahishuriwe Mose ku bijyanye na kamere y’Imana nticyamenyeshejwe abantu rwose. Uwiteka yabwiye Mose ati: “Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe”(Kuva 33:19) “Uwiteka anyura imbere ye, arivuga ati: ‘ Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi; igumanira abantu imbabazi, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe ibihumbi, ibabarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha: ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa.” (Kuva 34:6,7)UB1 306.1

    Hariho inyegamo ikingirije abantu benshi bakoraga uwo murimo, ku buryo igihe bigishaga amategeko, ntabwo bari barabonye Yesu, bityo ntibabwirije ko aho ibyaha byagwiriye, ari na ho ubuntu bwarushijeho gusaga. Ku musaraba w’i Kaluvari niho imbabazi n’ukuri bihurira, ni naho gukiranuka n’amahoro bihoberanira. Umunyabyaha agomba guhora ahanze amaso i Kaluvari; kandi mu kwizera nk’uk’umwana muto, agomba kuruhukira mu mirimo ya Kristo, akakira gukiranuka kwe kandi akizera imbabazi ze. Abakozi bakora umurimo wo kurwanirira ukuri, bakwiriye kwigisha gukiranuka kwa Kristo, atari nk’umucyo mushya, ahubwo ari nk’umucyo utangaje wari umaze igihe kirekire warahishwe amaso y’abantu. Dukwiriye kwemera Kristo nk’Umukiza wacu bwite, na we atubaraho gukiranuka kw’Imana muri Kristo. Mureke dusubiremo kandi twerereze ukuri Yohana yagaragaje agira ati: “Muri iki nimo urukundo ruri, si uko twebwe twakunze Imana, ahubwo ni uko Imana ariyo yadukunze igatuma umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu.” (1 Yohana 4:10)UB1 306.2

    Mu rukundo rw’Imana habonetse umuyoboro utangaje cyane w’ukuri kw’igiciro n’ubutunzi bw’ubuntu bwa Kristo ufunguriwe itorero n’abatuye isi. “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege…” (Yohana 3:16) Mbega urukundo —Mbega urukundo rutarondoreka—ku buryo rwatumye Kristo adupfira tukiri abanyabyaha! Mbega igihombo ku muntu usobanukiwe n’ibyo amategeko asaba bikomeye, nyamara akananirwa gusobanukirwa n’ubuntu bwa Kristo bwarushije gusaga! Ni ukuri ko amategeko y’Imana ahishura urukundo rw’Imana igihe abwirijwe nk’ukuri kuri muri Yesu; kuko impano ya Kristo yagenewe iyi si yacumuye igomba gutindwaho muri buri kiganiro. Ntabwo bitangaje ko imitima itorohejwe n’ukuri, igihe yigishijwe mu buryo bukonje kandi budafite ubuzima. Ntibitangaje ko kwizera kwadandabiranye kandi kwari gufite amasezerano y’Imana, igihe abagabura n’abakozi bananiwe kwigisha isano iri hagati ya Yesu n’amategeko y’Imana. Ni kangahe bakwiriye kuba barahamirije abantu bati: “Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibintu byose?” (Abaroma 8:32).UB1 306.3

    Satani yiyemeje ko abantu batazabona urukundo rw’Imana rwatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo inyoko muntu yari yarazimiye ibone agakiza; kuko ari ukugira neza kw’Imana gutuma abantu bihana. Mbese tuzagenza dute ngo tugaragaze urukundo rwimbitse kandi rw’igiciro mu maso y’abatuye isi? Nta bundi buryo dushobora kubikoramo atari ugutangara tugira tuti: “Murebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana!” (1 Yohana 3:1) Reka tubwire abanyabyaha tuti: “Nguyu Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” (Yohana 1:28) Mu kugaragaza Yesu nk’uhagarariye Se, tuzashobora gukuraho igihu Satani yashyize mu nzira yacu, ashaka ko tutabona imbabazi n’urukundo rw’Imana rutarondoreka nk’uko rwahishuriwe muri Kristo.UB1 307.1

    Hanga amaso umusaraba

    Hanga amaso umusaraba w’i Kaluvari. Ni ikimenyetso gikomeye cy’urukundo rutagira umupaka n’imbabazi zitarondoreka bya Data wo mu ijuru. Ni byiza ko bose bihana kandi bagakora imirimo myiza nk’iya mbere. Igihe amatorero azaba akoze atya, abizera bazakunda Imana byimazeyo kandi bakunde bagenzi babo nk’uko bikunda. Efurayimu ntazagirira Yuda ishyari na Yuda ntazarakaza Efurayimu. Nta macakubiri azabaho, kandi nta rusaku rw’intambara ruzongera kumvikana ku mipaka ya Isirayeli. Ku bw’ubuntu bw’Imana bagiriwe, bose bazashaka gusohoza isengesho rya Kristo, ko abigishwa be baba umwe, nk’uko na we ari umwe na Se. Amahoro, urukundo, imbabazi no kugira neza bizaba amahame adakuka yo mu bugingo. Urukundo rwa Kristo ruzaba ikiganiro ku rurimi rwa buri wese, ntibizongera kuba ngombwa ko umugabo wo guhamya avuga ati: “ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere” (Ibyah 2:4). Abantu b’Imana bazaguma muri Kristo, urukundo rwa Kristo ruzahishurwa, kandi Umwuka azasubiza ubugingo mu mitima yose, ayivugurure kandi ihindurwe mishya mu ishusho ya Kristo, imitima yose ayihindure ngo imere kumwe. Nk’amashami mazima y’Umuzabibu w’Ukuri, bose bazaba bunzwe na Kristo, nk’Umutwe muzima w’Itorero. Kristo azatura muri buri mutima, awuyobore, awuhumurize, aweze kandi agaragarize isi ubumwe bw’abayoboke be mu isi, noneho rero ahamye ko Itorero ryasigaye rihawe ububasha. Ubumwe bw’Itorero rya Kristo buzashimangira ko Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege mu isi.UB1 307.2

    Igihe abantu b’Imana bahurijwe mu bumwe bw’Umwuka, Ubufarisayo bwose, kwihangira gukiranuka, ari byo byari icyaha cy’ishyanga ry’Abayuda, bizirukanwa mu mitima yose. Ishusho ya Kristo izagaragarira muri buri rugingo rwose rugize umubiri wa Kristo, kandi abantu be bazahinduka ibibindi bishya byo gusukamo vino nshya bityo vino nshya ntizamena ibibindi bishya. Imana izahishura ubwiru bwari bwarahishwe kuva kera. Azagaragaza “ubutunzi bw’ubwiza bw’ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga, aribwo Kristo uri muri mwe ari byo Byiringiro by’ubwiza” (Abakolosayi 1:27) [Soma n’imirongo ya 28,29]UB1 308.1

    Yesu yazanywe no guha abantu Mwuka Muziranenge, ari we utuma urukundo rw’Imana rusakazwa mu mutima; ariko ntibishoboka guha abantu Mwuka Muziranenge bagifite imitekerereze yabo ya kera, abantu babaswe n’inyigisho zishaje kandi zidahinduka, bagendera mu mihango n’amategeko y’abantu nk’uko Abayuda bari bameze mu gihe cya Kristo. Bitwararikaga cyane mu gukurikiza ibyo Itorero ribasaba, kandi bagakomera cyane ku mihango, nyamara bari abakene mu bya Mwuka kandi nta no kwitanga mu by’iyobokamana bari bafite. Kristo yabagereranyije n’imifuka y’impu zumye zakoreshwaga nk’amacupa. Ubutumwa bwiza bwa Kristo ntibwashoboraga gushyirwa mu mitima yabo; kuko nta mwanya bwari buhafite. Ntabwo bwashoboraga kuba amacupa mashya yo gusukamo vino ye nshya. Kristo yagombye gushakira ahandi hatari mu banditsi n’Abafarisayo amacupa yo gushyiramo inyigisho z’ukuri n’ubugingo. Yagombaga kubona abantu bifuzaga kongera guhindurwa imitima. Yazanywe no guha abantu imitima mishya. Yaravuze ati: “Kandi mbahe n’imitima mishya.” Ariko kubwo kwihangira gukiranuka kw’icyo gihe ndetse n’ubu, abantu bumva badakeneye kugira umutima mushya. Yesu yirengagije Abanditsi n’Abafarisayo, kuko bumvaga ko badakeneye Umukiza. Bari bagikomeye ku migenzo n’imihango byabo. Iyi mirimo yari yarashyizweho na Kristo; yari yuzuye imbaraga ndetse n’ubwiza bw’ibya Mwuka; ariko Abayuda bari baratakaje ubuzima bw’iby’Umwuka bwari muri iyo mihango yabo, kandi nyuma yuko ubwo buzima bw’iby’Umwuka buvuyemo, bakomeza kwihambira ku migenzo ipfuye. Igihe barekaga iby’Imana n’amategeko yayo byasabaga, bagerageje kubisimbuza ibyo bishyiriyeho ubwabo kandi basabaga abantu ibikomeye kurusha ibyo Imana yabasabaga; uko barushagaho kwinangira ni ko urukundo na Mwuka w’Imana byarushagaho kugabanuka muri bo. Yesu yabwiye abantu ati: “Abanditsi n’Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose. Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririza, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza kuko ibyo bavuga atari byo bakora. Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu ariko ubwabo ntibemere kuba bayikozaho n’urutoki rwabo. Ahubwo imirimo yabo yose bayikorera kugira ngo abantu babarebe: N’impapuro bambara zanditsweho amagambo y’Imana bazagura bakongera inshunda z’imyenda yabo, kandi bakunda imyanya y’abakuru mu birori, n’intebe z’icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro, no kwitwa n’abantu Rabi”… “Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na nyirasogereza na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera; ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke.” (Matayo 23:2-7, 23)UB1 308.2

    Itorero ryasigaye rihamagarirwa kunyura mu mibereho isa n’iy’Abayuda; kandi Umugabo wo guhamya w’ukuri, ugendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu, afite ubutumwa bukomeye bwo gushyira abantu. Aravuga ati: “Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere; kuko nutayikora nzaza aho uri, nkure igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana.” (Ibyah 2:4-5) Urukundo rw’Imana rwakomeje gucumbagira mu Itorero, kubw’ibyo, kwikunda no kwirebaho byarongeye birahembuka, bitangira gukora bundi bushya. Ku bwo gutakaza urukundo bakunda Imana, gukunda benedata nabyo byarabuze. Itorero rishobora kuvugwaho ibyavuzwe ku Itorero rya Efeso byose, ariko ridashikamye mu kubaha Imana. Yesu yabavuzeho aya magambo ati: “Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyangeso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere” (Ibyah 2: 2-4)UB1 309.1

    Muri iki gihe, kuba idini yemewe n’amategeko, bituma abantu batekereza ko ari idini y’ukuri. Ariko uko ni ukwibeshya. Uko Kristo yacyashye Abafarisayo, byakorwa no ku bantu baretse urukundo rwabo rwa mbere. Idini rikonje nubwo ryaba ryemewe n’amategeko, ntirishobora na rimwe kuyobora abantu kuri Kristo, kuko ari idini ridafite urukundo kandi ntirigire Kristo. Iyo kwiyiriza ubusa no gusenga bikoranywe umwuka wo kwitsindishiriza, biba ari ikizira ku Mana. Iteraniro ryo kuramya kutajenjetse, gukorwa kw’imihango y’idini, kwicisha bugufi by’inyuma gusa, ibitambo bitegetswe, byose bihamiriza abatuye isi ko nyiri kubikora yibona ubwe nk’umukiranutsi. Ibi byereka ababibona ku uyu muntu ukora inshingano zikomeye, bakavuga bati: «uyu muntu akwiriye ijuru”. Ariko ibi ni ukwibeshya. Imirimo ntizadutambutsa ku muryango w’ijuru. Igitambo gikomeye cyantambwe kirahagije ku bantu bose bazizera. Urukundo rwa Kristo ruzashyira mu mwizera wese ubugingo bushya. Unywa amazi y’isoko y’ubugingo, azahazwa vino nshya yo mu Bwami. Kwizera Kristo bizabera umwizera uburyo bwo kugira ibitekerezo bizima n’imigambi myiza, kandi kugira neza kose no gutekereza ibyo mu ijuru, bizagaragara mu muntu uhanze amaso Yesu, we Banze ryo kwizera kwe akaba ari na we ugusohoza. Hanga amaso yawe ku Mana, ureke kuyahanga ku bantu. Imana ni So wo mu ijuru ukwikorerera ubumuga bwawe bwose, akakubabarira kandi akabugukiza. “Ubu nibwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.” (Yohana 17:3) Nutumbira Kristo uzahindurwa kugeza ubwo uzanga ubwibone bwawe bwa kera, kunezezwa n’ibidafite umumaro, kwirata, gukiranuka kwawe bwite, no kutizera. Uzatura hasi ibi byaha nk’umutwaro udafite agaciro, ugendere imbere y’Imana ufite kwicisha bugufi, ubugwaneza no kwizera. Uzakora ibikorwa by’urukundo, kwihangana, kugwa neza, ingeso nziza, imbabazi, n’impuhwe bigaragaza Umwana w’Imana, kandi hanyuma ukazabona umwanya mu batunganijwe kandi bera.UB1 309.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents