Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 64: UMWIJIMA NTIWAWUMENYE 216Iyi ngingo yakuwe muri Review and Herald ( Urwibutso n’Integuza), 3/6/1890

    “Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana, kandi Jambo yari Imana. Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere. Ibintu byose ni we wabiremye; ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari umucyo w’abantu. Uwo mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwamumenye. Hariho umuntu watumwe n’Imana witwaga Yohana. Uwo yazanywe no guhamya iby’Umucyo, ngo atume bose bizera. Icyakora, uwo si we uwo mucyo ahubwo ni we wahamije ibyawo. Uwo mucyo niwe mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi, ngo amurikire umuntu wese.” (Yohana 1:1-9)UB1 321.1

    Nabajijwe ikibazo kigira kiti: “Ese utekereza ko Uwiteka adufitiye undi mucyo nk’ubwoko bwe?” Nasubije ko adufitiye umucyo mushya, nyamara ni umucyo wa kera w’igiciro cyinshi umurika uva mu Ijambo ry’ukuri. Dufite gusa ibishashi by’imirasire y’umucyo uzatumurikira mu gihe kizaza. Ntabwo dukoresha mu buryo bukwiriye umucyo uhebuje Uwiteka yaduhaye, bigatuma tudahabwa undi mucyo mwinshi; ntitugendera mu mucyo waturasiye.UB1 321.2

    Twiyita abantu bakomeza amategeko, ariko ntabwo dusobanukiwe ubugari bw’ikirenga bw’amahame ari mu mategeko y’Imana; ntabwo dusobanukiwe na kamere yo kwera kwayo. Benshi bavuga ko ari abigisha b’ukuri, ntibasobanukiwe n’ibyo bakora mu kwigisha amategeko y’Imana, kuko badafite ubumenyi buzima bw’Umwami Yesu Kristo.UB1 321.3

    Iyo dusomye ibya Luteri, Knox n’abagorozi bandi bazwi, dutangarira imbaraga, kwihangana n’ubutwari bwaranze aba bagaragu b’abizerwa b’Imana, kandi dukwiriye kugira Umwuka wabakoreshaga. Twifuza kumenya aho bakuye imbaraga kandi bari abanyatege nke. Nubwo aba bantu bakomeye bakoreshejwe nk’ibikoresho by’Imana, ntabwo bari abantu badashobora gukosa. Bari abantu bayobagurikaga kandi bakoze amakosa akomeye. Dukwiriye kwigana imyitwarire yabo, ariko ntidukwiriye kubafata nk’icyitegererezo cyacu. Aba bantu bari bafite impano zidasanzwe zo guteza umurimo w’ubugorozi imbere. Bakoreshwaga n’imbaraga ibarenze ubwabo; ariko ntabwo ari abantu, nk’ibikoresho Imana yakoresheje, bari bakwiriye kwererezwa no kubahwa, ahubwo uwagombaga kwererezwa ni Umwami Yesu, uwatumye umucyo we n’imbaraga bibazaho. Reka abakunda ukuri no gukiranuka, kandi bavoma ku murage bahawe n’aba batwaramucyo bashime Imana Yo soko y’umucyo wose.UB1 321.4

    Iyaba byari bitangajwe ko intumwa z’abamarayika ari zo zigomba kwereka abantu ubutunzi bw’ubumenyi bufitanye isano n’iby’ijuru, mbega ikanguka ryaboneka mu isi ya Gikristo! Umwuka wo mu Ijuru wazenguruka izo ntumwa, kandi abantu benshi bashishikarira kumva amagambo ava mu kanwa kabo! Abantu bakwandika ibitabo byo gukangurira abantu gutega amatwi ibyo abo bamarayika bavuga; nyamara Marayika ukomeye kurutaho yabaye mu isi yacu; Umwami ubwe yazanywe no kumurikira abantu umucyo w’ijuru. Yavuze ko ubwe ari umwe na Se, wuzuye ubuntu n’ukuri, Imana yagaragaye ifite umubiri.UB1 322.1

    Umwami Yesu, ishusho y’Imana itagaragara, yatanze ubugingo bwe bwite ngo akize abarimbuka, kandi, mbega umucyo, mbega imbaraga byazanye na We. Muri we ni ho kuzura k’ubumana kuri, mu buryo bw’umubiri. Mbega ubwiru buruta ubundi bwose! Birakomeye gusobanukirwa ubutware bwa Kristo, ubwiru bwo gucungurwa. Umusaraba w’isoni warashinzwe, imisumari iterwa mu biganza no mu birenge bye, icumu ry’ubugome ryahinguranije umutima we, kandi ikiguzi cyo gucungurwa cyarishyuwe ku bw’inyokomuntu. Umwana w’Intama udafite inenge yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti; yishyizeho intimba zacu.UB1 322.2

    Insanganyamatsiko idashobora kurangira

    Gucungurwa ni insanganyamatsiko nini cyane ikwiriye gutekerezwaho mu buryo bwimbitse. Kubyumva birenze ubwenge bwacu, kandi birenze ibitekerezo bikomeye by’abantu. Ni nde ushobora kubona Imana akoresheje ubushakashatsi? Ubutunzi bw’ubwenge n’ubumenyi bufunguriwe abantu bose, kandi abantu ibihumbi byinshi bafite impano zihanitse kurusha abandi baramutse batanze igihe cyabo batugaragariza Yesu, biga ukuntu bashobora kwerekana uko ubushobozi bwe bwo kwikururiraho abantu budahwanye n’ubw’abandi, ntibazigera na rimwe barangiza icyo cyigisho.UB1 322.3

    Nubwo abanditsi bakomeye kandi bafite impano bamenyekanishije ukuri gutangaje, bakanagaragariza abantu umucyo mwinshi, mu gihe turimo ntitubura kubona ibitekerezo bishya, n’ibyigwa byinshi dukeneye kumenya, kuko insanganyamatsiko y’agakiza idashobora kurangira. Umurimo wakomeje gukorwa uko ibinyejana byagiye bisimburana, werekana imibereho na kamere bya Kristo, ndetse n’urukundo rw’Imana nk’uko rwagaragariye mu gitambo cy’impongano. Icyigisho cyo gucungurwa kizigwa n’abacunguwe ibihe byose. Bazunguka kumenya ibintu bishya kandi bikomeye byahishuriwe mu mugambi w’agakiza ibihe bizira iherezo.UB1 322.4

    Iyaba Yesu yari hamwe na twe uyu munsi, yari kutubwira nk’uko yabwiye abigishwa be ati: “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.” (Yohana 16:12) Yesu yifuzaga kugaragariza abigishwa be inyigisho zimbitse kandi nzima; ariko kubera ko imyumvire yabo yari iy’isi, yijimye kandi idahagije, ntibyabashobokeye. Ntibari gushobora kunguka ukuri gukomeye, gushimwa kandi gushikamye. Ibura ryo gukura mu by’Umwuka rifunga urugi rw’imirasire myinshi y’umucyo waka uva kuri Kristo. Nta gihe na kimwe kizabaho ku buryo hatavugwa iby’umucyo urushijeho kuba mwinshi. Ibyo Kristo yavugaga byagiraga iteka ubusobanuro buhanitse. Abumvaga inyigisho ze bafite intekerezo zibogamye ntibashoboraga gusobanukirwa n’ibyo yavugaga. Yesu yari isoko, yari inkomoko y’ukuri.UB1 322.5

    Inyigisho zikomeye zo mu Isezerano rya Kera zumviswe nabi kandi zisobanurwa nabi; kandi umurimo wa Kristo wari uwo gusobanura ukuri kutari kwarasobanukiye abo kwari kwarahawe. Abahanuzi bari barabivuzeho ariko ubusobanuro mu buryo bw’Umwuka ku byo banditse bari babuhishwe. Ntibigeze babona ubusobanuro bw’uko kuri. Yesu yacyashye abigishwa be kubera ko batindaga gusobanukirwa. Inyinshi mu nyigisho ze z’igiciro ntacyo zabamariye kuko batasobanukiwe agaciro k’amagambo ye mu by’Umwuka. Ariko yabasezeraniye yuko Umufasha azaza, ku buryo Mwuka w’ukuri azabibutsa ayo magambo ye batabashije kugumana mu bitekerezo byabo. Yabasobanuriye ko yari abasigiye imaragarita z’ukuri zifite agaciro batari bazi.UB1 323.1

    Amabuye y’agaciro mu birombe bicukurwamo ukuri

    Nyuma yo kubambwa no kuzuka kwa Kristo, abigishwa be bamuteze amatwi batangarira inyigisho ze z’ukuri kuko zagaragaraga kuri bo nk’inyigisho nshya; ariko yarababwiye ati: “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe na mwe…maze abungura ubwenge, ngo basobanukirwe n’ibyanditswe.” (Luka 24:44, 45) Ukuri kuracyakomeje kugaragara no kwerekana ibintu bishya ku ntekerezo z’abantu batandukanye. Abacukura bose mu birombe bicukurwamo ukuri, bazakomeza kuvumbura imarigarita nyinshi kandi zifite agaciro. Dushishikajwe cyane n’uko abavuga bose ko bizera ukuri kubumburiwe imbere yacu, kandi by’umwihariko abafite inshingano yo kwigisha abandi ukuri, bagombye kuba basobanukiwe bihagije inyigisho zose z’ingenzi za Bibiliya.UB1 323.2

    Abarwanirira amategeko y’Imana bari ahantu bakeneye cyane Mwuka w’Imana. Niba abagabura badafite ubugwaneza, niba barakara vuba igihe hari ubagishije impaka, ni ikimenyetso kigaragaza ko bakeneye umucyo w’Imana. Abantu bakwiriye kugaragaza ubuntu bwa Kristo mu gihe bagarura imitima y’abantu ku Mana. Ukuri nk’uko kuri muri Kristo kuzatuma intekerezo z’abatizera zihinduka mu buryo bunyuranye nk’uko byagenze igihe kwigishwaga nk’inyigisho z’abantu cyangwa zishingiye ku mpaka.UB1 323.3

    Mu gihe dukoze uko dushoboye kose twigisha ukuri muri kamere yako ihwitura abantu tutitaye ku bitekerezo by’abandi, ku bantu bashimishwa n’ikinyoma kuzasobanurwa nabi, kuzakoreshwa nabi kandi kuzavugwa nabi, kugira ngo kugaragare nk’uko abakora batyo babishaka. Hariho abantu bake cyane mu bo ushyira ukuri batanyoye ku nzoga za Babuloni. Birabakomerera gusobanukirwa ukuri, ni yo mpamvu rero hari hakenewe ko ukuri kwigishwa nk’uko kuri muri Yesu.UB1 323.4

    Abavuga ko bakunda ukuri bashobora kuba abagwaneza n’aboroheje mu mutima nk’uko Umwigisha Mukuru yari ameze. Abagiye bakora neza mu birombe by’Ijambo ry’Imana kandi bakavumbura ibuye ry’agaciro mu miyoboro ikungahaye y’ukuri no mu bwiru bw’Imana bwahishwe ibihe birebire, bazerereza Umwami Yesu, we soko y’ukuri kose, bagaragaza mu mico yabo imbaraga yeza iri mu byo bizera. Yesu n’ubuntu bwe bagomba kuba mu buturo bw’imbere mu mutima. Ubwo ni bwo noneho azagaragazwa mu magambo, mu masengesho, mu mpuguro, no kugaragaza ukuri kwera, kuko iri ari ryo banga rikomeye ryo kunesha mu by’Umwuka.UB1 324.1

    Igihe inarijye iri mu byo dukora, ukuri tubwira abandi ntabwo kubeza, ntikubatunganya kandi ntigutuma imitima yacu iba iy’icyubahiro; ntabwo kuzahamya ko turi inzabya zikwiriye gukora umurimo wa Databuja. Mu gusengana umwete gusa ni mo dushobora kugirana umubano mwiza na Yesu kandi muri uku gusabana gukomeye amagambo n’umwuka bihinduranwa impumuro nziza n’umwuka uri muri Kristo. Nta muntu utazaba ukwiriye kuba maso. Yesu, Umukiza Uhebuje yigishije abantu kuba maso. Kwirengagiza ibyo inarijye itubwira ntabwo ari ikintu gikwiriye kudebekerwa na hato. Umutima ukwiriye kurindwa kuko arimo iby’ubugingo bikomoka. Ba maso kandi uhane ibitekerezo kugira ngo udacumuza iminwa yawe.UB1 324.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents