Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 3: INYIFATO KU BYEREKEYE IBIHAMYA

    Ijambo ryavuzwe kera

    Nabonye imiterere y’abantu bamwe bari bahagarariye ukuri kw’iki gihe nyamara bagahinyura amayerekwa ari bwo buryo rimwe na rimwe Imana yari yarahisemo kugira ngo yigishe abari barateshutse ku kuri kwa Bibiliya. Nabonye ko mu gihe barwanya iyerekwa, ntabwo barwanyaga umunyantege nke Imana yavugiragamo, ahubwo barwanyaga Mwuka Muziranenge. Nabonye ko kuvuguruza igikoresho [cy’Imana] cyari ikintu gito nyamara guha agaciro gake amagambo y’Imana biteje ingorane. Nabonaga ko niba bari barateshutse bigatuma Imana ihitamo kubereka kuyoba kwabo ibinyujije mu iyerekwa maze bagasuzugura inyigisho z’Imana inyuza mu iyerekwa, bari kurekwa bagakurikira inzira bihitiyemo, bagaca mu nzira y’ibinyoma kandi bagatekereza ko bari mu kuri kugeza ubwo bazabonera ko bibeshye nyamara bitagifite igaruriro. Kubw’ibyo, mu gihe cy’akaga nabumvise batakira Imana n’umubabaro mwinshi bavuga bati: “Kuki utatweretse amakosa yacu kugira ngo tube twarayakosoye bityo tube twiteguye muri iki gihe?” Umumarayika yabatunze urutoki maze aravuga ati: “Data yarigishije ariko ntimwemeye kwigishwa. Yavugiraga mu iyerekwa, ariko mwahinyuraga ijwi rye maze arabareka mukurikira inzira mwihitiyemo, mwuzura ibikorwa byanyu bwite.” 43Broadside, To Those Who Are Receiving the Seal of the Living God, Jan. 31, 1849.UB1 31.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents