Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    INYIGISHO NZIMA ZO MU MINSI YA NYUMA

    Twagejejweho ibintu byinshi byerekeye imbaraga z’imico mbonera mu myaka mirongo itanu iheruka y’ikinyejana gishize. Binyuze muri Mwuka Muziranenge, ijwi ry’Imana ryakomeje kutuzaho kenshi mu miburo no mu nyigisho kugira ngo rihamye ukwizera kw’abizera gushikame mu Mwuka w’ubuhanuzi. Nakomeje kujya mbwirwa iri jambo ngo: “Andika ibintu naguhaye kugira ngo ukomeze ukwizera kw’abantu banjye bashikame mu mwanya barimo. Igihe n’ibigeragezo ntibyahinduye ubusa amabwiriza yatanzwe, ahubwo mu myaka myinshi yo kubabara no kwitanga, byashimangiye ukuri kw’ibihamya byatanzwe. Inyigisho nahawe mu minsi ya mbere y’ubutumwa zikwiriye gufatwa nk’inyigisho nzima zigomba gukurikizwa muri iyi minsi iheruka. Abatitaye kuri uyu mucyo n’inyigisho ntibibwire ko bazarokoka imitego twamenyeshejwe mu buryo bugaragara ko izatuma abanze umucyo basitara, bakagwa maze bagafatwa mu mutego. Nituramuka twize igice cya kabiri cy’Abaheburayo twitonze, tuzamenya uburyo ari ingenzi ko dushikama ku ihame ryose ry’ukuri ryatanzwe. 44The Review& Herald, July 18,1907.UB1 31.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents