Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IMYIFATIRE ITANDUKANYE YAVUZWE

    Vuba bidatinze imbaraga zose zishoboka zizakoreshwa mu gutesha agaciro no kugoreka ukuri kw’ibihamya bya Mwuka w’Imana. Tugomba guhora dufite ubutumwa bwumvikana kandi budaca iruhande bwagiye bugera ku bwoko bw’Imana kuva mu mwaka wa 1846.UB1 32.1

    Hazabaho abantu twigeze guhuza ukwizera bazashakisha inyigisho nshya kandi zidasanzwe, bashake ikintu kidasanzwe kandi gishingiye ku gutwarwa n’amarangamutima kugira ngo bacyigishe abantu. Bazazana inyigisho abantu benshi batekereza ko ari ukuri nyamara ari ibinyoma maze bazigishe nk’aho zivuye kuri Madame White, ibyo babikore bagamije kuyobya abantu…UB1 32.2

    Abantu bafashe umucyo Uwiteka yatanze nk’ikintu gisanzwe, ntabwo bazagira icyo bungukira mu nyigisho bahawe. Hariho bamwe bazagoreka ubutumwa Uwiteka yatanze babusobanure nabi bakurikije ubuhumyi bwabo mu by’Umwuka. Bamwe bazareka kwizera kwabo kandi bahakane ukuri k’ubutumwa berekane ko ari ibinyoma.UB1 32.3

    Bamwe bazahindura ukuri ibiseko, barwanye umucyo Imana yagiye itanga mu myaka myinshi, kandi bamwe b’abanyantegenke mu kwizera bazaherako bayobywe.UB1 32.4

    Nyamara abandi bazafashwa bikomeye n’ubwo butumwa. Nubwo butazaba bugendereye umuntu ku giti, abo bantu bazakosorwa, banayoborwe ku kwirinda ibibi bizaba byavuzwe… Mwuka w’Uwiteka azaba ari muri izo nyigisho kandi gushidikanya kuri mu ntekerezo za benshi kuzavanwaho. Ibihamya ubwabyo ni byo bizaba urufunguzo rusobanura ubutumwa bwatanzwe nk’uko ibyanditswe bisobanuzwa ibyanditswe bindi. Abantu benshi bazasoma ubutumwa bucyaha ikibi babishishikariye kugira ngo babashe kumenya icyo bakwiriye gukora ngo bakizwe…. Umucyo uzarasira ubwenge bwabo kandi uko ukuri kwa Bibiliya kuzigishwa mu buryo bwumvikana kandi bworoshye kunyujijwe mu butumwa Imana yakomeje koherereza abantu bayo kuva mu mwaka wa 1846, Mwuka azagira icyo ukora ku ntekerezo z’abantu. Ubu butumwa bugomba kuzabona umwanya mu mitima y’abantu, kandi guhinduka kuzaherako kubeho. 45Letter 73, 1903UB1 32.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents