Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IJAMBO RY’IBANZE

    Ingingo zanditswe na Ellen G. White, zerekeye umurimo we nk’intumwa y’Uhoraho kandi zijyanye n’uburyo Imana imenyesha abantu ubushake bwayo, iteka zirafasha kandi zikanezeza. Izo ngingo ziboneka muri uyu mugabane ubanza w’Ubutumwa Bwatoranyijwe.UB1 10.1

    Nubwo ikibazo cyo guhumekerwa n’Imana cyavuzweho mu bihe binyuranye mu myaka mirongo irindwi Ellen G. White yamaze akora umurimo, ikintu cy’agahebuzo yanditse ni ijambo ry’ibanze ry’igitabo cyitwa Intambara Ikomeye) yanditswe muri Gicurasi mu 1888. Amagambo yavuzwe mbere y’aho yavugaga ku byo “Guhinyura Bibiliya” akandikwa mu 1886, yo yanditswe muri iki gitabo, hari n’andi avuga ibyo “Guhumekwa kw’Ijambo ry’Imana,” yanditswe mu rugaryi rwo mu mwaka wa 1886, nayo avugwa muri iki gitabo. Ingingo ya kane y’ingenzi ivuga iby’“Amayobera ya Bibiliya, Igihamya cy’uko yahumetswe n’Imana” yanditswe mu 1889 kandi ishobora kuboneka mu Bihamya, umuzingo wa 5, kuva ku rupapuro rwa 698 kugera kurwa 711.UB1 10.2

    Uyu mugabane w’iki gitabo uvuga “Umucyo mu nzira yacu” ukubiyemo ubusobanuro bunyuranye bwerekeye umurimo wa Ellen G. White, ukabamo ibyo kongera kwandika inyandiko yavugaga “Kwandika no kohereza ibihamya by’Itorero” byabayeho mu 1913, ndetse ukabamo n’ibisubizo Ellen White yatanze ku bibazo bimwe n’ibirego bamuregaga birebana n’inyandiko ze za mbere.UB1 10.3

    ABASHINZWE KURINDA INYANDIKO ZA ELLEN G. WHITE.

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents