Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 9: MWISUZUME UBWANYU

    “Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze.” (2 Abakorinto 13:5) Nenga imyifatire, imico, ibitekerezo, amagambo, ibireshya umuntu, imigambi n’ibikorwa witonze. Mbese twabasha dute gusabana ubwenge ibintu dukeneye niba tutagerageresheje Ibyanditswe imibereho yacu mu by’Umwuka?UB1 72.1

    Abantu benshi mu mibereho yabo y’ibyo kwizera bagendera mu nzira zigoramye. Amasengesho yabo asengwa mu buryo bw’umuhango kandi budafite icyerekezo. Umuntu washyizwe mu mwanya w’ubuyobozi akwiriye kwibuka ko kubwe adashobora gukora ibyo asabwa gukora. Buri munsi akwiriye kwibuka ko ari igishungero mu isi, ku bamarayika no ku bantu.UB1 72.2

    Nta muntu n’umwe ugomba gutegereza kujyanwa aho akorera umurimo kandi ngo ahabwe ibyangombwa by’agaciro kenshi kugira ngo akore neza. Umuntu ukora agomba kwishimira gukora umurimo we, uko waba woroheje kose, kandi n’aho yashyirwa hose. Kristo ni we cyitegererezo cyacu mu bintu byose, yari umukene kugira ngo binyuze mu bukene bwe abashe guhindura benshi abakire.UB1 72.3

    Umuntu ufite umutima wuzuye ubuntu bw’Imana n’urukundo akunda bagenzi be bari mu nzira y’irimbukiro, aho abasha gushyirwa hose, azabona amahirwe yo kubwira ijambo abantu bafite imitima ihangayitse. Abakristo bagomba gukorera Shebuja bafite ubugwaneza no kwicisha bugufi, bakanamba ku bunyangamugayo bwabo hagati mu rusaku no guhugirana byo muri ubu buzima.UB1 72.4

    Imana ihamagarira abantu kuyikorera mu byo bakora byose mu mibereho yabo. Gushakisha ubutunzi biba umutego igihe amategeko y’Imana atagizwe amategeko agenga umuntu mu mibereho ye ya buri munsi. Umuntu wese ufite icyo akora cyose mu murimo wa Databuja akwiriye gukomeza ubunyangamugayo butajegajega. Mu mirimo yose akora, mu by’ukuri igihe apfukama ashaka gufashwa n’ijuru, ubushake bw’Imana buzaba ubwe. Akwiriye gukomeza guhanga amaso Uwiteka, agakomeza kwiga ibyigisho Ijambo ryera rivuga. Bityo nubwo ari hagati y’ibintu byakwandavuza umuntu udafite amahame ahamye agenderaho, umuntu urangwa n’ubutungane n’ubunyangamugayo butajegajega akomera ku Bukristo bwe.UB1 72.5

    Isi ya none nta cyiza ifite cyatuma habaho gukura kw’imico ya Gikristo kurusha uko mu gihe cya Nowa byari biri. Muri icyo gihe ubugome bwari bwarabaye gikwira ku buryo Imana yavuze iti: “Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi uhereye ku muntu n’inyamaswa n’amatungo n’ibikururuka n’ibisinga byo mu kirere, kuko nicujije yuko nabiremye. Ariko Nowa agirira umugisha ku Uwiteka… Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye Nowa yagendanaga n’Imana.” (Itang 6:7-9). Yego, hagati mu gukiranirwa kw’icyo gihe cyo gusubira inyuma, Nowa we yanezezaga Umuremyi we.UB1 72.6

    Turiho mu bihe biheruka amateka y’iyi si, mu gihe cyiganjemo ibyaha no gukiranirwa, kandi nk’uko byabaye kuri Nowa, dukwiriye kubaho ku buryo tunezeza Imana, twamamaza ishimwe ry’Uwo « waduhamagaye akadukura mu mwijima akatugeza mu mucyo we w’itangaza» (1 Petero 2:9). Mu isengesho Kristo yasenze Se mbere y’uko abambwa, yaravuze ati: “Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde umubi” (Yohana 17:15).UB1 73.1

    Umurimo w’ikirenga.

    Igihe abagabo n’abagore bagize imico Imana yemera, iyo biyanze kandi bakitanga byimazeyo, igihe biteguye igeragezwa riheruka, biteguye kwakirwa mu muryango w’Imana, ni uwuhe murimo uzarusha iyindi yose agaciro uwugereranyije n’uwitanze kugira ngo akize ubwoko bwacumuye? Ni uwuhe murimo uzaba ufite agaciro ku mutima ufite urukundo rudashira? Ni uwuhe murimo uzatuma Data n’Umwana banyurwa cyane kandi bakishima? Nta wundi uretse “Agakiza k’abantu bari mu nzira y’irimbukiro.” Kristo yapfiriye kugira ngo azanire abantu imbaraga ikiza y’ubutumwa bwiza. Abantu bafatanya nawe mu guteza imbere umurimo We ukomeye w’imbabazi, bagakoresha imbaraga zose Imana yabahaye kugira ngo bakize abari hafi na kure, bazasangira ibyishimo by’Umucunguzi ubwo abacunguwe bazahagarara bakikije intebe y’Imana.UB1 73.2

    Imana yahaye uburyo n’ubushobozi abagaragu bayo kugira ngo bakore umurimo w’isumbwe cyane kurusha umurimo wundi wose Imana ibona muri iki gihe.UB1 73.3

    Intumwa yo mu ijuru yaravuze iti: “Oh! ibigo by’Uwiteka bishyigikiye cyane ugukomera k’ukuri kuri gusohora muri iki gihe. Hariho imyumvire mibi mu gusobanukirwa ibyo inshingano zisaba. Ubukonje abizera bishimira kubamo budindiza gahunda z’ubwitange zari zikwiriye gukorwa kugira ngo isi iburirwe kandi abantu bakizwe.UB1 73.4

    “Imbaraga z’umwijima zirakorana umwete mwinshi, kandi uko imyaka ishira indi igataha abantu ibihumbi byinshi bo mu moko yose, amahanga yose n’indimi zose, bapfa bataburiwe kandi batiteguye. Ukwizera kwacu kugomba kugaragaza ikintu gisobanutse kurushaho, gihamye, kandi cy’ingenzi kurushaho.UB1 73.5

    “Baza ibigo byanjye n’amatorero uti: ‘Mbese mwizera Ijambo ry’Imana? None se, ni iki uri gukora mu murimo w’ivugabutumwa? Mbese murakorana kwiyanga no kwitanga? Mbese mwizeye ko Ijambo ry’Imana risobanura icyo rivuga? Ibikorwa byanyu byerekana ko atari ko mugenza. Mbese muzahurira mute mu rubanza rw’Imana n’imbaga y’abantu bapfa batigeze baburirwa?UB1 73.6

    “Mbese hazabaho igihe cy’imbabazi cya kabiri? Oya, oya rwose. Iyi myizerere ipfuye ikwiriye kuzibukirwa burundu. Iki gihe cy’imbabazi dufite ubu nicyo cyonyine dufite. Mbese mubona ko agakiza k’abantu bacumuye kagomba kubonwa muri ubu buzima, bitaba ibyo bakazazimira burundu?”UB1 74.1

    Inshingano zacu.

    Ubutumwa bwandikiwe Lawodokiya bureba itorero muri iki gihe. Mbese mwizera ubu butumwa? Mbese mufite imitima ibyiyumvisha? Cyangwa mukomeza kuvuga muti: ‘Turi abakire kandi turatunganiwe, ntacyo dukennye? Mbese iyamamaza ry’ukuri guhoraho kwahawe iri shyanga ngo rikugeze mu mahanga yose yo ku isi ryabereyeho ubusa? Imana yatoranyije ishyanga ry’abantu kandi ibagira ababitsi b’ukuri gukomeye gufite ingaruka z’iteka ryose. Bahawe umucyo ugomba kumurikira isi. Mbese Imana yarakosheje? Mbese mu by’ukuri turi ibikoresho by’Imana yitoranyirije? Mbese turi abagabo n’abagore bakwiriye kugeza ku batuye isi ubutumwa buri mu Byahishuwe 14, tugeza ubutumwa bw’agakiza ku bantu bahagaze ku munwa w’irimbukiro? Mbese dukora nk’uko twagombaga gukora?UB1 74.2

    Intumwa iravuga mu ijwi ryumvikana kandi rihamye igira iti: “Ndababaza icyo muri gukora? Iyaba mwashoboraga kumva! Iyaba mwabashaga gusobanukirwa n’akamaro k’umuburo ndetse n’icyo usobanuye kuri mwe no ku batuye isi! Iyaba mwarasobanukiwe, iyaba mwari mwuzuye umwuka wa wa wundi watanze ubugingo bwe kugira ngo abari mu isi babone ubugingo, mwari gukorana na we, mugakorana umwete wose no kwitanga kugira ngo mukize abanyabyaha.”UB1 74.3

    “Uvuga ko amuzi ntiyotondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.” (1 Yohana 2:4). Gukanguka gukomeye kugomba kuza mu itorero. Iyaba twamenyaga, iyaba twasobanukirwaga, mbega uburyo umwuka w’ubutumwa wari kugendagenda uva mu itorero ujya mu rindi. Mbega ukuntu imitungo y’abizera yatanganwa ubushake kugira ngo bashyigikire umurimo w’Imana. Imana iduhamagarira gusenga no kuba maso dusenga. Tunganya inzu yawe uyikuremo ibigirwamana by’ibishushanyo byatwaye umutungo wagombaga kuba warashyizwe mu bubiko bw’Uwiteka. Umucyo ugomba gusakara nk’itara ryaka. Abageza ubutumwa ku batuye isi bakwiriye gushaka Uwiteka babishimikiriye, kugira ngo Mwuka we Wera ashobore kubasukirwa mu buryo busaze. Nta gihe cyo gupfusha ubusa mufite. Musengere guhabwa imbaraga y’Imana kugira ngo mubashe kugera ku nsinzi mufasha abari hafi na kure.UB1 74.4

    Imiburo igomba gutangwa

    Tugomba kugira ukwizera nyakuri. Nyamara si kenshi twakira ukuri nk’uko kuri. Twizera Ijambo ry’Imana by’igice gusa. Umuntu azagaragaza ukwizera kose afite. Nubwo ibimenyetso by’ibihe bigenda bisohora ku isi yose, kwizera ko Umwami agiye kugaruka kwagiye gucogora. Imiburo yumvikana, yihariye kandi y’ukuri igomba gutangwa. Mu rwego rwo gukiza ubugingo bwacu dukwiriye kwiga uburyo bwagenwe tugomba gusohozamo agakiza kacu, twibuka ko Imana ari yo idutera gukunda no gukora ibyo yishimira.UB1 75.1

    Ntabwo izatuma dutembanwa n’umuraba, tuyoborwa n’imigenzo n’imyizerere y’ubuyobe. Twitwa abakozi bakorana n’Imana. Kubw’ibyo rero, nimucyo tubyuke turabagirane. Nta gihe dufite cyo guta mu makimbirane. Abantu bazi ukuri nk’uko kuri muri Yesu, ubu bagomba guhuza umutima n’imigambi. Ibibatandukanya byose bigomba gukurwaho. Abagize Itorero bagomba gukorera hamwe bayobowe n’Umutwe w’Itorero.UB1 75.2

    Nimureke abazi ukuri babyuke kandi barabagirane. “Shyira ejuru uvuge cyane, we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk’ikondera.” (Yesaya 58:1). Ntukongere kugoreka ukuri. Reka ubugingo butakire Imana ihoraho. Itandukanye n’umuntu uhumekera mu mazuru ye. Umufasha azaza aho muri nimumukingurira urugi. “Nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye wagiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w’Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura. Kuko tudafite umutambyi Mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu ahubwo yageragejwe uburyo bwose nka twe, keretse yuko atigeze akora icyaha. Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.” (Abaheburayo 4:14-16) 8484Manuscript 51,1901UB1 75.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents